• Banyakubahwa Bayobozi b’Inzego Nkuru z’Igihugu cyacu
  • Bayobozi mu nzego zitandukanye
  • Banyacyubahiro mwese muteraniye hano
  • Banyarwanda, Banyarwandakazi aho muri hose

Ndagira ngo mbasuhuze mwese, no kuvuga gusa ko duteraniye hano kwakira indahiro y’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu cyacu.

Ndabanza nshimire rero abamaze kutugezaho indahiro, mbashimira ko bemeye gukomeza gukorera Igihugu cyacu, cyane cyane ndetse muri ibi bihe bikomeye, kandi ngira ngo mbifurize kuzasohoza imirimo bashinzwe neza.

Sinshidikanya ko n’ahandi mwari muri ku kazi, niyo abantu baba abikorera, nanone bijya ku kuba bakorera igihugu no muri ibyo bikorera. Twese rero icyo tuba dukorera ni ukwiteza imbere. Ntawiteza imbere gusa adateza imbere n’Igihugu. Icyo gihe iyo ibikorwa ari byiza, Abanyarwanda nabo birabafasha mu buzima bwabo busanzwe bagatera imbere.

Birumvikana rero ko abayobozi twese ari uguhora tuzirikana ko ibyo dukora byose twikorera, ndetse byagera ku mirimo abantu baba bashinzwe by’umwihariko mu nzego za leta, birumvikana ko umugozi dusenyera ari umwe wo guteza Igihugu cyacu imbere. Ntituvange inyungu zacu ku giti cyacu n’inyungu rusange cyangwa se ntitubyitiranye, inyungu rusange z’igihugu n’izacu bwite. Niyo mpamvu habaho kuvuga ko  abashinzwe imirimo nk’iyi ngiyi y’abamaze kurahira, habaho no kubibazwa. Buriya no kubirahirira ni cyo byari bivuze.

Ni ukuvuga ko bemeye inshingano zijyanye n’akazi bagiye gukora. Ni inshingano ziremereye zo gukora utikorera gusa, ahubwo ukorera Igihugu n’Abanyarwanda, ndetse bikagera aho biba ngombwa ko ibyo tuba dukora, ibyo dukoresha biva mu nyungu, mu mutungo rusange w’Igihugu, icyo gihe  tugomba kubikoresha neza. Iyo bitagenze neza kubibazwa ndumva atari igitangaza. Ni ukuvuga ngo muba mwemeye no kuba mwabazwa ibijyanye n’inshingano n’imikorere mwemeye gufata uyu munsi.

Ubundi kuzuza inshingano, yego bisaba imbaraga zitari nkeya, ariko noneho bisaba no kwifata neza no kubyitwaramo neza binarenze n’imbaraga ahari dukoresha muri ibyo byose.

Navuze muri ibi bihe turimo by’icyorezo, imirimo nyine irushaho kuremera. Ibihe nk’ibi bidasanzwe, dukora uburyo budasanzwe. N’ubu murabona uko turi hano ntabwo dusanzwe turahira dutya. Nta n’ubwo tutaranarahira dusanzwe twicara hamwe dupfutse iminwa n’amazuru. Icyatumye ntabikora nagira ngo nze kubona uko mvuga. Naho ubundi byari kungora. Ari nanjye ngira igihe cyabyo.

Ibihe bidasanzwe rero abantu bakora ku buryo budasanzwe. Turagenda tubimenyera. Ariko ngira ngo byose tubivanamo inyigisho nyinshi zidufasha guhangana n’ibyo mu gihe gisanzwe, no guhangana n’ibyo mu gihe kidasanzwe. Byose hamwe ubwo ni ukuvuga ko ntabyo tutashobora guhangana nabyo mu bijyanye n’akazi.

Kuri ibyo nari maze kuvuga bibiri by’inshingano no gukora mu bihe bidasanzwe:

Icya mbere, inshingano z’akazi no kuzibazwa ngira ngo bimaze igihe, turabivuga kenshi kurusha uko tunabigaragaza, kubibazwa. Ndetse rimwe na rimwe ahubwo abantu baba babajijwe ibijyanye n’akazi bashinzwe, ku buryo iyo biba byararenze umurongo bigira igihe nyine abantu bakabihagarika kugira ngo dushyire ibintu mu buryo. Ni ukuvuga ngo bifite ingaruka bigira ku bantu. Ibyo ni ko bigenda. Ni ko kubazwa inshingano bimera. Ariko akenshi hari ubwo abantu bakurikiranwa kubazwa iby’inshingano ndetse aho byagaragaye ko zitagenze neza ku nzego zitandukanye hari ibiba biremereye kurusha ibindi ku bitaragenze neza ukabona abantu barikanze. Kuko abayobozi ni twebwe, abafite izi nshingano ni twebwe, abagomba kuzubahiriza ni twebwe uko tuba turi hano.

