27 February 2016
Muraho neza!
Abamaze iminsi inaha muracyibuka Ikinyarwanda? Ngira ngo abe ari cyo tuvugamo ahari, abatacyumva mubasemurire. Muraza gufasha abicaranye namwe batacyumva mugende mubasemurira bacyumve.
Mbere na mbere ndabaramutsa kandi mbazaniye n’indamutso kuva ku bandi Banyarwanda, benewanyu, ababyeyi banyu, abacuti banyu; ngo mutahe cyane.
Ndanabashimira umwanya muba mwafashe, urugendo muba mwagenze, icyo biba byabatwaye mu buryo bw’amikoro, ndabibashimira, ariko mbibashimira kuko muba mwabikoreye impamvu yo gukunda igihugu cyanyu, yo gushaka kugira icyo mukimarira binyuze no mu biganiro, binyuze mu guhana ibitekerezo, n’indi nkunga mushobora gutanga yo kubaka igihugu cyacu. Ibyo abantu bashobora kubitwara nk’ibintu bisanzwe ariko ngira ngo murabizi ko bidasanzwe. Ni bake, niba banahari, babikora nk’uko mubyitabira buri munsi. Ndabibashimira rero.
Uyu munsi nanyuze hano kubaramutsa byihuta, ntabwo ari ibintu twateguye neza ngo bigere ku bantu bose, ngo tugire wa munsi munini haza abantu ibihumbi bingahe. Ariko twaravuze ngo igihe icyo ari cyo cyose tuzaba tunyuze hano, aho byashobokera, abashobora bose kuboneka, ni byiza ko twababonera umwanya tukaganira nabwo tugatahana inkunga yabo cyangwa ibitekerezo muri ubwo buryo baba batanze. Ni ko byakozwe rero.
Ubundi nari naje hano kuzindi mpamvu zitandukanye: hari inama nari mfite muri Houston, Texas. Mvayo. Hari izindi nama nari mfite hano muri Boston, ejo umunsi wose ni ko wiriwe. Hari byinshi twageragezaga gukora muri ubwo butumire byose bijyana no kubaka igihugu cyacu.
Hari ubwo njya mbona rimwe mu bagerageza guta igihe cyabo birirwa bakemanga cyangwa se bavugiriza induru aho mba nagiye hose. Njye mba ndi ku kazi k’igihugu, akazi kanyu. Mba nagiye guhaha. Mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda. Ababinenga rero, cyangwa ababivuga uko bidakwiye, batuma ahubwo nshaka gukora ibirenze kurusha ibyo ngibyo. Nibashaka nzajya mbanza mbibamenyeshe ko ngiye kugenda mbere y’igihe bareke gusa nk’aho batunguwe, ndetse n’abashaka ko duhura, byaba ku neza cyangwa ku nabi, nabo tuzajya tubakira.
Ndibwira rero ko muba mushaka kumenya u Rwanda aho ruvuye, aho rugeze, aho rugana nubwo nzi ko mubikurikirana ku buryo bwa buri munsi. Ariko u Rwanda aho rugeze n’inzira rurimo birashimishije. Nubwo mubizi ko Isi hafi yose itamerewe neza cyane, hari abifuza kuba baba nk’u Rwanda.
U Rwanda ntituvuga ko nta bibazo dufite. Ibibazo ni byinshi byo gukemura. Ibyo tumaze gukemura ni byinshi. Ibisigaye wenda birabiruta ubwinshi, ariko iyo nzira yo kugenda abantu bakemura ibibazo niyo yangombwa. Iyo inzira igaragara iyo ibibazo byumvikana, iyo abantu biteguye guhangana n’ibibazo bagashaka ibisubizo kurusha amaganya ya buri munsi y’uko abantu bafite ibibazo aho gushakira ibibazo ibisubizo. Ngirango ni cyo kituranga, ni cyo kiranga u Rwanda. Ni cyo nagirango mbashimire.
Aho usanga ku isi hose ibintu bikomeye, intambara z’urudaca, umutekano muke, ubukungu bumera nabi, ibiciro bya peteroli byaguye, umutekano muke uturuka ku iterabwoba tubona ku isi hose, abantu bica abandi kubera ko batumva kimwe nabo, batemera bimwe nk’ibyabo, ibyo iyo ubireba ku Isi uko bimeze, ukareba n’u Rwanda uko tubyifashemo, nasubiramo mu byavuzwe mbere ko byashimisha buri wese kuba Umunyarwanda ndetse Umunyarwanda uhora ashakisha ibisubizo kurusha kuganya kubera ibibazo bihari.
No mu karere dutuyemo, akarere ubundi gasanzwe mu mateka kazwiho ibibazo byinshi, byahereye mu Rwanda mu myaka 22 ishize, na mbere yaho byari bihari, ntabwo byahereye mu myaka 22 gusa, na mbere, icyatumye ibibazo bivuka ni uko n’ubundi byari bihari. Ariko noneho bikava mu gice kimwe cy’akarere bikajya mu kandi gace, ariko iteka ntabwo byabujije u Rwanda gukomeza inzira yo kwiyubaka no gutera imbere, kandi Abanyarwanda ni ugukorera hamwe kugira ngo bakorane n’abandi mu karere dushake ibisubizo.
