Mwiriwe neza mwese,

Arakoze Minister Kaboneka, n’abandi mwese mwashyize hamwe kugira ngo ibi biganiro bishoboke, ndete n’umwiherero mugomba kuba mwarashyize imbere ko wakorwa, ndabashimira kuko umwiherero, birafasha nyine abantu gutekereza, gusuzuma ibintu muri rusange, n’ibikorwa, n’ibyagenda birushaho gukorwa neza, ibyo abantu bakwirinda gukora, byangiza akazi, n’ibindi byinshi. Ni byiza rero ko ibi byose byatekerejwe.

Ngira ngo kandi, ikindi cyiza cyabyo, uko muteraniye aha, mwese nk’abayobozi, kandi b’inzego z’ibanze, ibintu bigenze neza kuri izi nzego, igihugu kirunguka cyane kuko niho bihera. Ni mu mizi y’ibyo dukora, y’ibyo twifuza, y’ibikorwa byaduha gutera imbere. Ni aha rero bishingiye. Ubwo turi aha, uko dutekereza, uko dukora, uko dukorera hamwe, nibyo biduha umusaruro, cyangwa se bikawutubuza n’aho twagombaga kuba twawugeraho. Ubwo rwose byumvikane bityo, umwiherero ntabwo ari ahantu ho kuza kuruhukira gusa, kubera ko mwabuze ahandi muruhukira cyangwa … ariko ni ugutekereza uko twatera indi ntambwe mu bikorwa byiza dushaka.

Ndagira ngo rero ngere ku ngingo zimwe na zimwe bitagombye gutinda. Icya mbere: icyo numva twaheraho tunasuzuma, ni ibintu bifatanye ari bibiri kuri iyo ngingo ya mbere: nk’u Rwanda, igihugu cyacu, u Rwanda rufite umwihariko warwo, ibibazo byacu tuzi, tuzi icyo ibyo bibazo bishingiraho, inkomoko yabyo, reka mbanze mpere ku kintu kimwe cy’ibyo bibazo. Nk’u Rwanda, uhereye n’aho turi, muri aka karere aho twisanga u Rwanda rwacu, muzi icyo bita kuba “land locked”, “land locked” muracyumva? Ntabwo twegereye inyanja, turi ahantu hagati y’ibindi bihugu, ibyo ducuruza, ingendo zacu, ibyo dukora tugomba kubikora tunyuze mu baturanyi, ibyinshi. Ni ukuvuga ngo uko tuzengurutswe n’aba baturanyi, ibibazo bafite, bitugiraho ingaruka. Uko batubona, icyo batwifuriza, iyo ari byiza tubigiramo inyungu; bibaye bibi, bitugiraho ingaruka. Ni ukuvuga ngo rero hari byinshi, twakora, twakwigezaho, twifuza, rimwe na rimwe cyangwa akenshi, biterwa, cyangwa se uko tugera ku byo twifuza biterwa n’uko ibintu bimeze mu baturanyi badukikije cyangwa se icyo batwifuriza.

Reka mbahe urugero, ni urugero rworoshye kandi wenda hari aho biri, mwese aho mutuye… njye mbyibukijwe n’uko hari n’ikibazo rimwe twigeze gukemura mu burasirazuba, mu ntara y’iburasirazuba bwacu. Hari aho nigeze kujya gusura abaturage, bazana ikibazo arambwira ngo “njyewe sinkibona uko njya kuvoma!” ngo “kubera ko umuturanyi, aho twajyaga tunyura muri ferme ye …” mbese yafashe farm, farm aho abantu bahinga izenguruka amago y’abantu. Arangije, ashyiraho uruzitiro. Ahari inzira abantu bakoreshaga yo kujya ku mazi, ayo basangiye bavoma, we ashyiraho uruzitiro naya nzira arayifunga. Abantu baratubwira bati “ntabwo tukibona aho uko tujya kuvoma iyo tugiye kunyura muri ferme y’umuntu tugacengera muri senyenge atuvugiriza induru akavuga ko twa… ati ariko mbere, uko byari bimeze atarahafunga, umuhanda urahari, inzira irahari, twajyaga kuvoma.” Ubwo icyo nacyo cyajyaga gutegereza ko nzajya muri ako karere, muri iyo ntara nkajya kugikemura. Cy’uko umuntu yafunze inzira y’abajya kuvoma. Niba mukurikira muraza kubyibuka. Ariko mbitanze nk’urugero gusa. Koresha urwo rugero, tuvuge aho tujya kuvoma, nk’igihugu. Umuntu ahisemo gushyiraho senyenge, agafunga, bigenda bite? Uriya navugaga, afite… hari ibishoboka bitandukanye bitewe n’uko atekereje:

Ushobora kumbuza inzira ijya kuvoma, nk’uko uwo muturage cg abaturage byabagendekeye, bigatuma utekereza, uti ariko, ko ntafite uko nza… senyenge wenda uragenda nimugoroba bakayikata, bagacengera bakavoma amazi, ariko noneho wa wundi washyiragaho senyenge agiye agashyiraho urukuta rukomeye, ubwo nabyo bizaruhanya kugira ngo ubone aho unyura kurusha. Ariko ushobora gutekereza uti aya mazi, ntabundi buryo bwo kuyabona? Nshobora gucukura borehole, borehole murayizi? Ushobora kumvikana n’abandi bameze nkawe, cyangwa nawe ubwawe ukareba mu isambu yawe uti” ariko uwacukura aha hantu nkamanuka sinagera ku mazi?” Birashoboka ariko ntibivuze ko bizashoboka igihe cyose cyangwa ariyo alternative yoroshye. Hari n’undi uvuga uti “Ubwo bagiye kujya bamfungira nkajya ngira ibibazo, ngiye gushyira imireko ku mazu nshyireho n’aho kuyafatira ayo mazi, igihe cy’imvura njye mfata amazi menshi nyakoreshe anampitishe no mu gihe cy’izuba kugeza igihe iyindi mvura izagwira nkabona andi mazi”; urumva ndiho ukuntu umuntu, iyo ufite ibibazo nk’ibyo utangira gutekereza uko ubaho ku buryo bushobotse, muranyumva?

Hari umuntu wigeze kumbwira, ni abantu batifurizaga neza u Rwanda bavuga ngo plan yabo ni ukutuzengurutsa ibibazo hose: iburungerazuba, iburasirazuba, amajyarugurum amajyepfo; nk’u Rwanda ngo batunige ndetse nyine ubwo tuvemo kuremba no kuba twanapfa. Ndamubwira nti” u Rwanda ureba uko rumeze ubu n’iyo migambi imeze ityo; bamwe muri hano muri aborozi murabizi n’abandi mutari bo murabizi, uzi amavuta? Amavuta y’inka murayazi? Uyafashe ukayakanda anyura hano (mu myanya y’intoki), iyo uyafashe akunyura mu ntoki. Ubwo rero iyo umuntu ambwiye atyo ntangira gutekereza kumera ntyo ku buryo utamfata ngo unige umperane, ntabwo byakunda. Ariko ndashaka ko twese ari ko dutekereza ntago byatekerezwa n’umuntu umwe gusa ngo bikunde; ndavuga igihugu. Igihugu iyo hari abagifitiye imigambi yaba imeze ityo kigomba gutekereza uburyo bwinshi butandukanye bw’ukuntu igihugu utakiniga ngo ukibuze guhumeka, tugomba gushaka uko duhumeka ndetse ntitubere gukorera gushaka uko duhumeka tugakorera gushaka uko ndetse n’ibyo twabirenga ahubwo tugatera imbere, urabyumva?

Ni cyo nshaka kuganira namwe nk’abayobozi, abayobozi tugomba gutekereza uko dukorera abaturage bacu. Ntabwo abayobozi baberaho kwireba; buri muntu wese afite uko agomba kwireba ntabwo ari ibyo ngomba kubigisha ni ibintu bisanzwe biriho. Urireba, ureba umuryango wawe, ushaka uko wabaho, uko wabaho neza ariko iyo uri umuyobozi ugomba kumva ko kugira ngo ubeho neza n’abawe babeho neza ugomba kuba utekereza n’abandi uko babayeho, uko babaho neza. Ntabwo wabaho neza wenyine ntibishoboka, iyo ushatse kubaho neza wenyine abandi utabatekereza uko babaho nibabaho nabi bizakugiraho ingaruka nawe ntago uzamera neza, ntabwo wamera neza.

