Kigali, itariki 7 Mata 2012
Banyarwanda mwese muri hano, nabanzaga kubasuhuza kandi nshimira n’abashitsi baje hano kwifatanya na twe kuri uyu munsi twibuka abacu ku nshuro ya 18.
Tuzahora tubibuka kandi, kugira ngo n’abatarabaye muri icyo gihe bamenye amateka mabi ya jenocide iki Gihugu cyacu cyanyuzemo, ndetse ni cyateye ayo mateka mabi ya jenocide. Bityo nabo bazahore bazirikana ayo mateka n’igihe tuzaba tutagihari. Bayavanemo amasomo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ikindi gihe.
Ariko nk’uko mubizi, muri iki gihe twibuka abo twabuze, bamwe mu bahekuye u Rwanda barakidegembya hirya no hino mu bihugu byitwa ko byateye imbere, bya ganje mu bijyanye n’ikiremwa muntu, mubijyanye n’ubwigenge, mu bijyanye n’ibijyana n’agaciro ku buzima ako ariko kose.
Ndetse rimwe na rimwe ntihagaraga ubushake bwo kugeza abo baduhekuriye igihugu imbere y’ubutabera. Niyo ndetse bashyizwe muri yombi bikaba ari ibya nyirarureshwa kugira ngo twibwire ko hari icyo babikoraho. Ndetse ni bitinda bakaba barekuwe.
Nyamara nkuko tubizi ibyo bihugu bihuye n’ibibazo by’iterabwoba, yoguhungabanya umutekano wa banyir’ibyo bihugu, biyambaza isi yose, bakayikangurira kubihagukira ngo bikemurwe, ndetse rimwe na rimwe bagakoresha n’ingufu kugira ngo abantu bose babyitabire, kugirango abo bagizi ba nabi babikurikiranweho, bashyirwe imbere y’ubutabera babibazwe. Ntabwo byakumvikana, impamvu ku Banyarwanda, cyangwa no mu bandi dufitanye isano nk’Abanyafurika, ibyo bitagenda bityo.
Bivuze rero ko wenda ari uko agaciro k’Abanyarwanda, cyangwa ak’Abanyafurika ari gato kurusha agaciro ubundi buzima bw’abandi bihabwa. Ndetse hari nabo bakoze ayo marorerwa usanga bahabwa intebe, bahabwa umwanya wo kwidagadura, wo kwishimira ko jenocide yabaye mu Rwanda, hirya no hino nk’uko no muri iyi minsi muzakubyumva ko hari aho bizagenda bityo.
Bikavugikako ibyo ari ukubera ko bafite uburenganzira bwo guharanira politike ; ngo ni mu burenganzira bwa politike yabo. Muri ubwo burenganzira harimo no kwishimira ko bahekuye u Rwanda. Ntabwo nibwira ko ari ko bikwiye kumvikana.
Ariko na none biradusaba ko ubwo Abanyarwanda duhangana nabyo tukabishyira mu buryo. Ndetse hari n’imvugo nyinshi, zirimo ibirego byinshi byabo bashyigikira, abo bidagadura bishimira ko bahekuye u Rwanda. Ibirego bikaba ko mu Rwanda nta demokarasi, mu Rwanda nta burenganzira bw’ikiremwa muntu, nta burenganzira ubwo ari bwo bwose, ntawe uvuga.
Ariko ngirango murabizi mwese ; ibikorwa hano mu Rwanda byose bikorwa mu nyungu z ‘Abanyarwanda kandi bikorwa n’Abanyarwanda.
Niyo mpamvu nibwira ko mu byo duhangana nabyo ibyo nabyo tuzakomeza guhangana nabyo nk’uko kandi tunabisangiye na Abanyafurika bandi. Uburyo ubuzima bwacu buhabwa agaciro gake tugomba guhangana nabyo tukazamura agaciro kubuzima bwacu.
Ariko hari amasomo menshi twavanye mu mateka yacu, ni natwe kandi nkuko ayo masomo atubwira tugomba guhangana ni bibazo byacu tukishakira ibisubizo. Ndibwira ko muri aka kababaro kose Abanyarwanda banyuzemo , harimo n’imbaraga nyinshi Abanyarwanda twavanyemo mu kwishakamo ibisubizo n’uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo byose.