Kwishyira hamwe mu karere, ibihugu ubundi bisanzwe bitanu (5) by’akarere: u Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, u Rwanda, ibihugu bitanu (5) bifite abantu bagera kuri miliyoni 150. Ni byiza kwishyira hamwe, gufasha gukemura ibibazo, gufasha kugira ijwi rimwe mu mahanga, tukavuga rumwe, bifasha mu by’ubukungu, ubukungu buha abantu isoko, cyangwa bushingiye ku isoko ry’abantu miliyoni 150 buba ari ubukungu buzaramba, bumeze neza.
Muri uko gukemura ibibazo by’u Rwanda rero, ku buryo bw’umwihariko, tuba tugira ngo tugire uruhare rwiza muri uko kwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere, ndetse tubyungukiremo byinshi, birenze ibyo kuba twenyine kandi tunatange inkunga no ku bandi nabo baba babikeneye kugirango twese nk’akarere tugendere hamwe tumeze neza.
Ibyo nibyo biriho n’ubwo uzasanga havugwa ibibazo hirya no hino. Ntabwo kwishyira hamwe ubwabyo byakora buri gihugu kituzuza inshingano yacyo. Muzi umugani w’Ikinyarwanda ngo “ijya kurisha ihera ku rugo”? Ni ukuvuga ngo mbere y’uko twungukira mu kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, urabanza ugatunganya iby’iwawe kugira ngo wunguke byinshi ariko unashobore gutanga nawe byinshi ku bandi, bityo noneho dushobore guterera hamwe imbere.
Ibyo rero nk’Abanyarwanda, igishimisha, impamvu nshaka kubabona no kubasura no kuganira namwe aho naba ndi hose, uko mwaba mungana kose, ni uburyo bikwiriye kumvikana ko u Rwanda atari ruriya gusa rw’Abanyarwanda bari mu Rwanda. U Rwanda ni aho Abanyarwanda bose bari. Tuba tubashakamo inkunga, umusanzu cyangwa se no kuba umuntu yabafasha kugera kuri byinshi. Nabo aho bari, ibyo bashobora kwigezaho, ari abanyeshuri baza kwiga inaha, ari abashaka gushora imari yabo, nabyo bigenda neza ari uko umubano wo hagati y’ibihugu umeze neza. Hari na byinshi, biba no mu masezerano bivuga ko iyo Umunyarwanda azaba ari muri Amerika nka hano, bamufata neza batya cyangwa se Umunyamerika waje gushora imari mu Rwanda ko nawe afatwa neza; ni nayo mpamvu ngira ngo mu bigomba kuba byabagejejweho kare, harimo kuganira uburyo ishoramari mu gihugu cyacu rimeze neza, ryatunganijwe ku buryo abantu benshi bifuza kuba bashora imari mu Rwanda kubera ukuntu byoroha cyangwa se byorohejwe. Icyo tubikorera ni ukugira ngo rero urwo rujya n’uruza, ari abaza mu Rwanda ari abava mu Rwanda bajya ahandi mu bihugu dufitanye umubano mwiza, bishobore kugenda neza. U Rwanda ni ko rukomeza rwunguka.
Hari ikintu ariko udashobora guhaha ahandi; twifitemo, dushaka guteza imbere buri gihe. Ni umuco. Umuco wo gukunda igihugu. Iyo ukunda igihugu uba wikunda. Rero uwo muco, umaze kugaragara, umaze gufata umurongo, ntabwo ari ikintu gihahwa gusa hanze ngo wajya hanze uti ngiye guhaha umuco wo gukunda igihugu. Ahubwo ukomeza kubakwa n’abantu ku giti cyabo, n’Abanyarwanda muri rusange. Ndabasaba rero ko, ariko mpera no kubashimira, kugira ngo tubikomeze.
Byinshi murabizi, iby’abantu bashaka kutunenga nanone ndaguma mbacire imigani. Baca umugani ngo “ubuze icyo anegura inka aravuga ngo dore igicebe cyayo”. U Rwanda ni ko barunegura. Barunegura mu by’ukuri n’ubundi ibyo rukwiye kuba rufite. Ibyiza rufite bidasanzwe nibyo barunegura:
Ubumwe: Abanyarwanda iyo bari hamwe, ubumwe bw’Abanyarwanda – Abanyarwanda kumva ko ari Abanyarwanda bakishyira hamwe bakarenga icyabatandukanyaga cyabateye ibibazo; bafite ukundi babyita. Nabyo biba nka rya cebe bita ‘igicebe’. Ubumwe se bwabaye bubi hehe? Ahubwo ko abantu babubuze ko ari cyo kinabatera n’ibibazo. Ahandi uzabona badafite ubwo bumwe, nta mahoro bafite. Abantu bararyana buri munsi, baricana, bararwana; ni ukubera ko habuze uko kumva ko n’ubwo baba batandukanye bakeneranye. Buri wese akeneye undi, ahubwo bashobora kuzuzanya buri wese akunguka. Aho kurwanira kumva ko wowe icyo uri cyo kiruta icyo undi ari cyo, kandi n’undi ashaka kumva ko icyo ari cyo gikwiriye kuba kimuhesha ishema. Abantu rero bashyize hamwe bakemerana, buri umwe akemerera undi ko n’ubwo baba batandukanye ariko dufite icyo duhuriyeho, icyo gihe igihugu kirunguka, gitera imbere. Ibyo ni ibisanzwe buri wese akwiriye kuba yumva. Ahubwo, binanira abantu kubishyira mu bikorwa gusa.
