Rusororo, 06 Ukuboza 2015

  • Vice Chairman,
  • Munyamabanga Mukuru,
  • Commissioners b’umuryango wa RPF Inkotanyi,
  • Bayobozi bandi muri hano n’abandi batumiwe,

Mbanje kubasuhuza no kubashimira kwihangana umunsi wose. Nabanje mu yindi nama itari iteguye ariko nayo yangombwa hari abashyitsi banyuze hano mbanza kubakira, nicyo cyadutindije.

Ngirango rero reka tujye ku mpamvu twahuriye hano. N’ubundi nk’abayobozi dufite inshingano mu buryo butandukanye, mu nzego zitandukanye dukorera igihugu cyacu, Abanyarwanda, ndetse byaba na ngombwa tukanagirira akamaro ku bandi duhuje byinshi, abandi Banyafurika, ari akarere ndetse no hirya yako ibyo na byo birashimishije iyo bishobotse ko twagira inkunga dutera.

Ubu turi hano rero kubera ibintu bimaze iminsi, bimwe na vice chairman amaze kubivuga, ibyinshi niho bishingiye ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ariko bitari ukuvugurura gusa, kuko uko kuvugurura bifite impamvu ikomeye. Iyo mpamvu iba ikwiriye kuba ifite uburemere buhagije kugira ngo abantu batekereze kuvugurura ikintu kiremereye nk’Itegeko Nshiga. Ubwo ndibwira neza ko byizwe neza mugasanga bifite uburemere.

Ni ikintu gishobora kuba kiremereye ku buryo bwacyo ariko binajyana iteka n’uburemere icyo gikorwa kiba gifite ndetse n’igihe bikorewemo. Ndibwira rero ko ari byombi: Icya mbere ni igikorwa kibitera, icya kabiri ni igihe tugezemo, igihe tuvuga ni ikiganisha muri 2017. Hari ibyagombaga kuba, aho kugirango bibe uko byari biteganyijwe abantu batangira gutekereza, kuvuga ngo hari ukundi byagenda. Kugirango hagire ukundi bigenda ntabwo byapfa kuba gusa bidafite impamvu iremereye ibitera. Izi ntambwe nyinshi tugiye tunyuramo, kandi n’ubu tukinyuramo, nizo zitwereka ko hari impamvu iremereye ibitera. Turacyakomeza uko kumva neza no kugaragaza uburemere bw’icyo gikorwa abantu bumva dukwiriye kuba dukora kinyuranyije n’ibyo abantu bari biteze, cyangwa bari bazi ubundi ko ariko byanditswe cyangwa aribyo abantu bumvikanyeho.

Niba mwibuka rero, tumaze kugira inama eshatu, iyi itarimo. Muribuka inama yambere twakoze yo mu mwaka wa 2012, ubwo twahuriraga muri Petit Stade tukamara umwanya munini tuganira ku bibazo bimwe. Niba mwibuka neza, ngirango wenda mwabiganiriye, hari ibintu twahereyeho tuvuga bikwiriye kwigwa neza kugira ngo ikizaba icyo ari cyo cyose hagire ibyo kigomba kubahiriza. Hari abambwiye ko bongereyeho icya kane kandi bakimbwiye numva gifite ishingiro.

Icyo gihe tuganira byari ibintu bitatu: twaganiriye ku mpinduka, impinduka ibaho, igira igihe iberaho, igira impamvu ituma ibaho. Icya kabiri twaganiriye ni ukurinda ibyagezweho. Ntawe ukora impinduka adashaka kurinda ibyagezweho. Ukora impinduka kugira ngo ahubwo ibe yakongerera uburyo wateza imbere ibyo wagezeho. Icyangombwa ugomba guheraho ni ugukomeza kurinda ibyagezweho muri icyo gihe. Ntabwo ushobora kuzana impinduka udashaka kurinda ibyo wagezeho. Oya ! Impinduka igomba gukomeza kurinda ibyo wagezeho cyangwa se yongeraho. Icyo ni icya kabiri.

Icya gatatu, tuvuga iterambere rirambye, aha twavugaga, ntabwo ari iy’abantu, ntabwo ari iy’umuntu, twavugaga gukomeza gutera imbere . Tugomba gukomeza gutera imbere. Ni ibintu bitatu rero twaganiye, ndetse birangiye, turanavuga ngo abantu bagende babitekerezeho, ntabwo byari ugutanga igisubizo uwo mwanya byari ukubitekerezaho, abantu bashaka gukora ibintu bizima, ibintu bibafitiye akamaro ntabwo bahuzagurika bagira gahunda, baratekereza, bareba imbere bagira igenamigambi kugirango ikintu kitaba ugasa n’uwikanga, nk’aho utari uzi ko kizaba cyangwa se utari uzi ingaruka zacyo. Nicyo cyatumye ibyo biganiro twagize muri 2012 bibaho. Na nyuma yaho twaje kugira ibindi biganiro nabyo aribyo byaje kuvamo ibikorwa bitandukanye twagiye twemezako byajya muri iyo nzira yo kuduha ibisubizo.

