Inteko Ishinga Amategeko, 25 Kamena 2015
Mwaramutse neza mwese,
Ndagira ngo mpere ku bayobozi b’Ikirenga b’Igihugu cyacu,
Namwe mwese muri hano mu Nteko,
Mbashimira imirimo ifitiye igihugu no kuba twahuriye hano kugira ngo dusoze uyu muhango wo kwakira abagiye mu myanya, bafite inshingano zitandukanye zo gukorera Abanyarwanda.
Ndagira ngo rero mbwire abo bayobozi ko twishimiye indahiro yanyu no kwitanga kwanyu n’ubushake mufite bwo gukorera igihugu cyacu ubwo sinshidikanya ko ibyo mwarahiriye muzabyubahiriza uko bikwiye.
Ndagira ngo mbasezeranye ko, ni ibisanzwe, abo musanze bazafatanya namwe kugira ngo mwuzuzanye muri iyo mikorere myiza uko tubibatezeho.
Ndagira ngo nibutse ko muri izo ndahiro, ibyo twemeje gukorera igihugu cyacu, bitari ugukora nk’abapagasi. Ntabwo umuntu azinduka mu gitondo ngo ajye ku kazi gusa, imashini cyangwa umuntu yandike ko yahageze, isaha iyi niyi, n’iyo umuntu yagera ku kazi ntagire icyo akora, ariko wahagereye igihe ukaza gutahira igihe. Birashoboka ko abantu bakora batyo rimwe na rimwe, mu bapagasi hari abakora batyo, ariko ngira ngo icyo tubatezeho ari mwe murahiye uyu munsi n’abandi barahiye ikindi gihe, ni ugukorera nk’abantu bikorera. Ni ugukora abantu batekereza abo dukorera, igihugu cyacu, icyo turi cyo, ucyo dushaka kuba cyo, tukagikorera. Abanyarwanda n’u Rwanda tukabaho neza nk’uko bikwiye, nk’uko abandi bantu ku isi babyifuza.
Mpereye kuri ibyo rero, uko abantu bashaka kuba, barakuba. Iyo ushaka kugera ku byiza, ubigeraho. Iyo ushaka kunyura inzira zoroshye cyangwa ngufi, ari cyo utekereza ntumenye gutanga igikomeye kugira ngo ugere iyo ujya ni yo cyaba gisaba kunyura mu nzira igoye, iyo utabikoze ntugerayo.
Ni uguhitamo rero, kandi ngira ngo n’ubundi twahisemo, ni ukubisubiramo gusa. Guhitamo ntawe uguhitiyemo, iyo utiyubashye ntawe uzakubaha, nta na rimwe. Usibye ko n’iyo wiyubaha, haba hari abatakubaha, ariko ibyo ntacyo bitwaye. Ikindi cy’icyo turi cyo. Dushaka kuba cyo, ndibwira ko atari n’ikintu cyacu, cy’Abanyarwanda. Abandi bo, babigezeho. Twebwe nk’Abanyarwanda cyangwa nk’Abanyafurika, turacyari mu nzira yo gushaka kuba icyo dushaka kuba cyo. Ni inzira ndende, buri munsi twibutswa ko ari inzira ndende, ndetse bamwe bagacika intege. Bakagwa ku ruhande rw’inzira, bakava mu urugendo, bagategereza undi wabagoboka, wabagira icyo ashaka ko baba cyo, kurusha kugira icyo bo ubwabo bashaka kuba cyo. Iyo utekereza gutyo, icyo nicyo ubona. Hari abaguhagurutsa, bakakugira icyo bashaka ko ubacyo. Icyo bashaka nicyo bakugira cyo. Ntabwo bashobora kwemera ko uba icyo ushaka kuba cyo. Abayobozi muri hano, ibi nibyo navugaga igihe navugaga ibyo gukora nk’abapagasi. Ikibihindura ni ugukora cyane, gukora ibikomeye bituma dushobora guhitamo icyo dushaka kuba cyo aho kugirango abandi baduhitiremo.