Impamvu rero tujya hari tukarahira ko twiyemeje ko nitunyuranya no kubahiriza ibyo twakoraga twemeye no kuba twabihanirwa n’amategeko. Hagira ukurikiranwa cyangwa ubihanirwa n’amategeko ukabona abantu barikanze nk’aho ari ikintu gishya. Ntabwo ndabyumva neza. Ntabwo wamara imyaka 5, 10, 20 mu nshingano ziri mu nshingano z’imirimo uba wemeye gukora, warahiriye, uvuga uti ibi ndabyemeye nzi uko bigomba kugenda, twese twumvikana uko twubahiriza amategeko, twubahiriza ibyo tugomba kuri izo nshingano, hanyuma kandi ejo nihagira ubibazwa, nyine kuberako agomba kubibazwa, ngo abantu bikange. Ari we yikange, n’abandi bikange kandi bose twarigeze guhurira ahantu nk’aha tukabirahirira ngo ni ko tuzabikora. Urumva rero ko haba hari ibintu byinshi tugomba kwitondera ariko ni byo navugaga ko inshingano ziremera mu ko twifata muri izo nshingano biba biremereye kenshi kurusha uko tubigaragaza. Akaba ari nayo mpamvu ndetse bivamo kubibazwa. Ariko uwo muco wo ugomba gukomeza nta kundi twabigenza, ntabwo twanyuranya n’ibyo twiyemeje.

Icya kabiri navugaga nanone, nashakaga gusubiramo, kijyanye n’ibihe bidasanzwe n’iki cyorezo. Buri wese arabikurikirana kandi mba ngira ngo mbonereho n’umwanya wo gushimira abantu, ari abayobozi, ari abatuye u Rwanda bose, Abanyarwanda, kumva neza no kugerageza gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo twirinde icyo cyorezo ukuntu bikurikizwa. Iyo nabonye umwanya nk’uyu mba ngira ngo mbibashimire. Ariko ibyo bidusaba ntabwo ari ibiza rimwe gusa cyangwa ngo tuvuge ngo umunsi uyu n’uyu, ibihe bidasanzwe bizaba byarangiye twagiye mu bindi. Muri twebwe twese ntawe ubigena, ntawavuga ngo aho bukera, itariki iyi n’iyi ibintu byose bizaba byatunganye, byagiye ku murongo, twasubiye mu buzima busanzwe. Tubigena ku gice gitoya kuko hari ikidufasha iyo twakoze ibyo twagombye gukora. Ariko ibindi muri rusange uko tubisohokamo n’ukuntu icyo cyorezo niba gikomeza, niba kizageza ryari, ntabwo ibyo tubigena, ntawe ubifitiye ubushobozi muri twe. Ubwo rero icyo biba bivuze ni ugukomeza guhangana n’ikibazo uko giteye igihe cyose kizaba gihari kugeza igihe kizarangirira. Iyo turushijeho kumva rero ibyo tugomba gukora tukabikurikiza, bifasha kwihutisha gusohoka mu bidasanzwe tukajya mu buzima busanzwe.

Nanone ndagira ngo mvuge ko, uyu munsi ubundi ni wo twagennye mu nama ya Leta y’ubushize, mu nama ya guverinoma twagize gusuzuma ikibazo uko giteye, tugasuzuma aho kigeze, ibigomba gukorwa, ibyo twahindura, uko tubihindura, hanyuma tukongera tukagira ikindi gihe tuvuga ngo tuzasuzuma ibintu niba byagenze neza koko ibyo twari twatekereje guhindura uyu munsi, bizahinduka uwo munsi. Hari ibyagombaga kuba rero, ngira ngo byumvikanye nabi ho gato, ariko ntabwo ari ikibazo kinini. Kuko hari n’itangazo ryari ryasohotse ribwira abantu ko itariki y’uyu munsi, ya mbere, ibintu bigiye kugenda gutya. Ariko tuza kwibukiranya, turavuga ngo ntabwo ibintu bigendera ku itariki gusa, bigendera ahubwo ku byabaye kuri iyo tariki. Iyo byabaye neza bikaguha ko kuri uwo munsi ibintu bihinduka bityo, nyine birahinduka. Ariko iyo hajemo ibindi bishya bituma wahindura, kugera kuri ya tariki noneho abantu bakicara koko bagasuzuma ahubwo niba uko twatekerezaga uko ibintu bizagenda ariko byagenze. Rero byatumye tubihagarika ho gato ngo tubanze dusuzume neza ibintu, hari abantu bagomba kuba bikanze, birumvikana. Abantu bamaze iminsi bafungiwe ahantu iyo bakubwiye bati uyu munsi urasohotse uragiye, ugiye kwikorera iby’ubuzima busanzwe, ya tariki yagera bati buretse, bashobora no kuguhitana mu nzira bagenda nyine kubera ko itariki yageze. Ariko rero ubu ubuzima turimo, turihangana tukabigenza uko bikwiriye kugenda, kugira ngo nyine ahubwo bidufashe kuba twabisohokamo vuba.

