Mwiriwe neza mwese,
Nagira ngo mbanze mbashimire iyi minsi mumaze. Mwatangiye ejo? Ejo njye nari mu bindi, nari ahandi ariko narakurikiraga, nari kumwe namwe. Ndabashimira akazi keza rero.
Unity Club n’amateka yayo umuntu ashatse yayibonamo ibintu byinshi kandi byiza, by’ingenzi. Kimwe cya ngombwa umuntu akwiye kuyibonamo, iduha umwanya wo guhura, tukaganira, tugatekereza, ndetse tukongera tukabaho ubuzima twanyuzemo bw’imyaka myinshi. Ubu turasubira inyuma tukaba muri bwa buzima bw’imyaka 30 ishize, 25, 20…
Bwari ubuzima bukomeye, ariko ni n’ubuzima bwigisha. Hari byinshi twabuvanyemo. Ubwo buzima rero uko bukomeye, ni nako bwubaka: Bwubaka abantu, bwubaka n’igihugu ndetse. Unity club rero iduha uwo mwanya ndetse ikanaduha no kongera gushaka muri Ndi Umunyarwanda byinshi bikubiyemo, byadufasha gukomeza kwiyubaka nk’abantu, cyangwa se kubaka igihugu.
Ndi Umunyarwanda, nayo ifite ibintu byinshi umuntu ayibonamo cyangwa ayumvamo. Reka mbanze ndetse mpere aho bikwiriye kuba bitangirira:
Ndi Umunyarwanda icyo tuyumvamo cyangwa n’uyu munsi Unity Club icyo idufasha kugeraho, ni ugutekereza uburyo umuntu, abantu, biyubaka cyangwa se igihugu cyiyubaka.
Iyo uvuze ibyo rero, uba uvuga politiki. Politiki niko imera. Ndetse niyo ishingirwaho ibi byose twavugaga n’ibyo Wilkens yari amaze kuvuga mu ijambo rye, iby’Abarinzi b’Igihango batubwiye, cyangwa se ibyo twabwiwe byabo bakoze, byose bishingira kuri iyo rusange y’abantu, ya society, uko babaho, uko bahitamo ibyo baba cyangwa uko bakora imirimo yabo ibareba muri rusange.
Reka mpere kuri icyo rero navuze, kuri Politiki.
Mu bitekerezo bya Politiki no kwiyubaka cyangwa kubaka igihugu, ahenshi haturuka n’ibibazo, ubundi umuntu, uko washaka kubaho ubuzima bwawe ku giti cyawe nk’umuntu, ari mu bitekerezo byawe, mu bushake bwawe, mu myumvire yawe, ukavuga uti njye uku niko nshaka kubaho nk’umuntu.
Ubundi umuntu abifitiye uburenganzira. Wowe nk’umuntu ufite uburenganzira bwo kubaho ubuzima bwawe uko ushaka. Byaba bibi bizakugiraho ingaruka, byaba byiza bizakugirira inyungu nyine.
Politiki rero icyo ifasha kenshi itandukanya ibintu, uko wahitamo kubaho ubuzima bwawe nk’umuntu. Ntabwo ushobora kubiheraho ngo uvuge ko ugiye guhitiramo n’abandi uko babaho ubuzima bwabo. Oya.
Ibyongibyo, iyo uteye iyo ntambwe ukava ku kwihitiramo uko ugiye kubaho, uko wari ukwiye kubaho, cyangwa ushaka kubaho nk’umuntu ku giti cyawe, ugashaka kubizanamo abandi, ubwo ni ukuvuga ngo wagiye muri politiki.
Ubwo wagiye muri politiki rero, kandi ushaka kugena uko abandi babaho, abo bandi bagomba kubigiramo uruhare. Ntabwo wabagenera, ntabwo ushobora kugenera abandi bantu uko babaho kubera ko ari ko wabihisemo wowe. Utabibabwiye, utabivuganye nabo, utumvikanye nabo, kugira ngo nabo bahitemo niba babyemeye, niba bafatanya nawe, niba bumvikana nawe, ko ubwo buzima ari bwo abantu bose bagiye kubaho. Iyo bigeze aho ubwo ni politiki.
