Bayobozi bakuru b’inzego nkuru z’igihugu cyacu;
Bashyitsi batugendereye barimo minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso na Madamu we;
Banyacyubahiro muhagarariye ibihugu byanyu n’Imiryango mpuzamahanga hano mu Rwanda;
Bayobozi bahagarariye inzego z’ibanze;
Batumire mwese;
Banyarwanda batuye hano mu Rwanda n’abaturutse hanze;
Banyarwanda, Banyarwandakazi.
Nagira ngo mbanze mbashimire uyu mwanya duhuriye aha n’ibitekerezo n’intego ijyana n’uyu munsi.
Ndahera aho mvuga nti ibiri buganirwe uyu munsi bijyanye n’agaciro n’intego yacu yo kwigira n’ibintu bifite ishingiro kandi bifite impamvu nyinshi . Turibuze kunyura muri zimwe murizo. Ariko nagira ngo mbanzirize ku kuvuga ngo Umushikirano “Dialogue” Uyu mushyikirano ni uwo kugira ngo duhurize hamwe imyumvire yacu itandukanye, imikorere yacu, ubushobozi bwacu bitandukanye. N’uwaba afite politiki itandukanye n’iyabandi, kuko ziratandukana, intego ya “Dialogue” ni ukugira ngo dushyire hamwe, twumvikane, tugire umurongo twumvikanaho uganisha ku iterambere ry’Igihugu cyacu, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’amajyambere yacu. Niyo ntego ya dialogue; nicyo Umushyikirano bivuze.
Ariko nagira ngo nongereho ko uyu mushyikirano ni uhuza Abanyarwanda, uko batekereza mu bushobozi butandukanye , ibintu byinshi bitandukanye ariko bagomba guhuza. Ariko jye nibaza ko no muri “dialogue” hakwiye no kubaho “dialogue” hagati y’Abanyarwanda n’amahanga kuko amahanga yinjira mu buzima bw’Abanyarwanda. Hakwiye kubaho iyo “dialogue”
Abanyamahanga binjira mu buzima bw’Abanyarwanda igihe cyose ,uburyo bigira ingaruka ku Banyarwanda dukwiye kugirana nabo Umushyikirano tukumvikana. Ntabwo tuzajya twumvikana twebwe ngo niturangiza haze abandi bashake kwinjira mu buzima bwacu bwa buri munsi. Abo nabo tugomba kugirana nabo “dialogue”. Icyo ni kimwe nashakaga kuvuga kandi ndaza kugisubiraho nyuma.
Uburyo bwa dialogue bwa kabiri bw’umushyikirano tuvuga, umushyikirano, dialogue iyo ubundi ni ukumvikana. Ndetse dialogue ubundi umuntu yibwira ko abantu bicara bakarambya, bagatuza, ndetse rimwe dialogue bakayigirira ku kibindi cy’inzoga cy’ikigage. Mu Kinyarwanda ubundi niko bigenda. Sibyo?.
Iyi dialogue ntabwo irimo amahoro gusa. Iyi dialogue ni nko gushoreza urugamba,guhamagarira abantu kwitabira urugamba. Urugamba rurwanya ubukene, rurwanya indwara, rurwanya inzara; urugamba rugamije amajyambere. Ntabwo ari ibintu byo kudamarara gusa. Ibi byo kwiha agaciro tuvuga, byo kwigira, ntabwo bipfa kuza gutya. Kwigira, kwiha agaciro ni urugamba.
Kwiha agaciro has a very huge cost (bifite igiciro kinini). Birahenze. Ntabwo bihenze mu mafaranga gusa,binahenze kuko uko ushaka kwiha agaciro, ni ko uhura n’abatakagushakira. Uko ushaka gutera imbere, ni ko uhura n’abagukurura bakuganisha inyuma aho uvuye. Uko ushaka uko ubukungu bwawe butera imbere, ni ko abandi bagucukurira icyobo. Uko ushaka umutekano, ni ko abandi bawuhungabanya. Cyane biturutse hanze.
