Kigali, 14 Ukwakira 2014
Mbanje kubasuhuza no kubashimirako uyu muhango dushoje wagenze neza.Ndagira ngo ntatinze mu magambo nonaha, ariko wenda ndi buze kuyatindamo nyuma, ariko wenda ndi buyatindemo mu mwanya uri buze.
Ndagira ngo nshimire Perezida wa Sena Makuza, imirimo yari asanzwe akora kandi n’iyo yemeye gukora ndetse na Fatou ugiye kumwungiriza n’abandi basenateri bari kuri urwo rwego ibyiza bamaze iminsi bakora kandi nibwira ko bazakomeza gukora. Ndabasezeranya nkuko bisanzwe ko tuzaharanira ko inzego zose z’igihugu cyacu zuzuzanya bityo imbaraga zose zigashyirwa hamwe kugirango igihugu cyacu ari cyo cyunguka kurusha umuntu umwe cg urwego rumwe. Ndumva ari cyo kintu cya ngombwa.
Icyo nakongeraho ni iki noneho nkajya mu byo nifuzaga kuvuga: Icyo tubereye hano nk’abayobozi, inshingano dufitiye Abanyarwanda, dufitiye igihugu cyacu, biri mu burenganzira bwacu, biri no mu agaciro kacu dushaka kwiha, dushaka guha Abanyarwanda abari bo bose, ndetse tukabikora no mu izina ry’abo turibo, Abanyafurika, kuko ntabwo u Rwanda ari ikirwa gihagaze ukwacyo cyonyine , u Rwanda ruri hagati y’ibindi bihugu kandi bifitanye isano ku buryo butandukanye.
Umunsi nk’uyu rero dutoye Perezida wa Sena, njye numva biba byibutsa uburemere n’inshingano biri mu buyobozi aba afite kandi aba akwiriye kubahiriza mu nyungu rusange kurusha inyungu ze bwite. Ibyo ndi buvuge rero ntabwo ndi buvuge ibintu bisanzwe. Iyo uvuze abayobozi, ukavuga ubuyobozi nk’ibintu bisanzwe kandi abantu basanzwe; abantu basanzwe gusa batarenga aho. Iyo uvuze ubuyobozi, ikintu cya mbere mwene abo bumva, bumva ikuzo, bakumva inyungu ze zimureba nk’umuyobozi yarangiza akajya mu bintu bisanzwe, akibagirwa aho ava n’aho ajya, akibagirwa ikimushyize muri uwo mwanya kandi ikimushyize muri uwo mwanya ari ugukorera inyungu z’Abanyarwanda ku buryo budasubwirwaho. Ntabwo ari ukwikorera ku giti cye, ntabwo ari inyungu ze n’ikuzo cyangwa akireba, akareba uwo bava inda imwe cyangwa umuryango we cyangwa inshuti ze, bikagarukira aho. Ntabwo ariko ubuyobozi bukwiriye kuba bumeze butyo ntabwo ari nako bukwiriye kuba bwumvikana. Icya kabiri, igihugu, abantu nk’u Rwanda ntabwo nirirwa mvuga abandi nabo niko bimeze ariko ntabwo nirirwa mvuga iby’abandi ntarareba ibyacu, ndavuga iby’u Rwanda. Abantu bagira inyungu, Abanyarwanda bashaka umutekano, bashaka uburenganzira bwo gukora ibibateza imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose, bashaka agaciro. Buri wese uko turiho, buri gihugu gifite inyungu. Umuyobozi iyo adakoreye inyungu z’abantu be, agakorera inyungu z’abandi niho hava ibibazo, niho haturuka ibibazo by’igihugu nk’icyacu gikomeza kuba mu bukene, kuba mu mwiryane, kuba aho u Rwanda n’Abanyarwanda badakwiriye kuba bari.