Ndumva rero twebwe nk’Abanyarwanda tumaze gutera intambwe nini kuri ibyo ngibyo, byo kumva ko n’iyo twaba dutandukanye, icyo cyaba ari cyo cyose, byaba idini, byaba aho ukomoka, uko twaba dutandukanye ntabwo bikwiriye kutuviramo ikibazo, nta nubwo bizongera kutuviramo ikibazo nidukomeza kumva ko kwishyira hamwe, gushyira hamwe imbaraga byungukira buri wese uko yaba ateye kose aho yaba aturuka hose. Kandi icyo dushaka ni inyungu. Turashaka kunguka. Turashaka gutera imbere.Turashaka gutera intambwe. Nta muntu wakorera, nta muntu waberaho gusubira inyuma. Inyuma tuhavana isomo ry’ibyaba byarakozwe bitari byiza, ry’ibyaba byaratubayeho bitari byiza. Ariko ayo masomo ni ukuyakoresha kugira ngo dutere imbere muri buri rwego, abantu babeho neza nk’uko babyifuza nk’uko tubibona buri munsi, aho muri hose. Amajyambere yo muri ibi bihugu turimo, ngirango murayifuza cyangwa arashimishije kuri ba nyirayo no kuri mwebwe muhari mufite ibyo mukora bitandukanye. Niba bishobora kuba hano se kuki bitaba iwanyu? Kuki bitaba iwacu?
Ariko ni uguhora abantu bahitamo, ugomba guhitamo ibikubereye. Buri gihugu cyose, buri hantu hose haba ibyiza. Twe ni byo twifuza, twifuza ibyo byiza, ibibi tukabirekera ba nyirabyo, twe tugatahana ibyo byiza, ubwo kuko na ba nyirabyo baba bafite uburyo bazabikemura, bafite uburyo babikemura. Twe tugatahana ibitwubaka, ibitugirira akamaro. Ari abanyeshuri muri hano mwiga, ari abakora imirimo ngira ngo ni cyo cyangombwa. Byose mubikora mutekereza igihugu cyanyu, mutekereza ibyubaka igihugu, ibibubaka mwebwe, ibyubaka, bishobora gufasha imiryango yanyu. Ni cyo rero tubifuriza kandi ni cyo tuba tubibutsa igihe cyose bishobotse.
Nagira ngo rero mbizeze ko igihugu cyacu kiri mu murongo mwiza. Iyo uri mu murongo mwiza ntabwo bigarukira aho uri, uba ushaka kurushaho. Ntabwo bivuze ko akazi kaba karangiye ahubwo bigusaba akandi kazi kugira ngo ibyo byiza bihoreho kandi bitere imbere. Ntabwo wakubaka inzu nziza ngo wifuze ko nimara imyaka ibiri cyangwa itatu igwa, ukubaka indi. Oya, ntabwo ari uko ubigira, ahubwo wubaka neza guhera bigitangira noneho kugira ngo bizarambe, noneho uve muri iyo wubatse ujye no ku bindi ushobora kubaka.
Nagira ngo rero mbashimire, ariko nshimire n’inshuti z’u Rwanda ziri hano, ndabona abantu benshi b’inshuti z’u Rwanda, usibye abo nzi n’abo mbona bari hano, ndabashimira cyane ariko hari n’abandi bambwiye bari hano b’abaturanyi mu karere nabo bari hano. Nagira ngo mbashimire kandi turi kumwe. Tujye dufatanya dukemure ibibazo, ibibazo by’u Rwanda cyangwa se ibyiza u Rwanda rwaba rufite ntabwo byashimisha kubigumana wenyine, ubisangira n’abandi. Uburyo bwo gukemura ibibazo tubisangira n’abandi, ibyiza tukabisangira n’abandi, ibitari byiza tugafatanya n’abandi kubikemura.
Nagira ngo rero ndangirize aha ariko nifuza ko twakomeza ikiganiro. Nagira ngo mbahe umwanya, ufite ibitekerezo, ikibazo, n’ibindi ibyo ari byo byose tubyakire kandi tubiganire neza. Mbifurije ibyiza byose mu mirimo mukora, n’imibereho yanyu. Mbifurije ko bibabera byiza hanyuma n’icyo kifuzo abantu baberaho, bifuza kubaho neza, ndabibifurije.
Murakoze cyane!
MC: Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubw’ubwo butumwa bwiza no kuba mwadusangije amagambo yuje ubwenge. Iyo tubumvise bidusubizamo imbaraga. Ikerekezo ntikirahinduka. Ubu ni twe Abanyarwanda tuzategura ejo hazaza h’u Rwanda. Nta wundi muntu uzadufatira ibyemezo, ahubwo ni twe twenyine tuzabyifatira. Mubinyemereye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nagira ngo uyu mwanya tuwukoreshe twungurana ibitekerezo. Mubyemeye kandi tuwukoreshe twakira ibibazo bibiri cyangwa bitatu icyarimwe. Ariko kandi niba ntacyo bitwaye twakwakira ikibazo kimwe kimwe. Noneho tugiye kwakira ibibazo bitatu icyarimwe biturutse muri aba bantu bitabiriye iki gikorwa.
Turatangira twakira ikibazo kimwe. Mugerageze muhine ibibazo, ibitekerezo cyangwa inyunganizi kugira ngo uyu mwanya dufite tubashe kuwusangira n’abandi.
