Mwongeye kwirirwa mwese!

Banya Gicumbi,

Bantu ba Rubaya,

Gishambashayo n’ahandi, nishimiye ko twagiriye hano uyu munsi twibuka ku nshuro ya 21 yo Kwibohoza kw’igihugu cyacu. Kwibohora mwagizemo uruhare, ubwo ndaza kubigarukaho. Ariko reka mbanze mpere no ku bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu cyacu, ba ofisiye namwe basirikare b’ingabo z’u Rwanda.

abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga hano mu Rwanda; hari n’abashyitsi baje kwifatanya natwe baturutse kure hirya no hino bavuye mu bihugu by’inshuti nabo ubwabo bakaba baje nk’inshuti z’igihugu cyacu.

Banyarwanda Banyarwandakazi rero mbifurije umunsi mwiza.

Uyu munsi kuba twaje kuwizihiriza hano bifite agaciro kabyo, bifite amateka, ari meya ari minisitiri w’ingabo bamaze kubitubwira.

Gicumbi, yaraducumbikiye. Yacumbikiye Kwibohora, abari ku rugamba rwo kwibohora. Abari kurugamba bari bafite intwaro , twari dufite intwaro ariko abanyagicumbi baraturinze baturinda dufite intwaro. Niyi misozi yose mureba nayo yaraturindaga.Twagiye muri ibi bibaya byo muri Gicumbi, imisozi n’abaturage biraturinda, tubona neza uko turwana urugamba.

N’umuturage mu kanya yari amaze kubitubwira, uzi amateka y’urwo rugamba rwo kwibohora n’ukuntu aka karere ka Gicumbi naha turi, byaje kujya muri ayo mateka.

Bamwe natwe muri twe aho twahoze dutuye ntabwo ari kure ni hirya hariya… Mukwano bamwe mugomba kuba mubizi cyangwa  mubyibuka abari aha, ni hafi aha ngaha twahabaye igihe kitari gito, muraturinda , muratugaburira, mudufasha kurwana urugamba.

Kuba turihano rero ,ntabwo ari binini cyane, ntabwo twabitura bihagije ariko ni uburyo bwo kubitura. Twaje hano ngo twizihirize hano uyu munsi mu buryo bwo kubibuka, nubwo uko twabibuka kose kutaba guhagije, ntabwo kwaba guhagije ugereranije n’ukuntu abantu bitanze hano turi muri Gicumbi hose. Nibyo byatuma mvugako ibyaribyo byose Abanyarwanda bitanze kuko Kwibohora nabo birabareba, ni ibyabo, ni ibyaburi wese .Ntabwo kwibohora kw’abantu ari ibintu by’umuntu umwe ntabwo ari ibintu by’abantu bamwe ni ibintu bya buri wese n’ inyungu zo Kwibohora zikwiye kugera kuri buri wese, ntabwo ari ibyo abantu bamwe ntabwo ari iby’umuntu umwe, sibyo?

Abantu rero baritanze batanga ibyo bari bafite byose kugirango tugere  ku Kwibohora. Bamwe barabizira, nkabo tumaze kubwirwa, abandi barakomereka, abandi barasenyerwa kubera ko Kwibohora akenshi nicyo bisaba, abantu barabivunikira, ntabwo bipfa kuza gusa, ntabwo ubihabwa n’umuntu wundi bidashingiye kuri wowe.

Ndetse, muri ibyo byo Kwibohora nibyo mwatanze, dufatanije n’abaturanyi ba Uganda  baturiye ku mupaka, hari benshi bafashije hari na benshi batakaje ibyabo muri iyi minsi ishize. Nasomaga mu binyamakuru, umuyobozi wa Uganda Yoweri avuga ibyaya mateka yo ku mupaka n’abantu batakaje ibyabo……ni byo ndagira ngo mvuge ko ari byo, ngire n’ikintu gito mbivugaho, kubera ko usibye kwiyubaka twebwe ubwacu n’abandi bo ha kurya y’umupaka baba barafashije nabo turabibuka. Abo baturage bo ku mupaka. Ndetse ntabwo ari ubu tubibutse… Hashize imyaka tubibuka kandi tuzakomeza.

