Kigali, 7 Mata 2015
- Bayobozi Bakuru ku nzego nkuru z’Igihugu cyacu
- Nshuti z’u Rwanda ziri hano, zaje kwifatanya natwe
- Banyarwanda, banyarwandakazi,
Nizeye ko mwaramutse neza kandi muri bwirirwe neza.Uyu mwaka, kimwe n’iyindi, turibuka. Ubu ni inshuro ya 21 Abanyarwanda bibuka amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo bivuze ni abantu, guhigwa, bagasangwa aho bari hose bakicwa birenze n’ibyo tuzi by’inyamaswa uko zihigwa. Abantu bahiga abo bakwiriye kuba bava inda imwe, abo bakwiriye kuba bafite uburenganzira bumwe; kubahiga, kubica. Nta n’ubwo byarangiye icyo gihe byarakomeje no kugeza n’uyu munsi.
Uyu munsi guhigwa abantu bakwicwa ntabwo byoroshye kubikora, ariko bahigwa mu bundi buryo, mu buryo bwo gutotezwa aho ariho hose; aho ariho hose kandi noneho ariko na mbere nk’uko byabaye, ibyo byakozwe n’Abanyarwanda ariko batijwe umurindi n’abanyamahanga. Abanyamahanga nabo bajya muri uwo muhigo ndetse babanje bakwiza ivanjili y’uko abo bantu bakwiye guhigwa. Bafatanya nabo bigishije iyo vanjili, abo binjijemo iyo vanjili, bahiga abo bahigaga bafatanya n’abandi banyarwanda, bica abandi banyarwanda, babahiga. N’ubu biracyariho, n’ubu baracyahigwa.
Ushatse ingero, ingero ni nyinshi. Ingero n’uyu munsi aho tuvugira aha, iyo ubona ….Ibya cyera ndaba mbyihoreye ndavuga ibya vuba aha ngaha. Iyo ubona mu mwaka wa 2012, ejobundi isi yose iteranira ku Rwanda kubera intambara yari iri mu burasirazuba bw’igihugu duturanye cyitwa Kongo, isi yose igateranira ku Rwanda igashyira ku Rwanda icyaha cyagakwiye kuba kibazwa abandi. Intambara ya M23 mwumvaga yabaga mu uburasirazuba bwa Kongo, ntabwo yatewe n’u Rwanda ariko yari irimo abantu bitwa Abanyarwanda, bafite inkomoko mu Rwanda, b’abanyekongo. Ibyo baharaniraga by’uburenganzira bwabo barwaniraga, ibyo byari bikwiye gukurikiranwa muri Kongo ntibyari bikwiye gukurikiranwa mu Rwanda. N’abateye iyo ntambara ntabwo ari u Rwanda na busa, ariko isi yose iraterana idushyiraho icyo cyaha. Birangije isi yose iraterana ivuga ko ishaka gukemura icyo kibazo, ndetse igakemura n’ikindi kibazo iyo si yari yaribagiwe cy’abicanyi bari muri wa muhigo navugaga; abajenosideri bari hakurya y’umupaka bamaze imyaka 21!
