Kigali, 12 Kanama 2014

Mwiriwe neza mwese,

  • Mbere na mbere, Bayobozi bo mu nzego z’ikirenga z’igihugu cyacu,
  • Dr Pastor Rick Warren n’abazanye nawe bose
  • Batumirwa bahire ba Leadership Seminar
  • Abateraniye hano mwese,

Ndashaka gutangira mbashimira ku bw’ubutumire mwampaye, nk’uko musanzwe mubigenza mu materaniro nk’aya. Buri gihe nishimira kwifatanya namwe no kumva abantu benshi batugezaho impanuro n’amagambo y’ubuhanga cyane cyane no mu babibwirwa harimo abayobozi b’igihugu cyacu.

Mbere na mbere, ndashimira Pastor Warren ku bw’ibyo yatugejejeho kuko twabyigiyemo byinshi,  by’umwihariko abayobozi bo mu nzego za Leta. Nzi neza ko ibyo twumviye aha bifasha n’abandi bayobozi n’abatari mu nzego za Leta, ndetse byafasha no mu bucuruzi.

Reka na none nshimire cyane Pastor Rick Warren wavuze kuri Joe Ritchie. Ndabizi ko Joe Ritchie adashaka ko mbisubiramo kenshi, ariko yatubereye umuntu mwiza, yabaye inshuti ariko ikirutaho, yabaye inshuti y’u Rwanda n’Abanyarwanda, akaba n’inshuti yanjye.Yazaniye inshuti nyinshi igihugu cyacu kandi n’ubu akomeza kubana natwe mu buryo bwinshi. Ibi mbivuze kuko kenshi iyo ufite inshuti, uba ushaka ko zaba koko inshuti nyanshuti. Uko iby’inshuti bigenda rero, akenshi mu munezero, inshuti ziba nyinshi ariko mu bibazo zikagenda zigucikaho.

Joe Ritchie, Rick Warren n’abandi benshi, ni bamwe mu bantu babaye inshuti nyanshuti. Murabizi igihugu cyacu cyanyuze mu bibazo, navuga ko twanyuze  mu bihe bitatworoheye. Ibyo ari byo byose amateka yaba maremare sinshaka kubisubiramo, ariko icyo nshaka kuvuga aha ni uko izo nshuti zaturambyeho,ziturwanaho. Kandi kuri izo nshuti zacu uko twabibonye, nta n’ubwo byabagoye kutuvuganira no kuturwanaho kuko nta kibi na kimwe twari twakoze.  Abantu bamwe baduhimbiye ibitaribyo, batuma ibintu bisa uko bitari mu byukuri, bisa n’aho hari ikibi twakoze kandi ntacyo. Cyakora ibyo nabyo byagize akamaro nk’uko mpora mbirwira abanyarwanda ko no mu bihe nk’ibyo hari inyungu tuhakura, iyo nyungu ikaba ko tutagombye guhora twizeye ko ibintu biri aho gusa, kandi nta n’ubwo ari na bibi buri gihe, n’ubwo aha nshaka ko abantu babyumva neza, icyo mvuga ni uko ubundi kugera ku kintu wakivunikiye ari byo byiza.  Ni byiza rwose. Iyo ubonye ikintu wiyushye akuya, nibwo ugiha agaciro. Naho iyo ubonye ibyo utavunikiye, nta gaciro na mba ugiha.

Noneho mureke mvuge aho bihuriye n’ibiganiro twagiriye aha uyu mugoroba, bivuga ku miyoborere. Ubuyobozi ni uguhura n’ibihe bibi nk’ibyo twaciyemo kandi ukabasha kubyikuramo.  Imiyoborere ivugwaho kenshi mu buryo butandukanye. Njye uko mbona ubuyobozi,  icyo nibandaho ni uko ari ibikorwa kuruta amagambo. Ubuyobozi ni umusaruro butanga, ni ugukemura ibibazo biba bihari. Na none kandi ubuyobozi ni ubw’abaturage, abaturage nibo bashyiraho ubuyobozi ni nabo buberaho. Abantu nibo bagira ibibazo; aha akaba ari naho ibintu bikomerera; niho ibintu byari byoroshye bikomerera, niba twese twumva icyo ubuyobozi ari cyo mu magambo kandi ndahamya ko abantu benshi babizi. Ikibazo ni uko bishyirwa mu bikorwa byacu bya buri munsi.