Hari abo twagiye dufasha kubasanira amazu  yabo yasenyutse, hari abo twagiye dufasha tubaha inka  nk’izo duha Abanyarwanda, nk’izo mayor yahoze avuga, hari abo twagiye duha ibintu bitandukanye,…

Nahoze ndeba kurutonde rw’ibyakozwe,byageze kuri miliyoni 250. Ntabwo bihagije, nabo nk’uko tutabona ikiguzi, icyo twakwishyura ibyo mwaduhaye mwikorera mwebwe nk’Abanyarwanda, ni nkuko tutabona uko twakwishyura bihagije abadufashije ari abegereye umupaka ari n’abandi aho ariho hose,  ariko umutima, umutima  wacu wo urashima.Umutima urashima, ubushake burahari, uburyo nibwo budahagije ariko turabushaka, tuzahora dushaka uburyo ku buryo icyo dushaka tukigeraho; tuzakomeza rero. Ndetse hari n’umuturare wo muri Uganda nawe, nabyo nabibonye ntyo mu binyamakuru, bavuga ikibazo afite cy’uburwayi, ko atakiva mu nzu kandi inzu ye twarayikoresheje.

Twajyaga tunyura ku mipaka, twambuka urujya n’uruza, niko twakoraga muri ibyo bihe. No kujya hanze mu mahanga yandi twakoreshaga iyi mipaka, tukanyura Uganda, tukajya n’i Burayi n’ahandi…Aho baraducumbikiraga, aho tubimenyeye uwo muturage twaramuzanye, ngira ngo ndaza kugira amahirwe yo kumubona, ari hano, agomba kuba ari hano, ni ko nkeka, usibye kumuvuza n’ibindi tuzamufashisha, ndaza kubona umwanya mushimire. Akenshi iyo ushimiye umwe, aba ahagarariye abandi benshi, aho udashobora kugera kuri benshi.

Reka ngaruke rero ku by’uyu munsi. Nibyo navugaga dushima; gushima, harimo nibyo nanone umuturage yavuze  byo gutinyuka. Kwibohora ni ugutinyuka, ni ugutinyuka ukavugisha ukuri, ukakubwira uwo ari we wese ukeneye kumva uko kuri. Uyu munsi wo kwibohora ufatanye n’undi munsi w’Ubwigenge, independence twabonye uko byitwa.

Nahoze nsoma, ntabwo ndamenya ukuri kwabyo neza, kuko ntabwo birangeraho n’ubwo bavuga ngo ninjye bigenewe, ubwa mbere nabibonye mu makuru, abatwoherereza ubutumwa bifatanya natwe kuri uyu munsi no ku munsi w’Ubwigenge.

Mubatwohereje ubutumwa bo hanze, ibihugu byo hanze bikomeye,  hari uwanditse atwifuriza umunsi mwiza, barangiza bavuga ngo twizeye ko u Rwanda ruzakomeza amajyambere no kujya rwubahiriza uburenganzira bw’Abanyarwanda.  Mbisoma mu makuru, ibaruwa njye sindayibona, ariko ningeraho nzayisubiza ariko ndagira ngo mbanze nyisubize itaranangeraho… Uko nayisibuza kwa mbere, mu magambo make navuga ngo:  Ubundi se? Ubundi byagenda gute? Ariko icya kabiri nasubiza: ni ukuvuga ngo: ariko se ari ubwo bwigenge, ari uko Kwibohora ….ababikoze cyangwa ababonye ubwo bwigenge nibo batazi,icyo bagomba kubikoresha? Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiriye gukorera abaturage b’u Rwanda nk’umuyobozi wabo, bijyanye no kwibohora?

Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze? Ariko impamvu irahari wenda, kuko abo baba babitekereza….. Impamvu n’uko uwaguhaye ubwigenge yabutanze mu magambo aguha igice ikindi aragisigarana. Ibyo Kwibohora, abantu bibohoraga iki se? Ko twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi, turwana n’abo bashyigikiye abayoboraga u Rwanda nabi, abicaga Abanyarwanda. Umbwira ngo nibuke amajyambere n’uburengenzira  bw’Abanyarwanda niwe wabubuzaga abanyarwanda iyi ntambara yo kwibohora ijya kubaho.

Niwe wari ushyigikiye abishe, abahekuye u Rwanda bamwe n’ubu bakibashyigikiye.  N’ubu abishe abanyarwanada, abakoze Jenoside hano mu Rwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n’abari babashigikiye na mbere hose.

Ubwigenge rero no kwibohora dushaka ni ugutinyuka. Ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo: ‘kwibohora ni ibyacu, tubifitiye uburenganzira, tubifitiye ubushake, tubifitiye kubyumva. Nta muntu uwo ari we wese ushobora kudukunda kurusha uko twikunda.

Abantu baradufasha bakadutera inkunga, turashima, tugira inshuti, turabana. Ariko ibyo ntawe byambura Agaciro ke. Ntawe bikwiye kwambura agaciro ke. Kwibohora kwa mbere ni ukwibohora agasuzguro. Ubwo ureba… abantu barwanye intambara bagatakaza ubuzima, bagakomereka, bagapfusha imiryango, bagatakaza buri kintu cyose, ubwicanyi bukaba, bugashyigikirwa, intambara yarangira ntihabeho kwihorera bifite ishingiro. Biri muri twe, biri mu muco wacu, biri mu kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Ntabwo dukeneye uturandata, ntabwo dukeneye utumurikira ngo atwereke inzira tunyuramo yo kwiha Agaciro. Turayizi, tuzayishakira, twarabiharaniye, twarabipfiriye. Nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kutuzanaho agasuzuguro.  Nta n’umwe ukwiye guha amatwi uzana agasuzuguro hano.

U Rwanda ntabwo ari umurima watijwe abandi ngo bawuhingemo. Oya ntabwo ariko bimeze. Ni ko Abanyarwanda mukwiriye kubyumva niko dukwiriye kubyumva twese.

Igihe cya ziriya ntambara z’amasasu cyarashize. Igihe cy’ubwicanyi Abanyarwanda bica abandi bafashijwe n’abandi bo hanze byarashize. Ubu intambara iriho dukwiriye kwibandaho ni intambara yo kwiha agaciro. Ni intambara yo kwiha agaciro duha abana bacu amashuri bakiga.  Ni intambara yo kwiha agaciro duha Abanyarwanda ubuzima tukabaha amavuriro, tukabaha aho kwivuriza.

Abanyarwanda, abana abagore buri wese ntakomeze kwicwa n’indwara zitacyica abantu ahandi aho ari hose.  Kwiha Agaciro twigaburira. Iyi misozi tukayihinga, tukayitera amashyamba, tukarinda ubutaka, tukorora tukigaburira ibisigaye tukajyana ku masoko.

Tukubaka imihanda tukubaka intindo, tukubaka, kuko dufite, muri twe… hari bike tutarageraho ariko dufite byinshi muri twe dushobora gukoresha kugira ngo ibyo bindi tubigereho.

Sibyo Banya Gicumbi, Banyarwanda muri hano?  iyo niyo ntambara. Imiyoborere myiza,aho abayobozi bumva abaturage, bagakorera abaturage bagakorana nabo, aho ruswa n’ibindi bibi bimunga ubuzima bw’abantu tukabica burundu. Ruswa ntabwo ari inyarwanda, ntabwo ari inyafurika! Ibyo nitubirwanya, n’ibindi byose bizisobanura. Bizaduha agaciro tudahora tugomba gusobanura buri munsi. Bizaduha Kwibohora tudahora dusobanura buri munsi, tudahora dukesha undi uwo ari we wese buri munsi. Ku buryo uwagufashije mu gitondo agaruka nimugoroba akabikwishyuza mu bundi buryo. Uwagutije ipantalo yo kwambara mu gitondo, akaza ku mugoroba akakubwira ati “ariko iyo ipantalo yanjye ko wayisize icyondo wowe…”ku buryo akubwira ko agiye no kuyisubirana. Tugomba guharanira kwiyambika kugira ngo iyo ncyuro ya buri gihe yo kukubwira ngo naguhaye ipantalo yanjye none wowe ko uyambaye nabi iveho. Cyangwa ngo ko yahinamiranye? Oya, ibyo tugomba kugira inzira ibivamo, ni ko Kwibohora.