Abo bandi baragera aho bashaka kugera, barangiza bakagukoresha bakakugeza aho wibwira ko biri mu nyungu zawe bwite iz’igihugu ukorera zigahomberamo, ntizubahirizwe. Ni bangahe buri munsi birirwa babwirwa ko ari ibitangaza banyuranyije n’ibyo igihugu cyifuza baba ari ibitangaza kandi banabafasha babageza kubyo bifuza. Bakabogeza, bakagukirigita nawe ugaseka nawe ukumva ko uri igitangaza.
Ariko iyo babikora ntabwo bakorera inyungu zawe, nta n’ubwo bakorera inyungu z’Abanyarwanda, barakorera izabo kuko baraguhindura isuka ibahingira. Baraguhindura igikoresho gikorera inyungu zabo, kidakorera inyungu zawe, kidakorera iz’Abanyarwanda. Buri munsi ingero turazibona ariko ngira ngo abantu benshi bafite amaso ntibabona, bafite amatwi ntibumva. Iyo uri umuyobozi ufite amaso ntubone, ukagira amatwi ntiwumve, igihugu kigira ibibazo nk’ibyo tuzi no mu mateka yacu.
Ingero ni nyinshi zibitwibutsa buri munsi, kuko twebwe Abanyarwanda, usubije amaso inyuma gato ukareba aho tuvuye, ukareba aho tugeze, ukareba aho dukwiriye kuba tugana, ibi byose umuntu akwiye kuba abishyira mu gaciro akagira icyo abivanamo cyamuhindura, cyamuyobora mu mikorere ye ya burimunsi, yumva ko akorera u Rwanda.
Niba mushaka ingero reka mbahe ingero kandi nk’u Rwanda imitego tunyuzemo ni myinshi. Nta nubwo birarangira, utegura umutego umwe ugasanga undi imbere. Iyo uri umuyobozi usanzwe utareba kure, ureba inyungu zawe gusa, ugwa mu mutego ukanawugushamo igihugu.
Ariko kubera inyungu z’igihugu zikwiriye kuba ziturenze twese, ntabwo wakwemera kugwa muri uwo mutego. Reka mbahe ingero; ejobundi aha narindimo nsoma ibintu mubona ku buryo busanzwe. Muzi ikintu cya documentary kimaze iminsi cyakozwe na BBC muzi, British Broadcasting Cooperation ubundi batubwira ko yigenga. Okay, aho ndabyemeye ariko ibyayo simbizi.
Iyo documentary, iyo ubonye abantu bateguwe bayirimo bavuga u Rwanda. Guhera ku wa mbere kugeza ku wa nyuma, abo bantu murabazi sinirirwa mvuga amazina murabazi. Nta n’ubwo amwe nkiyibuka, nta n’ubwo nkwiriye kuba nyibuka.
Ariko kubona ikigo nka kiriya, radio yitwa ngo ikorera ku isi hose kandi ikorera ahantu ubundi bakwiye kuba bumva agaciro k’abantu, bagahitamo gukorera u Rwanda ibinyuranye n’ibyo ubundi bahagarariye , babereyeho. Igahitamo gusebya u Rwanda, igahitamo gusebya abayobozi b’u Rwanda, ku buryo igera n’aho ihakana Jenoside ubwabo banakurikiye, kuva yaba kugeza uyu munsi, aho batubwira ibindi bitandukanye. Gusebya noneho bikava no ku muyobozi w’u Rwanda bikanagera ku Rwanda n’Abanyarwanda ubuzima bwabo ikabugira ubusa, u Rwanda ikarugira ubusa.
Kandi ni uko turi Abanyarwanda, ni uko turi Abanyafurika. Ntabwo BBC ishobora gufata documentary nk’iriya, isa niriya ku bandi. Ntishobora kubikora ku byabaye muri Bosiniya n’ahandi. Ntishobora gufata Jenodide yakorewe Abayahudi, Holocaust ngo iyikoreho documentary imeze ityo. Ariko ku Rwanda, ku Banyafurika yabikora, ni nako yabikoze ejobundi.
