Mwiriwe.
Nishimiye ko mbonye uyu mwanya wo kugira ngo tuganire. Hari hashize igihe ariko twari tumaze iminsi twese dufatanya guhangana n’iki cyorezo. Ndizera ko buri wese akomeje kwirinda kugira ngo dukomeze kurwana uru rugamba.
Ndashimira Abanyarwanda bose, abayobozi n’abakora mu nzego z’ubuzima, buri wese witanze kugira ngo duhangane n’iki kibazo. Ntatinze rero, nishimiye kuba ndi kumwe namwe kugira ngo tuganire byinshi mwifuza nanjye mbabwire ibyo ntekereza.
Edmund Kagire (KT Press): Ku itariki 14 mu nama yabahuje mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abashoramari bo hirya no hino ku isi, mwavuze ko hari inzego zimwe z’ubukungu zizakenera inkunga ya leta kugira ngo zikomeze gukora nk’ibisanzwe. Ejo twabonye ko Rwandair izagabanya imishahara y’abakozi kugera kuri 60 ku ijana. Nyakubahwa, twifuzaga kumenya igihe ibi bizatangira kujya mu bikorwa kuri izo nzego.
Perezida Kagame: Ndibaza ko icyo turimo gukora ubungubu ari ukwegeranya ubushobozi kandi tuzi aho tuzahera hakeneye ubufasha kurusha ahandi. Ibintu byose ubu biracyatekerezwaho, ari ugufasha imishinga mito, tukazakurikizaho iminini, cyangwa se ibigo byihariye nk’indege dufite. Ibyo byose bizarebwaho. Ku rundi ruhande nanone, turegeranya ubushobozi nk’uko nabivuze kandi biragenda neza. Hari ibibazo bimwe bimaze kwigaragaza cyane nk’uko umaze kuvuga Rwandair. Ntabwo turagera aho dutangira gukemura ibyo bibazo ariko hari uburyo bwateganyijwe bwo kuzahangana na byo.
Margot Chevance(TV5): Nifuzaga kumenya niba “Guma mu rugo” izarangira kuwa kane, cyangwa niba igihugu gifite ingamba cyafashe ziri mu byiciro bitandukanye […] nyuma ya “Guma mu rugo” Icyiciro cya mbere, icya kabiri, icya gatatu, bizagenda bite?
Perezida Kagame: Turi ku munsi wa 42 wo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Kuva aho twahereye ku bibazo byasaga n’ibikomeye cyane, ariko twariteguye duhangana nabyo uko bije, uko tubishoboye, cyangwa nk’uko twareberaga ahandi bahuye nabyo mbere yacu. Twafashe ingamba rero kugera tugeze kuri “Guma mu rugo.” Muri make, hashize igihe gito inama y’abaminisitiri yicaye ikaganira ikareba aho ibintu bigeze, n’ibikwiye gukorwa. Aho niho twahereye twongera “Guma mu rugo.”
Muri iyi minsi nabwo mbere y’uko dufata izindi ngamba, inama y’abaminisitiri izongera iterane ihuze amakuru yagiye ava ahantu hatandukanye anakubiyemo akazi kakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu ikusanyamakuru, ari ava mu mujyi no mu cyaro, ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali hanyuma nanone barebe no mu karere ukuntu byifashe, ingendo zambukiranya imipaka, n’aho bihurira n’iki kibazo duhanganye nacyo. Nyuma yo kureba ibyo byose ni bwo tuzamenya icyemezo tugomba gukurikizaho.
Kandi koko nk’uko ubivuga, n’ubwo twavuga gufata izindi ngamba kuwa kane, zaba ari izo koroshya ibintu tugasubira nk’uko ibintu byari bimeze mbere. Ni ukubikora mu byiciro, tunareba ko ibyo twari tumaze kugeraho bidasubira inyuma, ariko ari nako tworohereza abantu imibereho muri “Guma mu rugo.”
Ni ukugereranya, uburyo twakomereza aho twari tugeze kandi na virus ntigaruke ku buryo twareba uko bishobora kugenda tugereranyije ubuzima busanzwe n’ikibazo dufite. Tuzakomeza dufate ingamba tureba kuri ibyo byombi; kumva amahitamo dukora n’aho tugana, hamwe n’urugendo rusubira mu buzima busanzwe. Tuzagenda gahoro gahoro twita ku bipimo, uko abantu bandura, uko bitwara mu bibazo, n’ibindi. Hari ibintu byinshi biziramo muri iki.
Lonzen Rugira: Ikibazo cyanjye kijyanye n’akarere, Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba. Hari ibyavuzwe ko Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba utahurije hamwe mu kurwanya icyorezo cya covid, kandi ikinegu ni mwebwe cyashyizweho nk’abayoboye uyu muryango. Ni iki mwabivugaho?
Perezida Kagame: Yego ni njye uyoboye umuryango wa Afrika y’uburasirazuba uyu munsi. Koko hari ukuntu bituma ngira izo nshingano. Ariko nanone kuyobora Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ntabwo biguha kuyobora ibihugu biwugize. Ibihugu bikomeza kuyoborwa uko byahisemo, n’ubwo twakwifuza guhuriza hamwe imbaraga twese tukagira uruhare mu guhangana n’iki kibazo duhuriyeho twese.
Mu minsi nk’ibiri ishize, ndavuga vuba aha, hari inama zabaye: Ba Minisitiri b’ubuzima baraganiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, bemeranya uburyo bagiye kubigenza. Hakwiye kubaho inama zihoraho kandi bizakorwa.
Twagerageje natwe gukora inama. Abakuru b’ibihugu bagahura, bakaganira mu buryo buboneye, ariko ntibyashobotse kubera amabwiriza akurikizwa, aho abanyamuryango bose bagomba kwitabira kugira ngo inama nk’iyo ibe. Ntabwo byashobotse rero kubera ko ibihugu binyamuryango bitatu abayobozi babyo batabashoboye kwifatanya n’abasigaye muri twe muri iyo nama.
Ariko hari ibyakozwe, kandi twakomeje no kugerageza kureba ko twakora inama ku itariki inogeye buri wese, ariko usanga twese dusa n’aho tutiteguye. Mu by’ukuri, aha twagowe cyane n’amabwiriza akurikizwa kurusha ibindi bintu. Kuko tugomba guhangana n’iki kibazo, kandi hari n’ibindi bintu dukeneye ndetse dukomeza no guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo dukorere hamwe cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa byambukiranya imipaka nk’amakamyo.
Nk’uko mwabibonye, hano mu Rwanda twagize ikibazo mugihe rwose twari twaritwararitse, ibintu bimeze neza turimo gutsinda virusi aho abantu bakize bari benshi kurusha abanduye, abari bakirwaye kandi bari mu kato.
Ariko mu buryo butunguranye, ibikorwa byambukiranya imipaka byazamuye imibare byihuse y’abanduye. Ubu rero turagerageza kubikemura. Kandi nta bundi buryo bwiza bwo kubikemura bwaruta ubufatanye bw’akarere no guhuza no kumvikana kugira ngo dukemure iki kibazo kiri rusange.