Ni gute dukemura ibibazo bya buri munsi ndetse tukarwanya ibibazo bizaza mu gihe kiri imbere, ese ibyo bibazo bituruka hehe? Hanyuma abantu bose bagashima Imana….ni ngombwa gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho ariko buri muntu yagakwiye gushima Imana yibaza ngo uruhare rwanjye ni uruhe kuko icyo gihe waba ufite intego. Wakwibaza uti izi mpano twahawe twazikoresheje dute? Ubwenge twahawe twabukoresheje gute? Inshingano? Ese bijyanye n’intego? Njyewe ndi hano, Perezida w’u Rwanda, abaturage barantoye kugira ngo ngire ibyo mbakorera, n’ibyo nkora kugira ngo ngere ku ntego, nibyo bihora mu bitekerezo byanjye, ariko ndifuza ko ari nabyo byaba muri buri muyobozi ku rugero rwe, kuko dufite ingero zitandukanye z’intego mu kurangiza inshingano…bya bindi tuvuga buri munsi.

Ibi ndabivugira ku gihugu cyanjye no ku mugabane w’Afurika. Ni ibintu tugomba gukora nta ngingimira. Kwishimira umusaruro muke ni ikintu kitakagombye kuturanga, no kuri twebwe abayobozi, kugira ibyubahiro bigomba kujyana n’umusaruro. Ndashaka guhuza gushima Imana no kwibaza uti ese uruhare rwanjye ni uruhe? Ntabwo ari ugushima Imana nk’umuhango gusa hari ikigomba gukorwa…dushima Imana kubyo twagezeho umuntu ku giti cye cyangwa nk’abantu benshi…ese ni uruhe ruhare rwacu nk’abayobozi mu gukemura ibibazo? Nta muntu ukemura ibibazo ari umwe, dukemura ibibazo aho buri wese atanga umusanzu we.

Niyo mpamvu tugomba kwibutswa ko imigambi myinshi tuzi igomba gushyirwa mu bikorwa nkuko Pastor Rick Warren yabivuze mu ngingo icumi cyangwa cumi nimwe twaganiriye birambuye , niba ari ishyirwa mu bikorwa kuki twahora mu nzira yavuze?  Ntabwo ari ugutanga amategeko gusa ngo wowe ufate indi nzira ngo ukeke ko ibintu bizikora, ni inshingano yo gushyira mu bikorwa ibyo ushinzwe

Ibintu byiza birimo gukorwa ngo ibibazo bikemuke kandi umusaruro uragaragara, rero gushyira ibintu mu bikorwa ni urufunguzo rw’imiyoborere. Nka twe mu Rwanda twagize igihe cy’ibihe bibi n’igihe cy’ibyiza. Muri ibyo byombi bihurijwe hamwe nkeka ko twigiyemo amasomo.

Nibura bamwe muri twe ntitwatakaje amahirwe mu kwiga ayo masomo, kwiga ayo masomo buri munsi, kuyobora, gukemura ibibazo bireba abaturage n’ibindi nk’ibyo nibyo nita kwiyubaka.

Abantu muri rusange, umuntu ku giti cye cyangwa abanyagihugu bakwiye kubaho mu buzima bashaka kubaho cyangwa kubaho mu buzima bifuza kubamo. Abantu bagomba kwigirira icyizere kuko iyo wigiririra icyizere uba wumva ko nta wundi uzaza kugira icyo agukorera.