Politiki abantu bashyira hamwe bakumvikana, ndetse n’ababamo abayobozi cyangwa abajya imbere y’abandi, bikunda cyangwa bigenda neza kubera ko bafatanyije n’abandi kugira ngo mwumvikane uko ubuzima bwanyu bugiye kubaho.
Reka nongere kuri ibyo mbaha urugero. Mu mateka mugomba kuba mwaganiriye hano hari byinshi mwavuze byahise birebire. Igice kinini cy’iyi Ndi Umunyarwanda kijya kubaho, abantu bajya mu ntambara zo kwibohora n’izindi, aho byaturutse, hamwe muri aho murahazi.
Hari igihe byabaye, murabyibuka, murabizi, aho abayobozi b’igihugu hano bavuze ngo igihugu ni gitoya. Ni gito ntabwo Abanyarwanda bagikwirawamo! Abari hanze ni mugume aho hanze, dushake uko abakirimo bakibamo ariko mwebwe mugume hanze. Murabyumva rero bya bindi navugaga.
Umuntu, cyangwa abantu bamwe, bahisemo kugenera abandi uko bagiye kubaho batabifitemo uruhare. Niba mubyibuka kandi abandi, muby’ukuri, iyo mvugo yo kuvuga ngo u Rwanda ni urw’aba barurimo, abandi mugume hanze! Niba mutari mubizi reka mbibabwire: Nicyo cyihutishije n’abantu gushaka kuba muri uru Rwanda.
Ndetse ntabwo bagarukiye aho. Ndabyibuka njye muri 1988 hariho uko kuvuga ngo abantu batari mu Rwanda bahunze, ntibanavuge aho byahereye abantu bajya kuva no mu Rwanda. Kuko baheraga amateka aho abantu babishakiye. Bo aho babishakiye, bagahera amateka ahongaho.
Amateka agahera ku kuvuga ngo abantu bamwe bari hanze, abandi bari mu Rwanda. Ariko ntusobanure, ntihagire usobanura ngo ariko abo baba hanze bagiyeyo bate? Byagenze bite kugira ngo Abanyarwanda bamwe bavanwe mu Rwanda babe hanze? Byagenze bite? Agahera hagati, abayobozi bagahera hagati bakavuga ngo abari hanze mugume hanze. Ntabwo u Rwanda rukiri urwanyu.
Hanyuma, ndetse bakoresheje n’uburyo bwinshi bagenda bagura n’abantu babaha amafaranga, hari abo tugira ariko hari abandi batagombaga guha amafaranga bari banameze neza icyo gihe ariko babanyuraho bakajya babadutumaho. Mbese twebwe bamwe muri twe, bagomba kuba barajyaga henshi, kutwumvisha ko aho turi tuhagume ndetse tuhakomere, ndetse tuhifatire habe ahacu.
Nibyo, muri 1988 bantumyeho abantu, n’abandi hari abandi twakoranaga icyo gihe, aho nabaga njye, i Bugande, badutumaho baza kutwigisha ngo ariko ubundi kariya gahugu muragashakamo iki ko twumvise ngo murashaka gutaha? Ariko, umva nawe umuntu ukubaza ngo… Ni nko kukubaza ngo urashaka gutaha? Iwanyu urahashaka iki? Iwabo w’umuntu ahashaka iki se? Ni iwabo uko haba hasa kose.
Baza kutwigisha, icyo gihe, abo bantu baraza badukwiramo, batunyanyagiramo baratubwira; umuntu njye yaje kundeba, ambwira aho aturuka, ndibuka uwo muntu batumye, bari bamutumye aturutse muri Congo, mu gihugu cya Congo cyitwaga Zaire icyo gihe.
Afata umwanya wo kunyumvisha ko turi mu ngabo za Uganda, icyo gihe twari mu ngabo, bamwe muri twe twari mu ngabo z’icyo gihugu cya Uganda, kunyumvisha ngo biriya bintu tujya twumva ngo murashaka gutaha, ka Rwanda muragashakaho iki mwakarekeye abakarimo?
