Huye,12 Mata 2015

Bayobozi bakuru b’Igihugu cyacu, n’aba kaminuza twahuriyemo hano, n’izindi ziri hano,

Banyeshuri mwese, Banyarwanda, Banyarwandakazi.

Nongeye kubasuhuza kandi mbamenyesha ko nishimiye kuza kuba ndi kumwe namwe uyu munsi.Bikaba biribumpe umwanya wo kubana namwe kandi no kugira ngo mbashimire, imirimo ikorwa, imirimo iteza abantu ku giti cyabo imbere,ndetse imirimo iteza igihugu cyacu imbere nkuko tubyifuza.

Mbikoze uyu munsi ariko, hari n’ibindi tugomba kubahiriza. Twubahiriza uyu munsi, icyi cyumweru – cyangwa se ibihe- twibuka Abanyarwanda, abavandimwe, ababyeyi, abana, abagabo n’abagore u Rwanda rwatakaje mu bihe bishize. Tukabibuka tubaha agaciro, tubaha icyubahiro kibakwiye kandi gikwiye kuranga Abanyarwanda n’imikorere yacu igihe cyose.

 

Ubwo rero turibuka amateka yacu n’igihugu cyacu tutahunga, niyo wabyifuza ntufite aho wabihungira. Ugomba guhangana nabyo kugira ngo ayo mateka atazasubira mu gihugu cyacu.

Amateka muri rusange, cyangwa se kuri twese, igihugu cyacu, ariko n’amateka ku buryo bw’umwihariko y’urwego nk’uru ruhahirwamo ubumenyi. Ishuri rikuru nkiri n’ayandi ateraniye aha, kuba ahahahirwa ubumenyi noho haba inkomoko, haturuka amateka asenya igihugu, ubwo birumvikana umurimo uremereye dufite wo guhindura amatwara, imyumvire muri rusange. Ubuzima bwacu bw’Abanyarwanda uko bugomba guhinduka ni aho binshingira.

Ibindi by’ubukungu, ubumenyi, ubuzima bwiza, amajyambere muri rusange ibyo biroroha iyo amatwara, imyumvire, umutima nama n’ubushacye iyo bihari ntagishobora kunanirana .

Uyu mwanya rero turibuka abo muri Kaminuza hano, n’abaturage bari bahaturiye, ariko noneho biranga ibyabaye no mu gihugu hose. Ariko uko kwibuka n’ayo mateka mabi ntidukwiye kubifusha ubusa ahubwo igituma tubikora ni ukugirango bituviremo imbaraga nshya twashingiraho tugahangana na bya bibazo navugaga biremereye bikiri imbere yacu, ndetse bikomoka ku mateka. Ibi bizadufasha kubaka ejo hacu hazaza hadafite amakemwa, kandi biha Abanyarwanda kubaho neza.

Muri aya mashyamba akikije kaminuza ririmo Abanyarwanda benshi, si ukuvuga abahaguye gusa ahubwo hari n’abaguye ahandi bagiye bazana hano kubashyingura. Mfite nanjye abo mu muryango wanjye baguye aho cyangwa se bahashyinguwe ahongaho; ndi umwe mu batakaje abantu babo bashyinguwe muri aya mashyamba. Ni ukuvuga ko Abanyarwanda tubisangiye ibyo byose ntawe bitagezeho.

Umunyarwanda utarishwe yarishe cyangwa se yarapfushije. Ibyo byose tubishyire hamwe bigire icyo bitubwira tugomba guhindura mu buzima bwacu, mu bitekerezo byacu, mu mikorere yacu, tugane muri ya nzira n’ubundi twari dukwiye kuba tujyamo nk’Abanyarwanda cyangwa se nk’Abanyafurika muri rusange. Iryo terambere, bimwe Lwakabamba yahoze avuga by’iterambere rirambye, uburyo bwiza byo kubigeraho ni uguhindura imyumvire.

