U Buholandi – 3 Ukwakira 2015

Muraho neza mwese!

Ndatangira mbashimira umwanya mwabonye kugirango duhurire hano m’u Buhorandi, aho mwaturutse hirya no hino. Ndabashimira umwanya mwafashe n’imbaraga mwakoresheje abavuye kure ndetse n’abavuye hafi. Abakure ndetse harimo n’ababa baduherekeje bavuye mu gihugu. Ndabashimira mwese uwo mwanya mufata kuko guhura nk’uyu munsi aho duhuriye aha, ni urwego rumwe mu gushyira hamwe, gukora twese dufite umugambi umwe wo kubaka igihugu cyacu, bikeneye buri Munyarwanda wese ndetse binakeneye n’inshuti z’u Rwanda.

Nagiragango kandi nshimire benshi mu nshuti z’u Rwanda, benshi muri hano kuba mwaje kwifatanya n’Abanyarwanda ku munsi nk’uyunguyu. Ndabashimira mwese abashoboye kuza.

Ikiba kigamijwe rero ni iki? Ikigamijwe ni ugushyira imbaraga zose hamwe , umusanzu wa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu cyacu, mu guhindura amateka y’igihugu cyacu kikava mu mateka y’uko cyabaye bitari byiza mu bihe byashize, kigatera imbere uko tubyifuza. Izo mbaraga n’umusanzu wa buri wese birakenewe.

Ariko reka mpere no ku rugero rumwe aha twicaye mu Buholandi. U Buholandi ntabwo ari igihugu kinini cyane, ni igihugu gito, ndetse n’u Rwanda ni igihugu gito. Ariko u Buholandi buteye imbere mu bihugu biri imbere ku isi hose. Ni igihugu gifite ikoranabuhanga ndetse n’amikoro. Igihugu gifite abaturage aho usanga buri wese ageze ku rwego ruhanitse. Icyo bivuze rero ni ukuvuga ngo ntabwo gutera imbere cyangwa amajyambere agendera ku kuntu igihugu kingana. Bishingira ahubwo ku kuntu igihugu giteye , mu myumvire, mu bushake no mu mu mikorere. Ndibwira rero ko u Rwanda muri ibi byose, amajyambere tuvuga twifuza ni ukubaka ibyo mvuze : kubaka ubushake, kubaka imikorere, no kubaka imbaraga zatuma tugera aho hose.

Urundi rugero ni aho igihugu cyacu cy’u Rwanda kivuye n’aho kigeze ndetse n’aho twifuza kugana . Ufashe aho kivuye ukagera aho kigeze ubu, nabyo ubibonamo ibishoboka iyo abantu babishatse. Ibishoboka mu guhindura ubuzima bw’abantu ndetse n’imiterere y’igihugu. Ibyo abantu bashatse twabijyaho impaka ariko bavuga ko burya ukuri kwivugira. Ukuri n’iyo ukwirengagije cyangwa ugashaka kugutwikira ngo kutaboneka, ukuri kuranga kukivugira. Ukuri njye mbona ni intambwe ndende tumaze gutera muri iyi myaka 21 ishize.

Kandi iyo ntambwe iterwa tunaturuka n’ahantu habi cyane. Gutakaza abantu miliyoni. Miliyoni y’abantu twatakaje. Twarapfuye tugera kure, dutakaza miliyoni, ntabwo ari miliyoni y’ibintu ni miliyoni y’abantu. Icyatumye bapfa nacyo ubwacyo ni ikibazo gisubiza abantu inyuma kitarica n’abantu, ibyo ni ibibazo bibiri.

Icya gatatu ni ibyo byose. Isi dutuyemo iragoye nayo. Isi dutuyemo irireba ntabwo ikureba, ikureba hari icyo ishaka kukuvanaho.

