Atlanta, 20 Nzeri 2014
Ndashaka gutangira nshimira uru rubyiruko rwitabiriye uyu munsi, kuba rwaturutse imihanda yose yo muri Amerika no ku isi yose. Ndashaka gushimira Abanyarwanda: abagore n’abagabo baje aha ngo bahe agaciro uyu munsi wa Rwanda Day.
Nishimiye kuba uyu munsi wa Rwanda Day ubereye hano mu mugi wa Atlanta. Ni umugi mwiza, ni ahantu dufite inshuti nyinshi, ni n’umugi ufite amateka twishimira kuba twasangira, natwe tukanasangiza abawutuye ‘Rwanda Day’.
Ndashimira ko abantu nka Ambassador Andrew Young n’izindi nshuti nyinshi bakoze ubutaretsa ngo uyu munsi ushoboke. Mwarakoze cyane.
Hari inshuti nyinshi z’u Rwanda ziri hano, zikomoka muri iki gihugu cyiza cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baradufashije mu myaka 20 tumaze twubaka igihugu. By’akarusho, bafatanyije n’Abanyarwanda; baduhaye umwanya wabo n’ibindi byinshi ngo batange umuganda mu gusana igihugu. Ndashaka kubashimira ku byo mwakoze n’ibyo mudahwema gukora kugera magingo aya.
Reka tugaruke kuri Rwanda Day, ifite aho ihuriye cyane n’ibyavuzwe ku Agaciro. Nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yabivuze hano, buri wese afite uko asobanura icyo agaciro ari cyo. Ibisobanuro byatanzwe aha nkeka ko byose bigana mu cyerekezo kimwe. Ni nayo mpamvu igisobanuro nanjye ntanga kitanyuranye cyane na byo. Agaciro bisobanura kwiha agaciro, agaciro urakiha. Kwiha no kwihesha agaciro bisaba ko twubahana, buri wese akubaha mugenzi we. Ako ni ko gaciro tuvuga.
Twe nk’Abanyarwanda, turabyumva neza. Amateka yacu, Jenoside twanyuzemo muri 1994 n’amateka yayo, turabyumva neza icyo agaciro ari cyo. Kubera ko twimwe agaciro igihe kirekire, tuzi icyo kugira agaciro bisobanura. Niyo mpamvu mu byo dukora byose, tuba buri gihe dutekereza kuri ako gaciro. Ibindi byose byubakiraho.
Mu minsi ishize ubwo twibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi , twavuze ku bintu bitatu Abanyarwanda bahisemo: Ni ubumwe, gufatanya no gukorera hamwe; icya kabiri ni ugukorera mu mucyo. Gukorera hamwe no gukorera mu mucyo, bivuga kwiha no kwihesha agaciro. Icya gatatu twiyemeje ni ukureba kure.
Ureba kure, iyo utekereza ukarenga wowe ubwawe, ugatekereza ku umuturanyi, ukagira uruhare mu gutuma agira ubuzima bwiza nk’uko nawe wumva yabigufashamo. Uko byumvikana, uko dukemura ibibazo byacu mu gihugu cyacu birimo icy’ubumwe, iterambere, kurwanya indwara, ibibazo mu rwego rw’uburezi, guha abo tuyobora ubumenyi no kubashakira imirimo, gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi, ntibihagararira ku Rwanda, igihugu benshi babona ari gito. Ikiba kihishe inyuma y’ibyo byose, imitekerereze tuba dufite ni ireba kure, irenze u Rwanda nk’igihugu. Niba dushobora kwikemurira ibyo bibazo duhura na byo mu gihugu cyacu, ibibazo bikomeye by’amateka yacu, amasomo twakuyemo yafasha n’abandi benshi kure y’u Rwanda. Ibyo ndabishimira Abanyarwanda.
Intambwe tumaze gutera mu Rwanda ni ingenzi. Ni umusingi mwiza ariko na none haracyari byinshi byo gukorwa. Igikenewe ubu ni ugukomereza kuri uwo musingi. Turacyakeneye umutekano w’abantu bacu, turacyakeneye politiki ihamye mu karere no muri Afurika. Iyo dushoboye guhangana n’ibibazo dufite mu Rwanda byereka abandi banyafurika ko bishoboka ko nabo babigeraho. Iyo bishoboka mu Rwanda bivuga ko byashoboka n’ahandi. Bivuga ngo u Rwanda ni ruto mu ngano ariko ingamba dufata iyo duhanganye n’ibibazo ni nini kandi zakora n’ahandi ku isi.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo “uhinga mu murima we ntabwo asigana”. Ibyo dukora rero turahinga mu wacu. Ntabwo twasigana hagati yacu cyangwa se hagati yacu n’inshuti zacu. Ntabwo twasigana, buri wese agomba kugira uruhare rwe. Buri wese agomba kugira umusanzu we aho yaba ari hose na hano muri iki gihugu duhagazemo.