Impinduka nyayo ibera mu mitekerereze, mu mibereho, bihindura ubuzima ku buryo bugaragara. Guhindura ubuzima rero hari byinshi byashobora gukorwa. Ntagiye muri byose, ibintu bibiri nshingiraho ariko nubakira kuri ya ndagaciro navugaga: abantu barabanza bakagira ubuzima bwiza, bakabaho; bagomba kubaho. Ubuzima, ikirushaho kubugira bwiza ni ukugira uburyo, ni ukugira amikoro, ari nabyo binaganisha ku burezi tuvuga bubarangwaho mwebwe abanyeshuri cyangwa abarezi – abarimu – bari hano cyangwa se ababyeyi twese muri rusange. Uburezi bubaha ubumenyi, bubaha kumenya. Ni ukumenya kugira ngo mugire icyo muhindura ku buzima bwanyu n’ubw’abandi. Ubumenyi ntabwo ari ubwo kwica cyangwa ubw’inzangano, ubumenyi ni ukugira ngo bukoreshwe, bushingirweho, buhindure ubuzima abantu bashobore kubaho neza, uko babishaka, uko babyifuza. Ubumenyi butarimo guhindura ubuzima bw’abantu, ngo burusheho kuba neza, ubwo bumenyi ntacyo bwaba bumaze. Wize, ukarangiza za Kaminuza, ukabona za dipolome nyinshi, ntugire igikorwa gihindura ubuzima bwawe cyangwa gifasha guhindura ubuzima bw’abandi, ibyo biba byarapfuye ubusa.

Kugirango rero dushobore kugira uburezi buhindura ubuzima bw’abantu, urabanza ugatekereza ko ugomba no kubugeza kuri benshi. Abanyarwanda benshi bagomba kugira ayo mahirwe; ntibibe ibya bacye, cyangwa ibya bamwe. Ibyo ni ngombwa.

Icya kabiri, ubwo burezi wagejeje kuri benshi, buzira inenge gute? Ireme cyangwa se ubuziranenge bw’ubwo bumenyi wahaye Abanyarwanda bugera he? Hari umubare, abantu benshi bugomba kubageraho, ndetse tunifuzako bwagera kuri buri wese akagira ayo mahirwe. Icya kabiri, [ubwo burezi] buzira inenge ku rwego rungana iki? Icyo nacyo ni icya ngombwa. Igisigaye, navuga ibintu bibiri byihutirwa: Uburezi bwgeze kuri benshi, uburezi bwageze ku bantu ari bwiza, babukoresheje bate mu guhindura ubuzima bw’abantu? Mu guhindura ubuzima bwabo bagatera imbere mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza. Ngo bagire impinduka mu mibreho no mu mikoro.

Ikindi kijyana n’icyo ni ukuvuga ngo: twabigeraho ku buryo bwihuse gute? Twagera kuri iyo mpinduka ku buryo bwihuse dute? Igihe dutwara duhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ngo bumere neza kizangana iki? Icyo mbivugira n’iki? Icyo mbivugira ni ukuvuga ngo – hari n’abiga amateka hano ariko si ngombwa kuyiga kugirango ubimenye kuko n’abantu bashobora kumenya amateka batarinze kuyiga.

