Kigali, I 27 Kanama 2016
Mwaramutse,
Muraho neza,
Ntabwo nasoma ijambo nsomera urubyiruko rungana rutya. Ndashaka ko tuganira, iyo abantu bumva ijambo ntabwo baganira ahubwo basa nabafata amabwiriza, bagatega amatwi bakumva, bagataha. Ntibibe nkaho mwaje gufata amabwiriza. Reka tubihindure gato, ndagira ngo tuganire.
Nagira ngo ndamutse kandi nshimire abandi abayobozi bari hano, abayobozi b’inzego zitandukanye harimo n’inzego z’urubyiruko. Ndaheraho mvuga icyo nshaka kuvuga. Icya mbere, itorero rivuze uburezi, iyo uri mu itorero, ni urwego rw’uburezi uba urimo. Kurera byo bivuze iki? Kurera ni ugushyira hamwe umuco, ibitekerezo, n’ibikorwa, kugira ngo ube icyo ushaka kuba cyo, cyangwa se abantu bajye mu nzira ibaganisha aho bifuza kujya bari hamwe; ni cyo itorero, ni cyo uburezi bivuze. Rero nk’u Rwanda, ngira ngo Minisitiri amaze kubivuga, yavuze ikibazo cy’ ikituranga, iyo uvuze u Rwanda, ukavuga Umunyarwanda, abantu bagomba kumva icyo uvuga, ni ikikuranga. Urangwa n’iki? Urangwa n’umuco, urangwa n’ingiro, urangwa n’icyo ushaka kuba cyo. Nk’Abanyarwanda, nk’igihugu cy’u Rwanda, twahisemo, cyangwa tuzahora duhitamo inzira ituganisha na none ku cyo twahisemo kuba cyo. Abanyarwanda dufite amateka, dufite umuco.
Mu bihe byashize muri ayo mateka, hari aho tutumvikanye icyo twifuza kuba cyo. Hari abumvikanye icyo bashaka kiranga u Rwanda kinyuranye n’icyo abandi bifuza ko cyaranga u Rwanda. Muri ayo mateka, abahisemo ko u Rwanda rurangwa n’amacakuburi, cyangwa rurangwa no kuba urw’abantu bamwe gusa, abandi bari bakwiye kuba nabo ari igice cy’u Rwanda bagahezwa cyangwa ntibibe no guhezwa gusa bikaba noneho no kurimburwa, kurimburwa ngo batanabaho. Hari abahisemo kurangwa n’ibyo, ariko aho kwibohora bibereyeho, kwibohora k’u Rwanda byari ukuvuga ngo “Oya, Abanyarwanda dushobora kuba dufite ibidutandukanyije,” n’abantu ubusanzwe, niyo wafata igice kimwe cy’u Rwanda cy’abantu biyita ko ari bamwe, ubagiyemo usanga hari ikibatandukanyije, ntabwo umuntu aba kimwe n’undi, uhagurukije abantu babiri hano, uko baba biyita kose, niyo baba biyita ko bari mu gice kimwe cy’u Rwanda, usanga batandukanye. Ntabwo rero icyo twahisemo ari ugutandukana dukurikije ibidutandukanya n’ubundi kubera ko umuntu ntamera kimwe n’undi, inzira twahisemo ni ukuvuga ngo “Nubwo tudasa, nubwo tutareshya, n’ubwo tudafite ubushobozi bumwe, nubwo tudafite idini rimwe, n’ubwo tudafite ibyo twemera bimwe, dukoresha ibyo bidutandukanya, tukabihuza, tukagira u Rwanda rumwe.” U Rwanda ni rumwe, inyungu z’Abanyarwanda ni zimwe. Muri kuriya gutandukana navugaga, iyo ufashe buri umwe muri twe, ukamubaza icyo yifuza kugira ngo agire ubuzima bwiza, buri wese uko umushyize iruhande ukamubaza ukwe, ukabaza abantu bose bari hano muri iki cyumba, nujya kubihuza, urasanga ibyo bakubwiye ko bifuza ari bimwe, uraza gusanga ari bimwe. Barashaka umutekano, barashaka amajyambere, barashaka amahoro, buri wese nibyo ari bukubwire. Nta n’umwe ushobora kubaza muri abo bose ngo usange akubwiye ngo “Ariko urabizi, njyewe ndashaka ko ubuzima bwanjye burangira ejo mu gitondo, nkazaba ntakiriho”.