Icyo mvugira ibi, ni ibiri kuba ubu. Ubu tuvugana, hari ibiri kuba muri uru rugamba turwana rwo kwihitiramo icyo dushaka kuba cyo, aho kugirango abe ari undi uza kuduhitiramo icyo ashaka ko tuba cyo. Ibirimo kuba, ntabwo aribyo byonyine ariko bitwibutsa uburyo uru rugendo turimo rwo kwihitiramo icyo dushaka, kwihitiramo abo dushaka kuba bo, kwihitiramo ahazaza hacu uko tubishaka, rukomeye
Dufite umwe mu bayobozi bakuru bacu, umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, umujenerali akaba n’umwe mu barwaniye ubwigenge ndetse no kubohora igihugu cyacyu kugeza uko kimeze ubu, akaba ndetse anakomeje kurwana mu rugamba rugana ku kuba abo dushaka kubabo. Yafatiwe I London arafungwa, kandi ari umuyobozi wari ugiye gukora ibijyanye n’inshingano ze, afungwa agiye kurira indege agaruka mu Rwanda. Ibyo bimaze kuba twabwiweko ifatwa rye ryari ryasabwe na Esipanye, ikindi gihugu. Byatangiye ari U Bwongereza, hanyuma bigera kuri Esipanyi, kuko ngo uyu muyobozi ashakishwa na Esipanyi “ku byaha” ngo yaba yarakoze.
Twanabwiweko U Bwongereza bufite inshingano buhabwa n’amategeko zo kohereza uyu muntu muri Esipanye. Ntibigeze banareba ibimenyetso, ntacyo bibabwiye kumufata uko biboneye, ikibashishikaje ni ukumutanga. Ngo ni inshingano bahabwa n’amategeko. Kuriya ni ukubogama. Inshingano zitangwa n’amategeko zirabogama kuko U Bwongereza bwiyibagije ko bufite izindi nshingano. Izo nshingano ni uko: Uyu ari umuyobozi mu gihugu cy’U Rwanda, igihugu gifite abaturaga biyubaha, bativanga mu by’abandi, abaturage bashaka kwihitiramo icyo bashaka kuba cyo. Atari U Bwongereza, atari U Bufaransa, atari Esipanye ibahitiyemo. Ibi ntibizigera bibaho.
Kugenda bagafata umuyobozi mu by’umutekano ku muhanda nkuko wafanda abandi bakozi b’ibibi bose! Kuri bo, nta nshingano badufitiye nk’u Rwanda, nk’umuyobozi muri iki gihugu, umuntu ufite ubudahangarwa; kuberako hari izi nshingano zindi bafitiye Spain.
Ariko nimugerageze murebe kure muri iki kibazo. Mbere na mbere byatangiye ari U Bufaransa, hakurikiraho Esipanye none haje U Bwongereza. Sinzi uzakurikiraho. Abo bose baba bagamije kudutesha umwanya, kudutesha umutwe, kwerekana agasuzuguro bafitiye u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange. Aka ni agasuzuguro gakabije. Ibyo muri Afurika, ibyo mu Rwanda ntaho biri na hamwe mu byo batekerezaho iyo bagiye gufata umwanzuro cyangwa se gukora amahitamo runaka. Ntabwo ari ubwa mbere, nta nubwo ari ubwa nyuma.
Ibyo byose bigira ingaruka zo guhungabanya no kugaragaza imigambi mibisha bafite ku Rwanda n’Abanyafurika, ku bwabo ibyo aribyo byose kuri Afurika cyangwa ku Rwanda ntaho bigaragara iyo bigeze ku guhitamo. Ibi si ubwa mbere kandi si n’ubwa nyuma, ibyo ndabizi.
Ariko ikiremwa muntu gishyira mu gaciro, Umunyarwanda ushyira mu gaciro, Umunyafurika ushyira mu gaciro, cyangwa se undi muntu ushyira mu gaciro wo muri biriya bihugu ntiyakwemera ibintu nkibi, ntibishoboka, ntibishoboka na mba.
Rimwe na rimwe mba numva nta byumva, ariko reka mbivuge muri ubu buryo: ntekereza ko ari byiza, mba numva nezerewe kuko byose biba kuri twebwe Abanyarwanda. Wenda biramutse bibaye ahandi hantu byahita birangira, ariko hano biba ku Banyakuri, Abanyakuri biyemeje guhaguruka kandi bazahora baharanira kurwanya ibi.
Nishimira ko bariya bantu aritwe bahitamo gukorera ibi, bahitamo u Rwanda ngo rukorerwe ibi kandi twiteguye kubikora mu nzira zitandukanye. Nta mbaraga z’ubutunzi, imbaraga za gisirikare, ikoranabuhanga cyangwa se izindi biriya bihugu byiratana.
