Kigali, itariki 23 Kanama 2012
Mwaramutse neza mwese!
Mbere yo kujya mu byatuzanye hano, nagira ngo mbasabe duhaguruke, ndashakaga ko twibuka umunyafurika, umuyobozi wa Etiyopiya wari Prime Minister, Meles Zenawi, ntabwo yari umuyobozi waEtiyopiya gusa, yari umuyobozi w’imena wahagarariraga Afurika muri byose, kandi yari umuyobozi wuzuza inshingano ze bitari mu gihugu cye gusa ariko ku ruhare rwa Afurika muri rusange.
Nagira ngo rero dufate umunota umwe, twifatanye n’Abanya etiyopiya , twifatanye n’Abanyafurika bandi bumvaga gaciro yari afitiye Afurika. Tumwibuke, tumuragize Imana.
Imana imuhe ikiruhuko kidashira.
Ibyatuzanye hano reroni ni ibintu bibiri by’ingenzi, cyane cyane icyo gushyiraho iyi Fund, yiswe iy’ ‘Agaciro.’
Ikindi twahereyeho cya kabiri, cyari iki imihigo , icyo nacyo twagishoje. Ariko byombi ndibwira ko byuzuzanya kandi bifitanye isano. Isano ni uko ibi bikorwa byose birimo ibyo gushyiraho Agaciro Fund, ni umuhigo w’igihugu w’abanyarwanda, ni umuhigo wo kwiha agaciro, ni umuhigo twatangiye cyera wo kurema igihgu , wo gusubiza igihgu mu buryo no gukomeza kugiteza imbere. Kandi n’umuhigo wo kumvako kubaka igihugu no kugiteza imbere igihgu cyacu ari mbere na mbera ni inshingano y’abanyarwanda yaba umuto yaba umukuru.
Kubusanya nabyo ukabinyura iruhande uba wibeshya, ubu uri umunyabinyoma, umunyabinyoma wibeshya ukabeshya n’abandi.
Ntaho nzi na rimwe, nta nubwo ari twe twaba aba mbere , nta gihugu na kimwe ku isi, nta bantu na bamwe ku isi, bahabwa agacirobatezwa imbere n’abandibantu, ntibibaho, abize amateka mubinsobanurire, niba ari mwe mugiye kuba aba mbere, kuzabeshwaho no guheshwa agaciro n’abandi mubimbwoire uyu munsi ube uwo kubivugire aha ngaha, ntaho byabaye.
Kubiteketreza gutyo ni nka kwa kundi abantu batera ikinya, cyangwa basinziriza, ntiwumve ububabare, ni ibyo, ariko iyo ufite ikibazo kiba kigihari, niba wahisemo gukemuza cya kibazo ikinya, ni uko bimera nyine, aho ikinya gishiriye usubira muri cya kibazo, bakakongera ikindi ugasinzira, wakanguka ugasanga cya kibazo, cyt Abanyarwanda n’Abanyafurika ni ko tubaho kandi ni ko tubeshwaho,tukanabyemera, tukemera gusinzirizwa tugasinzira , aho dukangukiye tugasubira muri cya kibazo cyacu, aho dukangukiye hakaza abandi bantu batugirira neza badutera ikinya, tukongera tugasinzira, ibyo murabizi ntago ari ibyo mpimbiye aha mugiye kumvira hano,niyo mwabyirengagiza murabizi.
Ndetse byabaye nk’ibya wa mugani, sinzi aho ukomoka,bya bindi aho umugabo urya utwe yarangiza akarya n’utwa bandi, barya ibyabo barangiza bakarya n’ibyacu. Bakagusinziriza barangiza bakarya n’ibyawe, That’s the truth of the matter.Uko ni ko kuri, umugabo urya ibyeakanakubwira ko ugomba guceceka. Uko ni ko kuri tubayeho, ibi ariko ni ko twemeye kubaho ni yo nzira dukikomeje.Niba dushaka kuva muri iyo nzira,hari ibintu twakora, ntawe twanduranyije nawe, ntawe twifurije inabi, icya mbere nni uguhera ku byacu, guhera kuri twe, guhera no kuri bike dufite aho kugira ngo tunanirwe gukoreshabike dufite, no kubikoresha neza, noneho ngo dutegereze ibizava ahandi, ibizava ahandi bihenze, uko bihenze bizabikwambura agaciro kandi ni ko gahenze.
