Kigali, tariki ya 30 Kamena 2013
Mwiriwe neza, nizeye ko umunsi utabaye muremure, mutarushye. Ariko ubwo mubyo ndibuvuge nabyo ndaba mbitekereza ko mushaka ko dusoza abiriwe hano mukajya kuruhuka. Ariko icya mbere nshaka gutangiriraho ni ukubashimira. Iyo wafashe umwanya wo gutekereza ku kibazo, ngira ngo ahangaha mwafashe umwanya wo gutekereza ikibazo kijyana no kubaka igihugu cyacu. Mu bishobora kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu, uwo mwanya muwuha urubyiruko. Ibyo rero ni byiza ababiteguye, ababyitabiriye muri hano, ndagira ngo mbanze mbibashimire.
Icya kabiri ni abaduhaye ubuhamya, abaduhaye inyigisho, n’abatubwiye byinshi dushobora gushingiraho twumva neza inshingano buri wese afite n’aho dukwiriye kuba tugana.
Mpereye ku rubyiruko muri hano. Impamvu ntiriwe njya muri za protocol zo kubanza kuramutsa abanyacyubahiro, ubwo nahise njya ku rubyiruko. Ubwo nagiye kuri ba nyakubahwa bo mu gihe cyizaza. Ibyacu ubanza bimaze kugera aho bigera ubwo twaba tubishyize ku ruhande.
Urubyiruko, ni ejo hazaza, ni ubuyobozi, ni agaciro k’Igihugu byose ubishyize hamwe. Ni imbaraga, n’ubuyobozi, n’agaciro k’ejo hazaza. Ni cyo urubyiruko ruvuze. Ariko kuvuga urubyiruko gusa ukumva ko uba uvuze ibyo bindi ntabwo aribyo. Urubyiruko muri hano kubita urubyiruko gusa ntibihagije. Hari icyo mugomba kuba mufite, hari ibyo mugomba kuzuza. Hari agaciro mugomba kwihesha cyangwa ababarera babahesha.
Kugira ngo noneho rwa rubyiruko turebamo imbaraga, ejo hazaza na ka gaciro, ibyo bigomba kuba byubakwa, ntabwo kuvuga urubyiruko byonyine bihagije.
Reka tuvuge urugero dukunze gukoresha mu Kinyarwanda: agaseke, iyo tuvuze agaseke mwumva iki? Izina agaseke riramenyerewe, ariko iyo numvise agaseke ikintu cya mbere mba nshaka kureba ni ikirimo. Agaseke cyangwa inkangara irimo ubusa, ni inkangara gusa. Si byo? Hagomba kugira ikijyamo kandi nabwo ntabwo ushyiramo icyo ari cyo cyose. Hajyamo ibintu bifite agaciro.
Muri iyi mitima, muri ubu bwenge bw’urubyiruko turashyiramo iki kugira ngo uru rubyiruko rube icyo turutezeho. Urubyiruko wicishije inzara, muzi abantu batarya cyangwa batarya neza uko bamera? Barware bwaki, bwaki murayizi?
Imbuto, ubwo ndavuga n’iyi yaduteranyirije hano, imbuto wateye ahantu hatagera urumuri rw’izuba uzi uko imera? Nayo irwara bwaki. Aho kuba icyatsi kibisi ihinduka umuhondo, iyo yahindutse umuhondo iba yapfuye. Urubyiruko utagaburiye narwo niko rumera.
Ariko burya uko mubibonesha amaso, burya no mu mutwe n’ahandi tutabona naho hahinduka umuhondo. Naho harahinduka. Iyo mu mutwe hashoje ya bwaki tuyibonera mu bikorwa. Ubona ibikorwa by’umuntu ushonje mu bwenge ugahita umenya ko mu mutwe harimo bwaki. Urabibona.
Ubibonera mu byo duhitamo gukora, ubibonera mu mvugo, ubibonera mu bikorwa. Iyo ubonye umuntu ashyize imbere urwango, ukabona umuntu ashyize imbere kudakora, ukabona umuntu ashyize imbere kubeshya, ukabona umuntu ashyize imbere ubusambo, umenya ko mu mutwe harimo bwaki, hashonje, hatagaburiwe neza.
Niho rero nshakira kuvugira urubyiruko, urubyiruko rwacu mvuga ndetse mwaje hano mugafata inshingano, mukarahirira u Rwanda ko rutazongera gusubira mu mateka mabi, ahantu ha mbere muhera ni ukugaburira mu mitwe yanyu…mu mitekerereze yanyu, niho hantu ha mbere,niho muhera, urubyiruko rurarerwa,abana bararerwa, umwana iyo akuze atarerwa neza adahabwa imyumvire myiza , adahabwa politiki nziza birumvikana, ikimuvamo ntukimenya ; ashobora kuvamo ibyo twabonye mu myaka ishize mwahoze tuvuga mu mateka, ariko ubu noneho turavuga igihugu, turavuga urubyiruko turavuga mwebwe, turabavugira kuko tubabonamo ubuzima bw’igihugu, ntabwo mukiri babantu umwe, kanaka, Freddy, John, James… twabaye u Rwanda, iyo Freddy na John na James batumvise ko ari u Rwanda , umwe akaguma ari ukwe undi ukwe,haba ikibazo.