Ariko dufite ikintu kimwe cyangwa ibintu bitandukanye. Dufite imbaraga z’umutima, dufite imbaraga zo kudateshwa agaciro, dufite imbaraga ziterwa n’uburakari bwo guheranwa n’agasuzuguro, imbaraga ziterwa no gutukwa, imbaraga zituruka mu burakari bwo gukubitwa ku bikuta; kuko iyo ibyo bibaye, ukaba nta kintu usigaranye wubakira kuri izo mbaraga z’umutima ukagaruka wuzuye imbaraga.
Dufite imbaraga zo kudatsimburwa. Dufite imbaraga zituruka mu gahinda twatewe n’amateka yari agamije kudusiba ku isi ariko bikananirana. Abagerageje cyangwa abari inyuma ya Jenoside yabaye hano mu Rwanda, ntibabigezeho kuko batashakaga kubigeraho cyangwa kuko bahinduye ibitekerezo cyangwa se bashatse kutugiririra impuhwe; ahubwo bananiwe kubigeraho, rero ubwo batabigezeho ntibazigera babigeraho. Uyu munsi sibwo bazabigeraho.
Abantu bashobora kumva ko bashobora kuduca intege ariko ntibateze kubigeraho, turi abantu bihaye agaciro, abantu bafite imbaraga zo kutemera akarengane gakabije gutya.
Nkunda gusoma ibiterezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, nkasoma ibintu nkekako ari iby’Abanyafurika b’imburamukoro zihabwa agaciro zidakwiye zandika ifungwa rya Karenzi rikwiye kuko igihe kigeze ngo ubutabera butangwe, bakavuga ngo ubwo abacitse ku icumu bahawe ubutabera igihe kirageze ngo n’abandi bahabwe ubutabera.
Bavuga ko abakorewe Jenoside bahawe ubutabera, ubu ari igihe cyo guha abandi ubutabera. Icyo ntekereza kuru ibi, amateka y’igihugu cyanjye ari nacyo cyanyu atari amateka dusoma mu bitabo. Ni amateka twabayemo. Mu mutwe naratekereje nti, oh, ni ukuvuga ko abakorewe Jenoside ubu bamaze kurenganurwa! Ariko se abo bacitse ku icumu, abo bantu bahigwaga muri Jenoside, mbere y’uko Jenoside iba….ese abo bantu turi kuvuga baratekerezaga bati, oh, mureke Jenoside ibe noneho nyuma tuzahabwe ubutabera! Mu y’andi magambo, ntacyo byari bitwaye kubura abantu miliyoni imwe mu gihe nyuma hari kuboneka igisa n’ubutabera. Uyu muntu ukorera umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wabivuze ashobora kuba yari yataye umutwe. Ntabwo twigeze dukenera Jenoside mu Rwanda. Niba hari abandi bantu ayishakira, nabitange nk’ inama. Ntitwigeze dushaka, muri ibyo byombi, ni nk’aho Abanyarwanda bahisemo ubutabera nyuma Jenoside ikaza mu gihugu cyabo . Ese ubundi bamaze guhabwa ubutabera?
Iminsi yose, baba bari ahantu hose, bashakisha, bahiga abantu mu by’ukuri barwanye, batanze ubuzima bwabo kugira ngo bahagarike Jenoside, ahubwo bagakingira ikibaba ndetse bakumva bishimiye kwifatanya n’abantu bayikoze. Barabikora. Iyo mirwa mikuru yuzuyemo abantu bakoze Jenoside mu Rwanda. Niba uri kuvuga ko abayihagaritse bagomba gukurikiranwa kubera bayihagaritse, cyangwa ku bw’amakosa ashobora kuba yarakozwe n’abantu bamwe muri icyo gihe, noneho ukabiha uburemere bumwe na Jenoside, aho navuga ko biterwa no kuba hari ibyo uha agaciro ibindi ukabikima. Ese kuki badasubiza amaso inyuma gato mu mateka yabo? Noneho, wasanga ayo mateka ashobora kuba yari kubigisha ko bashyikiriza ubutabera abahagaritse abakoze Jenoside y’abayahudi. I Nuremberg, bashobora kuba bari gucira imanza ibihugu byishyize hamwe bikarwanya igihugu cyakoze iyo jenoside n’abo bari bafatanyije mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi (Allied Forces), bashobora kuba bari gushinja ndetse bagacira imanza abarwanyije Abanazi. Kuki se bitabaye? Ni ukubera ko biterekeye Afurika.