Nk’uko Minister wa Finance yabivuze, ntabwoiyi mihigo ariivuga ko tudakomeza kwakiraibyo duhawe,ntabwo bivuze ko tudakomeza kubana n’abo tubana,cyane abo tubana neza, ahubwo ni ibikwiye gukomeza mu nzira nziza, ntabwo bivuze ko hari ikindi cyahinduwe mu buzima bwacu n’abandi,ntacyo twahinduyeho, ahubwo n’ibyo twabyogereye agaciro,ni ukuvuga ngo nibatubana n’abantu, twabana neza ariko twiha agaciro. Kandi ibi nabyo bije wenda mu gihe ahari ikibazo cyanakumvikana cyangwamessage, ubutumwa dutanga, bukomeza kurushaho kumvikana.
Ubu butumwabuje mu gihe u Rwanda, uruRwanda mureba urabyumva no mu makuru, bavuga ngo ka gahugu katagaragara no ku ikarita y’isi ariko isi yose ikaza aka… This is mistry.Ni ikintu kidasobanuka.
Iyo wumva ibiba bivugwa. Urashaka ariko… Kind of injustice you can not find anywhere. Ugutotezwa kutabaho ku isi kuba mu Rwanda bikozwe n’isi yose. Rwa Rwanda rutaboneka no ku ikarita y’isi iyo bigeze kuri injustice bararubona. Ariko n’amateka. Njyewe I try to find a silver line…ni uko gutotezwa tujye tubishakamo agaciro. Iyo utotejwe cyane, ugomba kugira ikintu kigukuramo, ukamenya guhangana no gutotezwa.
Iyo umutu yirukankanaga umuntu cyera, ukagenda ukamugeza mu nguni akabura aho anyura, agomba kukugarukana. Ariko njyewe icyo mvuga, ntabwo ari ukugarukana turwana n’abadutoteje, ndavuga ikindi, ni ukugaragarukana twongera imbara zacu, twogera imbaraga zitubuza guhutara,zikurinda ntago ari izo guhutaza abandi, ntabwo ari izo guhutaza uwo ari we wese,ndavuga imbaraga zo kwirinda ngo tudahutara.
Bimwe mu byubaka izo mbaraga, ni ibintu nk’ibi bijyanye n’iyi fund bishyirwaho n’abanyarwanda. bishyirwaho n’umunyarwanda uko angana kose, uko ameze kose, bitewe n’imbaraga zeagashyiramoicyo ashaka gutanga. Ibi ni ibyubaka kwa kwirinda guhutara. Ni ibiza byongera, njye ntacyo mvanamo ,ndongera. Ni uwafashije, n’uwadufashije tuba dukwiye kongera kuri ibyo badufashije,ntago bigongana ejo numpa imfashanyo n’izo tubona,imfashanyo ntago zihagije, ntago zijya zihaza.Iteka ni ukongera, ni ukongera ntago ari ukugabanya, ntago ari ugukuramo,Agaciro Fund ni yo kongera imbaraga.
Nahoze mvuga sinabirondora na za gacaca twashoje byose ni ibto twishakamo , ntawe bihutaza , birongera. Kandi iyi mico. N’abantu bari butange imisanzu muri iki cyumba atukahava twagwije
Ndagira ngo nshimire abatekereje iki gitekerezo. Ejo bundi turi muri cabinet duheruka kugira, nababwiye niyo mpamvu bigomba kuba umuco no mu bana bacu. Nababwiye ukuntu abana banjye bato b’abahungu bari basomye iby’iyo fund ngira ngo bari babisomye mu nyandiko murimo mwandika, bambajije ngo amafaranga tubaha nka pocket money bati dutanze igicemuri iyo Fund hari icyo bitwaye, kandi ko nta yandi tukwaka ? Ndababwira nti mwatinze ahubwo. Nti niba ariko mwabitekereje mubikore.