Ubushize twashyizeho akanama kiga ibigomba guhinduka muri iryo Tegeko Nshinga, nabo bagiye batubwira ibyo bagezeho. Ngirango na hano babibabwiye. Muraza kunyihanganira kuko hari ibintu bimwe, ubundi izi mpaka ni nziza ariko numva nazijyamo neza iyaba atari njye uri mu kibazo. Iyo ndi mu mpaka ku rundi ruhande arijye biza bikagushaho nk’umuntu mu bindi byinshi bitera ikibazo ariko ntabwo ari bwo bwa mbere mpuye níbibazo nk’ibingibi ubundi. Turabishakira umuti. Ndagirango mbanze mpere ku cyaduteranyirije hano, ngirango mugomba kuba mwiteze wenda ari nacyo cyabazinduye ariko muze kubyihanganira uko biza kuba bimeze kose. Abantu bavuze ibigomba guhinduka, ubu turi ku ntambwe yo kwemeza Kamarampaka, sibyo? Cyangwa se yaranemejwe izaba. Kwemezwa mvuga ni ukuzaba ntabwo ari ibizayivamo.

Ariko hari ibibazo byinshi bigomba gusubizwa ntabwo turabirangiza biracyari byinshi. Ikibazo cya mbere, cya ngombwa nshaka kubaturira, ariko nti mukwiriye gucika intege kuko n’ubundi uko mwicaye hano aho tugeze aha hose, usibye ibi bindi iki kibazo turiho tuvuga, nimwe muhangana na byo buri munsi ; nimwe izi ntambwe nyinshi zishingiyeho. Kuva izi mpaka zatangira buri muntu wese yagize icyo abivugaho ari uwo bireba ari n’uwo bitareba. Nabo bitareba bafite ibyo babivuzeho byinshi ndetse ubundi bisa nkaho bigaragara ko ibyabo bidafite icyo bireba ari nk’aho aricyo kigomba kuvamo igisubizo ariko ibyo byose biraba. Icyo nashakaga kubabwira, icyo nagerageje gukora njyewe ku bindeba ni ugutega amatwi kandi nagirango mbasezeranye ko amatwi yanjye yumva, ntabwo nkenere ibimfasha kumva, ndumva bisanzwe ariko no ku buryo budasanzwe. Bintwara umwanya nkawufata nkumva, ngatega amatwi. Impamvu ni ukugirango kubindeba nanjye, ninjya kugera aho gufata icyemezo mbe numva nyuzwe ngo mfashe ibyemezo bishingiye ku kuri uko nkumva. Uko abandi bumva ukuri nabo bazabiheraho bafata ibyemezo nabo bashingira ku kuri uko bakumva. Abanyarwanda nibo ba mbere numva ariko n’abandi bitareba ndabumva. Ariko abambere ni Abanyarwanda. Niyo nzira turimo rero. Ndacyumva kandi ndacyatega amatwi.

Ibyo munshakaho uyu munsi biracyashingiye ku kizava muri ya Kamarampaka mushaka. Ni ukuvuga rero ngo igisubizo cyanjye ntabwo cyaza mbere yuko iba. Ariko impamvu yo kunyura muri izo nzira zose ni iyihe? Ni ukugira ngo twumve neza niba ibyo dukora byose bifite ishingiro rihagije, ko tudashingira ku marangamutima gusa, twumva ingaruka zabyo ugereranyije n’ingaruka zo kutabikora. Iteka hagenda habaho ubundi buryo ibintu byakorwamo. Niba muvuga Kamarampaka n’ibivamo, abantu bakurikiza bagafata icyemezo, ubwo ni ukuvuga ngo ni icyo cyemezo ukigereranyije no kutagira icyo dukora cyangwa tugakomeza uko bisanzwe. Izi ntambwe nicyo zidufasha. Ni ukugirango mu mahitamo yose dufite, duhitemo ikitubereye kurusha ibindi, aribyo ibidufitiye inyungu kurusha ibindi.

Nagirango rero mbabwire ko, cyane cyane ku babirebera hanze, ibi turimo bisa nko kwigaragambya. Kumva ko Abanyarwanda bagiye gufata icyemezo gishingiye kuri Kamarampaka kuribo bisa nko kwigaragambya. Ndashaka kubihuza nuko muri Kamarampaka Abanyarwanda bazatubwira impungenge bafite cyangwa icyo bashaka gukora cyangwa bifuza. Ibyo rero biri kuri twebwe; guha abantu umwanya wo kugirango bajye ku ruhande bashaka. Aho udashaka Kamarampaka azagira umwanya wo kubigaragaza, n’uyishaka azagire umwanya wo kubigaragaza. Hanyuma bitewe n’icyavuyemo, igisubizo munshakaho nzakibaha. Icyo mwari muntegerejeho, icyo mwari muziko kiza uyu munsi ntabwo kiraza. Igisubizo cyanjye rero kizaza nyuma yuko Kamarampaka irangiye. Kamarampaka ibaye mugasanga 55% [y’Abanyarwanda] nubwo yaba iruta ibisigaye ariko ntabwo nagendera kuri 55%. Rero mbabwiye ubungubu ho, naba ngendeye ku busa kuko nta kirakorwa. Urumva rero ko hari igikwiriye gukorwa mbere yuko dufata umwanzuro. Iyaba n’abo bo hanze bazaga muri Kamarampaka. Ariko bagira umwanya wo gufata ibyemezo ntacyo bashingiyeho.

