Muraho neza?
Ngira ngo hashize iminsi tudaherukana, tudaheruka kugira inama nk’izi! Ariko ndibwira ko mwese mumeze neza. Nubwo ibihe ubwabyo atari byiza, ariko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bukomeze uko bikwiye.
Bayobozi rero bari hano b’igihugu cyacu mu nzego nkuru z’igihugu,
Bayobozi bandi bari hano ari abaminisitiri, ba guverineri, mayors n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye,
Ndibwira ko umwanya nk’uyu nguyu w’imihigo, ari umwanya ukomeye ufite uburemere k’ubuzima bw’igihugu cyacu, ku mikorere yacu, mu kucyubaka no gukomeza kugiteza imbere.
Umwanya w’imihigo, guhiga, icyo bivuze uba uhigira ibikorwa ushaka gukora, intego ushaka kugeraho. Bituma nyine ugera ku cyo wifuza muri rusange, ari yo majyambere y’igihugu cyacu.
Ntabwo ari uguhiga gusa, kuza tugashyira umukono ku mpapuro. Guhiga biba bivuze ko tunashaka gukora nk’uko bikwiye tukagera ku byo twifuza. Kuko ntabwo twabaho turi abantu batagira ibyo bifuza; dufite ibyo twifuza. Turifuza ubuzima bwiza, turifuza iterambere, turifuza umutekano. Ni byo Abanyarwanda bifuza, ni byo badutezeho twebwe nk’abayobozi babo.
Mubyo twagiye dusobanurirwa rero, ari ababanje kutubwira ibijyanye n’imiyoborere, ibijyanye n’ubukungu, ibijyanye n’aho Minisitiri w’Intebe yatunyuriye mu ncamake aho tuva, aho tugeze, aho tujya n’ibindi hagati aho ngaho uko ibintu bikorwa.
Ngira ngo biraduha igipimo cyo kuvuga ngo ariko ko dufite ibyo twifuza, dufite kumenya neza, kumva uburyo ibyo twabigeraho, imikorere yacu imeze ite? Yihuta ite? Itugeza hehe?
Ariko ntawabura guhora yibutsa. Kwibutsa wenda ntabwo ari uguta umwanya. Ni ngombwa, ariko abibutswa ni bo bakwiriye kumva ko badakwiriye guta umwanya. Baba bibukijwe uburemere bw’ikintu kandi nawe wari usanzwe uzi ariko ku mpamvu wenda zumvikana ukaba waribagiwe. Ntabwo wategereza guhora wibutswa kugira ngo ukore uko bikwiye. Ntabwo ari byiza.
Kandi ibintu bimwe rwose ubundi biroroshye. Hari ibikomeye, hari ndetse ibikomezwa n’uko n’iyo wumva icyo ukwiriye kuba ukora udafite ibyangombwa byose kugira ngo ibyo bikorwe. Ariko hari ibintu byoroshye, hari ibintu byoroshye bijyana n’ubushake.
Gushaka nabyo kandi ngira ngo ahari bituruka…. Kugira ngo ushake gukora ikintu, gukora ikintu neza, gutera imbere bisaba iki? Ubushake twabushakira he? twabibaza nde? Bishaka iki iyo ufite ibyangombwa byose? Uko nahoze ndeba, numva ibivugwa n’ibindi nakomeje gukurikirana, hari ibitarakozwe, cyangwa se bitujujuwe, cyangwa bitakozwe neza, abantu bakakubwira ngo ariko ntabwo budget yabuze, budget yari ihari. Budget ubundi ni yo ikunze kuba ikibazo, ubwo ni amikoro.
Ariko kugira ngo ube utarakoze ikintu wifuzaga, wahigiye, uzi abaturage bakeneye, kandi budget ihari, ibyo bisobanuka bite? Kuri mwebwe bisobanuka bite? Ibidafite budget ntabwo ndi bubikubaze, cyangwa ibifite ibindi bibazo byumvikana nabyo umuntu yakumva, yavuga ati reka twihangane, dushakishe uburyo, tugerageze. Ariko iyo bitameze bityo haba iki?
Ugasanga gusa ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zagize kuzuzanya? Cyangwa ngo ntibyakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamugurira, bakamutugira, bakabanza bakamwinginga. Kumwinginga ni ukureba icyo umurebera.
Ibyo byumvikana bite? Kubera iki, nk’igihugu cyacu gifite… cyangwa ngo …abayobozi nta genamigambi bakoze, ntabwo batekereje neza, icyo bagomba gukora n’ubwo amafaranga yari ahari. Ntibabitekereje neza. Ntibabishyize mu buryo bwo kugena imigambi…
Ibyo bisobanuka bite? Kuki? Ntawakoze igenamigambi, ntiwakoze planning! Wakoze iki? Wakoraga iki? Ikindi kintu cyagutwariye umwanya, gifite uburemere, cyatumye wibagirwa gukora planning y’ibyo ushaka gukora ni igiki wakoraga? Wakoraga iki?
Niba ari ukuvuga ngo, urabizi ibintu byo gukora planning njyewe birangora, ntabwo mbyumva neza, uri umuyobozi! Ibyo nabyo twabikubabarira, izo ntege nke twazikubabarira. Ariko icyo udashoboye icyo ari cyo cyose, hari undi ugishoboye. Hari icyo ntashoboye nshakisha abagishoboye, abakizi, abacyumva kundusha. Nkabasaba ko bagikora cyangwa bakinkorera, cyangwa tugikorana. Niba bashaka ko mbishyura, ni cyo ya budget, ni cyo ivuze.
