Kigali, 1 Mutarama 2016

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda,

Mbere na mbere nagira ngo mbifurize umwaka mushya w’i 2016. Uzababere uw’ibyiza byose mwifuza harimo n’iterambere.

Uyu mwaka turangije, wabayemo ibintu byinshi kandi byagiriye Igihugu cyacu akamaro. Ubumwe bw’Abanyarwanda burakomeye, ntibujegajega, kandi umurimo wo kubaka Igihugu urihuta.

Niyo mpamvu, Abanyarwanda mwasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, hanyuma muraryemeza muri referendumu tuvuyemo. Mwagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo mwifuriza ejo haza h’Igihugu cyacu.

Inzira twanyuzemo mu kuvugurura Itegeko Nhinga yaduhaye umwanya wo kureba koko niba ibyo twashakaga guhindura bishyira mu gaciro.

Mwansabye kuzakomeza kuyobora Igihugu nyuma y’i 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera.

 

Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.

Ariko, ndibwirako icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’Igihugu uzakomeza ubuziraherezo. Kandi, nanjye siko nabyifuza.

Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa, ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero gusa, byaba ari kuri twebwe cyangwa ku bandi.

Niyo mpamvu nifuza ko twakomeza mu nzira twatangiye yo guhindura Igihugu cyacu. N’ubundi ibisabwa kugira ngo dushimangire ubuyobozi butekanye, ni nabyo bisabwa kubaka ubukungu bw’Igihugu dutangiye kubona.

Abanyarwanda dufite ikizere cy’ejo hazaza, kandi twishimiye n’inzira twahisemo. Ibi bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nabo ikizere.

N’abatunenga biturutse mu kutatwumva neza, ndetse niyo byaturuka ku kudashaka kumva, nabyo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma amaherezo twumvikana.

Icya ngombwa ni uko abantu bubahana.

Nidukomeza gufatanya, tugakomeza nzira turimo, ntacyatubuza kugera ku ntego yacu.

Jyewe n’umuryango wanjye, tubifurije mwese Umwaka Mushya Muhire.