N’ikimenyimenyi, uwo nguwo waba abishaka, ntiyakwirirwa aza kubikubwira, yategereza bugacya, ubuzima bwe akabutanga, kuko biroroshye, kugira ngo ubuzima bwawe butakare niba ari ko ubishaka. None se niba dutandukanye ku buryo bwinshi, kuki buri wese bamushyize ku ruhande bakamubaza icyo yifuza, biza guhura n’icy’undi batandukanye? Si icyo gihuza abantu ubwo! Si icyo kigize u Rwanda ubwo, si cyo kigize Abanyarwanda kuba Abanyarwanda noneho! Si iyo nzira se abantu bakwiye kuba banyuramo noneho. Ibyo rero niba byumvikana, itorero icyo ridufasha ni ugusesengura no kumva neza ibi ngibi mvuga n’ubundi byoroshye kumva. Sinzi uko abantu babiteshukaho, bakajya mu bindi ahubwo bigoranye cyangwa bikomeye kurushaho hari ibintu bya ngombwa, by’ibanze, byoroshye kumva ndetse no gushyira mu ngiro.
Nicyo itorero rivuze. Ariko itorero ntabwo rigarukira aho ngaho, itorero ikindi rivuze; niba ubyumva imikorere yawe, ingiro yawe ibaye iyihe noneho? Uruhare rwawe rubaye uruhe wowe? – buri wese wicaye aha n’abandi bose bari hariya. Uruhare rwawe ni uruhe? Ibyo wifuza, biza kuvamo ibyo igihugu cyose cyifuza, ubigeraho kubera ko hari undi wabigizemo uruhare gusa, atari wowe? Cyangwa bigenda bite?
Itorero rero, riba ritwibutsa inshingano dufite, buri wese afite. Noneho bikanatwibutsa n’inshingano dufite hamwe, duhuriraho. Niba ushaka amahoro n’undi arayashaka. Ntabwo wagira amahoro utayifuriza undi cyangwa utayaha undi. Biratwibutsa rero inshingano dufite.
Noneho urubyiruko rero, urubyiruko bivuze iki? Iby’Itorero ndabirangije, wenda ndaza kuba mbisubiraho. Urubyiruko, muri aha nk’urubyiruko. Kuba urubyiruko bivuze iki? Kwitwa ko uri urubyiruko birahagije? Ubwo tuve aha tuzi ko twahuye n’urubyiruko, namwe muzi ko muri urubyiruko hanyuma? Bivuze iki? birahagije? Urubyiruko rutumva cyangwa rudashaka kumva inshingano rufite n’aho rukwiye kuba rugana? – Ndetse urubyiruko rukwiye kuba rwumva ngo uko uba witwa urubyiruko, uko ugenda urusohokamo, urwo rugero rw’urubyiruko, niko n’inshingano ufite, wifitiye ubwawe, ufitiye igihugu zigenda ziyongera. Niko zigenda zirushaho kwiyongera, niko zigenda zirushaho kuremera.
Nonese niba ariko bimeze, witeguye ute kuzuza iyo nshingano? Ni ukuvuga ngo iyo uri urubyiruko nkuko muri hano, iki ni igihe cyo kwiyubaka. Kwiyubaka mu myumvire, kwiyubaka mu ngiro, mu bikorwa no kumenya guhangana n’ibibazo. Kuko twamaze kumva ngo buri wese afite uruhare rwe, afite umusanzu we. Naho kuvuga gusa ngo urubyiruko, urubyiruko turacyari bato, turi bato, hanyuma se? Umuntu akubajije ati “hanyuma se?” Uri muto, uri urubyiruko none se? Hanyuma? Umusubiza iki? ubu nicyo ndiho mbaza ga! Muri urubyiruko rwose twabyumvise, twanabishimye. Hanyuma se? Hari uwansubiza muri mwe? mumbwire muri urubyiruko, twababonye, twabyumvise. None?
Bony Bahati: Urakoze Nyakubahwa perezida wa repubulika,
Nitwa Bony Bahati, nkaba ndi umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo.
