Kigali- Serena Hotel, 15 January 2012
Mwiriwe mwese!
Ndagirango mbanze nshimire abayobozi bo muri iyi Rwanda Leaders’ Fellowship ku butumire ariko mbashimira ku gikorwa nk’iki cya buri gihe gihuza abayobozi ngo bashimire Imana kandi bagakomeza kuzuza inshingano zabo. Ndabashimiye rero kuba nanjye mwantumiye nkaba umwe muri mwe.
Biranyorohera iteka ku munsi nk’uyu iyo ngiye kuvuga ijambo, ibintu byanjye biroroha kuko kenshi nkunda guhuza na Pasiteri Rutayisire kandi bikaba bishubije n’ikibazo kigeze kwibazwa: Jye ntabwo ndi umupasitori, nyobora irindi dini. Idini ndimo umuyobozi ni iy’ubuzima bwo kuri iyi si, abapasiteri bayobora mu gutekereza no kwitondera iby’ubuzima bundi bw’iyindi si, iriya y’imyaka yindi tuba tutazi niyo badufashamo. Ariko icyiza cy’umwanya nk’uyu ni uko byombi bihuzwa. Tuganira iby’ubuzima bw’isi turimo, tukaza kuganira n’iby’ubuzima bw’ahandi, bw’ikindi gihe. Ibyo rero nibwira ko bisobanutse biturutse ku bibazo byigeze kubazwa, ntabwo bigongana ahubwo numva byuzuzanya. Uyu rero ni umwanya wo kugirango tubiganire byuzuzanye.
Nagirango kandi ku byo Gédéon yigeze kuvuga, kuntumira kuza kuvuga sinibwira ko biguhananuyeho ikirego cy’uko ibingibi RPF ibifitemo uruhare kuko ndi Perezida wa RPF. Ababikurega ngirango bazakomeza kubikurega, ariko n’icyo cyaha nushaka uzacyemere, ubundi ni cyaha ki? RPF ibigizemo uruhare ngirango jye icyo cyaha nacyemera, ntacyo byaba bitwaye, ariko sinkubujije gukomeza ubwigenge bwawe n’umuryango. Mwadutumiye hano kandi muduhuriza hano, kuba Rwanda Leaders’ Fellowship yigenga ni byiza mubikomeze, ubwo RPF izajya ibashaka kugirango ibisunge.
Ikindi nshimira ni uko hagenda habaho gutera intambwe kenshi. Maze kubona ubutumire, abantu bankorera mu biro byanjye, murumva ko bahera ko bandika disikuru mba ndi buvuge. Muri iyo disikuru banditseho ko hari umwanya wo gusabira igihugu, ariko jye nigeze no kubabwira ikindi gihe ko ngira ikibazo cy’uko gusaba. Ndabisobanura. Gusa intambwe imaze guterwa ni uko nagiye numva havugwa gushima, ntabwo ari ugusaba. Ndababwira impamvu, bitanumvikana nabi… N’ubushize ibyo nababwiraga, iyo urebye gusaba Imana ni ukuyigondoza, yo yaraguhaye ahubwo igisigaye ni ugukoresha neza ibyo yaguhaye byavamo umusaruro wifuza ukayishimira, kandi muri uko gushimira bituruka ku kuba wakoresheje neza ibyo yaguhaye, irakongera utarinze kongera kuyisaba.
Abenshi bari aha ni ababyeyi ; iyo urera neza, iyo wohereje umwana wawe, ukamuha ibyangombwa byose akajya ku ishuri, ntabwo umukurikira cyangwa ngo umwigire, umukorere ibizami, niwe ubikora, akaza agushimira akwereka ibyo yakoze. Iyo agushimira akwereka ibyo yakoze, umuha ibindi bimugeza ku yindi ntambwe. Tujye rero tuba abashima, ntitukabe intashima. Hanyuma muri uko gushima urongera ugahabwa , ukabona ibyangombwa ukeneye. Ariko umurimo, ikintu cya mbere cy’ibanze ni ugukoresha neza ibyo ufite, ibyo wahawe, ukabivanamo umusaruro ushimisha n’iyo Mana iba yaguhaye.