Ndetse ukumva ubabariye n’abakarimo kuko ni nko kuvuga ngo n’ubundi ntikabaho. Nimukarekere abari… Ukavuga uti ese abantu bo turabaretse? Usibye uburenganzira bwacu, ni ukuvuga ngo abarurimo ntibariho nimubareke babe uko babaye?
Ndamubwira nti kuri ibyo ntabwo twumvikana. U Rwanda uko ruri kose, ni rwo rwacu. Ni cyo gihugu cyacu. Naho ibyo avuga, ndamubwira nti wowe uvuga ngo umeze neza, yari umukire koko yari akize cyane bikabije. Ndamubwira nti ariko, ubuzima ntabwo ari ubukire. Ubuzima birenze ibyo. Gukira, uwakira agahirwa ni byiza. Ariko ukwambuye ikindi kintu kitari ubukire, cya ngombwa, cyo byose bishingiraho, ubukire ntacyo buba bukimaze.
Nubwo naramubwiye nti niyo twabyemera, nti reka mvuge nti nemeranyije nawe. Tugiye u Rwanda kurwihorera. Nti ahangaha ureba, nti ariko noneho ndagaruka nawe aho uturuka wavuze mukomeye muri ibitangaza mufite ibintu byose.
Ndamubwira nti buriya uri umuturage, uri umunyagihugu w’urwego rwa kabiri, cyangwa urwa gatatu. Ntabwo mu rwa mbere urimo. N’ayo mafaranga yose. Murumva icyo nshaka kuvuga.
Secondary, secondary citizen, ni umunyagihugu uhabwa ibyo abandi basize. Ba nyir’igihugu barabanza bagahitamo bakavanamo ibyabo, ibisigaye uri umunyagihugu wo kuri urwo rwego ujya gufata ibyo basize.
Ndamubwira nti ntabwo uri we. Njye sinshaka ubwo buzima. Ibyo umbwira byo gukomera hano, aha si iwacu, no gukomera sinabishaka. Uko gukomera kwawe ubigumane. Afata inzira arataha natwe turakomeza dukora ibyo twumvaga dukwiriye kuba dukora.
Ariko igihugu uko tukizi ubu, ntabwo twagikwiriyemo kubera ko abari ku butegetsi icyo gihe bamaze abantu. Ntabwo twaje tujya mu mwanya w’abantu banze gutsemba kugira ngo tubone gukwirwamo. Oya. Ahubwo n’ubundi politiki y’abongabo niko yari iteye.
Iyo wambuye umuntu rero ikintu icyo ari cyo cyose, uburenganzira bwe, arushaho gushaka kuburwanira. Kandi iyo ntambara yo kurwanira ukuri, yo kurwanira uburenganzira, abantu iteka barayitsinda.
Ntureba nk’aba bandi bariho ubungubu barwanya igihugu cyacu. Ndetse, rimwe bo bakanavuga ko ubwo iriya ntambara yabaye kuriya cya gihe, iyo navugaga yatangiye muri 1990, baravuga ngo ese bariya bo si ko batangiye? Urabona bataragize batya… Oya, Ntabwo ari rimwe guteranya na rimwe ni kabiri, ntabwo ari ko bimera.
Bo, bose hamwe ubafashe ukabashyira hamwe bose uko batandukanye mu mibereho, mu myumvire, no mu ma parties barimo ukabashyira hamwe, ugashakamo umuntu umwe gusa waba afite ukuri avuga ashingiraho, ntabwo wamubona.
Kubera iki? Kubera ko, mu by’ukuri, ni cyo kibazo abantu rimwe bajya bagira, ndaza kubisubiraho nabyo, politiki yo hanze isanzwe ku isi, bakakubwira ngo ariko mu Rwanda kuki hataba opposition? Bo ni ko babyumva.
Tukababaza tuti ariko opposition urashaka kuvuga iki? Opposition biba ku opposing-a ikintu icyo ari cyo cyose? Nagira ngo to oppose, you must oppose something that is wrong. If you want to oppose what is right you have a problem.