Nkuko utubajije ngo turi urubyiruko, njye numva turi urubyiruko rufite imbaraga zubaka kandi vuba mu gihe zikoreshejwe neza.
Ibyo nibyo ariko ni muri rusange. Ibyo ni ibya rusange. Ese koko murabifite? Icyo nshaka kugeraho, ni ukuvuga ngo ese birahagije kwitwa urubyiruko? Birahagije gusa kwitwa urubyiruko? Ndagaruka ku kintu cy’uko iyo uri urubyiruko, ni amahirwe, ariko amahirwe ashobora gutakara cyangwa agakoreshwa neza. Urumva icyo nshaka kuvuga? Kwitwa urubyiruko gusa ntibihagije. Hari icyo ugomba gushora. Ntibihagije kwitwa urubyiruko. Hari ibyo ugomba gushoramo. Urubyiruko rwo muri iki guhugu ndetse n’ahandi, mwahoze muvuga urubyiruko rwa Afurika, nabo Banyafurika bandi, ariko njye abo nshinzwe ba mbere ni u Rwanda, abandi bakaza nyuma. Mwebwe urubyiruko rw’u Rwanda ubwo n’abandi barumviraho. Hari igishoro mugomba kwikoraho, mugomba gushora imbaraga zanyu, ubushake n’ubushobozi, ubwenge mushobora gukoresha kugirango muhangane n’ibibazo by’ubuzima bwanyu, mwebwe ubwanyu ndetse n’ubuzima bw’igihugu. Hari ibibazo igihugu gihangana nabyo – iyo mvuze igihugu namwe murimo. Sibyo? Ntabwo rero ushobora guhangana n’ibibazo ngo ubinyuremo, ubikemure, utabanje kwiyubaka ngo ugire imbaraga zo guhangana nabyo ngo ubishakire ibisubizo.
Nonese wakemura ikibazo utacyumva? Wakemura ikibazo utumva igisubizo cyacyo n’ukuntu gikwiye kuba gishakwa. Iki gihe rero cy’urubyiruko, muba muri bato, niho icyo gishoro gikorerwa. kigakorwa ku nzego ebyiri: Urwego rumwe ni urwego rw’umuntu ku giti cye. Buri muntu wese, we, n’umutimanama we, ufite icyo umubwira agomba kubahiriza, yumva ko kizira, afite icyo agomba kumva ko aricyo akwiriye kuba akora, akwiye kumva ko akwiye kwiyubaka, kuburyo ubwo aribwo bwose, we. Kugirango noneho, najya mu rubuga, najya hanze hariya aho ahurira n’abandi kugirango ibibazo bahangane nabyo babikemure, abe afite umusanzu we atanga muri uko gukemura icyo kibazo, cyangwa ibibazo muri rusange.
Urwego rwa kabiri, ubwo urwambere navuze ni urwa buri wese. Urwego rwa kabiri ruturuka mu bandi, cyangwa ahandi, ninaho bituruka – mu gihugu. Mu gushora igihugu gikora. Ugushora igihugu gikora ntabwo biba igamije gukemura ibibazo by’umuntu umwe gusa runaka. Biba bigamije gukemura ibibazo muri rusange kuri buri wese. Niba biri mu burezi, amashuri ashyirwaho ntabwo ashyirwaho atekereza umwana wa kana n’uwa kanaka gusa. Oya ni abana b’igihugu. Niba ari ibijyanye n’ ubuzima uratekereza ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’abanyagihugu, ntabwo utekereza kanaka na kanaka gusa. Ntabwo aribo utekereza. N’ibindi. Ibyo rero bigomba guhuzwa. Ni ukuvuga ngo buri muntu ku giti cye agomba kuba yiteguye cyangwa yitegura hanyuma n’iguhugu kiba gifite ibyo gitegura, icyo gihe amahirwe yabonetse, amahirwe, ugomba kuyahuza uko witeguye n’ibyo igihugu cyaguteguriye, kandi igihugu nawe urimo. Turumvikana?