Ibi byose turimo nk’u Rwanda byo guhindura Itegeko Nshinga ntabwo nzi uko twabitandukanya n’amateka yacu ariko ndetse n’uko ahandi hose bigenda. Hari amahame dusangiye nka demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwigenge n’ibindi byinshi. Ibyo byemezo byose bifatwa bishingiye ku mwihariko w’u Rwanda ariko bitiyibagiza uko isi tubamo iteye ndetse nuko byifashe ari mu karere, muri Afurika, ndetse n’ahandi hose mu Isi. Icyo abantu bashingiraho bagena uburyo bwo kubaho no kwiyobora bishingira ku ndangagaciro zabo. Ibyo byemezo bishingiye kuri izo ndangagaciro zishobora kuba ari umwihariko w’u Rwanda ariko ntabwo bishobora kuba nta sano bifitanye n’ibindi bibera hirya no hino ku isi.  Ibitekerezo bindi bitari iby’Abanyarwanda nabyo bigomba kwitabwaho mu gihe dukora ibyacu. Kuko ntabwo u Rwanda ruba rwonyine ruba mu isi rusangiye n’abandi. Ibyo by’abandi nabyo turabyumva, nabyo tubitekerezaho, nabyo tubijyaho impaka, urabisesengura bikaza kugufasha kugira icyemezo ufata cy’ibikureba ku buryo bw’umwihariko. Ibyo byose rero tumaze igihe tubinyuramo. Barabanje bagira bati murebe ibibera mu baturanyi banyu. Urumva, izo ndangagaciro twese tuzumva kimwe mu magambo ariko iyo bigeze mu bikorwa, bikagera no mu nyungu z’ibihugu, usanga byahawe ibisobanuro bitari byo kubera inyungu buri wese abibonamo. Niyo mpamvu bavuga ngo ntimureba iby’abaturanyi, no mu Rwanda niko bigiye kugenda. Ntabwo aribyo, kuko mu by’ukuri turavuga ikintu kimwe, ariko mu bikorwa turabivuga uko bitari. Ababikora babikora kubera inyungu zabo.

Mu buryo busanzwe tuzi ko ibihugu byinshi bifite inteko zishinga amategeko. Ibihugu byose birazifite, izo nteko zirubahwa kuko zihagararira abaturage, zikanabavugira. Ku ruhande rumwe ukagira uti abantu bakwiriye kwigenga, bakwiriye kugira uburenganzira bwo guhitamo, bakwiriye kugira urutonde rw’ibintu runaka bibagenga. Ariko byagera ku bandi kubera uko bashaka ku byumva, bati ngo ibirimo kuba n’imikorere idawhitse y’inteko ishinga amategeko [Parliamentary maneuvering]. “Parliamentary maneuvering” se bisobanuye iki? Mu yandi magambo, Inteko y’u Rwanda isesengura iby’Abanyarwanda bashaka, ni inteko yikorera ibyo ishatse, ikavuga ibyo ishatse, ikagera kubyo ishatse binyuranyue nibyo umuntu runaka yifuza.

Ariko se ko ubanza ukambwira uti abantu bakwiriye kwigenga, kwihitiramo, ubwo se abantu bahindutse abahe? Abantu bahindutse abawe? Abawe nibo bagiye kugenera abandi uko bahitamo cyangwa uko batekereza? Ba Banyarwanda ntabwo bakiri abantu? Ba bandi bavuga ngo mu ndorerwamo u Rwanda dukwiye kuba turureba mu ndorerwamo tukarwibonamo. Kuki mu ndorerwamo nagaragara nkawe? Kuki u Rwanda urushyizeho indorerwamo rugomba kuguha ishusho y’undi muntu itari iy’u Rwanda? Bishatse kuvuga iki?

Icyo navuze cya kane abantu bongereyeho kitari icyo twaganiriye muri bya bindi bitatu, bigeze kumbwira ko ubanza mwabiganiriyeho hano, ni Ubwigenge. Abantu bakwiye kugira ubwigenge, bakwiye kugira ubwigenge, butari bwa bundi tujya twizihiza buri mwaka ngo abantu baduhaye ubwigenge. Ariko barayiduhaye ubundi, kuyiduha tugomba no guhora dushimira buri munsi, ubundi bayitwaye bate? Kumva ngo yampaye ubwigenge ngahora mwirahira, ubundi wabitwaye ute? Nibyo duhora tuvuga kujya twiha agaciro bikwiriye kuba umuco wacu! Nibyo bikwiriye kuba bituranga igihe cyose. Reka mbabwire; yaba iyi Kamarampaka n’ibizayivamo cyangwa iki, yaba n’ibindi, u Rwanda, RPF n’abandi Banyarwanda; ikintu cya mbere dukwiriye kuzigezaho kizatugeza kure, gihinyuza ibi bindi byose, ni ukwiha Agaciro. Rwose mujye mwiha umwanya mwibaze, ariko kuki wowe, buri wese muri twe, umuntu wundi angenera ate? Kuki? Ari abemera Imana, mujya mwibaza, Imana yakuremye ite gutandukanye nuko uwo ushaka kukugenera! Abemera Imana kuki mutabikoresha ngo mukemure iryo hurizo?

