London, 21 Ukwakira 2014

Mwakoze cyane kuntumira. Nishimiye cyane kugaruka mu kigo gishyigikira mwene ibi biganiro by’ingirakamaro.

Umwaka utaha, ibyerekeye uburyo bw’ imiyoborere mpuzamahanga, byatangiranye n’ishyirwaho ry’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1945 bizaba bimaze imyaka 70.

Imyaka irenga mirongo itandatu nyuma y’amarorerwa n’isenyuka ryatewe n’Intambara ya kabiri y’isi, isi yagiye ihinduka, irushaho kuba nziza. Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abayituye ntibyigeze bitera imbere ku muvuduko ugeze aha cyangwa ngo bigere kuri benshi mubayituye nkuko bimeze ubu

Muri ibyo byiza bigenda bigerwaho, Afurika y’Iburasirazuba, ari naho u Rwanda ruherereye, ntayisigaye inyuma. Twashyizeho ingamba zihamye mu guteza imbere isoko rusange no mu kubaka ibikorwa remezo ducyeneye ngo tubashe guhangana mu rwego mpuzamahanga.

Iryo terambere rigenda rigerwaho kubera imiyoborere myiza ikorera mu mucyo n’ubwisanzure bw’amasoko, bituma ikoranabuhanga rigenda ritugeza kuri byinshi ari nako rigenda rigera kuri benshi mu batuye isi kandi mu gihe gito.

Imikoranire n’ubufatanye bishyigikiwe bikanatezwa imbere n’ibigo mpuzamahanga binyuranye nabyo byagize uruhare muri ibyo.Mbese muri make hari byinshi bitanga icyizere.

Nyuma yíbyo byose se, ni kuki tubona isi igenda isa n’itakaza umurongo?

Amakuru y’ibibi biba hirya no hino ku isi agenda yiyongera umunsi ku munsi, ariko ibyo ntibihagije ngo bisobanure icyaba kibyihishe inyuma.

Nta gihe na kimwe isi itabayemo imidugararo n’intambara nk’uko bimeze ubu. Ariko twari dufite icyizere ko hariho amategeko n’inzego mpuzamahanga zifasha mu guhangana n’ibyo bibazo nubwo nazo atari shyashya. Ariko icyo cyizere kigenda kiyoyoka.

Nk’urugero, twabonye za Leta zigenda zihura n’ibibazo n’ubwicanyi n’ibindi bibazo kandi nyamara bamwe mu bagize imiryango mpuzamahanga baravugaga ko ibyo bihugu bimeze neza bikanagaragarira mu mafaranga atagira ingano y’inkunga byaterwaga mu rwego rwo kubyubaka.

Twabonye ko no mu bihugu bya Burayi, ntawe ukizera umutekano ijana ku ijana. None se niba ibintu ari aha bigeze n’iki kandi umuntu yavuga ko yizeye mu buryo isi ibayeho muri iyi minsi?

Twabonye ko kurwanya ugatsinda umuterabwoba runaka cg imiryango iyi n’iyi y’iterabwoba bidasobanura ko ingengabitekerezo y’iterabwoba iba irangiye. Ahubwo iterabwoba ryariyongereye, risigaye rifite ubuyobozi n’imikoranire hagati y’abarikora, ryabaye ndengamipaka, ribasha kwinjira n’imitima ya bamwe mu rubyiruko harimo n’abo mu bihugu byateye imbere.

Nyamara, rimwe na rimwe hari ubwo ubona abadaha ubukana imiryango cg amatsinda amwe namwe afite, ntashyirwe ku rutonde rw’akora iterabwoba, ibi bikanadindiza ibikorwa byo guhangana na yo.

Ubu noneho hiyongeyeho n’icyorezo cya Ebola. Mu ntangiriro, abantu babanje gukeka ko ari icyorezo kitazarenga aho cyadukiye, nyamara ubu cyabaye ikibazo cy’isi yose kandi na n’ubu ntibiragaragara neza uko kizatsindwa.

Ibi byose, bituma abantu bamwe na bamwe batangiye gukeka no kuganira ko isi yose igihe guhindura uko yari imeze.

Cyakora njye mbona ibintu bitaraba bibi bigeze aho.

Iyi midugararo n’intambara z’urudaca kuri twe si mishya, cyane cyane ku bantu nkatwe basanzwe dufatwa nk’aho tutaratera imbere. Umuryango mpuzamahanga nawo akenshi wagiye ugaragaza imbaraga mu guhagarika ikibazo by’agateganyo ariko utagishakiye umuti urambye.

Guhananunka kw’ibiciro mu nzego z’itumanaho no gutwara abantu n’ibintu byagaragaje ko guhagarika ibibazo by’agateganyo atari umuti. Ubu ikibazo gisigaye gituruka ahantu hamwe kikagira ingaruka ku isi yose.