Ndakwishyura unkorere ibyo ntashoboye. Kuko nta muyobozi ushoboye byose, nta muntu ushoboye byose, kora ibyo ushoboye, ibyo udashoboye ariko ubyumva ko bigomba gukorwa ubikoresha abashobora kubikora.
Ariko se twananirwa dute na buri kintu cyose? Tunaniwe gukora ibyo dufitiye uburyo twagombaga gukora, tunaniwe gushaka ubishoboye ngo abidukorere, kuki? Twahora muri ibi bintu dute? N’imirimo, n’ibindi byose dukeneye bidutegereje tuzi, tukicara gusa, tukamererwa neza. Ahubwo tukongeraho ikindi kiguzi, kongeraho ikiguzi dusaba abantu gutanga, kutugurira. Indonke… ruswa irahenze cyane! Hanyuma ibyo tuba twahigiye ni iby’iki, tubigeraho ryari, dute?
Cyangwa murashaka… turihangira imirimo, kwihangira imirimo yo kugira ngo tujye tuza hano tubiganire. Ni imirimo y’imihigo. Turihangira imirimo kugira ngo duhange kujya duhura kugira ngo duhige! Ubu nabyo guhurira hano kugira ngo duhige na byo ni umurimo twihangiye. N’ibyo tuzi tukaza hano tukabisubiramo, tukavuga ibyo tutakoze neza …hanyuma ukavaho utagiye gutera intambwe ngo urusheho gukora neza ibyo utakoze neza ahubwo ukava hano mu mutwe wawe harimo kugira ngo uzagaruke hano. Wongere wicare hano, twongere duhige. Ubwo nawo ukaba ari umurimo twahanze, wo guhora duhura gusa nta yindi ntego!
Ntabwo abantu… hari ubwo nyoberwa, nari ngiye kuvuga ngo abantu nkatwe, u Rwanda, Abanyarwanda, uko turi hano! Hari ubwo nshaka kubivuga ntya narangiza nkigarura aho kuvuga ngo abantu nkatwe ntabwo twakwemera gukora dutya, ariko nkavuga nti ariko ubundi uwakubeshye ni nde? Nkatwe, nkatwe se bande? Niba wowe ufite ibitekerezo byo kwiha urwego rwo kumva ko hari ikizira, hari icyo utakora … wowe niba hari ibyo wowe ushaka, uwakubwiye ko buri wese abishaka ni nde?
Hari ubwo nyine iyo mbabwira, nzi ko turi hamwe, tubyumva kimwe, dufite gushaka bimeze kimwe, dufite ishema ryo kwiteza imbere, ryo gukora ibintu bizima, ryo gukora neza dukoresheje ibyo dushoboye, ibyo dufite, ibindi tuzabishaka… Hari ubwo rero nibagirwa, nkibwira ngo wenda twese ni ko tumeze! Cyangwa ni ko tubyumva, ariko ni byo nifuza, icyifuzo cyanjye cyari ukuvuga ngo, ni ukubabwira ngo nifuza ko twari dukwiye kuba dufite umugambi umwe, imyumvire imwe, ubushake bumwe, tukava mu tuntu dutoya cyangwa ibintu bibi bigayitse. Tukavuga ngo twanze ibigayitse, turashaka ibizima kuko ni ko tumeze ni byo dukwiye, ni byo dushaka, ariko ubwo nyine nzajya nkomeza niyumanganye, n’abandi ni uburenganzira bwabo kwikorera ibyo bishakiye, kwigira uko bashatse. Bityo tuzajya dutegereza buhoro buhoro ubyumvise, ubishatse aze yiyongere ku mbaraga zihari dukomeze. Ni uko!
Bakakubwira ngo ni uko isi imeze, ni ko abantu bameze! Muzi urugero rundi, murabizi n’ubwo mwabyirengagiza! Uko tugenda dutera imbere, abato bakura bajya mu mirimo, abashoboye bakoze hanze mu mahanga, abize bagaruka hano mu gihugu cyacu mu Rwanda bakajya mu mirimo, yaba iya leta cyangwa yaba iyabo cyangwa iki…
Wenda ukaza uvuye hanze aho wakoraga… bo bafite, bo rwose n’ujya guhusha ku byo bakweretse bo bashaka nk’intego yabo ukajya mu bindi barakwirukana, cyangwa ndetse nukora utuntu tumwe tunyuranyije n’amategeko, bo baragufunga. Ibyo bigatuma, kubera iyo mikorere igusaba gukora, gukora neza, gukurikiza amategeko, kugira gute… baraguhemba neza yego n’iki, ariko ugire utya ho gato, urabyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi…
Bityo, abo rero bamenyereye ibyo. Baba baje, bageze iwacu hano, bakora, bagenzi babo bakababwira ngo “eeee nushaka ucishe make, uwo muriro uzanye waka uraza kuzima!” Iterabwoba, abantu bagatangira iterabwoba, umuntu yagera aho akavuga ati ndapfuye, cyangwa abantu ugasanga baraho baraganira, bararata ibintu byo kuvuga ngo ibyo twarabigerageje! Ngwino nawe, ngaho! Ibyo abantu twese byaranze, nawe ngwino ntabyo uzashobora. Akaba ari aho bahera, aho kuvuga ngo gerageza ibyatunaniye koko wenda ntituzi impamvu cyangwa iki. Dufashe ugerageze wenda nibikunda wenda nawe tukuzamukireho. Ashwii!