Barangije, isi yose iragenda ijya muri Kongo barabanza bica M23 ,bayiziza nabwo icyo iri cyo cy’isura yayo, barayirangiza. Batubeshya ngo bagiye gukemura ibibazo byose ari M23, FDLR, ADF n’ama groupes menshi arwanira ibindi birebana n’ibindi bitari u Rwanda, bavuga ko inshingano yambere …Ariko reba kugira ngo isi yose ihagurukire ibibazo bimaze imyaka itatu, ibiri, umwe , icumi yirengagize ikibazo kimaze imyaka 21. Barabirangiza, babirangije hasigara FDLR; bati FDLR urareba ntabwo ikiri abajenosideri; ni abuzukuru b’abajenosideri ntabwo turi bubakoreho. Ndetse bitangiye barongera bati ariko urabizi? Usibye niby’uko ari abuzukuru bakaba ndetse ari abana, n’ubundi iki ntabwo ari ikibazo. Bagihindura ikibazo cya politike batangira kubashakira, uburyo bugaragaza ko ikibazo cyabo ari icya politike. Bivuze ngo ibihumbi byose twibuka uyu munsi hano ndetse no mu bice byose bishwe mu gihugu bifite impamvu za politike zihagije gusobanura ko bagombaga gupfa. Ni ukuvuga ngo urupfu rw’ibihumbi n’ibihumbi tunibuka uyu munsi muri rusange mu gihugu, ariko noneho n’ibindi byinshi bihambye hano aho turi, bivuze ko buriya gupfa kwabo ataribyo aba banyarwanda bita “Jenoside”, bishobora kuba bifite impamvu zigaragara za politike zabiteye ndetse zishobora kugira ikizisobanura. Kubera iyo mpamvu FDLR bayifata nk’amata y’abashyitsi niyo mpamvu ntawe uyikoraho. Iyo bashaka gukemura ikibazo cyimwe ,bati tubyumve neza reka turwanye FDLR igihe cyagera cyo kuyirwanya bati: “Ariko abangaba mwitonde bashobora kuba bafite impamvu za politike.” Ubwo isi yose ikabyumva ityo, ikabitwara ityo. Isi yose ikabyumva ityo, ikabitwara ityo.
Ejo bundi mu gihugu cy’uburayi, bajya gucira urubanza umuntu ushinjwa Jenoside ndetse uzwi n’abanyarwanda, umucamanza ati ariko urabizi: ‘Uyu muntu ibyo bamurega ngo yaba yarishe abantu muri jenoside, icyo cyaha niba yaranagikoze cyangwa ajya kubikora ntabwo iryo tegeko ryariho; ubwo rero ni umwere’. Icyo bivuze ni uko yishe abagombaga gupfa nyine, ni cyo bivuze ndetse kandi bikitwa ko atari leta ahubwo ari amategeko. Bavuga ko buriya ari ubucamanza, ndetse iyo umucamanza avuze atyo bivuze ko n’abandi bose ahari bagombye kubarekura cyangwa se ubundi abo baciriye urubanza bose babaciriye urubanza rw’iki ko bishe abantu amategeko abuza icyo cyaha atariho ubundi babaciraga urubanza rw’iki iyo babareka?
Ejobundi nyuma y’aho, abakina za filimi, ubundi tumenyereye ko ari ibintu byiza birimo ubuhanga, batangira noneho gukina ibyerekana ko mu Rwanda Jenoside bavuga ko nta niyabaye; babishyira muri filime bavuga ko byari ibintu byatewe n’abishwe. Abishwe, nibo babiteye. Abahigwaga. The Untold story y’u Rwanda. Ikitavugwa ni uko abahigwaga aribo babiteye. Nibo byaturutseho. Nabyo tukabyumva dutyo bigahita. Hanyuma amahanga menshi tuzi afata abajenosideri nka VIPs, mujya mwumva ikintu bita VIP (abantu bakomeye cyane). Yego, babafata nk’abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho, bararinzwe. Nabicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora Jenoside hano. Bararindwa.
Tukabwirwa ko abo babikora atari imigambi mibi ahubwo ari imigambi irwanya ubuyobozi bubi buri mu Rwanda. Ubuyobozi butarimo ubwisanzure, butarimo demokarasi. Iyo ugiye kubaza ahantu hose hatari ubwisanzure ku isi bakubwira ko ari mu Rwanda. Ahatari demokarasi ku isi hose bakubwira ko ari mu Rwanda.
Reka twemere ko ibyo byose bitari mu Rwanda. Ariko ibitari mu Rwanda ubungubu mbanza kuvuga, u Rwanda rwarahindutse. Iki gihugu cyarahindutse burundu kandi ntikizigera kimera nk’uko cyari cyera. Cyarahindutse burundu.
Naho bavuga ko hatari ubwisanzure, hatari demokarasi, hari abantu. Mu Rwanda harimo abantu. Harimo abantu bigenera agaciro, bakakiha. N’ibyo bindi byose birahari kandi n’ibidahari bizaboneka.