Abemera Imana muri hano, kwemera kuki kutabaviramo kubaza ikibazo, kwibaza. Niyo cyarangira kiri political, kwibaza ngo ariko iriya Mana nsenga yaturemye, yandemye ite ku buryo butandukanye n’undi muntu w’ikiremwa, ushaka kungenera kandi nkabyemera ko angenera. Ubyemerera iki ko ufite iyo Mana, wowe ubyemerera iki? Niba no kwemera bishingira ku kuri, niba abemera mwemera ukuri, icyo kibazo mpora ngifite kuri abo bantu, bamwe hari ubwo batubeshya bemera, bakemera ko twese turi ibiremwa, reka nkoreshe urwo rugero. Niba turi ibiremwa twese, ntabwo bigarukira ku Rwanda ngo turi ibiremwa ku Rwanda hari ibiremwa bindi biri hejuru ku Rwanda. Niba ariko wemera ufite ikibazo. Niba wemera ko twese abantu nk’ibiremwa imbere y’iyo Mana twese twemera, wakwemera ute ko undi muntu aba nk’Imana aka kugenera aka kuremera.

Ibisigaye rero, ubundi iyaturemye yaduhaye ubwenge, iduha gutekereza, iduha n’uburyo dukora ibyo dukora. Tugomba kubikoresha uko tubifite. Ariko kuntoza umuco wawe n’inenge zawo nkazemera, uba utari umuntu. Buri muco ufite inenge, inenge z’umuco wanjye zirampagije, ntabwo nakongeraho inenge z’imico y’abandi.

Ibyo byose ndabyumva ndetse numva n’abatumva n’iyi nzira turimo. Nicyo mvugira nti: mfite ikibazo cyo kugira uruhare mu kubabwira icyo nshaka kubabwira cyose, kubera ko iyi nzira nyirimo ukuntu kutampa uburenganzira buhagije bwo kubwira abantu icyo nshaka kubabwira cyose. Ndababwira nkageza nko kuri 75%, izindi 25% zigasigara, bigasigara bindya.

Nkurikira imbuga nkoranya mbaga cyane, nsoma hafi buri kantu kose. Usangaho abantu bavuga bati: “Oya, mu Rwanda ibyo mukora ntabwo ari demokarasi, Kagame nawe nagende haze abandi. Yihariye ubutegetsi bihagije.” Njyewe mu buzima bwanjye ntawe nigeze nambura, n’ibi turimo byo kuyobora igihugu cyacu, ushaka kunsimbura mu Bunyarwanda bwanjye afite ikibazo. Uwashaka kunyambura Ubunyarwanda bwanjye yatakaza ubwe. Ntawe mbisaba, nta n’uwo nabyambuye. Ni ukuvuga ko rero; umuntu w’ikantarange kumbwira ngo: “Turakurambiwe, umaze igihe kinini, genda haze n’abandi” ni nko kuvuga ngo ni ukugenda no kuza biraho gusa, ntanubwo bikirimo kuyobora igihugu. Byabaye ibintu by’igihe gusa ntanubwo ari ibyo ukora muri icyo gihe. Nabonye umuntu uvuga ngo ariko n’abandi nabo bareke bategeke. Ariko yananiwe gutegeka iwabo, uwo wabivugaga, nabisomaga mu kinyamateka. Nubwo avuga ngo nagende n’abandi nabo bategeke, we ntabwo ari mu bazaza gutegeka hano. Kuko ntabwo ari Umunyarwanda, yananiwe gutegeka aho afite ubwenegihugu, aravuga u Rwanda.

Ariko mwebwe muri hano bayobozi b’igihugu cyacu, bakangurambaga (caders) b’umuryango wacu nagira ngo mbashimire byinshi tugeraho ku gihugu cyacu kandi buri wese yitanga, ndetse harimo n’uko dukwiye kubaka ejo hazaza. Ejo bundi, na Kamarampaka niramuka ivuyemo, hari n’ibindi nyine tuzaganira byo kuvuga ngo ariko ni Kamparamaka gusa? Ngo uriho muri 2017 akomeze? Oya. Buri wese agomba kugira uruhare rwe, tugomba no gutekereza kugira igenamigambi y’aho ibintu bigana. Igenamigambi ry’igihe kigufi, kiringaniye n’igihe kirekire. Ntabwo ari ukujya duhumiriza gusa, ngo umwaka nugera ngo: “Eh, ariko bigenze bite? Aragumaho? Arakomeza?” Oya. Tugomba kugira igenamigambi, igihugu kigira igenamigambi, harimo n’igenamigambo y’ukuntu izi mpinduka muri politiki zigenda zigira ibyo zizana, zigira ibyo zihindura, ibintu bigakomeza. Sibyo?

