Itariki 7 Mata 2013

Banyarwanda, Banyarwandakazi.

Uyu munsi dutangiye icyunamo, aho twibuka ku nshuro ya 19 Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Turegeye imyaka 20 genocide ibaye. Hakaba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze, aho tugana mukongera kubaka u Rwanda, mu gusubiza Abanyarwanda ubuzima n’agaciro no kubateza imbere muri rusange. Niyo mpamvu uyu mwaka, igikorwa cyo kwibuka kitabereye ku rwego rw’igihugu, nkuko bisanzwe, ahubwo cyikajya ku mudugudu kugirango Abanyarwanda bose bagire amahirwe yo kucyitabira, bacyigire icyabo, kandi bagire uruhare rugaragara muri gahunda zose zo kwibuka.

Kwibuka Jenoside ni inshingano kuri buri mu Nyarwanda. Iyi nshingano tugomba kuyitoza abakiri bato nabo bakazayiraga abazabakomokaho uko ibihe bisimburana. Uko guhererekanya amakuru ku mateka yaranze Igihugu cyacu, n’ubwo ari mabi, nibyo bizadufasha gukumira ikibi, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ikindi cyose cyashaka gusubiza Abanyarwanda aho tuvuye, ahubwo tugaharanira icyiza cyateza imbere Abanyarwanda bose.

Ni yo mpamvu amateka yacu agomba kwigishwa mu mashuri, abari bato n’abavutse nyuma y’i 1994 bakamenya ububi bwa politike mbi n’abayobozi babi byoretse u Rwanda muri Jenoside.

Tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo ari twe twandika amateka yacu. Tubungabunge ibimenyetso, harimo n’inzibutso, kugira ngo bitaza sibangana, ahubwo bizabere abantu bose uburyo bwo kwibuka, gukumira no kurwanya jenoside.

Mu kwibuka rero ni ngombwa ko uwiciwe abe, agasigara ari imfubyi, umupfakazi, cyangwa incike ahozwa ntaheranywe n’agahinda. Ibyo biramukomeza kandi bikamuha kwihangana n’icyizere cyo kubaho, n’uwayikoze nawe akemera icyaha cye, agasaba imbabazi. Ibyo bifasha mu gukomeza kubaka ubuzima n’ ubumwe bw’Abanyarwanda, ari ho dukura imbaraga zizatugeza ku kwigira nkuko intego twihaye uyu mwaka ivuga.

Iyi ntego irasaba umusanzu wa buri wese; irasaba umuganda uhoraho ku gihugu cyacu.

Aha ndanashimira Abanyarwanda bose ubufatanye mwagaragaje mu kongera gusana Igihugu muri iyi myaka 19 nyuma ya jenoside, uruhare rwanyu mu kubaka ubumwe no guharanira ubwiyunge by’Abanyarwanda byari byarasenywe n’ubuyobozi bubi, ari na bwo mvano ya Jenoside.

Ibyagezweho byaturutse mu kwishakamo ibisubizo dukura mu muco wacu, bitari ibitirano. Twavuga nk’uruhare rw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera bwunga, zikaba zarashoje imirimo yazo zimaze guca imanza nyinshi zari kumara igihe kirekire. Kandi n’ibibazo byaba bisigaye, nabyo bizabonerwa ibisubizo.

Na none kandi amasomo twavanye muri iyi myaka 19 ishize ni uko Abanyarwanda ubwacu tugomba gufatanya, tugahangana n’ibibazo dufite, uko byaba bimeze kose, tutagombye gutegereza ko hari abandi bazabidukemurira. Iyo tuvuga kwihesha agaciro, ni ibyo tuba tuvuga. Kandi ntawe ukwiye kwamburwa agaciro kuko ari uburenganzira bwa buri muntu, aho yaba ari hose, uwo yaba ari we wese.

Jenoside ni icyaha cyibasira inyoko muntu, kitagira umupaka kandi kidasaza. Ni yo mpamvu tuzakomeza gukurikirana abakoze Jenoside aho baba bari hose bagashyikirizwa ubutabera. ni byiza ko ibihugu bimwe byatangiye gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside, ndetse bamwe bakaba baroherejwe mu Rwanda.

Ariko byaratinze kandi ari inshingano za buri wese. Nanone, hari ibindi bihugu bikomeje kwanga kugeza imbere y’ubutabera Abanyarwanda bicumbikiye bakoze Jenoside, niyo hari

ibimenyetso bigaragara. Ibyo bihugu nabyo bigomba gukora ibikwiye bikubahiriza inshingano zo guhana no kwamagana icyaha cya Jenoside.

Tuzanakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya abagitsimbaraye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ntabwo tuzanihanganira abo bose bagifite imigambi mibisha yo kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside aho gushyira hamwe n’abandi Banyarwanda bakubaka Igihugu cya tubyaye.

Mu gusoza nagira ngo nongere mbasabe kwihangana mwese. By’umwihariko ndasaba abacitse ku icumu gukomeza kwi hangana no gukomera, kandi ndashishikariza Abanyarwanda bose kubegera no kubafasha muri iki gihe cy’icyunamo. Leta nayo izakomeza kubaba hafi, no kubatera inkunga yose ishoboka.

Mugire Amahoro y’imana.