Nagira ngo ariko mbonereho n’umwanya wo gushimira inshuti zose ziri hano. Iki gihugu cya Amerika kitwakira, ndetse cyarabakiriye kikabaha uburyo, abanyeshuri biga, abakora imirimo itandukanye ndetse n’abikorera, bikaduha uburyo tubaho dukora ndetse dukorera n’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ntabwo twabipfusha ubusa rero. Mwese ababa hano muri iki gihugu cy’America mujye mwibuka ko muba hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho twiyubaka twebwe ubwacu ari na byo byubaka igihugu cyacu.
Twiyubaka kugira ngo tugeze amahirwe no kubatarabonye amahirwe nkamwe mwashoboye kuza muri iki gihugu aribo benshi mu gihugu cyacu.
Nagira ngo nibutse ko politiki ikorwa mu gihugu cyacu ari politiki yo kubaka ntabwo ari politike yo gusenya iyo abantu bashyira hamwe baba bubaka, iyo abantu bajya impaka, baba bagira ngo buzuzanye, ufite igitekerezo gitandukanye n’icyundi bijye hamwe byubaka, gukorana ni ngombwa.
Ambassador Andrew Young yigeze kuvuga ingorane z’ubuyobozi. Yabisobanuye neza ntabwo ndi bubitindeho, nta muyobozi ukwiye kubanza gutekereza inyungu ze cyane kuko inyungu zawe zikwiye kuba ziri mu nyungu rusange, ndetse mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ibyo byari bikwiye kuba iby’abayobozi bose. Gusa mu buyobozi habamo ibibazo byinshi ariko bakumenyera kubyo uhangana na byo. Bamwe muri twe tumaze kumenyera guhangana nabyo ariko aho kuruha ahubwo twishimiye guhora duhangana na byo kuko ari abayobozi ari n’abayoborwa turahinga mu wacu. Uje kugutera inkunga nawe uramwakira ntabwo umwigizayo. Ariko uje kugutera inkunga ntabwo yakwigizayo ahubwo abantu barakorana. Sibyo?
Nagira ngo turebye hirya no hino, turebye ku isi hose. Sinzi niba ari ukwivuga neza, gusa iyo twitekerejeho ku bibazo dufite nyuma tukareba ibibazo abandi bafite ari ingutu bigutera imbaraga zo kurushaho guhangana n’ibyacu; kubera ko biduha kumva ko ibibazo biriho kandi bizahoraho kandi uburyo bwiza bwo kubirangiza atari ukubihunga ahubwo ari uguhangana na byo. Nk’Abanyarwanda rero tugomba kuba twiteguye guhangana n’ibibazo byose dufite ndetse n’ibizaza nkuko twabigenje mu myaka 20 ishize. Tugomba gukemura ibibazo byacu, tukanitegura gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije aka karere, Afurika n’isi yose. Urugero ni uko u Rwanda rumaze igihe rutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Ntibivuze ko tudafite akandi kamaro twamarisha izo ngabo mu bindi bibazo bitureba nk’igihugu. Ni uko tuzi ko ibibazo byacu bifite aho bihuriye n’ibindi bibazo byugarije akarere, Afurika n’isi yose.
Ku magambo make cyangwa menshi mvugiye hano, ndabashimira ku buryo mukomeje gutuma umunsi wa ‘Rwanda Day’ uba mwiza, kandi ibitekerezo dukura hano muri ‘Rwanda Day’, biturutse ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, iyo dusubiye mu rugo tugerageza kubikoresha mu buryo butandukanye. Nongeye kubashimira byimazeyo, kandi mbizezako atari ubwa nyuma duhuriye hano muri Amerika, cyangwa mu mugi wa Atlanta. Tuzagaruka kandi twishimiye kuzagaruka. Reka rero dukomeze kuganira, ndabizi ko hari abakeneye kubaza ibibazo, ndumva twabikomerezaho, kandi ndabashimiye.