Nicyo nahoze nshaka kugeraho. Cyo kubaza ngo kwitwa urubyirko gusa wowe ukumva ko ushobora kujya mumuhanda ugenda wivuga ko uri urubyiruko. Nibyo nabazaga nti none? Urubyiruko njye ndashaka kukubonamo ikintu. Ndashaka kukubonamo iyo nyota yo kumenya. Yo gushaka kugira uruhare. Yo gushaka kumva neza yo gushaka kugira umusanzu utanga. Noneho ugakoresha amahirwe ariho yatanzwe kuri rwa rwego rwa kabiri navugaga, bigahura. Ubwo dufite urubyiruko, ku muntu ku giti cye, no ku rwego rw’igihugu byuzuye. Urwo nirwo rubyiruko dushaka.
Urubyiruko igihugu kigeraho kikumva ngo ariko urabizi, dufite ejo hazaza heza kuberako dufite urubyiruko ubu icyo gihe ruzaba rukuze rufite inshingano kandi rwiteguye neza kuzuza. Niko ubuzima bw’abantu bubaho, niko igihugu gitera imbere niko abantu bacyo n’ibyo bifuza bishobora kuramba.
Itorero, rero, uburere mubona mu babyeyi, mu ngo, mubo mubana. Ibyo nibyo bikwiriye guhabwa agaciro kanini. Nibyo bitubwira ngo ejo hazaza, tumeze neza. Kuko dufite intore zishaka kumenya, zishaka gukora, zishaka kubaka ibyiza by’igihugu dusanga imbere. Ntabwo ibi mwabipfusha ubusa. Ntimuzigere mubipfusha ubusa.
Nicyo rwose nashakaga kubabwira, ntimuzigere mubipfusha ubusa ngo kuko eeh ngo turi urubyiruko -, mukaririmba urubyiruko ariko njye ndashaka ikirimo gifite ireme. Harimo iki? Ndashaka ikirimo. Kuri njye kuvuga ngo uri urubyiruko ntabwo bihagije. Bivuze iki? Ni iki kirimo?
Kwitwa rubyiruko ntibihagije. Ni ukuvuga ngo rubyiruko harya ni abantu bafite imyaka ingahe? Niba ari 18 kugeza kuri 30. Reka abe aribyo tuba dukoresheje ariko bishobora no kuba 16 kugera kuri 30. Urumva ibyo ntibihagije. Kumbwira gusa ngo ni ukuva ku myaka iyi ukagera aha? Ni iki kirimo? Kumbwira gusa ngo abantu bitwa urubyiruko ni abantu bo hagati y’imyaka 16 kugera kuri 30. Ariko se ni iki kirimo? Mfitemo iki? Muri iyo myaka aho abantu barimo barampa iki? cyangwa biha iki? Bameze bate? Icyo nicyo gifite ireme. Igikomeye ni: urwo rubyiruko ruha igihugu iki? Rwiha iki? Rufite iki?
Ibyo nabyo reka mbe mbishyize ku ruhande. Njye mu bindi nabyo bijyana n’ibyo. Igihugu cyacu n’amateka tuzi, n’ibibazo cyanyuzemo cyangwa kinyuramo n’ubu kizanyuramo n’ejo. Clarisse yahoze atubwira ingamba abantu bafashe harimo kurinda ibyo twubaka, sibyo? Kurinda ibyo twubaka, ibyo dukora byiza by’igihugu ntimubyumve mu buryo bwo kwibwira ko ari abasirikare bafata imbunda bakajya ku burinzi bakirirwa barinze. Oya. Burya kubaka, kurinda igihugu, kurinda abanyagihugu, kurinda ejo hazaza, intangiriro yabyo, umutima wabyo ni twese hamwe, rwaba urubyiruko rwaba, abantu bose bafite inshingano bagomba kuzuza. Iyo bazikora neza, abanyagihugu mu Rwanda hano, miliyoni cumi n’ebyiri.
Ikintu cyambere kibarinda, ikintu cya mbere kirinda ibyo batunze, kibaha ibyo bashaka, biragaruka kuri ya nshingano ya buri wese, kuri bya bikorwa bya buri wese, kuri bya bikorwa by’inzego z’igihugu, guhera kuri ba minisitiri, abo mu nteko, kugera, inzego zose. Abikorera abashoramari, guhora dushakisha uburyo ubwo aribwo bwose bwo gukora ibintu bizima. Iyo ukora ibintu bizima, ibibazo by’abaturage bigakemuka, bakabigiramo uruhare burya biba byabonye uburinzi.