Ariko noneho u Rwanda; duhere wenda n’igihe rwaboneye icyiswe ubwigenge. Icyiswe ubwigenge twakivanyemo iki? Twabonye ubwigenge tubugenza dute? Mu myaka 60 ishize, u Rwanda rwateye imbere ku buryo bungana iki? Habaye iki mu myaka 60? Habaye iki kugirango tube tukiri mu icuraburindi? Habaye iki kugirango imyaka 60 ishire abantu bitwa ngo babonye ubwigenge ariko tukiri aho dusa n’abantu bakirindagira? Ahubwo turinda kuvanamo, aho Umunyarwanda afata mugenzi we, aho kumubonamo ko bakwiye gufatanya bakubaka, ahubwo akumvako agomba kumwambura ubuzima, ko adakwiye kubaho. Ibyo nibyo twashakaga mu bwigenge? Ntabwo aribyo abantu baberaho, turacyari abakene, uwadusize uko twari tumeze muri za 60 akagaruka ubu; arabona tugisa nabo muri 60 icyahindutseho ntabwo ari kinini cyane. Turacyagaburirwa, turacyagemurirwa nk’Abanyarwanda nk’igihugu kibeshwabo n’abandi. Abandi bo amateka yabo n’ubumenyi babikoresheje neza, babikoresheje uko bikwiye babivanamo icyo batugaburira, icyo badutungisha. Uwabaza uti twe twarebaga hehe, twamusubiza iki? Hari bamwe basigaye batugemurira, batubeshaho, mu myaka 60 ishize twari ku rwego rumwe, bo bageze kure, barwanye intambara barwana barazirangiza ariko bazivanamo amajyambere, bazivanamo no kudutunga. Bakirirwa bakubita Abanyarwanda ikiboko, bababwira icyo bakwiriye gukora nicyo badakwiriye gukora, turagirwa nk’inka. Ntabwo aribyo. Ibyo twiga muri kaminuza byari bikwiye kuba bitwigisha ko atariko Abanyarwanda bakwiriye kubaho, biragayitse, ntago twari dukwiriye kuba tubeshwaho níbigayitse.

Nicyo navugiraga [cyerecyeranye] n’umwanya , uko tuwukoresha usaba cyangwa utungwa nibyo yasabye, we ntibigira aho bigarukira? Bihagarara ryari? Biragenda bigahinduka ubundi buzima tugiye kubamo bwa buri munsi, ntabwo ibyo – mu nyigisho njye nabonye cyangwa namwe izo mubona- bizana impinduka. Impinduka izanwa n’imyumvire n’imikorere n’ubushake bwa buri wese uri hano, buri wese afite uruhare n’abandi batari hano bafite uruhare, nta nzira y’ubusamo, nta nzira ngufi wanyuramo ngo njyewe ngiye gukwepa abandi mu gihe abandi banyura aha njye reka nyure iruhande nanjye ndagerayo. Oya! Ni buri wese.

Kugira ngo n’ibyo ubungubu turimo tugerageza. Leta iraho, irasabwa, irasaba, ntabwo bikwiriye kuba umuco, nabikoze kandi birakorwa kenshi ariko mu mutwe mba mvuga ngo birarangira ryari? Biragarukira he?

Abantu benshi, ireme ndetse n’igihe bishingira kuri ya ndangagaciro. Noneho na Leta yahashye, yasangiye n’abo iyobora, n’abaturage, n’abanyeshuri, abanyeshuri barangije amashuri, iyo abantu bize neza, iyo abantu batekereje neza barangiza batagishaka kongera gutungwa na leta ahubwo Leta igafasha abandi abarangije bagafatanya na leta kuzamura abandi bakiri inyuma. Niyo mpamvu mu myigisihirize imwe yavuzwe, abiga za science cyangwa andi masomo nayo afite agaciro kayo ku buryo bwayo, iyo urangije nta kiba gisigaye. Isi igeze kure nta mpamvu, tutakoresha ibyo isi igezeho ngo turebe ukuntu twatera imbere.

Ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga rizwi ku isi hose, kandi namwe harimo abazi ikoranabuhanga bakora n’ibindi, iraduha uburyo dushingiraho cyangwa se bujyanye na guhanga udushya, no kubyaza umusaruro impano bituma umuntu ashingiye ku bumenyi bwe buzima n’ubushake bwe yigeza kuri byinshi, akageza n’abandi kuri byinshi, n’igihugu kigatera imbere gityo.

Nta kwirirwa dutonze umurongo dufite agaseke dusabirizamo ngo badushyiriremo inkunga, ntabwo twakwigira, ntabwo twaberaho guhora tubunza icyo abantu bakwiye kudufasha badushyiriramo imfashanyo. Uwo nguwo ujya kugushyiriramo imfashanyo, ibyo agufashisha we abivana he?