Rero, inshingano, yego mfite inshingano kuko ndi umwe muri abo bayobozi b’ibihugu binyamuryango, kandi ndi umuyobozi w’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, ariko mukwiye kumva ko no kuba umuyobozi ugira imbogamizi runaka zashyizwe kuri byinshi ushobora gukora n’iyo waba ushaka kubikora.
Nasra Bishumba(The New Times): Ikibazo cyanjye kijyanye n’inkunga ya Miliyoni imwe y’amadolari mwahaye ikigega nyafurika gishinzwe kurwanya Covid hamwe na Africa CDC. Ni iki mwabwira umunyarwanda ubu aka kanya wibaza aho azakura imibereho? Ni iki mwababwira ku kamaro ko gutanga iyo nkunga, umuntu wumva ko ayo mafaranga yakabanje gufasha Abanyarwanda hanyuma akabona kujya muri Africa Yunze Ubumwe. Murakoze
Perezida Kagame: Urabona, ibihe nk’ibi ntabwo ari ibyo kwibaza byinshi, ngo urakora iki cyangwa kiriya, cyangwa urabikora byombi. Ntabwo ari cyo gihe. Muri ibi bihe usanga ukwiye gukora ibintu byinshi icyarimwe. Kuvuga rero ngo amafaranga yatanzwe mu kigega nyafurika cyo kurwanya Covid hamwe no muri CDC ni ugutagaguza, ntabwo ari ukuri.
Kuko tuzi ko dufite Abanyarwanda tugomba kwitaho kandi ari bo bagomba kuza mbere, ntabwo ari cyo kibazo. Ibyo bivuze kandi ko mugomba kwibuka ko hari ibindi bintu bitandukanye bikorerwa Abanyarwanda. Ndatekereza ko gukorera hamwe nk’Abanyafurika, haba mu karere cyangwa se ku mugabane wose, cyangwa se ku rwego mpuzamahanga; ntabwo uzahunga inshingano zawe zo gutanga umusanzu wawe. Mu by’ukuri unakugirira inyungu nyuma.
Iyo CDC ikora neza, iyo Afrika Yunze Ubumwe ikora neza, birangira ari twe bigiriye inyungu, nk’Abanyarwanda. Tubyungukiramo. Gutanga umusanzu rero, nk’uko n’ibindi bihugu byabikoze kuri ibyo bigega byombi, sinshidikanya ko ari kubw’impamvu nziza ndetse n’ibindi bihugu bikwiye kureberaho. Iyo dufite CDC ikora, idukorera natwe, ni icyo twifuza, ni icyo dutegereje, icyo ni cyo birangira twungukiyemo.
Niba dufite Afrika Yunze Ubumwe ikora neza muri uru rugamba rwo guhangana na Covid-19, niba ikora neza, turunguka kandi ni cyo dushaka. Rero, miliyoni imwe y’amadolari, ibihumbi 500 mu kigega kimwe na 500 mu kindi, bishobora kumvikana nk’ikintu kinini ubirebeye mu cyo byamarira Abanyarwanda, ariko ndatekereza ko twakusanyije inkunga nyinshi ku Banyarwanda inarenze iyi miliyoni imwe y’amadolari.
Biranashoboka ko aho ariho twakuye iyo miliyoni, ni mu nkunga twakusanyije kandi hari inyinshi zagiye mu Banyarwanda ziruta izo twatanzemo umusanzu muri ibyo bigega byombi. Ntekereza ko biterwa n’uburyo ushaka kubirebamo. Twebwe uburyo twabibonye ni ubwo twabikozemo. Ndibaza kandi ko twemeranya ko amaherezo tuzagira inyungu nyinshi muri uku gushyira hamwe ziruta miliyoni imwe y’amadolari twatanze hariya.
Albert Rudatsimburwa(Contact FM): Nyakubahwa Perezida Kagame, mwatubwira ibyerekeye ubufatanya hagati y’ibihugu mu kurwanya icyorezo cya COVID19. Turanifuza ko mwatubwira ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo no ku birego ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo
Perezida Kagame: Ku kibazo cya mbere, nibaza ko ubona uko isi yabihagurikiye. Duherutse kugirana inama n’ibihugu bikize (G20) kandi n’ibindi bihugu byari byatumiwe mu rwego rwo kugerageza kureba uburyo isi yakwifatanya, ibihugu bikize n’ibidakize cyane, ikaganira ibikwiriye gukorerwa buri gihugu, buri karere, cyangwa byombi, bifatanyije. Harimo ibintu bibiri – icya mbere, ni uguhangana n’icyorezo ubwacyo, kigahashywa, birimo gushyigikira no kwubaka cyangwa gusana inzego z’ubuzima, ndetse no gutekereza ahazaza n’ibindi bisa nk’ibyo. Ku rundi ruhande, ikiganiro cyagarutse ku ngingo yo kwibaza kiti: ese nyuma y’iki cyorezo ho bizamera bite? Kuko igihe cyo kizagera aho tuzaba twamaze kurenga iki cyorezo kandi kizaba cyarahungabanije cyane ubukungu bw’ibihugu. Ibyo ni byo bintu bibiri by’ingenzi abantu baganiragaho.
Twakoze izindi nama ku rwego rwa Afurika, Afurika Yunze Ubumwe, inzego zayo z’ubuyobozi, Perezida Cyril Ramaphosa, n’abandi bakuru b’ibihugu bari batumiwe ku mpamvu zitandukanye. Nanone twarebaga ibyo byose, ariko mu ndorerwamo y’Afurika, cyakora tukabihuza n’ahandi ku isi. Nanone twarebye ibyerekeye icyorezo n’ingaruka kitugiraho n’uko twahangana nacyo dukoresheje ubufatanye hamwe n’ibindi bihugu biri hanze y’Afurika. Twibaza noneho ukuntu twinjizamo n’izindi nzego, urw’abikorera, mu gutahiriza umugozi umwe turwanya icyorezo, ariko nanone n’uburyo buri wese yagira uruhare mu guhangana n’ibihe bizakurikira nyuma y’iki cyorezo.
Mbona rero guhuriza imbaraga hamwe birimo kuzamuka. Abantu barungurana inama z’ibyarusha ibindi kuba byiza bikozwe, bakaganira ahantu hatandukanye ubushobozi bwaturuka, bagashyiraho ingamba zitandukanye zo gukemura ibibazo n’inzitizi, n’ibindi nk’ibyo. Rero, nibaza ko intambwe imaze guterwa ari nziza mu guhangana n’icyorezo muri buri gihugu, buri karere, buri gace, ku rwego rw’umugabane, hari ubufatanye hose, ibyo nibyo turimo kubona. Ibigo, nk’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima byagize uruhare rwo kuba ku ruhembe rwo kwerekana ibigomba gukorwa mu kurwanya iki cyorezo, kandi uruhare rwa buri wese ruragaragara, n’intambwe imaze guterwa irakomeye.
Hanyuma tubona ibigo nka Banki y’Isi, IMF, BAD, ibigo bitandukanye i Burayi, muri Amerika, ahantu hatandukanye; Ubushinwa, Uburusiya, Kanada, byose, biciye muri ibi bigo mpuzamahanga, twibaza tuti twakoresha cyangwa twakusanya ubushobozi dute bwo guhangana n’ibi biri mu isi, kandi twahangana dute n’ingaruka zabyo mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage? Nabyo ndumva tumaze kubiteramo intambwe nziza.