Barangiza bakatubwira agaciro k’abanyamakuru,ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure bwo kuvuga n’ibindi no kuvuga icyo ushatse. Ubwisanzure bw’itangazamakuru batubwira butandukanye n’ubw’abandi; Ubwo batubwira ku Rwanda ni bwabundi bwemerera RTLM guhamagarira abantu kwica. Bafite uburenganzira bwo kubikora. RTLM murayizi? Buriya RTLM yari ifite ubwisanzure bwo kuvuga icyo ishatse, kwicisha abantu, kubwira abantu ngo mumanuke mufate abantu bafite amajosi maremare muyateme. Ubwo nibwo bw’isanzure bw’itangazamakuru iyo bigeze hano ku Rwanda. Niyo mpamvu BBC ishobora kuvuga ngo ni ubwisanzure bwo kuvuga. Bafashe abavuga nabi u Rwanda bose harimo n’abajenosideri, nibo bagiye gutanga ishusho y’u Rwanda, nibo bagiye kuvuga ukuri k’u Rwanda: ko abapfuye atari aba, ahubwo ko abapfuye benshi ari aba, Jenoside ntabwo yakorewe abavuzwe ahubwo yakorewe aba.
Jenoside BBC nayo ubwayo yavuze bikiba, yabihinduye ikoresheje abo yatoranyije kubihindura, ubu ni twe bicanyi, abajenosideri ntabwo ari abicanyi, oyaaa, nitwe bicanyi uko twicaye aha ngaha, nibyo biri kwamamazwa. Abantu bose bafite ibibazo ku Rwanda kubera impamvu nyinshi zitandukanye ni bo batoranijwe ngo bavuge amakuru y’u Rwanda. Nibo bafashe babashyira hariya kugira ngo batange amakuru yacu yizewe, ibyo bigakorwa n’abantu batwigisha ubwisanzure bw’itangazamakuru. Uku ni ukwikunda cyane gukabije bitandukanye n’ibyo batubwira bahagarariye ndetse nibyo badukorera. Kandi si bwo bwa mbere babikora, turabibona buri munsi buri cyumweru buri kwezi mu buryo bwose bushoboka.
Ese kuki mvuga ibi ngibi? Ndabibabwira kugira ngo mbibutse ko ntawe ubagomba ikintu icyo aricyo cyose, nimwe mugomba kubyishakira, ni mwe mugomba kuvuga amateka yanyu, mukayaha umurongo akwiye, ntimugategereze abashinyaguzi, muzi abantu bita abashinyaguzi?
Ibi ndabivugira mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’abayobozi harimo na Perezida wa Sena warahiye uyu munsi kugira ngo mumenye isi tubamo, twebwe mu Rwanda tuzakora ibintu ku murongo uko bikwiye. Ibyo ni byo navugaga, ntitugomba kuba abaturage bo hasi barwanira inkoko n’ibirayi, ibi si ibintu byoroshye kuko bireba ubuzima bwacu, bireba n’Agaciro kacu, hari n’ibindi. Mbese n’iyo bakurenganya hari ibyo wigiramo, ariko aka si akarengane gusa ni n’icyaha badukorera. Ni ugusenya ibyo byose mwagezeho, ni ko bimeze, kandi abo bantu ni bo baza undi munsi bakakubwira ikikubereye , icyo wakora mu nyungu zawe, ndetse bakishyira no mu mwanya wawe. Kuba baturebera bakadufata nk’abantu batazi ikidukwiriye, tubyibutswa n’ibi badukorera. Ni he hari inyungu zacu? Ubanza natwe ariko twifata; natwe twifata kuburyo cyangwa nk’abantu tutazi uko dukwiye kubaho, tutazi ikidukwiye, tutazi icyo dushaka n’uko dukwiye kubaho, bakaza kubikubwira babikwibutsa. Ariko iyo baza kubikubwira babikwibutsa ntabwo biba biri mu nyungu zawe, biba biri mu nyungu zabo. Iyo bafata abantu badafite ishingiro na busa mu Banyarwanda, abantu badafite icyo bavuze bagahabwa urubuga bakarema ibyo abantu bagomba kwemera kuri wowe, ntabwo babikora mu nyungu zawe, babikora mu nyungu zabo. Iyo bafata abantu badafite ishingiro na busa, mu Banyarwanda, badafite ishingiro namba, abantu baterewe icyizere na rubanda rwose, bakabaha urubuga bakarema ibyo abantu bagomba kwemera kuri wowe nibo biba bifitiye inyungu n’ubwo nabwo bigoye kumva izo nyungu izo ari zo.
