Stade Amahoro, 4 Nyakanga 2009
- Banyarwanda, Banyarwandakazi mwese:
Uyu ni umunsi wo kwibukiranya aho tuvuye, n’ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka 15 ishize.
Ni n’umunsi wo gushimira inshuti zacu zagize uruhare runini muri uko kwibohora kw’Abanyarwanda.
Nkaba ngira ngo mbamenyeshe ko mu mwanya washize twahaye impeta izo nshuti tuzishimira.
Ariko ntitwakwibagirwa gushimira n’Abanyarwanda n’ubwo bo tutashoboye kubaha impeta. Ngira ngo amagambo y’ishimwe ubwayo arabisobanura.
Abashyitsi bacu babababwiye. Ni abayobozi b’ibihugu by’inshuti, harimo na Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Tanzania.
Bose twabashimiye byimazeyo. Baduteye ingabo mu bitugu igihe urugamba rwari rukomeye. Bumvise neza rugikubita impamvu twiyemeje kurwanya ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda, bwari bwarakandamije Abanyarwanda bose, bukabaheza mu bukene n’ubujiji, bukababuza epfo na ruguru, kugera n’aho babica.
Na none ntitwabura kongera gushimira byimazeyo Ingabo zarwanye urugamba rwo kwibohora, ndetse n’Abanyarwanda bandi batari mu Ngabo, ariko nabo barwanye urwo rugamba baritanga nk’uko n’abandi bose bari bitanze. Kandi n’ubu izo Ngabo zikomeje kwitangira Igihugu cyacu. N’Abanyarwanda biyemeje gushyira hamwe bakubaka u Rwanda rushya muri iyi myaka 15 ishize turabashimira. Ibyo twagezeho ni byinshi, tubisubiramo buri munsi, ariko tubisubiramo tugira ngo dukomeze kubyubakiraho, bityo tuzagere no ku bindi byinshi bikiri imbere.
N’ubwo jenoside yashegeshe Igihugu cyacu, n’ubu tukaba tukibona inkurikizi zayo, ubu Abanyarwanda twese twishimiye umutekano n’amahoro bisesuye n’iterambere dufite mu Gihugu cyacu.
Dufite kandi icyerekezo kimwe twifuza ko twaganamo, bikagirira akamaro Abanyarwanda bose, ntawe uhejwe. Ibyo ni ibintu Abanyarwanda bari baravukijwe mu gihe cy’ubukoloni, ndetse no mu myaka irenze 30 yakurikiye icyo gihe cy’ubukoloni.
Mu by’ukuri ibikorwa twakwishimira ni byinshi. Kandi Abanyarwanda biragara ko ari bo babigizemo uruhare rugaragara, nk’uko byavuzwe.
Na none ntitwabura gushimira inshuti z’u Rwanda zakomeje kutuba hafi mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere. By’umwihariko turashima abahisemo kudufasha kwifasha; tukazareka gusindagizwa igihe cyose, tukagera aho twigenza.
Tuzakomeza gukorana n’abandi bose bumva umugambi wacu wo gushingira ibikorwa byose ku mbaraga zacu n’umurongo twihitiyemo, ubereye Abanyarwanda.
Duhereye ku bihugu by’Abaturanyi, tuzakomeza gufatanya n’abandi Banyafurika kuko ntawaba nyamwigendaho ngo azagire icyo yigezaho. Kandi mu by’ukuri ibibazo dushaka gukemura hafi ya byose tubihuriyeho, haba mu Karere u Rwanda rurimo, haba muri Afurika muri rusange.
Ndagira ngo kandi mbwire Abanyarwanda mwese ko ibikorwa byiza ari byo byatugejeje kuri iyi ntambwe nziza tugezeho. Tugomba rero kongera imbaraga tukazagera no ku bindi byinshi twifuza. Nkaba ngira ngo rero, Banyarwanda, Banyarwandakazi mwese, mbashimire kandi mbifurize umunsi mwiza wo kwibohora. Tuzakomeze ibikorwa bizatuma u Rwanda ruba rwiza mu gihe kiri imbere.
Ndagira ngo kandi munyemerere ndangize iri jambo na none nshimira abavandimwe bacu n’inshuti baje kwifatanya na twe. Na mwe ndabashimira kandi mbasaba gukomeza kwivuna iteka ryose mukorera Igihugu cyanyu, ari na ko mwikorera.
Murakoze, mugire amahoro y’Imana.