Ku kibazo cy’ umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo
Iteka iyo iki kije kinyibutsa amateka maremare dufitanye n’iki kibazo. Ubu tukimazemo imyaka 26. Ikibazo cy’abajenosideri, imitwe yitwaje intwaro itandukanye yahavutse, imwe muri iyo yarushijeho kwiremamo ibice no kubyara indi. Yakomeje kuvuka buri gihe muri buri gace.
Ariko, mbona iteka hari ikintu kimwe kidahinduka. Icyo kidahinduka ni ukunanirwa guhangana n’iki kibazo n’ubwo ibiganiro byo muri iyi myaka yose 26 byavugaga ko gahunda ari gukemura iki kibazo. Ikibi kurushaho ni uko hari abantu bamwe na bamwe, sinzi uko nabita, bari bakwiye kuba ari bo bakemura iki kibazo, nyamara akaba ari bo bagiteza. Kandi aba bose batunzwe n’inkuru mpimbano, n’ibihuha, ibintu bidafitiwe gihamya. Muri abo igitangaje harimo n’impuguke. Hari abitwa impuguke bamaze imyaka 26 bakorera muri aka karere. Bahora bavuga ibintu bimwe, rimwe bakwirakwiza ibihuha, ubundi bagakwirakwiza bya binyoma byabo. Ibyo nibyo tumaze kumenyera muri iyi myaka 26 ishize mu by’ukuri tutabona igisubizo nyacyo cy’iki kibazo.
None kuki mvuga ibi? Nanjye numvise izo nkuru uvuga ko wumvise. Reka mpere mu gice cy’amajyepfo cy’Uburasirazuba bwa Kongo; aho ni Uvira, Minembwe ahatuye Abanyamulenge. Kariya gace kose ka Bukavu y’amajyepfo.
Murabizi, ntangazwa cyane ni uko bamwe muri izi mpuguke batabona ibiri hariya ubundi byakagombye kubonwa n’uwo ari we wese uri hariya, ahubwo bakibonera ibidahari. Iki ni cyo nshaka kuvuga. Umuntu yavuga ate ko hari Abanyarwanda, ingabo z’u Rwanda muri kariya gace? Kuko nta bahari. Kandi uyu muntu nyine cyangwa aba bantu ntibabone ibintu nyirizina bibera hariya.
Ubutasi bwacu buduha amakuru dusangiza n’abo bari bakwiye kuba bakemura ibyo bibazo kuko tumaze gukusanya amakuru nabo turayabaha kugira ngo babe bakora ibyo bari bakwiriye gukora. Ubutasi bwacu butubwira ko hari imitwe ituruka i Burundi, ingabo za guverinoma nazo zikorerayo. Hari n’indi mitwe y’inyeshyamba, ntiwapfa kuyibara go uyirangize, uko bimeze uko. Harimo Abarundi, harimo abantu bakomoka hano, iyo mitwe ya kera ifitanye isano na FDLR yakomeje kwiremamo ibice byinshi ivamo imitwe yakomeje kumanuka mu majyepfo muri ibyo bice bya Fizi kandi ikaba imaze igihe ihakorera, ikorana n’imitwe itandukanye y’aba Mayi Mayi ndetse n’indi mitwe ituruka i Burundi ku mpande zombi. Mbese ni uruvange, ni akajagari.
Rero, sinzi niba abantu bateza urujijo kuko batabizi, cyangwa babikorera ubwende ko Abanyarwanda bavugwa ko bari hariya. Banahari kuva kera, ni abavuka kuri FDLR, ntabwo ari RDF. Ibyo ni ibintu bibiri bitandukanye. Nta musirikare n’umwe wagiye muri kariya gace, habe n’uw’umuti. Ibi kandi mbibabwire nkomeje, ni ukuri. Ariko imwe mu miryango idaharanira inyungu, bamwe mu banyamakuru ngo bashobora kubona za batayo n’ibindi bintu byinshi bitandukanye. Ariko leta ya Kongo yo izi uko biri, izi ko nta musirikare n’umwe wa RDF uri hariya. Bazi uko bimeze. Sinzi ibivugwa na MONUSCO, sinzi ibyo uwo ari we wese ushaka kuvuga azavuga. Njye mbabwije ukuri ko nta musirikare n’umwe uri muri kiriya gice cy’isi.
Noneho tuvuze ku byo mu Majyaruguru, nanone ndi bubabwire ikintu gitangaje, gifitanye isano n’amateka y’iki kibazo. Navuga ko, kubw’amahirwe, dufite leta muri Kongo yageze aho yemera gukorana n’akarere, ibihugu byo mu karere, abaturanyi babo kugira ngo bagerageze gukemura iki kibazo kimaze imyaka myinshi gihari. Kandi leta ihari ubu ya Kongo yarafashije cyane mu mikoranire n’ibihugu byo mu karere. Ku bwa bamwe na bamwe icyo ngo si ikintu kiza. Ni ba bantu nyine bahimba inkuru nk’izo mwumva mu majyepfo. Ngo si ikintu kiza ko leta ya Kongo yakorana n’ibihugu by’ibituranyi mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ngo kuko ku mpamvu zimwe cyangwa izindi ni ikibazo bashaka ko kitarangira kugira ngo wenda kimare iyindi myaka 25. Simbizi. Kandi niyo mpamvu barimo kubatsaho umuriro mu buryo bwo guhimba ibi binyoma bavuga: dore, muzi ko hari abandi bari inyuma bagiye kuza.
Icya mbere, ntibavuga ibindi bihugu, bavuga u Rwanda buri gihe. Ibyo ntacyo, nta kibazo mbifiteho: kuko n’ubundi ni natwe dufite ikibazo kinini cyo gukemura. Vuba aha hari ikibazo muri,… ariko reka mbabwire icyo uko gukorana byabyaye. Igihe nababwiraga ko duha amakuru bagenzi bacu mu karere, harimo na LONI n’abandi, amakuru tubona ajyanye na bene ibi bikorwa. Twagiye duha amakuru ndetse na guverinoma ya Kongo kandi mu by’ukuri batangiye kugira icyo bakora bifashishije amakuru twabahaye. Ariko nabo babashije gusuzuma maze bibonera ibyaberaga muri Kivu y’Amajyaruguru nuko batangira kurwanya iyi mitwe ya FDLR, ifite amazina menshi ntabwo byo nshaka kubijyamo. Batangira ibitero bishingiye ku makuru n’ubufatanye twari dufitanye nabo. Ubu ibi byose byabahindukiriyeho.
Ni nk’aho mu by’ukuri kurwanya iyi mitwe ari icyaha ubwacyo. Hanyuma hakaba abantu bafite imbaraga imbere batangiye kubuzabuza leta no kuyotsa igitutu. Bavuga bati murabizi impamvu? Ni u Rwanda rugiye kuzamo. Ntabwo binubira ko FDLR ihari, ntabwo binubira ibyago n’ibibazo byinshi bateza abaturage ba Kongo. Oya, barahimba inkuru ndetse bagahimba ubundi bwoko bw’ikinyamaswa cyitwa RDF cyambutse kikinjira muri Kongo gukorayo ibitero. Nta na kimwe cyavuzwe no ku babaye bakorwaho ibyo bitero mu gihe bambutse.