Niba mwebwe Abanyarwanda, mwebwe abayobozi mutumva ko abantu batakabaye bababona ngo babasangemo ko mutazi icyo mushaka, ikibabereye, ikiri mu nyungu zanyu; ko bagomba kubakoresha mu nyungu zabo, ibyo ni ukuvuga ngo ibyo tuvuga buri munsi by’aho dutwara gihugu cyacu, turabeshya. Icyaha cya mbere mu buyobozi ni ikinyoma; ni ukubeshya, ukabeshya n’abo uyobora mu nyungu zawe, ukwiye guhitamo, ugahitamo guharanira inyungu z’abo uyobora.
Abanyarwanda bagomba kuba bafite inyungu. Inyungu Abanyarwanda bakwiriye kuba bageraho, inyungu iyo uziharanira, izawe n’iz’Abanyarwanda, ni bwo uba wiha agaciro cyangwa se ugahitamo kuvuga, ukanavuga ko uzaba igikoresho cy’abandi, ukunguka wenyine ariko ibyo wunguka ntabwo nakumva ibyo aribyo, simbibona. Bakakurangaza, bakagushyira mu tuntu duto mu kirirwa murwanira mu tuntu duto, abantu bakirirwa barwanira ibyo batanafite, aho kugira ngo noneho bareme n’umutungo basangira bikabateza imbere bakarwanira duke bafite tukabashiraho bagasigara ubusa. Bagasigara baryana, bakarya duke bari bafite batongereye, twashira bakaryana wibwira ko hari undi ugufitemo inyungu zo kugira ngo akongerere umutungo n’ibyo utunze kugira ngo mutaryana. Uribeshya! Uko kuryana kwanyu kuri mu nyungu za bamwe, abakora biriya bungukira mu kuryana kwanyu.
Ariko rero uwaba yibeshya ngo imyaka bamwe bamaze baharanira inyungu zabo z’igihugu, uwaba yibeshya ngo hari aho byagiye harimo n’ababaye hano baribeshya nyine. Iyo mitego uko igenda itegwa niko tugenda tuyinyuramo, bitwongerera imbaraga ntibiduca intege; ibyo byose uko tubinyuramo, kandi naho umubiri waruha umutima wo nturuha, biriya, ibitutsi, uburyo bwa mbere bwo kubishobora ni ukubisuzugura.
Icya kabiri nshaka kubasaba nk’abayobozi, ibintu nka biriya biza bijomba Abanyarwanda bijye bidutera imbaraga ahubwo zo kongera kurusha umuvuduko twagenderagaho.
Reka dukore cyane, twongere imbaraga mu byo dukora, dutere imbere kurushaho. Ubu nibwo buryo bwonyine buzadushoboza kurwanya abanzi bacu. Ni byo mbabwira buri munsi. Buri gihe iyo nsomye biriya binyongerera imbaraga zo gukora cyane. Uru Rwanda nirwo tugomba kurwanirira, tugashinga, tukarukomeraho. Abaza kutubeshya ibi n’ibi bagamije gusenya ibyo twamaze imyaka twubaka baribeshya cyane. Ntabwo bazigera babigeraho kuko uko batubeshya banatubeshyera ni ko imbaraga zacu ziyongera, ni ko twishimira kubarwanya turwanirira uru Rwanda rwacu.