Ikibazo rero, cy’iyo opposition banavuga, muby’ukuri mu Rwanda kubera amateka yacu n’ukuntu ibintu byagiye bikurikirana, ukuntu bikorwa n’aho biganisha, n’uwakwitwa opposition muri iyo definition yabo, yagira ikibazo.
Kuko opposition uhagarara ku gitekerezo runaka, ukavuga uti dore ikintu twambuwe, dore ikintu twabujijwe, dore ikintu kidakorerwa Abanyarwanda kandi gikwiye kuba gikorwa. Ikibazo bafite, muri ibyo byose, ibyo bafite baheraho bavuga ibyo ni bikeya, cyangwa se nta n’ibihari.
Abo babarimo bavuga ibyo, usibye gushaka kuzanira Abanyarwanda ubuzima bubi, naho se, iyi Ndi Umunyarwanda tuvuga, icyo yatwigishije ni iki? Cyangwa icyo yahereyeho ni iki? Icyo yahereyaho ni ukuvuga ngo n’umwana wa kanaka, uwo ari we wese, w’idini iyo ari yo yose, w’ubwoko ubwo ari bwo bwose, w’akarere aturukamo ako ari ko kose, afite amahirwe angana n’ayundi uwo ari we wese.
Impamvu rero n’ubumwe n’ubwiyunge buvugwa bigenda bikanoroha, ndetse n’Abanyarwanda bakabyumva, ni uko babyibonamo. Nta munyarwanda uhejwe. Uwagiriwe nabi n’undi munyarwanda w’amafuti, ntabwo bivuze iyo politiki. N’uwo munyarwanda w’amafuti wagiriye undi nabi bigarukira aho. Ntabwo ari igihugu, ntabwo ari politiki. Igihe amahirwe rero, akwiriye atyo, ni nacyo gitanga umutekano.
Noneho reka nsubire kuri politiki rusange yo ku isi hose. Murabizi ko hagiye habaho imvugo ivuga ko, nyine kuri ibyongibyo, abantu, abantu ntabwo… Ngo ntibinyagambura.
Twavuga ubumwe bw’Abanyarwanda bakavuga ngo gushaka gushyira abantu hamwe ni ukuvuga ko ushaka kubayobora mu kintu kimwe wowe ushaka. Tukababwira tuti oya, ni ugushyira hamwe, ngo abo bashyize hamwe bumvikane inzira banyuramo uko bashaka. Ariko bari hamwe.
Ibyo twabibonye kera twebwe rero. Rugikubita. Ni cyo nshaka kugarukira ku byo navugaga politiki yo hirya no hino ku isi.
Nihagire hano umbwira igihugu ku isi, ari igito, ari ikinini, kidafite ibibazo. Ibibazo birimo anger, birimo protest. Nihagire ukimbwira.
Ndetse reka no kwirirwa mvuga ibyo turabizi ko ari byinshi. Ariko nimumbwire muri bya bihugu byaduteye imijugujugu yo kuvuga ngo turashyira abantu hamwe, ngo turakora icyaha, bariya bategeka isi nyine, nimumbwire kimwe muri byo kidafite ikibazo. Nimukimbwire.
Hari abambaye ya ma veste y’umuhondo, hari abandi babikora mu bundi buryo, hari abirirwa bavuga ngo no, murashaka kuva mu muryango twagiyemo kandi murashaka kugaruka kuba igihugu cyanyu. Muzi ibyitwa Brexit? Wajya mu kinini cyane, cy’imbaraga nyinshi, ibyo sinirirwa mbitindaho.
Ariko ikibazo ni iki? Kandi buri wese, murebe abaturuka muri ibyo bihugu, barakubwira ngo… njye barabimbwira, bagomba kuba babibabwira namwe, baratubwira ngo divisive politics, politics of division yatumaze.
Ni ko babivuga. Mujye mukurikira n’ibiganiro ku ma television, barabyivugira ntabwo ari ibyo mpimba njyewe. Ibyo mvuga ntabwo ari njye ubivuga gusa. Ndavuga ibyo bavuga.