Muriga urubyiruko, mukajya mu mashuri mukiga, mukaba abahanga mukajya mu mahanga, mukagera kure birya nabyo ntibihagije, nyuma yaho uribaza uti ibi nzabikoresha iki? Ntabwo ari byabindi byo kuvuga gusa ngiye kubikora mbone umushahara nishyurwe, nibesheho cyangwa mbesheho n’abanjye ntabwo ariho bigarukira, icyo ni kimwe muribyo…ibyo wize…ubwo dutwara abana hanze bakajya mu mashuri bakajya kwiga …ibintu byinshi, ubundi bifite akamaro, bakagera ku nzego zihanitse, nyuma yaho njye nakubaza , ngo ariko ibi ubwenge bwawe wagaburiye bukagera aha, nyuma yabyo urabikoresha iki? Urabigenza ute? Icyo mbibariza kiroroshye, muri bariya mwumvise batemye abantu, mugira ngo bose bari injiji? Twasanze aba doctors bavura abantu n’abandi b’ibindi bihanitse bagiye kuri barrier baratema. Nibwo mukibyumva? Umu docteur ujya kuri barrier agatema aba yarize iki? Wenda yize ubuganga, ariko ubwo buganga bujya kuri bariyeri agatema aba yagiye kuvura? Umu docteur wize imibare, akaba afite PhD…hari imibare iri kuri bariyeri? Kuri bariyeri bagiye mu mibare ki? Mwibaze nicyo mvugira ngo urubyiruko …kuvuga urubyiruko gusa ntabwo bihagije urubyiruko ni imbaraga, ariko imbaraga wakoresheje nabi zivamo ikibi, izo wakoresheje neza zivamo icyiza…kugira ngo udakoresha imbaraga nabi zikavamo ikibi, ugira uburere, ugira umuco, ugaburira ubwenge bukajyamo ikintu kizima. Ibi rero ntaho bihuriye n’idini ryawe nibyo mwita ubwoko bwawe, icyo wakwiyita cyose…bihuriye ko uri umuntu…umuntu ukwiriye kuba utekereza neza. N’ibi by’amoko yacu mukunda kuvuga, Abahutu Abatutsi Abatwa, hose uzasanga hari ufite mu bwenge bwe harimo ibintu bizima n’undi harimo n’ibibi yaba umuhutu yaba umututsi, njye ndavuga muri rusange..,nta bwoko uzasangamo ngo ubu ngubu uko bwaremwe mu bwenge bwabwo harimo ibintu bibi gusa ..ntabwo aribyo..abantu twese…..hari umuntu ejobundi watubwiye mu ijambo rye atwereka ibintu byo kwiyunga aza kugera mu bintu bya Genetique aratubwira ngo abantu igitandukanya abantu ..bose ku isi…erega byose ni imyumvire mibi. Urareba naba dutandukaniye ku ruhu, baba hanze bazabakavuga ko baturi hejuru ko ibyo batubwira ngo nibyo tugomba gukurikiza….murabizi mwari muzi ko bakomotse hano aho turi aha ngaha?
Icyo bakoze baragiye ibirometero byose barazunguruka bakagaruka hano, ariko ni hano bakomoka; aho uzajya hose. Burya bakomoka he? Aha. Aha bagaruka kuduha amasomo niho bakomoka, baba bagarutse iwabo burya; niko science ibitubwira. Ni nako bimeze nta n’ubwo ari cyera cyane. Ni imyaka ibihumbi nka 90 gusa. Ni iby’ejobundi aha ngaha, byatwaye icyo gihe gito kugira ngo abantu bahindure…bacuye… ariko icyavugwaga icyo gihe, uwatubwiraga yagiraga ati: twese uko tungana, igishobora kuba kidutandukanya, ni nk’ibice 0,5%, ntabwo ari gatanu ku ijana munyumve neza, ibindi 99,5% turi kimwe. Ariko, yavuze ikintu cyiza ati n’ubwo n’ubwo turi kimwe 99,5. Ariko yavuze na none ibintu byiza cyane, ati: “ariko n’ubwo ku kigero 99,5 turi kimwe, usanga abantu 99,5 bareba bya bindi 0,5% bidutandukanya, aho kwita kuri bya bindi byinshi biduhuza; ni byo abantu bareba bakabikurikirana bakabishakamo n’ibitarimo.
Nawe se naba mfite icyo mpfana n’uwo mu Burayi, n’uwo mu Bushinwa, n’uwo muri Amerika y’Amajyepfo n’ubwo tudasa ku mubiri dufite icyo dupfana, baturutse hano; noneho twarangiza tukijyamo ubwacu tukishakamo ikidutandukanya ndetse tukemera ba bandi kuruta abo turi kumwe? Ubwo se ni ubwenge? Abiga bajya mu mashuri ibyo mwiga bituma icyo mutacyumva, mwize ibiki? Abantu baba biga ibiki? Baba biga iki? Icyo ni kimwe. Ku by’u Rwanda rero nibibazo dufite kuburyo bw’umwihariko; hari byinshi. Ariko kugira ngo tubikemure, erega urabanza, ni nk’uko nshobora kubanza kubasaba uko mwicaye aha, nkababwira nti nimuhumirize ubanze uhumeke, umire umwuka, mujya mu bikora abakora ibijyanye n’umwuka. Ibyo ntabwo ndabigeraho ntabwo biraba ibyanjye. Ariko reka ubikore, numara kwiruhutsa, igihe utaranahumura n’amaso wibaze uti ariko ndi nde? Ndi he? Ndi kumwe na nde?
Nurangiza ndetse ushyire ukuboko iruhande wumve mugenzi wawe ukuri iruhande , ukuri imbere cg ukuri inyuma, na we ubwo ariko yibaza. Maze nugira utya ukabona imbere ntawe uhari, ku ruhande ukumva ntawe uhari, imbere ugasanga ntawe uhari. Urumva umeze ute, wumva ntaho uri…(you are liost completely). Ukeneye umuntu, nawe uragukeneye; naho ubundi ntacyo uri cyo. Wowe aho wicaye uragira utya, urareba ntawe wumva uri wenyine, uri wenyine nyine, uri iki se? Icyo uri cyo kirimo agaciro kubera undi, n’undi nawe icyo ari cyo kirimo agaciro kubera wowe, niko bimera. Tugomba rero muri ibyo byose kwemera. Ukabana ugahera ku cyo uri cyo ukacyemera, warangiza ukemera n’undi icyo ari cyo nk’uko n’undi na we agomba kwemera icyo ari cyo nawe icyo uri cyo. Nk’igihugu, igihe abo bandi bazaba bafite ikibazo nawe urakigira kimwe n’uko nawe ugize ikibazo ucyibatera.
Hari uburyo rero bwo kuvuga ngo reka tubanze… Nahereye k’uwo ndi we, ariko ndasubizaho abo turi bo. Abo turibo, ntabwo ujya guhitamo, turi Abanyarwanda; abo turi bo, ubwo ndavuga umwihariko wacu; Abanyarwanda. Umunyarwanda no kuba umunyarwanda bifite agaciro, dukwiye kubiha agaciro kabyo n’abana bacu turera bakabikuriramo bumva ko bafite agaciro, ukabyumva. Impamvu mbivuga ntya, hari ikindi kibazo kijyana na byo. Nta na rimwe jyewe, ntabwo njya numva impamvu abandi, abandi tuvuge, twe ubu turi mu Rwanda, abandi nabo bafite uburenganzira bwo kuba ibyo bari byo.