Aho atangirira ni ukumubwira: uraje! Ayo marere uzanye biraza kugabanuka. Abantu bakora batyo, Ibyo bibatera shema ki? Ibyo mubikorera iki? Kuki muvuga mutyo? Kubera iki? Kandi ugasanga no mu bandi batabirimo wenda nabo barabyumva barabiganira, barabigira urwenya, aho kugira ngo uvuge ngo ibi bintu ntabwo ari byo. Turashaka abantu baza tugafatanya, tugatera imbere.. none wowe nuje avuye aho yari ari aje gukorera igihugu, ugiye kumuca intege. Ni cyo uhereyeho? Uramutega iminsi? Ntiwanamureka se noneho ahubwo akagerageza wenda akazaba ahura nabyo aho biri ndetse agahangana nabyo aho kugira ngo ube wamuca intege?
Rero abayobozi bari hano, ba mayors, mayors cyane cyane, guverineri nahoze, nabyumvise ibyo waduhaye rankings zabo… Prime minister, njye nabonyemo pattern, sinzi niba mwarayibonyemo pattern, of course. Aba mbere batanu ngira ngo kera ntabwo bakoraga neza. Ni ko bimeze? Njye niko nabonye. Abanyuma batanu kera nibo bakoraga neza. Za musanze, za Rusizi… abo sinzi niba barakoraga nabi batyo kera… hari ikintu cya… ubwo mushobora kubyita Covid ariko, nabyo dushobora guhimba ko ari covid yabiteye. Ntabwo ari byo!
Ubundi Musanze yajyaga ikora neza, habaye iki? Meya, meya wa Musanze ari he? Ariko nko mu mwaka umwe hashobora kuba hagiyeho nka ba Meya 5.
Ariko reka muhe nk’urugero. Uzi mu minsi itari kera nari ndi Musanze. Nahuye nawe nk’ishuro ebyiri cyangwa eshatu. Gatabazi nawe ari hano, Governor. Komeza uhagarare. Muzi inshuro twahuye zitandukanye, nko mu kwezi kumwe cyangwa mu mezi abiri, nahuye namwe nk’inshuro… Muribuka icyo nahuriye namwe mbabaza. Jyewe ibintu nabonye nagiye Musanze, narayeyo, bugacya nkabibona, nkababaza, ubundi bidakwiye kuba bibaho, nkababaza ariko ibingibi biberaho iki? Bo batabizi. Urugero; mu gitondo naraye Musanze, mu gitondo kugera mu ma saa sita, mu ma saa munani ndeba ahantu hose, nza kubona inkongi y’umuriro n’umwotsi , n’iki, ahantu hanini cyane, …
Nshaka kumenya ikibaye icyo ari cyo. Naho baratwika ishyamba, baratwika amakara, baratwika …ndabashaka ndababaza: ariko ibi bintu biri hano murabizi? Ariko ubwo abo babikora basanzwe babihakorera buri munsi ku munsi. Ndababaza aba bayobozi mwebwe ntimuba hano muri ako karere? Na governor nubwo ari uw’intara akunze kuba ari i Musanze, ndababaza nti ntimubibona? Nsanga ntibabibona! N’ubwo kubibona ni uko nabatungiraga urutoki, nti umwotsi murawureba? Bawubona ari uko mbabwiye nti murawureba? Mwagerayo mukabaza bariya baturage, basanga abaturage bo ni ko bimereye, baritwikira amakara, baratwika ishyamba.
Abayobozi bombi barabizi ko ririya shyamba ahubwo tugerageza kurisubizaho! Hanyuma yaho hashize iminsi… ariko ntabwo ari ibyo gusa, hagiyemo n’ibindi. Hashize iminsi nabwo nsubiyeyo, hari ririya shoramari riri hariya muri Musanze ry’ubukerarugendo, ariya mahoteri y’ibitangaza abantu bubakayo n’iki! Ndi muri iyo hotel, ubwo abantu…. aho i hotel imariye kugerayo iriya ya One and Only… abantu baraza bubaka amazu, na bo baraza bashyiraho i hoteli yabo, amazu ku ruhande, hafi kwinjira mu ihoteli ngo bahingemo!
Barubaka inzu bararangiza. Bayubatse nyuma y’ihoteli, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ibyahagiye kera, ngo ihoteli yarahabasanze, ashwi. Ubwo ibindi ni akajagari. Nkababaza… ubwo naba ngira ntya ngenda nkabona abana ku nzira bari aho, ubundi ubona bagomba kuba bafite, bafungura neza ariko ukuntu basa ku mubiri… Ndababaza nti ariko mwebwe abayobozi, iyo twirirwa tuvuga isuku abana bacu bakwiriye kugira, Abanyarwanda bakwiriye kugira, kandi isuku ibarinda n’uburwayi, ibarinda ibintu byinshi, iha abana kubaho neza ni iki? Aha nta mazi ahaba, ntabwo abantu bakaraba, ntibagira bate? Ubwo bagatangira kumbwira bati ubu rwose… Ariko se mugiye ku… abantu bakora ibintu kubera ko umuntu yanyuzeho akavuga ati ariko aha ngaha bite?