Yego, hagomba kubaho igenamigambi, igomba kubaho, wayita inzibacyuho, ntabwo twajyaho gusa ngo tuvuge, tuti murabizi? Ibyo dufite birakomeza indi myaka makumyabiri, mirongo itatu, turyame twisinzirire. Ntibibaho, ntanubwo byagira uwo bihira. Tugomba gutekereza birenze aho ngaho, birenze umutimanama, tugera ku bintu bifatika nkuko turi nubundi. RPF niko dukwiye kuba dukora, niko dukora. Twakemuye ibibazo biremereye cyane, turashaka amajyambere, turashaka amahoro, turashaka ko n’impinduka muri politiki zagira ibyo tuvamo tukagera ku bindi, tukagera no ku bandi, binyuze mu nzira y’ amahoro kuburyo nta gikwiriye kuduhungabanya. Buri wese agize uruhare, buri wese akora icyo ashinzwe neza, twiha k’agaciro navugaga, ntabyo tutakwigezaho!

Uku gutekana, bifite aho bihagarara. Aho hose, uhererekanya ubutegetsi muri 2017, izi Kamarampaka, abantu basakuza, abavuga ibi, abavuga biriya, icyo bavuga, bagaheraho ni: “Uguhererekanya ubutegetsi buva kuri umwe bujya ku wundi, bujya ku wundi.” Bikwiye gushoboka kandi birashoboka mu gihugu cyacu. Ariko kandi bikwiye kuba bishoboka muri mutekano, tugakomeza.

Hari impaka njya mbona abantu nanone bavuga muri ibi byose; guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, ni ikintu cy’ingenzi, cy’ingenzi cyane, ariko se ibyo byonyine birahagije? Ntacyo bisaba kugirango ibyo bigerweho? Bitangirira bikanarangirira mu guhererekanya ubutegetsi? Guhererekanya ububasha, guhererekanya ububasha mu mahoro, nta bindi bijyana nabyo byaba ibibanza cyangwa ibiba nyuma yaho? Oya, ndatekereza ko kugera kuri iyo ntera hari byinshi dusabwa.

Nkurikirana ibiganiro mpaka biriho hirya no hino, ibyo abantu bandika byose ndabisoma ndetse nkumva nshaka no gutanga ibitekerezo byanjye muri ibi biganiro.   Kuko, nsanga hari n’aho abantu bafata ibintu uko bitari. Bakakubwira ngo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ni ingenzi kurusha – reka tuvuge – isano y’umuntu n’igihugu cye (national identity). Muzi ibintu tujya tubamo bya ndi umunyarwanda? Ndi Umunyarwanda ni ikituranga. Nonese kubaka ubunyarwanda si intambwe y’ingenzi mu rugendo rutwerekeza ku ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro? Sibyo? Kubera ko, guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, bituruka ku nzego zetekanye abantu bubatse. Uku gutekana kandi guturuka kuri uyu musingi wo kubanza kumenya uwo uri we.

Abandi bakavuga ngo guhererekanya ubutegetsi ni ikintu cya ngombwa ndetse cyangwa by’umwihariko ahantu hari abantu bazahajwe n’ubukene. Ku ruhande rumwe, nemeranya nabo. Ariko se kuki batoranya. Umuntu uvuga atya aba ari gutoranya. Ntabwo aba avuze buri kintu cyose uko kimeze. Ikibazo cyanjye ni iki: Mbere na mbere turi gukemura ibintu mu rwego – cyangwa se erega dushobora no gukora ibintu bibiri cyangwa se bitatu icyarimwe kubera ko bifitanye isano. Naho ubundi nakubaza nti ariko se urenda kumbwira ngo n’umukene abaho neza mu mahoro, iyo uko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bibaye – Oya. Mbere na mbere, ntamuntu ukwiriye kubaho mu bukene. Habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro cyangwa se bitabaho. Icyo nshaka kuvuga ni iki: Ntabwo abanyarwanda dukwiriye kubaho mu bukene.

Icya kabiri, reka nanone mvuge ko tuzi ahantu hatandukanye, hagiye harangwa no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu myaka myinshi ishize ariko kandi abaturage bakomeje kubaho mu buzima bw’ubukene. Cyangwa se n’ibihugu bimwe bikize tuzi, bifite ubwo buryo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, bifite demokarasi, nyamara bigikomeje kugira za miliyoni z’abaturage babayeho mu bukene bukabije.

Nonese abo bo kuki bahezwa? Ni uko se ushaka kumbwira ko abenshi bakize muri ubu buryo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, bakize no mu izina rya ziriya miliyoni zindi z’abaturage? Uku guheza bamwe se bifite icyo bisobanuye kindi?