Bamwe baba baje kubitubwira, tukababwira tuti ariko se ko mwadukubise inkoni ishyano ryose zivuga ngo turashyira hamwe twakoze icyaha, kandi divisive politics se mwebwe murayanga mute? Ko ari yo mwari mwahisemo muvuga ngo niyo nziza dukwiriye gukurikiza, none yabagarutse ite kandi?
Kuberako politics nyine bamenyereye ni yayindi nk’iyo twabanjemo. Igira abahutu, abatutsi, abatwa, mukaryana, abantu bakajya ku mihanda bagatwika, bagatwika n’ibikorwa by’amajyambere bitariho, bagatwika n’akazu kari aho karyamye ku kandi, bwombi bakabutwika, eeh nyakatsi, bakabishyiraho inkongi. Za rukarakara bakabomora. Ubwo ngo ni multi something politics.
Hanyuma natwe turabyemera, turabifata ngo niko bimeze. Ariko mwahoze muvuga guhitamo. Uhitamo ibikubereye; ntabwo uhitamo ibibereye abandi. Abandi niba bahisemo, bagahitamo nabi bikabagaruka, ibyo birabareba. Nawe nuhitamo nabi bizakugaruka; nuhitamo neza, uzabyungukiramo. Ubu, nimumbwire, mu myaka 25 ishize, ibyo twahisemo nabi, twicuza ni ibiki?
Nta nubwo bivuze ko turagera aho dushaka kujya. Ashwi. Akazi karacyari kenshi pe! Ariko inzira ni nyabagendwa. Ugenda uzi ngo aho buri bwire ugeze mpafite umutekano. Nibucya urongera ugende, nibwira ucumbike, ariko ni ibintu uzi bifite umutekano muri iyo nzira.
Ndi Umunyarwanda rero ni icyongicyo bivuze. Ni ukuvuga ngo, uko dutandukanye uko ari ko kose, uko dutandukanye mu bitekerezo, uko dutandukanye uko dusa n’uko tureshya n’uko twumva n’iki… turacyari Abanyarwanda bakwiriye kuba bakorera amahoro y’Abanyarwanda.
Twahuza dute ukuntu dutandukanye, kugira ngo tuvanemo ikintu buri wese yibonamo, yungukamo? Twabigenza dute? Abavuga ko barwanya igihugu, abavuga ko bashaka kuzana… Ibyo bazana ntabwo nzi ibyo ari byo njyewe. Ibyo bazana ni ugusenya ibyo twubaka. Ariko icyiza, Abanyarwanda, Abanyarwanda, Abanyarwanda batishyiramo kuba ibitangaza kundi bo barabyumva.
Umunyarwanda wese ugiye ukamusanga aho ari iwe, ukamubaza ikibazo akubwira ni ikindi. Arashaka kuvurwa, arashaka kuba yagira umutekano akikorera icyo ashaka, agacuruza, umwana we akiga, agakora ibyo ashaka. Yarangiza ndetse, ukamuha umwanya wo guhitamo n’uwo ashaka ko amuyobora ku rwego rwa… even n’ urw’umudugudu kuzamura ukagera aho ushaka kugera.
Umunyarwanda arashaka amashanyarazi. Ntabwo amashanyarazi yahitamo, ntabwo akwiriye kuba ajya mu bwoko runaka, mu idini runaka, mu bantu b’idini cyangwa se mu bafite amahirwe, bagize amahirwe bashoboye kwiga, bakajya mu mashuri, bigasiga ababyeyi bacu cyangwa n’abandi bibereye mu cyaro bagerageza kubaho ubuzima busanzwe. Ibyongibyo mu Rwanda, muri politiki y’u Rwanda, ntabwo ari ko bimeze.