Ibyo bintu uko ari bitatu kubiteramo intambwe, nkuko u Rwanda rumaze gutera intambwe, aba ari akazi gakomeye. Ariko ni akazi gashoboka kubera abantu na none icyo bahisemo gukora. Ibyo bishoboka kubera icyo mwahisemo gukora; ari Abanyarwanda bari mu Rwanda ari n’Abanyarwanda bari hanze. Ubwo iyo mvuga ntyo mba mvuga Abanyarwanda muri rusange. Hari abatabishaka cyangwa hari abatabibona cyangwa hari abatabyifuza, icyo ni ikindi kibazo, ariko iyo mvuga ndavuga Abanyarwanda, Abanyarwanda umutima wabo wa benshi, Abanyarwanda bafite ikibaranga: u Rwanda, umuco, gushaka kubaho uko ushaka.

Ushatse kubaho uko undi agushakira ntabwo ari ukubaho kuzuye. Ariko ushatse wakwibaza n’impamvu, kuki washaka kubaho uko undi agushakira kurusha kubaho uko wishakira wowe ubwawe? Keretse niba mudashaka kubaho, udashaka kubaho uwo ntabwo ndi kumwe nawe. Utegereje ko abandi bamushakira uko abaho, turabafite benshi, haba mu Rwanda, haba no muri Afurika. Hari abadashaka kubaho cyangwa badafite uko bashaka kubaho babishakirwa n’abandi, iyo ubitegereje rero niyo mpamvu bitaza.

Niyo mpamvu Afurika n’u Rwanda ubwarwo mu bihe bitari ibya cyera, niyo mpamvu wasubiza amaso inyuma ukareba mu myaka 50, 60 ishize ukavuga ngo ariko u Rwanda, abanyafurika barihe muri iyi myaka yose? Ntabwo bashakaga kubaho? Bagomba kuba barabishakaga, nubu turabishaka, ariko abenshi bagomba kuba barashakaga kubaho uko abandi babashakira ko babaho.

Abahisemo kubaho uko bashaka kubaho, nabyo turabizi, sinirirwa njya muri ibi bihugu biteye imbere na kimwe turimo uyu munsi, ndavuga n’ibindi byo muri Aziya n’ahandi. Bamwe twari ku rwego rumwe abandi ndetse twari tubari imbere mu buryo bw’imibereho mu myaka 50 ishize. Ariko twe turacyari hahandi, bo bateye imbere, baradusize kuburyo budukubye inshuro nyinshi. Ni ukubera iki? Icyo kibazo iyo mukibajije, abantu bakibajije igisubizo kiba ikihe? Njyewe kubera kubura ikindi igisubizo igisubizo mfite: twakomeje gutegereza utubeshaho, ni utubeshaho uko ashaka, uko yashakaga rero ni ukunguku turiho.

U Rwanda rero kugirango rutere intambwe, kugirango tudakomeza kuba nk’u Rwanda rw’ahashije cyangwa nka Afurika yategereje abayibeshaho, n’abayihitiramo ko ibaho. Tugomba kwihitiramo. Nimwe mbwira, kandi nimwe mugomba guhitamo.

Biroroshye kwicara tugategereza uwatugoboka. Kwiyicarira ntutekereze cyangwa ugatekereza nabi, ntukore ukinywera urwagwa narwo uvumbye atari urwo wakoreye, cyangwa ugategereza ukugoboka, ukugiriye imbabazi akagusomyaho. Ibyo ntabwo bivunanye biroroshye, muhisemo ibyoroshye twajya muri iyo nzira ariko bifite ukundi bivunanye bitagaragarira buri wese , uko bivunanye nuko utariho, utariho uko ukwiye cyangwa ushaka,

