Ndagira ngo mbanze nshimire cyane abashyitsi bacu baje kwifatanya natwe. Reka mpere kuri Hailemariam Desalegn, N’ubwo babababwiye, ndashaka kubisubiramo, nkabashimira ubwanjye.

Hari na UN DSG Amina Mohammed, Igikomangoma  Basma Bint Ali, Dame Louise Martin, Right Honorable Patricia Scotland, Tony Adams, Ambasaderi Ron Adams, Niklas Adalberth, Jeremy Jauncey, Otara Gunewardene, Ronan Donovan, Louis Van Gaal, Naomi Campbel, Madeilene Nyiratuza, Sherrie Silver, Marco Lambertini, Ne-Yo, Meddy, Robert Twibaze, Emmanuel Niringiyimana, Leonidas Mpumuje, Jean Nepomuscene Musekura, Anthony Nzuki, Luc Bailes, Paul Milton, Fred Swanika we ntabwo ari umushyitsi, ni umwe muri twebwe n’ubwo yababwiye ko ava Ghana.

Nagira ngo mbashimire bose, kandi mumfashe tubashimire ko baje kwifatanya natwe.

Ndi buhine amagambo, kandi ndagira ngo uri buze kuvuga nyuma aramfasha gusemura muri make. Ndaza cyangwa se kuvanga indimi aho bibaye ngombwa.

Mbere na mbere nanone ndashimira abaturage mwese ba Musanze n’abavuye ahandi. Mwakoze cyane. Kandi abaturage ndabashimira ko mwifata neza, mufata neza n’ibidukikije.

N’ubwo byavuzwe ko twese tubifitemo inyungu, hari ubwo rimwe na rimwe abantu batamenya ibyo bafitemo inyungu, bityo bikabapfana ubusa.  Ariko abaturage ba Musanze ndabashimira cyane.

Byongeye kandi, nk’uko uyu ari umunsi wo kwita izina abana b’ingagi, nagize amahirwe nanjye mu myaka cumi n’itanu ishize yo kwita abana b’ingagi bavutse ari impanga. Kandi nk’uko mwabyumvise, ntabwo nabaye umubyeyi gito, nabitayeho uko bikwiye, mbishyurira amashuri ku gihe, kandi nkora ibishboka byose kugira ngo dukomeze kuvugana. Dufite internet muri aka gace, hari na WIFI, bityo rero turavugana neza.

Umwe muri abo bana, cyangwa se abuzukuru, yaje kuvamo umutware w’umuryango, ubu ni umuyobozi. Izina ry’uwo mutware w’umuryango ni Ibyishimo, bivuze ko ari umutware wishimye.

Ariko ibi byose byagezweho twabwiwe n’umuyobozi wa Rwanda Development Board ntabwo byari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye, imyumvire, guhuriza hamwe kw’abaturage nk’uko maze kubashimira no kubizeza ko ubwo bufatanye bakomeza kugaragaza uko imyaka ihita bubagirira inyungu, bukazigirira n’ingagi, n’igihugu, hamwe n’abashyitsi na ba mukerarugendo bakunze kwishimira kuza hano bakanishimira n’umutekano, byose kubera ubwo bufatanye.

Ntabwo ndi busubiremo cyane ibijyanye n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’uko tubana nabyo, n’ibyagiye bikorwa n’ababihugukiwe benshi, ari abafatanyabikorwa baturutse ku isi yose, kuko inyungu zabyo ubwazo zigaragaza neza ako kamaro.

Twavuze ko icumi ku ijana ry’umusaruro uva hano rijyanwa mu baturage. Ibi byagize akamaro cyane mu guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Bavandimwe, nshuti z’igihugu cyacu, bashyitsi na ba mukerarugendo, turabashimiye ku bw’uruhare rwanyu mu kugira ngo ibi bigerweho, kandi dukomeze kwishimira ibyo Igihugu cyacu gifite.

Ni muri urwo rwego kandi dufatanya n’ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, kuko hari byinshi dusangiye muri aka gace, n’ibibarizwa muri aka karere. Icyo dusaba abaturage bacu ni ugukomeza kugira uruhare mu kugira ngo turusheho kugera ku majyambere, bitari mu miryango yabo gusa, ahubwo no muri pariki aho ingagi zituye.

Banyarwanda mwese muri hano, bantu ba Musanze n’abandi batashoboye kuza hano, ibyo navugaga ni ukubashimira kandi ni ukubabwira ko ibyo mukora twifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe. Ni yo mpamvu twashyizeho umugabane w’icumi ku ijana y’ibiboneka hano muri iyi park kugira ngo bigaruke muri mwebwe, bibateze imbere, bifashe guteza imbere Igihugu cyacu. Hanyuma dukomeze dukorere hamwe, dufatanye, ndetse turusheho kubona amafaranga ava muri iyi Pariki y’Ibirunga.

Ndagira ngo rero dukomereze aho, dufatanye. Nashimiraga n’abashyitsi bifatanyije natwe, bavuye kure, n’abandi bazakomeza kuza kubera ko bamenya ko abaturage b’u Rwanda, abaturiye ibirunga, bifata neza, bafata neza ingagi baturanye nazo, kubera ko tuzivanamo ibishobora kuziteza imbere.

Ndagira ngo rero niturushaho gufatanya no kwifata neza, bizakomeza kuzana inshuti nyinshi, abadusura benshi, n’inyungu nyinshi ku gihugu, ariko no kuri mwebwe ubwanyu, mu miryango ituye hafi hano, muturanye na Pariki y’Ibirunga.

Ndashimira Rwanda Development Board, ndetse n’abakora muri iyi pariki. Babivuze, babatweretse. Hari abandi batari hano baba bari ku kazi buri gihe, ariko ku mwihariko abarinda iyi pariki, abayikoramo, hanyuma na RDB ibikurikirana kuri buri munsi, nagira ngo mbashimire, akazi keza mukora. Dukomereze aho, dufatanye, dukore byinshi. Ni ko bikwiye, ni cyo u Rwanda rwifuza. Kandi bimaze kuboneka ko, hari uwabivuze kare ko byiza biri imbere, bityo rero dukomeze tubisatire bitugeraho  uko turushaho gukora neza.

Ndabashimiye, mugire umunsi mwiza, n’ibihe byiza biri imbere. Dukomeze ubufatanye.

Murakoze cyane.