Stade Amahoro, 20 Ukuboza 2012

Ntore z’Umuryango wa FPR Inkotanyi, mwiriwe! Mwiriwe neza? Reka mpere kubanza kwakira abashyitsi bacu mpereye ku bayobozi; uw’igihugu cya Uganda, cy’inshuti n’abavandimwe, Nyakubahwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni hanyuma nkurikijeho Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya cy’inshuti n’abavandimwe Hailemariam Desalegn na Madamu.

Abandi baje babaherekeje, abaturutse muri National Resistance Movement yo mu gihugu cya Uganda. Hari n’abaturutse muri EPRDF mu gihugu cya Etiyopiya. Ndakurikiza abaturutse mu gihugu cya Eritrea, EPFDJ (Eritrea), SPLM (Sudanese People Liberation Movement – South Sudam), CCM (Chama ca Mapinduzi – Tanzania), CNDD-FDD (Burundi) hamwe na Communist Party of China baje kwifatanya natwe. Abo bose rero ndagirango mbashimire cyane. Ariko hari n’ibindi bihugu byinshi bihagarariwe Mozambique, Lesotho, Benin, Nigeria ndetse n’izindi nshuti nyinshi z’u Rwanda n’inshuti za RPF bavuye mu bihugu bitandukanye bababwiye. Ndagirango abo bose mbashimire cyane.

Uyu munsi ni umunsi w’Imena mu mateka y’Igihugu cyacu. Ni umunsi twizihiza Yubire y’imyaka 25 Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, nkaba nishimiye kwifatanya na mwe mwese kuwizihiza.

Kuri uyu munsi na none, nkaba nifuje gushimira abagize umuryango waFPR kuba babyirutse neza, bitagaragarira mu myaka gusa, ahubwo no mu bikorwa twashoboye kugeraho dufatanyije. 

Ikigejeje Umuryango wa FPR aho ugeze aha, ni umurava n’ubwitange bya benshi mu ba kada n’abayobozi bawo.

Mu buryo bw’umwihariko, ndagira ngo nshime abacu bitanze, bagahara ubuzima bwabo, kugira ngo Abanyarwanda tugire ubwisanzure n’agaciro dufite ubu.

Nkavuga cyane cyane Umuyobozi Mukuru wabaye uwa mbere mu bashinze FPR akanayiyobora Major General Fred Gisa Rwigema, hari n’uwari umwungirije nawe waje kuyobora FPR Colonel Alexis Kanyarengwe, hari Major Peter Bayingana, hari Rutabayiru Modeste, hari na Aloysia Inyumba.

 

Ntabwo ndi bubavuge bose ariko ndagira ngo duhereye kuri abo tuzakomeza tubavuge igihe cyose. Mu bandi navuga tukiri hamwe bagaragaje ubwitange kubera gukunda Igihugu cyabo, igihugu cyacu twese, no guharanira imigabo n’imigambi bya FPR, sinakwibagirwa umusanzu w’aba bakurikira: Tito Rutaremara, Bosco Mugengana , Musoni Protais, Rugogwe Innocent, Michael Rugema, Bwitare Eulade, Karemera Joseph , Mutimura Zeno , Karenzi Theoneste, Connie Akayezu, niyo nabavuga umunsi wose sinashobora kubavuga uko bikwiye n’abandi benshi tutarondora kandi babaye intwari, intore z’umuryango kuva Umuryango FPR-Inkotanyi ugitangira.

Mu ntangiriro, habanje kwisuganya kw’imiryango nka Rwandese Alliance for National Unity, ari wo RANU mu magambo ahinnye, n’indi nka Rwandese Refugees Welfare Foundation (RRWF). Yose yari igamije gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingutu byari byugarije Igihugu cyacu.

Iyi Miryango n’amashyirahamwe yashakiraga ibisubizo mu mayira anyuranye. Mu Ukuboza 1987, Abanyarwanda bo muri aka karere k’Afurika n’abandi babaga mu mahanga ya kure, bakoze inama, habaho kwiyemeza kubaka Igihugu kigengwa n’amahame ya demokarasi ishingiye ku bwisanzure n’ubutabera Abanyarwanda bakwiriye.

Muri iyo nama ya mbere, ni bwo Umuryango Rwandese Patriotic Front-Inkotanyi, wari ugamije guhindura no gukuraho ingaruka z’imyaka myinshi yarangwaga n’ubutegetsi na polilitike bibi wavutse. Wiyemeje kugarurira Abanyarwanda agaciro bari barateshejwe, kubasubiza ubwenegihugu bari barambuwe, no gucyura abari barahejejwe hanze y’Igihugu.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi waranzwe iteka n’ubushake bwo kongera kubaka u Rwanda rwari rwaraciwemo ibice, rukaba Igihugu Umunyarwanda wese yaturamo akamererwa neza akagira agaciro n’ubwisanzure.

Uretse guhindura imiyoborere mibi no kurwanya akarengane, FPR-Inkotanyi yaniyemeje guteza imbere Igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange. Yabanje kugirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe kugira ngo dushakire hamwe uburyo bwo gusubiza Abanyarwanda uburenganzira n’agaciro kabo. Ariko izo nzira ntacyo zagezeho. Izo nzira ntabwo zashoboye kuduha igisubizo. Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko Umuryango FPR-Inkotanyi ufata intwaro ukabohora Igihugu.