Abayobozi mwebwe umunsi ku wundi, muba ahantu, muba mu bantu muyobora, icyo kikaba ikibazo kubera iki? Gatabazi! Icyo kibera iki ikibazo, mukora iki umunsi ku munsi? N’ubwo ari wowe mbwira ubwo ndabwira n’abandi, ba guverineri. Ni ko bimeze. Ntugire ngo hari icyo bakurusha; nabo ni uko! Umunsi ku wundi, umunsi ku wundi…
Meya, meya wa Musanze! Ikibazo ni iki? Wabuze iki, mwabuze iki? Ubu muzajya mwibuka gukora ibintu naje? Ari uko navuze nti meya ibi urabibona? Uti ndabibona! Kubera iki biri aha? Ubwo agatangira akambwira plan afite yo kubikora… Mwakora mute? Ndavuga Meya wa Musanze, ariko n’abandi bicaye hano ba meya nabo, naho ni uko. Kubera iki, ibintu, ikiba cyabuze ni iki?
Umuyobozi w’akarere ka Musanze: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu by’ukuri nta kiba cyabuze, ariko turashyiramo ingufu cyane, turabibemereye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Perezida Kagame: Ariko igihe dutaye se? Cyo urakibara? Ubu tumaze imyaka itanu, icumi ibyo tuvuga tugomba gukora nyuma y’imyaka itanu cyangwa icumi ukambwirango ngo ubu tugiye gushyiramo imbaraga! Igihe cyatakaye ariko kiba cyatakaye,…
Umuyobozi w’akarere ka Musanze: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika , ni byo koko cyaratakaye ariko icyo gihe cyatakaye turakora ku buryo budasanzwe ku buryo icyo gihe nacyo tukigarura…
Ariko ibyo nabyo simbyemera kuko bibaye henshi, kenshi, igihe kirekire ku bantu benshi. Kumbwira utyo gusa ntabwo mbyemera kuko icyo ntabyemerera ni uko ubanza mutanabibona. Iyo utabona, iyo udashobora kubona ikintu, wansezeranya ngo ugiye kugitunganya, ikintu kizatungana gite utabona? Cyangwa se ibyo mubona ntimushobora…. musa n’abatagira…. nabyita iki? Ntimugira imbaraga zo kubwira n’umuntu ukora ikintu kidakoreka, kidakwiye kuba gikoreka ngo mumubwire ngo ntabwo ari byo!
Ubwabyo byarabananiye, ni ikibazo! Ntimushobora kubwira umuntu, ntimushobora kubwira abantu, abo muyobora, ibyo mubona bakora bitari byo kubabwira ko bitari byo, ko bidakwiriye. Icyo cyarabananiye, kandi ni ikibazo kiri ahantu henshi.
Nonese ubwo urambwira gusa ngo ugiye gushyiramo imbaraga, imbaraga zo kubona ibyo utabonaga, imbaraga zo gutinyuka kubwira umuntu… abantu baragenda mu ntara, mu turere bakubaka mu bishanga, bakubaka …
Ejo bundi aha mu weekend nagiye mu mujyi wa Kigali hariya, mpamagara, mbwira Minister Gatete uyu nguyu, nshaka meya w’umujyi! Ari hano na we? Na we ndamushaka n’abandi.
Ubwo ngenda mu mujyi mbereka ibintu bitabaho, bidakwiye kuba bikorwa. Urugero rumwe: abantu bubaka, ni byiza turashaka ko abantu bubaka, abubaka baragiye bafashe, batwaye amakamyo y’umusenyi baragiye bayarunze mu muhanda wa kaburimbo ukimara gukorwa, igice cy’umuhanda baragifunga. Ubwo hatuye abandi bantu iruhande. Umuhanda wubatswe na leta…. Abantu gusa baragenda bafunga umuhanda, bamenamo umusenyi ku buryo bashyiramo umusozi, imodoka zitabona aho zinyura, kubera ko bubaka. Ahandi, abantu barubakaga, barangije bafata ibyasigaye bubakishaga, amabuye menshi manini, baragenda yose bayasunika mumifirege, iriya ikorwa kugira ngo itware amazi igihe ukora umuhanda. Iriya miferege y’iruhande barabifata bafunga umufurege nka metero 200. Ibintu basutsemo kubera ko batashakaga kubiterura ngo babitware aho bigomba kujya, bafunga umuhanda. Mwarabibonye? Ubwo nagombye kubatwarayo ngewe, njya kubereka kuko nari nahanyuze ndabibona.
Ubwo ba Gatete bicaye mu ma office bari kuma telephone, ba mayor sinzi, iyo mikorere ni mikorere ki?
Ubwo ahandi izi znzira zagenewe abanyamaguru, izi dukora inaha zirahari, iyo umuntu aza hano z’amatafari bashyiraho iruhande rw’umuhanda. Wabonye uko mu mugi izo nzira zabaye? Twazishiriyeho abantu. Guverinoma yashyizemo amafranga. Abantu baraza, abubaka aho ngaho hose, nabubaka bose baraza bakavangiraho umucanga na sima n’ibindi byose barangiza bakajya kuhava byose byamadutseho byavuyeho. Henshi henshi mu mugi.