Umwanya wo tutanga ibitekerezo, ibibazo n’ibisubizo
Sandra: Nitwa Sandra, ntuye muri Ottawa, Canada: Ikibazo cyanjye ndifuza kukibaza Ministri wububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo na Nyakubahwa Perezida wa Republika. Ejo byaranshimishije gufasha mu gutegura inama yerekeranye n’ishoramari mu Rwanda, ariko mu byukuri, nk’untu uba mu mahanga sinari nzi cyane ibyerekeye u Rwanda. Jyewe ndi n’umuntu uharanira amahoro, kandi twanavuze kubyerekeranye n’umutekano n’amahoro mu karere. nkaba nibaza uburyo mwita ku bibazo by’umutekano mu karere. Hari umuntu wavuze ngo ntukagaye udataze igisubizo cyawe…nkaba rero ntanze icyifuzo cy’uko habaho akanama k’akarere kagamije gukemura utubazo tw’umutekano. Ni cyo cyiifuzo cyanjye.
Jean Gacinya:Murakoze, njyewe nitwa Jean Gacinya, ndi Umunyarwanda ariko maze imyaka makumyabiri mba Hamilton muri Canada. Icya mbere nashakaga kuvuga ni uko igihe Ambassador Young yavugaga umuperezida mwiza wa mbere ku isi nanjye ndi mu bakomye mu mashyi ariko sinarinzi ko yavugaga Perezida Obama ariko icyo nemera ni uko perezida Paul Kagame ari mu ba Perezida ba mbere ku isi kandi ndibaza ko ibyo mbihuriyeho na benshi mu bari hano.
Ndi umwe mu Banyarwanda bavuye mu Rwanda bakiri bato cyane hashize imyaka isaga mirongo itanu. Muri icyo gihe twari tunyanyagiye mu mahanga. Nyuma y’aho ariko nta magambo ahagije dufite yasobanura ibyo Perezida Kagame yatutugejejeho, niyo mpamvu Agaciro ari ijambo rifite kinini ritubwiye. Nangira ngo mbigushimire.
Ikindi ni uko engineer Gatete yagutumiye muri Amerika, umaze kuhaza inshuro nkeya. Igihe wazaga kudusura muri Canada muri 2013 twarishimye cyane ni nayo mpamvu twifuza ko wakongera kudusura.
Ikibazo nifuzaga kubaza giteye gitya: Perezida Paul Kagame uri umuntu utikunda, uri umukozi ukanaba umugabo wiyubashye ukaba warahinduye amateka y’u Rwanda urugira igihugu gitekanye kandi cyiza. Icyo nifuzaga kumenya, hari umugambi waba ufitiye umugabane w’Afurika nk’umugabane w’igihangange?
Birashoboka ko umugabane ukomeye nk’Afurika waba Leta imwe? Afurika igizwe na byinshi by’ingirakamaro ariko bishobora no guteza ibibazo. Mu magambo avunaguye nifuzaga kukubaza Nyakubahwa: ni iki utekereza ku mugabane w’Afurika ukaba umugabane ukomeye umeze uko twifuza kuwubona?
Perezida Kagame: Ndibaza ko ikibazo cyumvikanye. Kugira Afurika nka Leta Zunze ubumwe ni ingirakamaro ariko bitabaye ko ibihugu byose byishyira hamwe uko ari mirongo itanu na bine, byarutwa n’uko tubanza guhuza uturere. Ntibikwiye kumvikana nk’aho dukwiye kugira Leta imwe bitaba ibyo ibindi bikaba ntacyo bivuze. Urugero nabaha ni urwa Afurika y’Iburasirazuba aho ibihugu bitanu Kenya, Uganda, Tanzania, Uburundi n’u Rwanda twihurije hamwe nk’umuryango.Twashyizeho gasutamo imwe, isoko duhuriyeho ndetse duhereye ku bihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda twashyizeho viza imwe, umunyamahanga ugenda muri aka karere ashobora gukoresha ari imwe ikamutwara mu bihugu byose uko ari bitatu.
Ahubwo jye mbona ibi ari byo bisobanutse, aho gutangirana n’umugabane wose tugahera mu guhuza uduce dutandukanye duhuza ibihugu byegeranye. Uhereye ku miryango nka ECOWAS mu burengerazuba, ukareba umuryango wo muri Afurika yo hagati, Afurika y’amajyepfo ndetse n’iburasirazuba, iyi miryango ishoboye guhuza ibihugu bikiyubaka, nyuma guhuza umugabane wose nibyo byakworoha ari nabwo buryo bwadufasha no kugera kuri Leta y’Afurika Yunze Ubumwe. Kugira Leta Zunze Ubumwe z’Afurika birakenewe ariko uburyo bikorwamo ni cyo cya ngombwa.