Ni icyo navugiraga ngo dialogue ikwiye kuba hagati yacu n’abo hanze. Ndabivugira kandi, mu gihe igihugu cyacu cyugarijwe n’ibyo mvuga. Ubu aho tuvugira ahangaha, reka mbabwire ibitwugarije. Ikitwugarije kirasa no kuburana urubanza. Umuntu wishe umuntu yarangiza agaterura umurambo w’uwo yishe akawushyira imbere y’umuryango wawe, yarangiza akaba ari we ubwira polisi ati nimuze murebe umuntu wishe umuntu,ari we wamwishe! Akaza akamushyira ku muryango wawe, akakubwira ngo uyu muntu yishe umuntu.
Umuntu turegwa ko twishe wo mu baturanyi ba hariya bitwa Kongo, abaturega bamwishe cyera, bamwishe cyeraaa rugikubita, barangije bamushyira ku irembo ryacu. Ni ko bimeze. Abo bantu barangiza bati turabafatira ibihano. Ndetse rimwe bakaza bakakubwira bati ‘ariko urabizi turasa naho twibwira ko atari nawe, bati ubigenje utya twavuga ko atari wowe’.
Wavuga uti,” mbigenze nte, uti mumbwire uko mbigenza” Bati: “buretse turaje”. Bakagaruka bati : “Urabizi? Ni wowe”. Uti: “Ese bigenze bite, hari ibindi bimenyetso mwabonye?” Bati; “Oya, ni ko tubyumva,ni ko tubishaka…..”
Bikagenda, bikagaruka inshuro imwe, kabiri, gatatu…bikaguma bityo.
Ariko rero jye numva dukwiye guhindukira tukirakarira ubwacu kubera kwemera kugirwa igikinisho, cyangwa umuryango bafunga bagafungura aho bashakiye. Ubikora, ibyo nibindi, arikose twebwe tubyemera nitwe shyashya?
Banyarwanda mwicaye hano, icyo mubuze Ni iki ngo mwange kuba umuryango bafunga bagafungura aho bashakiye? Ni iki kibuze cyatuma abantu banga kuregwa icyaha cyakozwe n’undi? Kuki twemera ko turegwa icyaha cy’undi muntu maze uwagikoze akaba ari we ukurega akaguhamya icyaha?
Dushobora kuvuga tuti isi tubamo niko imeze, ariko biba bityo iyo isi irimo abagira batyo n’abemera kugirwa gutyo. Iyo ubyemeye kaba kabaye.Ariko kubyanga ugahangana nabyo biruta kubyemera. Ntabwo twakwemera kugira ngo abantu batubonemo abantu babyemeye kuko ntagaciro twaba dufite.
Kwigira nicyo bivuze; agaciro nicyo kavuze. Hari abantu benshi muri abo bo hanze bazima, ariko abinkozi zibibi baravuga cyane kurusha, maze akaba ari byo byunvikana, bikajya mubafata ibyemezo…abantu bo muri ibyo bihugu akenshi sibo kibazo, ahubwo abafata ibyemezo nibo kibazo. Ndetse bakanagira nababavugira, abo bashyira imbere bakabanza bagakubita ikime kugira ngo umuhanda wumuke. Hakabanza hagashoka abanyamkuru bagakwira aho hose, mu Rwanda no mu baturanyi maze bagahimba.
Mu gitondo bakabanza kutwigisha demokarasi n’uburenganzira bw’abantu ari by’abantu ubwabo, nimugoroba bagaruka ngo icyo navuze nicyo kigomba gukurikizwa. Umunyamakuru umwe izina yahaye u Rwanda niryo zina rugomba kugira kurusha izina Abanyarwanda bishakira. Ni ko bimeze; ,bagahimba, bakakubwira ko mudafite uburenganzira, abantu batavuga…. kutavuga uwavuze ko ari ikibazo ni nde?