Ubwo igikurikiraho ni iki? Ubwo aba bayobozi icyo bashobora gukoraho cyonyine ni ukuzagaruka bakaza no muri cabinet bakavuga ko nta budget bafite yo gukora, ubwo ibyo bavuga gukora ni ugusubiramo bya bindi byo bakoze, abantu baraho bafite ibindi bakora baza bakangiza, bagasubira inyuma bakajya gusaba andi mafranga yo kubisubizaho.
Nabazaga mayor ariko, ndamubwira, numva bidashaka ubuhanga bwinshi: nasanze umuntu yangiza umuhanda cyangwa igikorwa kindi remezo cya rusange, umuntu arabyishyuzwa.
Urabisubizaho… ndetse hakurikireho n’ibihano bindi. Ariko aba, urangiza bo bakajya muri leta gusaba amafranga yo kubyubaka. Ariko nta n’ubwo mwari mukwiye kubareka bakabyangiza. Icyo dushinzwe twe, ni ugukora ibyo ngibyo dukwiriye kuba dukora aho bitari tukabihageza kubera ko abaturage babikeneye.
Ariko abaturage baza bakabyangiza, ntabwo abo bantu baba bakwiye kuba bihanganirwa. Ntabwo wakwangiza ibintu ngo Leta ibe iyo kubisubizaho gusa. Icyo gihe abayobozi ni bo navugaga ko iyo mubonye abantu bakora ibintu bibi ntimugira backbone? Mu kinyarwanda n’urutirigongo.
Ni byo nyine kuvuga ngo … ni ikibazo. Nizere ko mwicaye muzajya gutunganya ibyo mukwiye. Biragaragara, aha ngaha ubona utu turere tumwe mubona tutakoze neza. Muri ako kanya, hari aho ubona ko hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi. Mbere yuko ushakisha ibindi, haba hari ikibazo cy’ubuyobozi.
Cyakora gukora neza, uko ari uturere 30 twose ntabwo twaba utwa mbere. Ariko n’ikinyuranyo urakibona. Uwaje nyuma n’uwaje mbere, hagati hari umwanya ungana iki? Cyangwa uwaje hasi yari afite kangahe ku 100? Iyo ufite 40, uri hasi birunvikana, uri uwanyuma ufite 70, hejuru barwaniye hejuru 70% uwa mbere yabonye 90 na kangahe, undi bityo, murarutanwa inota rimwe uwa nyuma akaza kubona 70, 75 uravuga uti ariko uzi ko tumeze neza, n’uwa nyuma wacu afite 70%. Ubwo biba byerekana ko ibintu bimeze neza. Ariko iyo byamanutse bikajya muri za 60,50,40 ubwo uba wagiye, kandi kera abantu bari bameze neza.
Rero hari ibintu bya serivisi bihora bigaruka. Ibintu byo gutanga serivisi byo umuntu yabisobanura ate? Ni kibazo cy’ubumenyi gusa? Ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi gusa, ni ukumenya cyangwa kutamenya, ngo abe ari byo biduha serivisi mbi aho tugiye. Harimo imico mibi gusa. Ngewe ugiye gusaba seivisi, umuntu yibereye kuri telephone atakwitayeho, ndetse aho akangukiye yakubona akagomba kukubwira nabi akakuka inabi, nk’aho ari wowe uri mu makosa, icyo ntabwo ari ikibazo cy’ubumenyi buke, cy’amikoro make. Ni ikibazo k’imico mibi, ingeso mbi gusa.
Wowe ugize kudaha abantu ibyo ubagomba, ubongereyeho kubuka inabi, cyangwa se ubongeyeho kuvuga ko bagomba kureba icyo bareba, cyangwa ukabuka iyo nabi n’ibindi ugira ngo bibwire bamenye ko hari ikintu bagomba kukwishyura, ntabwo abo bantu bagomba kugira icyo bakwishyura.
Abanyarwanda kugira ngo ubahe serivisi zimwe zizwi nta kintu bagomba kukwishyura. Barakwishyuye kera. Abanyarwanda barishyuye kuko Abanyarwanda nibo bishyuye imisoro. Nibo bishyura imisoro tuvanamo amikoro yo guhemba abagakwiye kuba batanga serivisi. Ubwo bo barakwishyuye. Urajya kongera kubasaba amafaranga yandi yo kugira gute? Cyangwa kubakerereza kugira gute? Ibindi bikajya mu mico rero. Vuba aha hari ikiganiro twagiranye na ba Prime Minister barakizi. Ibintu bidindiza ibintu, ibikorwa, abantu bakakubwira gusa ngo “urabizi hari tekinike, hari za tekinike zigomba gukoreshwa zitonderwa.”
Izo tekinike ubwazo nta gaciro zihariye. Zihari kugira ngo zihutishe ibikorwa. Icyo zimaze ni ugutuma tugera ku ntego dufite, urareba… ndetse n’amategeko. Amategeko akorwa kugira ngo ibintu bikorwe neza uko bikwiye. Ariko ntabwo amategeko agiraho gutinza ibintu cyangwa kugira ngo bidakorwa. Oya.
Hari ubwo rero n’abantu basobanura amategeko bakabikora baganisha kugira ngo ibintu bidakorwa. Aho kugira ngo amategeko asobanurwe kugira ngo ahubwo ushobore gukora ibintu neza mu buryo, ariko binihuse. Umuntu agatinda muri procedure, mu mategeko, muri izo za tekinike, ibyo bikaba urwitwazo kujya aho, kugira ngo abantu bibwirize bamenye ko iyo wabitindije uba uri igitangaza. Bagomba rero kukorohera bakagira icyo bibwira kigomba kugushimisha. Ni ukukugusha neza ngo ubahe serivisi. Ni no kuvuga ngo “urareba kanaka yaramutse atameze neza buriya tugomba kumukomakoma tukanyura hirya, tukamutura, tukamusenga kugira ngo agubwe neza abe….” No, no, no, no no. Iyo ni mikorere ki?
