Canada, 28 Nzeli 2013
Ndishimye rero kuba ndi hano ndi kumwe namwe, naje kwishyura umwenda, nari mbafitiye umwenda wo kubasura, byaratinze ariko ntabwo byajyaga guhera. Nagiye ntumirwa kenshi hano muri Kanada, ndetse nababanje kuntumira ni abanyakanada, ariko simbishobore nubwo ntashoboraga kuza kubasura abanyakanada ntabwo mwigeze mubura m’ubutumire bwahandi nabaga nasuye, nicyo cyanshyiragamo umwenda, umwenda ukomeye kuko iteka mwazaga ahandi natumiwe mukanantumira namwe bikanambabaza kuba ntabona umwanya; none ndishimye kuba nabonye umwanya wo kubasura.
Ndagira ngo rero mbashimire uko mwatwakwiriye, uko mwitabiriye uyu munsi ariko kandi mbashimire ibikorwa byinshi mwitabira, bibateza imbere kandi biteza imbere igihugu cyacu, cyanyu cy’u Rwanda. Abanyakanada bagira uruhare runini mu kubyitabira. Ndetse n’amatora agenda aba buri gihe, n’aherutse mwarayitabiriye agenda neza kandi muri hano Kanada, n’ibikorwa bisanzwe tubakangurira mubigiramo uruhare, muribuka ibyo tumazemo iminsi bijyanye n’inkunga inyura mu kigega Agaciro Fund, icyo kigega abanyakanada bakigizemo uruhare runini cyane. Nagira ngo rero muri rusange, mbashimire uruhare mugira, ariko binyuze no kuri mwe, nshimira Abanyarwanda bose amajyambere bageraho ku gihugu cyacu: arimo urubyiruko arimo abagore, niyo ntakwirirwa mbivuga biba byumvikana ko harimo abagabo.ibyo biramenyerewe uruhare n’abagabo b’u Rwanda bagira mu kubaka inkingi zituma u Rwanda rukomera.
Banyakanada rero muri hano, Banyarwanda aho mwaturutse hose, iyo mbonye umwanya nk’uyu, ntabwo nacikanwa gushingira ikiganiro nk’iki, mu kubaza cyangwa kumvisha icyo dushaka kuba ni iki? Icyo turi cyo turi Abanyarwanda, ntabwo ari cyo mbaza, ariko turashaka kuba umunyarwanda ki? Umunyarwanda umeze ute? Aha benshi muri mwe ni Abanyarwanda ni n’abanyakanada; icyo navuga kukuba umunyakanada…icyo muri cyo cyose niyo waba umunyakanada mujye muharanira kuba umunyakanada muzima. Abanyakanada baba babibahaye nabo nicyo baba babatezeho, ni ukuvuga ngo aba twahaye ubwenegihugu tububahereye kugira ngo batubere abantu bazima, natwe tubabere igihugu kizima.
Ibyo reka mbishyire iruhande kuko ntabwo inshingano yanjye ari ukugira abantu abanyakanada, inshingano yambere yanjye ireba u Rwanda, niyo nshingano mwampaye ni ukuyobora Abanyarwanda niyo nshingano mwampaye, ninayo nshingano nanjye nemera, mu bitekerezo byanjye no mu mikorere yanjye. Kuri icyo cy’ubunyarwanda rero kindeba kibareba, kitureba twese nanone…..twifuza kuba banyarwanda ki? Ese kuba umunyarwanda wifuza kuba, wabihabwa n’iki? Wabibona ute? Ntabwo wagirwa umunyarwanda wifuza kuba n’undi muntu atari wowe wihereyeho, noneho na mugenzi wawe wundi wifuza kuba umunyarwanda, niho bihera..turifuza rero Abanyarwanda bazima, Abanyarwanda bafite agaciro; Agaciro murakazi?