Niba ntashaka kuvuga, cyangwa ntafite icyo kuvuga, ikibazo ni ikihe? Uranshyiriraho urubanza ngo sinavuze? Abanyarwanda muri rusange ntibakunda kuvuga , nanjye mbigiraho ikibazo, ariko ntibivuze ko hari uwababujije kuvuga. Ntibinavuze ko baba babuze icyo kuvuga. Wenda igihe n’umwanya wo kubivuga ntibiragera, ntacyo bashatse. Umuntu umwe cyangwa babiri baha u Rwanda baha izina bate? Ni kuki abantu babyemera? Kubera iki mwabyemera? Haragenda rero ikibazo cya 1 aho gihera, ikibazo mvuga kinariho ubungubu ntabwo kireba u Rwanda gusa by’umwihariko. Kirareba Afurika muri rusange. Minisitri w’intebe wa Burkina Fasso ari hano yatubwira ibyo bahura nabyo nk’ibyacu cyangwa birenze. N’undi Munyafurika wese yabivuga. Ariko ikibazo ni Abanyafurika nabo babyemera ubwabo. Umunyamakuru w’umunyafurika ukora neza ni ukora nk’uwo hanze, akavuga igihugu cye, akavuga abaturage be nk’umuntu wo hanze, bakamuha award (igihembo) kubera ko yamize bunguri ibitekerezo byo hanze uko babona Afurika.
Icya kabiri kikaba Abanyafurika ndetse n’abayobozi bashobora gukora ibintu bigayitse bakabona aho bahera bati ni ko babaye, hanyuma wajya kunyuranya nabo bati oya urashaka kuba nkatwe ute? Uri umunyafurika ugomba kuba ‘corrupt, dictator’. Kugira ngo bafate inkoni baragire nk’inka nk’intama, ugomba kuba corrupt. Niba ukoresha inkunga neza, utera ibibazo muri Kongo, ugomba kuba ubatera inzara. Nta Munyafurika watungana, ugomba kuragirwa.
Ikibazo cya mbere nitwe giturukaho – kubyemera, ukagirwa inka ukagirwa intama, ukaragirwa. Icya kabiri – gukora amakosa , gukora ibitari byo abantu baheraho ngo babone uko bakuragira nk’intama, nk’inka. Iya gatatu ni babandi bashaka kwigira nka bo, nabo guhindukira bakareba Afurika nk’uko abo hanze bayireba.
Ibyo kwigira rero tuvuga hano muri iyi ntego yacu y’uyu munsi, iby’agaciro… Ntushobora kwigira, icya mbere utiteguye guhangana. Ugomba guhangana ntubitinye kuko iyo udahanganye ikiri bukuviremo kirakomeye kuruta guhangana. Simple logic.
Guhangana, guhangana umuco mwiza …erega burya kwigira, uko guhangana mvuga, nta n’ubwo ugomba kuba urakaye. Ushobora kubikora rwose with a big smile on your face, bakagusunika ntugende. Kuko iyo urakaye cyangwa ukababara, ubwo baba bakugejeje aho bagushakaga. Uranga, even with a smile it should mean no.
Rero, mureke duharanire, tuganire, dutange ibitekerezo ariko icya ngombwa tubishyire mu bikorwa, uburyo bwo kwigira, twiyubake, bituvune ariko ntihagire uwibwira ko hari inzira yoroshye yabyo. Ariko ibyiza bigira inzira yoroshye biba ibihe? Ibyo muzi ni ibihe? Nagira ngo mu magambo make, guhangana n’abashaka gusubiramo amateka yacu no kuyatwandikira uko atari, ntawubifitiye uburenganzira, ni twebwe tubifitiye uburenganzira gusa. Abo bantu bamwe batwandikira amateka banatuvuga uko tutari, ubanza mubumva amazina gusa. Niba mwababonaga ngo murebe uko bameze mwabagaya nyine, ubundi se bagira mute.