Icyo nashakaga kuvuga rero nahereyeho ni uburyo bwo kumenya ibibazo dufite nk’igihugu, icya kabiri ni ugushaka ibisubizo by’ibyo bibazo kandi haba hari uburyo ariko tugomba gutekereza, ndetse navuga nk’u Rwanda ko tugomba gukora no ku buryo budasanzwe. Ugiye gutekereza cyangwa ugakora nk’uko abandi bakora badafite ibibazo nk’ibyawe ubwo ugomba kuba udatekereza neza kubera ko niba igihugu cyacu nk’ingero natanze cyangwa no ku rugero natanze rw’umurima w’umuntu cyangwa isambu ye agenda agafunga, agafungira n’abanyuraga mu isambu ye; wa wundi bafungira niba atekereza uko abaho mu buryo nk’ubwo uwamufungiye atekerezaho then ufite ikibazo kuko uwagufungiye ntago afite ikibazo nk’icyawe, uwagufungiye we afite uko agera ku mugezi akavoma; wowe ntubifite, ubwo se uratekereza kimwe nka we gute? Uraba ukemura ikihe kibazo? U Rwanda ruri landlocked nirushaka gutekereza cyangwa rugakora nk’abari ku nyanja nini rufite ikibazo, u Rwanda rwaba rufite ikibazo; rwaba rutekereza nabi, rwaba rukora nabi. Wowe ubwawe urashaka kwibuza uko uhumeka, urashaka kwibuza uko ubaho ugiye gutekereza nka wa wundi udafite ikibazo nk’icyo wowe ufite. Twe dufite ibibazo bitandukanye n’iby’abandi: hari ibyacu by’umwuhariko, hari ibyo duhuriraho n’abandi ndetse dukwiriye kuba dufatanya na bo kugira ngo twese buri umwe akemure ikibazo cye neza; ubufatanye bwo na bwo ni ngombwa ariko ujya gufatanya n’undi wabanje guhera ku kibazo cyawe n’uko giteye. Ibyo rero rwose ndagira ngo mu byo mu mwiherero muba mutekereza ni aho mugomba guhera; kandi mugahera aho muzi ngo buri wese wicaye hano, buri wese nta n’umwe utari muri abo mvuga, buri wese agomba gutekereza uruhare rwe, kandi agomba kwumva ko arufite, ntabwo ari kuvaga ngo hari abashinzwe gutekereza batyo n’abandi badatekereza batyo cyangwa batanatekereza bo biberaho gusa batyo kandi witwa ngo uri umuyobozi.

Ariko niba waba utiyita umuyobozi nko mu nzego murimo n’ umuntu usanzwe gusa ku giti cye, n’aba bandi dushaka gukemurira ibibazo nabo bagomba kuba batekereza batyo, bagomba kuba bavuga bati “ariko uru Rwanda rwacu naba bayobozi bacu batuyobora, aho batekereza muri ubwo buryo ko dushobora kugira ibibazo”

Barabitekereza ko dufite ibibazo, bagomba kugira impungenge, n’umuntu usanzwe waburi munsi yagira impungenge, iyo bigeze ku bayobozi bagomba kugira impunge ziruta izabo bayobora, no gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo byose.

Noneho rero reka, ibibazo turabizi erega niyo umuntu atabikubwira wowe ntubyibwira, nonese ibibazo igihugu cyaba gifite hari uwo bitageraho? Hari uwo bitageraho ku buryo atabibona? Hari uwo bitageraho? Wenda n’iyo byaba bitakugeraho, reka tuvuge ngo uri mu bo bitageraho, ariko se byakubuza nukubibona? Byakubuza no kubibona ngo umenye ngo hari abo bigeraho? kandi abo bigeraho, noneho niba uri umuyobozi ni ukuvuga ngo urabashinzwe, n’ibyo bibazo urabishinzwe kubishakira umuti.

Mpereye aho hose ibyo maze kuvuga, ibibazo turabizi, dukwiye kuba tubizi, kuko niba bitanatugeraho turabibona turabyumva, turi abantu bakwiriye kuba batekereza ibyo byose.

Icya kabiri: imyaka tubayeho hano, imyaka buri wese amaze ndetse no mu buyobozi, agomba kuba akurikira akamenya ngo ariko nk’igihugu hari ibintu byagiye bishyirwaho, politike, inzego, uburyo butandukanye bwo gucyemura bya bibazo rusange, cyangwa by’umwihariko igihugu cyacu gifite ibyo birahari, politike irahari , inzego zirahari, uburyo butandukanye burahari, ndetse na mikoro arahari niyo yaba adahagije.

Intego ya gatatu, cyangwa uruhare rwa gatatu: nshaka kugeraho ni ukuvuga ngo noneho, uko turi aha nk’abayobozi, duhereye kuri ibyo bibazo uko dukwiriye kubyumva, duhereye kuri icyo cya kabiri maze kuvuga cy’ibigenda bishyirwa mu buryo ngo bikoreshwe gukemura ibyo bibazo birakoreshwa? Bikoreshwa uko bikwiye?