Ikibazo cyibazwa hano, ni iki kiza mbere y’ikindi? Habanza guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, cyangwa gukemura ibibazo by’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza? cyangwa icyaba cyiza ni ukugenda tubifatanya byombi buhoro buhoro ku buryo mu gihe runaka tuzabigeraho byombi, atari ukuvuga ngo twageze kuri kimwe ikindi kigombye kuhababarira. Nonese mu by’ukuri ibi twabyita amayobera nka ya yandi y’igi n’inkoko? Icyakora biterwa n’uko ushaka kubibona. Ariko ntekereza ko kimwe gituruka ku kindi kandi bigaragara ko byagerwaho icyarimwe n’ubwo kimwe gishobora kuza imbere gato y’ikindi. Ariko nibaza uko ibyo byagerwaho, igihe utubatse igihugu gitekanye. Kandi uku gutekana bigirwamo uruhare na biriya bintu byombi.

Rero, twebwe nk’Abanyarwanda, mu minsi ishize, mwarabibonye ku mbuga nkoranyamabaga hari abantu bavuga ibintu byinshi. Hari ahantu hari handitse – bavuga nyine ko bakurikira neza ‘ikinamico’ y’u Rwanda – binyangamunda ndasubiza. Mbira uwo muntu nti: “Urabizi ibyongibyo urimo uvuga biroroshya inzira turimo yo gushakira umuti ibibazo byacu bikomeye.” Murumva narashakaga kuvuga iki? Nari ndimo kugerageza gutuza nk’ibisanzwe ariko kandi nanone nari ndakajwe n’ukuntu numvaga uyu muntu ari gutuka abantu. Kandi ubundi ni ibintu kuri jye bigoye kwihanganirwa. Ubundi byari koroha iyo tuza kuba turebana amaso ku maso ngo nanjye mubwire ikindimo. Naho ubundi ibintu byo kwandikirana ntabwo bitanga ubutumwa uko umuntu aba abyifuza. Ariko naramubwiraga, bitari no kuri ibi, ngo rimwe na rimwe, iyo ufashe abantu utyo, ubona ikinyuranyo cy’icyo wifuzaga.

Igihe ufite icyo unyifuzaho ariko mu buryo bwo kunsuzugura, wakwizera ijana ku ijana ko utazakibona. Ugomba kwitega kubona ikinyuranyo cy’icyo washakaga. Gusuzugura abantu si ikintu cyiza. Kandi abantu ntibagakwiye kubyemera. Abanyarwanda, mu gaciro kacu, ntitugomba kubyemera.

Dushobora kuba inshuti, dushobora kujya impaka, dushobora kugira ibyo tutumvikanaho, kimwe nuko dushobora kugira ibyo twumvikanaho ariko hariho umurongo ntarengwa iyo bigeze ku bireba inyungu zacu, inyungu z’ u Rwanda.

Hari abantu njya mbona bagira ubwoba, bajyaho bakavuga ko bagiye gupfa, ngo abantu bari hanze y’igihugu bagiye kubamara. Kugeza iki gihe uwo ntakwiye kuba ari umunyarwanda.   Kubera ko, mu by’ukuri, uba ukiri inyuma cyane igihe cyose ukora ikintu udahereye ko wumva ko ugomba kugikora, ko kigufitiye inyungu, ahubwo uhereye ku mpungenge z’icyo abandi bagutekerezaho uramutse ukoze icyo kintu. Nta gushidikanya ko uzahora uhura n’ingaruka zabyo. Ikintu cyambere abanyarwanda n’abanyafurika dukeneye ni ukugira ibintu ibyacu. Ubuzima bwacu nitwe bureba. Kugira ibintu ibyacu kandi ntibivuze ko tutemera ibitekerezo cyangwa inama z’abandi. Ndetse n’ubufatanye. Ariko kugirango umunyarwanda cyangwa umunyafurika azabe aho ari uwo kumira icyo bamujugunyiye cyose, ubu ni uburyo bubi bwo kubaho. Twabayeho muri ubu buzima, turabuzi, tuzi n’ingaruka zabwo, sinshobora rero kwiyumvisha ukuntu abantu badashaka kubwiyambura ndetse bakanabwibagirwa.

Ariko kandi nanone kugira ibintu ibyacu biduha inshingano. Inshingano kandi zitoroshye. Igihe wimakaje ruswa, hari imiyoborere mibi mu gihugu cyawe cyangwa urwego runaka uhagarariye, igihe amabi yose abarizwa iwawe, ntabwo wajya ujya impaka uvuga ngo “Oya nimundeke. Iki ni igihugu cyanjye” cyangwa uti “ninjye bireba”. Kugira ruswa iyawe bisobanuye iki? Ni gute ibintu wabigira ibyawe mu gihe ruswa yarenze urugero?