Turifuza u Rwanda ruha Abanyarwanda bose umutekano, ubutabera, kubaho neza, bityo ukishimira kuba icyo uricyo ukishimira kuba umunyarwanda. Nkuko abandi bishimira kuba ibyo bari byo. Nta nubwo ari ukubigana ahubwo ni uko ariko bikwiye, icyo cyo kuba umunyarwanda muzima rero, niyo politiki twese dukwiriye kuba tugenderaho, politiki itari ikinyoma, politiki y’ikinyoma yishe u Rwanda , yishe Afurika, yishe n’ibindi bihugu. Twebwe nk’Abanyarwanda rero ntabwo twapfa kabiri, twapfuye rimwe rirahagije, byaba ari ishyano twaba dukoze twemeye gupfa bwa kabari, kudapfa bwa kabiri rero birashaka ubuyobozi…; iyo mvuga abayobozi ntabwo mvuga Perezida gusa, ndavuga ubuyobozi ku nzego izarizo zose, ndetse bikagera ku muntu ku giti cye, kuko hari ibyo ashinzwe kugiti cye, hari n’ibyo abazwa nibyo ashinzwe ku gihugu cye, Abanyarwanda kugira abayobozi bumva…bakumva ko tudapfa kabiri, iyo tubyumvise gutyo ni ukuvuga ngo Abanyarwanda tugomba kubaha umutekano. Ugomba kubasha kwishyira ukizana, ariko ibyo ntabwo bihagije. Kwishyira ukizana, umutekano, ntabwo byakubuza kurara ubusa, iyo utujuje ibindi. Ntabwo dushaka Abanyarwanda bafite umutekano, bishyira bakizana ngo ibyo birahagije, ariko bakarara ubusa, bakicwa n’indwara zitakica abandi bantu ahandi hose, abana babo ntibashobore kujya mu mashuri, ntacyo byaba bimaze.
Umwanya mbonye rero, ni uwo kubakangarurira ngo Banyarwanda, mwebwe, bamwe mwabaye Abanyamerika cyangwa Abanyakanada, ibyo bidufashe kubaka u Rwanda ngo rukomere kugirango rutazapfa bwa kabiri. Basore, nkumi, rubyiruko bana b’u Rwanda muri hano mwiga amashuri cyangwa mukora indi mirimo, ibyo byose mujye mubikora kugira ngo mube abantu bazima n’u Rwanda rwanyu rube ruzima.
Inzego ziyobora u Rwanda, icyo zishobora kubagezaho, zizakibagezaho ariko namwe mukore mugamije kugira icyo mugezaho igihugu cyanyu kuko u Rwanda ari mwebwe. Kandi aha mutuye, cyangwa ahandi hose mwaturutse, ntabwo njye naza muri Canada kugira ngo nze kwiga imico mibi. Ese ubwo imico mibi yakugenza ibirometero ibihumbi n’ibihumbi? Ntabwo ukeneye kujya kure kugira ngo wige imico mibi kuko naho uturuka irahari. Ahubwo mugende mwige, mwige icyabateza imbere, naho ubundi mwaba mwaraje gukora ubusa, nabwo uba ukoze ishyano. Kwiga ni uguhaha ubwenge bwiyongera ku bwenge ufite. Aha turi muri Kanada, muri Amerika cyangwa ahandi hose muba hateye imbere, muri technology, mu ikoranabuhanga iryo ariryo ryose , mu buvuzi, mu bworozi mu burere bw’amashuri ba aribyo uhaha wiyubake biguhe uburyo bwo kubaka umuryango wawe kuko umuryango wawe ni umuryango nyarwanda u Rwanda tutezeho byinshi. Ntimuzigere ubwo mugira umwanya wo guta igihe, igihe cyatakaye kiba cyatakaye. Iyo ushatse gukora iby’igihe cyatakaye, ubwo ni ukuvuga ngo wakoresheje igihe cy’ibindi wari gukora, igihe cyatakaye cyiba cyatakaye.
Impamvu mbivugira nta yindi, ndagira ngo nanibutse ko twebwe nk’Abanyarwanda, nk’u Rwanda, dufite umwihariko wacu, umwihariko w’amateka, umwihariko waho tuva, umwihariko w’aho twifuza kujya, umwihariko w’imyumvire y’uko ntawundi wabidukorera kuko n’abo bandi bari kubidukorera kuko nabo barireba, nabo barishakira ineza. Niyo mpamvu imyumvire, igihe cyose nayo igomba guhinduka ikaba iyo kwiyubaka.
U Rwanda, iyo urebye aho tuvuye nta mpamvu umuntu wese wicaye aha ngaha, wiyumvamo agaciro ndetse wikunda ndetse ukunda n’igihugu cye, nta cyatuma yifuza guta igihe, nta mpamvu yatuma yifuza kudahaha atoranya ibifite akamaro, ibidafite akamaro, ibitubaka ukabirekera ba nyira byo, urabishakaho iki? Ibitabyazwa umusaruro ntacyo byaba bimaze. U Rwanda rero, navuze umutekano, navuze ubuyobozi, navuze inzego, navuze ibigomba gukorwa n’uko bigomba gukorwa kugira ngo igihe dufite bimwe, ibyo gusa bidahagije, tudasigarana ibyo ubuzima bwacu ntibube bwuzuye, ni ngombwa ko tubwuzuza ubuzima bugomba kuzura. Nta n’icyo tubuze kugira ngo twubake ubuzima bwuzuye.