Ejo, ku itariki ya kabiri, tuzagira inama ya guverinoma, dusuzume duhereye kubyo twasuzumye n’ubushize, mu nama iheruka y’ubushize, turebe noneho koko, hari byinshi nibwira byahinduyeho. Iminsi ibiri gusa. Ubu abantu niba ari no gufunga umwuka bafunge umwuka iminsi ibiri. Nirangira ubwo baraza guhumeka neza. Hari ibindi biza kugomba guhindurwa ho gato kubera ko hari ibyagiye bivuka kuva igihe twakoreye ibyemezo bya guverinoma by’ubushize n’uyu munsi bijyanye n’iki cyorezo, bijyanye na bimwe bituruka hanze.

Muzi ko, erega twe dufite ibibazo byinshi, ni yo mpamvu n’abayobozi uko tumeze baba bakwiye kumenya Igihugu cyacu n’imiterere yacyo, ko bidusaba gukora ku buryo budasanzwe nk’abandi badafite ibibazo nk’ibyacu. Kuba turi igihugu kiraho kidafite umwaro, tugomba kunyura mu bindi bihugu kugira ngo ibyo dushaka biva hanze ya Afurika ndetse rimwe rimwe cyangwa no muri Afurika bitewe n’aho igihugu kiri, biza ku mazi, tunyura mu bindi bihugu. Muri uko kunyura mu bindi bihugu, ibitugeraho bifite byinshi bituzanira, cyangwa se ibisohoka n’ibyo twohereza hanze ndetse byacu twohereza mu mahanga yo hanze nabyo binyura kuri iyo myaro, yaba iya Dar-es-salaam yaba iya Mombasa. Iyo bisohoka cyangwa iyo byinjira bifite uko bidutera ibindi bibazo. Twaje kubona ko hari ibishobora kuba byaraturutse aho cyangwa se byaraturutse mu bihugu bimwe duturanye n’ubwo twebwe twasaga naho ikibazo dufite aho tukigejeje, twabonye ko hari ibindi byinjira kubera iyo migendere n’imigenderanire y’urujya n’uruza hanze y’u Rwanda, hanze y’imipaka, n’ibisohoka bijya hanze y’imipaka. Bishaka ngo tubanze tubyumve neza uko tubigenza bitaza kongera bikatuzamurira ikibazo kandi twasaga n’aho twagifashe neza mu buryo bwo kukirangiza.

Ni ibyo nagira ngo nibutse gusa, abo byahungabanyije ho gato batwihanganire. Birumvikana, ibyo tugerageza gukora byose, inzego zose z’igihugu cyacu dufatanyije, ibyo tugerageza gukora ni ukugira ngo turebe ukuntu twahangana n’ibihe bidasanzwe, n’iki cyorezo. Ariko, tukagenda tunashaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe twese tumenyereye. Ibyo byombi rero iyo bijyana, urumva ko, ari ko dukora ibishoboka byose. Iby’abantu bashobora gukora nta na kimwe tutagerageza. Iyo niyo myumvire ari ku bayobozi, no ku baturage bacu. Ubwo ndibwira ko ari ko byumvikana, tugakomeza kwihangana no gukora ibishoboka byose, dukorera hamwe. Ndibwira ko ntacyatunanira.

Nkaba ngira ngo rero nsoreze hano, mbashimira kandi mbizeza ubufatanye, bityo dukomeze duteze Igihugu cyacu imbere, byaba mu bihe bisanzwe byaba no mu bihe bidasanzwe.

Murakoze cyane!