Nta mpamvu nakumva ko bafite uburenganzira bwo gushaka kungira icyo bashakamo kumbonamo; sinzi niba mu byumva, nta wundi mumtu wagira Umunyarwanda kuba Umunyarwanda, Umunyarwanda niwe ubyingira. Ni nk’uko nawe Umunyarwanda nta kuntu uzajya kugira undi icyo aricyo cyangwa icyo akwiriye kuba cyo, usibye ko bitanashoboka, niyo byaba bishoboka ntabwo bindeba, uko bitandeba ni nk’uko bitamureba kugira ngo abe yashaka kungira icyo ashaka ko mba cyo.
Buri kintu cyose njyewe hari ubwo ngerageza gushaka impamvu, ndabaza ngo kuki? Kuki? Kuki kandi ari uriya atari njye? Uriya arashaka kuza kumpindura icyo ashaka ko mba kubera iki? Abivanye he, abifitiye bushobozi ki? Abifiteye burenganzira ki, buruta ubwo mfite kuba icyo ndi cyo? Iyo abishatse, ubwo ni ukuvuga ngo agiye kubaho ubuzima bw’abantu babiri: ubwe n’ubwanjye; oya! Njye ndashaka kubaho ubuzima bwanjye.
Iki gihugu cy’u Rwanda gifite ubuzima, kigomba kubaho ubuzima bwacyo, nta wundi wakiberaho ubuzima bwacyo, nta wundi, sinzi niba munyumva. Niho haviramo isomo ryo kuvuga ngo, ariko abantu batugenera, abantu batugira baza bagatangira kukubwira icyo ugomba gukora n’icyo utagomba gukora, nkibaza ngo Abanyarwanda babwirwa gutya bo bakabyemera baba he? Biyumva bate?
Ndafata u Rwanda nk’umuntu, u Rwanda niko rukwiye kumera koko cyangwa se umuntu ku giti cye niko akwiye kumera? Umuntu wiha agaciro na we yiyumvamo uburenganzira bwe, yiyumvamo ukuri, yiyumvamo kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.
Bije rero ku mwihariko w’amateka y’u Rwanda, urubyiruko muri hano rwose numva bifite uburemere, bifite no kwiha agaciro kuvuga uti ibyabaye muri jenoside ntabwo twakemera ko bizongera kuba ndetse mugahera no kubyo mwabonye cyangwa mwumvise mwavanyemo amasomo, biriya birimo ubutwari ndaza kubereka ukuntu birimo ubutwari kandi mukwiriye gukomeza kuko n’ubundi ni byo byubaka n’ubwo bivunanye, nabyo ndaza kubereka ko bivunanye, nibyo bikwiye.
Kandi mushatse ibitavunanye kugira ngo mubeho muteze imbere igihugu cyanyu, ntabyo muzageraho na rimwe, uwabibambwira ngo hari ibitavuganye bigeza abantu ku majyambere, bigeza abantu ku byo bifuza azaba akubeshye; ntabwo ndi bubabeshya biravunanye, biravunanye bikavuna n’abayobozi. Hano nahoze mbona mu byo mwakoze, mwaganiriye guhera na kare, abayobozi bavuze, bakavuga amateka yabo, bakavuga ipfunwe, ikimwaro batewe no kuvangwa muri ayo mateka; biriya ni ubutwari, niho bihera.Ariko ndasahaka no kubabwira, maze niba wabaye intwari, mujye muba intwari mu bigeze ku ndunduro, ntukabe intwari igice. Bivuge nawe wumve ko umutima wawe uwuruhuye wibigira ngo ugire ikindi kiguma cyigobetsemo ukuntu, bivaneyo ndetse umuntu w’intwari kurusha yemera icyaha cye ndetse akanafasha n’abandi no mu cyabo gufasha abandi mu cyabo ni ukuvuga ngo ashobora no gufata uruhare no ku cyaha cy’abandi ariko kubera ko gifite uko kimugeraho cyangwa ingaruka yacyo, niko bimeze.
Kubera ko mu Rwanda nk’ubu ngubu Jenoside yabaye, hari uwahoze ambwira, hari umuntu wahoze ansobanurira ati buriya ikibazo cy’u Rwanda ukuntu gikomera, ati no mu mateka y’i Burayi ariya ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ati buriya urabona ntabwo ari nk’iby’Abayahudi n’Abadage, ati buriya Abadage bo ntabwo bakoze nk’ibyo Abanyarwanda bakoze, ngo abaturage babigiyemo baragahuruka, buriya Hitler yari afite abantu yateguye b’abicanyi, abo yitaga SS bahiga… ariko ntabwo ari ukuvuga ngo Abadage bose barahagurutse bajya kwica Abayahudi, ntabwo ariko byabaye, ariko mu Rwanda byo bisa nk’aho ariko byabaye; byo byagiye mu miryango, na bya bindi mwahoze muvuga by’abantu bakijije abandi nibyo, byaragiye biba mu bantu bakiri abana ariko haragiye haba ikintu kimeze nk’igihiririri (movement) kijya mu bantu, umuturanyi agahinduka, bakeya babikoze bagahisha abandi baba nka movement, akamenya ko agomba gutanga n’uwamuhungiyeho.
Biragenda bijya mu izina. Abantu, abayobozi, n’impamvu abayobozi babikoze, babikoze bafite icyo batekereje. Baravugaga ngo reka tubishyiremo abantu bose. Ni tubishyiramo abantu bose bizagora kugira ngo bitugireho ingaruka. Eh, bazahana abantu bose, eihn ? Ni nko kuvuga, ngira ngo baranavuga ngo ahari n’Imana nijya guca urubanza izareba se, none se izacira abantu bose urubanza ? Eihn izahana abantu bose ? Yabahana ari… ushobora kubabara, ariko ibintu winjijemo igihugu cyose ntaho umuntu azahera ahana cyangwa abikubaza. Niko byabaye hano mu Rwanda. Byo rero biranagoye cyane, biranaremereye kurusha. Niyo mpamvu kubikosora bisa n’aho binyura muri iyo nzira yose. Na none ni movement(igihiriri) nini ijya mu bantu ikabibakuramo ehh. Ariko byose bishingira, bihera ku gutinyuka. Byahera no ku muntu umwe. Byahera no ku bantu babiri, bihera ku bantu bake ariko bagatinyuka n’abandi bakabijyamo bakavuga ngo twakoze ishyano, twakoze ishyano. Abantu bakabyumva : twahemukiye abantu. Ibintu mwavugiye aha byumvikana ni bike. Ngira ngo ugiye kwumva ibintu buri muntu wese afite kuvuga hanze aha abantu iyo bakubwiye ukuntu bagenjejwe n’umuntu wavugaga ngo twaranywanye, twari abantu babana, twarashyingiranye twari… bagira batya bati uhmmm (guca ijosi).
