Kigali, 7 Mata 2014
- Banyakubahwa Bakururu b’Ibihugu na Guverinoma;
- Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye;
- Madamu Mukuru w’Afurika Yunze Ubumwe;
- Banyakubahwa mwahoze muri Abakuru b’Ibihugu;
- Bayobozi Bakuru ba Leta mwaturutse hirya no hino ku isi;
- Bashyitsi bahire;
- Banyarwanda, Banyarwandakazi:
Si mfite amagambo ahagije yo gushimira inshuti zacu zaturutse hirya no hino ku isi baje kwifatanya natwe kuri uyu munsi. Ndashimira kandi n’abandi bose batubaye hafi, tugafatanya inzira mu kubaka igihugu cyacu.
Duteraniye hano kwibuka abazize jenoside bose no gufata mu mugongo abacitse ku icumu ryayo.
Mu kwibuka inzirakarengane, ari abakiriho ndetse n’abatuvuyemo, ntitwabura kwishimira ubutwari bw’Abanyarwanda, ari na bwo dukesha kuba tukiriho n’uru Rwanda rushya.
Babyeyi bacu, bana bacu, bavandimwe mwese mwarokotse — Banyarwanda mwanze kwitabira no gukora amarorerwa yabaye mu mateka yacu , n’abo bose bicujije iki icyaha — ni mwe mwikoreye umutwaro uremereye w’amateka yacu.
Twiyambaje ubutabera mu buryo bushoboka bwose; twakurikiye inzira y’ubwiyunge. Ariko ibyo ntibyasubizaho ibyo twabuze.
Muri iyi myaka makumyabiri ishize Abanyarwanda mwaritanze. Mwahagaze imbere y’imiryango y’aho mutuye kugira ngo mutange ubuhamya, mwumva n’abandi babutanga. Mwiyemeje guhangana n’ibyo byose, murangije mutanga imbabazi.
Uko kwitanga kwanyu ni impano itagira uko ingana mwahaye Igihugu cyacu.Ni n’imbuto yavuyemo u Rwanda rushya. Ndabashimira.
Gusobanura amateka uko ateye ni inshingano tutahunga cyangwa ngo twirengagize ijyanye no kwibuka. Amagambo “ntibizongera kubaho ukundi” akubiyemo inkuru n’ukuri bigomba kuvugwa, nubwo hari abo byabangamira.
Abateguye jenoside bakayishyira mu bikorwa bari Abanyarwanda. Ariko amateka yayo, n’ibyayiteye birenze imipaka y’u Rwanda. Ni cyo gituma Abanyarwanda bashatse kandi bazakomeza gushaka ibisobanuro byuzuye by’ibyabaye.
Ibi tubikora twiyoroheje nk’abantu bari basenye umuryango wacu, ariko kandi tukaba twariyemeje kwisubiza agaciro nk’Igihugu.
Imyaka makumyabiri ni igihe gito cyangwa kirekire bitewe n’aho uhagaze, ariko iyo si impamvu yo kugereranya ibidahuye. Uko ibihe bihita ntibikwiye gukoreshwa mu gusibanganya ukuri, kugabanya uruhare rwa bamwe, cyangwa guhindura inzirakarengane abicanyi.
Ntabwo abantu bagurirwa kugira ngo bahindure amateka yabo. Nta gihugu, nubwo cyaba kibwira ko ari igihangange, gifite ububasha bwo guhindura ukuri kw’amateka y’abantu. Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka, guca mu ziko ntabwo gushya.
Iyo rero tuvuga ku ruhare rw’abanyamahanga n’inzego z’amahanga muri jenoside, ni uko kuyikumira bisaba ko habaho kumvikana neza kw’ amateka. Ntabwo ari uko dushaka gushyira icyaha ku bandi.
Jenoside zose zitangirira ku ngengabitekerezo igira iti: aka gatsiko k’abantu ntabwo ari abantu buzuye; bagomba rero gutsembwa.
Umurage mubi abategetsi b’abazungu babibye mu Rwanda ni uguhindura imibanire y’Abanyarwanda bakayigira ubwoko butandukanye. Baduciyemo ibice, na bike byadutandukanyaga babigira binini, bashingiye ku bitekerezo bahimbiye iwabo.
Ntabwo babikoze kubera ubumenyi cyangwa undi mutima mwiza. Impamvu yari ingengabitekerezo igamije kubaha uburyo bwo gutegeka abo bise abantu bakiri ku rwego rwo hasi. Si ko tumeze.