Ndagaruka ku kindi nshaka kuvuga rero. Ihuriro nk’iri cyangwa n’andi mahuriro, tuganira byinshi byiza ndetse tugasoma n’ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya n’izindi nyigisho. Ibi bituma umuntu atekereza isano iri hagati y’amagambo n’ibikorwa. Ntabwo kumenya bihagije, ngira ngo nabyo Rutayisire yabivuze muri za ngero abahanga b’abanditsi bavugaga. Kumenya ni byiza, ariko uramenya ngo ugire ute? Uramenya, hanyuma? Ufite ubumenyi bwinshi buhagije; bimaze iki iyo utabishyira mu ngiro? Umenya ngo bigende bite? Umenye ntushyire ibyo uzi mu ngiro, ntacyo wakoze. Kumenya no gushyira mu ngiro ibyo uzi bifitanye isano. Aha tuganira ibintu byinshi bisobanutse, n’ejo tukabisubiramo ugasanga birasobanutse, icyo sicyo kibazo. Ikibazo, noneho ndavuga ibyo muri iyi si dutuyemo nzi. Kumenya gusa ntibihindur a ubuzima bw’abantu; gukora, ingiro ishingira kuri bya bindi uzi nibyo bihindura ubuzima bw’abantu. Naho ibindi ni ugusubiramo gusa.
Yavuze ko muhura buri kwezi cyangwa buri cyumweru, wenda ni buri mwaka ariko nyine turahura kenshi, ibyo tuvuga birasobanuka, umutego ukaba mu bikorwa. Aho rero niho hafite ikiba kibuze, niho dukwiye kwibandaho. Ibyo tubwirwa buri munsi, ibyo twemera ibyo dushima, mu bikorwa, mu bigerwaho. Aho niho ipfundo riri, niho dukwiriye guhambura. Ni hagati y’ibivugwa n’ibikorwa. Ni nacyo kiremereza inshingano y’ubuyobozi. Ni nacyo kizana bwa budashyikirwa dushaka mu buyobozi.
Umuyobozi wakwigisha gusa, akavuga gusa, ariko byagera ku bikorwa ukamubura, nta budashyikirwa aba afite. Aho niho ipfundo riri, kandi nibwo buzima bwa buri munsi tubona, no muri ya mateka yandi twigeze kubwirwa.
Ba bahanga Rutayisire yigeze kutubwira ba Meredith n’abandi Rutayisire yigeze kutubwira, ni ingero nziza , ni inyigisho nziza. Ariko hari ikibazo mfitanye nabyo, kandi niho ipfundo riri, niho ikibazo kiri. Aho urugero rwose rutangwa kuri Afurika, mfitanye ikibazo nabyo. Impamvu mfitanye ikibazo nabyo ni uko ku ruhande rumwe ari ukuri. Ariko ntitukabimire bunguri kuko birimo ikibazo, tugomba kubanza kubihekenya, tugomba no kwibaza impamvu, kubera iki Afurika? Kubera iki u Rwanda? Ibyo bigaruka ku byo navuze mbere, ni ikibazo cy’ibikorwa; twagize amagambo igihe kirekire, ubu icyangombwa ni ibikorwa bitanga umusaruro.
Sinkeneye kwigira k’uwo ariwe wese ibyerekeye ubuyobozi, uko bukorwa n’uko ingoma zazamutse cyangwa zaguye. Ibyo ndabizi. Ntaho bihuriye n’Afurika. Nzi ibyerekeye ruswa, sinkeneye ko hari unyigisha icyo ruswa aricyo, kuko buriya bireba uwo ariwe wese muri iyi si. Ruswa si inyafurika, n’ubwo wenda ikoreshwa cyane muri Afurika.
Ikibazo kiri mu mitekerereze; benshi muri twe bigishijwe kumira ibintu, rimwe na rimwe twigishijwe kwiyanga turiyanga, twigishijwe kutiyizera dutangira kutiyizera. Ikibazo ni imitekerereze tugomba kurwanya. Ndabaha urugero.
Ejo bundi aha muzi iki kibazo, uru rubanza rwari mu Bufaransa rw’uwarashe indege ya Habyarimana. Umujuji w’Umufaransa yaraje akora iperereza, ejobundi akora raporo, iyo raporo ngo niyo igomba kugira abantu abere. Yego ndishimira ibyatangajwe, n’abantu muri iki gihugu bakaba barabyakiranye igishyika, nta gishyika mfite, usibye ko bitari muri kamere yanjye kugira igishyika. Ubundi bwo se twari turi aha dutegereje kugirwa abere n’umujuji w’Umufaransa? Ibyo tukabyemera, tukemera ko tuzagirwa abere cyangwa abanyabyaha n’ umucamanza wo hanze, tukabyemera. N’aba bacamanza bacu bakomeye nabo barabyemeye. Nsanga atari ibyo kwihanganira.