Uyu munsi rero, izi nkuru zose mwumva, ndetse n’ibyo bo batajya bavuga, byinshi. Espanye irashaka umuntu wo mu Rwada, imushakira icyo ari cyo cyose. Espanye ntiyigeze isaba u Rwanda gushyikiriza abantu ubutabera cyangwa ngo irusabe ko baganira ku bintu ibyo ari byo byose bakeneye ko twaganira byerekeye ibyo bafite mu mutwe bijyanye n’ubutabera. Ahubwo inshuro nyinshi usanga ari u Rwanda rwagiye muri Espanye rukababaza ruti “Ni ikihe kibazo gihari?” Oya, ni nk’aho ntacyo bagomba kuvuga, bakazategereza ko hari umuntu ujya hanze, cyangwa baremye izi manza mu by’ukuri kugira ngo babangamire abantu mu gihe bashaka kujya aho ari ho hose gukora gahunda zabo.
Ariko nkuko twicaye hano, bacamanza turi kumwe n’abandi, bamwe muri mwe barahiye uyu munsi, mwambwira, abantu bahugukiwe ibintu bijyanye n’amategeko, nkeneye kumva igihe amategeko y’ibihugu nk’iki cyacu cyangwa iby’abandi aba aciriritse cyane agakorera munsi cyane y’ibindi bihugu ku rwego ibihugu byacu byavuga biti Oya…kugeza aho ibyo bihugu bivuga ngo “ dore! turatekereza ko umuntu runaka yakoze ikintu runaka mu gihugu cyanyu, turamushaka hano ngo abibazwe”. Ndetse bikagera aho ibyemezo nk’ibi bifatwa n’abacamanza bo ku rwego rw’umudugudu. Abacamanza bo ku rwego rw’umudugudu. Imidugudu nk’iyi y’iwacu. Maze abo bacamanza bikorera kugiti cyabo bakiha ububasha bwo guhamagaza abantu babwira ibihugu ngo turashaka minisitiri wanyu. [Batunga abantu intoki]. Ibi bifite icyo bivuze. Bifite icyo bivuze.
Iki kibazo twakiganiriyeho ubushize mu nama y’abakuru b’ibibugu na za Guverinoma z’ Uburayi na Afurika. Iki kibazo kandi cyaganiriweho mu nama ya Afurika yunze ubumwe. Ariko buri gihe bahitamo kukibika kuko bashaka ko ibintu nk’ ibi bihora bigaruka iteka. Ibi rero ni amateka ahora yisubiramo mu buryo butandukanye. Ni ugukomeza k’ ubucakara, ubukoroni, agasuzuguro, gusumbanisha abantu, kuburyo ubwira umunyafurika umutunga urutoki uti “mwebwe mwagenewe kuba hariya”. Ntitukiri abanyafurika bagenewe kuba aho.
Icyakora hari abanyafurika bakiri aho. Ndetse bari muri twe. Turicarana, tugasangira tukabana. Aba rero nibo banya Afurika batoranywa n’ibyo bihugu kuberako usanga amaherezo bakorera inyungu z’ibyo bihugu. Urugero rumwe rufatika ndetse rujyanye n’iki kibazo, dufite abanyarwanda baba hanze bahunze ku mpamvu zabo bwite bakavuga ko hari ibyo bahunze bitandukanye.
Ariko bose usanga bafite ibyo bashinjwa hano bagomba kubazwa. Nta n’umwe muri bo udafite ibyo ashinjwa hano. Birahari mu nyandiko. Bamwe mbere yo guhunga bakoraga mu nzego z’igisirikare kandi bakoze ibyaha bitandukanye. Abandi bakoze mu myanya namwe muzi.
Umwe muri bo yakoraga mu biro byanjye. Ndetse ikintu kimwe rukumbi avuga abantu bagomba gutekerezaho by’umwihariko igihe ntandi makuru ahagije bafite – Ikintu kimwe agira yirata ni uko yakoze mu biro byanjye. Ni icyo cyonyine ntakindi. Nyuma yaje guhunga inshuro ebyiri.