Anita Brian: Nyakubahwa Perezida, nitwa Anita Brian nkorera Frontier Ventures Unlimited ikora ibijyanye no kugenzura no gukusanya impano mu bantu. Nibazaga, mu gihe mutegura abayobozi b’ejo hazaza, ni ubuhe buryo mubona bukwiye gukoreshwa kugira ngo koko izi mpano, ubuhanga n’ubushobozi tubibone mu bantu?
Perezida Kagame: Ndagerageza kuvuga mu ncamake no gutanga ibisobanuro bisobanutse nkuko ikibazo cyabajijwe. Uburyo bwiza mbona bwo kubona impano n’ubuhanga mu bantu ni ukubaha umwanya n’amahirwe yo kubyerekana bagira uruhare mu bireba ubuzima bwabo bwa buri munsi. Icya kabiri ni ugutuma bigirira icyizere. Kwigirira icyizere bikomoka mu kubongerera ubumenyi kuko iyo uvuga uburezi uba uvuga ikintu cy’ingenzi, uba uvuga kubaka ubushobozi. Iyo abantu bafite ubushobozi, bakanigirira icyizere ndetse ntihagire ikibabangamira ndumva ntacyababuza kuba abayobozi beza.
Ndumva ikibazo cya mbere ngisubije. Hari ikibazo cya kabiri kitumvikanye neza…ndakeka yagaragaje impungenge z’umutekano mu karere aho yabazaga niba akarere hari ingamba zo kuzana amahoro mu karere….sinzi niba nacyumvise neza……ariko akarere gakorera hamwe igihe hageze gushakira hamwe umutekano, hanyuma tugashakira hamwe igisubizo rusange. Tugomba gushakira hamwe aho ikibazo gituruka hanyuma tugashakira hamwe igisubizo.
Carl Walkens: Mpagarariye umuryango witwa World Outside my Shoes….twigisha ibijyanye na Jenoside ndetse n’ukuntu u Rwanda rwiyubatse. Icyo nshaka kubashimira ni ukuntu Abanyarwanda bahisemo kurangwa n’ibikorwa byabo aho kurangwa n’amateka. Nashakaga kumenya ubutumwa bwanyu nageza ku banyeshuri aho nzavuga ngo Perezida yavuzeko…..
Perezida Kagame: Ubutumwa bwanjye wabuvuze ugitangira. Ibyo wavuze nibyo Perezida yavuze, nibwo butumwa aguhaye.
Theo Gakire:Nitwa Theo Gakire, ndi rwiyemezamirimo. Mfite ikigo cy’icapiro i Kigali. Mu kiganiro cya mbere twavuze ku nkingi enye za Guverinoma zashyizeho guhanga imirimo. Iyo urebye muri Afurika hari ibihugu bimwe nka Kenya na Gana byahariye 30% by’amasoko ya Leta urubyiruko kugira ngo bibafashe. Ese birashoboka ko natwe twabishyira mu bikorwa bigafasha urubyiruko?
Perezida Kagame: Ibintu bibiri: Nishimiye ko ufite icyo ukora, bikaba ari byiza cyane. Icya kabiri uzashyiremo imbaraga mu kumenya ukuntu bibafasha gukemura ibyo bibazo ariko na none utekereze bitandukanye nabo: ese hari ikindi cyakorwa gitandukanye n’ibyo wumvise muri Kenya ukurikije imiterere yaho uri?…ndagufasha gutekereza ibirenze ibyo wumvanye abandi kuko atari byo ugomba kugenderaho gusa ahubwo watekereza n’ibindi.
Rwigema Pierre Celestin: Murakoze. Ntabwo ari ikibazo mfite (…) Nitwa Rwigema Petero Celesitini, mba mu Rwanda. Ndagira ngo mbashimire ahanini kuko ijambo nimwe ndibwira: Ijambo ryanjye rigizwe n’ibipande bitatu, bibiri bijyaye no gushima. Igipande cya gatatu ni ubutumwa nageneye Abanyarwanda bari hanze. Ku ngingo ya mbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2011 nari Chicago muri Rwanda Day aho nakurikiye impanuro n’ínyigisho ndetse n’ukuntu ibibazo byasubijwe. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndabashimira uko nakiriwe mu gihugu, ndabashimira imbabazi iyo muzisabwe, ubushishozi, kwitanga no gukunda igihugu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nari kuvuga byinshi ariko reka mbihine…cyane cyane iyo mvuga Abanyarwanda bari hanze mba mvuga Abanyarwanda badashyigikiye politiki ya Leta, ndagira ngo basubize ubwenge ku gihe…mbasabe kwirinda ibinyoma, umuvuduko w’íkinyoma ukwira ku isi mu gihe ukuri ko kugifunga imishumi yínkweto ngo gutambuke, aho rero nagiraga ngo cyane cyane ngire ni inama ababa bibeshya cyangwa babeshywa ko bashobora gutaha barwana…
Manzi:Nitwa Manzi. Naje nturutse i Texas muri Dallas, nizeye ko turi benshi ariko mpagarariye ikigo cy’Abanyamerika ariko bakomoka mu Rwanda. Dukomoka mu Rwanda ariko tukaba n’abanyamerika muri iki gihugu.