Banyarwanda bavandimwe rero twese turi hano, n’abandi batwumva bari ahandi, njye ndibwirako imyaka 21 tumaze twubaka, dusana, turema ndavuga kurema ibyo abantu barema, hari ibyo tudashobora kurema biremwa n’Ubigenewe. Ibyo kandi biremwa n’Ubigenewe, twese yarabiduhaye ahubwo tugahitamo kubipfusha ubusa. Naha turi hari Abanyarwanda benshi cyangwa abaturutse hirya yaba abari mu mashuri, ari abayarangije, ari abakora ibindi, iyo ufashe umwanya muto ukibaza uti ariko hagati yanjye n’uyu wundi naje gucumbikaho, ubundi ikinyuranyo ni ikihe? Dutandukaniye he? Mu bwenge, mu bushobozi twese twahawe? Mu byukuri usanga ntaho mutandukaniye mu bushobozi, ntaho abantu batandukaniye bose bafite ubushobozi bumwe. Ariko se kuki waturutse iriya hose ukaza gusembera habaye iki? Hagomba kuba hari ikibazo, kuki tutakwicara ngo tugishakire umuti nacyo? Hakaba hari nabaje gusembera nabo batangiye kubaza ibibazo ngo Abanyarwanda murakora iki? Turakora iki? Ahubwo se wowe wagiye hehe? Ahubwo wowe byagenze gute?

U Rwanda rwawe niyo warwihakana ntirukuvamo. Wihakana u Rwanda ariko rukakugumamo wanze ukunze. Ahubwo ugasigara ukora ibitagomba gukorwa, kwihakana icyo uricyo, ni cyakindi gituma abandi bafite aho bageze twebwe tukiri ahantu hamwe. Ushobora kuba uraha atari iwanyu, ugakora ibyiza ushaka gukora ariko ukamenya ko ufite naho uturuka, naho hakwiriye kuba hari mu mutima wawe ku buryo nibyo ukora hano bishobora kugera naho uturuka. Niyo mpamvu kuza ngafata umwanya ngahura namwe numva binshimishije, mba ngirango tugirane iki kiganiro. Ntabwo ari ukubibutsa gusa, ni no kubatumira, mbahaye ubutumire buvuga ngo “niyo waba ufite icyatumye uzinukwa u Rwanda, icyo cyaha twakikubabarira tukakubwira ngo ariko uracyari uwacu”, cyane cyane iyo umaze kugenda imihanda yose, aho wageze hose. Ntabwo ushobora kurenza umunsi udahuye n’ikikwibutsa iwanyu cyane cyane muri ibi bihe noneho.

Byatangiye buhoro, abantu benshi bakajya bava mu Rwanda benshi bahemutse. Akaza yirukankira inaha avugango hano, ni abantu bafite imiterere yabo myiza ibagejeje aho bageze ariko noneho ugashaka kuyikoresha nabi. Hakaza umuntu yishe umuntu mu Rwanda cyangwa muri Afurika, cyangwa yibye imari y’abaturage cyangwa ahemutse, akaza yiruka akaza nka hano cyangwa akajya n’ahandi hano m’u Burayi akavuga ko yazize ko ari umuntu wemera demokarasi, wemera ubwisanzure. Urabona umujura ruharwa, cyangwa wishe abantu akaza kandi bakamwakira. Barangiza bakamushyira kuri za televiziyo, bakamushyira ku maradiyo nuko akavuga ukuntu ariwe muntu wumvaga demokarasi, none bari bamwishe arahunze. Ubwo icyaha kikaba kirahanaguritse ga ! Ariko ubu baraza kumenyekana.

Baraza kumenyekana ku mpamvu ebyiri :

Ese igihugu cy’u Rwanda, nyuma y’ibibazo byose, cyaba gifite ibibazo nk’ibyambere ariko kigatera imbere? Abaturage bakava muri ya nyakatsi umucuranzi yaducurangiraga, bakabona mituweli zibavuza, bakabona amashuri abana bakiga. Abana bajya mu mashuri biga mu Rwanda hose, umubare wabo ujanishije uruta ahandi mu gihugu icyo aricyo cyose. Nta kindi gihugu kigeze aho u Rwanda rugeze muri Afurika. Ntabwo ibingibi arijye wabyanditse nta n’ubwo arijye ubikurikirana. Nshobora kubabarira ibintu bigeze ku icumi u Rwanda ruteyeho intambwe, ruri imbere y’ibindi bihugu bitari ibya Afurika gusa: Impfu z’abana zari ziriho mu myaka yashize, uko zagabanutse, niwo muvuduko wa mbere ku isi. Nibwo bwambere Abanyarwanda bashobora guhinga bakeza, bakorora, bakigaburira bose, barangiza bagasagurira n’amasoko. Bwambere mu mateka y’u Rwanda. Umutekano dufite, umubare w’abagore bari mu bucuruzi, bari mu buyobozi, nibwo bwa mbere.