Reka noneho njye hanze y’u Rwanda gato. Murebe ku isi yose uko hameze ubu ngubu. Reka tube turetse kuvuga ku Rwanda turebe ahandi uko bimeze. Reka turebe ibirimo kuba ku isi ubu ngubu. Hagire umbwira agace ashaka k’isi ndahita mubwira ibibazo biriyo. Isi yose iri mu kavuyo. Akavuyo kari hose kandi ntabwo ari u Rwanda rwateje ibyo bibazo byose, sibyo rwose, dufite umugabane wacu mu bibazo isi ifite, ndetse rimwe na rimwe hari n’ubwo tugira n’ibirenze ibyo twakagombye kuba dufite. Ugasanga turahabwa ibibazo tutakabaye dufite, tutazi n’impamvu yabyo. Ariko kandi ibi bitwibutsa ko tugomba gukora, tugakora cyane dukorera inyungu zacu tugatanga umusanzu mu gushaka ibisubizo aho ariho hose mu kugaragaza ko hari icyo twakora, nubwo cyaba gito, twagikora kugira ngo isi yacu ibe nziza kuko ikibi kigera ku muturanyi, kikagera no kubaba kure, gishobora kutugeraho mu buryo butandukanye. Rero dukwiye gushyira hamwe, tugafashanya mu gutera imbere; ibi ariko bijye bitwereka uburyo isi yabaye nk’umudugudu, ikintu gitoya kibera hano kikagera ku wuri i Kantarange mu bundi buryo, ikintu gito kibera iyo kure natwe kikatugiraho ingaruka mu bundi buryo, muri make twisanga byose bitugeraho.
Murebe uko ibintu bimeze muri Afurika y’Iburengerazuba, Ebola irimo irahaca ibintu kandi yasatiriye n’ibindi bice. Dushobora kuvuga ngo ibyayo ntibiratugeraho muri aka kanya ariko ntidushobora kuvuga ngo ntituzagira uruhare mu gutanga imbaraga mu buryo ubu n’ubu bwafasha isi guhangana nayo. Hano mu Rwanda inzego z’ubuzima zabishyizemo imbaraga ndetse ziriteguye mu gukumira, dukwiye gutangirira iwacu, ubundi nyuma yo kubikora tukareba uburyo twafatanya n’isi mu kureba uko iki cyorezo cyacika.
Ibi byose mbibutsa ni inshingano zacu ariko ntushobora kubahiriza izo nshingano ahandi utabanje kubaka ubushobozi iwawe kugira ngo niba hari ikibaye iwawe ube warahanganye nacyo, niba kitaraba kandi twitegure kugikumira, ariko nanone ukaba witeguye ko wahangana ndetse ugatanga n’ubufasha bwawe ahandi aho ariho hose. Aha rero ndashaka kwibutsa Minisitiri w’Ubuzima, abantu bose, abari mu nzego z’ibanze, gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuzima n’ubundi buryo bwose bushoboka kugira ngo duhagarare twiteguye mu buryo bubiri: Ubwa mbere, kwirinda ibyo bibazo mwumva, icya kabiri kuba twatanga imbaraga aho ariho hose mu guhangana n’iki kibazo.
Mwebwe abakora mu nzego z’ubuzima mugera mu bihumbi runaka, Abanyarwanda barabakeneye ngo mubakangure, mubabwire babimenye, kandi buri wese agomba kuba umukangurambaga kugira ngo bigende neza, iki kintu cyabaye ikintu gihangayikishije inzego z’umutekano ku si yose udakuyemo n’igihugu cyacu. Iki kibazo ntabwo gikwiye kuturenga niba dushobora kugikumira dushobora no kureba ubundi buryo bwiza twabyitwaramo, niba kandi bitatugezeho dushobora gukoresha ibyo dufite tugatera abandi ingabo mu bitugu.