Reka mbahe urugero na none rworoshye kuri ibyo ngibyo. Buri munsi ugira utya ukabona muri aba bana twigisha b’amashuri, bari mu mashuri, hari ibintu bagira batya bagahanga, umwana ku ishuri watekereje, umwana w’umuhanga, umwana ugerageza agakora ibintu akavuga ati “mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nageze ku kintu gikora gitya”, tukabibona bikandikwa mu binyamakuru, bikavugwa, bikajya kuma radio, hose bikavugwa. Hashira igihe wazabaza uti “ariko wa mwana twabonye bavuga mu makuru, waremye ibintu, wahimbye ibintu akoresheje ubumenyi n’ubwengye afite, byareye he?  Ukabaza Minisiteri y’uburezi, ukabaza mu bashinzwe ikoranabuhanga, ukabaza mu igenamigambi   uka babaza uti “ariko byagenze bite uriya mwana?” Buri wese agatangira kwibaza ati “eeehh…?” Ahubwo ugasanga, rimwe ntibanabibonye; icya kabiri n’uwabibonye ntabyo yakurikiranye, wa mwana na we yagiye aho abura aho ajya kuba yavuga, ati “nari ngeze kuri urwo rwego ni mumfashe ntere indi ntabwe kandi ibi ngibi byafasha igihugu cyacu, kandi byajya no ku isi hose bigakora”; ari we akabivanamo inyungu, ari ababikoresha bakabivanamo inyungu, ari igihugu kikabivanamo inyungu.

Ariko byagize bityo, buri wese ntawe ubyibuka, ariko wajya gukurikira, wajya gusubira inyuma, bakubwira ngo urabizi hari inzego zimeze zitya, zitwa zitya, ndetse bashizeho ikigega gifasha innovation, ikorabuhanga, ibintu nk’ibyo abantu baba bakoze icyabuze ari iki? Hagati aho, ni nko kuba ikintu kimwe kiri hano, ikindi kiri hano, hakabura umuhanda uva kuri kimwe ngo ugere ku kindi.

Ariko birahari, ibyo mvuga murabizi murabyumva bibaho, cyangwa ntabwo bibaho, murabizi? Njye ndabizi kandi mbibona mu byo muba muvuga, nta nubwo ari ukuvuga ngo ni njye wabimeye gusa.

Iyo mwibajije rero haba habaye iki ku kintu nkikyo gifite agaciro kangana gutyo habure wa muhanda navugaga? Kimwe nise umuhanda, kugira ngo ibintu byuzure ndava kuri iki kiriho ngere kuri iki kiriho umuhanda hagati aho ubuzwa n’iki twebwe uko turi hano, aritwe dushinzwe gukora uwo muhanda watuvana ku kintu kimwe ukatugeza kukindi.

Haba habuze iki? Ubwo rimwe na rimwe ngafata telefone ngatelefona Minister wa finance, Minister ariko nta buryo buriho harya numvise mwashyizeho bwo gufasha abantu? Ati “burahari” ati “n’ejo bundi twashizemo miliyoni…” Ubu ni ukuvuga ngo zirahari, ukabaza Minisitiri w’ uburezi; minisiteri y’uburezi ukabaza Minister “ariko ibibintu waba warabyumvise? wumvishe muri aba bana mwigisha mushinzwe?” Ati “ubanza narabyumvise, ubanza… Iyo umuntu akabwiye ngo ubanza narabyumvise, ubwo biba bivuze iki mbese? Biba bivuze ngo yarabyumvise cyangwa ntiyabyumvise? Kuko nabyo ntago biba biri clear, ngo ubanza narabyumvise, cyangwa nagize ngo…ibyo ni ibintu mukunze gukoresha iyo mbyumvise birandwaza kabisa. Ubanza cyangwa nagize ngo. Nagize ngo nabyo bivuzengo, nagize ngo hari undi wabikoze nicyo bivuze; nagize ngo nukuvuga ngo ni undi wabikoze atari we, kuki atari wowe? Kuki ugira ngo hari undi wabikoze? Kuki Atari wowe? Or niba ari n’undi ugomba kubikora kuki utagira ubuhamya bukubwira ngo koko byarakozwe ukajya muri ubanza cyangwa nagizengo? Nagize ngo ni iki!! Ni iki mu mikorere yacu y’abantu bakwiye kuba bakora   nk’abanyarwanda bafite bya bibazo nahereyeho by’umwihariko.

Iyo uvuze ngo nagize ngo, iyo uvuze ngo ubanza ni ukuvuga ngo imitekerereze yawe n’ imikokerere bishingiraho bigomba kuba bisa n’iby’undi muntu ufite ibindi bibazo bitari ibyawe.  Hari abashobora kwibera muri ubanza, nagize ngo ntibagire icyo bibatwara; hari abashobora kwiberaho batyo, kwiberaho batyo ntibibagireho ingaruka kubera imiterere yabo, kubera uko babishaka cyangwa kubera ibyo bafite bo barenzwe, byo byabarenze bakaba bafite umurengwe, ibyo bakora batuzuza nta ngaruka bibafiteho.

