Banyarwanda, Baturarwanda mwese, Nshuti z’u Rwanda:

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite ikizere, kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi, nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya. Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere, igihe urukingo rwa Covid rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu, ubushake, no gukunda Igihuge twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.

Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko Igihugu gihageze.

Njye n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu, umwaka mushya muhire w’i 2021. Uzababere uw’uburumbuke.

Muramuke. Mugire umugisha w’Imana.