Ngira ngo ni byiza ko nabanza kubasuhuza. Muraho. Mumeze neza! Iminsi ibaye myinshi tudahura. Ndizera ko kandi mukomeje kuba bazima no kugira ubuzima bwiza. Dukomereze aho.

Duteraniye hano rero mu muhango nk’uko bisanzwe wo kwakira indahiro z’abayobozi, ariko ubu noneho indahiro y’abasenateri. Ndabanza gushimira abamaze kutugezaho indahiro kandi ko muri uko kurahira ni imirimo biyemeje gukorera igihugu cyacu. Ndagira ngo rero ntangire mbifuriza imirimo myiza.

Kandi aba basenateri tumaze kwakirira indahiro, bava cyangwa bahagarariye abantu b’ingeri zitandukanye z’igihugu cyacu. Ni nk’uko bisanzwe, twifuzako abanyarwanda bose, aho baturuka, uko bateye, ibyo bemera, ibyo batemera, bafite uburenganzira bwo kwisanga neza mu gihugu cyacu kandi bahagarariwe bakagira ijwi bagashobora kuvuga ibyo batekereza cyangwa se kugira ngo ibibazo baba bafite by’umwihariko bishobore kumvikana.

Ndibwira ko bazanye rero muri uyu murimo, muri izi nshingano bafite, bazanye inararibonye, bazanye ibitekerezo, bazanye amaraso mashya kugira ngo dushobore gukomeza kubaka igihugu cyacu kandi ku ntambwe ikwiye.

Abasenateri, birazwi, Abanyarwanda bababonamo ababahagariye, bababonamo amaso yabo, bababonamo amatwi yabo, bababonamo uwo mutima wabo ukurikirana ibyangombwa byose bifuza, ndetse harimo no kugenzura imikorere y’izindi nzengo cyane cyane guverinoma.

Nanone nta wabura kuvuga ko imirimo dukora twese ku nzego zitandukanye, ubusanzwe mu gihugu cyacu ni imirimo ishaka imyumvire, ishaka ubwitange, ishaka gukora neza uko bishoboka kandi uko bikwiye. Amateka yacu asanzwemo ibibazo, ibyo bibazo tugerageza kubikemura; ari ibibazo by’imibereho y’Abanyarwanda, ari ibibazo by’ubukungu, ari ibibazo by’ubutabera, n’ibindi bishobora guteza imbere abantu bakagira amajyambere.

Kuri twe rero aho tuva ni kure, n’aho tujya ni kure. Birumvikana rero icyo bidutezeho, ukuntu dutera intambwe. Ntitubura rero ibitwitambika imbere muri iyo nzira, haba hari iby’umwihariko w’igihugu cyangwa se hashobora kuba n’ibya rusange ibihugu bisangira. Ubwo natwe tukaba dufitemo umugabane wacu w’ibibazo tugomba guhangana nabyo tukabikemura.

Muri iki gihe sinakwirirwa mbisubiramo ku buryo burebure, icyorezo duhanganye nacyo cya Coronavirus kimaze igihe. Ntabwo ari twe cyazahaje gusa; cyageze ahantu hose ku Isi. Ubwo rero dufitemo umugabane wacu w’ibyo bibazo twakabaye duhangana nabyo kandi ndibwira ko dutera intambwe, ndibwira ko abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo tukirinde nubwo hari ibiturenga tudashobora kwirinda.

Ibyo tudashobora kwirinda ni, nk’urugero, twirinda virusi ubwayo, ari muri uko kuyirinda hakaza ibindi bibazo bibuza abantu gukora ibyo bakoraga byari bibatunze cyangwa biteza igihugu imbere. Kwifungira mu rugo, mu nzu, ndetse bakakubwira ko udashobora no kugera ku muhanda, ibyo ntabwo dufite uko twabyirinda. Ibyo bituvuna tugomba gukora kugira ngo twirinde virusi. Byahungabanyije rero abantu, ubuzima bwabo, ubukungu, na ya ntambwe yacu twagenderagaho dutera imbere nayo yaragabanutse. Ibyo burimvikana. Ubwo rero ni ukuvuga ko ibibazo twari duhanganye nabyo byikubye inshuro nyinshi.

Iyo ibibazo byikubye inshuro nyinshi rero wowe ukora iki? Nawe ukuba inshuro nyinshi guhangana nabyo. Ibyo wakoraga bigomba kwiyongera, bigomba kwihuta, bigomba kubamo ndetse ubuziranenge nabwo bwiyongereye uko bishoboka.

N’ubundi rero twari dusanganywe ibibazo duhanganye nabyo dukemura, hiyongereyemo ibindi by’icyorezo navugaga. Ubwo ni ukuvuga ngo dusaba buri wese, cyane cyane abayobozi,  kugira ngo nanone bongere intambwe, bongere imikorere kuyinoza, bityo ni bwo twashobora guhangana n’iki cyorezo.

Ndibwira ko uyu mwanya wo kurahira kw’aba bayobozi, ari uwo tubonye nawo wo kongera kwibutsa Abanyarwanda, naho twateye intambwe ibintu bigenda neza, ntabwo tuba dukwiriye kwirara, ahubwo tuba dushaka, dukwiriye gushaka, kugira ngo duhore turi muri iyo nzira yo gukora neza.

Naho ibindi bibazo byose byagiye bivuka, ari ibisanzwe ari ibyo byavutse navugaga, birazwi, rimwe na rimwe namwe mujye mugerageza musobanurire abaturage. Ntacyo tudakora, ntacyo tutagerageza kugira ngo tugabanye ingaruka z’ibyo bibazo. Ariko bajye bareba n’ahandi hose. Ntabwo umuti w’ibibazo uboneka uko umuntu abishaka cyangwa igihe abishakira. Akenshi bibamo kwihangana ariko ugakomeza gukora neza ibishoboka.

Ngira ngo maze iminsi mbona abantu batakamba ku bibazo bya transport ukuntu abantu bibahenda, n’uburyo iyo bava ahantu hamwe bajya ahandi. Icyo ni ikibazo. Nanone umuntu akurikije amateka y’iki kibazo, y’iki cyorezo duhanganye nacyo, uko tugenda tugisohokamo dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byaherako bisubira uko byari bimeze. Ni nako nyine icyo usaba abantu nacyo gikwiye kuba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe, kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere. Ibyo rero barabyiga, turareba ibishoboka. Ariko ku rundi ruhande bivuze ko koko aho abantu bashobora kumva ko kugenda bibahenda, bibabangamiye, ubwo nayo ni intambwe twateye. Kubera ko aho tuva ni uko…. ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda. Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna. Ubwo turashaka ikibazo aho kiri mu kugira ngo abantu bashobore kugenda, hanyuma nacyo dushake umuti wacyo. Ariko icyo kiroroshye kurusha ko twicaraga mu rugo ntitugire n’aho tujya ahubwo.

Ndagira ngo rero mwese mbashimire, kandi mbasaba ko twakomeza gukora ibishoboka byose tugahangana n’ibibazo bitureba nk’u Rwanda ndetse dufatanya n’abandi bo mu karere cyangwa b’ahandi ku Isi kubera ko iki kibazo kiri ahantu hose.

Murakoze rero, mugire umunsi mwiza, mugire akazi keza!