Ari umugore, ari umugabo ari abana njya kubashakamo ubuhungiro bagira batya baranyitaza barambwira bati genda ugweyo ngo cyangwa ahubwo bagahamagara abantu ngo dore kari hano bagahishe kari hano. Barabikubwira buri munsi hari abantu benshi, amakuru nk’ayo tuyumva henshi cyane bikwereka ukuntu u Rwanda rwacu twanduye bikabije ; bishoboka kubihindura binyuze muri mwe ariko bitoroshye ariko tugomba kubikora ariko kandi biragaragara ko biri mu nzira bigenda.
Ariko bishaka ubutwari, bishaka imbaraga. Mwebwe rero batoya batikoreye ya mizigo abantu birirwa bavuga mufate iya mbere. Natwe babaruse cyangwa bababyaye ubu ni mwe tureba. Ubu hari ibya tunaniye wenda twebwe bimaze kuturenga hari ibyaducitse. Ni mwe, turavuga ngo tuti: ah ummh uru rubyiruko ruzabikora. Ndashaka ko iki tuvuga ngo uru rubyiruko ruzabikora biba impamo. Ntibibe icyifuzo gusa, cyangwa ntibibe kubivugira ko twebwe byaducitse cyangwa byatunaniye. Gusa tukavuga ngo ok ngo ubwo byanze bariya bazabikora gusa, Oya ndashaka kubivuga, ndashaka kugira ngo tubivuge tubifitiye n’icyizere, dufite n’ibimenyetso bifatika ngo niko bizamera. Si byo? Naho ubwandu Abanyarwanda dufite, abanyarwanda bamwe bafite kurusha abandi, ariko byose bikarangira bibaye, burakabije, burakabije. Buri munsi jyewe uko bigenda numva ibintu bimwe nkavuga nti ariko ko ibi ntari mbizi. Waba ukiri aho hakaba haje ibindi. Ngira ni bimwe abantu batinya kuvuga cyangwa gutinya kubwira abandi. Jye vuba aha no mu muryango wanjye mvukamo, hari ibintu namenye vuba aha nza kubaza abantu nti ariko kuki mutigeze mubimbwira, mbaza umuntu wo mu muryango nti kuki mutigeze mubimbwira ? Mu muryango w’iwacu tuvuka turi batandatu, jye ni jye w’umuhererezi, uwa kabiri muri twe ejo bundi nibwo nabimenye, muri za 70, 72, 71 aho n’iki aba ino aha we yari akiba mu Rwanda. Mu ishuri yigagamo, ishuri ngo ry’Ababiligi hariya Huye za Butare bajyaga bagira igihe buri cyumweru cyo kumushyira ku parade bakabwira ishuri bati ngo harya hano abahutu ni bande abatutsi ni bande ? Abandi ntabwo bari … ariko no muri abo bera hari abajyaga ku ruhande rumwe bakavuga ko ari bamwe muri abo ngabo. Noneho bafata uwo mushiki wanjye bakamuhagarika aho ngaho ngo : « Muzi umututsi uko asa ?» Abandi ngo ni muze bagatonda umurongo. Ngo ni muze mwumve uko aba ameze ngo izuru rye ngo nta gufwa ribamo, n’uko umukobwa agakuruka akajya aho bakaza ba (gukora ku zuru) koko, n’ejo akaba azi ko ari uko bazamugira, n’ejo bundi, bamuzengurutsaga mu mashuri, bakamuhagurutsa ngo uwari yafata ku izuru ry’umututsi ni nde ? Buri wese bakagira n umwanya we ukunasubiramo n’uwafashe ku izuru ry’umutsi ejo akaza kureba niba ryahindutse, ryabaye ikindi. Ubwo icyo n i igihugu ?Aha. Bari barabimpishe mbimenye ejo bundi ariko bangiriye neza, ibintu byinshi nk’ibyo sinkwiye kubimenya. Kera mu ntambara ibyo James yababwiraga twajyaga dusanga ahantu bamaze kwica abantu hari ibyobo babarunzemo harimo ibihumbi. Igihumbi, magana atanu ibihumbi bitandatu, tugasangamo abantu imibiri yabo igishyushye batarapfa bataranoga, twabavanagamo bakaba bazima. Ariko bigeze aho, mbwira aba bantu nti maze rero ni munabibona jye mwoye kuzajya munabimbwira ntimuzongere no kuzajya mubinyereka kuko akazi kari imbere ntabwo gashaka kubona ibintu nk’ibi. Kuko wabibona akazi wakoraga ukagakora ukundi. Ndavuga nti jye singishaka kubibona, mujye mubimpisha ntimukanabimbwire. Twajya dutoragura abana abagore, hari n’abakiriho n’ubu ngubu. Hari uwo nasanze ngira ngo mu 2004 twagiye i Murambi mu bintu bya genocide umusore arahaguruka avuga ko twamutoraguye mu cyo bamujugunyemo ngira ngo afite imyaka irindwi, amaze gukura, ndamubaza nti ese ubaho ute, sinamubazaga ibindi, namubazaga mu mutwe we, ubwo kandi amaze kutubwira ko umuryango we n’abantu bamwiciye, nawe bagerageje kumwicha tujya kumutoragura mu cyobo rusange. Aratubwira ati aba bantu ejo bundi mwarabarekuye? Ubwo urumva ninko kumbwira ati aba bantu warekuye nawe ufite icyaha.
Rwose ndamubwira nti, icyo cyaha ndakemera, ariko ndamubwira nti icyo cyaha ucyimbabarireho kuko ntabwo ari icyaha cyo kugira nabi, ni cyaha kijyanye no gukora ibidashoboka. Ndamubaza nti : ese ubaho ute? Buracya bukira ubayeho ute? Umwana arandeba, ngo kubaho, erega tubaho kuko utubwira ngo tubeho. Umwana niko yansubije, ati: “ buri munsi kandi uratubwira ngo tubeho kandi tukabaho”.
Niba uyu mwana rero ufite umutima nk’uyu, wo kurenga ibibi, uko yapfuye uko, yarangiza akambwira ngo turabaho kuko utubwira ngo tubeho ndetse ni nko kumbwira tunabana n’abangaba batwishe ejo bundi warekuye. Nicyo yambwiraga, i Murambi hariya, twarakwemereye turabanye.