Ejo bundi mwabonye ko FDLR yateze abantu ku muhanda mu bice bya Rutshuru bica abarinzi bakora muri Pariki ya Virunga yo ku gice cya Kongo. Byavuzweho rimwe kandi bivugwa ko ari bamwe mu ba FDLR, bamwe mu nyeshyamba zikomoka mu Rwanda bishe abantu kandi ubwo bigarukira aho. Ibyo ngo si ibintu bikomeye, si n’ikibazo kidasanzwe. Babivuga bigendera. Ni nk’aho aba bantu bahawe kwiyumva ko bemerewe kwikorera ibyo bashaka byose muri Kongo kandi ntawe ukwiye kwibeshya ngo agire icyo abavugaho.
Ariko ingabo za LONI zirahari. Mu by’ukuri zahazanywe no kugira ngo zikemure kiriya kibazo. Mbega ukuntu byari kuba ari byiza iyo ziza kuba zaragikemuye cyangwa zirimo kugerageza kugikemura! Si ko biri. Ahubwo byose bigaruka ku ncamake ivuga ko u Rwanda rwivanga muri Kongo. Icyo ni cyo gisubizo cya buri kibazo cyerekeranye n’ibyo.
Rero nshuti yanjye, muri make, icya mbere ni uko Kongo yafashije cyane kuko ni ku butaka bwayo kandi n’abantu muri Kongo ni bo bagirirwa nabi n’iyi mitwe y’inyeshyamba, utirengangije n’ abakorana nayo, bamwe na bamwe bungukira mu gukorana na bo. Nk’uko wabibonye ntabwo ari muri Kongo gusa bigarukira; birenga imbibi. Bamwe bitotombera ko u Rwanda ruri muri Kongo kurwanya FDLR kandi bagahitamo kubita impunzi aho kubita FDLR kandi ibyo babikorera mu mahanga. Kandi bamwe mu bakora ibyo ni Abanyarwanda usanga baha inkunga bakanashyigikira iyi mitwe ikorera muri Kongo, cyangwa bamwe mu babashyigikiye batari Abanyarwanda, bakomoka i Burayi cyangwa Amerika n’ahandi. Ibi byose bikomeje kuba uruvange. Kandi binasobanura impamvu iki kibazo gihari muri iyi myaka 26 ishize.
Ubwo wenda naguhaye ibiruta ibyo wari witeze cyangwa washakaga, ariko uko ni ko nabivuga.
Jean Pierre Kagabo (RBA): Nyakubahwa Perezida, ingaruka z’iki cyorezo zigaragaje cyane mu gihe mu Rwanda hari mandat abaturage bise iy’ubudasa, iy’umuvuduko yatangiye 2017 isigaje imyaka ine. Ibyo mwasezeranije abaturage bikubiye muri gahunda ya Guverinoma, yiswe iyo guhindura imibereho y’abaturage. Nyakubahwa Perezida, mukurikije ingaruka z’iki cyorezo haba ku mibereho myiza, ku bukungu bw’isi n’ubw’igihugu cyacu, murabona ibyari biteganijwe bishobora kuzagerwaho, cyangwa se murabona ko bikenewe yuko wenda iyi gahunda ya Guverinoma yavugururwa hashingiwe ku bizaba byizwe neza bigaragaza ingaruka iki cyorezo kizagira ku bukungu? Nyakubahwa Perezida nsoza kuri iki ngiki, Abanyarwanda bagiye baca mu bihe bigoye bitandukanye, cyane cyane turebye mu myaka 26 ishize, hari imbaraga bagiye bishakamo. Murabona iki cyorezo gikwiye kuba undi mwanya wo kwishakamo izindi mbaraga n’ibindi bisubizo bituma bihuta mu iterambere kuruta uko wenda byabadindiza nk’uko abantu biteze ko izi ngaruka ari nyinshi cyane?
Perezida Kagame: Iki cyorezo ntabwo ari cyo kibazo cyonyine cyangwa se cya mbere Abanyarwanda bahuye nacyo. Abanyarwanda twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye. Iteka Abanyarwanda barafatanya, bagakora uko bashoboye, bagakoresha imbaraga zabo uko bibashobokeye tugatera imbere. Iki cyorezo rero cyo ni icyo guhangana na cyo mu mwanya wacyo, kuko ni ikintu gikomeye gihungabanya ubuzima bw’igihugu n’Abanyarwanda nyine n’ubukungu byose birimo. Ariko ubwo ni n’ikitwibutsa ngo ni ko bikwiriye kugenda igihe twahuye n’ibibazo nk’ibi bingana n’icyorezo ubwacyo. Ni ukwishakamo ibyo dufite byose, n’iyo byaba ko dukomeza tugashakisha n’ahandi ibyo tudafite. Ariko duhera ku byo dushoboye. Ngira ngo iri ni isomo tumaze igihe kinini twize ahari, buri munyarwanda, ni nayo mpamvu ubona kenshi bitaduhungabanya cyane cyangwa se tubisohokamo nk’abandi wenda uko babikora, ariko kuri twe biradukundira.
Hanyuma, ngarutse ku cyo wabanje kubaza rero, iki cyorezo cyo gifite ibintu byinshi kizahindura ku ngamba twari dufite, twari twarateguye ku bizakorwa mu gihugu, ku itembere, ku mibereho myiza y’abaturage. Hari byinshi bizahinduka, ariko ntabwo ari byose, ahubwo ibintu bimwe byahawe imyumvire yindi ku buryo wenda ari byo bikwiriye gushyirwa imbere cyangwa bigashingirwaho kugira ngo n’ibindi bikorwe. Hazahinduka byinshi, ari mu mitekerereze, ari mu mibare, ari no mu gushaka kwihutisha ibintu. Ni nk’ikintu kiza kigasa n’igikangura abantu cyangwa igisunika abantu gukora n’ubundi ibyo bakoraga, ariko ku buryo bwihuse.
Ndibwira ko ni ko bigenda n’ubundi, ntabwo… usibye n’icyorezo iyo kihaba, iyo twakoze plans tukazishyira mu bikorwa bigera aho rimwe na rimwe bitewe n’ibyo ugenda uhura na byo mu mikorere, y’igenamigambi wafashe , hari ibyo ubona uti n’ubundi ibi bikwiriye guhinduka. Ntabwo tugenda nk’abahumirije rero. Buri ntambwe dutera tugenda tureba niba ijyanye n’igihe, ijyanye n’uko twatekereje, cyangwa se niba hari ikindi twakongeraho, bigahinduka. Ndumva nta nkomyi ihari, nta nzitizi dufite yo kuba twatekereza ukundi ibyo twateguye tukabikora ukundi cyangwa se aho bigomba gukorwa nkuko byateguwe nabwo bigakorwa. Dufite uburenganzira bwose bwo kubikora uko tubona n’icyo biduha.
Fiona Muthoni (CNBC): Ni izihe gahunda zo kuzahura ubukungu Leta irimo gukoraho ubu?