Icya mbere, umuyobozi akwiriye kuba akora cyangwa umuntu wese ushaka gukemura ikibazo, ashakisha uburyo icyo kintu cyakorwa, cyakorwa vuba, cyakorwa neza, kandi ukumva ko bishoboka aho kugira ngo uhere gushakisha uburyo cya kintu ahubwo kitakorwa. Kuko hari abakora ibintu bashakisha bakabanza guhera kugishobora kunaniza icyo kintu kugira ngo gikorwe kurusha gushakisha igituma ikintu cyakorwa. Niyo mpamvu umuntu aherako asimbuka avuga ngo “eeee, amategeko.”
Buriya amategeko… uvuga amategeko wese cyangwa uvuze procedure, ntugahereko wibwira ngo “ni bizima” kuko yavuze amategeko. Amategeko, nyine abantu batinya amategeko, abantu barayubaha.. “nindamuka mvuze itegeko abantu baraherako bumva ko…” Hm, hm.
Icya mbere ukwiriye kuba wumva ni ukuvuga ngo niba uvuze itegeko, nge ndakubaza nti “ariko, yego hari itegeko. Reka turishingireho ariko turebe uko twihutisha ibintu, bikorwe.” Ntabwo twakwirengagiza amategeko. Ariko se itegeko rikubuza kurikurikiza kandi ngo wihute? Itegeko rikubwira ko urikurikiza wabanje kugenda buhoro? Ni cyo bivuze? Nta tegeko ribereyeho kugira ngo ikintu kizima kidakorwa, cyangwa se utagikora wihuse. Ibyo nabyo biri muri ya mvugo yanyu nyine nayo mukwiriye gucikaho.
Umuntu akakubwira ngo kubera iki watindije ibintu cyangwa utabikoze, ukavuga ngo “ibi bintu bishaka kwitonda.” Kwitonda bivuze iki? Kwitonda bitwara igihe kingana gite? Igihe cyagenwe cyo kwitonda kireshya gite? Kwitonda bisobanura ngo “reba ko ibyangombwa byose bikwiye kubahirizwa byubahirijwe. Nta kindi.” Naho kuvuga ngo wihubuka ukore ikintu gusa utabanje gutekereza “ariko ubundi ibi bikorwa bite?” kugira ngo utaza kugira nyine aho wica n’ayo mategeko ahubwo.
Ariko amategeko yo aha abantu uburyo bwo gukora ibyo bakwiriye kuba bakora. Ntabwo amategeko agiraho kubuza abantu gukora ibyo bakwiriye kuba bakora. Naho kwitonda…. Kwitonda bivuze iki? Witonze ugira ute?
Yego, hari ubwo bibaho ko bitwara igihe, ariko niba ari ko bimeze jya utangira utekereze uti ni iki naba nkora hagati aho? Ni gute nabigenza? Nabyihutisha nte? Ariko ntabwo ari ukwitonda. Kwitonda mu kinyarwanda bivuze iki? Mugerageze mubisobanure. Kwitonda ni iki? Ni ukwigira utya uka… hm? Bakubwira bati “ariko ko utagize utya?” Uti “Ntabwo nabikoze, nitondaga.” Hm? Kwitonda ni iki? Kwitonda ntacyo bivuga ngo wakoze ubusa.
Ntabwo kwitonda bivuze gukora ubusa, nta n’ubwo bivuze kugenda buhoro mu byo ukora, uhm uhm. Kugenda buhoro cyangwa kwihuta, uwo muvuduko utera ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo wiyemeje.
Naho uva hano kuri iyi hotel ujya hariya mu mujyi, umwe bizamutwara… Okay niba ushaka kwitonda bikagutwara umunsi wose, sinzi icyo bishatse kuvuga. Ushobora kwitonda, ukava aha n’imodoka, ukagenda buhoro, ntugonge abantu, ntugire ute, ugezeyo mu minota itanu.
Ariko uzagusangayo akakubwira ati: “ariko wihuse, kuki utitonze, kuva hariya …?”. So, kwitonda bishaka igihe kingana gite? Bivuze iki? Bivuze ikihe gihe?
Oya, kwitonda biterwa n’ibyo ukora, n’ibigomba kwitabwaho muri icyo gikorwa. Naho ibindi… twibagirwa, tugira dute… n’ubu rwose no ku muhanda aho nanyuze nza hano, mba ngenda ndeba, iyo ureba ibintu, hari ubwo nshaka kuva mu modoka ngo mbaze ngo ariko umuntu uyobora aha ni nde?Ni ibiki? Ni nde uyu?
