Mukarange, itariki ya 27 Kanama 2012
Baturage mwese ba Gicumbi muraho cyane; Namwe bayobozi banyacyubahiro mwese muri hano, mwaramutse neza;
Nawe Clement, umuhanzi, wakoze kudushyushya n’amagambo meza watubwiye;
Banyagicumbi rero, twishimye kuza kubana namwe, uyu munsi kubasura, ni ukuganira namwe nk’uko bisanzwe, kugira ngo tujye inama, inama yo kubaka igihugu cyacu.
Iyo umuntu yubaka, iteka aba ashaka kubaka neza, aba ashaka kubaka ibikomeye, bizaramba, akifuza no kubirinda icyabihungabanya.
Nagarutse hano rero kugira ngo tuganire uburyo bwo kubaka ibiramba, no kubyubaka tubirinda , tubibuza icyabisenya.Imbaraga dukoresha mu kubaka, ni nazo twifuza gukoresha mukurinda ibyo twubaka; sibyo?
Kandi aba nyagicimbi rero, by’umwihariko aba hano i Mukarange, ayo mateka murayazi, amateka yo kubaka, yo guharanira ndetse no kurinda ibyo umuntu yubaka no kurwanya icyabisenya.
Ayo mateka muri Gicumbi, mu Murenge wa Mukarange ayo mateka murayazi, kuko ayo mateka ava inda imwe, akomoka hamwe n’amateka yo kwibohora.
Amateka aba nyagicumbi murayazi kubera ko iki gihugu cyacu , mubifitemo uruhare runini, nzajya mpora mbyibutsa iteka uko naje kubasura.
Kandi iyo twaje kubasura tuza tubizi, mu mutwe wacu ko aha hari amateka ahakomoka, afitanye isano n’inyungu igihugu cyose cyabonye.
Nkivuga ibyo kurinda ibyo twubaka, iteka iyo abantu bubaka, ibintu bigenda neza, ndetse n’iyo bigendera neza buri wese , ntihabura abanyuranya n’ibyifuzo bya benshi, ugasanga baba bashaka gusenya ibyiza byubakwa.
Ba nyagicumbi rero mbabwira ariko mbwira n’abandi bose , ni ugukomeza ntiturangare, abashaka gusenya ibyo twubaka ntibahabwe umwanya wabyo.
Abashaka guhungabanya umutekano, aho ariho hose mu gihugu cyacu, icyo baba bagamije icyo aricyo cyose, bakwiye kubibona, ndetse bikanabageraho, bakamenya ko ibyo ngibyo abanyarwanda batabyihanganira. Bakamenya ko ibyo ngibyo abanyarwanda batabyihanganira.
Abo basigaye batumwa n’abantu bava hanze , ba banyarwanda banga ibirama, ubwo butumwa buzabageraho, nibabura uko babigerageza hano, abo batuma abo ari bo bose baza gushaka guhungabanya umutekano wacu, nagira ngo buri wese uri hano agire urwo ruhare rwo gutanga ubwo butumwa ko bitari mu nyungu zabo babikora cyangwa babyifuza ko bitari mu nyungu zacu nk’abanyarwanda ariko noneho bizakurikirwa no kubibereka mu bikorwa. Ko kwihanganira kutarimo kwihanganira uwashaka gusenya ibyo twubaka.
Tugeze kure mu byo twubaka, turacyashaka gukomeza gutera imbere kuko aho tujya ni kure. Aho ni ho dushaka gushyira imbara zacu, nta bindi bikwiye kuba biturangaza.
Baturage rero ba gicumbi . Ndagira ngo mbanze mbashimire intambwe imaze guterwa twubakira kuri uko kwibohora twiteza imbere.
Hari ingero nyinshi, mu mwanya washize tutaragera hano twabanje gusura umuturage, Gervais Uzabakiriho, uwo muturage aho ageze ni ibintu biiri; ni imbara Leta yamutije yongeraho ize ndetse zisubyeho yigeza kuri byinshi. Yabonye inka, yahawe inka arayorora, irororoka , iramwororokera ivamo izindi atunze ubu zitari nke. Arangije nawe agabira abandi, abaturanyi abagezaho uwo mutungo. Nabo barorokerwa, bimaze kugera kuri benshi.
Mu myaka umunani ishize, ibibaye mu buryo bwo kwiteza imbere kuri we no kuri bagenzi be, ni byinshi cyane. Iyo ni inzira y’amajyambere.
Uragera iwe akakwereka izo nka atunze, imirima yahinze, inzu yubatse, yarubatse ndetse yubakira n’uwo bava inda imwe amuvana mu biyobyabwenge bavugaga, byambuka umupaka buri munsi, amugira muzima, nawe ufite umuryango nawe abo atunze, ariko hari n’abandi baturage nabo babyungukiyemo.
Ibyo iyo ubyumvise, birashimishije ukuntu abantu bagenda batera intambwe kandi bafatanya. Kandi berekana ko ibikorwa byiza bishoboka, bigera kuri benshi bibateza imbere, bibavana mu bukene,bikabateza imbere, na ba bana aho kurwara bwaki cyangwa gusonza , bagashobora kugira ubuzima bwiza, bagashobora kujya mu mashuri bakiga, bagashobora kurya bagahaga, kandi bakarya neza, ibyo ni byo twifuriza buri muturage w’u Rwanda, ni byo twifuriza mwese.
