Mbanje kubasuhuza kandi nkurikijeho ko nishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru, wemeye inshingano zo kuyobora, afatanyije n’abandi Banyarwanda, urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu gihugu cyacu. Ndagira ngo kandi mushimire, mwifuriza n’imirimo myiza.
Mu by’ukuri izi nshingano ntabwo ari nshya kuri Madamu Nirere. Amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi nako yagakoze neza. Ubu agiye kugasoza ajya mu kandi.
Nkuko bizwi, akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza n’iterambere ry’igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa rero ku buryo bukwiye.
Muri urwo rugamba, izo nzego ziruzuzanya, zigafatanya imirimo yose, kandi iyo mirimo iba ibikeneye. Nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze. Icyo bishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya. Nta nurukwiriye kwinjira mu nshingano z’urundi. Urwego rumwe ntabwo rwateshuka ku mirimo rushinzwe ngo ruhitemo gukora imirimo y’izindi nzego cyangwa y’urundi rwego ku mpamvu iyo ari yo yose. Iteka habaho ubushake, hakwiriye gushakwa kumvikana.
Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana ku buryo bwa hafi n’izindi nzego cyane cyane izo mu butabera n’iz’ibanze. Aho ruswa yagaragaye, n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe nabo icyo gihe tuba tubatezeho ko bihutira gukemura ibyo bibazo.
By’umwihariko, Urwego rw’Umuvunyi turifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha Abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera, bakayumva bakayamenya, ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza haba mbere, haba igihe cyose kandi bagana n’Urwego rw’Umuvunyi. Uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda, kukanashingira ku mategeko.
Ugerereranije n’ahandi henshi ku isi, ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi. Ariko ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ibintu byose bimeze neza. Ahubwo twahera ku byiza nyine biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba cyangwa se kubirwanya aho byagaragaye. Ubwo rero bishaka ko dukaza ingamba, aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri bigacika burundu.
Ibyo rero ni bimwe mu byo Umuvunyi Mukuru, ngira ngo arabyumva ko ari byo twifuza ko azadufashamo kandi ndibwira ko bitazamugora kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y’uru rwego irimo kuvugururwa. Kandi azahera no ku byo yari amenyereye gukora no mu zindi nshingano mu gihe amaze n’ubumenyi afite. Hanyuma hakwiyongeraho ko natwe twese twiteguye kumufasha kuko nawe azaba afasha cyangwa afatanya n’izindi nzego. Icyo gihe akazi karoroha.
Ndagira ngo rero nongere mbashimire mwese kandi nshimira n’Umuvunyi Mukuru nawe, no kumwizeza inkunga igihe cyose azaba abikeneye n’ubufatanye. Ngira ngo rero ahasigaye mugire umunsi mwiza.