Iyi ngengabitekerezo yariho mu kinyejana cya cumi n’icyenda, ihabwa imizi mu Rwanda n’abamisiyoneri b’Abafaransa bakoreraga mu gihugu. Imyaka ibihumbi bibiri y’amateka yacu yahinduwe ubusa nk’ibishushanyo, hashingiwe ku nkuru zo muri Bibiliya n’izabwirwaga ba gashakabuhake.
Ibitekerezo amateka y’ubukoroni yari ashingiyeho yavugaga ko hari urwango hagati y’ikitwa Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ruhoraho kandi ko ari ko bigomba kuba.
Iyi ni yo ntangiriro ya jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko twabibonye muri 1994.
Abategetsi b’Ababirigi n’inzego za kiliziya Gatolika bagize aya mateka y’amahimbano ishingiro ryonyine rya politike, nkaho nta bundi buryo bwo kuyobora igihugu no kugiteza imbere bubaho.
Icyavuyemo ni igihugu jenoside yahoraga ishobora kubamo.
Abanyafurika ntitucyemera uko abenshi ku isi batubona – nk’abantu bafite ibyifuzo n’ibitekerezo bigufi. Turumva kandi twubaha ibyo abandi batekereza. Ariko tugomba gukora ibitubereye kuko ni twebwe bireba.
Mu Rwanda duhora dushaka ibisubizo by’ibibazo byihariye duhura na byo dushingiye ku ndangagaciro abantu bose bahuriyeho, harimo n’izo mu muco n’amateka byacu.
Kumenya uko tuyobora umuryango Nyarwanda n’ibyaba bitandukanya Abanyarwanda, ntibikwiye kumvikana ko ari ukuburizamo umwihariko wa buri muntu.
None se ni bibi kubaka ibituranga duhuriyeho twese?
Jenoside yakorewe abatutsi ntiyari ngombwa kugira ngo tube abantu beza n’igihugu cyiza. Ntabwo yagombaga kuba na rimwe.
Nta gihugu, cyaba icyo muri Afurika cyangwa icy’ahandi aho ari ho hose, gikwiye guhinduka “urundi Rwanda”. Ndavuga u Rwanda rwa kiriya gihe twatakaje abacu bazira abo baribo. Ariko ibi byose birashoboka iyo ibyo abantu bahisemo n’ibyo bakora bidashingiye ku mateka asobanutse.
Iyi ni yo mpamvu mbwira Abanyarwanda — ntizate umurongo. Uko dukora ntibisanzwe nk’uko ibyo twanyuzemo na byo bidasanzwe.
Gutsimbarara ku gushaka uburyo butubereye rimwe na rimwe bifite ikiguzi. Ariko tugomba gukomeza mu nzira twihitiyemo.
Nshuti zacu zo mu mahanga – Nibwira ko muha agaciro ubumwe bw’ibihugu byanyu, aho buri. Aho butari naho nibwira ko mukora ibishoka byose ngo bubeho, nk’uko natwe tubigenza.
Turabasaba rero, gukorana n’u Rwanda, n’Afurika mwiteguye kutwumva, mukemera ko ibyo dukora tubikorana umutima mwiza kandi mu nyungu za twese.
Turifuza ko mumenya ko tubashimira inkunga yanyu, cyane cyane kubera ko twumva ko ntacyo mutugomba.
Hari benshi bibwiraga ko u Rwanda rutashoboraga kongera kubaho nk’igihugu.
Iyo ureba amakuru avugwa hirya no hino ku isi, ntibikomeye kugira ngo utekereze uko tuba twarabaye.
Twashoboraga kuba Igihugu gitegekwa na Loni, tudafite amizero y’uko tuzongera kuba igihugu.
Twashoboraga kwemera ko igihugu cyacu gicibwamo ibice, buri kimwe gituwe n’abavugwaga ko badashobora kubana n’abandi.
Twashoboraga guhora mu ntambara z’urudaca, abaturage bacu bahora bajya mu mahanga nk’impunzi, abana bacu barwaye kandi batiga.
Ariko si ko byagenze. Icyabujije ibi byose kuba ni ubushake bw’Abanyarwanda kandi n’ibyo twahisemo.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, buri kintu cyose cyari ngombwa cyari ingenzi.Abanyarwanda bari barazahaye.
Ariko twahisemo ibintu bitatu by’ingenzi tugenderaho na n’uyumunsi.
Icyambere: Twahisemo ubumwe, kuguma turi umwe aho gucikamo ibice.
Ubwo impunzi zatahukaga, cyari ikimenyetso cy’uko dushaka kuguma turi umwe.