Twaje hano dushaka guhura n’abandi ariko tunashaka gusobanukirwa neza n’ibibera mu Rwanda no kureba natwe ibyo twashobora kuhakora, kuko umuganda wacu mu kubaka igihugu ukenewe. Ntarajya kure ariko , nagira ngo nshimire na ambasade ku bw’ubufasha bwayo n’amakuru ihora itugezaho.
Ntidushaka kwibonekeza nk’abantu b’ibihangange, ariko twumva turi nk’abashoramari mu Rwanda, n’ubwo dutuye muri Amerika. Hari imyumvire y’uko abashoramari bagomba kuba ari abanyamahanga. Dushobora kuba turi abanyamahanga mu byangombwa ariko turi abanyarwanda. Agaciro kacu turakazi. Nyakubahwa Perezida nabasabaga ko mwampa umwanya nkazaza kubareba. Murakoze cyane.
Perezida Kagame: Ntakibazo, iyo ubonanye na RDB uba ubonanye nanjye. Tuzabyigaho.
Chantal Mudahogora: Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nitwa Chantal Mudahogora nkaba navuye muri Canada, nkaba nagira ngo mbashimire ku bwa Rwanda Day, tuza rwose tunezerewe twifuza kumva impanuro zanyu.Twitwa intara ya gatandatu ariko Abanyarwanda batuye mu ntara eshanu z’u Rwanda iyo tugiye gusura u Rwanda dusanga baradusize. Baradusize muri gahunda zo kwiyubaka, baradusize muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Twebwe rwose twasigaye inyuma mu ntara ya gatandatu.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mpagaze nsaba ubufasha kugira ngo natwe tubashe kwiyubaka nk’Abanyarwanda, wenda atari ku buryo bw’amafaranga ariko kwiyubaka nk’Abanyarwanda kuri gahunda za ‘Ndumunyarwanda’, kuri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Nyakubahwa Perezida ndabashimiye.
Perezida Kagame: Ibyo rwose nibyo turabyemeye. Tuzabikora. Urakoze.
Adam: Nk’Umunyaturukiya uba mu Rwanda, numva harabaye iwacu, ndiyumvisha neza uko Abanyarwanda bateraniye aha biyumva, bahuriye hano Atlanta kandi bakomoka i Rwanda. Ntabwo nzi niba uko niyumva hari inyungu bibafitiye, ariko nashakaga ku gushimira mbikuye ku mutima. N’ubwo ntari umunyarwanda, biranyubaka cyane, bingera ku mbamutima, bindemamo izindi mbaraga n’imyumvire, bikampa agaciro, ‘agaciro’ tuvuga mfite ikizere ko kazatuma urubwyiruko rw’ejo hazaza ruzabaho neza.
Perezida Kagame: Urakoze cyane.
Claudius Yohannes: Nyakubahwa Perezida, nitwa Claudius Yohannes,nturuka muri Ethiopia ntuye hano i Washington DC. Ndikorera, nkora mu birebana n’amafilimi. Kimwe mu byo nshaka gukora ni ukwifashisha filimi nk’uburyo bwo kwigisha abanyafurika mu kuzamura ubumenyi n’imiyoborere muri Afurika.Mfite ibibazo bibiri:
Mu ruzinduko muherutse kugirira i Washington DC kubijyanye n’inama ku miyoborere myiza muri Afurika yateguwe n’ibiro by’Umukuru wa Amerikani iyihe nyigisho yavuye muri ubwo bufatanye bw’Africa na leta zunze ubumwe za Amerika n’uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga babigiramo, k’uburyo twakoresha ubushobozi bwacu mu kubaka ubwo bufatanye?
Perezida Kagame: Byose bihera mu mikoranire. Ni gute abantu bakorana? Ni gute Abanyarwanda batuye mu mahanga bakorera hamwe n’ukuntu ibihugu byacu byakoresha ayo mahirwe?Bizaba byiza impande zombi zifatanyije zigakorera hamwe. Aho ni ku gice cya kabiri. Ikibazo cya mbereku byigiwe i Washington mu nama harimo ibintu bibiri: icya mbere, ntekereza ko inama yagenze neza kuko yahuje leta zo muri Afurika n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bibazo by’ingenzi birebana na leta zari zihagarariwe.
