Kigali, 21 Ukuboza 2015

Mbanje kubaha ikaze mwese muri iy’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 13. Ikaze kandi ku bandi Banyarwanda bayitabiriye hirya no hino mu Gihugu, ndetse no hanze yacyo.

Nagira ngo kandi nshimire abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda baje kwifatanya natwe. Aya ni amahirwe mufite yo kwirebera uko dufata ibintu by’ingenzi muri iki Gihugu: Mu mucyo, mu cyubahiro kandi ntawe uhejwe.

Itegeko Nshinga risaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ko buri mwaka atanga raporo y’uko Igihugu gihagaze.

Ariko uyu mwaka ikintu k’ingenzi ni uko Abanyarwanda ubwabo babikoze, kandi bikaba no m’uburenganzira bwabo.

Tuvuye muri Referendumu, kandi yitabiriwe n’abantu benshi batagira ingano. Umubare munini cyane watoye “Yego”; abandi nabo bagera mu bihumbi batoye “Oya”. Ndashimira buri wese watoye.

Demokarasi yacu irakomeza gushinga imizi kuko ari twebwe ubwacu dukomeza kwigenera abo turibo, kandi twanze ko hari uwa dutesha inzira turimo.

Umurimo wacu rero muri iy’Inama y’Umushyikirano ururoshye: Ni ukureba ko ibyo dukora bihabwa umurongo n’ibyo Abanyarwanda bavuze m’ijwi riranguye. Ibi ni ibintu bifite uburemere. Kandi ni ko Abanyarwanda bashaka ko ari ko tubifata. Mubyikuri, what has been at issue has been resolved.

Munyemerere ntangire ibi biganiro mbabwira ibyo numvise Abanyarwanda bavuga.

Icya mbere. U Rwanda dufite ubu rurenze kure uko twatekerezaga imyaka makumyabiri n’umwe ishize.

Tuzi agaciro karwo, kandi Twebwe, Abanyarwanda, nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga, twiteguye kurinda ibyo twahisemo n’ibyo twakoze, ibyinshi bidasanzwe, byatumye Igihugu cyacu kizuka, kikagarura ubuzima.

Tuzahora dushaka kuba hamwe. Tuzahora twese tubazwa ibitureba, ibyo tushinzwe mbere na mbere. Ntituzigera tureka kureba kure.

Ibi byemezo tubihagazeho nta kuzuyaza, kandi tudatinya abatunenga. Ibyabivuyemo ntawabihakana, kandi amateka yabyo ntiyakwibagirana, cyane cyane kuri twebwe abanywarwanda.

Icya kabiri. Gukorera u Rwanda ni amahirwe kandi ni inshingano. Ntabwo ari ibyo umuntu yumva ko abikwiriye nk’aho ari uburenganzira bwe. Nta muntu ubaho igihe cyose. Ariko inzego, indangagaciro, n’iterambere byo bihoraho; ntiwavuga ngo igihe cyabyo cyarangiye.

Igihe ni kigera cyo guhererekanya inshingano, ziva ku muyobozi umwe zakirwa n’undi, Abanyarwanda bafite ikizere y’uko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane. Ni byo bateze; ni n’abyo bashaka.

Ikindi, kandi k’ingenzi, Abanyarwanda baratubwira ngo, n’ubwo tumaze kugera kuri byinshi, ntituragera aho twifuza.

Imbere haracyari ibyiza byinshi. Amahirwe yo guhindura Igihugu cyacu ku buryo budasubirwaho kugira ngo kigere kuri urwo rwego ntakwiye gutakarira mu kudakora, mu kujijinganya, cyangwa gucunga nabi ibyo dushinzwe.

Abanyarwanda rero bafashe ikemezo cyo gushyiraho igihe kizwi cyo gushimangira ibyo tumaze kugeraho ku buryo bidashobora gusubira inyuma. Nuko bakibanda kuri politike yo kubaka ubukungu.

Ntidukangwa n’amateka, ahubwo dukomeza dufite ikizere cy’ejo hazaza. Ntidukwiye rero gutakaza uyu mwanya n’amahirwe dufite.

Hari impamvu zikomeye zatumye ibyo tuvuga n’ibyo dutekereza bigana muri iki kerekezo.