Umuntu wa Kayonza ni nde? Ari hehe? Mayor wa Kayonza? Ehh, uriya mujyi wa Kayonza, ntabwo biriya, uriya muhanda twashyizemo na biriya bintu bihagije. Iyo ureba imbere, hari n’amazu yubatse ameze neza ariko ugasanga ibipangu imbere yaho bigera mu muhanda bigiye kuducira umuhanda ahubwo kuko ni nk’umurima. Urasohoka mu nzu nziza y’ibati cyangwa y’itegura, nayibonye, ariko wasohoka ugakandagira nko mu bitaka, bimeze nk’umurima… Hari ibindi mwazanye bifata amabuye, sinzi bamenagura, bagira bate ugasukaho, imvura yagwa ikaza igatwara ayo mabuye. Ni ko bimeze ibyinshi. Wowe se umuntu yakubaka inzu y’itegura cyangwa y’ibati nziza, ibyumba bitanu akananirwa gukora imbere k’umuharuro? Uhmm? Mayor ni wowe mbaza. Ntabyo ubona?
Mayor: Birahari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Perezida Kagame: Bihabereye iki? Bitegereje iki?
Mayor: Nkuko mubivuga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nta kuntu umuntu yakubaka inzu ngo ananirwe gukora umuharuro w’iwabo. Birasaba ko tubyitaho by’umwihariko.
Perezida Kagame: Ubwo, urashaka ko nzaza kubikwibutsa nabyo tukabipfa?
Mayor: Ntabwo bizasaba kunyibutsa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Perezida Kagame: Ubwo ni wowe mbwiye, ariko ndibwira ko n’abandi bakwiriye kuba bumva.
Sinzi ikintu abantu…
Reka, tuvuge ku byoroheje, ndangize kandi mbareke mujye gukora. Ntabwo mureba aha twicaye namwe mwicaye. Nahoze mbareba nicaye aha, ubwanjye nicaye mu ntebe igize itya ngo… Namwe uko mumeze imbere yanjye (murahengamye). No kuri screen niko byagaragaraga. Ubu se abubatse iri hema, the engineers, hari engineers babyubatse, uhm?
Ubu murumva mwicaye neza? Dore hera kuri Shyaka n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko; umwe ari hasi (undi ari hejuru) ni ko bimeze. Ni ukubera ko aha, iyi floor uko bayikoze ni uko. Twese tumeze dutya. Ariko n’umuntu utari igitangaza, uhm, utega aha, iyo bimeze bitya ntaba abibona.
Ubu mwebwe mukora ibintu (bihengamye). Jye nahoze nicaye aho natembaga ngana hariya, nkibaza impamvu, ngiye kureba mbona aha ni hejuru aha ni hasi, okay, mwese kandi mwaje mwicaye.
Umuntu yabona ko za masks dufite ziri ku maso ahubwo kandi ziri ku munwa. Umunwa se ni wo ureba ubundi? Kuki mutabibona mwebwe. Dore rwose n’ubu muze kureba ku screens nibashyiraho ntuza murasanga bimeze bitya ngo bihengamye. Utuntu twose simple ibintu ubona nta muntu…
Nahoze ntongana n’abantu ba IT hano. Hano hari screens ubundi barashyiraho abantu. Uwo bahagurukije ubundi aba akwiye kuza kuri screen, ariko bahoze bahagurutsa ba… abantu cyangwa ba mayors kubera ibyiza bakoze ngo tubashime ku screen bakazanaho abantu baduteye umugongo bareba hariya ahubwo. Nababajije nti mwebwe mu mutwe harakora? Ariko ubwo ibisobanuro bampaye, siniriwe mbibagiramo. Hari uwo bambwiye ngo watinze, ngo utaje, ngo utagize ute, ibintu… Abenshi kandi mwe ko mukiri na batoya, nta basaza, aba ngaba mwese. Ubwo twagiye dutoranya abantu b’insore, abasore n’inkumi n’iki, imyaka mirongo ingahe, ariko mukaza namwe mukitonda. Kwitonda mwabiturekeye twebwe bakuru naho mwebwe mwa kwihuta.
Prime Minister rero ngira ngo imihigo y’ubushize mwarabikosoye. Icyatumye tunayihagarika mwari mwayihinduye iki… ibintu nk’ibyo navugaga byose. Imihigo iragenda iba ibintu biraho umuntu yikorera ibyo ashatse, yivugira ibyo ashatse, hakaza abaje kubaha amanota, ngira ngo ntibamenye n’icyo bayabahera. Ubushize rwose bagiye kubishyiraho no kuntumira ngo nze, ndabahakanira, ndababwira ngo ntabwo jye ndi buze mu mihigo imeze ityo. mwe mugende muyikore.
Ntabwo nzajya nza hariya mu mihigo, abantu baze babeshye. Namwe mwaragiye barababeshya muremera. Kujya aho bikaba ibintu by’umugenzo gusa bidafite ikintu tubivanamo. Ndavuga nti ntabwo ibyo ngibyo njyewe, imihigo ariko nayumvaga, ntabwo ari byo, ntabwo ndi bujyemo.
Ariko ngira ngo ni byiza ko hari ibyagiye bikosoka, hari n’ibindi bigikeneye gukosorwa, bashyiremo imbaraga. Ariko aba bantu mujye mubabaza inshingano zabo. Ntihakabe ibintu gusa bari aho. Ubwo ariko noneho na ba ministers barumviramo, nabo bakemera bene ibyo bintu bitagira epfo na ruguru, ibintu biri aho. Namwe nyine mukwiriye kwisuzuma, ntabwo mukwiriye kubyemera, kandi iyo byageze aho hejuru nyine kandi abo bayobozi bo hejuru nibo bafite inshingano zikomeye zo kubikurikirana. Ntabwo ari abantu baza gusa bakababwira, umuntu akaza akakubwira inkuru akubeshya, cyangwa yivuga, cyangwa abeshya, cyangwa abeshyera undi. Nawe ukakira ibyo ubonye byose ukabyemera. Ubwo ubeshyewe aragowe, uwabeshye yigira igitangaza, ubwo abyungukiyemo aragenda ariko adusigiye ubusa.