Ariko kandi aho haturutse ikibazo, hashobora no guturuka igisubizo nacyo cyagirira akamaro isi yose.

Mu rwego rwo gusobanura kurushaho ibyo mbabwira, munyemerere nifashishe urugero rw’uko u Rwanda rwakoze mu rwego rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yo muri 1994 ; bitari mu rwego rw’ubukungu gusa, ariko cyane cyane mu rwego rw’imibereho myiza n’urwa politiki.

U Rwanda ruhora ruvugwa, rwamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera amateka mabi rwagize ndetse n’uburyo umuryango mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora. Akenshi, usanga usanga atari abanyarwanda bashaka kuvuga amateka yabo gusa. Ibi bibyara amakimbirane y’urudaca ku mateka y’u Rwanda.

Nyamara ariko twabonye ko rimwe na rimwe uko guhora tuvugwa hari n’akamaro bidufitiye. Bituma n’ibyo u Rwanda rwakoze mu kwiyubaka nabyo bimenyekana ndetse no gushaka gusobanukirwa kurushaho ibyo twakoze mu rwego rwo gukemura ibibazo twahuye nabyo.

Reka tubibutse uko byatangiye. Imyaka ibiri nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barimo n’abagize uruhare muri Jenoside, bagarutse mu Rwanda. Kubana ndetse no guturana hagati y’abarokotse Jenoside n’abayikoze byari ikibazo gikomeye. Byarihutirwaga gutangiza ubwiyunge ndetse n’ubutabera.

Abantu barenga miliyoni bikuye mu bukene mu myaka itanu ishize, ubu u Rwanda rwakira abashyitsi barenga miliyoni ku mwaka. Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza kandi umubare w’abana n’ababyeyi bapfa wagabanutse vuba ku rugero rutigeze rubaho mu mateka y’isi. U Rwanda kandi ni igihugu cya gatanu mu rwego rw’isi mu gutanga abasirikare barinda amahoro benshi ku isi

Ariko na none ntacyo byaba bimaze kuvuga ibyiza twagezeho gusa. Bikwiye kumvikana ko tugifite inzira ndende cyane ugereranije n’inshingano n’intego twihaye. Ikindi kibazo mvuga na none ni uko iyo mibare yonyine ubwayo idahagije mu kwerekana amateka yacu.

Iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda ryubakiye no ku iterambere muri politiki n’inzego zinyuranye. Twitaye cyane mu gushyiraho inzego ziduhuriza hamwe, ku bumwe n’inzego zikorera mu mucyo.

Hanabaye kandi gukangurira abaturage mu kugira uruhare muri ibyo bikorwa byose no mu rwego rwo guhindura imyumvire. Buri wese afite agaciro. Buri muturarwanda agomba gusobanukirwa akumva neza icyerekezo n’impinduka, buri wese agahabwa amahirwe mu kugira uruhare mu bikorwa bimugenewe.

Mu myaka ya nyuma ya 1990, hari inama zajyaga ziterana buri wa gatandatu mu biro by’umukuru w’igihugu. Mu bazitabiraga habaga harimo abagize imitwe ya politiki, ndetse harimo na bamwe mu bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, hamwe n’abacuruzi, intiti zo muri za kaminuza, societe sivile ndetse n’abanyamategeko.

Izi nama zabaga zigamije gusesengura mpamvu zituruka mu mateka y’ u Rwanda zatumye habaho amarorerwa yabaye mu gihugu, ndetse no gushaka uburyo twakwigobotora amateka mabi tugatera imbere.

Aha niho havuye bimwe mu byemezo by’ingezi igihugu cyagendeyeho nyuma y’ibiganiro mpaka byamaze igihe kirenga umwaka.
Iyo icyemezo runaka cyafatwaga, bamwe mubitabiraga izo nama barahindukiraga bakajyana icyo cyemezo kuri radiyo mu rwego rwo guha urubuga abaturage muri rusange ngo bagitangeho ibitekerezo.

Ibi byafashije abanyarwanda kubona ko hariho ubushake n’imbaraga byo gukemura ibibazo igihugu cyari gifite ndetse bituma bashishikarira ku gira uruhare mu iyunguranabitekerezo ku bibazo bireba igihugu muri rusange.

Inkiko gacaca zashyiriweho guca imanza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zafashije guca imanza zigera kuri miliyoni ebyiri mu gihe cy’imyaka icumi. Cyakora mbere y’uko tujya mu ishyirwa mu bikorwa nyirizina,  icyo cyemezo cyabanje kuganirwaho byimbitse n’abanyarwanda b’ingeri zose, uhereye ku biganiro byabaye mu mwaka wa 1998 ndetse n’uwa 1999. Hagati aho, abanyamahanga benshi barwanije iki cyemezo n’ubwo nta nikindi gisubizo batangaga.