Ibyo bintu wabisobanura ute? Kugira ibintu ibyawe bisaba ko wemera kubazwa ibyo wakoze kandi ugakora ibintu neza. Tugomba guharanira gukora ibintu byiza. Bidusaba kumva ko ibyo dukora bazabitubaza, kandi tukibukiranya hagati yacu ko ibyo dukora hari aho tuzabibazwa.     Binadusaba kandi kwemerera abandi baturutse ahandi kutunenga ku byo tudakora neza. Ariko ugomba kubisobanura. Nta kuntu abantu baba bapfa mu gihugu, warangiza ngo “nti mumvugeho, nimundeke ndica abantu banjye”. Iyo mu gihugu abantu badashoboye kubyihana cyangwa kubyirinda, abo hanze barabikubaza, bakwiye no kugufatira ibyemezo ahubwo. Ntabwo ushobora kuvuga ngo bakureke ni igihugu cyawe, urikorera ibyo ushatse. Ruswa ihangayikishije isi, nta kuntu wakomeza kuvuga uti ni mu gihugu cyacu ni mutureke. Barakureka muri ruswa kubera iki? Mu gihugu cyawe, ruswa ntiyakagombye kuba umuco, si byiza kuri wowe ndetse n’abandi. Nabyo bikagaruka kuri cya kindi, iyo urwanya ruswa ntugomba gutuma bigaragara nk’aho uyirwanya kubera ko hari umuntu wagusabye kubikora, oya.

Ugomba kubikora kuko ari kintu kiba kigomba gukorwa, ko ari ingenzi kuri wowe. Reka tuvuge kuri ya ngingo ya mbere ijyanye na Kamarampaka nababwiye tuzasubiza, turayireka turebe uko iba. Mu gihe izaba iri kuba, icyayiturukamo cyose, tugomba kuba twiteguye kwakira ibizayivamo. Hanyuma, tugomba kandi gutegura ibizaba nyuma uko twegera imbere, aho tugana, imbere hadukwiriye, imbere twategura aho buri wese agira uruhare mu byiza twifuza kugeraho twese, buri wese muri twe, imbere hadashingiye ku muntu umwe cyangwa undi, tugomba kugira imbere hashingiye kuri twese, Kagame yaba ahari cyangwa adahari. Kugira ngo dukuze umuco, ubu utangiye gushinga imizi ariko tugomba kugera ku rugero aho habaye impinduka abantu batagira impungenge nyuma y’imyaka icumi, makumyabiri, mirongo itatu n’indi. Tugomba gukora iyo bwabaga tukihutisha izo mpinduka . Birumvikana ko atari mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi ku isi baciye muri iyi nzira, bose harimo na ba bandi bataduha agaciro dukwiriye. Nabo byababayeho. Njye hari n’abo nganira nabo nkabibutsa nti ariko reka tuvuge ku mateka yanyu mu myaka ishize. Ibi byabaye byatewe n’iki? Kuki se byagendaga gutya? Bagahita bavuga bati, “Urabona…” Nta muntu n’umwe wavuga ko ibibazo turi kunyuramo, amahitamo akomeye twagiye dukora kandi tugikora batigeze bahura nabyo. Nta na kimwe, habe na kimwe. Hagire ukimbwira hano, mwambwira nta kibazo. Hari umuntu wambwira kimwe? Aho bitandukaniye n’igihe bibera. Ibyo abantu bajya bavuga bati guherekanya iki cyangwa iki bigomba kuba, biterwa n’igihe n’impamvu ibitera, sibyo?

Noneho rero, urebye bariya bafite amateka yashinze imizi hashize imyaka ijana, ubu bakaba bafite umutekano, ukwishyira ukizana, demokarasi twifuza kubigiraho…Bafite byose. Icya mbere, nabo baracyafite ibintu bitagenda neza nk’uko natwe tubifite. Icya kabiri, ukomeje kubirebera hafi, wasanga baraciye mu bintu bigoye kurusha ibyo turi gucamo ubu. Byasaba ko tubabaza tuti ese muribuka imyaka ya za 1930, 1940, 1950? Ese muribuka ibyababayeho mu myaka ya za 1960? Noneho bagahita basubiza, bati urabona…. Ni iki kiguha uburenganzira bwo kumbwira utyo? Ku byerekeye u Rwanda, hagati aho, tubara duhereye kuri 1995, aho ni ho dutangirira, si byo? Mbere y’icyo gihe, ni iki cyari gihari? Hashize imyaka makumyabiri gusa, none turi gusabwa kuba tugeze ku rugero rumwe n’abantu bahuye n’ibi bibazo hashize imyaka magana abiri cyangwa ijana, cyangwa se mirongo itanu. Noneho bagahita bavuga bati, urabona, ibyo bintu by’umuntu umwe… Naberetse mu mateka yabo abantu bagenderaho. Muzi ko buri wese muri bo aba afite umuntu ashingiraho. Ibi bintu bahora bavuga bijyanye ngo urabizi, umuntu si we, mugomba gushyiraho uburyo… Nkababwira nti: “Yego, ndabyemera, si umuntu [umwe] abantu bagomba gushingiraho” nk’uko nahoze mbabwira, ariko na none nkababwira nti: “ Ariko se ubundi, igihe mwashingiraga ku muntu byari byagenze bite? Mwari mwahuye n’ikihe kibazo?” Bose bafite amateka aho bashingiraga ku muntu kugira ngo biyubake, nk’uko tuzi amateka, uko tugenda dusoma, biterwa n’igihe. Ubwo rero, twagirana ibiganiro mpaka tukavuga tuti, hagati aho, n’iki mwakoze kugira ngo mwiyubake, mwimakaze imiyoborere myiza ishingiye ku mahame ya demokarasi? Noneho twasubira inyuma tukareba, tukagirana ikiganiro nkakubwira nti ibi ibyo u Rwanda rwagerageje gukora, ntiturema ibintu cyangwa abantu, ntituri Imana ariko ibyo umuntu ashobora gukora ni byo twakoze, ni nabyo nakwerekana ko byakozwe. Noneho ukambaza impamvu iki cyangwa kiriya kitaba cyaragezweho? Icyo kibazo gishobora kuba gifatika ariko nabwo nasobanura impamvu ibyo bitagezweho.