Bwambere yivanye mu kazi aragenda nyuma asabye imbabazi ngo agaruke gukora turamwemerera aragaruka akora igihe runaka nyuma akora andi makosa arongera arahunga. Ariko iyo ari aho hanze – ndavuga uyu muntu witwa Himbara – mujya mumwumva buri munsi haba n’ejo hashize ndetse n’ikindi gihe cyose aba avuga kuri radiyo kuri iki bibazo.
Mu by’ukuri aba nibo bantu ibi bihugu bibona ko ari ingenzi ku buryo bafatanya. Muzi impamvu? Imwe muri zo namwe mwabonye ni filimi ya BBC yise “inkuru itaravuzwe” Oya! Ibyo bavuga si “inkuru itaravuzwe”.
Inkuru itaravuzwe ni ikihishe inyuma y’iriya filimi. Inkuru itaravuzwe ni uko ibi bihugu n’abo bantu babyihishe inyuma bashaka kugoreka amateka y’ u Rwanda bakavuga nkana ibihabanye n’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kandi bagizemo uruhare rufatika.
Bashaka rero guhishira uruhare rwabo bavuga ngo “ urabona, ntabwo ari twe. Izi za njiji z’abanya Afurika bicana. Jenoside; Oya ni ugusubiranamo hagati y’abahutu n’abatutsi, kandi ibi ni ibintu bisanzwe muri Afurika, ni ibintu bisanzwe mu Rwanda. Aba birabura basanzwe basubiranamo bakicana. Ni ibintu bisanzwe, twebwe nta ruhare na busa tubifitemo”.
Ibyo babikora kugirango bagumane ububasha bihaye bwo gutegekesha igitugu abanya Afurika. “Yee. Rwose Ntabwo ari twe! Twe turi abantu bo ku rwego rwo hejuru ndiduhwanye na bariya bantu. Rero ntidushobora…”
Ariko mu by’ukuri birengagiza ikosa rimwe rikomeye bakora. Nigute wakwiyubakira ikizere nyamara ukorana n’abantu b’inkozi z’ibibi? Aribo baguha amakuru, ari bo bajyanama bawe, maze nawe ukabahagarararaho uti aba ni abantu abantu bubaha demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ngo baduhungiyeho, leta mu Rwanda yari igiye kubica. Kubica?
Twahindutse abicanyi ryari se? Abo nyine ubwabo bishe abantu benshi kurusha nabo bavuga ko Abanyafurika baba barishe. Mu bo bishe, bishemo abanyafurika. Amamiliyoni y’Abanyafurika.
Ni gute? Ni gute duhinduka abicanyi? Ni gute dutanga ubuzima bwacu ngo dukize igihugu cyacu n’abantu bacu bikarangira turi abicanyi, ngo kuko ufitanye ubucuti n’aba bantu basaze, ahubwo b’abanyabyaha, mu gihugu cyawe ukabakoresha nk’abatangabuhamya ukavuga ngo ariko bano bafite ibimenyetso byizewe ko kanaka na kanaka yakoze ibi, ukoresha abanyabyaha!
Ni gute ukura ishema mu kunga ubucuti n’abanyabyaha? Aba Banyarwanda bakoresha, mu by’ukuri n’abo bagiriye inama abo bataye Karenzi muri yombi ni abanyabyaha hano, umwe muri bo … Umwe muri bo ngo ubu afite ubwenegihugu bubiri. Ni umwongereza akaba n’umunyarwanda, abantu bamubona kuri twitter buri munsi, uyu nguyu yitwa René Mugenzi.
Ni gute ashaka kugira uruhare rudasanzwe rwa politiki mu Bwongereza ndetse no mu Rwanda mu gihe kimwe, bizamugora. Ariko hari undi mugome wahunze igisirikare cyacu, umunyabyaha witwa Marara.
Baragendagenda bakabwira polisi ko Umukuru w’Umutekano mu Rwanda yaje ahari, ngo none barumva bafite impungenge, kuko ngo azabica. OK tuzamugeraho. Ibyo ni bimwe mu byabaye. Kuko uyu mugabo Karenzi yahise atabwa muri yombi nyuma y’aho iminsi ine. Mu by’ukuri ntitwamenye ko aba bantu badufitiye agasuzuguro kugeza aha ariko bo bari babizi.