Jenoside ifite aho ihuriye n’ibyo bindi byabaye, abo bantu babigizemo uruhare. Ku ruhande rumwe ni abanyabyaha ino, ku rundi ruhande ni abacamanza. Ibyo simbyemera, mfitanye ikibazo nabyo. Mfitanye ikibazo n’uko u Rwanda, Afurika bizicara aho bigacirwa imanza n’abandi, kandi abo aribo bagize uruhare rukomeye mu bibazo u Rwanda, abaturanyi bacu n’Afurika bagize. Ikibazo kirakomeye kurusha uko bamwe muri mwe babitekereza.
Dukeneye rero kwagura imyumvire yacu, dukeneye gukura no guteza imbere umurava wacu mu guhangana n’ibyo bibazo kandi sinemera ko ubuzima bw’aba Banyarwanda, ubuzima bwanjye, bucungwa bukanagenwa n’abandi batari twe. Aha niho ipfundo riri. Ni he Abanyarwanda, Abanyafurika bahaguruka bakiyerekana , bagakora icyangombwa kuko ari ngombwa, atari uko hari undi ubibabwiriza. Kuki wakwijandika muri ruswa kugeza ubwo undi arinda asakuza ? Kuki twakwitwara nabi kugeza aho ubdi aza akavuga ati « Kuki mukora ibi ? »
Ngaho Rutayisire reka nkwemerere wowe n’aba bayobozi bose bari aha n’abandi bose mbemereye ko ntashobora kujya ejuru ngo nongere ngwe. Sinzagwa ! Kandi si uko hari uri kubinyibutsa. Si uko buri gihe abanyamakuru bahora bambaza bati « ese uzava ku butegetsi ryari ? » Oya ! Uri nde ngo umbaze utyo ? Niba utekereza ko gutsimbarara ku butegetsi atari byiza, kuki utekereza ko jye ntatekereza ko ari byiza. Ndi kubivuga kuko nizeye ko ntakeneye amasomo aturutse k’uwo ari we wese ! Ntawe nkeneye, ndetse naranabivuze iki gihe cyose, ubwo nabazwaga nti “uzava ku butegetsi ryari ?” Icya mbere birambangamira ariko sinemerewe kugaragaza ko mbangamiwe… Muri iyi myanya tubamo y’ubuyobozi harimo ibyo uba utitezweho gukora… sinitezweho kurakara, kwerekana ko mbangamiwe, mba nitezweho kurenzaho no kwicunga, ariko rimwe na rimwe birananira.
Jyewe ku gipimo cyanjye nipimiraho, impamvu imwe abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, jye niyo nkoresha mvuga ko nzabuvaho. Impamvu ni ebyiri: Ni uko mu buyobozi, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho harimo kuvuga ngo “ariko umaze imyaka 10, umaze imyaka 20… mu byo wakoze wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira wabayoboragamo. Niba ntabo, ni ukuvuga ngo wayoboye nabi. Niyo mpamvu jyewe ntakomeza kuko naba narayoboye nabi, ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura , ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza. Oya! Ni ukuvuga ko ukomeza nabi kuko wananiwe kugira uwagusimbura.
Ni ukuvuga rero, niba narabinaniwe, ntabwo nkwiye gukomeza, ntabwo nabihemberwa. Niba ari uko nayoboye neza nabwo ariko abo nayoboye bakaba batarumvaga cyangwa batarashoboye kuvamo ukurikira, ni ukuvuga ngo ibyo bazabona nyuma nagiye nicyo bazaba bakwiye. Nabibarekera bakabona icyo bakwiye… Nicyo nababwiriraga, isano iri hagati y’amagambo n’ibikorwa. Ibi byose tuvuga tujye tumenya ko icyangombwa ari ibikorwa bihindura ubuzima bw’abantu. Niyo mpamvu tudakwiye gutakaza umwanya uwo ariwo wose w’ibyiza tubwirwa,wb’ibyiza tubona , w’ibyiza dukorerwa, w’ibyiza duhabwa n’ibi twaje hano kuvuga ko tubigezwaho n’Imana.
Imana iraguha ariko ntabwo igukorera byose, ahubwo iguha ibyangombwa ngo wowe ukore ibisigaye.