Ariko imikorere mibi y’iyi si tubamo, baragenda bagatuma abantu, ‘experts’ babandi mujya mwumva, expert, inzobere. Baragenda, bakabanza bakamubwira ibyo dushaka ni ibi, bati icyo dushaka ni ibi rimwe, kabiri gatatu, bati genda ujye gukora investigations zuzuza ibi ngibi. Ni ukuvuga ngo genda ushake ibyuzuza ibi twakubwiye. Buriya ibyo bita za raporo mwumva, ni raporo zikorwa mbere ya investigations, murabizi, ntabwo mwari mu bizi? Barabanza bakandika the story, ubwabyo nta facts, nothing, barangiza bakakubwira ngo genda ukore ku buryo haboneka facts z’ibingibi na evidence. Ni ko babikora. Iyo umuntu afite iyo mission, nta n’ubwo bishaka experts. Bishaka ushaka uwo murimo bari buhembere kandi bishaka ubibona atyo nawe ko ari ko bakwiye Abanyafurika. Kubanza ukandika raporo warangiza ukajya kuyishakira ibimenyetso, niko bimeze.
Kubanza ukandika raporo warangiza ukajya kuyishakira ibimenyetso. Ni ko bimeze. Ariko noneho muranabizi, usibye ko iyo bigeze ku Rwanda ho byikuba inshuro nyishi; barabanje bandika raporo barangije bajya gushaka ibimenyetso, n’igihe bitaraboneka byuzuye na raporo itarajya hanze baba bafashe ibihano. Iyo mikorere hari aho muyizi ku isi? Iyo ni imikorere nyabaki?
Abantu barangiza, ugashyira effort, ugashyira investment ya miliyari imwe n’ibihumbi magana ane birenga by’amadorari buri mwaka, ugashyira abantu ibihumbi 20,000 ahantu ukavuga ngo ugiye gukemura ibyo bibazo, byakunanira ugahimbira umuturanyi uti bariya nibo bagomba gukemura ibibazo. Wowe se ko byakunaniye kubikemura uravuga iki?
Ubu koko u Rwanda tuzikorera ibibazo byacu niturangiza twikorere n’ibyabaturanyi? Niba ushaka ko nikorera ibyabaturanyi, nyishyura. If you want me to solve the problem of neighbors, to carry the burden of neighbors you pay me to do it. You can’t pay others and waste your money and when you fail you come to me asnd say no, you have to solve that problem. How? I have my own problems to deal with. Mfite ibibazo byanjye ngomba gukemura, niba ushaka ko njya gukemura iby’abandi nyishyura njye kubikemura.
Banyarwanda muri hano rero, niba mugira isoni zo guhangana, njye ntazo mfite. Niba mudashoboye guhangana, kwigira ntabyo muzabona. Mugomba guhangana. We must be seen to be having sufficient anger for this injustice done to us. And we must demonstrate it by ways we are pushing back in dealing with our problems. Ntabwo mwagirwa gutyo ngo mujye aho ngo bise nk’aho ari bintu bya buri munsi. Ntabwo ari ibya buri munsi. Bigomba kubarakaza bihagije, mukabyerekana mu bikorwa byo guhangana n’ibibazo dufite. Ndasemura ibyo nari maze kuvuga ngo abanyarwanda babyumve. Bigomba kubarakaza bihagije abato n’abakuru. Kandi icyo mbivugira ni future yacu, ejo hazaza hacu. Nta nubwo mbivugira ubu ngubu, ndabivugira ejo hazaza
Reka rero dukomereze aha twumve abafite ibyo bagiye kutugezaho, ariko uko nabyumvaga ni iyo nzira biganamo muri iyi ntego yacu yo kwigira. Tugomba kwigira. Tugomba kwanga kugirwa n’abandi.
Mugire inama nziza!