Perezida Kagame: Nk’uko nabivuze, tugomba guhangana n’ibintu bibiri icyarimwe. Duhanganye n’iki cyorezo gikomeje kwibasira isi yose. Bityo rero turashyira ubushobozi ahari ngombwa kugira ngo icyo cyorezo kidakomeza kubangamira ibindi bikorwa by’iterambere biganisha ku hazaza heza.
Ariko nanone, nkuko nabivuze, mugihe duhanganye n’iki cyorezo, turatekereza kandi uburyo twakemura ingaruka cyagize ku buzima busanzwe bw’abaturage byaba ari ku mirimo yabo, hamwe n’akazi. Urumva rero ni umusaruro, n’ibindi bintu byose byagiye bituma ubukungu bwacu bugera aho bugeze ubu.
Turashaka kubona ibikorwa by’ubucuruzi imbere mu gihugu bikomeza. Turanareba uko twakomeza gukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu ku isi, ariko nanone twirinda ibibazo byashamikiraho bijyanye na coronavirus n’ibindi.
Ibyo byose bibaho habanje kurebwa ibintu byinshi; igipimo turimo kubona; nk’urugero, hagiye kubaho mu buryo bumwe igabanuka ry’umuvuduko w’ubukungu. Uwo ari we wese watekerezaga…. wenda twarebaga ubukungu bwacu bwiyongera ku kigero kirenga 8% muri uyu mwaka, ni urugero, tugiye kubona umuvuduko ugabanuka, ikigereranyo tubona ubu ni kuri 3.5%.
Ibyo rero bishatse kuvuga ko ubukungu bwamaze guhungabana, cyangwa se no mu minsi iri imbere, bimwe mu bintu ntibizakorwa nk’uko byari biteganijwe. Ibyo rero ni byo turimo kwigaho. Dushobora kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi dute? Dushobora kubyutsa ubucuruzi by’ibyo twohereza mu mahanga dute? Dushobora kongera gusubiza ku murongo ubukerarugendo bwacu dute? Ntabwo bizihuta, ariko ingamba dufata zirashingira kuri ibyo bintu.
Mu by’ukuri dushobora kugarura dute ubuzima maze ibikorwa by’ubwubatsi, ishoramari dukora, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi bikongera gukora? Nkuko nabivuze ngitangira, ntabwo tureba gusa buri rwego ngo turebe uburyo rwashegeshwe n’igikenewe ngo rwongere rukore; tunareba icyo bisaba. Twakusanya dute imbaraga zo kongera gukora nk’uko bisabwa?
Ni ukureba muri rusange. Ni ukureba hose, ariko ukagira ibyo ushyira imbere kurusha ibindi. Iki ibanze hano ni Abanyarwanda, ni uburyo bakongera kugaruka mu buzima busanzwe, ubukungu bwabo, ubuzima bwabo n’uburyo bari basanzwe bakora.
Claudine Mahoro (Radio & TV10): Bimwe mu bihugu, harimo n’ibya Afurika, byatangiye gufungura bimwe mu bikorwa harimo n’iby’ubucuruzi kugira ngo barengere ubucuruzi n’ubukungu cyane ko OMS yamaze kugaragaza ko iki cyorezo dushobora kuzabana na cyo Igihe kinini. Ese nk’u Rwanda haba hari uburyo nyuma y’itariki 30 Mata ibi bizatekerezwaho hakagira bimwe mu bikorwa bidafatwa nk’iby’ingenzi bifungurwa?
Perezida Kagame: Nigeze kubivuga nsubiza umuntu umwe mu rurimi rw’Icyongereza, ariko nyine reka mbivuge no mu Kinyarwanda. Ukuntu ibintu by’ubukungu byahagaze mu gihugu cyacu n’ibindi, ndetse n’abantu n’imigendere n’imigenderanire yabo, byagiye bikorwa bikurikije ibyagombaga kwitabwaho kugira ngo dushobore kurwanya iki cyorezo.
Mu minsi yashize twagize inama ya Guverinoma isuzuma uko ibintu byagenda, ndetse bivamo ko dukomeza inzira yo kuba dufunze kubera uko twarebaga ibintu byifashe. Ariko, nyuma y’aho hashyizweho uburyo abantu bakomeza kwiga noneho no kujya mu giturage n’ahandi hirya hose kureba uko iki cyorezo niba cyaragiye kigira ahandi gikwira. Hanyuma tuza gusanga bishaka ko twakongera, n’ubu ariko vuba aha turaza kongera dusuzume tuvuge tuti, ariko nk’ubu duhereye ku bushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage ari mu migi, byifashe bite? Twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetseho ni ibihe bidashobora gutera ikibazo?
Ibyo na byo nanone dufite indi nama muri iki cyumweru ya Guverinoma izabisuzuma, bihereye kuri iyo mibare, bihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza, n’uburyo bifungurwa n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro. Byose turaguma tubireba mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere gutera ibibazo byinshi.
Saul Butera (Bloomberg): Nyakubwa ikibazo cyanjye gifite aho gihuriye n’icya Fiona. Muri gahunda ya guverinoma yo gufasha ibigo kugira ngo bitazagwa mu gihombo burundu, ndasha ka ko mumpa ishusho nyayo. Ibigo byagizweho ingaruka n’iki cyorezo mwamaze kubimenya neza? Uretse RwandAir, ni ibihe bigo bindi byatoranyijwe bigomba gufashwa? Ese murateganya kuguza kugira ngo muzashobore iyi gahunda? Ikindi, ese ni ubuhe buryo guverinoma ikoresha mu kubona biriya bikoresho bifasha abaganga kwirinda na ziriya mashini zifasha abarwayi guhumeka? Ese zaturutse he?
Perezida Kagame: Hari abareba muri buri cyiciro cy’ubucuruzi. Si ikigo kimwe kigomba gufashwa ahubwo ni ukureba muri rusange. Ntekereza ko RwandAir ariyo yavuzweho cyane kubera ko ariyo ibonwa byihuse bitewe n’abantu baba bashaka gutembera bayifashishije. Uko niko byagenze. Ariko ubukungu ntibutangirira ngo bunarangirire kuri RwandAir. Icyo tuvuga ni ukureba muri rusange mu nzego zose z’ubukungu bwacu.
Navuze ku bucuruzi butandukanye, harimo n’ubucuruzi buciriritse. Navuze ku bukerarugendo n’iby’amahoteli, hari inzego zitandukanye zavuzweho. Zose zirarebwaho mu bwitonzi. Niyo mpamvu ntavuga ngo ni izi zizafashwa hanyuma izisigaye zidafashijwe zigatekereza ko zititaweho kandi atari ko biri. Turareba ishusho rusange. Bizasohoka kandi uzabisobanukirwa birambuye.
Kubijyanye no gukora ubukangurambaga mu rwego rwo kubona ubushobozi bw’amafaranga, turabikora mu buryo butandukanye, haba mu kwaka inguzanyo cyangwa se mu gusaba. Ni uruvange rw’ibintu bitandukanye, rimwe na rimwe urasaba ubundi ukaguza, gusa tubona ko ubwo buryo bwombi butanga umusaruro. Aho twasabye ubufasha, barabuduhaye. Aho twajya kuguza, batuguriza kubera uko twagiye twitwara neza mu bukungu bwacu. Ariko ibi byose bizaza igihe twasesenguye neza tukamenya icyo dukeneye twaguza cyangwa aho dukeneye kwaka amafaranga.