Rero, uwavuga ngo arashaka kurwanya u Rwanda kugira ngo we ahe Abanyarwanda kubaho ubuzima ashaka, kurusha ubwo bashaka cyangwa ubwo bafite babonye mu buryo busobanutse nk’ubwo bafite, iyo ntambara ntabwo ishobora gutsindwa. Ntibishoboka. Ntabwo byabaho. Ntabwo bayitsinda nk’uko uwarwanye bamubwira ngo iwanyu haruzuye, abantu baruzuye ntufite aho ujya; inzira ishaka kujya iwanyu wahabujijwe, iyo ntambara iroroshye gutsinda.
Urwana intambara, kubera ko yabaye mu buzima aho yashakaga kugira uburenganzira buruta ubw’abandi, akagira ibyo atunze ndetse akongeraho no gutunga n’iby’abandi yihaye, ab’inda nini, ab’ibinyoma, ab’indashima, ab’intagondwa, iyo ntambara ntishoboka gutsinda. Ntawayitsinda. Mu bayirwanira, mu barwanira ibyo ntibashobora. Nta na busa. Ntibishoboka.
Igikiwiye kuba kinyura mu kuri rero ni iki? Muri byabindi navugaga ngo umuntu ahitamo uko abaho ubuzima bwe, akabubaho uko abishaka, uwo ntawujya kumukoma imbere. Iyo bitangiriza abandi, ubaho ubuzima ushaka wowe.
Niba ari ubuzima bwa rusange bw’igihugu, tugomba kubwumvikanaho. Byarangira, hari ikintu nyine bita… ni nka critical mass. Abantu bumva batyo, bumva bashyize hamwe turi Abanyarwanda, bahagije bavuga ngo twe turakorera inyungu z’igihugu. Simbona n’impamvu; icya mbere bava ku ntego zo gukorera icyo gihugu, icya kabiri, bakwemera bate gutsindwa n’abatagendera ku kuri, nk’abongabo bashaka kwangiza gusa.
Niba rero muri Ndi Umunyarwanda tumaze kubaka iyo critical mass, ndetse bikaba binarenze, politiki y’igihugu, iyo Abanyarwanda bagenderaho, cyangwa bibonamo, bisangamo, irimo ibintu bibiri bitandukanye na byabindi navugaga.
Iyo rero ibintu bireba Abanyarwanda, abantu, people centred, ibintu bireba abantu, ibyo navugaga twahereyeho twebwe kera, naho ibyo bihugu navugaga bifite ibibazo, ntabwo byarebye abantu. Ubu ahubwo ni cyo kibazo bahanganye nacyo. Ubu barimo barasubiza uwo mwenda.
Biriya byose ubona by’imyigaragambyo n’uburakari n’iki, ni abantu babaza ngo mwaratubeshye kuva kera, tubaha ibintu byose mushaka, turabatora, turabakurikira, turabayoboka, murangije murimenya igihugu cyose ubuzima bwacyo bukayoborwa na rimwe ku ijana, 99% bakayoborwa n’abantu bangana na rimwe ku ijana, n’ubukungu bw’igihugu cyose bukagenda bukajya mu bantu rimwe ku ijana, 99 bagakurikira.
Abo rero iyo ureba ibi ureba, ni abantu bishyuza ibyabo. Ni nko kuvuga ngo mwaraduhenze mutugenderaho. Babagenderaho, babagira nka moto, umuntu yicara hejuru ya moto araba… arabagendesha.
Ubu ni nko kuvuga ngo twanze ko mutugendera ku mugongo, mugatwara byose tugasigarana ubusa. Igihe turi kuri uyu murongo rero, turi kuri uyu murongo ureba abantu, utekereza abantu, ubazana ukaba… niba hari ababa… tumenye ko basigaye hanze, tukabazanamo. Nabo baka…
Buri muntu wese agomba kugira amahirwe, buri wese agomba kugira uruhare, agomba kugira umugabane nk’uwo abandi bose dusangiye.
Iyo muri politiki harimo ibyo bintu bibiri rero; harimo quality, ubuziranenge bw’ibitekerezo, ibitekerezo byubaka, ibitekerezo by’ubumwe, ibitekerezo bitanga amahirwe angana, ibitekerezo biha buri wese umwanya we akwiye, cyangwa yishyiramo cyangwa aharanira uko ashaka; icyo ni kimwe.
