Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mbifurije mwese umunsi mwiza w’umurimo. Ndifuza kandi kubashimira umurimo mukora wa buri munsi kugira ngo muteze imbere imiryango yanyu, ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange. Imbaraga zacu nk’Abanyarwanda, dufatanije n’abo dufatanya ibikorwa, zatangiye kugaragaza umusaruro ushimishije – mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bikuye mu bukene. Ariko turacyafite akazi kenshi twese hamwe kugira ngo tuzamure Igihugu cyacu n’Abanyarwanda bose tugere aho twifuza kuba turi.
Buri mwaka urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera ku 125,000 binjira mu isoko ry’umurimo. Imbaraga, impano, ni ubushake byabo ubundi bikwiye kungana ni amahirwe yo kubona akazi. Guverinoma irakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu buryo bwatuma Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byiza bashobora nabo kuvamo abikorera. Iyi niyo mpamvu hashyizweho Ikigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Devlopment Fund) mu Rwanda hose kugirango gishyigikire Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.
Ndashimira abatsinze mu marushanwa y’uyu mwaka y’imirimo mito n’iciriritse muri za District zose yakoreshejwe na Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi. Muri kw’isonga ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.
U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo. Tuzi aho dushobora kugera iyo dukoreye hamwe. Reka rero dukomeze guha umurimo Agaciro kuko bijyanye no kukiha no kugahesha igihugu cyacu.
Ndizera ko muri bugire umunsi mwiza wo kuruhuka ariko kandi mutekereza no ku murimo.