Baturage mwese, ndabasuhuje.Muraho neza?

Nishimiye kuza kubasura no kuba turi kumwe uyu munsi, mu kwizihiza uyu munsi wo Kwibohora ku nshuro ya makumyabiri na kane.  Mbere y’uko nkomeza, reka mbanze nkemure ikibazo kimwe gitoya, ariko cy’ingenzi, cy’inyito.

Bahoze batubwira hano ngo hari ahitwa, bamwe ngo ni Horizo abandi ngo ni Horezo, abandi ngo ni … ibintu nk’ibyo. Uko bambwiye, nabajije kuko numvaga harimo ibitumvikana. Tubikemure birangire burundu. Sibyo?

Ngo izina ryavuye ku bintu by’amahoro. Amahoro murayazi? Amahoro ava mu guhoza. Guhoza amahoro. Bimwe ni nka… Mujya mwumva ikintu cyitwa “Revenue Authority” hano mu Rwanda? Umurimo bakora, barahoza. Niba byaravuye kuguhoza rero, ubwo byakwitwa Horezo. Ntabwo ari Horizo, ntabwo ari Horezo, ni Hoorezo. Aho bahoreza amahoro. Sibyo? Mu Kinyarwanda cyange gike ni ko mbyumva, ariko ndumva bikemuye ikibazo. Horezo. Horezo, aba Horezo, aba Ndiza ya kera cyangwa…, ariko imisozi yo iracyahari, yahoze ari iya ndiza n’abantu benshi bakuru.

Baturage rero b’Akarere ka Muhanga n’abandi bose duteraniye aha, ngirango amateka yavuzwe uko twagiye twizihiza iminsi mikuru yo Kwibohora, ubu bikaba byaje hano. Byabereye hano kubera impamvu. Impamvu ni iryo huriro ry’amateka yacu mu gihugu cyacu.

Umuyobozi w’Akarere yadusobanuriye. Yatubwiye amateka. Habaye amateka mabi, ariko ni amateka yacu. Ntabwo twayahunga. Turayibuka noneho tukayavanamo gushaka kubaka andi mateka mashya, andi tukayasiga inyuma akajyana n’ibyahise.

Ayo mateka mabi menshi yabayemo n’abayobozi mwumvise; baba ba Kambanda n’abandi. Ibyo ntabwo dushaka kubitindaho. Byaduhaye izina ribi, byaduhekuye abana b’u Rwanda, byaduhekuye abantu bacu. Ibyo bituviremo isomo twiyubake, twubake igihugu cyacu, tube abantu dukwiye kubabo, twubake u Rwanda rutubereye. Nicyo cyatuzanye hano kugira ngo tubahe ubwo butumwa.

N’ubutumwa duha igihugu cyose. Ntabwo ari abantu bo muri aka Karere gusa. Ariko ikindi, ni uko, uko twafatanije kwibohora, abaturage, ingabo zarwanye urugamba rwo kwibohora, dufatanije icyo gihe, n’ubu, ni ko dukwiriye gufatanya mu rugamba rushya rwo gutera imbere.

Ibyo rero urumva ko bihuza amateka, amateka ya kera mabi. Hagati aho, ibikorwa byo kwibohora byabaye byiza, byabaye intangiriro y’urugendo rw’Igihugu cyacu cyiza tuganamo, kugira ngo twubake igihugu giteye imbere.

Hanyuma rero, uko twafatanije muri icyo gihe cyo kwibohora, urugamba rw’amasasu, n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe, byari binagoranye ndetse, uko twafatanije, abaturage n’ingabo zigihugu, ni ko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano. Ibyo ntabwo twabigeraho, Ingabo z’Igihugu zishinzwe umutekano, ku buryo bw’umwihariko tudafatanije n’abaturage, ubwo ni bwo butumwa bwa mbere bw’uyu munsi.

Ibisigaye rero, ni ugukomeza ibi bikorwaremezo twabonye, amazu, iby’amazi, iby’ubuhinzi n’ubworozi, imihanda n’ibindi, ni ukubikomeza, tukabikomeza dufatanije hagati y’abaturage ubwacu, hagati y’ingabo ubwazo, no hagati y’ingabo n’abaturage twese hamwe.

Ikindi bivuze, ni uko ibyo twubaka, ntabwo dushaka kubyubaka uyu munsi, ngo nyuma y’umwaka umwe dusange bitakiriho, byarasenyutse. Ntabwo twifuza ko byasenyuka. Byasenyuka muri he? Turi he? Turabyubaka ari n’ako twubaka ibindi.

