Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali;

Bayobozi b’inzego nkuru z’Igihugu cyacu;

Nyiricyubahiro Marcel Madila Basanguka, Arikiyepisikopi wa Kananga, akaba na Perezida  w’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika yo hagati;

Nyiricyubahiro Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda;

Nyakubahwa Musenyeri Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda;

Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi bo mu Rwanda n’Abepisikopi, inshuti zacu, baturutse mu gihugu gituranyi cya Congo;

Abihayimana mwese muri hano, bashyitsi bahire, n’Abanyarwanda bari hano n’abadukurikira;

Mbanje kubasuhuza mwese.

Uyu munsi, Abanyarwanda dufite ibyishimo by’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yabonye Karidinali. Byavuzwe, ni bwo bwa mbere mu myaka 120. Imyaka 120 ishobora kuba mike, ishobora kuba myinshi bitewe n’icyo utekereza. Batubwiye neza ko Kiliziya Gatolika, turabizi,  imaze igihe kirekire cyane ku isi, imyaka ibihumbi. Murumva rero ko imyaka 120 uba uri muto cyane.

Ariko ikiza cyangwa ikibi ntabwo kigendera ku myaka. Ikiza kiba kiza aho kibereye kiza hose. Ikibi nacyo kiba kibi bitewe n’aho giherereye. Ariko twebwe turireba nk’abari bamaze imyaka 120. Muri iyo myaka 120 turakuze bihagije, tumaze kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza.

Twateraniye aha rero gushimira Imana iyi mpano twabonye muri iyi myaka 120. Icya mbere Karidinali Kambanda tumufite nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda. Yarakuze rero Imana imugira Umusaseridoti. Irongera iramuzamura aba Umwepisikopi. None imugejeje ku rwego rwa Karidinali.

Ibyo rero turabishimira Nyirubutungane Papa Fransisko wagiriye Karidinali Kambanda ikizere, akamuzamura mu ntera, akamushyira mu bajyanama be ba hafi. Ubwo icyo kizere gishingiye ku bushishozi n’umurava Karidinali Kambanda yagaragaje mu butumwa bwe mu Rwanda. Kandi akerekana ko ashoboye kugeza umusanzu we kuri kiliziya yose ku isi.

Umubano w’u Rwanda na Vatikani nawo wafashe intera ishimishije. Tukaba nabyo tubishimira Papa Fransisko wakomeje kugaragaza ubushake bwo kuwunoza, ndetse akosora ibitaratunganye mu bihe byashize, kandi bitari bikwiye no kuba. Ibyo ntabikorera u Rwanda gusa, biragaragara ko abikora n’ahandi ku isi hose. Ibyo rero nawe ntawabura kubimushimira.

Turagushimira rero Karidinali Kambanda urwego ugezeho, kandi turizera ko uzafatanya nabo bashyize imbere gukorera Kiliziya neza, gukorera igihugu cy’u Rwanda neza, gukorera Abanyarwanda neza. Ni ishema, n’icyubahiro, ndibwira kuri we bwite, ariko ni ibyacu nk’u Rwanda n’Abanyarwanda twese, ndetse tutitaye cyane ku buryo twemera, imyemerere ijyanye n’amadini.

Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi n’umurimo mwiza akora cyangwa yakoze, yaba mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga, twese turishima. Ikizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu. Aba ari intore mu nshingano arimo, ariko akaba n’intore mu gihugu cyacu ari nacyo cye. Ibyo rero ndibwira ko bizafasha Karidinali Kambanda kurangiza neza icyo Imana imwifuzaho n’ibyo Abanyarwanda muri rusange babona kandi bateze kuri Kiliziya Gatolika.

Nk’uko rero dusangiye ishema n’ibyishimo, tugomba no kumufasha muri izi nshingano, akazasohoza ubutumwa bwe neza.

