Kigali, 1 Mutarama 2017
- Banyarwanda, Banyarwandakazi
- Nshuti z’u Rwanda
Ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese Umwaka Mushya Muhire w’i 2017.
Nk’uko byagarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye, Abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda.
Ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk’uko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n’ amahirwe mugihugu cyacu.
Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera ku bantu bose, icyo gihe baba bafasha abayobozi.
Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.
Tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo dufitiye Igihugu cyacu.
Ubusugire n’umutekano by’Igihugu cyacu, nk’uko bisanzwe, ni wo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.
Banyarwanda, Banyarwandakazi:
Mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho.
Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Byaba ari amakosa tugabanije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.
Ni mureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose, atari mu za Leta gusa, ahubwo no mu z’abikorera.
Ndagirango nongere mbifurize Umwaka mushya,uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose.
Murakoze.