Igihe twafunguraga abakekwagaho icyaha cya jenoside bagasubira mu miryango yabo dutegereje Gacaca, twahisemo ubumwe.
Ubwo twatoraga Itegeko Nshinga buri wese yibonamo, rirenze politike ishingiye ku guca Abanyarwanda mo ibice, tukanazamura uburenganzira bw’abagore ku buryo bagira uruhare rwuzuye mu mirimo yo kubaka igihugu, ari nabwo bibaye ubwa mbere mu mateka yacu, kwari uguhitamo ubumwe.
Ubwo twagezaga uburezi no kwivuza ku Banyarwanda bose, twahisemo ubumwe.
Icya kabiri: Twahisemo ko twebwe ubwacu tugomba kwihitiramo ibitubereye kandi ibyo dukora bikagaragarira abo bose bikwiye kuba bikorerwa.
Iyo twegereza ubuyobozi no gufata ibyemezo abaturage mu migi no mu mirenge, kuba ari uguhitamo ibitubereye.
Iyo dukorana nabafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo inkunga yabo igere ku Banyarwanda bose, ni uguhitamo ibitubereye kandi bigaragarira abo bireba bose.
Iyo duha abanyeshuri buruse, tugashyira abakozi mu myanya mu nzego za leta nta vangura kandi dushingiye ku bushobozi, tuba duhitamo ibitubereye.
Iyo duhana abakozi bo ku rwego urwo ari rwo rwose kuko bakoresheje ububasha bwabo nabi cyangwa bagaragayeho ruswa, tuba duhitamo ibitubereye.
Kubera ibi byose, Abanyarwanda bateze byinshi kuri guverinoma yabo kandi bakwiye kubibona.
Icya gatatu: Twahisemo kureba kure.
Ubwo Abanyarwanda twabohoraga Igihugu, twari tugifitiye gahunda ndende.
Ubwo twiyemezaga kugera ku ntego z’iterambere ryacu n’icyerekezo 2020, twarebaga kure.
Igihe twafataga icyemezo cy’uko u Rwanda ruba igihugu kireshya abacuruzi n’abashoramari, twarebaga kure.
Ubwo twashoraga amafaranga mu gushyiraho umuyoboro w’itumanaho ugera mu Turere twose mu Gihugu (broadband network), twarebaga kure.
Igihe twatangiraga gutanga umusanzu muri Loni na Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, twarebaga kure.
Akazi kari imbere ni kenshi kandi karakomeye, karuta n’ako turangije. Ariko Abanyarwanda twiteguye neza gukomeza akazi keza.
Akazi kari imbere ni kenshi kandi karakomeye, karuta n’ako turangije. Ariko Abanyarwanda twiteguye kugakora kandi neza.
Imyaka mike ishize, ku munsi wo kwibuka nk’uyu, nahuye n’umwana. Yari umwe mu bandi cumi na babiri bari bakuwe munsi y’imirambo 3000 mu cyobo i Murambi.
Yabaga hafi aho, asigaye wenyine, nta n’umwe asigaranye. Bamwe mu bicanyi yari yarabonye bagarutse bavuye muri gereza, byamuteye ubwoba butagira uko bungana.
Namubajije uko abaho. Aransubiza ati.
“Ndabishobora kuko nemera ko ibyo twahisemo byose, n’ubwo bitoroshye, hari aho bituganisha heza”.
Imyaka makumyabiri ishize u Rwanda rwasaga n’urudafite aho rugana, nta ejo hazaza, uretse ahashize.
Ariko nk’uko Fideli abitubwiye mu kanya, ubu dufite impamvu yo kwishimira no kwizihiza ibintu bisanzwe mu buzima rimwe na rimwe tudatekerezaho cyane ariko abandi bafata nk’ibintu bya buri munsi bidatangaje.
Jenoside yagaragaje ubugome ndengakamere abantu bashobora kugira; ariko ibyo twahisemo n’ibyo twakoze byatweretse ko abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibyiza bakubaka igihugu gishya.
Ubu icya kabiri cy’Abanyarwanda bari hasi y’imyaka makumyabiri; bitatu bya kane bari hasi ya mirongo itatu. Aba ni bo Rwanda rushya. Uru rubyiruko rumaze amezi atatu rutambagiza Urumuri rwo Kwibuka mu gihugu hose ruduha icyizere gikomeye.
Twaje hano kwibuka ibyabaye no gushyigikirana. Mu kubikora hari ikindi tugomba kwibuka — tugomba kwibuka ejo hazaza twiyemeje kandi tukahagera.