Ibi njye ndavuga ibyandikwa, byigwa n’abandi, ntabwo arinjye wabikozemo ubushakashatsi. Njye ndavuga ibyo abandi bakoze. Wenda arinjye wakoze ubwo ubushakashatsi mwavuga ngo arikose ubundi yakavuze iki ? Ntabwo mvuga ibyanjye rero, ndavuga ibyakozwe n’abandi. Rero kugirango uzambwire ngo ibi byose u Rwanda rubigeraho kubera ko rufite ibintu rukora nabi, ugomba kuba ufite ikibazo ari wowe. Ni wowe waba ufite ikibazo ntabwo arinjye, ntabwo ari undi Munyarwanda ubirimo ubikora.

Icyo navugaga rero ko biza kumenyekana ni izi mpamvu ebyiri : Icya mbere, ukuri kurivugira. Ukuri kuravuga. Ukwigizayo ukagusunika ukakwirengagiza, kukanga kukagukurikirana, kukakwimenyekanishaho. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, nuko, ngirango murabizi muri iyi minsi muraniganira hano, ngirango murabona abantu baza baturuka n’ahandi, muraza kuharwanira ahubwo. Muraza kurwanira mu bihugu by’abandi. Baraza gusubira inyuma babaze ngo ariko harya wowe ubundi waje aha ute? Kuko ubu barashakisha noneho abaza mu kuri. Abahunze inzara, abahunze ibibazo koko by’iwabo, abicwa bahunga. Kubera ko babaye benshi cyane, baraza gusubira inyuma bajye muri babandi baje cyera bavuge bati ariko tubwire harya byagenze bite? Nibajya mu madosiye nibatangira bati ariko ko bari baratubwiye ko ubanza wishe abantu, atari ibi bindi watubwiye. Kubera ko bagomba kuba bashaka uko bakemura iki kibazo. Byabaye byinshi cyane. Ubwo ni inama nabagiraga. Arimwe ari na ba nyirubwite ubwo iyo nama ndayibagiriye.

Nta gihugu na kimwe nzi kigeze gitezwa imbere n’ikinyoma. Cyangwa n’amagambo gusa. Abantu basigaye bavuga ngo ibiganiro mpaka. Amagambo gusa yagaburiye nde? Ngo mu Rwanda nta mpaka zihaba. Ujya mpaka mu biki se? Impaka? Uriburangize ugahinga cyangwa ugacuruza, izo mpaka zaba ari nziza. Ariko impaka gusa? Ukaba intyoza mu mpaka? Akaba aricyo ukora gusa? Ntahantu nzi batunzwe n’impaka. Impaka zonyine ntabwo zihagije. Impaka ziberaho kugira ngo zishyire hamwe ibitekerezo bitandukanye byumvikane hanyuma bazishingireho bakore ibikorwa. Erega buriya nicyo Inteko zikora. Mu bihugu bimwe mwabonye ko kuvuga gusa bidahagije, bageraho bagaterana amakofi. Ntabwo mujya mubabona? Ariko burya barabikora barangiza bakajya mu bikorwa. Naho bagiye hariya gusa umunsi wose… Afurika ni ko imera. Ariko hari abiganye iby’ahandi, nibyo nahoze mvuga, abantu babaho uko abandi bashaka ko babaho kurusha uko bo babishaka. Ni aho bituruka.

Njye naragiye guhaha hanze, ni kuki ntahaha ibimfitiye akamaro ibindi nkabyihorera. Ubu mubona tugenda mu mahanga, umubano dushaka, ibikorwa, imikoranire, ntabwo tugenda dufata buri kintu cyose. Uhitamo, uhitamo icyo ushaka. Uhitamo icyo ushaka ko baguteramo inkunga naho ugiye gufata buri kintu cyose baguhayengo utware, bimwe byakugiraho ingaruka zitari nziza.