Uyu munsi dufite imbaraga n’ubushobozi biruta iby’icyo gihe cyashize. Twiyubakiye umutekano ; Abanyarwanda bishimiye imibereho yabo ukuntu ikomeza kugenda itera imbere , kandi bishimiye n’uruhare bagira mu guhindura ubuzima bwabo n’isura y’Igihugu cyacu. Ibyo ubwabyo biduha icyizere cy’ejo hazaza.
Ntanogushidikanya ko igihugu cyacu kiri mu nzira nziza. Ndasaba ko dukomeza gufatanya, tukarushaho gukora, aho bibaye ngombwa dushingire ku byo twavana mu muco wacu mwiza wa Kinyarwanda. Kandi bimaze kugaragara ko ibyo twakoresheje bimaze kutugeza kuri byinshi.
Buri Munyarwanda agakora ibishoboka byose ngo yivane mu bibazo bimwugarije, akishakamo imbaraga zo kwiyubaka, ndetse ibyo byose byaba dushyirahamwe, dufatanije, bikaduha twese imibereho myiza, n’ubuzima bwiza.
Icyo cyizere cy’ejo hazaza ndanagishingira no ku rubyiruko rw’u Rwanda. Abana bavutse igihe cya jenoside ubu bagejeje ku myaka amategeko abemerera gufata ibyemezo.
Babyirukiye mu Rwanda rurangwa n’ishema n’agaciro ka buri Munyarwanda, rurangwa n’ubumwe bw’abatuye u Rwanda. Bakuriye mu Gihugu aho buri mwana w’ Umunyarwanda agira uburenganzira busesuye n’ amahirwe angana muri byose, kandi agakura azi ko twese tungana imbere y’amategeko kandi dufite amahirwe angana.
Ndagira ngo nibutse ko amateka yacu uko ameze kose ari ayacu, n’ibyavuye muri ayo mateka yose no muri aya ya jenocide, , n’imanza zabaye, nuko zaciwe, byose ibyayo mateka ubundi, harimo n’ubuhamya mu nkiko, ibyo byose ni ibyacu.
Ni nayo mpamvu twari dukwiriye kuba tubyibikira, ntibibikwe ahandi. Nta mpamvu yumvikana, impamvu ibishingiye ku mateka yacu nubwo twaba tuyasangiye n’ahandi, bikwiriye kuba bibikwa hanze. Ntabwo byumvikana. Ibyo ndibwira ko tuzakomeza kubiharanira.
Mboneyeho n’umwanya wo kongera gushimira inshuti n’Ibihugu byatubaye hafi muri iyi myaka 18 ishize. Ntibyadushyigikiye gusa mu bikorwa by’iterambere, byanadufashije kumvikanisha jenoside yabaye mu Gihugu cyacu no kurwanya abagishaka gupfobya iyo jenocide.
Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda muri rusange uruhare bagize mu Nkiko Gacaca zizasozwa uyu mwaka. Twese tuzi akamaro zatugiriye mu butabera bwunga. Zatubereye ikimenyetso cyo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda ku bibazo ndetse byagaragaraga ko ubundi bidashoboka gukemurwa.
Icyanyuma narangirizagaho, ni ugusezeranya Abanyarwanda ko u Rwanda na guverinoma, n’inzego ishingiyeho, hazakorwa ibishoboka byose, kugira ngo igihugu cyacu, inzira ya majyambere turimo idashobora guhagarara cyangwa ngo isubire inyuma tugane mu mateka dusize inyuma.
Nagirango mbwire na bariya bose aho bazerera hose baharabika u Rwanda, bakoresha na bitwa ko ari inshuti zabo aho baba bari hose, ndabasezeranya ko, ndasezeranya Abanyarwanda ko ntangaruka nimwe bizagira ku ntambwe dutera mu kwiyubaka no kubaka igihe kiri imbere u Rwanda rwifuza kugeraho. Nababwiraga ko mu mahirwe milioni na milioni, ntamahirwe bafitemo kugira ngo badusubize inyuma, kuko bidashoboka. Ntibishoboka. Ntabwo bishoboka.
Nagirango mbifurize gukomeza kugira imbaraga no kugomeza twese gufatanya kugira ngo dukomeze guhangana n’ibibazo duhura nabyo mukubaka ubuzima bwacu uko bikwiye kuba bimeze. Murakoze.