Ibyanzanye hano kubabwira n’icyo kirimo. Abanyarwanda batihebye ngo duheranywe na ya mateka mabi mwibuka yo mu myaka igiye kugera 20 ishize, ntawe ukwiriye kwiheba ubu ngubu kubera ko byagaragaye ngo n’ayo mateka yarakomeye mabi twarayarenze twayanyuzemo aho tugeze rero ni ukubaka tukamera nk’abandi bantu tukagira ishema ryacu; ariko biragenda biza. Nagira ngo mbashimire, biragenda biza ndetse bamwe muri twe inshingano mwaduhaye yo kubayobora iradushimishije kubera ko tuyobora abantu badufasha kubayobora. Iyo uyobora abantu bagufasha kubayobora cyangwa nabo bagufasha kuyoborwa, bakoroshya uburyo bwo kubaka aribwo dushaka aribyo dushinzwe nta cyatuma bitadutera ishema kandi tukifuza ndetse no gukomeza gukora kugira ngo turusheho kugera kuri byinshi tugishaka gukora tutarageraho.
Ibindi, ibyo Abanyarwanda bafite, ibitekerezo bitandukanye, n’ibyabandi, ibyo nta gitangaza kandi ni nako bikwiriye kugenda. Ntabwo igihugu cy’abantu ndetse bakeya nkatwe n’ubwo ari miliyoni cumi n’imwe umuntu yavuga ko ari gitoya kuko hari ibindi bifite abaturage miliyoni ijana cyangwa magana, ndetse hari n’abagera kuri miliyari ari uko nibwira mu bifasha kubaka, hari ibyo twagiraho impaka, ariko cyane cyane ibyo mbona bigirwaho impaka ntabwo ari byabindi navuze.
Ntabwo ari umutekano, ntabwo ari imiyoborere, ntabwo ari politiki aho ikwiye kuba iganishwa, ntabwo ari ugukora neza ngo dutere imbere abantu badasonza, aho impaka ziba ni inzira tunyuramo ngo tubigereho. Ntabwo ndumva Umunyarwanda uvuga ko we adashaka umutekano, ntabwo ndamwumva. N’abawuhungabanya ntabwo bavuga ko badashaka umutekano. Nta Munyarwanda ndumva wavuze ngo yifuza ko yakwirirwa ubusa akarara ubusa, nta Munyarwanda ndunva avuga ko adashaka ubutabera.
Ahubwo, icyiswe politike, ubundi uko bikwiriye kuba bimeze, uko bigenda n’ahandi tubona bikora, abantu bajya impaka z’ukuntu bikwiriye kugerwaho, uburyo byagerwaho. Hari abantu mu bitekerezo byabo bumva ibyo byose byagerwaho mu buryo butandukanye, ibyo nibyo, biremewe nange ndabyemera. Ni nayo mpamvu hagenda hakaba amatora, Abanyarwanda bagahabwa uburyo bwo kugira ngo bihitiremo ababayobora baba abantu ku giti cyabo cyangwa se ihuriro abantu bahuriyeho, bagahitamo. Ni ukuvuga ngo baba bahisemo uburyo bwo kugera kuri byabindi.
Naho politiki itaganira ibitekerezo, itaganira inzira, itagibwaho impaka ku nzira, ikaba politiki ivuga abantu, ituka abantu, nta gaciro karimo na busa. Kandi nibwira ko u Rwanda aho tuvuye n’aho tugeze, Abanyarwanda bumva ko abavuga ibyo, abakora ibyo nta gaciro byabagezaho. Nta gaciro ushobora kugeraho aho kuganira ibitekerezo uganira abantu. Ntacyo wageraho, uba uri injiji. Injiji yatekereje nabi rero cyangwa ishaka kuyobora abantu bibaye byaba ari ishyano. Ariko urubuga rwo kujya impaka, urubuga rwo kuganira, kujya impaka ku bitekerezo? Urwo rurakwiriye, urwo ntawarwanga.