Imana yaturemye kimwe iduha ibyangombwa byose dukwiye gushingiraho, ku isi yose; usibyeko n’abandi batwigishako n’abandi bari ku bindi bice by’isi hose baturutse hano! Ariko sinzi ukuntu abakora ibitangaza baduturutsemo ni nk’aho batujonjoye, hagenda abari bafite uko bagomba kumera neza hasigara ba twebwe. Ibyo murumva mwabyemera? Oya ntabwo bishoboka, ubu baratuyunguruye hagenda abafite gushaka kumera neza, hanyuma bazagomba no kwikorera umuzigo wo kudutunga? Twe dusigara ahongaho? Twakoresheje se ko abo bose bakomotse hano, ubwo ni ukuvuga ngo hano hari ikintu kizima. Ni ukuvuga ngo hano hari ubukire, hari abantu. Ahantu abantu bose bakomoka. Ntabwo twabipfusha ubusa. Ntabwo twakomeza kubipfusha ubusa. Ntabwo twananirwa kwigarurira ako gaciro n’ubushake tukagira n’ubushobozi bwivana aho turi hadashimishije. Sibyo? Niko bikwiye kumera.

Hariho ibintu byinshi bigeragejwe n’abantu benshi igihe kirekire. Iyo bitaguha inyungu, ugerageza ikindi. Ejo nasomaga amakuru, nza kubona igihugu, igihugu cya Amerika, murakizi. Kigirana amateka mabi n’akandi gahugu gato baturanye kitwa Cuba. Sibyo? Bimaze imyaka myinshi bahanganye, barananiranye. Umwe ati ngomba kumera uko meze, undi ati nzaguhindura nkugire ukundi. Imyaka iba mirongo itanu. Birananirana. Ariko Perezida w’Abanyamerika, Perezida Obama, ngirango yakoresheje nawe ubwenge bw’aho akomoka, ha handi abantu bose bakomoka. Ntekereza ko ari umuyobozi ushyira mu gaciro. Kubera ko, no mu mvugo ye aravuga ati “Ariko, ibintu twagerageje imyaka mirongo itanu, ntibikore, wakomeza ibintu bidakora imyaka mirongo itanu, n’indi mirongo itanu gute?” Nicyo cyavuyemo kuvuga ngo reka dushake uko tubana tugire uko tuvugana, ubeho uko ushatse nanjye mbeho uko nshaka ariko, twaganira, twanengana twagira dute ariko, ninako bikwiye. Wagerageza ikintu imyaka mirongo itanu ntakintu kivamo, ukagikomeza? Hagomba kuba hari ikibazo.

Natwe rero mu Banyafurika hano iwacu, mu Rwanda cyangwa muri Afurika n’ahandi. Ndetse n’abitwa ko dukorana – abafatanyabikorwa – muri za mpinduka n’iterambere navugaga. Bimwe birirwa abantu bakiniraho – ngo “kugabanya ubukene!” ubundi bakabyita ukundi. Wavuga “kurandura” bati reka reka, ntiwarandura ubukene. Ni ukuvuga ngo ugomba gusigarana ubukene bukeya nibura. Ugomba kugira ubwo usigarana. Warandura ute ubukene?

Bakajya aho, bakajya mu mazina bagahindagura imyaka ibaye 50, 60 turi aho tuvuga imfashanyo, uko badufasha, uko twifata, uko tugira gute, utegeka nabi, uyobora neza… Imyaka 60 irashize, ntacyo tuvanamo, abantu bakomeza bakorana cyangwa bakora batyo imyaka 50 igashira ntusuzume ngo uvuge ngo ariko impamvu nta gihinduka n’iki? Wabaho gute ku buryo utibaza ngo ariko impamvu ibintu bidahinduka ni iyihe, impamvu ubuzima bw’abantu budahinduka ni iyihe? Impamvu ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’Abanyafurika budahinduka ni iyihe?

Niba imfashanyo ariyo izabihindura, kwirirwa bategeka abantu ukuntu bakwiye kubaho, ibibazo by’imiyoborere uko bakwiye kubifata, bibaye imyaka 50, 60… Ugomba kuba udafite ubwenge bwinshi kugira ngo umare imyaka 50, 60 ukora ikintu utagihindura ukibwira ko kizagera aho kigahinduka. Ugomba guhindura imyumvire, ugomba guhindura imikorere, ugomba kugira icyo wemera utemeraga.