Ignace Nikuze (uturutse I Montreal-Canada): Nagira ngo ntangire nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri ubu buryo aba aduhaye nk’Abanyarwanda kugira ngo twongere duhurire hamwe twiyibutse ku bijyanye n’intambwe u Rwanda rutangiye gutera ndetse n’ingorane zigihari mu iterambere dushaka kugeraho mu gihe kiri imbere. Bityo nagira ngo rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niba mubinyemerera, nkurikije umubare w’Abanyarwanda batuye Montreal n’ubushake bafite bwo guteza imbere igihugu cyabo ko mwatwemerera mukazatugezaho aya mahirwe yo Guhura na Perezida wa Repubulika mu gihe kiri imbere kuko tubikeneye cyane.
Perezida Kagame: Yego, ibyo ndabyemeye rwose. Ndabibasezeranyije. Byaratinze gusa, hari n’ubwo nabisezeranyije nshaka kuza, umunota wa nyuma hagira ibindi bizamo bintwara ahandi, ntabwo ari uko ntashatse kuza ahubwo imirimo yarivanze ari myinshi mbura uko nza ariko mpora mfite umwenda wo kuza kubasura.
MC: Nagira ngo mbibutse ko byaba byiza muhinnye inyunganizi cyangwa ibibazo mufite kugira ngo byumvikane. Murase ku ntego kugira ngo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abashe kubisubiza kandi umwanya tubashe kuwusangira neza.
Thierry (Umurundi): Nashakaga kubashimira bivuye ku mutima uburyo mu izina ryanyu n’irya Leta muyoboye mwafashije Abarundi b’impunzi bahungiye mu Rwanda, nkaba mbibashimiye cyane, ndabizi ko u Rwanda hari byinshi ruregwa ariko abo barurega nta kintu kinini bafasha. Kandi nashakaga kubaza akabazo, murabona u Burundi bufite ibibazo, mwabivuze ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara ku buryo hari inama mwagira ibihugu byo mu karere cyangwa ahandi hose. Nkaba rero nashakaga kubasaba murebye uko ibintu bimeze muri iki gihe, murabona abantu kuri iyi Si barahunga ibibazo, bakavuga ibintu uko bitari. Nk’uko mwari mwabivuze ikibazo ni cy’u Burundi kandi kigomba kuvugutirwa umuti n’Abarundi ubwabo, ariko nashakaga kubabaza icyakorwa kugira ngo ikibazo cy’u Burundi kibonerwe umuti kuko abantu bari gukomeza guhunga ibibazo cyangwa bakabishyira ku bandi .
Perezida Kagame: Igisubizo kiragoye kuko nta bantu bashobora gukemurirwa ibibazo n’abandi bantu. Niyo umuntu yaba afite ubushobozi bumeze bute, ntabwo yajya i Burundi ngo akemure ibibazo by’Abarundi, Abarundi atari bo ubwabo bafashe iya mbere mu gukemura ibibazo byabo noneho abantu bakabashyigikira kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti. Ikibazo rero aho gifitiye ipfundo ni uko iyo Abarundi bafite ubundi inshingano nk’abayobozi kuba ari bo bafata iya mbere bagakorana n’Abarundi kugira ngo bashake umuti w’ikibazo, igihe bahakana bakavuga ko nta kibazo gihari ahubwo ikibazo gituruka hanze, ari icy’abandi icyo gihe biragorana rwose.
Twebwe turabibona buri munsi, ibitutsi, amagambo, ibinyoma, ariko ntabwo biduhungabanya kuko ntaho byahera. Ariko tubibonamo gusa ko ari ikibazo cy’abo bantu bakwiriye kuba bakemura, ikibazo bakakigira icy’abandi aho kugira ngo dufatanye ndetse abantu babashyigikire nk’Akarere. Ariko kubera ku Isi ukuntu nyine hari ibibazo nk’uko wabivuze, hari abandi bajya mu bibazo by’u Burundi bikaba nko kubashinyagurira aho kugira ngo babafashe. Bakagenda aho kugira ngo babafashe gukemura ikibazo ahubwo bakabafasha kugira ngo kibakomerane. Bakagira amagambo meza bababwira, bakababyinirira bakababwira ko ikibazo atari icyabo koko ari icy’u Rwanda, bakiteza amafoto, baka…, ni uko.
Ugiye kureba ingendo zikozwe mu Burundi z’abantu bava ku Isi hose bitwa ngo barashaka gukemura ikibazo, umubare wazo ubundi warukwiye kuba ukemura ikibazo niba ingendo zikemura ibibazo, ariko nta kuntu ingendo zakemura ikibazo.
Abarundi bafitanye ibibazo nibemera kuvugana, ntuvuge ngo uyunguyu, ngo yamvuze nabi , ngo yarantutse , ngo yagize atya, ngo uyunguyu sinshobora kuvugana na we ndi buvugane n’uyu, iyo utangiye gutoranya abo uri buvugane na bo mu kibazo kimeze gitya, ubwo ni ukuvuga ngo kiragumaho, ntabwo kirangira.
Ngira ngo rero wahoze umbaza icyo bikeneye. Bikeneye ubuyobozi, ubuyobozi bukorera inyungu z’abantu buyobora.
