- Banyacyubahiro mwese muri hano,
- Abavuye mu bihugu duturanye, n’ibindi byo hirya no hino by’inshuti, n’abahagarariye ibihugu byabo;
- Ndagira ngo mvuge abashyitsi bahagarariye Inteko Ishinga Amategeko muri uyu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba duhuriyemo;
- N’abandi bashyitsi b’inshuti z’u Rwanda bari hano.
- Banyarwanda mwese, ari abari hano ari n’abatashoboye kuza hano, ariko nzi ko turi kumwe; nagira ngo mbasuhuze kandi mbashimire kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi.
Uyu munsi byavuzwe bihagije ,birazwi, ni umunsi wo kwibuka . Kwibuka ku nshuro ya cumi na karindwi. Tuzibuka n’ubugira ijana, n’ibirenga.Kwibuka ni ngombwa. Iyo utibuka nawe uriyibagirwa. Iyo utibuka, ibibi birasubira. Niko gaciro k’uyu munsi, ko kwibuka, ndetse tukibuka dushingiye nkuko byavuzwe, ku kuri. Tukibuka twiha agaciro, cyane cyane kwiha agaciro igihe twakabujijwe cyangwa se igihe twakiyimye. Twebwe Abanyarwanda hari aho twibujije agaciro. Aha mbere twakibujije ako gaciro ,ni uko twemereye n’abandi bakakatwima tukabyemera.
Uyu munsi rero ibyibukwa ni byinshi, ibibabaje ni byinshi. Ariko aya magambo yombi akubiye muri iyi nsanganyamatsiko, afite byinshi akubiyemo na byo tugomba kwibuka. Ni ako gaciro, ni uko kuri,ni n’uko ntawundi wabiguha, utabanje kubyiha. Twambuwe agaciro, twarabyemeye kugatakaza. Iyo abantu bavuga “Never Again” ko bitazasubira, ni byo bavuga ko bidakwiriye gusubira. Ntabwo nagena uko undi atekereza cyangwa uko antekereza, ariko nagena uko nitekereza. Nanagena agaciro kanjye , n’uko nkiha.
Abapfobya jenoside, abapfobya amateka yacu, rimwe ntacyo dufite twabikorera. Bamwe baba mu bihugu byabo, bimwe bikize, bimwe bifite ubushobozi bwinshi n’imbaraga, ntacyo twabikoraho. Ariko hano iwacu ,hano mu Rwanda, dufite icyo twabikoraho: ni ukubyanga aho byaturuka hose. Muri uru Rwanda, hapfuye umubiri. Umubiri warahohotewe, wagiriwe nabi, wishwe urubozo. Ariko ni umubiri gusa, ntabwo umutima w’u Rwanda wapfuye.
Umutima uriho, uzahora uharanira kubaho, kandi ntuzatsindwa. Ibi biri mu bushobozi n’ububasha bwacu.
Ntitwite ku byo amahanga avuga ko hari benshi barebereye jenoside ikorwa. Yego ni byo kandi biracyaba kubera ko usanga abakoze jenoside bibera muri ibyo bihugu. Ikibabaje ni uko usanga ibyo bihugu ari byo bihora biza kutwigisha kubyerekeranye n’ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubuyobozi.
Yenda ahari dukwiye kwicara tukabumva, nta kundi twabigenza. Ariko nta kundi, tugomba gukomeza imirimo yacu yo kwigarurira agaciro , ni twe bireba nta wundi.
Hari abavuga iby’ubutabera mpuzamahanga, ariko iyo turebye Koloneli Bagosora uzwi neza ko ari we watekereje jenoside akaba yaranabyiyemereye ejo bundi, amaze imyaka cumi n’irindwi acibwa urubanza ariko na n’ubu ntirurarangira. Kubera ko hari abantu bafite ingufu kuri iyi si bazwiho kuba baragize uruhare rukomeye muri jenoside badashaka ko yacirwa urubanza kubera ko ashobora kuba yavuga uruhare n’abandi bagize muri jenoside ukuri kukamenyekana. Dukwiye kubyima amatwi, tukabisuzugura.
Baranarenga bakanahindura abo bantu bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda baba mubihugu byabo, abanyapolitiki, bakabemerera gukina politiki nta nkomyi. Nk’abanyarwanda tugomba kubyangwa twivuye inyuma. Kandi ugasanga abo bantu ari bo bahora bashaka kuduha amasomo. Iyo umuntu atakwitayeho ntibyakubuza kwiyitaho wowe.