Birasaba kugira icyo wimarira ubwawe, mugahuza imbaraga n’abandi kugira ngo umusaruro uva muri ibyo usangirwe na bose bitari ibyo kwiharirwa n’umwe cyangwa n’abantu bacye. Rero kwigirira icyizere, amasomo twabonye n’ibyago bikomeye twanyuzemo nibwira ko muri byo havuyemo ibifatika ndetse twubakiyeho uku kwigirira icyizere.

Agaciro Rick Warren yagaragaje, agaciro k’abantu ni byo byadufashije mu kudatekereza gusa ibikorwa ahubwo byadufashije kubaka iyo mitekerereze.

Ni nko kuvuga ngo uyu munsi ndi umunyantege nke ukeneye ubufasha bwawe hanyuma ukankomeza, nkeneye guterwa ingabo mu bitugu kugera ku rwego numva ko ntagukeneye buri munsi ngo umfashe kuko hari ibindi wakora bitari uguhora umfasha.

Niko nkwiye kuba ntekereza, kuki umuntu umwe cyangwa igihugu cyaba umutwaro w’abandi bantu? Kuki? Niba bibanaye byasobanurwa mu gihe bikozwe ariko ntibizahoreho.

Ntiwakwikorera umutwaro w’iki gihugu, uwanjye cyangwa uw’undi uwo ari we wese iteka ryose. Kubera iki? Niyo mpamvu buri wese akwiye kwiyumvisha mu mitekererereze ye kutemera ko bizakomeza kuba gutyo. Aho ni ho bigomba guhera, kutabyemera mu mitekerereze yawe ukumva udakwiye kuba umutwaro w’umuntu runaka.

Nta kwigirira icyizere kuri muri ibyo habe namba, mu by’ukuri izo ni impaka tujya buri munsi n’abandi batuye isi, u Rwanda, Afurika n’ahandi.

Imfashanyo, gufasha abantu no kubafasha kwiyubaka ni byiza cyane ariko mukwiye kwirinda kugera aho muzahora mwumva ko hari abantu beza, bashoboye gufasha abandi bantu ndetse hari n’abandi beza kuko babeshejweho n’abantu beza bazumva ko bazaguma aho iteka ryose. Oya! Ntabwo byemewe. Rero niba dushimira Imana, twebwe mu Rwanda ntidukwiye kuba dushima Imana kuko hari abantu bahora batwikorereye umutwaro.

Dukwiye kuba dushima Imana kuko mu byo tunyuramo cyangwa niba hari umuntu utwikorereye umutwaro, awikorera igihe gito kuko bashaka kutwunganira kuko dushoboye guharara twemye. Kandi koko turi mu nzira nziza, aho tugomba guhagarara n’amaguru yacu twemye.

Ibyo nibyo twakabaye dushimira Imana, kuba tugeze kuri urwo rwego cyangwa se kugera ku rwego nibura natwe dushobora guhindukira tugafasha abashobora kuba bakeneye ubufasha. Ariko bitari ukubafasha kugira ngo bazahore ari umutwaro wawe, Oya. Ahubwo kubafasha kugira ngo bagire aho bagera, ibi nibyo bikwiye.

Nyuma y’isomo rya buri wese ryo kwirebaho navugaga murabona ko kwigirira icyizere kwa buri wese bidakwiye kugongana cyangwa guteza amakimbirane no kwigirira icyizere kw’abandi bantu. Rwose ni imyumvire imwe, niyo mpamvu dukwiye gukorera hamwe tukuzuzanya kugira ngo tubigereho kandi ibyo nibyo nahoze mvuga kare by’ubuyobozi n’abayobozi.

Abantu bakora ibintu batikorera ubwabo ahubwo babikorerea abandi.

Twese tugomba kuzuza ibyo twifuza kugeraho, ariko ntitwagera ku cyo twifuza mu gihe abantu bakorera inyungu zabo, aho wunguka kandi mugenzi wawe atunguka. Twese tugomba kunguka kuko nibwo twese tuzatera imbere.