Bizwi neza ko Afurika ifite imitungo myinshi harimo n’abantu. Uburayi na America bisa nk’aho bihangayikishijwe n’uko Ubushinwa n’abandi bari kungukira mu mitungo ya Africa. Nta mpamvu yatubuza kugira ubufatanye bukomeye hagati ya America na Afurika bukagirira inyungu impande zombi.
Ntekereza ko imbaraga zashizwe kuri iyi ngingo y’uko twakorana, tugakoresha umutungo ku mpande zombi. Muri Amerika imari nshingiro, ikoranabuhanga n’ibindi byinshi byashirwa hamwe bigamije iterambere rya ‘Afurika ndetse n’abaturage bayo no kuba ibigo by’ubucuruzi bya Amerika byashora imari muri Afurika bikunguka ariko n’abanyafurika bakabyungukiramo . Icyo cyari ngombwa nk’uko hari amasomo menshi n’ubwo ntazi niba bikwiriye kuba isomo kuko ryagaragaye kenshi kandi igihe kirekire ariko ntirishyirwe mu bikorwa.
Ikindi ni uko muri iyo nama hatahuriye za leta gusa ahubwo hahuriye n’abikorera ku giti cyabo. Muri make ntekereza ko igisigaye ari uko twaganira ku buryo bwo gushyira mu bikorwa no gukurikirana ibyemejwe. Ntekereza ko ari cyo cya ngombwa.
Rutimirwa Therence:Nitwa Rutimirwa Therence, ntuye muri Virginia.Murakoze nyakubahwa Perezida wa Repubulika, urukundo n’ibigwi ntabwo ndibubivuge. Nemera ko abari hano twese twamaze kubivuga kuba turi aha. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikibazo mfite ni ikibazo kijyanye n’indwara iri muri Afrika cyane cyane ko ibyavuzwe byose ahangaha byavuzwe ku Rwanda kandi bikavugwa kuri Afurika, u Rwanda kuba ruri muri Afurika rero, njye nk’umunyarwanda iriya ndwara ya Ebola iri muri Africa nashakaga kubaza mu rwego musanzwe mukumira ibyorezo mu gihugu cyacu, nashakaga kubaza urwego u Rwanda ruriho kuri ubu ngubu. Ejobundi nahoze nsoma ibinyamakuru byo mu Rwanda mbona bavuga ko ambasaderi wa America yitabaje u Rwanda kubafasha kurwanya Ebola muri biriya bihugu irimo, ku rwego rw’igihugu cyacu bihagaze bite? Murakoze
Perezida Kagame: Ikibazo cya Ebola ntabwo kikiri ikibazo cya Afurika gusa n’ubwo ariho iri; ni ikibazo rusange kireba isi yose. Niyo mpamvu rero hagomba kubaho ubufatanye, ni nayo mpamvu wumva Intumwa ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yasabaga ko u Rwanda rwafatanya n’ibindi bihugu. Ntabwo ari uko Ebola yageze mu Rwanda ahubwo ni uko Ebola atari ikibazo cy’igihugu cyimwe mu uburengerazubwa bwa Afurika cyangwa bibiri ahubwo, ukurikije uko icyorezo kigenda gikura, usanga ari ikibazo kireba isi yose.
Icya kabiri, mu Rwanda ntabwo twabujije abantu kugenda ahubwo twafashe ingamba zigenga uko abantu binjira mu gihugu, uko bapimwa, kugira ngo niba hari ugaragaraho cyangwa ucyekwaho ko yaba afite iyo ndwara, kuko nayo ifite uko yandura, ntago ipfa kwandura gusa ahubwo ituruka ku uyirwaye imaze kugaragaraho. Biroroshye rero kubona uwo muntu akamenyekana noneho ntutume ajya mu bandi kugira ngo atabanduza. Icyo twakoze twebwe mu Rwanda, aho abantu bose binjirira, hashyizweho uburyo abantu bapimwa kugira ngo bataba bayizanye, ariko ntabwo twafunze imipaka cyangwa ibibuga by’indenge kugira ngo abantu bataza mu Rwanda. Ni nabwo buryo bwiza rero bwo kugira ngo icyo kibazo gicyemuke. Ndetse ngira ngo impamvu bashakaga ko u Rwanda rufasha ni mu uburyo bw’imikorere dufite yo gukurikirana icyo kibazo babona bufite akamaro kandi budahagaritse ubuzima bw’abantu kugira ngo bashobore gukomeza ubuzima bwabo.
