Mbanje kubasuhuza. Muraho mwese.

Igihe nk’iki, ngira ngo muribuka, umwaka ushize, twari duteraniye mu Mushyikirano. Icyo gihe nababwiye ko Igihugu cyacu cyari gihagaze neza kandi ari byo.

Ndetse na nyuma yaho dusoza umwaka ushize n’ababwiye ko umwaka w’i 2019 watubereye mwiza, nizera ko n’undi ugiye gukurikira uzaba mwiza, ndetse mvuga ko ushoboza no kuba warushaho kuba mwiza. Ariko niba mwibuka neza nanababwiye ko bitoroshye kumenya ibihe biri imbere, ikiba kibirimo. Hanyuma ngira ngo icyo cya kabiri ni cyo cyaje kuba ukuri. Ntabwo twari tuzi ibizawubamo. Uyu mwaka w’i 2020 hajemo kubamo rero icyorezo

Nyuma y’amezi make, icyo cyorezo cyakwiriye Isi yose. Ubu tukaba tumaranye nacyo hafi umwaka wose.

Ariko, n’ubwo icyo cyorezo cya  Covid cyatugizeho ingaruka zikomeye, ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mu byo twari twarateganije, ndagira ngo nongere mbabwire ko Igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza no muri ibyo byose.

Gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.

Nkaba ngira ngo, mbere yo gukomeza, mbanze nshimire Abanyarwanda mwese, ubwitange, ubufatanye no gukora cyane. Mukomeje kugaragaza ubushake kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo.

Ubwo ndashimira rero twese, inzego abayobozi b’igihugu bakoreramo. Abantu bose barahagurutse bakora ibishoboka bahangana n’iki cyorezo kigikomeza. Nta nubwo birarangira, ntabwo birasobanuka aho kigana.

Tugomba kumenyera kubana nacyo igihe kigihari, tukarwana nacyo kandi duharanira kugira ngo dukomeze ubuzima bwiza bugende nkuko bukwiye ariko duhanganye n’icyo cyorezo.

Ibyo byose rero byashobotse kubera ikizere abaturage n’abayobozi bafitanye binyuze muri izo nzengo. Ariko noneho ngira ngo bihereye no ku mateka yacu na politiki iteza imbere uko gukora, gukorera hamwe, kugira intego imwe, no guharanira kugira ngo tuyigereho.

Twabonye akamaro k’imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa bitandukanye. Ibi byongereye ubutwari no kwihangana Abanyarwanda basanganywe, bifasha no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Muri gahunda zigamije imibereho myiza:

  • Mpereye kuri Mutuelle: Muri Mutuelle igihugu cyashoboye kwishyurira abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu Kiciro cya Mbere cy’Ubudehe. Ubudehe uko tugenda tubara inzego z’abantu ukuntu badafite amikoro, mbese bijyanye n’ubwo bukene.
  • Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 yahawe imiryango itifashije.
  • Ibyiciro bishya by’Ubudehe birimo gushyirwa mu bikorwa. Iyi gahunda igomba gukorwa mu mucyo, ku bufatanye n’abaturage kubera ko mu bihe byashije hari ibyagiye bigaragara ugasanga rimwe bitakozwe neza. Ubufasha, ubushake, n’ubushobozi bihari ariko hakagira bake batagerwaho kandi ari bo bari bakwiye kuba baherwaho. Ibyo rero ndibwira ko mu nzira nshya bizakomeza gukosorwa.

Mu buhinzi:

  • Umusaruro ukomoka mu buhinzi wakomeje kuba mwiza. Imbuto zituburirwa mu Gihugu zafashije mu kugabanya izitumizwa mu mahanga.
  • Gahunda yo guhunika imyaka yadufashije kubona toni zigera ku 5,000 z’ibiribwa byahawe abaturarwanda mu gihe cya Guma mu Rugo. Byari bijyanye n’iki cyorezo twahoze tuvuga.
  • Amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni magana ane ni yo yavuye mu bikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga.
  • Utumashini 17 twumisha umusaruro twaraguzwe muri gahunda yo kurwanya indwara z’imyaka ziterwa na aflatoxin, kandi n’ibigega bigera kuri 500 byarubatswe.

Hari n’ibindi rero ntashoboye kurondora byose ngo mbirangize muri ibyo by’ubuhinzi, ubuhinzi buratera imbere kandi tuzakomeza kubwitaho.

Mu buzima:

  • Twubatse ibitaro bitatu bishya: Gatunda muri Nyagatare, Nyarugenge, na Gatonde muri Gakenke.
  • Twifashishije ikoranabuhanga, twashoboye kumenya abahuye n’abanduye Covid, no kwita ku barwaye, ku banduye, abarwaye iyo ndwaya ya Covid.
  • Twashyizeho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima, kandi tugura n’imashini nshya ya MRI. Ubundi abantu bajyaga mu bihugu byo hanze gushaka kuvurirwayo cyangwa kwipimisha, ariko ubu bizajya bikorerwa hano.

