Stade Amahoro – 1 Nyakanga 2012

Nejejwe no kubakira no kubaha ikaze kuri uyu munsi twizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge. Namwe Banyarwanda, ndabashimira kuba twageze kuri uyu munsi w’ingenzi mu mateka y’igihugu cyacu, no kuba tukiriho n’ubwo twanyuze mu mibazo byinshi. Mpaye ikaze by’umwihariko inshuti z’u Rwanda baturutse imihanda yose kugira ngo bifatanye natwe kuri uyu munsi.

Iki ni igihe cyo kwisuzuma tukanatekereza ku bihe byahise, tukiteganyiriza ejo hazaza heza.

Muri iyi myaka icumi turimo,  ibihugu byinshi by’Afurika bizizihiza imyaka 50 bimaze byigenga. Imyaka 50 ni igihe  gito  mu mateka y’igihugu, ariko ni kirekire bihagije kuba hari byinshi byiza byakorwa mu guhindura imibereho y’abaturage.  Mu Rwanda,mu myaka 18 ishize nibwo twashoboye  kwisubiza icyubahiro, agaciro n’ibituranga nk’Abanyarwanda  twabuze inshuro ebyiri: mu gihe cy’ubukoroni  na nyuma yaho tuboneye ubwigenge.

Iki kinyejana bamwe bitiriye Afurika kiduha amahirwe u Rwanda ndetse n’Afurika twakubakiraho kugirango tugire ejo hazaza heza.

Mu gihe kirenga ikinyejana, dushyizemo imyaka 50 tumaze tubonye ubwigenge, Afurika yatakaje amahirwe menshi, ihomba byinshi bitewe n’imibanire n’amahanga itaraduhaga agaciro nk’ibindi bihugu by’isi, ahubwo itwambura n’ibyacu.

Iyi mibanire ishingiye ku karengane n’ubusumbane yashobotse kuko bamwe mu baturage b’ibihugu by’Afurika , ndetse na bamwe mu bayobozi bayemeye bakanayishyira mu bikorwa. Mu gukora batyo bagambaniye banatesha agaciro icyagombaga kuba Ubwigenge.

Amwe  muri ayo makosa dufite ubushobozi bwo kuyakosora. Ariko tuzabigeraho ari uko tubaye intwari n’abanyakuri, tukemera inshingano zacu, tukirinda kugereka ingaruka z’ibyatubayeho ku bandi. Ikigaragara n’uko ubunyangamugayo n’ubupfura bisa nibyataye agaciro  muri iki gihe.

Iyo myumvire y’uko twakorewe amakosa kandi ko agomba gukosorwa n’abandi ituma tutishakamo ibisubizo by’ibibazo duhura na byo. Tugomba kurenga iyi myumvire tugahangana n’ibyo bibazo, nk’uko baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Ijya kurisha ihera ku rugo” cyangwa ngo “ak’imuhana kaza imvura ihise”.

Tuzi neza ko muri uru rugendo, hagiye hazamo n’ibindi biturutse hanze bivangira ubuyobozi bwo muri Afurika, akenshi bigashyigikira ubuyobozi budafite icyo bubazwa n’abaturage kandi bikazamura inyungu zitari iza rusange.

Tumaze igihe kirekire twareguriye uruhare rwacu rwo guhindura ibihugu byacu abantu n’imiryango bidashingiye kuri leta kandi badafite uburyo bugaragara bwa accountability, uretse kuri bo ubwabo. Ingaruka y’ibi n’uko  bafashe ibihugu byacu bagasa nabaduheza. Ibi ntakirambye cyabishingirwaho, ari nayo mpamvu tugomba gufata uyu mwanya tugahindura nyakuri icyerekezo cyacu.

Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi babwirwa ibinyoma byahimbiwe mu gihugu no hanze yacyo,ndetse bakabyemera, bigahindura isura y’ibintu byose ku bo turibo, abo twakabaye turibo, n’ibyo twakora kugirango tugire iterambere nyaryo muri Afurika, no mu Rwanda, by’umwihariko.