Dana: Mwiriwe Nyakubahwa! Nitwa Dana ariko abanzi banyita Rwanda Dana kuko nubwo navukiye muri Amerika, umutima wanjye uri i Rwanda.
Perezida Kagame: Murakoze
Dana: Maze imyaka umunani njya mu Rwanda gukorana na Chantal Mbanda muri New Hope Homes, ubu n’ubwa gatatu nje muri Rwanda Day. Mu myaka ishize u Rwanda rwateye imbere cyane, ndabashimira ku bw’imiyoborere myiza n’impinduka mpora mpasanga. Hari igitekerezo nari mfite nashakaga kubagezaho. Ku isi yose hari abantu benshi bakunda u Rwanda, yaba abahatuye n’abatuye mu mahanga, nkaba rero ibyo mbibonamo amahirwe yo kuba umuntu yabahuza aho baba bari hose, mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kurubuga rwa interineti kuburyo twese twabasha kuvugana tukungurana ibitekerezo, tugatezanya imbere. Nibazaga rero uko mubona icyo gitekerezo…
Perezida Kagame: Ndagishimye cyane
Dana:Niba aribyo rero natwe twakwishimira kugitangiza.
Perezida Kagame: Icyo gitekerezo mukigejeje kuri Rwanda Development Board babafasha kugishyira mu bikorwa.
Umuturage: Murakoze Nyakubahwa Perezida. Nifuzaga kubashimira ku bw’akazi mudahwema gukora muteza imbere urubyiruko no kubashishikariza kujya mu nzego z’ ubuyobozi. Kuri iyo mpamvu nifuzaga kubabaza niba haba hari imishinga cyangwa urubuga ruhuza urubyiruko n’ababakuriye baba bakora muri Leta cyangwa bikorera ngo bungurane ibitekerezo.
Perezida Kagame : Icyo gitekerezo kirahari kandi cyatangiye no gushyirwa mu bikorwa. Kandi nawe twakwishimira kwakira uruhare rwawe muri iyo gahunda.
Umuturage:Murakoze.
Vincent Butera : Mfite ikibazo kimwe. Ndi umunyeshuri wiga ino, none nashakaga kubaza niba hari gahunda, yaba iya Guverinoma y’u Rwanda cyangwa iya Minisiteri y’Uburezi, ifasha abanyeshuri bavuye kwiga hanze kubona akazi mu Rwanda mu rwego rwo gufashanya n’ abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Perezida Kagame : Izo gahunda zirahari. Wowe se uzagaruka ryari ? Ubwo uzakoresha gahunda zisanzwe zihari. Wiga ino Atlanta? Nurangiza uzatahe uzabona akazi.
Achille Ubalijoro: Mwiriwe Nyakubahwa. Mvuye Montreal ariko mperutse kumara imyaka ibiri n’igice muri Asia. Ni kuri iyo mpamvu nashakaga kubaza kubyerecyeranye n’ibiganiro muherutse kugira ku mubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ibyo, ni gute mubona twakagombye kubana n’Abashinwa? Nahoze nganira n’inshuti z’Abashinwa bambwira ko mu myaka iza Afurika izaba ariyo yambere mu gucuruza ibiribwa mu Bushinwa. Ayo rero y’ aba ari amahirwe akomeye kuri ba rwiyemezamirimo b’iwacu niyo mpamvu nashakaga kubabaza uko mubona umubano wa Afrurika n’Ubushinwa.
Perezida Kagame: Icya mbere navuga ni uko ikibazo cyitaba Ubushinwa cyangwa undi wundi. Ikibazo cyaba Afurika. Ni gute Afurika yiteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe aturuka mu Bushinwa, ukurikije ubukungu n’ibindi bafite ndetse nibyo baba bashaka muri Afurika. Ni gute twe nk’abanyafurika twiteguye guteza imbere umutungo kamere dufite kugira ngo tubashe gukorana n’ibindi bihugu nk’Ubushinwa, Ubuyapani, Amerika ndetse n’Uburayi mu buryo bwungukira impande zombi? Aho kugira ngo biduhombere nk’uko byabaye kenshi mu bihe byashize? Icyo kuri njyewe ni cyo cya ngombwa. Umubano wa Afurika n’ibindi bihugu niwo tugomba kwibazaho. Tugomba kwibaza niba Afurika yiteguye kubyaza umusaruro ubukungu dufite mu mihahirane yayo n’Ubushinwa, ndetse n’ibindi bihugu bifite ibyo dukeneye guhaha ariko nabo bacyeneye ibyo natwe dufite. Kuri njye rero nta kibazo mbona ku Bushinwa cyangwa no kubindi bihugu, kubera ko, umunsi Afurika yo ubwayo izaba izi icyo ishaka , aho niho guhahirana n’Abashinwa bizaduteza imbere, ariko igihe cyose tuzaba tutaramenya icyo dushaka icyo Abashinwa bakora cyose ntago cyatwungukira. Uko niko njye mbibona Achille.