Iya mbere ni uko umubare munini w’abatoye kwemeza Itegeko Nshinga ryavuguruwe ari urubyiruko.

Ni abo mu kigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi, cyangwa ngo bahe ruswa umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho.

Abenshi muri bo ntibigeze bumva urusaku rw’amasasu. Ntabwo bigeze baba mu buzima burangwa n’ubwoba bukabije, bwasize ibikomere mu mitima y’ababyeyi babo.

Ibi dukwiye kubyishimira.

Aha ni ho ejo hazaza twahoraga twifuriza abana bacu. U Rwanda rushya babona, aho ibintu bigenda uko bikwiye, bo barufata nk’ikintu gisanzwe, ko n’ubundi ari ko bikwiye. Ibi ni byiza.

Abandi ni abo mu kigero cy’ababayeho mu bihe bibi mu amateka yacu. Bakaba barakuye amasomo muri ayo mateka. Ni bo bongeye kubaka iki Gihugu; icyari ubwoba bagihindura ikizere.

N’abo dukwiye kubashimira.

Aba Banyarwanda bose batubwiye ko dushobora gukora byinshi kandi byiza. Kandi birakwiye.

Nti turi Igihugu gishimishwa n’ibintu uko biri, nta n’ubwo turi abantu bashimishwa gusa n’aho bageze.

Ikerekezo 2020 cyari icyo gukora ibyari bikenewe kugira ngo dushobore kubaho, kandi twisubize agaciro. Ariko Ikerekezo 2050 kigomba kuba icyo kwihitiramo ejo hazaza, kuko ubu tubishoboye kandi ni byo dukwiye.

Abanyarwanda ntibakwiye kunyurwa n’umushahara cyangwa umusaruro kuramaka uburyo bwa buri munsi. Ntibazishimira kutihaza, ngo bigire muri byose, mu bukungu, amafaranga n’ibindi.

Barashaka kuba hafi y’imiryango yabo, bakareba abo bakunda bakura, bagakira. Barifuriza abana babo uburezi bwo ku rwego rwo hejuru hano iwacu mu Gihugu.

Bifuza kugenda henshi ku isi, nta nzitizi, bagiye gutara ibyo ari byo byose bashaka, ubwenge, no kureba uko abandi bakora. Hanyuma bakagaruka mu Rwanda, kuko ntahandi bifuza kuba haruta iwacu.

Abanyarwanda barashaka ubuyobozi bwiza bukomeza kubagezaho ibikorwa na serivisi, kandi bwubaha amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga ryacu.

Bashaka kandi demokarasi, aho gusimburana k’ubuyobozi ari ibisanzwe, ariko aho ububasha no gufata ibyemezo biguma mu maboko y’abaturage ubwabo.

Ibi rero, niba twumva ko ari byo, twese ndumva turi kumwe.

Ariko ibyo bivuze ko atari umuntu umwe wenyine; ahubwo ni twese, dufatanyije.

Iki si ikerekezo cyazanwa na Leta yonyine, cyaturuka hanze, cyangwa na Perezida wenyine. Kukigeraho bisaba uruhare rwa buri wese, ku nzego zinyuranye, no mu bice bitandukanye.

Buri gihugu cyateye imbere, cyabigezeho ari uko habayeho ubufatanye mu gihugu hose kugira ngo inzego n’imitekerereze bikenewe mu kubaka ubukungu n’umutuzo bishinge imizi.

Ariko ntitugomba guhindura abo turi bo. Ahubwo tugomba kurushaho kuba beza, tugakora ibyiza.

Umuntu udafite igihugu ntagira agaciro. Igihugu kitagira indangagaciro, ntikigira ejo hazaza.

Uko tubona ejo hazaza hacu si mu mibare gusa. Kuri twe ni ikintu gifite agaciro kanini, kigaragaza uko mu mitima yacu, twumva bagenzi bacu n’Igihugu cyacu.

Nta kibazo dufitanye n’abatugira inama cyangwa abatunenga, aho baba bari hose, kuko bishobora kutugirira akamaro. Ariko abemera kandi bakavuga ko hari byinshi twagezeho ari ko banerekana ko Abanyarwanda ntacyo bashoboye, uko si ukutunenga, ahubwo ni ugutukanakandi babigambiriye.