Cyakora, amaherezo ukuri ntiguhera kuko ibikorwa nyabyo birigaragaza, nkuko ingaruka z;ibinyoma zitihisha.

Naho tuvugira uyu munsi, dukomeje kubona  ibibazo biterwa no kwivanga, kuvuga indimi ebyiri (uburyarya), ndetse nabo ibibazo bireba batabigira ibyabo kugirango bibonerwe ibisubizo nkuko bikwiye. Ubu buryo bwirenganywa ntibukwiye kwihanganirwa niba dushaka kwigira ku byo twanyuzemo muri iyi myaka 50 ishize.

Tumaze igihe kinini twaragabije Igihugu cyacu abandi bantu batagira uwo bagaragariza imikorere uretse bo ubwabo. Ibi byatumye tutagira ubwinyagamburiro. Ibi ntibigomba gukomeza bityo, duhere ubu duhindure be iyi mikorere. Ubu igikwiye kuturanga ni ubufatanye, kutagira uhezwa, no guha agaciro buri wese.

Mu gihe tureba ejo hazaza, tugomba kumenya ko ubwigenge no kwibohora ari inzira buri wese agomba kwuzuzuzamo inshingano ze. Tugomba kubakira ku masomo abakurambere bacu berekanye yo kwitanga, ubutwari ndetse no kudatezuka ku ntego mu gihe basabaga ubwigenge.

Uyu munsi uburyo bwo kudutegeka bwahinduye isura aho babishyira mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bwo kuvuga n’ubutabera mpuzamahanga.

Kugira ngo tugere ku mibereho myiza y’abaturage bacu, tugomba kurwanya ibyo byose twese dushyize hamwe mu nzego zose haba mu gihugu no mu mahanga hamwe no guhuriza hamwe ubukungu na politiki muri Afurika. Ubwisanzure n’iterambere by’ibihugu byacu biruzuzanya.

Mu Rwanda, muri ki gihe dutera indi ntambwe muri uru rugendo, tugomba gukomeza indangagaciro zaturanze kugeza ubu. Ubumwe, gukunda umurimo, kubahana no kuzuzanya.

U Rwanda rufite inshingano ikomeye yo gushyigikira umutekano n’amahoro mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Tuzi neza ko tugomba gufanya n’abandi mu rugendo turimo. N’ubwo ubwigenge bwacu tubukomeyeho, tugomba no dufatanya n’ibihugu by’inshuti dushingiye ku ihame ry’ubwubahane n’uburinganire .

Muri iki gihe Abanyarwanda twahisemo inzira yo kw’ishakamo ibisubizo  ariko tunashyigikira ubufatanye n’abandi kuko ari ngombwa.

Turebye mu myaka 50 iri imbere ni ngombwa ko dushyigikira cyane uruhare rw’urubyiruko  kuko ni bo ndongozi z’impinduka  n’iterambere rw’ejo hazaza.

Ni inshingano zacu kuraga urubyiruko u Rwanda rwiza kurusha urwo twebwe twarazwe. Ariko ni ngombwa ko urubyiruko rumenya ko narwo rufite inshingano zo gukomeza kugeza u Rwanda ku rundi rwego.

Reka nsoze nongera gushimangira ko ubwigenge bwacu bugomba gushingira ku mbaraga zacu ariko tuzakomeza gufatanya n’abandi. Ibyo ari byo byose, tugomba kumenya ko uruhare rwa mbere ruri mu maboko yacu.

Reka nongere  mbashimire ba Nyakubahwa, Bashyitsi bahire  ko mwifatanije natwe uyu munsi.

Reka kandi nibutse Abanyarwanda ko hakiri ibibazo byinsi bidutegereje, kandi birasaba ubwitange budasanzwe kuko  ntayindi nzira yo kugera ku iterambere. Ndizera ntashidikinya ko tuzabigeraho kuko mwagaragaje ko mubifitiye ubushobozi.

Mbifurije isabukuru nziza tuzirikana urugendo twafatanije kugeza aho turi ubu.  Reka dukomeze umuhate n’ubufatanye dukorera ejo hazaza heza.

Murakoze