Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, itariki 31 Ukuboza 2012
Banyakubahwa Bayobozi b’Inzego Nkuru z’Igihugu cyacu;
Banyacyubahiro bandi muri hano;
Banyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda;
Banyarwanda; Banyarwandakazi;
Nishimiye kugaruka muri iyi Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: Iya mbere ni ukugaragariza Abanyarwanda bose, Inshuti z’u Rwanda n’abo dufatanya mu bikorwa binyuranye, uko u Rwanda ruhagaze muri iki gihe. Iya kabiri ni ukubifuriza umwaka mushya muhire, nk’uko nanone dusanzwe tubikora muri ibi bihe.
Mbere y’uko ntanga ishusho y’Igihugu cyacu, reka mbanze nshimire Abanyarwanda ko bitabiriye ibarura rusange ryakozwe uyu mwaka, rikagaragaza umubare wabanyarwanda, imibereho yabo, n’imitungo yabo.
Ibi bizatuma Leta ikora igenamigambi rihamye, na serivisi zitangwe hakurikijwe imibare nyakuri. Icyagaragaye kandi cy’ingenzi ni uko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage wagabanyutse, ukava kuri 2.9 ku ijana mbere y’i 2002, ubu ukaba ari 2.6 ku ijana.
Ibi birerekana ko ingamba twafashe zo kugabanya uwo muvuduko zagize akamaro kandi ko nidukomeza muri iyo nzira, ubwinshi bw’Abanyarwanda butazagira ingaruka ku bukungu bwabo.
Mu by’ukuri, ntawabura kuvuga ko Igihugu cyacu gikomeje gutera intambwe ishimishije mu iterambere. Imibare inyuranye igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera.
Muri uyu mwaka dushoje, duteganya ko ubukungu bwacu buziyongera kugipimo kingana na 7.7 ku ijana, ahanini bushingiye ku musaruro mwiza waturutse muri serivisi n’inganda, byiyongereye ku gipimo cya 13.5 ku ijana, na 6 ku ijana mu bihembwe bitatu bya mbere by’uyu mwaka. Ibi birashimishije.
Ubu bukungu ariko bwashoboraga kwiyongera iyo hataba impamvu ebyiri zitaturutse ku Rwanda,kubanyarwanda. Iya mbere ni uko ubukungu bw’isi muri rusange bwahuye n’ibibazo bitoroshye, na twe bikaba byaratugizeho ingaruka. Iya kabiri ni ingaruka z’intambara mu gihugu duturanye nacyo byitiriwe uRwanda inkomoko yabyo kandi ataribyo. Ntabwo aribyo, ntabwo intambara yabaye mu gihugu cyabaturanyi yatewe n’uRwanda, ntabwo uRwanda rwarugizemo uruhare. Ntabwo aribyo. nababivuga barabizi ko ataribyo. Abo babivuga nibo byaturutseho
Nk’uko mubizi, hari Raporo yasohotse ishingiye ku binyoma yatumye bamwe mu baterankunga tumaze igihe dukorana bahagarika inkuga yabo, kandi bikorwa mu buryo nabwo butaribwo, bunyuranyije n’amahame agenga imikorere n’imikoranire mpuzamahanga.
Ibi ntabwo jye navuga ko bitangaje kuko bihuje n’ibyo tumaze iminsi tuvuga: Musubije amaso inyuma mukibuka ibyagiye bikorwa nibyo twagiye tuvuga kumugaragaro, iyi inkunga ituruka hanze ishobora guhagarara igihe icyo ari cyo cyose. Ntanubwo bigomba kugendera kumpanvu zishingiye ku kuri, kuko izo mpanvu zigenwa nabatanga iyo nkunga. Ko intego yacu ikwiye kuba kugenda dukora ibishoboka byose tugabanya imfashanyo iva mu mahanga. Cyane cyane twibanda ko havayo ishoramari rindi ryabikorera. Icya ngombwa ni uko tudatezuka kuri iyo ntego yibyo tugomba gukora. Guhagarika imfashanyo bikaka byashobora gusa kudindiza iterambere ryacu, ariko ntibizatubuza gukomeza gukora ibishoboka byose kugirango twivane aho turi, tuvane abanyarwanda mubukene nk’uko twabuvanyemo mu myaka itanu ishize abarenga miliyoni imwe bakaba baravuye mubukene nkuko tubizi.
Nidukomeza gukora uko dushoboye kose kandi dushingira ku myunvire myiza, tugakomeza guteza Igihugu cyacu imbere, ubukungu bwacu bukiyongera, guhagarika inkunga ndakeka ko bizaba byaratuviriyemo isomo ryiza.