Niyo mpamvu kwihesha agaciro bizatuma twese dutera imbere. Niyo mpamvu twabonye ko tugomba kubisakaza mu gihugu cyose, kandi ubu hari aho tumaze kugera. N’ubwo dufite ibibazo nk’uko nabivuze, tumaze gutera imbere kubera hari umubare w’abantu bamaze kumva ko dutera imbere ari uko n’abandi batera imbere.

Tugomba gufatanya twese hamwe tukareba ibintu bidufitiye akamaro tugashima n’abantu badufitiye akamaro, dugashimira Imana. Impamvu mbivuga ni uko tugomba kubiha agaciro gakwiriye nk’ abanyarwanda. Tugomba gushimira Imana yadushoboje kugera ku byo tumaze kugeraho ariko tutibagiwe kwita ku bitureba n’ibintu dushinzwe nk’abanyarwanda.

Biroroshe kubivuga ariko ntibyoroshe kubikora. Rick Warren yavuze ko ibyemezo bidashimisha bose buri gihe (casualties). Ni byo koko, kuko iyo uri umuyobozi hazahora haba igihe ukeneye gufata mwene ibyo byemezo. Tugomba guhora tubyiteguye. Ariko impamvu zituma dufata mwene ibyo byemezo nicyo cya ngombwa. Icyo mvuga ni uko hari igihe abayobozi bagomba gufata ingamba zikomeye, kandi hari igihe abantu batabigukundira.

Hari n’abayobozi bitekerezaho cyane bigatuma batinya gufata ingamba zikomeye, bagashaka ko abandi bantu bazifata, ugasanga nta kintu tugezeho.

Icyo nshaka kuvuga, ni uko buri muyobozi agomba kuba yiteguye gufata ingamba, n’iyo byaba bisa ako kanya n’ibitamushimisha. Muri politiki twese turabizi y’uko ariko bigenda, hari n’abayobozi batsindwa amatora yabo. Tugomba kumenya impamvu dufata ibyo byemezo tukabihagaraho.

Biragufasha gufata ibyemezo iyo uzi impamvu uri kubifata, kandi ndashaka kumenyesha abayobozi beza bacu y’uko tugomba kwirinda gutinya gufata ibyemezo bikomeye. Dufatanije twese dushobora kwigeza ku bintu dushaka kugeraho.

Ibindi ndabivuga mbwira abayobozi dufatanyije akazi ko kuyobora icyi gihugu cyacu, mvuga ko bimwe muri ibi umuntu aba agomba kubyirinda. Umuyobozi ntabwo agomba guhora yigengesera, agomba guhangana n’imbogamizi kandi agahora yiteguye ko ibyemezo yafashe bitashimisha bose. Kenshi usanga ababigaya ari bo benshi kurusha ababishimye. Icya ngombwa ni uko ibyo ukora uba ubyumva kandi wumva n’impamvu bamwe babigaya. Muri macye icya ngombwa kizadukomeza ni uko dukora ibyo twumva kandi twemera, byose kandi bishamikiye ku ndangagaciro zacu , ku ntego dufite no ku gaciro twiha nk’abantu.

Hari abantu benshi bajya bambaza cyangwa bagakomoza ku buso bw’u Rwanda nk’igihugu, ariko n’urugero nkoresha kenshi iyo njya gusobanurira bamwe muri bagenzi bacu b’abanyafurika, iyo mvuga ko hari ibyo natwe dushoboye, natwe ubwacu twakwicyemurira ibibazo ariko rimwe na rimwe tukabigira nk’aho bigoranye cyane ku buryo birenze imbaraga zacu. Icyo mvuga ni uko niba u Rwana rwarabashije kubigeraho ni uko n’abandi bose babigeraho. Kandi hari byinshi twagezeho byatumye dutera imbere, kubera ibyo rero n’abandi batureberaho bagakora nkatwe cyangwa bakanarenzaho.  Niba U Rwanda rwarabishoboye n’abandi bose babishobora.