Mu yandi magambo ndimo kubwira abayobozi muri hano ko mugomba guhora mwiteguye guhangana, rero tugomba kwitegura kandi ndakekako Abanyarwanda n’aho tuvuye, aho tugeze naho dushaka kujya, ibyo tubura mu buryo bw’ibikoresho n’ubushobozi bishobora gusimburwa n’imbaraga tugira zo kumva ibintu tugatekereza neza, tugakora neza mu guhangana n’icyo aricyo cyose rero ntidukwiye guta umwanya.
Rero dukomeze umutekano, duharanire inyungu z’umutekano w’igihugu, kurwanya iterabwoba, turwanya indwara nka Ebola, gukomeza gushyira imbaraga mu kwihaza mu biribwa, imiyoborere myiza, no gufasha abaturage bacu mu gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.
Kubaka ubushobozi hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyabangamira igihugu cyacu, mu karere no kurengaho ni ikintu duha agaciro kanini, kandi nibwira ko ariyo mpamvu nahisemo kubishimangira. Ni ukugira ngo abayobozi bumve ko ibi bintu bitabaho nk’impanuka, niyo mpamvu tugomba kubaka ubushobozi kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo bitabaho mu buryo butunguranye.
Dukwiye kugira abayobozi bumva, bagakora ndetse bakareba ibintu uko biri. Abayobozi bumva ko igihe batutswe cyangwa bavuzwe uko batari, bahagarara bagakora ibyo bagomba gukora aho guhunga ibibazo.
Ntitwakagombye kuba abantu bahunga ibibazo. Iyo Uhunze ibibazo ujya hehe harya? Uhunga ibibazo ajya he? Uramutse uhunze ibibazo by’u Rwanda wajya he harya? Ibyiza rero wahagarara ugahangana nabyo nk’uko bikwiye.
Naho abiteguye guhunga, bamwe nta kindi, ibyo muzajya mubona ni ikuzo ryo ku maradio nka BBC ariko mugatahira ibyo. Kuko sinibazako hari icyo bakumarira kirenze icyo, cyane cyane niba bavuga u Rwanda, wowe ukajya hanze ukaba igikoresho cyo gusenya u Rwanda mu magambo. Ariko u Rwanda ntago ruriho mu magambo. u Rwanda ruriho mu kuri, u Rwanda rurahari mu bikorwa. Uraza hano ukahansanga, ukahasanga mwebwe, ukahasanga abandi kandi ukahasanga n’ ibikorwa. Naho ubundi ushaka intambara, tuzayirwana kandi nuza ushaka amahoro tuzaguha amahoro asesuye. Niko mbyumva.
Naho ibyo tuvuyemo mu myaka itatu ishize, twahuye n’ibikorwa by’iterabwoba, abantu batera ama grenades, bica abantu bacu. Nibwo bwa mbere nari mbonye iterabwoba risa nirishyigikirwa n’amahanga yose. Njye ntahandi mbizi. Muribuka ama grenades yatewe hano akatwicira abana? N’ubu turabafite usibye abapfuye n’abamugajwe n’izo grenades ariko ntibyabujijeko umunsi ukurikira isi yose yabaga irimo itwitirira ibibi byinshi, mu byukuri wagirango baravugaga ngo twarabyikururiye. Umuntu yikururira grenades zimwicira abana? Gute se? Icyo kuri njye nicyo nita kwigiza nkana ku rwego rwo hejuru. Ibyo bivuyeho rero isi yose igatangira kogeza no guha ijambo ababiri inyuma. Aba bari muri iki kiganiro cya BBC nibo bari inyuma y’abateraga ama grenades, ntabandi. Kuba bahabwa ijambo rero kuri njye ni amayobera. Uwanyereka niba BBC yaha ijambo bamwe mu bakora iterabwoba twese turwanya. Bakagombye guha ISIS ijambo, ikintu kitwa ISIS muracyumva buri munsi. Ni igikoko cyateye gitera umutekano mucye mu izina ry’idini. Mu rwego rwo guha abantu uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, kuki badaha ISIS ijambo ngo twumve icyo bavuga? Ibyo se mu by’ubyukuri babitinyuka? Muzanyereke uzabitinyuka. Ku ruhande rumwe ugakorera ibintu nk’ibyo u Rwanda, ku rundi ruhande uti bariya bakora itera bwoba tugomba kubarimbura, kandi nanjye ndabyemera, ni ukuri. Ariko se uhera he uvangura iterabwoba?