Ntabwo ikinyoma kiyobora, ntabwo kwivanaho ibibazo cyangwa kubitinya bishobora kubikemura. Ni uguhangana na byo. Twe rero nk’ Abanyarwanda natwe twagize ibibazo byacu cyangwa dufite ibyacu tugikemura, nibwira ko biri mu nzira. Gufasha abaturanyi cyangwa abavandimwe bandi b’Abanyafurika tugakorana nabo kugira ngo bakemure ibibazo byabo nk’uko dukemura ibyacu natwe tubahereyeho kubyo twabigiraho, ibyo kuri twebwe muzatubare nk’ abavandimwe, nk’abantu bashobora gufatanya namwe tugakemura ibyo bibazo. Ariko n’ubwo umuntu yaba ari umuvandimwe ntabwo yagusimbura mu kibazo cyawe, ahubwo yagutera inkunga gusa ariko ntabwo yajya mu mwanya wawe.
MC:Ndakeka kugira ngo tutagira aho tubogamira, byaba bisobanutse duhamagaye umuntu umwe uri ku rundi ruhande rw’iki cyumba kugira ngo agire icyo abivugaho, ndabona ikiganza kimwe kizamuye, duhe mikoro uriya mugabo wicaye hariya inyuma ?
IKIBAZO: Murakoze cyane kumpa ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nitwa RUDAHUSHA Jean Paul nkomoka mu mujyi wa Ottawa, Canada. Nagira ngo mbabwire abo turi kumwe hano ko urugamba rugikomeje. Ikibazo cyanjye rero mperutse i Kigali vuba aha, ariko ni ibintu ubona kenshi iyo uje i Kigali, bijyanye na Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu, ukuntu abantu batwara mu muhanda, cyane cyane abamotari. Ndagira ngo rero ndebe, kuberako hari igihe mbona bishobora kuba bitera yenda impanuka atari ngombwa kandi bigashobora kuba ari ibintu byazana ubwiza mu mihanda.Iyo ureba ibintu, imodoka zigenda k’umurongo, sinzi rero niba hari ukuntu twabikoraho kugira ngo abamotari nabo ubwabo hari ukuntu nagiye mvugana nabo, kugira ngo mbabaze impamvu baca hagati y’amamodoka; kugira ngo ibintu bibe byajya ku murongo neza.
Sinzi rero ni ikibazo gikomeye gukorwa kuko ntabwo tubona niba twakora imihanda kuruhande, simbizi mwadusobanuriraho gatoya.
Perezida Kagame: Nagira ngo ugiye kuduha igisubizo.
Rudahusha: Ntacyo nabonye igisubizo. Igisubizo nicyo nyine mbona kiruhije. Ni cyo navuganye n’abantu I Kigali ndavuga nti; ariko biragoye gushyira umuhanda kuruhande aho bajya baca, ariko abamotari ubwabo barakubwira bati: tubikora kugira ngo twihute. Abantu baba batubwira ngo twihute, sinzi rero ni ikibazo kitoroshye.
Perezida Kagame: Reka nkubwire, ntabyera ngo de! Bariya bamotari ureba, ikibazo cya mbere kuba bariho, bakora ibyo bakora ni byiza. Hari abantu benshi babibonyemo umurimo. Icyo ni icya mbere, ni byiza. Icya kabiri; biranakwereka ko banagerageje. Iyo ubona barashyizeho buriya buryo bwo kugira ngo bagabanye ingaruka z’impanuka.Wabonye ziriya ngofero bambara? Buriya ni ukubera ko batekereje igishobora kugabanura impanuka. Uko bihuta basiganwa, uko bagira bate icyo ni ikibazo gisigaye gukemuka. Nacyo abantu benshi baragikemura. Hari abana bato b’urubyiruko bakoresha ikoranabuhanga bamaze kugera ku rwego rushimishije. Ni abana b’Abanyarwanda bashyizeho uburyo ikoranabuhanga ryafasha kugabanya umuvuduko abantu bagenderaho waba uwa mamoto cyangwa amapikipiki cyangwa mamodoka asanzwe. Iyo nayo ni indi ntambwe abantu batera. Ikindi nakubwira ntabwo gikemuye ikibazo, ndabikubwirira gusa. Hari ibintu byinshi tubona iwacu tukirwana nabyo tutarakemura bikwiye gukemuka ndetse bikadutera impungenge cyane, ariko bifite aho bishingiye ariko wajya mubindi bihugu ukifuza kuba Umunyarwanda nyine.
Iyo ubonye amamoto y’ahandi uko ameze, wahoze uvuga ko biruka banyura ku mamodoka; oya arasimbuka ahubwo yo, ntabwo banyuraho gusa, arasimbuka, arambukiranya akava mumuhanda umwe akagwa muwundi, abandi ugasanga moto ihetse abantu barindwi cyangwa ugasanga hariho batatu, bane inyuma hariho ihene cyangwa… Iyo ugiye aho ngaho, iyo ubibonye uravuga uti ariko ko ubanza tumeze neza ahubwo. Ariko ntabwo nshaka kuvanaho ibyo wavuze bifite ishingiro. Ni ugukomeza dushakisha uko byagenda birushaho kumera neza, dushatse uburyo koko, wenda bizajya no muburyo. Usibye n’amamoto, n’imodoka zisanzwe, muri rusange ibinyabiziga byabaye byinshi cyane.Imihanda ni mike cyangwa se ikaba mito. Tugomba kugira uburyo rero bwo kwagura cyangwa gushyiraho indi mihanda kubera ibinyabiziga byo biriyongera ariko imihanda yo ntabwo yiyongera. Muri uku kubivuga ngira ngo icyo kibazo uvuga tugomba gushaka uburyo cyakemuka ariko ukomeze urebe ko hari ikindi watwongereraho.