Ibyo, turabyumva tukabyitondera, tugashishoza, tukabishyira aho bigomba kujya.

Buri mwaka tubona ibihugu aho Leta zitagikora, kandi isi ikomeza kuba urusobe no guhindahinduka. Ntibyumvikana rero ukuntu waca intege Leta zagiyeho ku buryo bwemewe kandi zikora neza, mushobora gufatanya gukemura ibibazo by’ingutu twese duhura nabyo ku isi, kugira ngo utsinde igitego muri politike.

Umuryango w’Abanyarwanda ushingiye k’ukuri, no gutandukanya ikibi n’ikiza, kandi usangiye indangagaciro z’Ubunyarwanda. Ibikenewe kugira ngo duhindure u Rwanda biturimo, biri mu mitima yacu, mu mitwe yacu no mumitekereze yacu.

Icya mbere, ni agaciro nk’abantu, ni ukudatinya iyo dufite ukuri, ni uguhorana ubutwari mu bihe bitoroshye.

Agaciro katurutse mu rugamba n’ubwitange mu buzima twese twanyuzemo. Uko ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza, ntikagabanyuka kuko kutagira agaciro bitavuze ubukene, ahubwo ari ukutigirira ikizere.

Bitari kera cyane iki Gihugu kizagira ubukungu bugaragara, atari uko twuririye ku bandi, ahubwo ari uko twafatanyije dukoresheje ubushobozi n’ubwenge bwacu, n’icyifuzo cyo kugera ku ntego

Icya kabiri, ni inshingano. Abanyarwanda twihutira kugira icyo dukora iyo ibintu bitagenda neza mu ngo zacu, no midugudu.

Kuki se tudakora dutyo iyo bireba igihugu cyose? Buri muntu ku giti ke, kandi twese hamwe, dufite uruhare rugaragara mu iterambere ry’Iguhugu cyacu.

Abaturage badategereza kugira ngo bahabwe akazi mbere y’uko bakora ibizamura Igihugu baduha urugero rwiza twese dukwiye gukurikiza. Ibihugu bikora neza byuzuyemo abantu nk’abo, abantu bamwe bashobora kuvuga ko bashyanuka, ariko bafite impamvu n’ukuri.

Kugira umusaruro utubutse, n’ubukungu bushimishije, bishingira ku kugaragaza inshingano mu byo dukora, tukabikorana ubushishozi, tugakora umurimo unoze, kandi tukamenya ko igihe gifite agaciro.

Icya gatatu, ni ukugira umutima utanga, cyangwa urukundo, ari byo shingiro ry’umuryango, ndetse no guharanira uburinganire bw’abantu, bw’abagore n’abagabo ibyo nabyo, u Rwanda twiyemeje.

Turi abantu bafite urukundo kandi bahorana ibyishimo. Umwanya tumara mu nama z’aho dutuye, no gusura inshuti n’abavandimwe, ntabwo uba upfa ubusa. Ahubwo ni uburyo buduhuza, tukumva ibintu kimwe, kandi tukamenya ko hari ibitekerezo bitandukanye n’ibyacu, tukanabyubaha.

Abanyarwanda barangwa no kwita kubatishoboye. Ibi ntitubikora kuko amategeko abidusaba, cyangwa kubahiriza gahunda za Leta. Bikomoka mu mitima y’Abanyarwanda. Bigaragaza agaciro duha buri muntu, kandi ko abayobozi bacu nabo bagomba kugira batyo.

Uyu muco utuma abantu bagira imyumvire ifunguye, n’amatsiko, n’inyota y’ubumenyi n’icyo twabukoresha. Ibi byose bikenewe mu guhanga ibishya bijyanye n’imibereho twifuza, kandi n’igihe tugezemo.

Turi abantu bigenga kandi bazima. Duhitamo guhora turi umwe, kubazwa ibutureba twese, no kureba kure. Ibi byose tubikora dufite agaciro, mu rukundo, no kumva ko dufite inshingano zikomeye.

Byumvikane rero ko ejo hacu hazaza hagomba kuba mu maboko yacu.

Iki kiganiro gishya rero, kigomba gukomeza hano muri iy’inama y’Umushyikirano, kikagera n’ahandi. Dushishikajwe n’ejo heza hazaza, kandi dufite imbaraga, kuko akazi gakomeye kakiri imbere.