Mu mateka maremare hano mu Rwanda Kiliziya Gatolika ifite, yabaye umufatanyabikorwa mu mibereho y’Abanyarwanda, yaba mu burezi, ubuzima, no mu iterambere muri rusange. Kiliziya Gatolika yafatanyije n’inzego za Leta, ifatanya n’Abanyarwanda, ifatanya ndetse n’andi madini muri ibi bikorwa. Ubu bufatanye rero burakomeje, bukwiriye gukomeza, ndetse bukwiriye guhabwa n’imbaraga zindi nshya nk’uko tugenda twunguka n’abayobozi kuri izi nzego bashya, nk’uko Kambanda yagizwe umu Karidinali  kuri uru rwego.

Iby’uko ayo amateka y’ u Rwanda naya Kiliziya hagiye haba rimwe na rimwe ibitaragenze neza cyangwa ingorane zitandukanye, ndetse biza no guhungabanya ubuzima bw’igihugu, ibyo ntabwo ari byo twashyira imbere. Ngira ngo ibyo twabivanyemo isomo. Twumvise icyabuze icyo gihe. Turashakisha icyo ari cyo cyose cyatuma bitasubira, kandi tugatera intambwe tugana ubundi buzima bwubaka ubufatanye kandi bwubaka igihugu n’abantu bagituye.

Rero ndibwira ko Karidinali Kambanda n’abandi bazaba bafatanyije nawe, we ubwe azahera no ku mateka ye yavuzwe na mbere nayo nasubiyemo. Ayo mateka afite inyigisho nyinshi ku bibi byaba byarakozwe bidakwiriye kuba bikorwa. Ariko ubu turi mu nzira y’ibikorwa byiza, no mu bufatanye, mu myaka ishize makumyabiri n’indi. Iyo nzira tuyimazemo igihe.

Gushaka gukora neza, gukora ibyiza, ubufatanye, kubaka, ntabwo bigira ubwo bihagarara. Nta nubwo bigera igihe ngo abantu bumve ko bageze ku byiza byose bashakaga. Ni ibintu rero tugomba guhora dukora buri gihe cyose.

Ariko intambwe imaze guterwa. Dukomeze dutere izindi ntambwe kugira ngo tugere ku ntego yo kubaka abantu, ubuzima, amadini, amatorero, Leta, twese dufatanye tugerageze dukore ibyiza dukwiriye kuba dukora, kandi dufitemo inyungu. Kandi tukabikora twumva ko buri wese akwiye kubyibonamo, akwiriye kumva ko yatanga umusanzu we, kandi abifitemo inyungu, bitari ibya bamwe cyangwa abandi.

Ibyo rero, Karidinali Kambanda n’abandi bayobozi ba Kiliziya Gatolika muri hano, ndetse na Vatikani navuze, dukurikije n’inzira tubona mu bikorwa, uhereye no kuri Papa Fransisko agaragaza, ashyize imbere, natwe ntitwabura gutanga umusanzu wacu kugira ngo ibintu byihute, ibyiza abe ari byo bitera imbere, ibibi tugende tubisiga inyuma, bityo, twubake Kiliziya Gatolika , twubake u Rwanda, ndetse tugire ubufatanye hagati yacu, n’indi myemerere y’andi madini.

Nagira ngo nsoza, nongere nifurize mwese abakiristu, abayobozi b’Idini Gatolika, n’andi madini, Abanyarwanda mwese mbifurize ishya n’ihirwe, tubyifurize Kambanda. Uyu munsi wabaye uwe wo kumwakira no kumushimira urwego agezeho, no kumwibutsa ko inshingano ziyongereye. Izo yari afite ejo hashize, ubu, ejo hazaza, bishobora kuba byikubye kabiri. Ubwo rero urumva ko nubwo agenda akura mu myaka, ariko  n’imirimo niko yagiye yiyongera. Tuzagerageza twese hamwe kugutera inkunga, gutera Kiliziya Gatolika inkunga n’abo mufatanyije mwese, kugira ngo icyo twifuza tukigereho.

Nagira ngo rero mbashimire uyu mwanya, ubutumire, hanyuma mbizeza ubufatanye nk’uko nabivuze. Mwese mugire amahoro y’Imana.