MC: Nyakubahwa mubitwemereye twafata ikibazo kimwe.
Perezida Kagame:Twafata byinshi bishoboka .
Ikibazo: Nyakubahwa amazina yanjye nitwa Alain Ndahimana. Ndi Umurundi. Ndifuza gushimira Abarundi bari hano bavuye muri Maine bari bansabye ko mbaserukira nkabavugira. Twaje turi benshi reka mbasabe bahaguruke.
Mubyukuri twebwe turi hano muri Amerika turashobora kuvuga icyo twiyumvira, turashobora kuvuga ibiri ku mitima yacu, ariko Abarundi batabishoboye ubu nibo benshi dukora uko dushoboye kose kubavugira. Ni abavandimwe bacu, basaza bacu, bashiki bacu. Abarundi ibihumbi mirongo irindwi bari mu Rwanda ndetse za miliyoni bari mu Burundi ntibasangiye ibyiyumviro cy’uko ibibazo by’u Burundi biterwa n’u Rwanda cyangwa se na Perezida Kagame. Abarundi bamaze imyaka icumi barongowe na Perezida Nkurunziza ari we Perezida aranga u Burundi ni we agomba gukemura ibibazo by’u Burundi niba atariwe wabiteye. Twebwe rero Abarundi batuye muri Maine twifatanije n’Abanyarwanda muri uru rugendo kuko ni bene wacu ikibazo giteye Umunyarwanda muri Maine Umurundi araseruka kandi ni nako bigenda kurundi ruhande, turi bamwe Abarundi n’Abanyarwanda.
Turashimira Abanyarwanda, turashimira Leta y’u Rwanda murongoye umutima mwakiranye impunzi z’Abarundi abafite imiryango iri muri abo batubwira uko bimeze. Mwakiriye Abarundi b’ubwoko bwose baturutse mu Ntara zose nta vangura mwakoze inshingano zanyu zo gutabara abari mu kaga.Icyo kintu turakibashimiye. Ikindi kintu tubashimira gisumba ibindi byose mwavuze ukuri ku kibazo cy’u Burundi igihe amahanga yari arimo abikinamo nkuko n’ubundi babigenje haba jenoside mu Rwanda mwavuze ukuri ku kibazo cy’u Burundi amateka azabigaragaza kandi natwe Abarundi ntabwo tuzabyibagirwa.Murakoze cyane.
Perezida Kagame: Reka dufate undi bibaye byiza mwareba ku buringanire.
Ikibazo: Ikibazo cyanjye ndakibaza Perezida. Perezida mbere nambere turabashimira kuba mwaratorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe. Mfite ikibazo kimwe, Nyakubahwa hamaze kuba inama nyinshi ku bibazo bitandukanye ndetse hagaragaramo amagana y’ibibazo bitandukanye ariko ugasanga ntacyo bikemura harimo n’izihuza abakuru b’ibihugu cyangwa ababahagarariye. Ni iki ugiye gukora nka Visi Perezida w’uyu muryango kugira ngo imibare yizo nama igabanuke ariko imyanzuro ifatirwamo irusheho kugira akamaro. Murakoze cyane.
Perezida Kagame: Umbajije ikibazo cyiza cyane ndetse n’igisubizo cyiza nk’uko ubivuze nakwifuza cyane kugabanya inama zitagira imyanzuro ifatika. Ndetse nakwifuza niba bishoboka ko nta n’impamvu yizo nama mugihe twabona ubundi buryo bwo kubona ibisubizo ndetse burya ikigamijwe igihe cyose si inama ahubwo dukeneye ibisubizo. Ariko kenshi hari ubwo izi nama ziba ari ingirakamaro abantu bagahura bagahuza ibitekerezo, bagakuramo ibisubizo bifatika, kandi nibyo twifuza, ariko nta mpamvu rwose z’inama zidafite ireme ry’ibisubizo. Rwose ndemeranya nawe. Iki si ikintu gishya gusa ndetse ni nako dusanzwe tubigenza tubivugaho cyane twemye tunenga igihe gitakarira muri za gahunda aho kujya ku bisubizo nyirizina gusa tugomba gukomeza kwigisha ko bikwiye guhinduka.
Ikibazo: Murakoze amazina yanjye nitwa Nelly ndi umwe mu banyeshuri bahawe Buruse yanyu kuza kwiga hano muri America. Nagira ngo mbashimire ariko nabagezeho raporo y’aho ngeze.
Perezida Kagame: Ndibaza ko urimo kubyitwaramo neza?
Ikibazo: Biragenda neza. Nize ibijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse narangije amashuri nkaba naratekereje icyo nakorera abandi Banyarwanda nkora porogarame ya mudasobwa nise “Iturufu” nkaryarindi ryo mu makarita. Ibi numvaga ari mu buryo bwo gushyiraho umuganda wanjye nkoresheje ubwenge mpabwa hano ndetse nkazanashobora no kwigisha abo tungana.