Bayobozi rero kandi Banyarwanda bagenzi banjye, urundi rugero nabaha… muzi ikintu bita umuvumo w’umutungo’ ? Bakavuga ngo iyo igihugu gifite peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi ngo ni umuvumo. Jye ndavuga nti “uwabimpa!” Ibyo ntabwo naba umuvumo , abavumwe ni abananiwe kubicunga, ntabwo nananirwa kubicunga. Mfite ikibazo cyo gucunga ubukene. Ntekereza ko nta muvumo urenze ubukene. Ugasanga kandi ni ikintu cyitiriwe Afurika… ngo Afurika iyo ibonye umutungo kamere ngo ni umuvumo, ahandi si umuvumo, umm! Kubera iki? Mwakwibajije icyo kibazo ariko? Norway ifite peteroli si umuvumo, Nigeria, Angola wenda natwe ejo tuzayibona, bibaye umuvumo… namwe mukabyemera, jye simbyemera. Ubuyobozi bubi nibwo muvumo. Ubuyobozi bubi , abayobozi babi niwo muvumo…. Peteroli ntabwo yambera umuvumo, nayihinduramo ubukungu bw’Abanyarwanda; byashaka n’intambara kugirango ihinduke ubukungu nkayirwana.
Abanyarwanda niko bakwiriye kubyumva, mukwiye kwiyumva nk’abantu , mukigirira icyizere, mukumva ko ubuzima bwanyu mushobora kubuhindura bukaba bwiza nk’uko abandi babufite bwiza babifata gutyo gusa. Mugomba kwiyumvamo ikintu cyo kumva ko hari uwo mukesha ubuzima bwanyu, ubuzima ni ubwanyu. Nta muntu waturuka hanze ngo aze abahe ubuzima mukeneye. Ntabwo mbyemera na busa, ntabwo nabyemera… Sinakwemera ko hari umuntu undusha agaciro nk’umuntu! Kubera iki? Aho uherereye ku ikarita y’isi?
Ariko n’ibi bihugu byose bikize bishaka kutubona mu buryo bwabyo… Mujye musoma amateka murayazi, aho baturutse nabo murahazi, ari amaraso yahatembye n’intambara barwanye, biri hanyuma y’ibingibi tunyuzemo twebwe. Ariko barahagurutse barabikorera, barangije babibonye bumva ko baruta abandi babibabwira namwe mukabyemera. Ndetse ntimubyemere gusa mu mutwe, no mu bikorwa mukabyemera mugakora ku buryo bazaza kubibakorera, mugakora ku buryo bazaza kubacira imanza z’ibyaha mwakoze cyangwa bitanakozwe.
Igipimo cya mberecy’ubudashyikirwa mu buyobozi ni ukutemera ibyo. Bayobozi mwicaye aha n’aho mukorera hose, iyo wemera ko abantu ukorana nabo cyangwa uyobora bakora ibintu bidashyitse ukareba hirya… kabaye! Ni kwa gushyira mu bikorwa navugaga. Icyangombwa si inshuro wicaye aha wumva inkuru nziza… N’iyo waza ukicara aha ukahaza inshuro zingahe, ugashimria Imana, ukumva ibivugwa, wasubira aho ukorera ntukore ibintu bizima, urata igihe kandi iki gihugu ntikizahinduka.
Kuza hano rero ukumva amagambo meza n’ibindi bikaba nk’aho ariyo ntero byakagombye kuba ikintu kiduha imbaraga yo gusubirayo tukaba abantu bazima, abayobozi beza kurushaho no gukorera abaturage bacu kurushaho; no kubishyira mu bikorwa, ntabwo ari ukujya kubasubiriramo inyigisho nziza twahawe na Rutayirire na Rucyahana na Kagame, Oya! Ahubwo ni ukubiheraho tubyubakiraho dushyira ibintu mu bikorwa. Nicyo kizahindura Afurika n’u Rwanda ni ugushyira mu bikorwa, umurava, ibiganiro.
Si ukwemera kuba abantu bo hasi, ntimuri hasi, ntimuzemere gushyirwa hasi! Muri abantu nk’abandi bitewe n’ibyo mukora, aho kuba ibyo muvuga. Ibi nibyo bikwiye kwitwabwaho mu kuba indashyikirwa mu buyobozi, mu guhindura iki gihugu cyacu n’umugabane wacu. Nicyo kizamura agaciro k’impano twahawe n’Imana .
Igihe kimwe narababwiye ngo ‘sibo Mana’, Imana tuvuga hano ni Imana ntabwo ari abantu bandi. Nta wundi muntu unduta, nta wundi umuntu uri hagati yanjye n’Imana. Ntawe! Undi muntu ni umuntu nkanjye, twakorana, twarushanwa, twakungurana ariko ntiwacunga. Singiye gucungwa n’uwo ari we wese. Ndabivugira mu izina ry’u Rwanda.