Ikibazo cya FDLR murakizi? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 20 ntago ari impanuka.
Noneho ejo bundi haduka M23, isi yose yitabira kuyirimbura ariko natwe ntago bari badusize. Kandi bafitanye isano kuturusha. Twarabizize kandi aho ikibazo atari twe cyaturukagaho. Kandi nyuma yaho, aho dushyiriye hamwe n’amahanga yose ngo dukemure ikibazo nabo bakatwemerera ko bazadufasha gukemura ikibazo cya FDLR, igihe kigeze batangira bati erega n’ubundi abari muri FDLR ubu ni abana, nti bakiri babandi ba cyera. Batangira bavuga ibintu bitumvikana no kugera uyu munsi. Muri macye, ku ruhande rumwe ufite abantu bakora ibikorwa ry’iterabwoba, bishe abantu, abantu bifatanyije n’abatwiciye miliyoni y’abantu, umuntu agatinyuka akavuga ati :” Erega urabona abo ni abana, ntago ari bamwe na ba bandi ba cyera, reka turebe uko twabagenza”. Koko? None se ko iyo nk’ibyo bibaye ariko aribo bireba basaba isi yose kwifatanya nabo mu kurwanya iryo terabwoba? Ibyo ubwo umuntu yabyita iki? Hari uwandusha kubyumva muri aba bayobozi bari hano? Mu byukuri, twabyumva tutabyumva, icya ngombwa nuko ibi byose bitwibutsako tugomba gukora akazi kacu, ibitureba tukabimenyako n’umurava ntakitudindiza. Tugomba gukora tutizigama kugira ngo tubashe guha buri mu nyarwanda wese umutekano, ko abasha kwishyira akizana kuko iyo niyo nshingano yacu ya mbere. Kandi ntawundi twayishinga ntan’uwo twayisiganya. Ibyo ntimugomba kubyibagirwa. Abantu bagushinyagurira ntago bazabigukorera bazakwica gusa ntakindi. Aba bantu bashyigira abakora iterabwoba cyangwa abantu bashinjwa icyaha cya Jenocide mu Rwanda n’ubwo bagerageza kubyita ibindi. Ntacyo bakumarira kizima. Ntibishoboka! Muri macye, ibi byakagombye kutwigishako dufite igihugu n’ubuzima bwacu tugomba kureba, kubaka, kandi nta mwanya dufite wo guta kuko nta wundi uzabidukorera.
Iyo uzi rero ko ntawundi wagukemurira ibibazo, urahaguruka ugahangana nabyo. Naho ubundi umuntu azabyuka mu gitondo agushyigikire agufashe kubaka, nibigera nimugoroba aze abisenye byose. Impamvu ibiri inyuma na n’ubu sindayumva mu byukuri.
Numvaga rero nafata umwanya nkabaganiriza kuri ibi, tuve hano rero tujya gukora akazi nk’uko bikwiye kuko aricyo dushinzwe twebwe abayobozi bari aha. Iyo niyo nshingano yacu yambere. Twiyubakire iterambere rihamye.
Murakoze cyane.