• Banyakubahwa Bayobozi b’Inzego Nkuru z’Igihugu cyacu muri hano
  • Bayobozi mu nzego zitandukanye
  • Banyacyubahiro mwese
  • Banyarwanda mwese

Mbanje kubasuhuza. Ndizera ko mwese mumeze neza no muri ibi bihe bigoranye.

Nk’ibisanzwe, turi hano mu muhango wo kwakira indahiro ya ba Minisitiri bashya, biyemeje gukorera Igihugu cyacu, dufantanyije twese hamwe.

Ndagira ngo kandi mbashimire mwebwe abarahiye, abamaze kutugezaho izo ndahiro, ngira ngo mbifurize imirimo myiza.

Nubwo abarahiye ari bashya muri izi nshingano barahiriye hano, basanzwe bakorera Igihugu mu nzego zitandukanye.

Ubu ni uguhabwa indi mirimo gusa. Ni uguhabwa izindi nshingano ndetse zishobora kuba ziyongereyeho, kurusha izo bakoraga. Ndizera rero ko ari urugendo rwo gukora, gukorera Igihugu, gukorera abaturage bisanzwe, icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga no mu busanzwe ubu zigiye kwiyongera. Mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese imirimo dukorera abaturage, abanyarwanda, dukorera Igihugu, tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abandi bantu. Tuba dukorera abanywarwada benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza, ntabwo dukora twiganishaho.

Ntabwo ari twe tubona inyungu z’ibikorwa ba mbere, n’ubwo natwe bitugeraho. Abagomba kubona inyungu z’ibikorwa ni abanyarwanda. Birumvikana, bivugwa kenshi, ariko ntabwo ariko iteka byuzuzwa.

Usanga akenshi bigorana, abayobozi rimwe na rimwe cyangwa akenshi bagakora, hari ugukora biganisha ku nyungu zawe bwite, ariko hari no gukora biganisha wowe uko ubishaka cyangwa uko ubyumva. Ibyo ntabwo ariko ubundi bigenda. Imikorere ishingira ku byo twumvikanyeho twese nk’igihugu, nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye, hajyaho uburyo  hakajyaho ingamba, hakajyaho politiki, bikubiye hamwe by’abantu bumvikanyeho, tugakora tuganisha muri iyo nzira.

Ntabwo ari ugukora wowe gusa nk’uko ubyumva, ngo njyewe uko mbyumva ni uku, niko ngiye gukora, akenshi nibyo bizana ibibazo.

Hari ugukora uganisha ku nyungu zawe gusa bwite, hari no gukora uganisha mu bitekerezo byawe bwite gusa uvuga uti njyewe uko mbyumva niko ngomba kubikora, aho hombi, niho hakunze kuba ikibazo nibwira ko abayobozi iteka bajya bagerageza kubyiyibutsa, ndetse rimwe na rimwe cyangwa kenshi bakabyirinda aho byagaragaye.

Ni ugukorera rero inyungu z’abanyarwanda, kandi bo bazi uko izo nyungu izo arizo, bazi uko zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twibutsa abayobozi cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.

Kandi ubu, ubuyobozi cyangwa inshingano murahiriye, natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera  igihugu ku nzego zitandukanye,   ubu biriho mu bihe bitari byiza, ni ibihe by’ingorane, ni ibihe birimo ari icyorezo, n’ingaruka zacyo nyinshi. Ni ukuvuga rero ngo imirimo dukora n’inshingano dufite byagiye byiyongera uburemere inshuro nyinshi, byagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Bifite ingaruka ku buzima bw’abantu, bifite ingaruka nyinshi ku buryo tugomba gukomeza kugerageza gukoresha imbaraga nyinshi, gutekereza kwinshi kwitanga, imyumvire ubwacu ikwiye guheraho. Ariko bigana no ku baturage, kugira ngo bumve ko ikibazo uko giteye, ibyo bari badutezeho akenshi ntibiboneka nk’uko bikwiye, ntibyihuta, ariko ibyangombwa ni uguhora dusobanura.

Iyo usobanuriye abantu ikibazo icyo aricyo, uko giteye, ingamba ufite, ibyo ugerageza gukora, byoroshya uburemere bw’ikibazo iyo abantu bakiganira, ndetse ahenshi umuti ukaboneka. Ndabifurije rero nanone imirimo myiza, kandi n’ubufatanye dushaka guhora dushyira imbere ku nzego zose, ndibwira ko bizabagaragaramo.

Hanyuma reka ngire ijambo rindi mvuga, reka ndivuge no mu rurimi rw’amahanga duhuriyeho muri aka karere, kubera nanone ibyabaye muri iyi minsi mikeya ishize, aho twatakaje umuyobozi w’igihugu muri iyi minsi.

I cannot end my remarks without expressing, on my own behalf, and on behalf of the government and people of Rwanda, my deepest condolences to the family of the late President John Pombe Joseph Magufuli, and to the entire Tanzanian nation.

President Magufuli was a steadfast pan-African, and a friend to our country.

Rwanda stands in solidarity with Tanzania and with President Samia Suluhu Hassan at this difficult moment.

Hanyuma rero, ndagira ngo ndangize nanone mbashimira mwese, kandi muhorane amahoro y’Imana.