Ariko biradusaba gukora, intoki zacu tukazanduza. Njya mbona kenshi kuri Twitter abantu bajya banyoherereza Tweets ziturutse ku isi hose. … Hari abavuga bati “Dukunda u Rwanda, twabonye abantu beza, abantu bakeye, imihanda n’ibintu byose bisukuye… ariko muzakosore akantu kamwe: serivise. Maze kubona amaduzeni yazo. Ni inenge turayifite, ntabwo bizarangizwa n’amasengesho dusenga. Bizarangizwa n’uko duhanganye n’ikibazo. Rwose n’iyo wacumbika mu ikanisa, ntabwo ubwabyo bizabiguha. Ugomba kuvuga uti “ko Imana yampaye byose, kuki iki kibazo ntahangana nacyo kikava mu nzira. Kandi ni ikibazo kireba buri wese si icy’umuntu umwe! Kigomba kujya mu mutwe wacu, mu myumvire yacu muri buri wese, ukamenya ko ugomba kwaka serivise nziza, ugatanga serivise nziza. Bikaba umuco, nahoze mvuga ko ikitwica kiri hano.
Niba ujya muri banki, mbere y’uko ubona serivise ukagomba kuba uziranye n’abayicunga cyangwa uri minisitiri cyangwa ukaza ugahirika abandi, ni ikibazo. Niba ujya muri resitora bakabanza bakakuzungurutsa, ariko kandi fagitire yo ntabwo iza ari nto, iza ari nini baguhaye n’ubusa… Mugomba gusaba ko iyo serivise ikorwa neza, birakenewe. Ugomba gutanga serivise nziza. Nutabikora, ukaguma mu magambo meza gusa, wa muntu azaguma yandika ati “naraje, ibindi narabishimye ariko iki rwose oya” , ndetse bishobora no gutuma atagaruka ubutaha.
Ingero zimaze kuba nyinshi, n’ejo bundi nasomaga ibinyamakuru bavuga ukuntu baje gutanga inyenyeri ku mahoteli yacu mu Rwanda, mwarabibonye? Jye nabisomye mu binyamakuru. Kubona inyenyeri imwe byaragoranye… Inyinshi nta nyenyeri zabonye, izindi imwe, cyangwa ebyiri. Bifite aho bikomoka, mujye mwibaza amateka yabyo, ariko twarwanye kangahe, twabivuze kangahe ariko abantu bakanga, ariko mu Kinyarwanda muzi umugani uvuga ngo “wanga kubwirwa ariko ntiwanga kubona”. Ndetse ku bayobozi mu minsi yashize twajyaga tubwira abaminisitiri n’abandi tuti “mugende mu maresitora mu mabanki mubwire abantu bagerageze bakore ibintu neza kurusha kuko biratwangiriza” bakagenda, bagerayo bakabwira umuntu bati “ Uraho? Umeze ute? Ariko ni perezida watwohereje ntabwo ari twe… Ntimuturebe nabi, ni Perezida”.
Ariko, ibaze umuntu w’umuyobozi ugiyea ujenjetse utyo uvuga ko ugutumyue gutanga serivise nziza ari perezida, wowe ntubishaka se? Ibaze! Ibyo jye narabyemeye, iyaba mwankoreshaga uko mushatse ariko bigakorwa. Ariko uko ni ukunkoresha nabi bitarimo n’ikiri buvemo.
Mwebwe abayobozi n’izi nyigisho mubona buri munsi n’ibyo muzi ku buryo bwanyu butandukanye, kumva ko ufite inshingano y’uko ibyiza bikorwa aho ukorera? Ushakira iki kurimba ukajya ku muhanda… ngo ushake kugaragara neza ariko ibyo usize inyuma byo bitameze neza, kubera iki?
Uyu munsi, iki kiganiro n’ibindi bizaza bijye bitubera intambwe dutera. Izi nyigisho izjyanye n’ubudashyikirwa mu buyobozi ntibikabe inyigisho gusa bijye bivamo ingiro. Nahubundi ugiye kubaza uti “tuzabisabire Imana rwose ibibazo byacu bihinduke… muri Afurika ibibazo bimeze bitya” , bimeze bityo kubera iki? Si uko twabuze Imana. Ibereyeho Abanyaburayi, Abanyamerika, Abanyaziya n’Abanyafurika. Kuki bigera kuri Afurika tukavuga ngo “kugirango tuve aha rwose tubanze dusabe Imana.” Abandi se babivuyemo ni uko bayisabye kuturusha? Ubu abaturusha bashaka kutugira uko bashaka , bafite uwo mwanya, bagira imiyoborere myiza, ni uko baturusha Imana? Ntabwo aribyo.