Ariko kubona abigisha ubwisanzure, abigisha demokarasi, abigisha uburenganzira bw’abantu, aribo bagira uru Rwanda batya, bagafata abicanyi batwiciye abantu miliyoni yose bakabafata nk’amata y’abashyitsi! Bakabahoza, bakababuranira…Bagatera n’abandi bacye bamwe hano mu gihugu batarahinduka, bakiri mu mateka imitima n’imitwe yabo n’ubwenge bwabo ariho bukiri. Bigatuma bumva bakumbuye iby’igihe cyashize, baribeshya. Nibo nabwiraga ngo igihugu cyarahindutse, cyahindutse cyiza kandi ni iby’igihe cyose, cyarahindutse.
Ubuzima Abanyarwanda bambuwe bugatwarwa n’abandi, baba ari Abanyarwanda, baba ari abanyamahanga ubwo buzima tuzi kubuharanira. Tuzabuharanira, ntawatugenera ubuzima. Ntawe uzatugenera ubuzima bwacu.
Ni byo navugaga byabaye mu mwaka wa 2012 byarabaye, turakubitwa imbere n’inyuma, hejuru no hasi ariko turacyariho; ntaho tuzajya. Abanyarwanda, uburenganzira bwabo. Abagiye baragiye, abo turabibuka. Impamvu tubibuka hano uyu munsi, ntabwo ari uko dufite ubwoba bw’uko bashobora kwibagirana, ntabwo bashobora kwibagirana, ahubwo kubibuka ni ukubaha agaciro n’ubundi bakwiye. Nicyo gituma, tuza hano Kwibuka. Ntabwo tuza Kwibuka, nta n’ubwo twibutswa Kwibuka, ni ngombwa kuko biri mu guha agaciro abantu bacu bapfuye, ariko noneho bivamo no kugaha abakiri bazima.
Ako karengane rero kagiye gakorwa ku Rwanda, ndagira ngo mbwire Abanyarwanda bose n’abandi b’inshuti z’u Rwanda; ntibyari bikwiriye kandi byatuviriyemo imbaraga zidasanzwe zo guhangana n’ibibazo byacu.
Ntimuzemerere abantu babaca intege kugira ngo babishobore, oya. Ucitse intege ugaha ushaka kukurimbura aho anyura, subiza amaso inyuma wibuke ngo waba uhemutse. Waba uhemukiye izi miliyoni z’Abanyarwanda zazize ubusa. Uba uhemutse.
Iyo uretse umwanzi akabona aho anyura, uba uhemutse kandi uba uhemukiye abapfuye bazize ubusa, bazize akarengane. Abanyarwanda rero muri uru Rwanda rwahindutse mvuga, ni abakwiriye kumva ko ibyo bidashoboka. Abanyarwanda bakwiye kumva ko bidashoboka. Abanyarwanda, abagore, abagabo, abana bakiri bato, urubyiruko, abazatuvukaho bandi bazagende muri iyo nzira y’imyumvire y’agaciro dukwiye kuba twiha nk’abantu, agaciro dukwiye kuba duha igihugu cyose nta kurobanura.
Ibindi bituruka hanze, ibyo mujya mwumva bigisha. Uranyica nijoro bwacya ugashaka kunyigisha, kumpa amasomo y’ubuzima uko nkwiriye kubugenza? Wabutwaye nijoro, warangiza ukaza kunyigisha uko nkwiriye kubaho mu gitondo. Ibyo byabaye hehe?
Hari ibyo tudashobora gukemura, nk’Abanyarwanda, nk’igihugu, igihugu gitoya kidakora ku nyanja, kuri uno mugabane wacu wa Afurika. Ariko igihugu gifite abaturage biha agaciro, bafite ishema kandi biteguye gutanga amahoro ndetse no kurwana bibaye ngombwa. Mu kuramira ubuzima bwacu, twiteguye kubikora byose. Niba ari ugutanga amahoro, turiteguye, niba ari ukurwana kugira ngo tudasubira aho twavuye, turiteguye cyane.
Murakoze cyane!