Perezida Kagame: Nibyiza niba ushobora gukora ibyo. Nuza mu Rwanda uzanshake turebe ko hari ibindi wakora birenzeho.
Ikibazo: Murakoze Nyakubahwa Perezida nitwa Samantha Lukin nkaba nkora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside mu Rwanda. Mbafitiye ikibazo. Nk’Umushakashatsi ndimo gukora ku mushinga wanjye w’impamyabumenyi mu kiciro cy’ikirenga mu kigo cy’Ubushakashatsi cya Strassler Centre for Holocaust & Genocide Studies muri Kaminuza ya Clark , nakoze kandi muri Aegis Trust i Kigali ndetse nkaba ndi no mubagize akanama ngishwa nama ka Genocide Survivors Fund I Kigali mu Rwanda. Birazwi ko hari abarokotse bagikeneye ubufasha nyuma y’imyaka 22 Jenoside ibaye mu Rwanda. Ariko noneho reka mbaze kubijyanye no kubungabunga inzibutso za jenoside. Haba hari gahunda yihariye yo kwita ku nzibutso mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25? Ese haba hari uburyo bwo kwita kubushakashatsi bwafasha kumenya icyo ibikorwa bijyanye no kwibuka bifasha abagizweho n’ingaruka za jenoside ndetse no gufasha abashinzwe gufata ibyemezo?
Perezida Kagame: Ibyo uvuga bifite ishingiro kandi biratureba. Turakomeza kubikoraho.
Icyifuzo: Nitwa Francoise Nsengiyumva, mvuye muri Maine. Mfite ibibazo bibiri nshaka kubabaza. Nshaka kubabaza nkatwe twabyariye abana hano twifuza kubajyana mu gihugu nabo bagire ako gaciro mwatweretse ko gukunda igihugu cy’u Rwanda, ariko kubera ubushobozi tudafite twazanye abana bacu ngo baguhobere kubera amateka mufite turabyishimiye, kuko tubabonye tuba tubonye u Rwanda. Murakoze Nyakubahwa.
Perezida Kagame: Turashaka uko tubahobera. Ni ibyishimo kuri twe.
Icyifuzo: Nitwa Jacky Rwibasira. Navukiye muri Kongo. Nashakaga kubwira Abanyarwanda bataragera mu Rwanda ubungubu njyewe maze imyaka icyenda njya mu Rwanda buri mwaka kubera kuhakunda, muzagende murebe aho Perezida agejeje u Rwanda, nimurangiza mubone kuvuga abavuga ibyo bavuga, kuko u Rwanda rumaze gutera imbere ku buryo buri muntu wese yifuza kuvuga ko ari Umunyarwanda. Murakoze.
Perezida Kagame: Hari ibyihutirwa hano.
Icyifuzo: Nitwa Eirica nubwo ntasa n’Abanyarwanda ariko ndi Umunyarwanda ku mutima. Musanzwe muhura kenshi nk’Abanyarwanda muhurira muri Rwanda Day, akaba ari ibintu byiza cyane, ariko rero numva mwategura uko mwahuza abatari Abanyarwanda kuko ndashaka kumenya byinshi bijyanye n’u Rwanda. Hari igikorwa nshaka gutumiramo abahanzi Nyarwanda nka Teta Diana tukavuga u Rwanda ndetse tukanarwamamaza binyuze mu mashusho. Nkeneye inkunga yanyu.
Perezida Kagame: Iyo nkunga tuzayibaha. Mu byamamaza u Rwanda byose inkunga yacu tuzayiguha.
Igitekerezo: Nyakubahwa Perezida nitwa Kamatali Salim ariko Salim narikuyeho kuko nahinduye imyemerere nitwa Kamatali Murenzi. Icyo nshaka gushimira ni uko ndi umwe mu bana Jenoside yabaye mfite imyaka itandatu iyo tutagira Leta y’u Rwanda ntituba twarize. Ndashimira Leta y’u Rwanda ko yandihiye kuva muri Primaire kugeza muri High School ndarangiza. Ntabwo nari kuyisaba byinshi ngo njyana hanze kubera amanota bafatiragaho nanjye nafashijwe na Contact FM nakoreraga icyo gihe, n’urwibutso rw’Umugi wa Kigali bamfasha kugera hano muri Amerika nkomeza amasomo ndarangiza. Nize digital media na TV production. Narinzi ko nzafasha TV y’u Rwanda kuko nabonaga imikorere yayo ntayishimira ariko ubu ngubu aho bageze biragenda bizamuka. Ariko ndacyari hano nditegura gutaha gufasha Leta mubyo nshoboye byose ndetse n’abandi bana bakeneye kuzamuka. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagushimira iyindi ntambwe u Rwanda rwateye. Ubundi kera twari tuzi ko gukora muri Leta ugomba kuba ufite imyaka hejuru ya 50, ariko mu byukuri ikibazo mwarakibonye aho cyari kiri, kuko ubungubu mukoresha abajene. Dufite ingufu zo gukorera igihugu kandi tunagikunda. Nyakubahwa narihiwe na cya kigega FARG, abo cyarihiye twabaye abagabo hari abadashobora kwiga kubera wenda ihahamuka bahuye naryo ariko turiteguye kuzamanuka mu Rwanda kubereka aho tugeze no kubafasha gutera imbere.