Muri icyo gihe kandi hari hakenewe ku buryo budasubirwaho kongera kubaka ikizere mu nzego za leta ndetse n’abakozi ba leta.  Kuva icyo gihe, urugamba rwo kurwanya ruswa n’ ikoreshwa nabi ry’ububasha abayobozi bahabwa n’amategeko rwashyizwemo imbaraga nyinshi kandi ku buryo buhoraho kugera ku rwego byagaragaraga nko guhangana.

Imitwe ya politiki ifite umurongo muzima nayo ni kimwe mu bifasha kubaka igihugu.   Umuryango FPR ndetse  n’indi mitwe bari bafatanyije mu kuyobora igihugu baricaye bakora igenamigambi rihamye biturutse ku byari bikenewe mu nyungu z’igihugu. Nyamara kandi ibyavuye muri ibi biganiro byagaragazaga umurongo wagutse wumvikanyweho n’ abanyarwanda muri rusange, atari ibitekerezo byacu.

Bivugwa kenshi ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza bibangamiwe n’ukubura kwa demokarasi ndetse no kwima abaturage uruvugiro. Ukuri ni uko ibi ari ikinyuranyo cy’ibiriho mu Rwanda!
Ibigaragarira bamwe nk’intege nke z’ u Rwanda, mu by’ukuri nizo mbaraga zacu. Nta hantu twari kubasha kugera iyo tudashyiraho ingamba zikarishye zatumye habaho impinduka zigaragara kandi abaturage bagizemo uruhare.

Politiki idaheza n’ubuyobozi bukorera mu mucyo nibyo bituma uyu munsi u Rwanda rudafatwa gusa nk’igihugu kitarimo intambara, ahubwo nk’igihugu gitekanye rwose. Ibi binasobanura ukuntu inkunga ziva hanze zigenewe inzego za leta y’u Rwanda zitanga umusaruro ufatika kandi wiyongera buri mwaka. Ibi binasobanura impamvu abanyarwanda ku nzego zose bagaragariza icyizere cyinshi no kunyurwa n’imikorere y’inzego za leta nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi bwigenga butadukanye.

By’umwihariko kandi nk’igihugu cyanyuze mu bihe by’amacakubiri, abanyarwanda bamaze gutera intambwe nziza mu kabaka ubumwe no kwizerana hagati yabo.
Mu mwaka wa 2007, ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Gallup bwerekanye ko 36% by’abanyarwanda bizera ko umuntu utoraguye ibyangombwa by’undi muntu haba hari amahirwe menshi ko aba ari bubishyikirize nyirabyo. Abagera kuri 88%bo bizera ko iyo ari polisi ibifite ihita ibisubiza nyirabyo. Iyi nimwe mu mibare yo hejuru yagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ku isi hose.

Umusaruro ushimishije wavuye mu mpapuro mvunjwafaranga zashyizwe ku isoko n’u Rwanda hano I Londre umwaka ushize, wagaragaje ko ikizere u Rwanda rwubatse kigaragarira no ku masoko y’imari. Iki ni kimwe mu by’ingezi ingamba n’izamuka ry’ubukungu bwacu byubakiyeho.

Uko abanyarwanda bagenda mu mahanga ndetse bakanakoresha ikorana buhanga mu guhererekanya amakuru, bituma amatsiko isi igira ku Rwanda ahura n’amatsiko abanyarwanda bafitiye ibindi bice by’isi. Twamaze kandi kubonako amateka y’igihugu cy’u Rwanda atanga isomo rirenga imbibi z’u Rwanda.
Ntitukiri igihugu kirangwa na Jenoside, ubu noneho dufite natwe icyo twatanga, nk’igihugu, ku bandi.

Nta nzira z’ubusamo zihari. Kubaka igihugu ntibishobora gukorerwa hanze yacyo. Ibisubizo abanyarwada bishatsemo bivuye mu biganiro bishobora kudakora ahandi. Ibi kandi ninako biri ku bisubizo ibindi bihugu, byaba bikize cyangwa bikennye, binini cyangwa bito, byakoresheje mu bihe bitandukanye mu mateka yabyo kugirango bigere ku ntego zabyo.

Icyakora hatabayeho kumva no gusobanukirwa neza amahame shingiro mu rwego rwa politiki n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu gukemura ibibazo by’imibanire y’abantu ndetse no kubaka ikizere mu baturage, tuzahorana twese turwana urugamba rotoroshye muri ibi bihe birimo impinduka nyinshi.

Amateka y’u Rwanda yatwigishije ukuntu urufatiro rw’iterambere rya muntu rishobora kujegajega.  Nk’igihugu gifite ubuso buto, kikaba kiri mu gice cyazahajwe n’umutekano muke, iki nacyo kikaba kandi kimwe mu bice by’isi irangwa n’impinduka nyinshi, igihugu cyacu giterwa ishema no gukoresha ubushobozi bwacu mu gutanga umusanzu wo kubaka isi dufatanyije n’abandi.

Murakoze.