Iyo Leta yariho icyo gihe yakomeje kubiba amacakubiri no kwambura ubuzima Abanyarwanda, ari na byo byavuyemo gutsemba igice kinini cy’abanyarwanda, hanyuma uko gutsema abatutsi biza guhagarara muri 1994.

Banyakubahwa;
Bashyitsi bahire;
Ntore za FPR-Inkotanyi
Banyarwanda mwese,

Guhera icyo gihe, FPR-Inkotanyi yakomeje kurangwa n’ubushake, umurava n’ubushobozi byo gukemura ibibazo bikomeye byari byarazitiye u Rwanda. Ikigaragara ni uko Igihugu cyacu ubu kimaze kubaka umusingi ukomeye, kimaze kugenda gitera imbere,tudashobora gusubira inyuma. Niyo hagenda haba inzitizi nk’izo tugenda duhura naze buri gihe, FPR, Abanyarwanda bose turacyara babandi, bashobora guhera kuri bike dufite tukagera kuri byinshi twifuza. Turacyari babandi bashobora kujya mu ndake tukarwanira ukuri, tukarwanira uburenganzira bwacu. Turacyari babandi badashobora kuzitirwa n’ibinyoma. Ntabwo twaba ingaruzwamuheto z’ibinyoma.

Abanyarwanda, barangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, biyubakiye Igihugu cyunze ubumwe, tugakomeza kwubaka bityo rero igihugu cyacu nubwo cyatinda ntabwo kizahera. Izo nzitizi navugaga zadukerereza gusa, ntabwo byatubuza

Ibi byose ntibyari gushoboka iyo hatabaho ingamba zihamye zo:

  • Gushyiraho no guha amahirwe angana buri wese mu burezi, mu kwivuza, no mu kazi.
  • Guha ububasha abategarugori, umwanya n’ubundi bakwiriye. N’urubyiruko narwo rukagira umwanya warwo kugirango bazatubere abayobozi beza b’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza. Bityo ndetse no gusubiza agaciro ababana n’ubumuga. Kugira ubumuga ntabwo bivuze ko ntacyo umuntu aba adashoboye.
  • Ikindi cya ngombwa kandi cy’ingirakamaro, icyo byose bishingiraho: guteza imbere ishoramari no korohereza abikorera, kugirango bashobore gukora byinshi bateze igihugu imbere.

Ikigaragara ni uko hari intambwe ishimishije mu iterambere: ubukene burakomeza kugabanuka ku muvuduko ushimishije, n’umutungo w’Abanyarwanda urakomeza kugenda wiyongera.

No mu bihe bikomeye, Umuryango FPR-Inkotanyi ntiwatezutse, ntuzanatezuka ku nshingano zawo. Ahubwo wakomeje gufatanya n’Abanyarwanda, mu gutanga umusanzu kugira ngo imibereho myiza ibereye buri munyarwanda ibeho kandi irambe.

Nk’uko Umuryango wa FPR wabyirutse, uzakomeza gushyira inyungu z’Igihugu no kubaka inzego zihamye, mbere y’ibindi byose.

Iyo myumvire ni yo ituma haba ibiganiro n’impaka zubaka, ibitekerezo binyuranye bikaza kwuzuzanya biva mu banyarwanda bose, kugeza ubwo havamo ubwumvikane busesuye hamwe n’imyumvire ihuje.

Banyacyubahiro;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;

Inzira iracyari ndende. Tumaze imyaka 25 gusa ku rugendo. Ariko duhanze amaso imbere kandi ntituzatezuka. Abavutse Umuryango FPR utangiye ubu bafite imyaka 25. Ubu ni abasore n’inkumi. Aho dutandukaniye ni uko Umuryango wacu utagize amahirwe yo gukura nk’abandi bana. FPR yamenye kwiruka mbere yo gukambakamba, bitewe n’ibihe yakuriyemo.

Urubyiruko rw’ubu, ari na rwo rwa FPR-Inkotanyi n’urw’u Rwanda, rugomba kuzuza inshingano zarwo, rukageza Igihugu cyacu ku rundi rwego. Ikibanza cyarateguwe, harashijwe igisigaye ni ukubaka, kwuzuza intego kandi ayo .

Umuryango wacu wishimiye gukomeza gukorana n’indi miryango n’amashyaka ya politike y’abanyafurika baharanira kuzamura Afurika yacu no kuyihesha agaciro n’icyubahiro bikwiye ku isi yose. Iyo miryango kandi ni imwe muri ya yindi yaje kwifatanya natwe hano, kandi turabyishimiye. Afurika ntikwiye kubura agaciro n’ijambo kandi abayituye dufite umutungo n’ubukungu bikwiye kuduhesha iryo jambo. Afurika dufite byose, dufite abantu, dufite ubukungu. Igisigaye ni ugufatanya, gukorera hamwe, gufatanya, tukiteza imbere. Kandi tugomba kubiharanira kuko nta wundi uzatugeza kuri urwo rwego utari twebwe ubwacu. Sisi wenyewe.

Uyu munsi ukwiye kutwibutsa aho tuvuye kandi ukatwongera imbaraga kuko urugamba rw’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika rwo kwihesha agaciro no gutera imbere ruracya komeza.

Ndabashimiye mbifuriza mwese Umunsi mwiza, mbifurize ibirori byiza, mbifurize Noheri Nziza nabifurize Umwaka Mushya Muhire wa 2012. Ibyo byose kandi mbyifurije abashyitsi bacu n’abandimwe bose hari hano. Murakoze cyane.