Igitekerezo: Nitwa Uwitonze, ndabakunda cyane. Uwiteka akabakunda kundusha. Nyakubahwa Perezida bwa mbere duhura twahuriye Rusumo, none ubu duhuriye ahangaha ndi umuturage. Ndanezerewe cyane kuba turi hano tuvuga Ikinyarwanda. Ndanezerewe cyane nabonye mwene Data wavuye Kirehe. Numvishije yuko atari inama gusa ahubwo mwaje guhura tukamenyana ni byiza ndashima cyane. Umwaka ushize nagiye mu Rwanda gukora ubukwe nsanga hari amajyambere meza cyane. Nageze hano ndi kuzuza ibyangombwa, umunyamategeko wanjye ajya kuri Google ashyizemo City of Kigali ati “ese I Kigali niheza gutya?” Ati ahubwo nanjye ndaza kubayo ubwo rero witegure benshi Abanyamerika ndetse na Canada twese tuzaza.
Perezida Kagame: Tuzabakira u Rwanda ni rugari.
Igitekerezo: Nitwa Nsenga nkaba mvuka Gikondo, icyo nshaka kuvuga ni ukuba waremeye igitekerezo cy’abaturage cy’uko wakomeza kuyobora u Rwanda kuri njye byanyeretse yuko Afurika tutakigendera kuri politike y’ibihugu by’ibihangange. Natwe dufite uko twateza imbere demokarasi y’Abanyafurika iturutse ku gaciro kacu, ku muco wacu, ku mateka yacu. Ibyo rwose ndabigushimiye cyane. Urebye uko Isi ihanganye n’ihindagurika ry’ibiciro bya Peteroli n’ukuntu ubukungu bwacu bumeze neza ni gute bwaguma kuguma hejuru kuko peteroli ifite uruhare runini?
Perezida Kagame: Mbere ya byose ntabwo arinjye cyangwa u Rwanda rwamanuye ibiciro bya Peteroli ku isoko mpuzamahanga. Ariko twishimiye ko tubyungukiramo nubwo inyungu zitaratangira kugaragara. Kugabanuka kw’ibiciro bya Peteroli ntabwo biratuma natwe ibiciro bihinduka ngo twunguke.Ariko natwe bizatugeraho kuko hari byinshi bikomoka kuri Peteroli dukoresha. Ni byiza ko ibiciro bikomeza kugabanuka kuko tubyungukiramo ndetse bikanakomeza gutuma ubukungu bwacu bukomeza gutera imbere tugana iterambere rirambye.
Ikibazo: Nitwa Diana Adamson, nkaba ndi umwarimu hano muri Amerika. Ndi kumwe na bagenzi banjye, nkaba ndi muri gahunda dukora yo gufasha mu mahugurwa y’abarimu mu Rwanda. Twishimiye kubakira hano iwacu kuko namwe mwatwakiriye mu Rwanda. Dutekereza ko mufite abarimu bakorana umurava kandi bakorana n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere igihugu cyabo. Nifuzaga rero kubashimira uruhare rwanyu mu gutekerereza u Rwanda ejo hazaza heza h’u Rwanda binyuze mu burezi. Murakoze.
Perezida Kagame: Murakoze Boston, Massachusetts. Hano habaye mu rugo ku Banyarwanda benshi bahatuye, tukaba twishimira kuba hano igihe cyose tuba twaje.Tunishimiye kandi Abanyarwanda batuye kandi bakorera hano.Tuzakomeza kwishimira kubakira mu Rwanda ndetse munafatanya natwe kwandika amateka mashya y’igihugu cyacu.
Ikibazo: Nitwa Iragena Jean Leon. Nkaba ndi umunyeshuri muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Ejo muri Harvard, mwagarutse ku byerekeye ingufu mu Rwanda, muvuga ko mu myaka itatu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi agera kuri 70% by’Abanyarwanda. Ariko nifuzaga kubaza niba kubura amashanyarazi bizagabanuka kuko iterambere ritazagerwaho amashanyarazi akomeza kubura cyane cyane muri business district y’Umujyi wa Kigali. Murakoze.
Perezida Kagame: Ariko ndumva ibyo byombi narabivuze: Navuze ko tureba izamuka ry’amashanyarazi ariko tukanareba izamuka ry’umubare w’abafite amashanyarazi. Ndumva rero ubwo ibi byombi tubizirikana, ikibazo wavuze kizakemuka.
Ikibazo: Murakoze Nyakubahwa Perezida, nitwa Marcel Urayeneza nkaba naturutse Chicago muri iki gitondo. Mfite ikibazo kerekeye uburezi: Ikibazo cyanjye kirebana n’ijambo mwavugiye ejo kuri Kaminuza ya Harvard, aho mwavuze ko u Rwanda ruri gukora byinshi mu guteza imbere uburezi, munavuga kaminuza yaje gufatanya namwe mu guteza imbere uburezi. Nkorana na kaminuza ya Gitwe, nkaba nabashimira kuba mwarafashije iki kigo muri gahunda gifite yo guteza imbere uburezi bw’abaganga mu Rwanda. Ikibazo mfite ni uburyo twakorana n’abafatanyabikorwa ba Leta kugirango natwe tubashe guteza imbere gahunda z’ikigo cyacu.
Perezida Kagame: Ndakeka hari uburyo buhari bwo gutuma iyi mikoranire uvuga ibaho. Ubwo ubonye akanya twagufasha tukaguhuza naho baterankunga.
Murakoze!