Kuko iyo umuntu afite uruhare mu gukemura ibibazo, abaturage bacu, uruhare ndetse n’ibiganiro tugirana nabo uko tubana nabo, abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage bakakubonamo ko icyo ubifuriza ari igisubizo cy’ibibazo bafite, bakakubonamo ko ubazana mu gakorera hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite burya umutekano uba wabonetse. Burya uba wabonye umutekano.
Niyo haje ikibazo giturutse ahandi ukabajyamo ukababwira uti nimutabare, baraza. Baza biruka kuko bazi icyo baje kurinda, sibyo? Ukababwira uti nimutabare, nimutebuke hano havutse ikibazo duhangane nacyo, baraza bose bihuta kubera ko bazi icyo aricyo. Bazi inyungu yabo babifitemo. Babona mu bayobozi ibyo bakora uko bitwara, bababonamo ko bakorera inyungu zabo.
Iyo batabibona buri wese yikorera ibye uko abyishakiye bakabona ibikorwa biri mu nyungu z’abantu bake, atari bose nk’uko bakwiye kuba babyifuza, iyo haje ikibazo iyo bahamagaye ntibaza. Ntabwo baza. Ni nko kuvuga ngo ba bandi babifitemo inyungu nibajyeyo. Urabyumva? Turumvikana, abo hakurya hariya muranyumva? Oya murasa nk’abasinziriye ntago munyumva. Mwanyumvise? Namwe mwumvise? Namwe hano hagati murumva cyangwa murasinziriye? Ibyo kurinda, kurinda kwa mbere ibikorwa, kubiha umutekano n’umutima ubikorana, ni ukuntu buri wese abigiramo uruhare, ni ukuntu wese abigiramo inyungu.Biragenda bigasubira mu bibazo by’uburere, mu itorero, no mu kuntu buri wese inyungu ye igaragara ko itabangamiye inyungu y’undi. Bikaba byagiye mu miyoborere, imiyoborere muri rusange, imiyoborere irimo abayobozi, irimo noneho n’urubyiruko, ariko ubwo irimo n’ubuyobozi. Imiyoborere ishingira ku nyungu z’abantu. Ariko nk’abantu nyine namwe musobanukiwe mujijutse. Mwibaze mu minota mikeya, musoma amakuru? Mukurikira amakuru ari ku Isi yose?
Iyo ugiye kureba ku Isi yose ibibazo bihari, murabibona, ntago ndibujye muri byinshi cyane, kuko ibibazo bya bamwe birabareba ntago bindeba, sinirirwa bijyamo kuko babwiye bati ntibikureba baba bantsinze. Ariko nuko rimwe na rimwe nanjye bajya mu byanjye kandi bitabareba. Ariko nubwo ntabasubiza, mbasubiza mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere, njyewe namwe mwese dufatanyije nuko dukora ibitureba kandi tukabikora neza bikaduhira. Icyo nicyo cya mbere ni cyo gisubizo. Ibindi byo kujya gusubizanya cyangwa byo gutukana cyangwa ngo ugire gute, ntukabiteho umwanya munini cyane, wowe reba ibikureba, ibyo ushaka ubikore nkuko ubishaka, ubikore neza biguhire, ubundi igisubizo kimwe kiba kibonetse.