Laura Broulard (RFI): Mfite ikibazo ku rupfu rwa Kizito Mihigo kubera ko imwe mu miryango itegamiye kuri leta baribaza niba yariyahuye. Kimwe n’abandi bahagarariye umuryango mpuzamahanga basabye ko habaho iperereza ryigenga. Ese mwabasubiza iki?
Perezida Kagame: Biraterwa n’ibikunyura kuko nzi ko abantu batandukanye batanze ibisobanuro igihe gitandukanye. Niba ukomeje kumbaza gusobanura, ibyo bivuze ko utanyuzwe cyangwa se iyo miryango mpuzamahanga uvuga ntiyanyuzwe. Ibyo bivuze ko batazigera banyurwa. Nkeka ko nawe ibyo ngusubiza bitakunyura.
Bizaterwa nawe niba unyurwa n’abasobanuye iki kibazo mbere, kereka niba umbwira ko unyurwa n’ugisobanurira. Ariko ningisubiza nk’uko wacyumvise mbere gisobanurwa, n’ubundi ntunyurwa. Ese twarekera aho kubaza iki kibazo?
Philbert Girinema( Igihe.com): Ibihugu bitandukanye n’abantu batandukanye bakora mu bijyanye n’inzego z’ubuzima muri iki gihe bari gushakisha umuti w’iki cyorezo cya Coronavirus. Nabazaga niba ku ruhande rw’Abanyarwanda hari icyo baba bari gukora by’umwihariko mu gushaka umuti, hanyuma mukaba mwagira n’icyo mutubwira kuri Madagascar iheruka kuvuga ko yabonye umuti w’iki cyorezo. Mwabyumvise mute, mwabivugaho iki? Murakoze.
Perezida Kagame: Abanyarwanda, icya mbere, barakora ibishoboka bakoresheje ibiriho cyangwa ibyagezweho byumvikana ku isi hose, uko siyansi itubwira, bikurikije n’inzego zibishinzwe nka World Health Organisation. Icyo nakubwira ni uko ari njye, ari abandi mu buyobozi bw’iki gihugu, ari muri rusange, twemera amabwiriza ya siyansi, ubumenyi, kurusha indagu cyangwa ubupfumu, cyangwa ibyo abantu bavuga gusa kubera ko ari ko babishatse. Ibyo turabyirinda.
Tugendera ku bimaze kugaragara rero. Ku kijyanye na Covid-19, ni virus, haracyari ibintu bitaramenyekana neza n’ababizobereyemo ndetse bafite ubumenyi buhanitse ari mu by’ubuvuzi, ari mu bumenyi bujyanye na za virus zitandukanye, ari byinshi… Hari ibyo bashakashaka, hari ibyo bataramenya, hari ibimaze kumenyekana nko mu buryo bwo kuyirinda ndetse no kuyirwanya, bifite aho biganisha. Aho ni ho twibanze cyane. Ariko n’ibyo bikiri aho, u Rwanda narwo hari byinshi tugerageza gukora. Niba warabonye, nabonye hari abantu bagenda bakora ibintu bifasha mu bintu by’ubuvuzi, hari abo nabonye bakora za “ventilentors”, hari abandi nabonye bakora…
Wenda ejo Abanyarwanda bazaba bakoze ibishobora kuyipima, ndetse n’abandi babizobereyemo iby’ubushakashatsi, barashakisha nabo nk’abandi cyangwa bakoranye na bagenzi babo, gushaka kumenya imiterere y’iyi virus n’umuti wayivura, cyangwa se urukingo. Ibyo byose ni ibintu abantu bafatanya ku isi hose. Ariko n’u Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma, rurabigerageza. Ariko uyu munsi ntacyo mfite nakubwira ngo bageze kuri ibi, ku by’ubuvuzi, ku byo kuyirinda, mu buryo bw’urukingo cyangwa iki. Ibyo ntabyo Abanyarwanda barageraho, ntabwo nabikubwira. Ntabyo nzi.
Ibya Madagascar rero byo, mbibona nk’uko wabibonye. Wahitamo kubyemera, ni uburenganzira bwawe, cyangwa se ukabigiraho ikibazo ukavuga uti reka dutegereze turebe aho byakoze n’icyavuyemo. Nanjye narabibonye, narabyumvise. Ariko njye nakubwiye ko, cyane cyane, tugerageza gukurikiza no kumvira science isobanutse nk’uko tuyizi. Ubwo ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva, turebe ikibirimo icyo ari cyo.
Clement Uwiringiyimana (Reuters): Ikibazo cyanjye kijyanye n’ibyo wavuze mu minsi ishize ko Afurika ikeneye biliyoni 100 z’amadorali mu kurwanya ingaruka za COVID-19. Ese ni angahe u Rwanda rukeneye? Ikibazo cya kabiri, u Rwanda rwaba ruri kuganira n’abaruhaye inguzanyo kugira ngo babe bakwigiza inyuma igihe cyo kwishyura izo nguzanyo?
Perezida Kagame: Yego. Abahanga batubwiye ko dukeneye miliyari 100, bavuze ko zanarenga. Abo ni abahanga babisesenguye bareba uko twahangana n’iki cyorezo. Tuzakenera byinshi kugira ngo twongere twiyubake. Ku bijyanye n’u Rwanda, uduhaye miliyari imwe kuri ayo byadushimisha cyane, tugatangirira ku by’ibanze. Nta kibazo kirimo aho.
Yego twaganiriye n’abatugurije ku bijyanye n’amafaranga tugomba kwishyura ku nguzanyo. Hari byinshi birimo kuvugwa. Nk’Abanyafurika turasaba ko aho kwishyura amafaranga ajyanye n’inguzanyo, abatugurije baba baturetse nibura imyaka ibiri. Ayo mafaranga yakwifashishwa mu kuziba ibyuho byari bihari.
Ibyo ni byo birimo gukorwa kandi bimwe biratanga umusaruro. Twakiriye amafaranga avuye mu bigo dukorana nka World Bank, IMF kandi tugiye kwakira amafaranga avuye muri “African Development Bank”. Byose ni ukugira ngo bitworohere kubona inkunga yo guhangana n’iki cyorezo no kugira ngo dukomeze intambwe igana imbere na nyuma y’iki cyorezo.
Berna Namata (The East African) : Murakoze Perezida, nitwa Berna Namata nkorera the East African. Ikibazo cyanjye cya mbere kijyanye no gukorera hamwe nk’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse mu mubasha mufite nk’Umuyobozi w’Umuryango. Muri ibi bihe by’icyorezo, tumaze kubona ko ubufatanye mpuzamahanga ari ihame. Tutagarutse ku ngorane wahuye nazo ugerageza guhuza abantu mu nama, ni iki kidasanzwe akarere gakwiye gukora? Ibi kandi ndabibaza mu gihe n’ubwo hari ibyo muri kugerageza gukora ku mipaka y’igihugu, hakomeje kuboneka ubwandu bushya bw’abatwara amakamyo. Mu gihe akarere kadashyize hamwe, tuzakomeza duhangane n’ibibazo mu gihe kinini. Nkomereje aho, ni iki cyakorwa?