Kwibohora bindi by’amasasu, by’intambara twarwanye yahitanye abantu, ibyo ni amateka twashingiyeho, ni amasomo menshi twavanyemo, ariko ibisigaye tugomba guharanira ni ibi, bikajya muri buri munyarwanda wese, akamenya ko afite uruhare, akamenya ko agomba kugira inyungu muri byo, tugafatanya, tukava muri ya politiki y’indi abantu bazi yo mu mateka yarobanuraga Abanyarwanda.

Akabwira umuntu ko uyu umututsi, uyu umuhutu, uyu ari umutwa, ndetse ntibigarukire aho akakubwira ati “Ibyo ntibinahagije, ntabwo mutandukanye gusa ahubwo mugomba no kwicana”, abandi bati “ahubwo watinze no kubitubwira, nabo akaba ari uko babigenza nyine.” Njya ncira abantu umugani w’isenene, murawuzi? Ujya ubona abantu bafata isenene, birukanka mu mihanda ahantu hose bafata isenene, bamwe imodoka zikabagonga, birukankanye isenene ku matara yo ku muhanda. Ziriya senene iyo bamaze kuzifata, bakazishyira mu kintu uzi icyo zikora?

Muzabikurikirane murebe ziraryana, muzakurikirane murebe iyo zamaze gufatwa zashyizwe ahantu mu….muzishyira mu biki, mu bicuma? Burya ziraryana, bivuze ngo nta kintu cy’igicucu nk’isenene, kubera ko aho bazishyize ziri aho ziryana, ntabwo zibuka ko hari uzitegereje ngo azikarange. Zose hamwe akazishyira  aho zahoze ziryana zitazi ko ziri bujye ahantu hamwe, uri buzirye azitegereje, ariko zabanje kuryana. Abantu rero, Abanyarwanda ntituzabe nk’isenene, ntimukabe nk’isenene. Kuryana kandi hari ubategereje, uri bubagaragure uko abagaragura, murabyumva? Ntabwo twaba nk’isenene, turi abantu biyubaka, biyubaha, biha agaciro, niko bikwiriye nta kundi.

Ni byo bivamo na bwa burakari bwose bwo kubwira umuntu uwo ari we wese ngo, oya wowe genda ucunge ibyawe wiza no kuncungira ibyanjye, wiza no kumbwira uko ncunga ibyanjye. Ese ubona ko abantu barwanye izo ntambara zose bagakomereka, bagahagarika ubwicanyi, bakabuza abantu kwihorera, bakubaka igihugu, barangiza bakaba abantu baraho babereyeho kutubahiriza ibiremwa by’umuntu, ibiremwa by’umuntu se ni ibihe birenze ibyanjye nanjye ngomba kubahiriza! Umuntu…, nibo baremye  ibyo biremwamuntu se? Nabo ni ibiremwa nkanjye, twese. Ntabwo u Rwanda, Afurika, Uburayi, Amerika, Aziya, aho ari ho hose, twese turi ibiremwa, nta  waremye undi, icyo twakora ni ukubahana, ni uguhana agaciro, ni ugufatanya, tugakorera hamwe. Muzi ibisigaye biriho by’iterabwoba, ahantu hose, aha ntibirahagera, nizere ko bitazahagera, isi yose yayogojwe n’ibikorwa by’iterabwoba, abantu bica abandi gusa, abantu bakituritsa bagahitana abantu, impinja, ku isi hose bagakora ibidakorwa, hose nta gihugu bitageramo. Aho kugira ngo abantu bafatanye turwanye ibyo ngibyo, bitera ubuzima kuba nabi ku isi hose.