Mukwiye kuba u Rwanda uko turwifuza, uko rukwiriye kuba rumeze.
Banyacyubahiro rero mwese namwe bayobozi b’inzego zitandukanye, mwakoze. Reka duhere ahangaha turebe ko twakomeza gutera intambwe tuganisha ku bikorwa, ibikorwa byubaka.
Eeeh, ntaribagirwa, twavuze kuri Covid n’ingaruka zayo zigaragara. Ariko ngira ngo mu guhangana n’ingaruka za Covid, hari amasomo, hari isomo twakuyemo n’ibindi bizaza. Narabivuze ubushize ndi hano, nabivuzeho mu ncamake. Nkaha duturiye umupaka n’abaturanyi bo mu gihugu cy’abaturanyi bo mu majyaruguru, epfo za Nyaruguru twavugaga baturanye n’abo mu majyepfo, hari n’abandi mu burengerazuba n’abo duturanye, nabo mu majyaruguru kuri urwo ruhande, abandi muri Congo. Nizere ko ba mayors muri hano naba Guverineri, noneho n’izindi nzego izo ari zo zose, ikibazo twari twaragize twaretse kikagenda, abaturage bo ku mipaka baragenda baba ab’ibihugu duturanye urenze iyo mipaka. Hari kuri za serivisi, ku bintu byose, ugasanga abantu babaye ab’ibindi bihugu kurusha ab’igihugu cyabo, ariko biturutse ku kubera ibintu utabagezaho mu nshingano zawe, hari amashuri, hari amavuriro, hari ibicuruzwa hari iki…
Gatabazi, Gishambashayo urayibuka? Mwari mwarayitanze abantu bayo baribereye abo hakurya eh! Ariko, mbere byari byaragenze bite? Habaye iki nyine, kubera iki? Urugero ariko na hano hafi tuvugira aha ngaha,
Guverineri Gatabazi: Isoko ryari ryahagaze afande, ariko twarirutunganije ubu ngubu rirakora kandi riritabirwa cyane…
Perezida Kagame: Ntiryari rikwiye kuba ryarahagaze ariko, nicyo mperaho njyewe,
Guverineri Gatabazi:: Yego rwose. Ntabwo bizongera rwose!
Perezida Kagame:: Yes, na hano rero abantu bacu, abana, abana bacu bagomba kwambuka imipaka bajya kwiga hakurya, bajya kuvoma hakurya, bajya… ibyo bintu nizere ko… Meya wa hano Nyagatare ari hehe? Ibi bintu biracyariho? Byarabaye? Yes, sinzasubire kubyumva rwose!
Umuyobozi w’akarere Nyagatare: Ntabwo uzigera wongera kubyumva Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!
Perezida Kagame: Tuzabipfa pe! Ku manywa y’ihangu.
Umuyobozi w’akarere Nyagatare: Murakoze cyane!
Perezida Kagame: Ntibizasubire! N’izindi sectors izo ari zo zose!
Hanyuma na private sector, hari private sector bari hano? Private sector abantu, njye nari nzi ko mushaka abantu bakora business, bafite ibyo bacuruza, bagira bate. Isoko ryo mu mujyi gusa rihagije igihugu cyose, abantu bo ku mipaka mwarabihoreye bakajya…kandi mufite ibintu mukwiye kuba mubacuruzaho?
PSF Bapfakurera: Nyakubahwa turimo turabitunganya, dufatanyije n’ubuyobozi b’inzego z’ibanze.
Perezida Kagame: Mwe kwitonda ariko ngo mugende buhoro, mukoresheje ibyangombwa bishoboka
PSF Bapfakurera: Turashyiramo ibyangombwa bishoboka, kandi biraza gukorwa.
Perezida Kagame: Yego.
Naho ibintu byose, umuntu ugiye kugura ikibiriti agomba kwambuka umupaka, ushaka kugura amazi yo kunywa arategereza ava hakurya y’umupaka aze hano, kandi hano dufite igisubizo kuri ibyo byose. Ntabwo ari byo, ntabwo ari byo, ahubwo mwebwe ngira ngo mu miterere yacu no mu myumvire yacu na politiki yacu ubundi twari dukwiye kuba turi isoko ry’abaturanyi bacu, ari twebwe baza gushakamo. Njye niyo politiki numvaga twari dukwiye kugenderaho, cyangwa numvaga tugenderaho. Abantu bakwiriye kuza hano ku masoko y’ibyo bashaka ntabwo ari twe twari dukwiye…. politiki, ubukungu bwacu uko bukorana n’uko nguko. Ariko njya mbona bandika Rwanda, Kigali mushaka kuba ba kizigenza, intangarugero mu gutanga za serivisi (a service hub), sinzi ngo intangarugero mu biki? Ni gute waba intangarugero n’iyi mikorere?
Mwakoze cyane nizere ko ubutaha igipimo cy’imihigo kizatwereka ko hari intambwe twateye nini mu mwaka umwe!
Asanteni sana.