Ikibazo cyanjye cya kabiri kijyanye na gahunda y’intego z’iterambere zashyizweho n’u Rwanda!
Icyerekezo 2050 cyashyizweho, cyashyize imbaraga muri gahunda y’iterambere ry’ubukera rugendo n’inama (MICE). Ikigaragara ni uko iki cyorezo gifite ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubukerarugendo n’inama. Mwaba muteganya kuvugurura iyi gahunda y’intego z’iterambere? Ni he muteganya gukura ubushobozi bwafasha muri ibi bihe turimo! Murakoze Nyakubahwa.
Perezida Kagame: Ku bijyanye n’Umuryango w’Afurika y’Iburasizazuba, ubufatanye n’imikoranire ni ingenzi uko byagenda kose. Dushobora kunanirwa gukora ibi cyangwa se kugera kuri ibi, ariko ni ngombwa ko dukomeza gufatanya bya hafi kurusha mbere. Ntibikwiye kuba ikibazo. Rero tuzakomeza gushakisha uburyo bwo gutsinda ibyatunaniye n’intege nke dufite. Icyo kizakomeza kuko ni ’ingenzi.
Ku ngingo wagaragaje, nk’urugero rw’abashoferi batwara amakamyo, ni urugero rw’ikibazo kireba ibihugu, kuko bava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi bityo bityo kandi baba banikoreye. Ni ikibazo gikomeye. Dukwiye guhangana nacyo kandi nta gihugu na kimwe cyabyifasha.
Ni ihame. Ushobora kubisubika, ukabitinza cyangwa se ukananirwa kubikora, ariko bikomeza kuba iby’ingenzi. Ni ngombwa ko dushaka uburyo bwo gukorera hamwe kandi tuzabigeraho.
Wabaza igikwiye gukorwa mu buryo butandukanye. Sintekereza ko hari igikwiye gukorwa mu buryo butandukanye. Dukwiye gushyira mu bikorwa ibyo tumaze igihe twaremeranijweho. Ntakindi; ni ugukorera hamwe. Ariko twagiye tubigiramo intege nke; gusa dukwiye kuzitsinda.
Ku kibazo cya kabiri, n’ubwo haba hatariho ibihe nk’ibi by’icyorezo, mu gihe cy’ishyirwamubikorwa rya gahunda, umuntu aba agomba guhora asuzuma intambwe atera n’umusaruro ageraho. Ibyo utageraho kubyo wiyemeje, ushaka uburyo wagira ibyo uhindura muri gahunda yawe.
Ubu rero, iki cyorezo kiri hose kandi ingaruka zacyo zifite uburemere bwazo. Ariko uranabizi ko ibihugu byose birimo guhangana nacyo. Kubijyanye na gahunda y’iterambere ry’ubukerarugendo n’inama (MICE), yego koko turacyategereje ko abantu bongera bagatangira gukora ingendo… Ariko iki cyorezo cyageze ku bantu bose ku buryo abantu bazareka gukorera ingendo mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere, mu karere kose ndetse n’ahandi henshi. Nta bikorwa biriho bikorwa, birasa nkaho gahunda yo kuguma mu rugo iri ku isi yose. Haracyari kare rero kuba navuga ngo ndasimbuza iyi gahunda (MICE), kuko n’ibindi wenda watekereza kuyisimbuza na byo byarahungabanye. Ubukungu bwubakiye ku bantu n‘ibyo bakora.
Ibintu byose byarahagaze, tuzategerezaho akanya gato mbere yo gutera indi ntambwe kuko n’ubwo ibintu byatangira gusubira mu buryo, bizasaba kureba ikindi wenda cyasimbura iriya gahunda.
Ariko ndatekereza ko kubivuga nonaha haba hakiri kare kuko ibintu byose byarahungabanye. Urabibona ko n’amakamyo yari asigaye mu muhanda yatangiye guhungabana, ku bigaragara ntagisigaye kidahungabanye.
Rero turimo guhangana n’ikibazo gikomeye pe. Ariko ku bijyanye na gahunda yacu tuzabyigana ubushishozi maze dufate umwanzuro w’icyo twahindura.
Thierry Kevin Gatete: Murakoze kubw’aka kanya mumpaye. Mu mwaka w’i 1973, ibihugu bicuruza peteroli byafashe umwanzuro wo guhagarika ubucuruzi, nyuma y’umwaka umwe mu 1974 birongera bitangira ubucuruzi aho ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse magana ane ku ijana. Ni nayo mpamvu ibi bihugu byakize cyane.
Perezida Kagame: Byatangaje iki? Ntabwo nakumvise!
Gatete: Mu mwaka w’i 1973 bahagaritse ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ariko mu mwaka wakurikiyeho barongeye baracuruza, igiciro barakizamura kugeza kuri magana ane ku ijana.
Icyo nibaza ni iki, ni iki bisaba kugira ngo Afurika iganire na biriya bihugu ku giciro cy’ibikomoka kuri peteroli? Kubera ko ni twe dufite mirongo irindwi ku ijana y’ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Kagame: Namaze kumva ikibazo cyawe ….
Urebye imbaraga zigomba gushyirwa mu gutekereza no gushyira mu bikorwa icyo uvuze, ndibwira ko ari ibyakorwa mu bihe bizaza, si ibya nonaha! Ibi bihe turimo, ntabwo ari akanya keza ko kubitekerezaho kuko byakugeza ahandi hantu harushaho gukomeza ibibazo ufite none. Kandi iyo ushishoje ukibaza impamvu bitakunze cyangwa bidakunda, ubona ko hakenewe imbaraga z’abanyafurika, z’abayobozi n’ibindi n’ibindi.
Ariko bene icyo kiganiro cyazakorwa mu bihe bizaza. Ibaze niba ushaka gutegura uburyo bwo gukoresha neza umutungo w’uyu mugabane. Ibyo bikeneye gushyirwamo imbaraga nyinshi, kandi iyo urebye mu myaka yashize ubona izo mbaraga zaragiye zikoreshwa
Yewe, uretse no kuvuga ko hakenewe akazi kenshi, hakenewe no kwigengesera bihagije, kuko ushobora kubikora nabi ku buryo mu gihe wibwiraga ko urimo ukoresha neza umutungo wawe kugirango ugere ku cyo wifuza, abandi nabo bashobora gukora ku buryo badakenera ibyo bicuruzwa byawe mu gihe runaka. Icyo bibyara ni uko ibicuruzwa byawe ubigumana!
Rero harimo akazi kenshi kandi ugomba kubireba mu buryo bwose. Ntabwo nshidikanya rero kuvuga ko icyo kiganiro kidakenewe none kubera ibihe turimo. Twabiganiraho turi mu mwanya wabyo mwiza. Ni bwo watangira kubivugaho.
Ariko mu bihe nk’ibi duhangayikishijwe n’iki cyorezo, maze ukazana iki kibazo! Nubwo waba uri mukuri ijana ku ijana, waba ukizanye mu mwanya utari wo kandi cyakuganisha ku musaruro mubi. Reka bizatekerezwe ikindi gihe.