Nk’ejo bundi nari ndimo ndeba kuri televiziyo abantu bari mu biganiro, umwe avuga ku birimo bibera mu Rwanda, n’umusaruro tugenda tugeraho noneho umwe arasubiza ati: “Erega impamvu bagera kuri biriya byose ni uko u Rwanda ari ruto!” Icyo navuga ni uko u Rwanda ari ruto mu buso gusa! Kuko iyo ugiye gusesengura usanga u Rwanda rwarahuye n’ ibibazo by’ ingorabahizi, ibibazo ntibaza ko hari ikindi gihugu cyari cyahura nabyo. None se, igihugu cyatakaje abantu basaga 10,000 buri munsi mu gihe cy’ iminis ijana…Icyo niba atari ikibazo gikomeye sinzi ikindi twakwita ikibazo icyo cyaba ari cyo. Kandi mu by’ukuri icyabiteye n’ingaruka zabyo byose ni ibyongera uburemere bw’ icyibazo. Muri macye, kuba u Rwanda rwarahuye n’ibibazo bingana kuriya rukabasha kubibonera ibisubizo nabyo kandi bitoroshye ni uko n’ubundi u Rwanda umuntu yakagombye kurubonamo igihugu cy’ibisubizo bikomeye. Urebeye rero kuri ibyo bisubizo bikomeye bishobora kugirira akamaro n’abandi cyangwa rukababera urugero, ni uko n’ubundi mu Rwanda haba hatakiri hato, haba habaye hanini ahubwo. Ubwo bunini nibwo nshaka kubona mu buryo bw’ ibisubizo, bw’ ibitekerezo… Hanyuma kandi Abanyarwanda nabo ntago turi gito. Icyo kandi nicyo cya ngombwa.

Ku cyerekeranye n’ubuyobozi  ndetse n’ abayobozi, ndashimira Rick Warren kuba yabikomojeho akaba yanatwunguye ibitekerezo. Kuri twebwe, ubuyobozi bufitanye isano n’abo turi bo nk’abantu. Ibyo wavuze nanjye njya nkunda kubibwira abantu. Turabizi ko dushobora kuba abantu beza kurusha abo turibo ubu nk’abanyarwanda, ariko kurushaho kuba umuntu mwiza bitandukanye no kuba abo tutaribo. Kuko kuba uwo utariwe nta kamaro bifite. Niyo mpamvu dushyira imbaraga nyinshi mu kwubaka igihugu n’inzego zacyo dushingiye ku ndangagaciro zacu. Turi abo turibo! Hagize ushaka kugira icyo ahindura kuri ibyo njye ntituri kumwe. Icya mbere ni uko bikomeye icya kabiri ni uko ntacyo bimaze. Dushobora kurushaho kuba abantu beza, bazima ariko tutibagiwe kamere yacu kandi tutibagiwe ko dufitanye isano n’abandi bantu bari ku isi hose.Nta gihugu cyabaho cyonyine kandi natwe mu Rwanda ntitwifuza kubaho twenyine. Tugomba kubaho ari nako tubana n’ibindi bihugu.

Buri munsi rero tuba dufite ibibazo tugomba gucyemura, duhura n’ ingorane z’ubwoko bwose ariko Imana yaduhaye ubushobozi n’uburyo bwinshi bwo kubicyemura. Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga uti, Rutayisire aramfasha kwibuka, ”Umwanzi agucira icyobo, Imana ikagucira icyanzu” . Uyu mugani ugaragaza ko Abanyarwanda bagize ukwemera kuva cyera, si ibyazanye n’abitwa ko “batuvumbuye”. Kuko nkuko mubizi hari abavuga ko batuvumbuye, bakavumbura u Rwanda, na Afurika muri rusange, baje bagasanga ku mugabane wacu hari abantu basa nabo! Ariko na mbere yuko baza, Abanyarwanda bari bafite indangagaciro, ukwemera kwabo bimaze imyaka amagana n’amagana.  Uwo murage rero niwo twagakwiye kubakiraho nk’ abanyarwanda kandi bizadufasha kugera kubwayo n’abandi bose bagezeho. Murakoze cyane.