Perezida Kagame: Hagize ikindi kibazo cyihutirwa cyangwa bibiri ndumva twagifata .
Susan Allen: Susan Allen wo kuri Kaminuza Emory University]: Murakoze Nyakubahwa Perezida. Maze imyaka 28 nkorera mu Rwanda, cyane cyane mu bijyane n’ubushakashatsi kuri SIDA no kuboneza imbyaro. Nashakaga gusubiza ikibazo cy’umugabo wabajije kare ibyerecyeranye na Ebola ndetse n’uko u Rwanda rwiteguye gufasha ibindi bihugu bya Afurika mu gucyemura icyo kibazo. Mu byukuri, U Rwanda rumaze kuba inzobere mu byerecyeranye no gupima urukingo rwa SIDA. Iyo gahunda yatangiye muri 2002, nibwo mwatangije, Nyakubahwa Perezida, inama ya mbere yo kwiga ku urukingo rwa Sida. Ndetse na Madame Umufasha wa Perezida nawe yaradufashije cyane mu guteza imbere ubushakashatsi bw’ urwo rukingo. Ni muri urwo rwego rero Umuryango w’Abibumbye wita ku Ubuzima wasabye ko abaganga b’Abanyarwanda n’izindi nzobere zajya i Geneva mu kubafasha mu bushakashatsi bwo kuvumbura urukingo rwa Ebola. Iyo ni intambwe ishimishije cyane ku Rwanda.
Perezida Kagame: Urakoze cyane Susan.
Musinga Bayingana:Nyakubahwa Perezida, ni ubwa mbere mbabonye none nifuzaga kubasaba niba nabakora mu ntoki cyangwa nkanabahobera. Nashakaga no kubabwira ko Theresa Alex abatashya kandi abakumbuye cyane.
Perezida Kagame: Turashaka uko twabonana mu kanya imihango irangiye.
Umuturage: Nyakubahwa Perezida, narindi mu nama ya Connekt Afurika yabereye mu Rwanda hashize imyaka mike. Ndi umunya Guyanna, kimwe mu bihugu byaharaniye ko u Rwanda rwajye muri Commonwealth. Charles Gasana urimo ukora imirimo myiza muri Florida nawe ni inshuti yanjye. Muri 2009, ubwo nari ndi mu nama y’Abakuru ba za Guverinoma zo muri Commonwealth, narahagurutse mbwira abari bakoraniye aho ko u Rwanda rugomba kwinjira muri Commonwealth. Twaganiriye ku byerecyeranye n’urubyiruko, n’iterambere kandi najye ndi mu buyobozi bwa India Silicon Valley Start Up Village India. Nashakaga kubabwira ko n’ubwo ari mu Buhinde Mohandas KaramchandGandhi yavukiye ariko Afurika niyo yahaye isi Mahatma Ghandi. Ni mu urwego rero rwo kwishyura ineza Afurika yagiriye Ghandi ko nashakaga kubasaba ko ku bufatanye na Francis Gatare wa RDB n’abo bakorana twatangiza gahunda yo guteza imbere abashakashatsi mu bya mudasobwa kuburyo u Rwanda rwaba Silicon Valley y’akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika. Nyakubwaha Perezida mbemereye ko ntazaruhuka uyu mushinga udashyize mu bikorwa.
Perezida Kagame: Murakoze cyane.
Mary:Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Njye nta kibazo mfite, ariko natwaye imodoka amasaha 14 kugira ngo mbabwira ishema muntera, ishema mudutera twese. Kubwo akazi ukora, ishema s’Abanyarwanda bonyine urihesha, n’Abanyafurika bose muri rusange. Nyakubahwa Perezida watubereye urugero rw’uko umuntu ava kubusa akubaka ibintu by’agatangaza. Utubera urugero rukomeye, utuma tugira icyizere ko natwe hari icyo twakwigezaho. Njye hagize umbaza, navuga ko tugomba kukubakira inyubako y’urwibutso [monument] izamara imyaka n’imyaka yakwerekwa Abanyafurika n’Abanyarwanda bose. Nyakubawha utwereka ko abavuga ko Afurika ntaho izigeza bibeshya, utwereka ko ejo haza hacu ari heza.