Urugero, mu bibazo babaza, bashobora kuvuga bati “Ese kugeza ubu kuki iki cyangwa kiriya mutagifite?” Urumva, abantu bashobora kuza ibintu bihagaze neza, biri mu buryo, nanjye nkavuga nti nibyo, ariko si ikosa ryanjye, sindema abantu, umuntu akora ibishobokera abantu, icyo ukora ni ukurema uburyo ibintu bwakorwamo, ugasunika abantu bose gukora, abantu bose bakagira uruhare noneho ibyo ubona ni ibiri imbere yawe.

Ariko nanone, nk’urugero ntibambaza impamvu bati ariko icyo gihugu cyawe kuki kidakize nk’icyacu? Kuko urebye ibyo mparanira ni ukugera ku bukire bagezeho. Ariko kubera ukuntu ibintu biba bimeze, ibyo ntibibareba, ibyo bumva bashaka, ntibajya bambaza icyo kibazo kuko bavuga bati ibintu byose bifata igihe kugirango bigerweho. Aho twari turi ku rwego rw’ubukene mu myaka makumyabiri ishize ni ho tukiri? Ni uko tudashaka gukira se? Kuba tutageze aho bageze? Oya, ni uko bitwara umwanya gusa. Ntabwo wifuza kugera ahantu ngo uhagere ako kanya, hari inzira binyuramo, hari urugendo rugomba gukorwa. Hari ibyo ugomba gukora kugira ngo uhagere. N’aho niba ibintu byose byashobokaga nkagera ku rwego rwabo kuri buri kintu, tuba twarabigezeho kuko nibyo twifuza. Hashobora kuba hari ibintu byihishe inyuma. Kumbaza impamvu ntaragera ku rwego rwa demokarasi nk’urwawe ntumbaze impamvu ntakize nk’uko ukize, birumvikana ko hari ibibazo wirengagiza nkana.

Kuki igihugu nk’u Rwanda kidakize nk’uko bakize? Ahubwo bishimiye kutugaburira, kutugumisha aho hantu bakakugaburira ariko bakanaguhoza ku nkeke bakubaza impamvu utari ku rwego rwa demokarasi nk’urwabo n’ibindi byose bavuga ariko nabyo usanga birimo ibinyoma. Ariko gusobanukirwa ibi bintu byose bifite uruhare runini mu kuntu twebwe twifata mu bibazo byacu, uko tubikemura, n’ukuntu duhangana n’ibi bibazo bindi tugenda duhura nabyo byaba ibyo mu gihugu cyangwa se ibituruka hanze.

Njye nibwira ko turi mu nzira nziza ntitaye ku gisubizo tuzabona nyuma ya Kamarampaka kandi dukwiye gukomeza inzira nziza ishingiye kuri aya mahame kurusha ku byo abantu bamwe na bamwe bavuga cyangwa se ubwoba bw’abantu bamwe na bamwe bwaba bufite ishingiro tugomba no kumenya uko tuburenga tugakora ibintu neza kugira ngo abantu badashingira ku bwoba bafata ibyemezo by’ingenzi ahubwo bagaharanira gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ubu bwoba tugakomeza gutera imbere. Ese ni iki kindi nababwira? Mumenye ko igihe cyose Imana izaba ikiturindiye ubuzima, tubijeje gukomeza kurwana intambara nziza.

Munyemerere nsoreze kuri iki: kuba twiteguriye kurwana intambara z’ukuri, kuri bamwe muri twe ntibisaba kuba turi mu myanya y’ubuyobozi. Hari uburyo bwinshi twakoresha turwana intambara z‘ukuri. Niba mubishidikanyaho, muzabigerageze murebe. Ngira ngo mu byo nashakaga kubabwira, ibyinshi ni ibyo ariko kugira ngo ibitumvikanye neza bisobanuke iteka, ndagena umwanya umuntu wese ufite ikibazo ashaka kumbaza akimbaze. Umwanya ni uwanyu mbere yuko nsoza.