Kigali, 27 Mutarama 2019
Mbanje kubasuhuza. Mwiriwe.
Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuri Kiliziya Gatolika, abayoboke bayo, ndetse n’abaturarwanda twese muri rusange.
Mu izina ry’Abanyarwanda, ndagira ngo nifurize Musenyeri Antoine Kambanda, Archbishop mushya wa Kigali, imirimo myiza. Abaye uwa gatatu ushinzwe uyu murimo.
Ikizere Nyirubutungane Papa akugiriye, kirerekana akamaro wagiriye abo wayoboye muri za Paruwasi na Diyosezi wagiye ushingwa. Tukwifurije ishya n’ihirwe kandi tuzagufasha uko dushoboye kose kugira ngo uzashobore kuzuza izi nshingano nshya uhawe.
Ndashimira kandi Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku buryo yayoboye iyi Kiliziya mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’Igihugu cyacu.
Turashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu gufatanya n’Abanyarwanda, cyane cyane mu gutanga serivisi zitandukanye, harimo iz’ubuvuzi n’uburezi ku baturage bose, ari ntakuvangura bishingiye ku madini cyangwa ibindi.
Tubashimiye akazi keza mukora, kandi turabasaba gukomeza, ndetse mugakora n’ibirushijeho.
Bumwe mu buryo bwo gukora ibyo, ni ugukomeza gusangiza abandi ubunararibonye inzego za Kiliziya zifite, cyane cyane abakora muri izo serivisi. Ibi byadufasha guhuza ibikorwa byacu no kuzamura ireme ryabyo.
Imyaka hafi ibiri irashize, nkuko byavuzwe, ubwo nagiriraga uruzinduko i Vatikani, Papa mu biganiro byiza twagize, haza ndetse no kuvamo gusaba Imana imbabazi mu izina rya Kiliziya yose, kubyo baba batarujuje neza mu myaka ishize, mu mateka mabi y’Igihugu cyacu.
Ibyo twarabishimye, turanabimushimira Papa Francesco, ko yashishoje, bityo ibi byose bigashoboka, kandi bigashoboka ku buryo bwo kudufasha kongera kubaka igihugu cyacu, kongera kubaka umuryango nyarwanda.
Iyi ni intambwe ikomeye yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye, kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’Igihugu cyacu n’izindi nzego harimo n’iza Leta, irusheho gusobanuka, tudashingiye ku mateka, ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.
Reka rero dushyire inyigisho za Papa mu ngiro, zitwubake mu mitima yacu nk’abihayimana ndetse n’abemera.
Turashaka ko Kiliziya ikomeza kuba umufatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda, no mu gusigasira umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge kwiyubaka kwacu gushingiyeho.
Ndagira ngo nganishe mu gusoza iri ijambo, nshimira ubufatanye buranga amadini atandukanye akorera mu Gihugu cyacu.
Ntabwo ibi tubifata nk’ibisanzwe, cyane cyane iyo turebye ibibera ahandi, ndetse tukibuka bimwe muri ayo mateka yacu, ibyo bidutera kwifuza ko iyi ntambwe dutera, ari mu madini, ari no hagati y’amadini n’izindi nzego mu Gihugu byarushaho gukomera no gutera imbere.
Aha ndagira ngo nshimire Impuzamadini ya hano iwacu mu Rwanda iyobowe na ba Musenyeri Kambanda na Laurent Mbanda, ukuriye Abangilikani mu Rwanda.
Ibyo birafasha n’abandi bayobozi babyitabiriye, bagatanga umusanzu wabo, ndavuga abayobozi b’amadini. Bityo idini, amadini akarushaho kumvikana neza, ndetse bigatuma abayakoresha cyangwa abayakoreramo nabi batabona umwanya. Kuko akenshi abakoresha amadini nabi biradusenyera twese, bisenyera amadini bigasenyera n’Igihugu, bigasenyera n’umuryango nyarwanda. Ibyo rero ndibwirako muri ubu bufatanye byose bishobora gukemuka.
Iyi gahunda y’ingirakamaro ifasha mu gushimangira gukorera hamwe, ndetse ikanateza imbere gahunda y’Igihugu yo kubaka ireme mu madini n’imiryango ishingiye ku myemerere. Kandi, aba Bakristu bose, guhera ku bari hano benshi uyu munsi, n’abari ahandi, icyo badutezeho twese, ari inzego z’amadini ari n’inzego za Leta, ni amahoro, ni ubumwe, ni umutekano, hanyuma byose tukabivanamo amajyambere.
Byavuzwe, sinirirwa mbisubiramo, roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima. Kiliziya isangiye na Leta inshingano yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, bw’abaturarwanda. Ntabwo tuzageza ku Mana abantu batameze neza.
Hanyuma, nonese kuki tutayisanga tumaze kubaho ubuzima bwacu mu buryo bufite intego, bufite ireme, dufasha bagenzi bacu hano ku Isi? Ibyo kandi biri mu bushobozi bwacu.
Ubushobozi kandi bwiyongera bushingiye ku bufatanye. Bityo Imana ikomeze ihe imbaraga, ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda. Iduhe n’imbaraga zo kwiyubaka, zo kubaka Igihugu cyacu, ndetse kubaka birenge n’Igihugu cyacu.
Ndagira ngo nsoreze ku ijambo Musenyeri Antoine Kambanda yavuze mu isoza ry’ijambo rye. Yavuze ikifuzo yari afite cyo kubaka Katederali nshya Ndagira ngo nongereho ko tuzafatanya kuyubaka, tukubaka Katederali nziza, nshya, kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya naho. Ubwo ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu buryo bwo kugira ngo dutere inkunga tugere kuri icyo kifuzo kandi bidatinze.
Ntabwo narangiza ntashimiye Musenyeri Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, imyifatire myiza n’imiyoborere myiza agirana na bagenzi be hano mu Gihugu kandi nk’Intumwa ya Papa isohoza imirimo ye nkuko Papa yifuza. Amutugerezeho, Papa Francesco, ubutumwa bw’ishimwe, kuko atekereza u Rwanda, no mu masengesho ye atarwibagirwa.
Murakoze cyane.