Niba icyo gishoboka, niba uwo mwana ashobora kubana n’abamwicyiye, ni nde mu Rwanda utatinyuka guhagarara ngo avuge ngo twakoze ishyano, rwose utubabarire? Kubera iki utabikora, niba twarabwiye abana bamariwe imiryango bafite imbunda, tukababwira ngo, ntimwihorere, tukababwira ntimwiche abantu, abantu barabiciye ariko mu byirinde, bakabyemera. Erega iyo batabyemera, tukababwira tuti mwunve musigeho mutica.
Ibyo James yavugaga, harimo bamwe babwiraga batya tukabafunga habaga ari nk’umwe ku i jana byarenze. Hari noneho nababikoraga barangiza bakiyica. Hari nabavugaga bati mwatubujije kwica, ariko aba bantu batwiciye ntabwo ari abantu bo kureka ngo bagende gusa. Kubra ko ndi bumwice mukajya kumfunga cyangwa mukajya kungira gute, akamwica yarangiza akirasa.
Ubwo urunva uburememere bw’ubwo buzima bwacu bw’u Rwanda uko bumeze. Ntabwo ari ubuzima busanzwe. Muge mureka kubikinisha, mujye mureka abo bashinyaguzi bo hanze babikinishe ariko mwebwe ntimukabikinishe. Kuko baba babashinyagurira. Ntukajye ahongaho ngo ukinane n’umushinyaguzi, ibi ni ibintu bikomeye, kujya aha ongaho ukabwira abana ngo musigeho, bakabahana. Ikirimo kiremereye kirusha icyo ni iki?
Ibyo ngibyo ubwabyo, kuki bitabigukoresha mbese, ariko ubu icyaje kuba, ibintu byose ubu abantu babihinduye politike, nabyo barabishakamo politike. Ati jyewe baravuga ko Abahutu bishe? Ngomba kubavugira, ntabwo najya hariya hanze ngo mvuge ko abantu bishe mu izina ryanjye. Ngo ntabwo nabikora mu izina ryanjye, nzumvikana nte aho hantu ubwo, politike…
Urakina politike ku bw’uzima bw’abantu, bw’igihugu, byabaye politike, no hanze ngo ubu ubwisanzure muri politike, mu Rwanda niho hantu hari ubwo bwisanzure kurusha ahandi aho ariho hose. Njye ntabwo mpfa kubivuga ndababwira impamvu. u Rwanda rubana n’abarwishe.
Ubworoherane, ubworoherane bwo kubabarira abantu bishe miliyoni yose y’abantu, ni ubworoherane utabona ahandi aho ariho hose ku isi… Ngo ubwisanzure, ubwo se abantu duha ubwisanzure n’abakoze Jenoside . Waha space umugenocidaire, umuntu wundi wajya kuyiha ni nde, usibye gushinyagurira?
Ngo demukarasi , uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure. Ibyo bakoresha, uburyo akoresha na standards bakoresha, ntabwo zakoreshwa hano mu Rwanda, usibye gushinyagura, nabwo kandi bashatse kubikoresha n’abagenocidaire babona bakibonamo?
Ubwo se ubwisanzure buruta ubwo ni ubuhe? Ubwisanzure bwa Politike buha n’umwanya abakoze Jenoside?
Baraza ngo tugiye gupima uko ubwisanzure bwa Politike bungana, hari ibintu ejo bundi nasomye mu binyamakuru, hari red party, blue party , green party.
Ariko nkabaza nti harimo iki, actually ejo bundi nabajije ba minister
Maze iminsi nsoma ngo mwabujije abantu kwiyandikisha gukora Politique. Nkavuga nti murababuriza iki? Nkababwira nti: ntimureba, niba ari ukubabuza, muriho muraha abantu agaciro batari banafite. Mwabaretse bakirukanka bagakora ibyo bashaka? Ariko nibagerageza kugira uwo bahutaza, ntago bazamenya icyabakubise. Ni byo, niba ari uburenganzira bwo kwiruka ahantu hose ukora ubusa, birakureba, ushobora kwiruka ukora ubusa. Rwose, ukore icyo ushaka, abajya kubabuza koko nanjye sinumva icyo bababuriza. Birangira bavuze ngo: “Banze kutwandika” niba ari ukubandika niba ari ukubandikisha simbizi. Ariko mu Rwanda handitse bangahe bose hamwe? Hari amashyaka ya politike? 10? Ubwo rero 10 kuri bo ntahagije. Ushobora kugira na 20; byaba 10 byaba 20, ikibazo tugomba kwibaza n’iki dukorera u Rwanda? N’iki dukorera aya mateka yacu mabi atagira uko umuntu yayasobanura? Ariko niba ushaka kugira ngo hari uza ushaka kongera guhutaza… Murabizi? Rubyiruko muri hano? Rwose mushyire ibirenge hasi, mube Abanyarwanda, mube u Rwanda, mube icyo muri cyo. Yego, muhagarare mwemye kandi mwemeye ko mubishinzwe, mwumve ko ntawundi uretse mwebwe uzabikora. Ariko nta muntu wakongera kuzanamo ibintu bihagarika umuntu hariya ngo: “Ntiwakagombye kuba uri hano, tugiye kukwambura ubuzima bwawe”. Please, iyo freedom ntibaho, oya, mwari mukwiye kandi… ibyo bahoze bavuga ngo, uburakari, ikirakaza. Icyarakaza cyarenza icyo ni iki? Hariho ahantu hakwiriye gucibwa umurongo. Hari ahantu umurongo ntarengwa. Ni ukuvuga ngo, aha handi hose, kora ibyo ushaka byose ariko hari umurongo utarengwa. Hari umurongo ntarengwa.
Nta muntu ushobora kongera kubuza undi uburenganzira bwe, kumugirira nabi kuberako adasa nawe. N’abongabo wumva ejo bundi batangiye kuvugira ngo interahamwe na FLDR, ngo abantu bumvikane na bo. Bumvikane na bo? Njye ntago nirirwa njya impaka kuri icyo ngicyo. Kubera ko nzarindira igihe nikigera, ntago uzamenya icyibaye… Ntabwo rwose jye, nta nubwo nanamusubije, ntago nigeze njya…oya. Ariko, birazwi ko hari umurongo udashobora kurengwa na rimwe, ntibishoboka. N’abo bitwa Interahamwe bagomba kuba bumva barabavugiye bagashyugumbwa n’ibi bigarasha bindi bikorana nabo… Bakumva ko babonye noneho icyaha cyahindutse politike iza… Ntibazamenya icyibituyeho. Ntibishoboka, hari umurongo utarengwa, ntibibaho, kirazira. Kirazira, namwe rubyiruko mubimenye ejo hatazagira ubabeshya. Hatazagira ubabeshya. Ntibishoboka. Byaba kuba politiki, haba ku butaka, ku mazi cyangwa mu kirere. Ntibizigera bibaho.