Icya kabiri: Iyo ari abantu benshi mu gihugu babyumva batyo, umubare, n’ubuziranenge bw’ibitekerezo, icyo gihe, iyo biri hamwe, ntabwo mbona umuntu waza agahindura, agatobanga ibintu uko ashaka, ubuzima bw’abantu uko ashaka.
Icyo gihe abantu wabemerera iki? Mbese kuki… Kuki umunyacyaha cyangwa ukora nabi, ari we utsinda mu bantu benshi mukareba gusa, umuntu, umujura, umwicanyi… Agakora ibintu, agahita akagenda mukamwihorera? Kubera iki se? Kuki ari we? Kuki abatekereza ibintu bizima atari bo batsinda ni ukubera iki?
Iyo ufite umubare, ukaba ufite ibitekerezo bizima, kuki umutu yaza aka… yaba ari hano, yaba ari hanze. Ni cyo twimye n’abo ba… ibyo bihugu navugaga bimwe bikomeye, byashatse kudutobanga hano turabangira. Turabananira rwose.
Hari n’abazaga kubera ko badufatira mu buzima bwo kuvuga ngo turabaha amafaranga ya development, hanyuma ariko mugomba gukora ibi. Tukababwira tuti nimuyasubirane aho mwayavanye. Tukababwira tuti twari tuyakeneye, rwose amafaranga yo turayakeneye. Ariko amafaranga atwambura uburenganzira bwacu, nimuyagumane.
Niyo mpamvu n’ibi dukora, ibi by’amajyambere abantu ba… bigerwaho. Ndabwira mwebwe, mwebwe Abanyarwanda, uko kwiyubaka, inzira yo kwiyubaka turimo, ntikwiye gusubira inyuma.
Ntikwiye gusubira inyuma ishingiye ku mwirato wa bamwe, cyangwa imitwe minini ya bamwe, abantu bari aho ba… Abongabo mujye mubakosora. Nibananirana, buriya no kubashyira ku murongo birakunda. Dufite imbaraga zihagije iyo turi hamwe. Nta watunanira.
Abigira ba kabutindi, kwigira kabutindi muri twebwe? Abantu dukwiye kuba dukorera hamwe twumva tuzi icyo dushaka? Uwonguwo yaturuka hehe cyangwa yaba ari nde we? Tugomba kumushyira mu mwanya we.
Ni nako abantu nkatwe, nk’igihugu cyacu Abanyarwanda, ibyo twanyuzemo uko twakubititse, uko twagize dute, ntabwo mukwiriye ku… Dukwiriye kubivanamo imbaraga, dukwiriye kubivanamo kwanga ikibi tugakora icyiza.
Dukwiriye no kugira imbaraga zo guhangana. Guhangana n’ikibi. Ikibi gikwiriye kudutsinda ni iki? Ni ikihe? Gite? Abashaka kuba bonyine bakigira ibi… mujye mubashyira iruhande mubihorere, ejo u Rwanda rutazongera ruka…
Kandi ntabwo byashoboka bikorwa n’umuntu umwe cyangwa babiri cyangwa batatu. Bishaka twese, imbaraga za twese. Bishaka twese, bishaka buri wese ko agira uruhare rwe, hanyuma byose tukabihuza tukubaka. Kubaka ni cyo kintu cya ngombwa, bikaba umuco, tugakomeza umuco, naho abagiye bava mu nzira bagateshuka bakajya mu… Abo tuzajya duhora tubereka ko aho bashakira bagaruka. Ariko bagomba kugarukana imico itandukanye n’iyo bajyanye.
Bagomba gufata umurongo bakamenya kuba mu … Iki gihugu dukwiriye ku… Iyi Ndi Umunyarwanda is something that should give us pride, we should be proud of, and together, muri Ndi Umunyarwanda ni ukuvuga ngo twese turi hamwe. Izo mbaraga, nta gikwiriye kuduhungabanya. Nta cyashoboka.
