Kigali, 07 Mata 2016
- Bayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu cyacu
- Nshuti z’u Rwanda
- Bayobozi mwese
- Banyarwanda, Banyarwandakazi
Mbanje kubashimira mwese abaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba, warurimo kandi n’urugendo rwo kwibuka. Ndagira ngo kandi by’umwihariko nshimire urubyiruko rw’Abanyarwanda ari narwo ruri ku isonga y’uru rugendo twagize kuri uyu mugoroba rukubiyemo byinshi. Urubyiruko rushishikariye kumva ko rufite inshingano y’ubuzima bw’igihugu cyacu, ndetse n’ubuzima bwabo nk’urubyiruko. Ibyo biratanga ikizere ko, ejo hazaza urubyiruko rugenda rukura rufata n’izindi nshingano nyinshi zisumbuye ko ibyinshi byiza twifuza kugeraho tuzabigeraho.
Ndashimira n’inshuti z’u Rwanda, zifatanya n’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ndetse hari n’iziri hano kur’uyu mugoroba kandi zimaze iminsi muri iki gihe u Rwanda runyuramo.
Iteka ntabwo bikunda kugirango umuntu abone amagambo ahagije yo kuvuga akababaro uko kangana kari mu mitima y’Abanyarwanda, bihereye mu mateka tuzi twibuka muri ibi bihe, ibyo tubona, ibyo twumva nibyo dusanzwe tuzi. Biragora kubiha igisobanuro ariko muri ibyo byose ni na ngombwa ko ntakundi ari ugushaka uko tubyifatamo neza ntiduheranwe nabyo, ahubwo tugahora dutera imbere nk’uko bigenda bigaragara ko ari yo nzira Abanyarwanda bose turimo kandi ntacyizatubuza kuyikomeza.
Abantu barenga miliyoni imwe batakaje ubuzima bwabo, bazize ingengabitekerezo mbi.
Abo bose ntabwo ari umubare gusa, ntabwo ari umubare w’abantu bapfuye tukabara miliyoni bagahita. Ni imiryango, ni inshuti, ni abavandimwe, bakundwaga n’abasigaye, bubahana. Ni nako bikomeza nubwo batakiriho. Ariko rero, amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda ntabwo ari aha yarangirira. Ntabwo yarangirira ku kuntu twatakaje abacu.
Amateka y’igihugu yo azakomeza kwubakwa. Tugomba gushaka uburyo bwose igihugu gikomeza kikabaho kitibagiwe abo cyabuze, ku buryo butari bwo. Ndetse, ako kababaro nkuko bikunze kuvugwa iteka, nako kaba muri bimwe twubakiraho nk’umusingi ukomeye w’ubuzima bushya bw’igihugu cyacu.
Muri iyi myaka makumyabirin’ibiri (22) ishize, tuyimaze turi mu rugendo, turi hamwe nk’abasigaye twibuka n’abacu. Kandi dufite umugambi umwe: wo kubaka Igihugu kitubereye twese. Igihugu kibereye Abanyarwanda, igihugu kibereye abantu; bibonamo agaciro.
Ariko n’uyu munsi, ntabwo bibuza n’ubundi n’abahekuye u Rwanda, baba Abanyarwanda baba abatari Abanyarwanda, kuko byabaye ko bombi bafatanyije. N’uyu munsi usanga ibyo bitekerezo byo gusenya igihugu cyacu, byo gusenya ubumwe twubaka, bikiriho.
Ariko iby’ubu ntabwo byaba nk’ibyashize. Iby’ubu byo, abo bakwifuza kongera guhungabanya igihugu cyacu ntabwo byashoboka. Ahubwo nuko kenshi biba mu magambo gusa, ariko rimwe na rimwe hari ubwo bagerageza, ariko wenda buriya rimwe bazaduha uburyo tubereke icyo tuvuga. Rimwe, babigerageze, baduhe uburyo tubone aho duhera.
Uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka makumyabiri n’ibiri (22) ishize, abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira bate… Biratinze gusa, ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo! Biratinze ngo bagerageze icyo bifuza gukora. Ntabwo bamenya icyabakubise. Ubu ndibwira ko banyumva. Iyaba banyumvaga, bakabyihutisha, bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gucyemura icyo kibazo. Byaba ari ukwibeshya!
Ariko reka mbe mbirekeye ahongaho, njye nkangurire Abanyarwanda ko twakomeza kwiyubaka, tugakomeza kwubaka igihugu cyacu, tugakomeza kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no kurinda ibyo twubaka. Nta mbaraga dufite, nta nubushobozi abantu bagira, ntabwo twakora ibitangaza ngo tugarure abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi muri twe nk’Abanyarwanda bakorera hamwe, bishyize hamwe kubaka ubuzima bwacu n’ubw’ahimbere tujya, no kuburinda ngo bitaba byahungabana.
Tuzakomeza gukora uko dushoboye kose, duhangane n’ibibazo biremereye, ari ibyaturutse kuri aya mateka, ari n’ibindi bituruka ku zindi mpamvu igihugu kigenda gihura nabyo. Ibibazo byo, ntibibura, bihoraho. Ariko u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose ku isi, bigira ibibazo biba bihangana nabyo, ariko twe twiteguye guhangana n’ ibyacu uko bizaba biteye kose. Ariko icya ngombwa tugakomeza kwubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri izo mbaraga z’ubumwe niho hava igisubizo k’ibyo bibazo byose byaba bidutegereje imbere hazaza.
Duhora dusaba Abanyarwanda, tubakangurira kwitanga no gukora cyane, gukora neza, kugira uruhare ku mutekano w’igihugu, amahoro, n’ubukungu duhora duharanira kugira ngo tugire amajyambere, ndetse tubisangire n’abandi haba mu karere, haba no muri Afurika muri rusange.
N’ahandi, aho twashobora kugira umusanzu dutanga aho bishoboka uko ari ko kose. Ndetse no kuri bamwe bibwira ko bashobora kugena abandi bantu bose uko babaho, nabo dufatanya nabo, ariko tukamenya uruhare rwacu, tukamenya ibitureba, ibireba ubuzima bwacu, kubera ko twumva neza isi uko iteye, uko tugomba no kuyibamo. Tukayibamo, twiha agaciro, tugaha n’abandi kugira ngo nabo, icyo tuba tubatezeho ni ukutwumva bakaduha agaciro dukwiriye.
Ngira ngo bigenda bigaragara ko Abanyarwanda mu bushake dufite no mubyo tugerageza, ibisubizo bigenda biboneka kurusha ibibazo uko tugenda duhura nabyo. Iteka rero nukuzahora dushaka ibisubizo by’ibibazo ibyo ari byo byose, harimo n’ibisubizo by’ibyo mwumva na hano turi muri uyu mwanya, bituruka mu mateka yacu. Ngira ngo ari nacyo kigomba kuba kibitera, kuko abo bantu baribuka ibihe banyuzemo cyangwa se ibyo ababo banyuzemo.
Dukomeze rero ntiducike intege, dukomeze mu mbaraga zacu zihari, n’izindi dushobora kuba twubaka, duhangane n’icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya ubuzima bwacu.
Ndagira ngo ndangize mbizeza ko iyo mbona aho tuva, aho turi n’aho tugana, bishingiye ku byo twumvikanaho byinshi, no gukorera hamwe, nta kintu mbona kinzitizi cyatuma tutagera ku buzima bukwiye kandi dushaka.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti mwese muri hano,
Nongeye kubashimira muri uku kwibuka abacu, muri uku kwibuka tuvanamo imbaraga nubwo kwibuka byaba birimo agahinda kenshi. Ariko tubivanamo imbaraga zitubwira ko ibyo byatubayeho, byabaye ku gihugu cyacu bidakwiye kuzasubira, kandi bitazasubira.
Mugire umugoroba mwiza.