Bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu cyacu muri hano,
Ab’Ingabo na Polisi by’igihugu,
Abahagarariye ibihugu byabo hano mu gihugu cyacu,
Banyacyubahiro mwese muteraniye hano,
Ba ofisiye bashya n’imiryango yanyu n’inshuti,
Banyarwanda mwese,
Mbanje kubasuhuza no kubifuriza umunsi mwiza,
Uyu ni munsi w’umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba Ofisiye Cadet no kubinjiza mu rwego rwa ofisiye byuzuye mu Ngabo z’Igihugu. Ndishimye rero kugira ngo nanjye mbe nashoboye kubahiriza uwo muhango wo kuba turi hamwe, ngo wuzure, ugende neza. Ariko ndanashimira mbere na mbere abashoboye gukora bakarangiza neza aya mahugurwa, ari bo mwebwe muri imbere yacu hano.
Abatarashoboye kurangiza, ubwo nabwo turabashimira ko mwari mwagerageje. Mwari mwabyitabiriye mufite umutima wo kugira ngo mukorere igihugu cyanyu. Ubwo hari ibindi muzashobora gukora ahandi.
Imyitozo n’amahugurwa aba ba ofisiye baturi imbere bakoze, basoje, asaba imbaraga nyinshi, bigatuma bashobora gukurikirana ubumenyi bahabwa mu nzego zitandukanye.
Byavuzwe mu kanya gashize ko aba ba ofisiye, ndetse n’abandi basanzwe aba barangije amahugurwa uyu munsi bari busange mu Ngabo z’Igihugu, bose bategurirwa guhangana n’ibihe kenshi biba bidasanzwe cyangwa se atari ibyo umuntu yari agamije ariko byabaye. Bikaba ngombwa ko abantu bahangana nabyo.
Aba ba ofisiye n’abandi mu Ngabo z’Igihugu cyacu, nk’ahandi aho ari ho hose, bahabwa amahugurwa, bahabwa ubumenyi bishobora kubafasha mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, guhangana n’ibihe bijyana n’intambara, ubwo ni ukuvuga ngo bashobora kurwana intambara, barinda Abanyarwanda n’ibyo batunze.
Ni inshingano iremereye rero cyane ubwayo. Ariko bakora n’ibindi igihe ibyo bidasanzwe bitariho, kandi ni cyo gihe kinini kiba gihari. Igihe hatari intambara cyangwa ibindi byo kurinda amahoro, haba mu gihugu cyangwa haba no hanze y’igihugu, Ingabo zitabira ibikorwa bindi bisanzwe byubaka, byubaka igihugu, byubaka amajyambere.
Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara, ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara. Ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara. Batorezwa kurwana intambara yabashojweho. Kuko rimwe na rimwe nabyo biraba.
Ibihe byiza, ndetse nabwo iyo bibaye, akaba aribyo biramba, abagiye mu Ngabo bashobora kugeza igihe bajya no mu zabukuru, bakarangiza iyo nshingano yabo, batabonye cyangwa batagiye mu ntambara. Ni cyo kigamijwe rero. Witegura intambara, ariko udashaka ko iba. Ariko utorezwa kugira ngo igihe yabaye, ndetse kenshi, uwayigushojeho, uyimurangirize.
Ni cyo Ingabo zacu zitorezwa, ni byo zikwiye kuba zihangana nabyo. Ntituzagire twese hamwe ubwo dushoza intambara. Ntabwo ari ngombwa. Ntabwo ari byiza. Ntabwo bikenewe.
Dushyire imbere rero amahugurwa, kwitoza, ubumenyi, kwiyubaka bigera kure, bigera ku bihe bigezweho. Ndetse dutegurira n’ibihe bizaza. Ni yo nshingano ya mbere, ni yo ndetse tuba twifuza gutangiriraho ngo tunarangirizeho iyo bikunze. Ariko muri ibyo byose rero, kubera ko ibyo tugena, cyane cyane ni iby’iwacu, ntabwo tugena iby’ahandi.
Iyo iby’ ahandi byabaye ko batubonamo ikibazo bagira icyabo, bakagushozaho intambara, icyo gihe nyine ni ho dukoresha umutimanama wacu, ni ho dukoresha ubushake, imyitozo twahawe, ubumenyi, hanyuma tukabirangiza uko bikwiye; tukabikora uko bikwiye. Ni rwo Rwanda twifuza. Ni zo Ngabo twifuza zishobora gukora uwo murimo uko uteye kose, zikawuzuza.
Ba ofisiye bato rero mwinjiye mu Ngabo z’Igihugu cyacu, nagira ngo mbahe ikaze mu Ngabo, muri uwo mwuga, muri izo nshingano, kandi mbizeza ko ubundi ari umwuga mwiza, mwiza pee! Ni umwuga ukwiriye kubatera ishema – ko mushobora kubaka igihugu cyanyu, kwiyubaka uko bikwiye n’uko mubikwiye.
Nagira ngo rero nibutse nanone ko turangije igice kimwe: cy’ubumenyi, cy’amahugurwa, cy’imyitozo, ariko ubundi ibyo bihoraho. Bigira inzego zitandukanye. Murangije urwego rw’ibanze, rukomeye. Hari izindi nzego ziri imbere nazo zibategereje ariko zibongera imbaraga, kurushaho kumenya uko duhangana n’ibihe bitandukanye biri imbere yacu. Ariko cyane cyane biganisha mu majyambere y’igihugu cyacu.
Ba ofisiye rero n’imiryango yanyu, nshaka gushimira nanone imiryango yabareze, ikabaganisha aho ndetse ikabemerera kugira ngo mujye muri iyi nzira y’uyu mwuga, ubundi abenshi badakunze kwitabira cyangwa se batumva neza. Ndashimira abo babyeyi banyu n’abavandimwe banyu n’inshuti zanyu zabateye imbaraga kugira ngo mwitabire uyu mwuga kandi mube mwarawukoze neza uko twabibwiwe.
Mbifurije rero umurimo mwiza, mbifurije ibihe byiza biri imbere.
Mugire amahoro y’Imana.