Gatete: Niba mubinyemereye, nabaza ku mpaka zavutse mu minsi kuri Dr Tedros n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima,…Nashakaga kumenya ibitekerezo byawe ku buryo uyu muryango uri gushyigikirwa cyangwa se gusuzugurwa kubera ibyemezo ufata mu guhashya iki cyorezo.
Perezida Kagame: Ugereranije n’uburemere bw’ikibazo cy’icyorezo isi yose irimo guhangana nacyo, ndavuga nkomeje ko iki atari cyo gihe cyo kurema cyangwa se kuzana bene ibyo bibazo. Naho ubundi nitubikora dutyo, imbaraga twakabaye dushyira mu kurwanya iki cyorezo zirajya ahandi maze dutsindwe uru rugamba.
Igitekerezo cyanjye ni uko, nshingiye ku byo nabonye kuva mu ntangiriro kugeza ubu, ntabwo nzi umuntu cyangwa igihugu cyahagarara hariya kikavuga kiti: “Njye nakoze ibishoboka byose kandi neza, abandi bose bakora nabi!”. Sinzi niba hari umuntu cyangwa igihugu cyakwigamba ibyo.
N’ubwo buri wese afite ibyo avuga, ariko ndatekereza ko buri wese yagaragaje intege nke. Dukeneye kwiyoroshya tugakorera hamwe mu kurwanya iki cyorezo. Noneho mu gihe tuzaba tuvuye muri urwo rugamba, buri wese azaba yemerewe kugaragaza ibibazo, no kugaragaza uwo bashaka ko abazwa ibyo yakoze, ubundi mubimubaze.
Ndabizi ko harimo uburyo bwo kubaza abantu ibyo bakoze iyo ari igihe cya byo. Kuki tutabigenza dutyo? Ndibaza ko ari bwo buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo. Mureke tubanze turangize iby’icyorezo, mureke dukore igishoboka cyose kugira ngo tugitsinde, ubundi tuzabone gukemure n’icyo kibazo. Ni uko bamwe tubyumva.
Simon Wolfhart (AFP & France 24): Murakoze Perezida. Twagiye tubona Abanyarwanda bamwe batawe muri yombi bazira kutubaha amabwiriza ya guma mu rugo ndetse n’andi mabwiriza yashyizweho mu rwego rw’Ubuzima, ariko ntihigeze hatangazwa ku mugaragaro ibihano bigenewe abatubahiriza ariya mabwiriza! Nashakaga kumenya ibihano byashyizweho bigenewe abarenga kuri ariya mabwiriza!
Perezida Kagame: Ndatekereza ko bamwe muri abo batawe muri yombi ariko bakarekurwa, abandi barihanangirijwe bararekurwa, abandi baciwe amande bararekurwa. Sinigeze numva ko hari uwamanitswe kuko yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo.
Ariko habayeho gukurikirana ko abantu batarimo kwica amabwiriza bahawe. Muri make kugeza ubu hashyizweho ingamba zoroheje zijyanya n’abica amabwiriza yo kuguma mu rugo. Bambwiye ko bamwe bagiye batabwa muri yombi bakarekurwa umunsi ukurikira, abandi bakihanangirizwa bakarekurwa, bityo bityo.
Ntawe ndumva wahawe igihano cyo gufungwa amezi atandatu cyangwa umwaka kubera kurenga ku mabwiriza. Ni uburyo bwo kureba ko gahunda ikenewe kugenderwaho irimo kubahirizwa.
Assumpa Kaboyi/Ijwi ry’Amerika: Murakoze Nyakubahwa perezida wa Repubulika kuri iri jambo mumpaye, Ibibazo nashakaga kubaza bagiye babigarukaho mu zindi ndimi ariko ntibyambuza kubigarukaho mu Kinyarwanda;
IKIBAZO 1: Nashakaga kubabaza ngo: Muri iki gihe cya Covid-19, inganda nyinshi zimaze gusa nkaho zihomba ndetse zahagaritse abakozi! Muratekereza mute kuzahura ubukungu bw’izo nganda?
IKIBAZO 2: Hanyuma icya nyuma: Abayobozi bamwe na bamwe bashyira mu bikorwa icyemezo cya guma mu rugo ariko rimwe na rimwe bagahutaza abaturage. Murakivugaho iki? Murakoze.
Perezida Kagame: Inganda n’ubundi buzima bw’Igihugu, iki cyorezo cyabigizeho ingaruka zitoroshye! Mbere y’uko rero dusubiza inganda uko zari zisanzwe zikora n’ibiki, biraterwa n’aho tugeze mu buryo bwo kurwana n’iki cyorezo! Iby’uko rero zahungabanye byo birumvikana … ni inganda, n’imiryango y’abantu aho batuye n’aho baba bose … ibintu byarahungabanye.
Ni yo mpamvu tugenda dushakisha uburyo ibyagenda birekurwa kugira ngo byemererwe bikore bijyanye n’aho tugeze mu kurwanya icyorezo n’ibihe. N’ejo bundi nabwiraga abantu ko tuzagira inama ya leta, ireba ikusanya ry’amakuru hirya no hino bijyanye n’imibare, n’aho icyorezo kigeze, n’ukuntu abanduye, abanduza… abashakwaga barabonetse… Ni ibintu birebire.
Hanyuma muri ibyo tuzareba niba dufata indi ntambwe! Birashoboka ko tuzatera indi ntambwe, hakagira bimwe bitangira kwemererwa gukora, nk’izo nganda, wenda n’umubare ukaba muto cyangwa bigakomeza ariko bikurikiza ya mabwiriza agomba gukurikizwa, y’abantu kwirinda no kugira ngo barinde n’abandi, bitewe n’ibyo bambara cyangwa ibikoresho, cyangwa n’umwanya bahana hagati yabo igihe bari ku kazi. Ibyo byose turizerako nibiramuka byagiye hanze abantu bazumva ko bakwiye kubikurikiza kugira ngo nyine buhoro buhoro ubuzima bugende busubira mu buryo! Nibwirako ariko byagenda!
Ibindi rero bijyanye, iteka mu bintu nk’ibi, mu mikorere, mu by’akazi, mu gushyira ibintu ku murongo kugira ngo bikurikize n’amategeko, abantu bo ni abantu benshi bakora amakosa! Ari abo amategeko akoraho cyangwa abayashaka kuyakurikiza, bombi bakora amakosa kenshi.
Ariko ntabwo, iyo byamenyekanye, iyo umuyobozi yagiriye nabi abaturage binitwa ngo yashakaga ko bakurikiza amategeko. Yaba abikora nawe akica amategeko, iyo bimenyekanye biragororwa, bishyirwa ku murongo. Na byo uwabigize arabibazwa!
Hagomba kuba rero hari ahantu, abayobozi batuzuza ibintu nk’uko biba bikwiye, cyangwa nk’uko babibwirizwa. Ndibwira ko icya ngombwa ari uko abantu bose, ndetse namwe nk’abanyamakuru mwabimenye, uwabimenya wese akabishyira hanze abantu bakagerageza gusubiza ibintu mu buryo. Ni ko byagenda nta kundi!