Bari bamaze kubyandika, abakurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga muri mwe, aba ba Rene Mugenzi, Marara na bamwe mu nshuti zabo z’abanyamahanga batuye muri Kanada n’undi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika
Bari barabyanditse kera bavuga ibijyanye n’ifatwa ry’uyu mugabo taliki 17 Kamena. Bihuriranye n’igihe twabwiwe ko manda zisaba gushyikirizwa ubutabera mu kindi gihugu zavuye muri Espanye. Twe twamenye amakuru ari uko ahagaritswe.
Aba bantu bamaze gushyiraho mu bitekerezo byabo leta y’u Rwanda ikora ku buryo abo bakorana aribo bagena ibigomba kutubaho. Ibi biteye isoni. Ibi birakabije cyane. Ibi bishoboka gute?
Nk’uko nabivuze ubushize, umuntu avuga ngo turi inshuti cyane, tunatera n’inkunga iterambere ryanyu, kandi tunashima n’intambwe mutera. Ariko se utera inkunga iterambere ryanjye ariko ukabifatanya no kunyima icyubahiro n’agaciro byanjye? Umfasha kubwo kunsuzugura se? Ni cyo bivuze? Ushyigikiye iterambere ryanjye ariko nanone ukansuzugura. Ukanyereka agasuzuguro. Uru rugero rw’agasuzuguro rukabije kuba rwakwihanganirwa. Kumbwira ndo dore ngo ntabwo ukwiriye kuba nakwubaha pe.
Ibintu n’uko bimeze. Ubu ingingo bariho n’ugushyikiriza umuntu ubutabera bw’ikindi gihugu, ni gute iyi yaba ariyo ngingo yo kwigaho? Ushaka gushyikiriza uyu mu jenerali w’Umunyarwanda igihugu cya Espanye? Oya ahubwo no kumufata ntiwari ukwiye kuba waranamufashe. Nta shingiro na rimwe rihari ryemererera uwo ari wese guhagarika Umukuru w’iperereza ryacu icyaba cyabaye icyo ari cyo cyose.
Ngo ubutabera? ubutabera bufite inzira bwubahiriza, kandi nayo yubahiriza amabwiriza amwe namwe. Ubwo rero ntacyo navugana namwe, siniyumvisha ishingiro ryanyu iyo muvuga ibijyanye no kumushyikiriza ubutabera bw’ahandi? Hehe se? Espanye cyangwa n’ikindi gihugu ni burenganzira ki bifite muri iki kibazo, kuburanisha u Rwanda, kuburanisha Ukuriye Ubutasi?
Gufata umuyobozi w’urwego rw’ubutasi. Ni ubuhe burenganzira iki gihugu gifite cyo kumuta muri yombi muri ubu buryo? Tuvuge no kuri iri yoherezwa. Nta na kimwe muri ibi bibiri cyangwa se ibirenga gifite ishingiro, nta kindi kitari ubwibone no kubohera abantu mu gasuzuguro. Ibyo nibyo bashingiraho, ibyo rwose kuri bo birahagije. None, niba abantu bavuga itegeko bakanavuga ko baryubaha, ntushobora gufata umuntu utya. Niba ari uku abanyafurika bakwiye gufatwa -nimwibaze dufashe umwe mu bayobozi babo, ku mpamvu iyo ariyo yose niyo yaba ifite ishingiro- hari uwabitekereza?
Ni ikintu gishobora gutekezerwa? Muzi icyakurikiraho. Ariko ku banyafurika biroroshye cyane. Ntekereza ko bamwibeshyeho, murabizi, ku birebana n’iki kibazo cy’abimukira, aba benewacu barohama mu nyanjya ya mediterane, aba bavandimwe, bashiki bacu ndetse n’abana bacu. Uko bafata icyo kibazo, niko bafata umuminisitiri w’umunyafurika, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi. Bashobora kuba rwose ari cyo bamufatiye. Uyu mwimukira, arashaka iki aha? Bazi neza uburyo yakoranye nabo, yakoranye nabo mu bintu byinshi kandi bikomeye. Nguku uko bahinduka.
Ariko nibyo, mu duce tumwe na tumwe, abanyafurika n’abirabura bahindutse abo kwitorezaho kurasa. Bahindutse intego bitorezaho. Murabizi ko iyo abantu bari kwitoza kurasa baba bafite ibikinisho bikozwe mu mpapuro cyangwa mu bindi. Bararasa bagahamya cyangwa bagahusha. Nuko byatugendekeye, abanyafurika n’abirabura muri rusange twabaye intego zitorezwaho kurasa n’abantu bishimisha, uko bashatse kwiga kurasa batwitorezaho. Ngiyo intera bigezeho.