Banyarwanda rero muri hano, muba mu bihugu by’amahanga, tubabara nk’Abanyarwanda niko tubabona, tubifuriza ineza nk’uko bikwiye kandi twifuza ko mukomeza kuba imbaraga z’igihugu muri rusange nk’uko muri n’ubundi. Tuzajya duhora tuza kubasura no kubashakamo ibitekerezo.

Reka ndangirize ku bintu bibiri, urubyiruko cyane cyane : Icya mbere, rubyiruko rw’u Rwanda muri hano mu mahanga, no mu Rwanda tubatezeho byinshi. Tubatezeho ko mukomeza iyi nzira yo kubaka kuburyo mwebwe ejo hazaza arimwe igihugu kizaba kireba kibaza ngo mutugejeje he, muratugeza he, muratujyana he?

Kugirango urubyiruko rero mushobore kuzuza izo nshingano bizaturuka ku kuntu mwirera cyangwa murerwa, cyangwa mwifata mubyo mukora haba mu mashuri, haba mu mirimo. Hari uburere bujyana n’iterambere, bujyana n’amajyambere y’igihugu kiba cyifuza. Ntabwo nirirwa mbirondora byose, ngirango murabyumva. Nta bantu bashobora gutera imbere badafite umurongo, badafite ikinyabupfura cyo gukurikiza uwo murongo. Burya umuntu yiha umurongo ku giti cye ariko n’umuryango ugira umurongo ngenderwaho, ugira uko witwara. No mu buryo ibintu byinshi biba bitandukanye ari abantu, ari imiterere, ari ibitekerezo byose birazamuka bikajya kubaka umurongo umwe ugaragaza aho abantu bashaka kugera kandi bagera iyo babishatse. Nicyo njye nifuriza u Rwanda, nicyo mbifuriza, nicyo twese duharanira.

Ariko Abanyarwanda mugire umwanya wanyu. Ntabwo igihugu cyabura, ngo kiburire mu kwaha kw’abandi ntibishoboka. Igihugu niyo ari gito gishobora kwanga kuburira mu kwaha kw’abandi, mu bitekerezo by’abandi cyangwa mu buzima bw’abandi kikirema. Turi mu nzira yo kwirema rero , twubaka igihugu, nicyo nshaka kuvuga. Ni mwebwe bizaturukaho ariko ndabashimira na byinshi mumaze gukora bigaragara ntabwo u Rwanda ruba rwageze kuri byabindi navugaga bitari kuri benshi muri mwe bashatse ko bigerwaho kandi babikoreye n’abandi bikaba aribyo nkomeza kubasaba kandi ngo dukomeze ahubwo dutere izindi ntambwe dukora ibindi byinshi.

Hanyuma nkaba ntumira n’aba bandi babigize umwuga bumva ko ahubwo basubiza igihugu mu mateka mabi, nk’abari ku muhanda hariya , nagiragango mbibutse ko aho babishakira, bavugije amafirimbi, bavugije induru barangije, bashobora gutaha tukabakira. Rwose turabatumiye. Ntabwo kuri twe u Rwanda rwigeze ruba rutoya kuburyo hari abo rwaheza hanze nk’uko byigeze kumera cyera. Nubwo umubare w’abantu wiyongera, twabona umwanya wabo mu Rwanda. Ariko dufite ubundi buryo twakira n’abatari Abanyarwanda, imiryango irafunguye, ariko abo bandi mvuga bo ku mihanda nibajya gutaha, ntibazatuzanire babandi bakodesha bo mu bindi bihugu. Abo ngabo banyir’ibyo bihugu bazabatwara babashakire uko babaho cyangwa bakomeze bahanyanyaze hano.

Nagira ngo mbashimire rero, ibyo ntavuze mwumvaga mwari mukeneye kumva nagiragango mbahe umwanya mubibaze. Mfite umwanya wo kuganira namwe, hari byinshi ntavuze, hari byinshi ntashoboye kuvuga. Ariko mubizanye mu bitekerezo cyangwa mu bibazo bituma dukomeza ikiganiro niteguye kugira ngo tube twabiganira.

Murakoze cyane!