Bagakora ibidakorwa. Hose! Nta gihugu bitageramo. Aho kugirango abantu bafatanye turwanye ibyongibyo bitera ubuzima kuba nabi by’ iterabwoba barangiza bagahindukirira abandi nabo bagatangira kubatera ubwoba. Aho kugirango dufatanye turwanye iterabwoba, wowe uraza kunteraho iterabwoba? Iyi si tubamo natwe turayizi. Nk’uko nababwiye twese turi ibiremwa. Niko abanyarwanda mukwiriye kwibona – ko muri ibiremwa nk’abandi – nk’abo birirwa babazanaho iterabwoba. Kwibohora ni ukwanga iterabwoba. Ntabwo wanzanaho iterabwoba. Ndaryanga. Ntanubwo wangira umuntu w’iterabwoba. Kuko ntabwo ariyo kamere yacu. Ntabwo ariwo muco wacu. Ntabwo ariyo politiki yacu. Politiki yacu ni iyo kwiyubaha. Ni iyo kwiha agaciro. Ni iyo guhana agaciro. Buri wese akagaha undi. Buri wese afite icyo atanga. Buri wese afite icyo abona. Uko niko kwibohora konumva. Niko gukwiye kumera.

Bantu ba Gishambashayo rero, ba Rubaya, ba Gicumbi, ubwo ndabwiriramo n’abandi mu gihugu hose. Ibyo navugiraga aha, ndabwira buri wese.  Ariko ndahera kuri mwe muri hano. Ngo inzira turimo, aho tugeze n’aho tuva nibyo bituranga muri uko kwibohora. Duhereye kuri twebwe ubwacu, Kuri buri wese. Nta n’ubwo twakwibohora birumvikana, ntabwo tuzakora ibidakorwa, bibi, ngo tujyeho tuvuge ngo oya ngo abantu bigira icyo bavuga ngo twikorere ibyacu. Oya. Iyo byageze kugukora ibibi ntabwo biba bikiri ibyawe wenyine kuberako bigira ingaruka ku bandi. Uwavuga rero ko hari ikintu cyabaye kibi icyo twakiganira tukacyumvikanaho ukanyumvisha ukuntu ari kibi kigakosorwa.

Ariko ntabwo watangira wumva ko nanjye, n’abandi ari inkozi z’ibibi gusa badashobora kugira ikintu bikorera. Ntabwo ari byo. Buri wese agira inenge, yaba umuntu yaba abantu, yaba igihugu. Inenge yanjye rero, y’igihugu cyanjye, inenge yacu, dukwiye kuyishaka tukayimenya tukayikosora. Ariko iyo utegereje ko undi muntu azaza kugukosorera inenge yawe, kuguhanaguraho inenge ufite; Icyo bivamo,  ntabwo akosora inenge ufite, ntayikuraho, ahubwo akuzanira inenge ye akayigereka hejuru y’iyawe. Ubwo ugatahira inenge ebyiri wari ufite imwe. Wawundi we akagumana yayindi ye. Nta nenge yindi ya kabiri dushaka ituruka ahandi. Inenge twaba dufite ni iyacu turashaka uko twayikosora. Numfasha kuyikosora utanzanaho inenge yawe tuzafatanya.

Banyagicumbi, reka no gutinda cyane mbabwire ko iyi nshuro ya 21 yo Kwibohora twayizanye hano kubera impamvu nasobanuye, byari ukubaha Agaciro nk’uko mwagahaye Kwibohora, byari ukubibutsa no kubakangurira ibikorwa dukwiriye kuba dufatanya twese kugirango dukomeze inzira yo kwiteza imbere.

Twumva ntawe dusiganya ubwacu, hagati yacu tudasigana hanyuma tukabona uko dukomeza guhangana n’ibyo tugomba guhangana nabyo ari ibiri hano mugihugu ari n’ibituruka hanze. Ariko nk’uko twabibwiwe, kwibohora ni ugutinyuka. Ni ugutinyuka ugahanganira ukuri. Ukuri kwawe n’ukuri kw’abanyarwanda.