Namwe rero banyeshuri muri hano, ibyo ndiho mvuga, ni ibintu bya ngombwa mu mirerere mu burezi, ari ku banyeshuri ari no ku barimu. N’aba barimu ureba hano barashaka kurerwa. Aba barimu, aba babyeyi, mukomokamo nabo bashaka kurerwa, bagomba kurerwa mu myumvire ijyana n’impinduka; utamara imyaka 50 ukora ikintu kidafite icyo gihindura ngo ukomeze ugikore. Ndetse ahubwo mu banyeshuri n’abarimu ugasanga abantu bariga nabi, bararerwa nabi, ugasanga ni ba bandi birirwa badukinaho, ibyo badukiniraho bakora, cyangwa badukishirizaho natwe nibyo dufata, tukabigira ivanjiri: Uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bwa muntu, tukaba ba bandi baharanira ubwo burenganzira. Igisobanuro murimo kucyumva? Murimo kugerageza kwumva igisobanuro cyabyo?

Ngo kubera ko bakubwiye, kandi nintavuga nyine ubwo aranyumva neza, aragira icyo ampa. Demokarasi, demokarasi se… Erega bavuye hano, ubwenge buri hano. Mbere y’uko nawe wongera mu ndirimbo ijwi ryawe, banza wumve, shyira ibintu mu mwanya wabyo, ushake ubusobanuro nyabwo ku bijyanye n’ubuzima bwawe, ku burenganzira bwawe, ntabwo ari ugupfa kwigana gusa. Ntago umuntu agomba kukubwira ngo simbuka, uti “ngarukire hehe”? Bimwe bajya bavuga nyine, jya ubanza ubaze uti kuki? Banza umubaze uti “nsimbuke kubera iki?” Ntabwo ukwiye kuvuga gusa uti ngarukire he? Banza wumve n’impamvu akubwira gusimbuka, urasimbuka ujya he?

Banyeshuri rero, bana ariko bari mu rugero – ntimunyumve nabi, ntabwo mvuga impinja, ndavuga abana bakuze – abana bakuze bashobora kubaka igihugu, usibye kubaka ingo, sibyo se? Ubu muri abana bashobora kubaka ingo, ariko iyo wubatse urugo neza uba wubaka n’igihugu neza. Nagira ngo rero, dukwiriye kumva ko mu nyigisho, uko tubigenza, ubumenyi uko tubufata bikwiriye kujyana natwe abanyarwanda, u Rwanda, turashaka kuba gute? Turashaka kuvamo iki? Turashaka agaciro kahe, twaheraho tukiha, tukagera ku byo abandi bagezeho, kubera ko tukiri inyuma.

Nagira ngo rero nsoze nganisha ku kugira ngo ubuzima bwacu, uburezi bwacu, ubumenyi bwacu, byose biganishe mu guhindura imibereho yacu nk’Abanyarwanda; Abanyarwanda bose, impinduka muri rusange tuyigiremo uruhare. Ibindi bisigaye uko bigenda, uko abantu babyifatamo, politiki, gahunda, ibyo n’ibifasha kugera ku ntego ariko twabanje ku myumvire myiza, noneho biriya bigafasha n’imikorere myiza kugira ngo duhindure ubuzima bwacu.

Nagira ngo mbashimire umwanya mwafashe wo kuntega amatwi ariko noneho ndabaha n’umwanya tube twagirana ikiganiro, ushaka kugira icyo ambaza yambaza, cyangwa n’ushaka kungira inama yangira inama. Ntabwo ari uguhora nsubiza ibibazo gusa, mwamfasha no kubisubiza.

Reka mbashimire, tudatwaye n’undi mwanya, hari ababa biteguye bafite ibyo bashaka kumbaza cyangwa kumbwira, mfite umwanya wo kubatega amatwi hanyuma nkabareka mukajya mu y’indi mirimo.

Murakoze cyane.