Rubyiruko, namwe ntimuzarerwe ngo mwumve nabi. Ntimukumve nabi, muzumve neza mube abantu, mube Abanyarwanda, nicyo tubatezeho. Mube Abanyarwanda bazima. Mwifitemo ubushobozi, nk’ubwabandi bantu abo aribo bose bafite. Mufite ubuzima, mufite ubushobozi, mufite ubwenge, mufite amaboko. Mwakora ibyo mwifuza gukora mwakorera igihugu cyanyu kigatera imbere, cyikaba nk’ibindi bihugu. Murabifite. Mureke kubyangiza. Ntimukiyangize, ntimukabyangize. Iyo wiyangije uba ufite icyo wambuye igihugu.
Turagucyeneye. Ntimukiyangize, mumenye ko uru Rwanda, uru Rwanda rwarababaye ga. Ni nka rya zina, “Bamporiki”, eh “Baruhora iki?”. Ariko, iyo ufite abashaka kugira icyo baguhora bakurenganya, ugomba kwiyubaka, ugomba kwiyubaka wawundi ufite icyo agushakamo, ufite icyo aguhora kitari cyo ntabigereho. Ntakwiye kubigeraho. Edouard, iryo zina, buriya rifite icyo rivuze. Nawe ujye…baguhora iki? Uzange ko bagira icyo baguhora. Nibyo. Ikitari mu ukuri bacyiguhorera iki? Ariko ubwo ni twese erega, baduhora iki? Dukore ibintu bizima, kuburyo ntawudushakamo icyo atwiyenzaho ngo agire icyo ageraho. Tucyimwime. Dukomeze tube abo dukwiriye kuba bo. Nagira ngo rero, mbashimire, nanone ariko tubatezeho byinshi kandi icyo kizere cyacu ntimucyambure agaciro gifite. Ibindi bizajya bikomeza bive mu gufatanya, ariko abantu bakomeze batinyuke, batinyuke bitandukanye n’ikibi. Rwose bitandukanye n’ikibi.
Umuntu azica, yice mu izina ryawe uceceke? Kubera iki? Niyo waba utarishe ahubwo njyewe mfite ikibazo nawe, njyewe naba ntari mu bishe ukajya gukoresha izina ryanjye ngo wice, nakwica nanjye. Yego, ntago nakureka. Naho iby’isoni ngo abantu baratinya kuvuga, wowe niba utarishe ngo unahaguruke ubisabire imbabazi, haguruka usabire imbabazi abishe mu izina ryawe, nawe uvuge uti ntabwo bikwiriye kubaho.
Erega njyewe niyo ngiye hanze hatari mu Banyarwanda, mbwira abanyamahanga nti mutubabarire Abanyarwanda twakoze amarorerwa, nanjye nishyiramo kuko nanjye ndi Umunyarwanda. Twemeye mu Rwanda ko haba ibintu bidakwiriye kuhaba, natwe babirwanyije ugeraho icyaha uragifata ukakigira icyawe, ukavuga ko, ni Abanyarwanda nyine; ni inshingano rero dufite yo guhindura izina, isura mbi dufite. Abanyarwanda, ugira ngo iyo bavuga Abanyarwanda b’abicanyi bakoze jenoside, bicanye b’iyo ngiyo ugira ngo uri mu Buyapani cyangwa muri Amerika y’Amajyepfo aratuzi se? Aramenya ngo James we ntabwo yishe, Kagame nawe ntabwo, ntabwo bajya muri ibyo bavuga Abanyarwanda, Abanyarwanda muri abicanyi!
Ntabwo turi abicanyi, abatari abicanyi ntabwo twabyemera, waragiye no kwica mu izina ryanjye ukavuga ngo narwanaga ku nyungu za Kagame niyo mpamvu nishe, oya ndakwihakana; ntabwo wakora amarorerwa mu izina ryanjye ngo nkureke ugende, oya ntaho bihuriye. Impamvu rero abantu batatinyuka ngo bavuge bati oya ntibizasubire, abishe twakoze ishyano mutubabarire, utarishe wiciwe mu izina ry’abandi, uwakoze mu izina ryanjye akica mutubabarire, ntabwo yazabyongera ngo mwemerere; bityo kandi iteka ntabwo numva impamvu mu bantu ikibi cyatsinda icyiza ntabwo njya mbyumva.
Abakora ibibi batsinda bate abashaka ibyiza? Mubimbwire, izo soni umuntu yagira zo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanye iki kibi ku mugaragara nubwo yakozwe mu izina ryanjye ntabwo nkishaka, ugatinya; iyo utinye, iyo utabigaragaje mu bikorwa no mvugo wa wundi wabikoze we arunguka, uwabikoze mu izina ryawe, ibyo uvuga utanashaka we ni inyungu kuri we, nta mpamvu rero bikwiye kuba byaba. Rubyiruko rero iyi nshingano twihaye ntimugire ngo iroroshye ariko ni ngombwa, ni iya ngombwa.
Kandi iramutse itanatuvunnye nabwo ubanza itakemura ibibazo dufite, uko ituvuna uko ivuna buri wese n’uko ijyanye n’uburemere bwayo n’akamaro kayo. Mugire ubuzima bwiza rero. Hari umuntu ushaka kugira icyo avuga?
Umusore w’i Cyangugu: Numva nta kibazo ngize kubera ko ndi Umuhutu, ngerageje no kumenya icyo Abatutsi bari kuzira bamwira ko bari mu bantu bishe Habyarimana kandi ko bashaka kwica Abahutu bityo nabo bakaba bari kwirwanaho, numva ko ibyo aribyo byose Abatutsi bagiye gupfa bafite icyo barimo kuzira.
Icyo ngendereye numvise duhagurutse hano ntahagaze mucyo cy’ibyo ubwoko bwacu bwakoze naba mbaye ikigwari, ubwoko bwacu bwakoze ibintu bibi, bwishe abantu, nari umwana w’umusore w’imyaka 18, ntabwo ibyo mvuga ari ibyo nabwiwe ni ibyo nabonye, wakica uwo mwarwanaga ariko ntabwo wakica n’umusazi wo mu muhanda, cyangwa ngo wice mayibobo cyangwa wice uruhinja. Ibyo ni ibintu numva ku mutima wanjye, nk’umuntu uvuka muri ayo mateka nkwiye gusabira imbabazi. Kwica umwana wabyaye?