Hari n’ibindi byinshi tugenda twubaka mu bijyanye n’ubuzima. Hari n’ibi bitaro binini biri mu mugi hano bya King Faisal, nashakaga kuvuga ko tumaze kubishyiramo nabyo amafaranga atari make, twubaka ubushobozi, dushaka abantu bazobereye mu kuvura, mu baganga b’indwara zitandukanye, bashobora kuvura indwara zitandukanye, bafite ubumenyi buhanitse. Twagiye tubashaka, bamwe bamaze kuhagera, abandi bari mu nzira.

Ibintu byinshi byajyaga bikenera ko Abanyarwanda cyangwa se abatuyurwanda baba ari abanyamahanga bagize ibibazo, kujya kwivuza bagomba kujya hanze ku ndwara zimwe bavuga zikomeye. Inyinshi zizajya zivurizwa hano ndetse no mu karere tuzaba dufite ubushobozi buhagije ku buryo n’abo mu karere bashobora kugana u Rwanda mu buryo bwo kuhivuriza aho kugira ngo bajye ahahenze cyane, kure yo muri aka karere dutuyemo.

Mu burezi:

  • Hubatswe ibyumba by’amashuri 22,000.
  • Amashuri yongeye gutangira, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid. Tugomba ariko gukomeza kuba maso.

Nibyo nahoze mvuga by’ubuzima dushaka ko bukomeza uko bukwiriye, ariko tugahura n’ingorane z’uko hari ibigomba kwitonderwa, hari uburyo tugomba kwifata budasanzwe kugira ngo duhangane n’icyo cyorezo, ndetse bigatuma rero ibyo bigongana ariko dukomeza gukora ibishoboka byose.

Mu bikorwa remezo:

  • Ibikorwa remezo bifasha mu gukumira imyuzure mu bice by’igihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza byarubatswe, kandi abaturage babigizemo uruhare.

Hari ibiza bihungabanya ubuzima bw’abantu, hari ndetse ko akenshi ubwo buzima buhungabana kubera amakosa agenda akorwa. Hari abantu batura ahadakwiye guturwa, hakaba ibikorwa abantu bakora bidakwiye kuba bikorwa. Uko bikorwa bituma noneho n’ibiza iyo byaje bivuye ku myuzure, ku mvura n’ibindi birushaho gukara bikagira uburemere. Nabyo tugenda tubikosora. Kandi iyo tubikosora nabyo, hari ubwo bisa n’ibihungabanyije ubuzima bw’abantu kuko iyo uvana abantu bari batuye mu bishanga ugira ngo bature ahantu hegutse badashobora kwicwa n’imyuzure, ubwo buryo bwo kubimura nabwo bufite abo buhungabanya. Ndetse rimwe na rimwe, abantu ntibabyumve neza. Ariko muby’ukuri ni ikibazo tuba dushaka gukemura ntabwo ari ugutera ibibazo. Ahubwo akenshi hari ubwo abateye ibibazo aba ari bo dushaka gushakira ubundi buryo.

  • Umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 127 mu Gihugu hose.
  • Ingo zikabakaba 200,000 zashyizwe ku murongo w’amashanyarazi muri uyu mwaka, kandi mu minsi ya vuba imirenge yose mu Gihugu izaba ifite amashanyarazi.

Mu bukungu:

  • Amafaranga agera kuri miliyari 100 yashyizwe mu Kigega Ngobokabukungu.
  • Umusaruro mbumbe waragabanutse mu gihembwe cya kabiri ugereranije n’umwaka ushize. Ariko mu gihembwe cya gatatu warongeye urazamuka, bikaba byerekana ko ubukungu bugenda buzahuka. Uko tugenda duhangana n’iki kibazo cy’icyorezo kidusubiza inyuma kenshi kuri byinshi, ariko nanone hari byinshi bigenda bigerwaho muri izo ngorane.
  • Twongeye gutangiza ubukerarugendo n’inama, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
  • Nubwo twahuye n’iki cyorezo, ishoramari rishya rigera ku mishinga 172 ifite agaciro ka miliyari 1.2 z’amadolari yaranditswe, ikaba izahanga imirimo mishya 22,000.

Umutekano n’ububanyi n’amahanga:

  • Twafatanyije n’ibihugu duturanye kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.

Turacyakomeza kugerageza uko twafatanya n’abaturanyi n’ibihugu bindi byo mu Karere. Inzira ni nziza. Hari byinshi bigenda bigerwaho. Hari ibitararangira neza ariko umutekano mu gihugu hose umeze neza. Akabazo kakiriho kari mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi n’abavandimwe b’igihugu cy’u Burundi. Hari ibiganiro biriho dukomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana uva mu baturanyi. Ngira ngo amaherezo bizabonerwa umuti.

Mu burengerazuba, ariho hari DRC, nabo twafatanyije rugikubita hakimara kuba impinduka y’ubuyobozi muri icyo gihugu; ibibazo byari bihari byugarije igihugu cyacu, bihungabanya umutekano, twafatanyije kugenda tubishakira umuti. Byo bisa nkaho ikibazo cyaba gisigaye ari gito cyane, ibyinshi byagiye bikemuka.