Ikindi ni ukuvuga ngo, niba twubatse twafataniije, inzego za leta zabigizemo uruhare, zigaha abaturage amazu, zikabaha amazi, ubwo ni ukuvuga ngo abaturage babonye aho bahera mu gukomeza kwiyubaka. Intambwe yindi iterwa tujya imbere, ntabwo iteka igomba kuba ko ari uko leta yagombye kongera guha inka uwo yayihaye ubushize, ngo yongere imuhingire umurima yamuhingiye ubushize. Oya. Icyo bivuze, leta mu bikorwa by’ubufatanye yaguhaye aho uhera ngo nawe wiyubake

Mwumvise ibyo Antonia Musabyimana yatubwiye. Yabonye inka, yabonye inzu, n’ amashanyarazi. Ni intangiriro nziza.Turashaka ko Antonia nitugaruka hano ikindi gihe, azatubwira ko inka zororotse, inzu yayifashe neza, amashanyarazi yayafashe neza. Ntabwo ari ukugaruka ngo Antonia atubwire ngo ariko murabizi, ya nzu mwanyubakiye nta madirishya igifite, n’urugi rwarasenyutse rwavuyeho, nta rugi mfite rwo gukinga umuryango, cyangwa amabati yaragiye yatwawe n’umuyaga.

Ahubwo nyuma yo guha Antonia aho aba n’ibindi byose ashoboye gutangirana nabyo, twagiye ahandi, twagiye gufasha abandi, kuko murabyumva nta bushobozi bwo kugira ngo dufashe abakwiye gufashwa, abakwiye guhabwa aho batangirira kwiyubaka bose icyarimwe nta bushobozi buhari. Ariko ubuhari tugerageza kubukoresha neza tukagira aho duhera, tukagira abo duheraho, noneho tugakomeza tugera no ku bandi ndetse hari n’abo tuzajya kugeraho ahubwo nabo barakoze uko bishoboka kose, twanagerayo bakatubwira ngo, ariko murabizi, mwaratinze ntabwo tukibakeneye. Dore aho tugeze. Twagiye natwe, twateye imbere.

Sibyo? Kuko biba ku buryo bwinshi, kuko abo tutarageraho bafite umwana urihirirwa na leta mu mashuri, wize ararangiza, abona umurimo, arikorera. Iyo arangije nawe, uko akwiye kuba atekereza, uko Abanyarwanda dukwiriye kuba dutekereza, umwana w’umunyarwanda wakuze, wize; akagira icyo akora, akwiye kwibuka ababyeyi be n’abavandimwe be.

Ariko n’iyo utabibukira ko bakubyaye, wabibukira ko iriya mfashanyo wabonye yavuye muri leta, yagufashije kwiga ukagira icyo wigezaho. Ari nabo ubikesha kuko leta yari izi abo babyeyi. Abo babyeyi ndetse hari ibindi bakoze byatumye leta ibona bya bindi yahereho, ishobora gufasha umwana ngo ajye kwiga. Ntitwatangiye tuvuga iby’amahoro? Amahoro se ava mu bana, ava mu mpinja? Ntabwo uhoza abana b’ibitambambuga, uhoza ababyeyi. Iba itanze rero ibyavuyemo ubushobozi bwo kwigisha umwana, nta mpamvu umwana atahera nawe gufasha ababyeyi igihe leta itarabageraho.

Ubwo niho nageraga mvuga ko wenda tuzanabageraho bakatubwira bati :“Ariko muranyibutse, murakoze cyane, ahubwo mwanyibutse cyera, mujya kumfashiriza umwana akiga akarangiza kaminuza, none ubu niwe usigaye amfasha, murakoze! Nimushake undi bitarageraho.” Sibyo? Ndagira ngo ibyo ari byo byaba, ibyo nibyo byaba umuco wacu, w’u Rwanda, w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro, kwihesha ishema.

Reka mbonereho umwanya mvuge n’ikindi. Umutima nk’uwo nguwo ufasha gukemura ibintu byinshi. Turagerageza uko dushoboye, amavuriro, amashuri, guha abantu amazi, amashanyarazi, rwose ndetse mujye mubitwishyuza. Niba bitarabageraho muge mwumva ko mufite uburenganzira bwo kubitwishyuza.

Ngo ariko hano, runaka, twumva ko amashanyarazi yageze ahandi twebwe azatugeraho ryari? Ni uburenganzira bwanyu bwo kubitwishyuza cyangwa amazi, amashuri, kwivuza ukajya ku ivuriro, ukabona serivise, abantu bakakuvura.

Ubu ni uburenganzira bwawe, nunajyayo ntihakagire ugusaba ruswa ngo ariko kugira ngo ubone iki banza udushakire iki. Uwo nimumubona mujye mumutubwira tumumerere nabi.

Ibyo ngibyo abasaba kugira ngo abahe serivisi, byatanzwe kera. Amafaranga abasaba yatanzwe mu buryo bwo kuyashyira mu kubaka iyo serivisi, mukubaka amavuriro, mu guhemba abakoramo. Ntabwo rero mwakongeraho ayandi, kugira ngo mubone izo serivisi. Byarishyuwe. Mujye mubitubwira, mujye mushaka uburyo twabimenya, mujye mushaka uburyo twabimenya ababigiramo uruhare tubagorore.