Kandi umusingi urahari. Uretse kwitabira umurimo byaranze Abanyarwanda muri uyu mwaka n’iyashize, dufite umutekano, amahoro n’imiyoborere myiza mu gihugu cyacu Hari n’ibindi twavuga. Reka dutange ingero zikurikira.
Umubare w’amabanki n’amashami yayo byariyongereye kandi bisakara mu Gihugu hose. Za koperative, SACCO na zo zariyongereye kandi zigirira akamaro abanyamuryango bazo n’Abanyarwanda muri rusange. Ariko ntabwo tuvuga imibare gusa! Nuburyo zigomba gukora bwagiye burushaho kunozwa biteza abanyarwanda imbere.
Abanyarwanda bahabwa serivisi z’imari bavuye kuri 48 ku ijana mu mwaka wa 2008 bagera kuri 72 ku ijana uyu mwaka. Inguzanyo zatanzwe n’amabanki n’ibindi bigo by’imari uyu mwaka zigeze kuri miliyari hafi 440, ugereranyije na miliyari hafi 339 z’umwaka ushize. Nidukomeza kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari, nta gushidikanya ko ubukungu bwacu buziyongera kurushaho, kandi bugakomeza.
Uyu mwaka na none ibyo twohereza mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 74 ku ijana, agaciro kabyo kiyongera ku gipimo cya 22 ku ijana. Ibyinjiye mu Rwanda muri uyu mwaka dushoje byiyongereye ku gipimo cya 29 ku ijana, agaciro kabyo kiyongera ku gipimo cyegereye 14 ku ijana.
N’ubwo umubare w’ibyo twohereza hanze wazamutse, haracyari icyuho kinini iyo urebye amafaranga menshi dutanga ku byo tuvana hanze. Ni ngombwa rero ko twongera umubare n’agaciro mu byo twohereza ku masoko mpuzamahanga. Bityo inyungu tuvanamo igakomeza kuzamuka.
Mu bijyanye n’ubukungu twavuga na none ko ishoramari na ryo, ryaba iry’Abanyarwanda cyangwa iry’abandi baturutse hanze y’Igihugu, ryakomeje gutera imbere muri uyu mwaka.
Mu bihembwe bitatu bya mbere by’uyu mwaka, ishoramari ryageze ku madolari miliyoni 570 ugereranyije n’amadolari miliyoni 483 y’umwaka ushize.
Igishimishije ni uko ishoramari rijya mu mishinga izagira ingaruka nziza kandi nini ku iterambere ry’Igihugu cyacu muri rusange.
Aha twavuga nk’ishoramari rigamije kongera amashanyarazi mu Gihugu, amahoteri yo mu rwego mpuzamahanga, ndetse na Rwandair iduhuza n’ibindi bihugu.
Ahanini ibi biterwa n’uburyo twashyizeho bwo korohereza abashoramari gutangira no gukorera imirimo yabo mu Rwanda. Nibutse ko ubu Igihugu cyacu kiri ku isonga muri aka karere k’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu byerekeye korohereza abashoramari, ndetse igihugu cyacu kikaba icya 3 muri Afurika.
Muri uyu mwaka kandi, twakomeje kubaka imihanda mishya ya kaburimbo nka Kigali – Musanze; Kigali – Gatuna; Rusizi – Rubavu; Ntendezi – Huye; no gusana iyindi.
Imigi minini n’imito, na Centre z’ubucuruzi hirya no hino mu Gihugu na byo byakomeje kuvugururwa no guhabwa isura nziza. Amazi n’amashanyarazi byariyongereye mu Gihugu n’ubwo tugomba gushyiramo izindi mbaraga nyinshi kugira ngo bigere kuri buri Munyarwanda.
Amabuye y’agaciro na yo aragenda agira uruhare runini mu kongera ubukungu bw’Igihugu cyacu. Muri uyu mwaka ayo mabuye yinjije amadolari hafi miliyoni 128, kandi biragaragara ko mu bihe biri imbere umusaruro wayo uziyongera kurushaho, ugaha Abanyarwanda uburyo bwinshi harimo nimirimo.
Ubukerarugendo na bwo bwakomeje gutera imbere muri uyu mwaka, ni na bwo buza ku isonga mu bitwinjiriza amadovize menshi.Ibi bitwereka ko u Rwanda rwabaye nyabagendwa, abantu bifuza kureba ibikorerwa mu Rwanda n’ibyiza nyaburanga rufite. Usibye ko hiyongeraho no gushaka kurukoreramo ndetse no kuruturamo
Kugeza m’Ukwakira uyu mwaka, haje ba mukerarugendo binjije amadolari miliyoni 232. Ugereranyije n’umwaka ushize muri ayo mezi, u Rwanda rwinjije amadolari miliyoni 204. Icya ngombwa ni uko dukomeza kubakira neza, tukabaha serivisi nziza, bakagenda bafite isura nziza y’Igihugu cyacu, bakacyumva, kandi bakakivuga neza uko bikwiye, babishobora, bakazagaruka bazanye n’abandi benshi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Dukwiye no kwishimira intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga. Ubu biroroshye guhanahana amakuru, ubumenyi, koherereza no kwakira amafaranga, kumenya ibiciro byo ku masoko mu Rwanda no hanze, n’ibindi.
Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kwitabira ikoranabuhanga kuko ari ryo rizanoza imikorere no kongera umusaruro w’ibyo dukora byose.
Mu byerekeye imibereho myiza, twavuga ko Abanyarwanda muri rusange biga ari benshi kurusha mu myaka yashize kandi bakavurwa uko bikwiye iyo bibaye ngombwa.
Muri uyu mwaka twakomeje kongera amashuri mu byiciro binyuranye; umubare wabayigamo na wo warazamutse.Mu mashuri abanza umubare w’abanyeshuri wiyongereyeho 2.3 ku ijana; ubu bagera kuri miliyoni 2, ibihumbi 394, na 674, ugereranyije na miliyoni 2 ibihumbi 341 n’i 146 b’umwaka ushize .
Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri biyongereye hafi 10 ku ijana, bagera ku bihumbi 534 na 712, ugereranyije n’ibihumbi 486 na 437 umwaka ushize.
Umubare w’abanyeshuri bari muri Kaminuza wiyongereyeho 4 ku ijana, ubu zifite abanyeshuri ibihumbi 76, 629 ugereranyije n’ibihumbi 73,674 bo mu 2011.
Uyu mwaka twanatangije gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ikaba ari intambwe yuzuza gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 dusanganywe.
Na none twakwishimira ko umubare w’amashuri y’imyuga n’abayigamo byiyongereye. Umubare w’abanyeshuri mu byiciro binyuranye wavuye ku bihumbi 67 na 919 ugera ku bihumbi 74 na 320. Muri aya mashuri yimyuga havamo ubumenyingiro n’ubushobozi byo gukora mu nganda, mu buhinzi, mu bworozi ndetse bakaba bafite n’amahirwe yo kwihangira imirimo. Aya mashuri rero ni ngombwa ko iguhugu cyacu gikomeza kuyashoramo imari nubushobozi bushoboka bwose kugirango tuyagire menshi numubare wabanyeshuri uhore wiyongera kandi nibyo bageraho biteza igihugu imbere bihore byiyongera.
Ni na ngombwa ko dushishikariza abana b’Abanyarwanda kwitabira aya mashuri y’imyuga kuko ubukungu bwacu buzakomeza gushingira kuri ubwo bumenyi ngiro. Ariko ndibwirako mbere yo kubitoza abana bacu, abyobozi bari hano nababyeyi bandi dukwiye kubanza tukunva inshingiro ryabyo.
Ntitwabura kuvuga na none ko uyu mwaka hari za kaminuza zo hanze zaje gutangiza amashami yazo mu Rwanda. Urugero ninkishami rya Carnegie Melon, universite yo muri Amerika. Hari nizindi.
Ibi bizatuma ireme ry’uburezi muri rusange ryiyongera; Abanyarwanda bayungukiremo ubumenyi buhanitse twajyaga tugomba gushakisha hanze.
Mu byerekeye ubuzima, uyu mwaka twakomeje kongera umubare w’amavuriro n’uw’abavuzi babifitiye ubushobozi. Ndetse niba mubizi neza hari gahunda yabaganga baturuka hanze cyane muri Amerika, aho za universite namavuriro akomeye atandukanye yohereje abaganga benshi nabarimu baza gukorana namavuriro yacu mu buryo bwo kubaka ubushobozi bwa abaganga
bwabaganga namavuriro.
Twanavuguruye ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), ku buryo Umunyarwanda wese ashobora kwivuriza aho ari hose mu Gihugu.
Indwara zari zarazahaje Abanyarwanda nka malariya nibindi ndetse birimo n’impfu z’abana n’abagore babyara cyangwa batwite, na zo zirakomeza kugenda zigabanyuka ku buryo bushimishije. Imibare dufite igaragaza ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zari 152 ku bana 1000 mu 2005, ubu zikaba ari 54 ku bana 1000.
Umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa batwite wavuye kuri 750 ku bagore 100,000 mu 2005, ubu ukaba uhagaze ku 134. Naho umubare w’impfu ziterwa na malariya waragabunyutse cyane, uva ku gipimo cya 54 ku ijana mu 2005, ubu ni 6 ku ijana.
Tuzakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi, akenshi ituruka ku myumvire mibi no ku bujiji. Igihugu cyacu nticyakwihaza mu mirire, hanyuma ngo uduce tumwe twacyo dukomeze kurangwa n’imirire mibi.
Tuzanongerera abaganga bacu ubumenyi buhanitse kandi bwihariye, dukomeze no gukumira no kurwanya icyorezo cya SIDA nibindi byorezo.
Mu byerekeye ubutabera, twakwishimira ko amategeko akomeje kuvugururwa aho bibaye ngombwa, kandi bigakorwa hashingiwe ku mikorere myiza igaragara mu rwego mpuzamahanga.
Hari inkiko mpuzamahanga n’ibihugu byo hanze byemeye iyo ntera ubutabera bwacu bumaze kugeraho, ubu bikaba bitwoherereza Abanyarwanda babituyemo bakekwaho ibyaha bakoreye mu Rwanda.
Twagabanyije ibihano kandi turifuza ko za gereza ziba koko ibigo ngororamuco. Ibi byatumye umubare w’abagororwa ndetse na za gereza bigabanyuka.
Urwego rw’Abunzi rumaze gushinga imizi, kandi abaturage bafite uruhare mu mikorere yarwo, kuko ari kimwe mu bikorwa bishingiye ku muco wacu nyarwanda.
Ntawabura kuvuga ko rwagabanyije imanza nyinshi zari kujya mu Nkiko. Twanashyizeho urwego muri buri Karere rwunganira kandirukagira inama abaturage mu bibazo by’ubutabera
Inkiko Gacaca twashoje uyu mwaka zakoze umurimo mwiza cyane mu byerekeye ubutabera bwunga Abanyarwanda. Izi Nkiko zatubereye igisubizo cy’ikibazo gikomeye Abanyarwanda twahuye na cyo cyatewe na jenoside.
Ni n’ikindi kimenyetso cy’uko Abanyarwanda bifitemo ububasha bwo kwishakamo ibisubizo no mu gihe kiri imbere.
Nkaba mboneyeho umwanya wo gushimira Abanyarwanda b’ingeri zose, abo mu Rwanda n’abo mu mahanga, ndetse n’inshuti z’u Rwanda ikindi gikorwa cyiza cyo gutera inkunga ikigega “Agaciro Development Fund” twishyiriyeho.
Banyacyubahiro mwese muri hano;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Tuzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu by’Afurika, ndetse no hanze ya Afurika gushaka amahoro arambye kuri uyu mugabane, ndetse tunaharanire n’iterambere ryawo kugira ngo Abanyafurika barusheho kugira ubuzima bwiza.
Aho bibaye ngombwa, tuzakomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano cyane muri Afurika n’ahandi ku isi, uko bizaba bikenewe kandi tubishoboye.
Ndagira ngo nsoze nongera kwibutsa ko igihugu cyacu kiri mu nzira nziza. Icya ngombwa ni uguhora duhanze amaso aho tugana, tugahuza ibikorwa nimigambi, kandi ntitwigere na rimwe dutezuka ku ntego yo guteza Igihugu cyacu n’Abanyarwanda imbere, n’iyo twahura n’ibibazo. Ibibazo byo nabasezeranya ko tuzahura nabyo. Ariko tugomba no gusezeranya ko tuzahangana nabyo kandi tukabikemura.
Ibibazo, ibyo ari byo byose twahura na byo, ntibikwiriye kugira abo bica intege, ahubwo bikwiye kutwongera imbaraga n’ubushake byo kugirango tubikemure.
Izo mbaraga n’ubushake bizagaragare muri uyu mwaka tugiye gutangira mushya w’i 2013 maze utubere mwiza kurusha uwo dushoje. Ubukungu bwacu bwiyongere, tunavane mu bukene abandi Banyarwanda benshi.
Duhere kuri byinshi dufitiye ubushobozi twebwe ubwacu, maze dushyiremo imbaraga zacu zose, tubibyaze umusaruro mwiza. Ahangaha nagirango nkangurire abayobozi bose ko bagomba kuhagira uruhare rukomeye, n’ubwitange budasanzwe. Ibyo nukubibutsa ariko nongera no kubibasaba.
Nk’uko nabivuze ntangira, mboneyeho umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda n’abaturarwanda bose, n’inshuti z’u Rwanda, umwaka mushya muhire w’i 2013.
Uzababere mwese n’imiryango yanyu uw’uburumbuke n’ibikorwa byinshi, kandi uzakomeze kurangwa n’ubufatanye bugamije kugeza u Rwanda ku yindi ntera kandi rukwiye
Murakoze, mugire umugoroba mwiza, muhorane n’amahoro y’Imana.