Bya bindi byo mu muvugo ko buri munyarwanda wese azakira cyangwa ashobora gukira, ni impamo birashoboka , ingero nyinshi zirahari , kandi ibyo duharanira, ni byo twifuza. Buri wese afite ubwo bushobozi muri we. Kandi dufatanyije biranatubuka, bitubukira buri wese. Ibyo ntago ari amagambo gusa, ingero navugaga zirabitwereka, kandi ko bimaze gushoboka.
Bwa bukene bwavuzwe buki rimuri Gicumbi, 49% bakiri mu bukene, urumva ko abamaze kubuvamo ari bo benshi, ariko na none 49 baracyari benshi. Birasaba ngo twongere imbaraga, ari za gahunda nziza zituruka muri Leta, cyangwa zituruka mu nzego zitandukanye za Leta , ari no mu baturage ubwabo, uko babikoresha. Abaturage, uko bubakira kuri izo gahunda kugira ngo uyu mubare tuwusibe, si ukuwugabanya gusa, uveho , 49% y’ubukene ntayo dushaka, nta na 30 dushaka, nta na 20% dushaka. Turashaka ko buri munyarwanda wese ava mu bukene, abwivanamo, afatanyije n’inzego z’igihugu zishinzwe gukorera abaturage, ibyo birashoboka. Naje hano kubabwira ko bishoboka kandi murabizi.
Ibyo tukabikora twiha umutekano, dukorana, twirinda ibisenya, intego ari ukubaka gusa. Ibyagiye bivugwa by’ibikorwa remezo, cyangwa bisabwa, Minisitiri mu kanya yabivuze, hari ibyashyizwe muri za gahunda biri mu nzira byatangiye gukorwa, ibindi biraza gukurikira mu gihe gitoya ariko ikibanze, icya ngombwa ni igihe bishyirwa mu bikorwa, bishyirwa mu buryo , twese kubyitabira tukabishingiraho, tugakora ibindi bikorwa biduteza imbere, kandi twifuza ko ibyo bikorwa remezo biramba, kugira ngo bihore biduha umwanya wo kubishyira mu bikorwa no kwiteza imbere.
Aka karere ni kanini bihagije, mufite amahirwe menshi, mufitanye umupaka n’ibihugu by’inshuti mwahahirana , mugakorana ibijyanye n’ishaka ry’imari, ibyiza birahari byinshi byageza ku banyarwanda ku bukungu ariko ntiharimo bya biyobyabwenge bya kanyanga n’ibindi. Biriya biyobya ubwenge bikarangiza biyobeje n’imari, iyo ubwenge bwayobye n’imari uirayoba, sinzi niba hari ubyifuza.
Muhinga amasaka, muhinga intoki muge mumywa ibigage, ibigage murabizi? Ibigage biruta kanyanga, n’urwagwa rwenzwe neza , rwa rundi bengesha ubuki, ariko nabyo ntimukageze ku rwego ruyobya ubwenge mujye mugereranya mucirirkanye mwo kuyobya ubwenge, iyo ubwenge bwayobye n’ibintu byose biarayobo.
Nta mahirwe atari hano muri Gicumbi, cyangwa n’ahandi mu gihugu cyacu. Ni uburyo gusa dukwiriye gushaka uburyo bwo kubigeraho , no kubikoresha neza mu nyungu za buri munyarwanda z’u Rwanda rwose. Abantu birinda ibyadusubiza inyuma, ibyasenya ibyo twubaka, duharanira ibiduteza imbere gusa.
Ngira ngo ibyo mwasabye cyangwa ibindi byose twifuza, twabyumvise ko biri gukorwa cyangwa biri mu nzira, igisigaye ni ubushake gusa. igisigaye ni ugukora ibyiza, ni ugukora ibishoboka, buri wese
kubigiramo uruhare akabyitabira, tukuzuzanya ari inzego za Leta ari aba turage mwese, ndetse mukagira ijambo, buri wese akagira ijambo ryo kuvuga , ryo gusobanuza, akaba yavuga ikitagenda neza cyangwa impamvu, akaba yatanga igitekerezo cy’uko ibintu byarushaho kugenda neza , ni ko abantu batera imbere , byose turabifite. Umunsi twananiwe gutera imbere , ntituzagire abandi dushyira mu majwi ngo nibo batunanije nitwe tuzaba twinanije kubera ko tutakoresheje amahirwe twari dufite.
Naje hano rero kubasuhuza , kubashimira , kwifatanya nawe no kubibutsa ko dukwiye kubibutsa urugamba turiho ntituzabe nka ba bandi iyo urugamba rutinze, bacika intege, ntibashobore gukomeza gutera imbere. Ntawe ukwiye gucika intege, kubera ko imbere hakiri byinshi byo gukora, ahubwo igihe cyose dukwiye gukomeza kugira imbaraga, tugakomeza gukora uko tubishoboye, naho ubundi se abantu bacitse intege byagenda bite? Hakurikiraho iki? Ntaho ujya? Wacitse intege ubwo nyine uragwa, akawe kakaba kararangiye, si byo? Eee! Ni uguhora twiha imbaraga kandi iyo tugeze kuri byinshi nabyo bitwongerera imbaraga.
Nagira ngo rero ngarukire aha, mu byo navugaga, ariko nk’uko nababwiye n’ubushize nzajya ngaruka kubasura, no kugira ngo dukomeze kujya inama turebe aho tugeze, tureba ibisigaye nabyo dushobore kubishyira mu buryo.
Mukoreshe neza ayo mahirwe muyahorane , kandi hanyuma mugire n’ubushake n’imigisha y’Imana. Murakoze cyane!