Nagira ngo rero Banyarwanda muri hano n’inshuti z’u Rwanda muri hano, nibutse ngo u Rwanda, mwebwe, ndetse u Rwanda rw’ejo, ari mwe batoya ndeba hano muri benshi naje kubibutsa ngo mukwiriye guhora mukorera kugira ngo mutange icyizere ko u Rwanda rw’ejo ruzaba ruyobowe neza kubera ko muzaba mwarifashe neza, mwarahashye neza, mwariyubatsemo Abanyarwanda bazima muduha icyo cyizere. Nabyo rero abantu baramutse bahisemo ngo twebwe ibyo ntabwo ari ngombwa, njye sinshaka kubaho neza, sinshaka guhaha neza, sinshaka no gutanga icyizere; ibyo ngibyo bibaye bityo nibura wava mu nzira y’abandi ntugire uwo ukoma imbere.
Wowe se wahitamo nabi warangiza ugashaka no kugira ngo uhitishemo n’abandi nabi? Ariko wahisemo wigira i ruhande, ugahitamo uko washatse kuba, ariko ntabwo wahitamo kuba utyo ngo nurangiza uze ushake kubizana ku bandi, iyo bigenze bityo Abanyarwanda, ndetse navuga ko ari bantu abo aribo bose bafite uburenganzira bwo kukurwanya bakakuvana mu nzira. Naho ibindi mwagiye mwumva ibintu u Rwanda tunyuzemo umwaka ushize wa 2012 ari ibyo tunyuramo buri munsi.
Ikikwereka ko u Rwanda rugomba kuba ruri mu nzira nziza ni amacumu ruterwa buri munsi ariko ntiruhutare. Ariko abenshi hano mwumva ikinyarwanda? nshobora kuba mvuga … nizere ko ibyo mvuga abantu benshi babyumva! Nahoze nizera ngo wenda kuba inshuti z’u Rwanda zitumva icyongereza cyangwa igifaransa, oya zitumva ikinyarwanda ko mwebwe abumva icyongereza cyangwa igifaransa mushobora kubasemurira ariko hari ikibazo cy’uko abo nibwira ko bashobora kubasemurira ahubwo batumva ikinyarwanda, ariko wenda ndaza kubona umwanya.
Ibyo mvuga rero imyaka ishize u Rwanda rwanyuze mu bibazo bitari bikeya, ibibazo by’abaturanyi duturanye biragenda bigirwa iby’u Rwanda twikorera uwo muzigo, ariko ngira ngo Abanyarwanda mwese nicyo nagira ngo mbashimire mwadushoboresheje kubyifatamo neza tubinyuramo ubu ngira ngo byafashije kugira ngo bigende bisobanuka aho ikibazo kiri atari mu Rwanda ko ari ahandi.
Ibi twebwe mu Rwanda umwanya wacu tuwushyira mu kwiyubaka, kubaka u Rwanda no kugira Abanyarwanda nabo bashobora kugira uburyo bwo gukomeza kwiyubaka bagatera imbere. Reka nsoreze rero kugira ngo mbakangurire gukomeza kugira uruhare mwese aho muva hose, aho muri hose mu kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda mukomeze kugira umugambi mwiza wo kureba politiki nzima yubaka.
Kuri byabindi navuze dukwiriye kuba twageraho, impaka zibe ku buryo twabigeraho. Abafite uburyo bwo gushora imari, mushore imari, aho muyishora hose mwibuke gushyiramo n’u Rwanda. Cyangwa se mushakishe abashaka gushora imari mubabwireko hari igihugu cyitwa u Rwanda cyishimira ko abafite imari bayishora mu Rwanda kandi bazasanga iyo mari twayisasiye…izasanga ibyangombwa byo bihari byo kugira ngo yungukire abayishoye yungukire n’Abanyarwanda. Niba mubikurikira, kwisi hose, u Rwanda ruza ku mwanya wakabiri ruzwiho gushyira imbere politike y’ishoramari nibigenda bikorwa bishyirwa mu buryo bitari bihari kugira ngo ibyo bishoboke…ni urwa kabiri ku isi hose.
Mu buryo bw’ubukungu, ibyo bita index, ukuntu babara ubukungu buri competitive, ugereranyije n’ahandi uko ibintu biba biteye mu buryo wavuga uti aho gushora imari yanjye hariya nayishora hano…u Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika, rukurikiranye na Mauritius na South Africa. U Rwanda na none mu buryo bw’inyingo bavuga abantu bishimira abantu, World Economic Forum yerekanye ko U Rwanda ari urwa makumyabiri ku isi hose mu bihugu ijana na mirongo inani n’ibindi… muri Afurika turi abambere.