Cabinet bababwiye ko twatanze imisanzu wayo, twatanze imishahara yacu, ngira ngo tuzajya duhora tuyatanga si ukuyitangiza gusa… Abanyarwanda twapfuye rimwe ntabwo tuzapfa. Twatanze imishahara yacu, nimuyabura nzajya mbaguriza Ariko nk’abayobozi na byo ni inshingano dufite, Naho ubundi abayobozi ntaho wahungira inshingano, njyewe nta n’ubwo nanabigerageza.
Imijugujugu yose niyo mbona bayitera abandi banyarwanda ndababwira ngo bayinyerekezeho Ni icyo abadutoreye, tuba tugomba kuba nka choc absober, (ibyuma bituma abari mu modoka batumva imikuku) iyo imodoka igenda. Bigatuma abantu bicayemo, banepa ntibumve ibibazo bya pot hall kubera ko ibyo byuma ari byo byakubiswe iyo mijugujugu.
Tugomba kuba za choc absorber z’Abanyarwanda ntibavunike imigongo, tukaba ari twe tuyivunika. Twarabyemeye, twarabisinyiye, ndetse navuga ko tunabikunda kubachoc absorbers z’abandi, iyo ni inshingano.
Ibyinshi Minisitiri wa Finance yakomeje kubivuga, icya ngombwa urebya abanyarwanda uko bangana uwashyiramo ijana , uwashyiramo igihumbi , uwashyiramomiliyoni , uwashyiramo nyinshi, buri wese bitewe ni uko abyumva n’uko harimo imbaraga nyinshi cyane.
Ariko nagira ngo mbabwire ko igitekerezo ubwacyo, kiremereye kurusha n’amafaranga twasshobora kuvanamo. Hanyuma tukubakira kuri ibyo ngibyo, ariko igitekerezo ubwacyo kirashimishije ni ukucyubakiraho gusa.
Hanyuma igikurikira, ni uburyo busanzwe dukwiye kuba dukora, kureba ko cya gitekerezo kiza, umusanzu ukivuyemo ukoreshejwe neza, kuburyo umunyarwanda watanze umusanzu we yatanze bitakoreshejwe nabi. Hazashyirwaho uburyo buri wese ashobora kubikurikirana, yaba afite icyo atumva akakibaza, yaba afite icyo anenga akakivuga kugira ngo gikosorwe, twese dushobore kwishimire ko imbaraga zacuzakoreshejwe neza.Icyo ngira ngo ni cyo kintu kindikibanze.
Naho ibindi ureba amajyambere, cyane twebwe nk’u Rwandabitewe n’aho tuvuye, cyangwa aho tugana ni ukubitekerezaho igihe kirekire, long term , ntabwo ari ikintu cy’umunsi umwe gusa bikarangirira aho ngaho, ni ikintu tugomba gutekereza by’igihe kirekire, kandi bitekerezwano mu buryo bijyana n’izindi mbaraga byunganirana n’ibindi bikorwa mu gihugu
Rimwe na rimwenituzana ibitekerezo bishya tukabibashyira imbere, tukabivuga, namwe usibye mwe mwashoboye kuza hano mushobora kubyumva neza,mujye mufasha n’abandi kubyumva neza. Ntihakagire uvuga ati ibi bindi bazanye ni ibiki boneho. Ngira ngo iyo bisobanutse neza ntabwo babyinuba, kuko baba bumva aho biva n’aho bijya n’inyungu babifitemo.
Nagira ngo mbashimire mwese kandi nshimira mu kanya, abari butugezeho imisanzu cyangwa contribution muri iyi Fund hari n’abandi bazakurikiraho nyuma n’ikindi gihe cyose , ndabashimiye cyane. Murakoze !