Bashaka gukomeza guha agaciro abanyafurika batacyubahwa n’abanyafurika bagenzi babo bamwe navugaga, ni inkozi z’ibibi n’ibirara ndavuga ba Himbara n’abaterankunga babo. Hari umugabo wahoze ari umucuruzi inaha witwa Rujugiro, twasanze ari we wateye inkunga ikiganiro Himbara yagiriye mu kindi gihugu cy’inshuti. Himbara agaragara avuga ku Rwanda… mushobora gutekereza ibi? Kuki batahamagaye umwe muri mwe ngo agende avuge.
Kuki batumiye Himbara? Kuko afite inkuru mbi yatuvugaho. Ni byiza niba hari inkuru mbi yo kutuvugaho, tuzabyimenyera. Nta nshingano ufite zo kunyitaho, ntugomba no gukurikirana inkuru yanjye mbi. Sinita ku nkuru yawe mbi. Niba hari ikosa rihari, niba hariho ikintu gikwiye gutunganywa kandi kizahora ari icyo gukosorwa bidasubirwaho, tugomba kuba abantu babasha kubona icyo kintu kandi tukamenya uburyo dutunganya ibikwiriye gukosorwa.
Ariko ku wundi muntu gushaka guhindura ukuri ikibi cyaba cyahishiriwe, ntabwo ari uburyo bwo gukora.Ariko nanone ndatekerezeho ko ubu buryo bamaze kumenyera kubukoresha, gusubira inyuma kuri bo ntibishoboka. Buri munsi baryoherwa no gukomeza kubikora nubwo byaba ari bibi kuri twe, kandi biraturakaza buri munsi.
Turaza, abaminisitiri bakarahira, abacamanza, abadepite maze tugahita twigendera. Turagenda tugakora iki? Niba tudasesengura ngo tubyumve.Umuntu wese ushyira mu gaciro, buri munyarwanda wihesha agaciro, uwariwe wese. Ntiwakwemera ko abantu badukorera ibyo bashatse byose kuko babishoboye. Hoya, tuzakorana n’abantu kuko ari ikintu cyiza dukora. Kandi bagomba gukorana natwe, cyangwa bakadukorera ibyiza. Bitari kubera ko babishoboye.
Tuzakorana n’abandi dukore ibikwiye kuko ariko bigomba kugenda. Nabo kandi bakagombye kudukorera ibikwiye, ntibaduhohotere baduhora ubusa gusa kuberako babifitiye ubushobozi. Ubwo rero tugomba gutuza, tukirinda kurakara, kuko wishinze uburakari, hari igihe byagutera gukora amakosa. Rwose, mukomeze mutuze, nanjye nagerageje nubwo bitanyoroheye ariko birakenewe kugirango umuntu abashe gukora ibikenewe. Gutuza muri ibi bihe ni ngombwa cyane.Naho ubundi uburakari abantu bamwe bagutera kubera ibyo badukorera byatuma bamwe muri twe dusara. Ariko ibyo ntibivuga ko twakwemera amakosa abonetse yose yadukorerwa.
Icyo nabizeza cyo nuko ukuri kuzashyira kukajya ahagaragara, niyo byafata igihe ariko birashyira bikagaragara.
Ubuzima twabayeho bwatwigishije kwihangana. Ni ngombwa rero ko twihangana tugategereza ko ibibazo bicyemuka ariko ntibivuze ko ntacyo twakora mu gihe turindiriye. Icyo umuntu akora igihe ategereje nacyo gifite icyo cyivuze. Ntimwicare rero murindiriye gusa, mwihanganye, nimugire icyo mukora hagati aho.
Izi ntambara mubona zimaze igihe, zisaba kwihangana no gutegereza utuje kandi utekereza cyane kandi ukora ibikorwa byangombwa. Cyane cyane bisaba kuba ufite umutima utuje kandi ukaguma wemye utajegajega.
Uwatwiyenzaho wese agomba kumenya ko twiteguye gufata umwanya ucyenewe wose, ubwo namwe ndumva nabaha umwanya wanyu mukajya gutekereza ku ruhande rwanyu , mugatekereza ibyateza igihugu cyacu imbere nubwo tudahemwa guhura n’ibibazo bitudindiza.
Murakoze cyane.