Twebwe aho tuvuka ni i Cyangugu nta Nkotanyi zahageze, bityo ngo Abanyacyangugu bice Abatutsi babaziza ko Inkotanyi zabateye! Ibyo ntabyo twabonye twebwe, ariko kubona n’abantu bica abasazi bakica impinja, mu by’ukuri ni ibintu bibabaje ntabwo tubishyigikiye nta n’ubwo tubyemera, guhaguruka ukagenda mvuga ngo navuye mu bagabo, igihugu cyateranye abantu bavuze ibikomere, barabaye n’imfubyi, abagore bafashwe ku ngufu, ibintu by’indengakamere, mu by’ukuri bivuye ku mutima wanjye ubwoko bwacu bwakoze ibintu bibi kandi njyewe mbisabiye imbabazi.
Kandi numva mfite ishyaka y’uko ikiguzi cyose bizanzaba nzagitanga cyane cyane mu matorero kuko niho mbarizwa. Twishimiye Imana twenyine, twasenze Abatutsi batari gusenga, abaganga bavura Abahutu gusa, haterana amasoko y’Abahutu gusa! None ubwo Abahutu ni hehe tudafite ikibazo? Ese tubiceceke kugira ngo u Rwanda ngo tugende gusa? Ubwo se umuntu yavuga ko atabigizemo uruhare rutaziguye gute, imipanga yishe abantu yaratanze umusoro? Mu by’ukuri rwose njyewe bivuye ku mutima wanjye, umuntu wese wagezweho n’amateka mabi ya jenoside biturutse ku by’ubwoko bwacu, mutubabarire ndabizi ko hari n’abandi bagira uyu mutima ariko batagira uburyo bwo guhagara mu ruhame ngo babe basaba imbabazi.
Mutubabarire, rwose kandi twabonye ibyiza, tutakerezaga, njyewe muri 90 nabajije abantu nti se Inkotanyi zizajya mu ijuru? Kuko ntabwo numvaga ko zizajya mu ijuru, bitewe n’uko zateye igihugu twe twari abana tutazi ibyo aribyo, ariko ndababwiza ukuri ko muri 91 Inkotanyi zimaze gutera, niho amashyaka menshi yaje bituma habaho urubuga, natwe twese tubona umwanya wo kujya kwiga, ntabwo twigeze tujya kwiga, nk’uko abayobozi babivuze baremererwaga, natwe niho Imana yakinguye imiryango kubera ko Inkotanyi zari ziteye imiryango irakinguka abantu bose babona uburenganzira bwo kujya kwiga mutubabarire. Ndabizi ko hari abatabyemera, batazanabyemera, abantu bapfuye mu kivunge, mu kigare hari utazabona umusaba imbabazi, kubera ko hari abatabyemera cyangwa bapfuye ariko mwumveko twitandukanyije n’icyo kibi, kandi tubasabye imbabazi. Murakoze.
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane. Murakoze cyane. Wowe ukora iki?
Nigisha ubumwe n’ubwiyunge mu buryo bworoheje uko nshoboye niko kazi numva kari ku mutima wanjye, nta kindi numva nakora Afande.
Perezida Paul Kagame: Wakoze. Hari Umwana w’umukobwa hariyaaa
Murakoze babyeyi. Mu mpanuro nziza nahawe zimpa inzira nziza zubaka igihugu, niyo mpamvu nteruye n’ijwi rirenga ngira nti nibohore mvuge ingobyi iduhetse; Rwanda ngobyi iduhetse yo rudasumbwa ruzira inenge ni umutako utatse abo ruhetse bose rukarimbisha Afurika yose rukaba ishema ry’Abanyarwanda, nshikamye nishimye nshishikariye kuyishisha kuko mfite uwo ndeberaho, iyo ntore y’isonga isobanutse kandi ishoboye tutazatererana guteza u Rwanda rwacu imbere.Murakoze cyane. Murakoze.
Perezida Paul Kagame: Urakoze cyane…hari undi, ubwo niba ntawundi ubwo…yes…. Iby’umuvugo mugere aho mubigabanye…biragoye kubipimira igihe biragorana…Umuvugo ushobora kumara iminota mirongo itatu…urakoze twunvise aho waganishaga.
Murakoze Nyakubahwa Perezida, nitwa Christine Kanyange nkaba natururtse mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya akagari ka Ngororero aho umugabo Mugesera wari muri politike navuga y’abayobozi babi babayeho muri iki gihugu mbere ya Jenoside wahagaze akavuga ngo Abatutsi babanyuze inzira ya Nyabarongo babasubize iwabo muri Abisiniya. Nkaba rero mpagurutse nanjye kubera ibinezaneza kubera ubuyobozi Imana yaduhaye kugira ngo twicarane dusangire ibitekerezo turebe icyateza imbere igihugu cyacu.
Perezida Paul Kagame: Urakoze cyane
Rucagu Boniface: Urakoze Nyakubahwa Prezida….
Perezida Paul Kagame: Rucagu ariko utwaye umwanaya waba….oya utwaye umwanya w’urubyiruko…ariko cyangwa mureke, nabonye asigaye ari umusore….
Rucagu: Nyakubahwa basigaye bavuga ko nanjye ndumu jeune… mu by’ukuri ndavuga amagambo make kuko nzabona umwanya wo kuvuga maremare…nabaye mu buyobozi bwagize uruhare mu mahano yabaye muriki gihugu..ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kandi ndabasezeranya nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nabandi twabanye muri ubwo buyobozi bakaba bari muri iki gihugu ko nzabafasha kugira ngo nabo batere intambwe.