Ubu kandi ni mwe mvuga ariko mushobora kuba mutari mwiyizi ko muri abambere…nimwe mwishimira mukakira abantu ariko mushobora kuba mutanabizi..ariko ntacyo bitwaye ubwo mubimenye mushobora kuba muzarushaho. Mu kurwanya ruswa…corruption, turi mu bambere ku isi hose…ni byinshi..umuntu aba abarondoreye ni byinshi. None twebwe dufite igihugu kimeze gutyo twabireka bikaduca mu myanya y’intoki? Ntabwo bikwiye, ahubwo turusheho twongeremo imbaraga..imiyoborere myiza, decentralization n’ibindi…Kugeza ku baturage kugira ngo bihitiremo ibyo bagomba gukora – banabyikorere- turi abambere, turi mu bambere.
Rero rimwe na rimwe iyo usoma ibinyamakuru bya hano za Canada, Amerika, mu Burayi bizwi. Hari ubwo usoma ibintu bavuga u Rwanda ntumenye igihugu bavuga icyo ari cyo. Ariko hari n’uwaje kumbwira… ngira ngo ubwo mwe murabizi kurusha mwe muba muri inzobere muri aya mahanga muzi ibyayo: “ati buriya bashobora kwandika raporo nziza, ibintu byose ko kandi bishingiye ku kuri, hejuru batashyizeho u Rwanda. Abantu bakabireba bakavuga ko nyine ari ibitangaza kandi bishingiye ku kuri. Ariko washyiraho u Rwanda, hejuru, kandi ari rwo rwabikoze, abantu bamwe bagasesa urumeza.” Gusesa urumeza murabizi? Ha!Bigomba kuba bibagora bamwe muri mwe kubimenya, mutabyumva. Uwo mwanya bigahinduka, bakavuga ko atari byo. Kuko bumva u Rwanda rutabikwiye cyangwa rutabishobora ariko biturutse mu mateka y’imibanire ku isi n’ukuntu abantu babona ibintu. Hari abantu bareba Afurika, bareba u Rwanda, ibintu bimaze imyaka, batwaye ko nta kintu kiza gishobora kuva muri Afurika cyangwa gukorwa n’abanya Afurika . Niyo ari cyiza, kigomba kuba hari ikintu kibi cyihishe inyuma. Ntago cyaba cyiza gusa. Hoya, hagomba kuba hari ikindi. Cyangwa se kugirango cyibe cyiza, ni uko umunyarwanda cyangwa umunya Afurika agomba kuba yafashijwe na bariya bandi nyine bamenyereye ko ibyiza aribo bigomba guturukaho gusa.
Ni ko isi turimo iteye. No kugira ngo witirirwe ikiza ugomba kuba ugiheshwa n’undi muntu. Cyangwa yakigufashijemo. Cyangwa ari we wakubwiye kugira ngo ugikore. Ibibazo byinshi mubona u Rwanda rufite, ni aho bikomokoka. Kuko Abanyarwanda twahisemo kuvuga ngo oya, nitwe tubikora. Kandi ni ku neza yacu nta n’ubwo tubikora kugira ngo dushimishe abantu. Ntawe dushaka gushimisha, ni ku neza yacu. Niba turwanya corruption ntabwo ari uko dushaka gushimisha umuntu uri bubiduhembere; ni uko ari byiza, n’uko bitangiza umutungo twagombaga gukoresha kugira ngo tugeze ku baturage ibyo bifuza bibagereho. Naho ubundi ahandi, igice cy’ibyo wagomaga kubagezaho kirigitira mu nzira.
Rero ibyo byose, ndabyibutsa kugira ngo mwebwe rubyiruko, bayobozi b’ejo b’u Rwanda n’abandi bakuru nkanjye dukora ibyo dukora ubu ngubu, twibukiranye ko imirimo dushinzwe, inshingano dufite ntiyoroshye ariko kandi tugomba kuyikora. Ariko nkaba nibutsa n’igituma biba bitoroshye kugirango noneho abantu bahereho, bashobore kworoshya imikorere yabo cyangwa inshingano zabo. Rero kubera ibyishimo mfite, nshobora kuvuga bugajya, reka ngende ngabanya…
Kera ntabwo narinzi kuvuga ariko mwarabinyisgishije! Murakoze cyane.