Igisubizo kindi babona kitanturutseho gituruka kubo bayobora, iyo bagize ibibazo nkabiriya, biriya bibazo bituruka mubo bayobora bababwira ngo ariko ibyo mudukorera ntago aribyo dushaka, ahubwo murarenga mukabwijya kubwira abandi ibyo bakwiriye gukora ariko twe ntago mudukorera ibyo dushaka. Buriya, ureba kariya kavuyo nicyo kavuze bagiye gukemura iby’abandi bibagirwa gukemura iby’iwabo. Niko bimeze! Bwajya gucya mu gitondo ibyo bamenyereye, abaturage bakababwira bati ariko murabizi, mwaratumenyereye cyane, murarengera ariko ntago mwadukoreye ibidushimishije. Twabahaye icyizere, tubaha inshingano murangije mujya gukorera mu nyungu zanyu. Mwebwe abayobozi batuyobora. Murangije mujya kwita ku bihugu by’ahandi twebwe muradusiga, muratwibagirwa, none muje kudushakamo amajwi yo kubatora. Oya uyu munsi ntabwo tubatora.Buriya nibyo bariho bababwira ga! Mwaradutaye, muratubeshya, twarabahaye ubuyobozi, twarabahaye ibintu byose muraduta. Murimenya murangije mujya n’ahandi ku nyungu zanyu. Ku rundi ruhande ntabwo nshaka kumvikana nkushinyagura ariko biriya bibabaho njye biranshimisha. Buriya ni ibisubizo babonye binturetseho ariko atarinjye ubibabwiye. Kuberako duhora tubabwira ngo ariko muraza kutubwira ibitubereye duhari. Mwaretse tukaba aritwe tubibabwira. Wowe urambwira ute ibimbereye waretse nka bikubwira. Niba ushaka kugira abo ubwira jya abo uyobora? Njyewe urambwira iki? Ariko kubera ko atabikoze aho afite inshingano niyo iyigaruka ureba.
Muranyumva se? Ibi byose mureba sinirirwa mvuga amazina yabo, y’ahariho n’abaribo. Murabyumva. Nibyo Ariko buriya baraza gukanguka babe abantu bazima batangire batwumve natwe. Buriya bazatangira kutubaza bati “burya ariko namwe, burya mufite ubwenge muratekereza, burya koko, namwe burya mushobora kwikemurira ibibazo? Bikabahira bikaramba twebwe ahubwo ibyacu bikatugaruka.” Ariko ubwo ibibazo barabyibaza, ibisubizo bakabyiha, ariko barebeye kubo ejo bundi bagayaga baraho birirwa ba…
Rubyiruko rero, icya mbere bavuze ibyerekeranye nicyo turicyo, ikíturanga. Ikikuranga si isura ni icyo wifuza kuzaba cyo. Urashaka kuba iki? Wakwishakamo ubushobozi bukikugezaho ko ubufite? Hari ubwo baza rero bagatoranya muri uru rubyiruko bakabishyirira urugendo, bakabatwara aho babajyana sinzi aho ariho, ngo bagiye kubigisha, uko babaho neza kurusha kuba Umunyarwanda. Oya!
Ntuzagire na rimwe igihe udashaka kuba Umunyarwanda, kuko uri we. Ahubwo uzashake kuba Umunyarwanda muzima uteye imbere. Uzagutwara iwabo ngo arashaka kukwigisha kuba nk’uw’íwabo, ahongaho uba wahombye. Ni nkuko ukora ubucuruzi amafaranga yose waba wabonye akagenda akazimira, ugatwara ubusa. Uba wahombye. Iyo utwawe kujya kugirwa uw’abandi , burya ntacyo uba uricyo. Mu by’ukuri ufatirwa hagati, ugapfuba. Ibintu bipfubye murabizi? Abahinzi, n’abatetsi, n’abandi bose murabizi gupfuba? Ikintu ntikikiri kibisi, ntabwo gihiye, kiri aho hagati.
Muzirinde gupfuba kuko iyo ushaka kuba Umunyarwanda, iyo uriwe, ntabwo uba upfubye. Uba uri umuntu muzima. Ariko iyo ushatse kuba Umunyarwanda, ugashaka kuba bariya bo hanze bera, ukabivangavanga urapfuba. Buriya na politke zimwe ubona za Afurika, zarapfubye. Abanyafurika ntibaba Abanyafurika, ntibaba abera, barapfuba bakajya aho. Ukagikanda si kibisi, ukagikanda ntigihiye, ukayoberwa icyo ari cyo. Ikintu gipfubye ntidukwiye kumvikana nacyo.
Ni aha bihera rero. Iyo muri muri uru rubyiruko, bya bindi nahoze nshakisha by’ireme, ikirimo gifite inyungu mu rubyiruko niho abantu bashobora guhira cyangwa bagapfuba. Tuzirinde gupfuba, nta n’impamvu. Ntawe ukwiye kuba yahitamo ngo ahitemo kuba ikintu gipfubye. Aya matorero yitabirwa n’urubyiruko, ni ukuduha kumva neza kugira ngo tudapfuba. Mugomba kubifata mukabikomeza rero, ntibibacike. Imyumvire yo kugira ngo abantu badapfuba niyo dushaka. Politike irera abantu bagapfuba ntago ariyo u Rwanda rushaka.