Imana turayinganya, ahubwo guhera ku byo Imana yaduhaye ngo dushyire ibintu mu bikorwa ntitukunganye, kubera imico iturimo dushobora kandi kurwanya tukayirinda kandi natwe tukamera nkabo. Ariko sinshaka kumera nkabo, ndashaka kumera nk’uko meze, ariko biteye imbere. NK’Umunyarwanda, ntabwo naba nk’Umunyamerika, umunya Australia, ntabwo naba nk’Umufaransa. Oya, ndi Umunyarwanda, ndi Umunyafurika ariko ngomba kuba uwa nyawe; ngomba kugira iterambere, ngomba kubaha imiyoborere myiza, kwiyubaha, kugira ubupfura. Uwo nijye. Si uko nshaka kuba kuriya nkaba undi, oya ntiwaba undi niyo wakwiyita ute. Ushobora kuba wowe mwiza kurushaho, ushobora kongeraho, ariko ntiwakwihindura undi. N’iyo byashoboka kuki wabikora ukaba undi? Urashakayo iki?
Mvuze byinshi reka ngerageze kugabanya gato, ngeze ku ngingo yo gushimira, cyane cyane gushimira Imana. Ariko hari ibintu 2 muri ibyongibyo, jye mbashimira kuko iyo mbonye cyane cyane iyo mpereye aho u Rwanda ruvuye tuzi nkareba nk’ayo tugeze, hari impamvu ifatika yo gushimira. Ariko noneho tukabivanamo imbaraga zo guhangana n’ibindi bikiri imbere nibwira ko byoroshye kurusha ibyo tunyuzemo. Kuko umuntu adashimiye yaba ari intashima wa mugani. Iyo ugiye kureba imitego twanyuzemo… Uzi kunyura ku butaka burimo za mine, twabinyuzemo byinshi, bimwe ntibiturike, ibindi byaturika ntibigire icyo bidutwara nk’igihugu.
Hari impamvu rero iyo urebye rwose usubije amaso inyuma, ariko hariho n’indi mpamvu; iyo ubona Abanyarwanda ukuntu biyegeranyije bagashyira hamwe, tukajya no mu matora yashize induru zikavuga ariko bigatuma Abanyarwanda bajya hamwe kurusha.
Njya mvuga ko n’iyo wayobora abantu neza uko bikwiye kugirango babishime banabyemere ntabwo ari ubushobozi bwawe. Kugirango abantu bashime ibyo wabakoreye nk’umuyobozi, ntibiri mu bushobozi bw’umuyobozi, sinzi niba munyumva neza… Wakora ibyo wibwira ko ari byiza, ariko kugirango abantu babyemere, babyibonemo banabishime, ntabwo ari ubushobozi bwawe. Ku bw’ibyo rero, hari impamvu nyinshi zo gushimira.
Abanyarwanda rero umuntu yabashimira kubera uko bagiye bitwaye muri iyi myaka yose tunyuze muri ibi bibazo imaze kugera kuri 18, umuntu yabashimira ariko ntiyabashimira gusa ahubwo bakwiye no kumva ko ibyo ari icyizere mugifite kandi mukwiye kwigirira cyo gukomeza guhangana n’ibindi biri imbere. Ariko nta kwirara, nta kwirata, ibyo byatwambura imbaraga kandi dukeneye. Ahubwo harimo imbaraga nyinshi mu kwiyoroshya, gukora , kwiha agaciro, ka gaciro duhora tuvuga iteka. Dukwiriye agaciro kuko nta kikaruta, nta cyagasimbura. Kandi iyo wihaye agaciro uba ugahaye n’Imana. Nibwo buryo bwo kuyishimira ibyiza yaguhaye. Yo nta bindi ikeneye, ntiwayiha bituga…. Ikeneye ko uvamo umuntu muzima, ko uvamo igihugu kizima. Buriya Imana nayo irishima ikavuga ngo “aba bantu icyo nabifurije nabahaye baracyumvise kandi bakigezeho.”
Banyarwanda rero nshuti z’Imana natwe twese, mugire umunsi mwiza kandi muhore muha agaciro igihugu cyanyu namwe ubwanyu. Murakoze cyane.