Abatuye ku mipaka rero, hari ikintu maze iminsi numva. Mudufashe, ariko cyane cyane inzego ziri hano z’ubuyobozi. Nigeze kubibabwira; ntabwo nshaka kongera kubyumva kubera ko nta mashuri ari ku mupaka ugenda ibirometero bitanu, birindwi ujya ku ishuri mu gihugu cyawe, cyangwa mu karere utuyemo, ariko utuye hafi n’umupaka wakwambuka ukajya ku ishuri ugiye ibirometero bitatu aho kugenda bitanu. Cyangwa kwivuza, hari abana bambwiye ngo abana basiga amashuri bakambuka imipaka ngo bagiye gushaka serivisi zijyanye n’iby’ubuzima, kwivuza cyangwa ibintu bitandukanye. Abana bato b’amashuri abanza; ndetse bamwe bagafatwa banyuze inzira zimwe zinyurwamo n’abanyura inzira zitari zo.

Hari abambuka imipaka bajya kuzana ibiyobyabwenge baje gucuruza mu Rwanda cyangwa amayoga, za waragi  n’ibindi nk’ibyo. Ndabibwira mwebwe wenda ntibihari byinshi hano, ariko ndababwira kugira ngo aho biri babyumve.  Ubu n’abari ku mupaka baranyumva.

Ibyo ntabwo aribyo, nta n’umupaka twambuka ngo tujye kubona serivisi ziruta izo dutanga hano mu Rwanda, ari mu by’ubuzima, ari mu mashuri, ari mu… Ntibikwiye rero. Ababyeyi muhane abana banyu. N’abo bana ubwo nabo baranyumva. Ariko icyo nasorezaho kuri icyo, ndabasezeranya ko tugiye gukora ibishoboka byose izo mpamvu zikoreshwa zituma abantu bajya kwambuka imipaka bakajya… Ibintu bibiri, kimwe: turaza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya kwambuka bashakisha hakurya y’imipaka babibone hafi y’aho batuye, yabo. Iyo ni inshingano ya mbere dufite. Kandi nk’uko nanabivuze, aho bitari mujye mubitwishyuza tumenye impamvu bidahari. Uwarangaye ni nde? Ni ibyo.

Nidusanga ntawarangaye kandi nidusanga kandi bihari ubwo tumenye ngo ikikwambutsa ni ikindi. Ariko muri ibyo bindi harimo n’ikibazo nacyo dukwiriye kurinda abana bacu. Ngira ngo muzi ko kandi biri hafi ku isi hose ariko na hano byagiye bihagera, abo bana bazajya bagenda bitwa ngo bagiye kwivuza ubategereze ubabure, ntibagaruke; hariho icuruza ry’abana, n’abakuru barabacuruza. Inzego za Polisi y’Igihugu hano iwacu mu Rwanda birirwa bafata abantu cyangwa bagarura abantu bageze mu Bushinwa, bageze hehe, batwawe batyo gucuruzwa. Rimwe bakabashuka cyangwa se bakagenda babihisemo bagerayo bakagira ibibazo ugasanga barashakisha za ambasade zacu aho ziri ngo bababwire ko rwose yagize ibyago, yagize atya akisanga mu Bushinwa, ariko ntafite n’amazi yo kunywa, ntafite ibyo yasezeranye n’abamutwaye. Nuko, ubwo ugasanga byaduhenze. Cyangwa se abantu barashakisha uburyo bwose bwo kugira ngo bagaruke. Babatwara batyo rero bwa mbere babizeza imirimo, cyangwa se abantu bitwaye ngo barashaka imirimo, imirimo imwe bashaka, bashoboye, iri hakurya y’umupaka, iriho no mu Rwanda, aho kuyishakisha mu Rwanda.

Ariko bakabashukisha batyo, bagerayo imirimo ikabura, cyangwa ibyo babasezeranije bindi bikabura, ahubwo bakabatwara nk’abantu bo gucuruzwa nyine. Gucuruza abantu nta hantu byemewe. Mu Rwanda ntibyemewe, natwe ntabwo twabyemera.

Ibohora rero tuvuga, kwibohora, rikubiyemo ibyo byose; byo guha umuntu agaciro akwiye. Byo guha umuntu ubuzima akwiye. Ntabwo ubuzima Abanyarwanda bakwiye, nta n’umuntu ubikwiye, gucuruzwa! Gucuruzwa ntabwo biba mu bantu, ntabwo abantu bacuruzwa. Ntabwo abantu bacuruzwa, mu iduka nk’uko ugura isabune cyangwa ugura ibindi bintu; ntabwo abantu bacuruzwa.

Rero, baturage mwese, bayobozi muri hano, iyi ni inshuro ya makumyabiri na kane. Hari byinshi bimaze gukorwa, hari byinshi bikidutegereje, kugira ngo bikorwe. Ariko icyo navuga ni uko tumaze gutera intambwe nini, ndetse ubushobozi buragenda bwiyongera, ni ko ibitarakorwa tugenda tugira uburyo bwo gushobora kuba twabikora.

Kwibohora rero, kumvikane gutyo. Dukomeze amajyambere. Twiyubake, twirinde, turinde ibyo twubaka, bye gusenyuka, he kugira ubisenya. Tubikore mu bufatanye, tubikore mu mutekano. Ndabashimiye rero cyane, mwakoze, n’ibyiza byose musanzwe mukora, turabibashimiye. Murakoze cyane.

 

—-