Banyarwanda;
Banyarwandakazi;
Nshuti z’u Rwanda;
Baturarwanda mwese;
Muri uyu mwanya dutangira umwaka mushya, nagira ngo mbifurize mwese umwaka mushya muhire.
Uyu ni n’umwanya dusubiza amaso inyuma, tukarebera hamwe ibikorwa by’ingenzi twagezeho, tukanafata ingamba zo gukomeza gukora byinshi kandi byiza, muri uyu mwaka dutangiye.
U Rwanda ruratera imbere; nta gushidikanya. Intambwe tumaze gutera ntabwo ikwiye gusubira inyuma, ahubwo ni ugukomeza mu nzira turimo.
Buri Munyarwanda kandi agire icyizere n’uruhare mw’iterambere twiyemeje.
Igikenewe ubu ni ugushyira imbaraga hamwe, tukongera ibikorwa bizatuma buri Munyarwanda arushaho kugira imibereho myiza.
Twubatse umusingi uhamye n’ibikorwaremezo, dushyiraho n’inzego na politike biganisha mu nzira iboneye.
Kandi nk’uko bimaze kugaragara, tuzagera ku byo twifuza, biturutse mu mbaraga zacu.
Tugahuriza hamwe, tukihaza mu biribwa, tukubaka andi mashuri n’amavuriro, amazi n’amashanyarazi bikagera ku Banyarwnda bose mu Gihugu, tukubaka imihanda mishya indi igasanwa, tukagira n’imiturire myiza.
Inshuti n’abandi dufatanya ibikorwa, bakaza bongera ku byo twebwe ubwacu dufite aho tugejeje.
Ikindi Abanyarwanda bamaze kugaragaza, ni uko bazahora baharanira inyungu zabo, bagashyira imbere ukuri n’indangagaciro zibaranga.
Ibi ni byo byaranze abakurambere bacu, ni na byo bigomba kuturanga mu bihe biri imbere, kuko ari byo bizaduhesha agaciro tugomba guhorana.
Ndasaba Abanyarwanda bose rero, ko muri uyu mwaka dutangiye, bakomeza gushyira imbaraga zabo hamwe, bagateza imbere ubukerarugendo, inganda, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, harimo kuhira no guhuza ibihingwa, bityo tukubaka ubukungu bw’ Igihugu cyacu, tuzaraga abadukomokaho.
Tumaze kugera ku rwego, aho Abanyarwanda bose bazi kandi bakoresha uburenganzira bwabo. Amatora tuvuyemo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano byarabigaragaje ku buryo budashidikanywaho.
Nta gushidikanya, ko no mu matora y’Abasenateri n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze azaba uyu mwaka, ari ko bizagenda.
Ibi binatwereka intambwe ishimishije tumaze gutera mu nzira ya demokarasi, tutazigera dutezukaho.
Mboneyeho umwanya wo kongera kubashimira icyezere mukomeza kwerekana, ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi byiza kandi twifuza.
Banyarwanda;
Banyarwandakazi;
Nshuti z’u Rwanda;
Baturarwanda mwese;
Umubano dufitanye n’ibindi bihugu na wo urarushaho kuba mwiza.
Muri uyu mwaka dushoje, twemeje amasezerano y’Isoko Rusange, ry’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Tuzakomeza kwagura amarembo no gutsura ubutwererane n’ubuhahirane, mu Karere dutuyemo ndetse n’ahandi, cyane cyane mu byerekeye ubukungu.
Nshoje nongera kwibutsa, ko iterambere ry’u Rwanda ari twe rireba mbere na mbere. Biradusaba ko twitabira ibikorwa biduteza imbere, gushyira hamwe imbaraga zacu, kwigirira icyizere, gukomeza kwiha agaciro, ari nako duharanira inyungu z’Abanyarwanda bose.
Mbifurije mwese umwaka mushya muhire, uzababere uw’amahoro, amahirwe, n’ibikorwa byinshi.