Ariko tugomba kuba turi hamwe. Naho ibindi byo guhora tuvana mu nzira bitameze neza, ibyo ni inshingano. Guhora tunoza ibitagenze neza, kandi twamenyereye gukora ibintu bimwe bitanasanzwe, cyangwa tutavuga ngo turabisanga mu gitabo aha n’aha ni ko byagenze iyo babaga bafite ikibazo iki n’iki. Oya.
Twagiye dukora ibintu bimwe bishya tukabona birakunze, ibidakunze dushake ubundi buryo. Iteka iyo dialogue yo gukomeza abantu guhora bashakisha no muri ibi mwagiye muganira hano, mumaze iminsi muganira hano, ibyo byose ni byo biherwaho kugira ngo dushobore gukomeza gutera imbere.
Hanyuma rero personal choices, yes, but when it comes to collective, we must be together to decide what is good for us. For individual life, personal things, it’s your business. When it comes to collective life of the nation, it is our business all of us. Not one individual.
Nagira ngo ntaza kwibagirwa, nongere nshimire cyane aba barinzi b’igihango batumurikiye n’ibyo bakoze. Hari ubwo ubyumva ukibaza uti ariko bishoboka bite? Uti burya mu bantu… Burya rero abantu bashatse bakora ibitangaza nyine, kuko ubu ni nk’igitangaza kubona aba bantu batatu batubwiye uyu munsi n’ibyo bakoze n’uko babikoze n’ibyo baheragaho hari ubwo utabyumva neza ukavuga uti ese ni abantu abangaba?
Ku rundi ruhande, hari abandi bantu bo umurimo wabo ari ukubuza abantu ubuzima bwabo gusa. Niho politiki y’igihugu cyacu, n’ubuzima bwacu niho bikomerera. Kubangikiranya imico imeze ityo.
Imico y’abantu bafite umutima nk’uyu abantu batweretse, ukabivanga n’umutima w’abandi bari aho umurimo wabo ari ukwica gusa, ari ukubuza abandi ubuzima, kubihuza ngo tubivanemo ikintu kizima ngira ngo nibyo bigorana n’ubundi. Nibyo bitubera ikibazo ariko tugomba gukomeza tukagerageza. Si byo?
Nagira ngo ndangirize ku kintu kimwe, aba bantu bagiye baha ama certificates n’amashimwe bagiye babona kandi byiza bishimishije, n’uriya mudari uhoraho, uriya kuba uwufite ni byiza. Ariko nagira ngo, kubera ko hari ibikorwa bakora bindi, dushobore kuba twabashimira no mu bundi buryo bwo kubaha amikoro.
Nagiye mbona abo baha, muzi biriya bita Nobel Prize? Nagiye mbona bashyiraho na cheques z’amadolari. Biba ari ukugira ngo bashobore gukomeza gukora akazi kabo neza, kari muri iyo nzira.
Ngira ngo mumaze gutanga ibihembo by’ubu buryo, abantu bahoze bambwira ko bamaze kugira nka 40 guhera muri 2016 ngira ngo, ariko ndahera ku b’uyu munsi, n’abandi b’icyo gihe nabo tuzashaka uko tubageraho.
Kuri abo 40, buri umwe tuzagenda tumuha Miliyoni 10 z’amanyarwanda. Turahera ku b’uyu munsi, n’abandi banyuze ahangaha nabo muzabibuke mubashyire kuri urwo rutonde rw’aba…
Mwakoze cyane rero, kandi uyu mwanya wa Unity Club, ndabashimira mwese abayigize, n’ababiteguye, n’abagizemo uruhare rw’ibiganiro, mwakoze kudusubiza mu mateka tukongera tukabaho bimwe mu byo tuba dushaka kwibagirwa akenshi, ngo tubisige inyuma, kubidusubizamo nabyo ntabwo ari bibi tuka… abantu kwibuka aho bavuye ntabwo ari bibi, bituma utibagirwa. Kandi iyo ushaka ubivanamo isomo rigufasha gukomeza imbere aho ujya bikagenda neza.
Mwakoze cyane rero mugire umunsi mwiza.