Muzajye kandi mwiyizera. Imana yaremye abantu bose kimwe. Ntabwo yaremye abantu bamwe ngo ibahe ubushobozi butandukanye n’ubwacu, keretse iyo tutabibonamo cyangwa tutabyumva ku buryo abantu bamwe bahora bari hejuru y’abandi bababwira, babatunga agatoki. Igisubizo cyacu ntabwo ari ugutongana cyangwa gusubizanya. Mureke twibande ku gukora ibidufitiye inyungu. Iyo wowe ureba ikikureba ugashaka kucyuzuza , ugashaka kuzuza inshingano yawe, akaba aricyo uheraho ndetse bikagaragara ko utera imbere, nicyo gisubizo cy’ugusuzugura, cy’uwagututse, cy’ukwifuriza nabi. Ntugate umwanye wawe ujya gusubiza mu magambo, gutukana. Bihorere. Wowe kora ibikureba, ubikore neza ubivanemo inyungu. Aho azajya kugarukira, azaza ari undi umuntu.
Wibuke, mu bihe byashize muri 1994, 1995,1998, 2000 ariko cyane cyane guhera 1994 kugeza 1999. Ku Isi hose nta muntu waduhaga amahirwe ngo avuge ati aba bantu bazavayo. U Rwanda rwari, icyo bita agahugu gato kandi katanariho. Nicyo wakwita kugira ibyago bibiri. Ariko ndibwira ko abavugaga gutyo iyo baje ubu batavuga nkibyo bavuze icyo gihe. Ibyo twarabyanze, ntago bishoboka. Twanze gutsindwa, twanze kuba bato, ntago turi agahugu gato. Iyo igitekerezo gifite ireme nticyaba gito, ingengabitekerezo nziza ntiyaba nto. Abantu, igihugu nticyaba gito. Keretse iyo babishatse. Iyo babishatse náko kanya bihita biba. Ubu mwashatse kuba bato, nta mwanya byatwara mwaba bato nyine. Ariko iyo ushaka kuba munini, kugira ireme bifite igiciro ugomba kwishyura, ntago biza ku busa. Kuba muto, kuba ikigwari byo ni ubuntu, ushobora no kubona abakuguriza nta n’ínyungu bagusaba ngo ukomeze ugume hasi. Urabyumva? Rwose banaguhemba. Ariko ibyo iyo ubyanze, bigusaba gutanga ikiguzi gikomeye.
Muri make ugomba gufata icyemezo. Urashaka kuba ikigwari cyangwa urashaka gukomera? Murahitamo iki? Murahitamo kuba bato ndetse abantu bakabibahembera ko mwabaye ubusa, cyangwa mugahitamo kuba abantu bakomeye bafite ireme? Nubwo hari ikiguzi byabasaba? Bizagusaba kurara amajoro ukora, ukorana n’abandi, kandi ntanuzabigushimira. Ntanuzabiguhembera. Gufata icyemezo rero urumva ko bidakomeye.
Hagati aho ngaho harimo kwa gupfuba rero. Ushobora kuvuga uti “Oya rwose njye sinshaka kuba ikigwari.” Ariko se ibisabwa ngo utere imbere urabyemeye? Hari abandi bafatirwa hagati aho rero, bagashaka gukomeza kuba bari hagati aho. Bagashaka kuguma ari ibigwari kandi bakanabihemberwa, ariko bagashaka no gutera imbere, ariko bitabavunnye cyane. Birangira rero bapfubiye hagati ahongaho. Abo nabo turabagwije. Urababona ku Isi hose abo bose barahari. Ariko njye icyo nakwifuriza u Rwanda, icyo nabasaba ni ugufata icyemezo kimwe.Icyemezo kizaduhenda ariko kikatwungura cyane. Kandi ndatekereza ko aho ariho dukwiriye kuba turi. Tugomba kuba turi ahari ireme. Urashaka kurwana, tuzarwana. Urashaka amahoro, aho ho rwose turi kumwe. Sibyo? Hari ikindi munshakaho?
Murakoze cyane!