Mu burasirasuba, nta kibazo dufite. Hari igihugu cy’inshuti dukorana neza nta kibazo cy’umutekano cyahaturuka.

Ari mu majyaruguru, haracyari utubazo. Nabwo ndibwira ko amaherezo ibibazo byaba bisigaye bizageraho bigakemuka. Kuko nibwira ko, iyo bigeze ku mahoro, amahoro abera buri wese, buri wese aba ashaka amahoro, ngira ngo n’abashobora kuba baturukamo ibibazo bihungabanya umutekano wacu n’abo bizaba ngombwa amaherezo ko bazabona ko dufite umutekano n’abo bakawugira ari byo twese dukwiye kuba twifuza.

  • Muri Kamena 2021, twiteguye kwakira Inama y’Abakuru ba Guverinoma b’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’icyongereza (CHOGM).
  • Dukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa, n’abandi baterankunga. Ibihugu byinshi cyangwa imiryango dukorana idutera inkunga, dukorana neza ku buryo navuga bushimishije kandi twifuza ko byakomeza, ibi bikaba byarafashije mu guhangana n’icyorezo cya Covid.

Turashimira kandi ababigizemo uruhare bose, muri ubwo bufatanye. Mu kudutera inkunga, ndetse n’abakoze akazi nk’abakora akazi kabo nyine uko bikwiye. Ubwo ndavuga Abanyarwanda cyangwa abandi bari mu Rwanda, harimo abakozi bo mu nzego z’ubuzima, cyane cyane abari ku isonga mu kurwanya iki cyorezo, n’abajyanama b’ubuzima. Turatekereza kandi n’abakorerabushake b’urubyiruko, abikorera, n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ndabashimira kandi ubufatanye mugaragariza bagenzi banyu.

Aha twavuga Abanyarwanda baba mu mahanga, batanze inkunga y’amafaranga yo kugoboka abaturage bakomwe mu nkokora n’iki cyorezo. Abanyarwanda baba hanze bafite byinshi basanzwe bakora, no muri ubu buryo bafite byinshi bakoze. Ndabashimira.

Ndagira ngo kandi nshimire abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo. Turabashimira umurimo mwakoze, tunabasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.

Kwihangana ni ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo mu bihe bikomeye, ntiwemere ko bikurenga cyangwa ngo biguherane. Ni byiza rero ko twakomeza dutyo ibyo tudakora neza bigakosorwa, ibyo dukora neza bigakomeza gutezwa imbere. Ndizera ko uwo muco tuzawukomeza.

Ariko nanone, ibyo byose ntibihungabanye ubuzima n’imibereho myiza by’ubu no mu bihe biri imbere.

Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twakoze byose twirinda biba impfabusa. Iki ntabwo ari igihe cyo gucogora, kugabanya imbaraga; ahubwo ni ukurinda ibyo tugezeho bishimishije, tugaharanira ibyo tugishaka kugeraho, tugakora ibishoboka byose, tugahora dutera intambwe.

Buri wese kandi afite inshingano yo kubigiramo uruhare, yo gukorana na mugenzi we, yo kubaka hamwe na mugenzi we, buri wese akarinda ibyo twubaka n’undi akumva ko n’umugambi we ari uko, tukuzuzanya.

Uyu mwaka byabaye ngombwa ko hari ibyo twigomwa. Ntabwo byari byoroshye. Harimo n’uko imiryango yacu yirinda guhurira hamwe ngo twishime muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Ndetse n’ibindi byagombaga gushyira hamwe imiryango mu bihe bishize kugira ngo bishime ntibyashobotse, n’ubu ntibirashoboka aho tugeze dusoza umwaka. Iyo hataba uko kwigomwa byari kugorana bigatuma dutakaza byinshi, harimo n’ubuzima kuko hari abatakaje ubuzima.

Iki cyorezo ntabwo ari ukukivuga gusa kuko gihungabanya ubukungu, gihungabanya ubuzima; iyo ikintu gihungabanya ubuzima ndetse hari n’ubuzima butakara, abantu bakabura ubuzima bwabo, ni ko byagiye biba rero.

Twese, dufatanyije, tuzongera dusubire mu nzira y’iterambere ryihuse, bityo dukomeze tuzamure imibereho  myiza yacu niy’imiryango yacu.

Nsoza, ndagira ngo nongere nshimire Abanyarwanda twese, inshuti zacu, n’abafatanyabikorwa bacu kuba dukomeje gufatanya uru rugendo. Twongere ibikorwa bibe byinshi, twongere intambwe twihute.

Ndagira ngo ndangize mbifuriza mwese Noheri Nziza, muzarangize umwaka neza, umwaka tuzaba dusoje tujya mu wundi, n’uwo mushya tuwutangire neza.

Mbifurije amahoro y’Imana. Murakoze cyane!