Perezida Paul Kagame: Hari undi hariya…
Murakoze nyakubwahwa Perezida wa Repubulika…nitwa Dusingizimana Jean Damascene nkaba nturuka mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Mbazi. Igitumye mpaguruka hano, twahereye hano mu gitondo tuganira, ariko, igitumye mpaguruka ni ibintu bibiri; hari ikintu Padiri yatubwiye aduha urugero rw’abantu babiri bahekanye hariya uburyo umwe ababazwa n’umutwaro w’undi najye binkoma ahantu. Icya kabri ni ikintu Ministri w’ingabo yigishijeho agiha intego igira: iti, ni iki turakarira…jyewe mpagurutse hano nk’umuntu wagize ikibazo mu gihe cya Jenoside. Jenoside yabaye Mfite imyaka itandatu, ndabyibuka yateye papa yahunze, duhungira ahantu kwa masenge ariko papa apfa ntabwo mbizi kuko twari twahungiye iwabo wa mama. Mu gihe cya gacaca abantu batanga amakuru tujya kuburana, navaga kwishuri nkajya kuburana nabo bari baratanzeho amakuru…ariko kubera bwa bushobozi abantu batanganya, ugasanga ntabwo bimwe biri kumvikana neza…na nubu ikibazo kiracyakomeye
Perezida Paul Kagame: Ariko rangiza ibyuvuga…
Igitumye mpaguruka jyewe, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ni na Mayor wacu, umuryango twari dufitanye ikibazo najyaga mpaca simbasuhuze azamfashe njye kuwusaba imbabazi, n’ubwo ikibazo ari bo bagifite, jyewe nzifata njye kubasaba imbabazi kuko jyewe numva bindemereye kugira ngo nongere kubana nabo.
Perezida Paul Kagame: uwo Mayor azarebe uko icyo kibazo agiha umurongo, niba ariwe ukwiye gusaba imbabazi..ariko ubwo yemeye kuzisaba bibe byaha n’abandi kumva ikibazo kirimo..undi…mugire vuba mu magambo make kugira ngo ….
Murakoze, nitwa Ayabahize Jean Colombe…mu by’ukuri niriwe hano kuva mu gitondo… mu by’ukuri ibyo ngiye kuvuga nibike cyane ni ugushimira umuyobozi wacu nyakubahwa Prezida wa Republika ndetse na madamu n’abayobozi bayoboranye..
Perezida Paul Kagame: Gusha ku ngingo…
Nyewe rero nkuko nshatse kuvuga ndi mu bantu bahuye n’ibibazo kuko mvuka ku babyeyi babiri batandukanye, umwe yarapfuye muri genocide baramwica, data ubu mvuga afungiye Jenoside, ariko numva ibyiringiro mfite byo kubaho aya masaha ari ibyiringiro nakuye mu buyobozi bwiza kandi numva mfite kubaho kuko muriuko guhangayika (izo struggle zose) kose narize kubera ubuyobozi bwiza niga kaminuza ndayirangiza, ngeze mu kiciro cya gatatu
Perezida: Urumva ariko uko ikibazo cye ukuntu cyerekana ukuntu ibibazo by’ u Rwanda ari inzitane… urakoze cyane. Undi!
Urakoze Nyakubahwa Perezida nitwa Uwamariya, nkomoka mu karere ka Huye. Ikinteye guhaguruka ni ugushimira ingabo z’igihugu ndetse uhagarariye….nshimiye umusirikare wamfashe ukuboko akanyereka inzira igana mu Rwanda ….
Kubwimana Claver: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mpagaze hano ngira ngo mbashimire. Hano hatangiwe impanuro nyinshi ariko nagira ngo mbashimire. Nshimiye ingabo zadutabaye i Nyanza. Ubu ndi umugabo, ndubatse kandi ndangije Kaminuza. Ubwitange bwanyu ntabwo tuzabutatira. Murakoze
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane
Akayesu Sarah (Gatsibo): Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndashaka kuvuga ku bintu bibiri. Icyambere, nashakaga kubabwira ko kuko imiyoborere myiza ari igamije kugeza iterambere ku baturage, twari dukwiriye kwigisha amateka abana bato…
Perezida Paul Kagame: Nibyo rwose, Muzabikore…
Akayesu Sarah: Ikindi, hari urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze batamenya byinshi, nk’aho aho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu bashyiramo CD, numvaga nabo bagomba kurushaho kubyiga. Icya nyuma, nashakaga guhumuriza abajene b’Abanyarwanda. Uwafata amazi asa neza akayashyira mu icupa agapfundikira, iryo cupa akariziringa mu byondo, iyo yongeye kurifungura asanga ya mazi agisa neza, atandujwe n’ibyondo.Natwe rero n’ubwo hari amateka mabi yanduje igihugu cyacu, hari icyizere ko kizongera kikaba igihugu cyiza
Pezedida Paul Kagame: Ikibi cy’u Rwanda ni uko n’amazi yanduye, ntabwo ari icupa gusa…
Mizero Irené: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mfite ababyeyi bafunze, bakoze icyaha cya Jenoside. Mwampaye amahirwe yo kwiga, ubu ndangije muri SFB. N’ubwo abayeyi banjye bakoze ibyo byaha, nahisemo kwitandukanya n’ikibi ngakurikira icyiza gusa. Ni muri urwo rwego nsabye imbabazi mu izina ry’ababyeyi banjye nsabye imbabazi kubera ibyaha bakoze nkaba nsabye ibyaha abakorewe Jenoside bose. Murakoze
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane
Hakuzimana Timothee (Iwawa Vocational Centre): Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mpagurukijwe no kugushimira kubera urukundo utwereka. Twari turwaye bwaki, Leta iradutoragura idushyira mu kigo cya Iwawa, ubu nta bwaki tukirwaye. Na gahunda ya Girinka mwagejeje ku bandi Banyarwanda, natwe mwayitugejejeho. Murakoze cyane.
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane
Hadimana Thadée (Nyaruguru): Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nshinzwe urubyiruko ku karere. Nyuma y’aho abahanzi bayobowe na Edouard na PS badusuye, ako kanya urubyiruko rwo muri Nyaruguru rukomoka mu miryango yagize nabi, biyemeje kwubakira umucekuru wahekuwe na Jenoside. Tubijeje ko ibikorwa nk’ibi tuzabikomeza. Murakoze
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane
Munyakazi Athanase (Karongi): Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, maze iminsi mvugana n’urubyiruko rw’iwacu i Karongi kandi bantumye ngo mbasabe ngo muzadusure vuba rwose, ngo iminsi imaze kuba myinshi mutagera iwacu Karongi
Perezida Paul Kagame: Wikwirirwa uvunika rwose, ibyo bizaba
Munyakazi Athanase: Ikindi nashakaga kuvuga ni uko urugendo rwo gushaka amahoro hamwe tubifashijwemo n’akarere ka Karongi, tuzabikomeza.
Perezida Paul Kagame: Murakoze cyane. Nimureke turangirize hano. Ndifuza gushimira abajene mwese mwitabiriye uyu munsi ndetse n’abateguye ibi biganiro mwese. Mwakoze cyane.