Icyo navugaga, icyo nahereyeho mvuga ko ubuzima bwacu, agaciro kacu ari twe tugomba kukiha. Murabizi, n’ubwo abantu barega isi yose ngo bararebereye jenoside mu Rwanda iraba. Ni byo bararebereye. Hanyuma se, wabikorera iki? Ni cyo kitwibutsa ngo nitwe ba mbere tugomba kwirwanaho, tukiha agaciro. Tugomba kwiha ukuri tukubakira ku kuri kuko nta wundi uzabiguha. Uwakabiguhaye ni wa wundi ukugira atyo, ni wawundi utaguha agaciro, ni wa wundi ukwica urubozo. Ni wa wundi ushaka gutanga ubutabera agafata uwakoze jenoside, akamumaza imyaka 17 amucira urubanza ku buryo n’uyu munsi rutararangira. Ikibibuza ni iki? Ikibuza urubanza kurangira ni uruhare rwa bamwe batifuza ko n’uwo atacirwa urubanza kuko aciriwe urubanza uruhare rwabo ruzamenyekana. Cyangwa se ni no kutabyitaho, ni no kutakwitaho, ariko iyo umuntu atakwitayeho ntabwo byakubuza kwiyitaho wowe. Ni cyo cyangombwa cyo kwibuka, ni cyo cyangombwa cyo kwiha agaciro. Ab’ibinyoma, abo ntabwo ndi bubatindeho, kuko iyo umvuze ibinyoma, iyo umvuze ibitaribyo, bivuze ko ukuri kwawe kugaragara. Ukuri k’uko uri kugaragara. “If you tell lies about me, that is exactly the truth about you”. Banyarwanda rero, birumvikana: akababaro, agahinda, Abanyarwanda bafite, ariko ako gahinda, ako kababaro icyo twashobora kubivanamo ni imbaraga zo guhangana nabyo, ni imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda, kandi inzira tuyirimo, tugeze kure, n’aho tujya ni kure. Biradusaba izindi mbaraga, biradusaba gufatana urunana, twese hamwe harimo n’abo mwunva muri iyi stade. Abo mwumva ni amateka, ibyo ni ibyabaye bigarutse uyu munsi.
Nitubafate mu mugongo, dufatane mu mugongo duhangane na biriya byose; duhangane n’abataduha agaciro tukihe. Duhangane n’ibikomere by’amateka tubitsinde, duhangane no kugira ngo duhe ubuzima bwiza Abanyarwanda mu gihe kiri imbere, kuko birashoboka ko twabyiha. Utegereje ko hari undi wabiguha ntabyo uzabona. Icya ngombwa ni ukuri, ni agaciro, ni wa mutima Nyarwanda udapfa, udakwiriye gupfa. Ni byabindi twibuka uyu munsi. Kwibuka neza rero, kwiha agaciro neza, kumenya ukuri neza ,ni uko twakora ibishoboka byose ntitugire na rimwe duha umwanya ab’agashinyaguro banyuramo. Abashinyagura ntabwo twabaha umwanya wo kunyuramo ngo badushinyagurire. Ntabwo badushinyagurira ngo natwe twishinyagurire.
Ni ukubarwanya, wa mutima ukaba umutima wo kurwana wo guhangana na biriya bishinyagurira u Rwanda, tugakora igishoboka cyose tugatera imbere mu majyambere, mu buzima bwiza mu mibereho myiza y’Abanyarwanda bakwiriye. Bityo tuzafatanya, tugafatanya n’inshuti z’uRwanda, tugafatanya n’abandi bavandimwe bo muri aka Karere dutuyemo, n’abandi bavandimwe bo muri Afurika yose bityo tukiha agaciro kuko ntawundi wakaduha. Uyu munsi ni umunsi wo kwibuka, ni umunsi wo kunamira abacu mu cyubahiro, ndetse n’abakiriho, kuko na bo hari bamwe biri nko kutabaho. Ariko ni ukubafata mu mugongo tukabubaka tukibuka ko nk’u Rwanda, n’aba bacu twibuka bapfuye, hapfuye umubiri ariko umutima wabo uri kumwe natwe mu Rwanda. Uwo mutima tuwukoreshe twiyubake, twubake abacu bose, twubake u Rwanda.
Murakoze, muhorane Amahoro y’Imana.