Ubwo ni ukuvuga ngo ntago twakoze nk’ uko twakabaye dukora twebwe nk’abanyarwanda bafite bya bibazo by’umwihariko dufite. Nakomeze nkabaha izindi ngero nyinshi, icyo bivuze rero ni ukuvuga ngo ariko ibibazo birumvukana, ibisubizo birahari ariko tugakomeza hagati yabyo tugakorera uko dushatse gukora, tukeberaho uko dushatse ntidukemure byabibazo cyangwa ntitubikemure mu gihe bikwiriye kuba bikemurirwamo.

Ndanabisubiramo icyo ushobora gukemura mu cyumweru kimwe kuki byagomba kugutwarira amezi atatu kugira ngo ugikemure? Kuki udakemura cya kibazo ushobora gukemura mu cyumweru kimwe noneho ugasigara uhanganye n’ibindi kuko ni byinshi bihari tugomba gukemura.  Ugasigara uhanganye na bya bindi n’igitwara amezi atatu cyangwa umwaka. Ariko wowe ufashe ibitwara icyumweru kimwe kubikemura ubivanze n’ibitwara umwaka cyangwa imyaka kugirango bikemuke, ni ukuvuga ngo wowe ubwawe uriyongereraho ibibazo hari ibabazo witera cyangwa ibyo wari ufite urabiremereza birenze uko byakwiye kuba bimeze; kubera iki? Iki ni ikibazo kigomba kubazwa abayobozi nkamwe, ni ikibazo tugomba kwibaza nta wumdi dufite twabaza ibyo bibazo byacu ngo abidusubize nta wundi ni twe tugomba kubyibaza.

Ni twe tugomba guhora tubyibaza, ni twe tugomba guhora tubyibaza no mu mwiherero nk’uyu nguyu, iyo muvuga ngo turashaka gutera imbere iyo buri muntu wese avuga ngo turashaka guteza igihugu cyacu imbere, turashaka kugera kure wowe wabivuga akaba ari wowe ushyira inzitizi munzira, twashaka gukemura ibibazo byacu akaba ari twe dushyira inzitizi mu nzira gute?

Abayobozi muri hano ni mwe mbwira kandi ndabibabwirira iki? Ndabibabwira kuko ibibazo bimwe bishobora gukemuka biguma bigenda bigaruka, umwaka umwe tukavuga ibibazo, uwo mwaka washira twajya mu wundi tukongera tuvuga ibyo bibazo ndetse mu magambo tukabiha n’ibisubizo twahaye bya bibazo n’umwaka washize nyine. Hagati aho igikorwa aho ni ugusaba imbabazi, nsabye imbabazi, nsabye imbabazi, nsabye imbabazi ubu nayo yabaye igisubizo kindi cy’ibibazo dufite. Abazi Icyongerareza I apologise, I apologise, I apoligise ikaba indi … I am sorry, I am sorry, I apologise for the same problem and the same problem that has a solution, bifite igisubizo ntago mvuga ikibazo kidafite igisubizo kuko hari byinshi tutarabonera ibisubizo ibyo ntago aribyo mvuga kuko turakora cyane kugira ngo noneho turebe niba twabona ibisubizo by’ibibazo dufite cyangwa tumaranye igihe.

Ariko njye ndavuga ibibazo bifite ibisubizo bizwi ariko iteka tukisanga ibyo bibazo tubifite bidakemuka kandi dufite ibisubizo. Igisubizo iteka kikaba gusaba imbabazi, niyo waba ubwa mbere wibagiwe umuntu ashobora kwibagirwa, umuntu yanakubabarira akavuga koko yagize akazi kenshi ageraho aribagirwa ubwo wabireka bigahita n’izo mbabazi umuntu asaba ukaziguha, bikongera ubwa kabiri for the same problem, ikibazo kimwe ugasaba imbabazi bakavuga ngo ok nta kibazo erega imirimo yakubanye myinshi wibagiwe koko, ukongera bwa gatatu ubwo icyo kibazo mwakita iki mwebwe? Mukita iki? Umuntu yakita iki? Nk’abantu, nk’ibiremwamuntu, nk’abantu bazakora amakosa, ibyo birazwi nta n’uwo twabihamo isomo ngo tujyaho tuvuge ngo umuntu agira amakosa abantu barayakora bose, twese turayakora buriwese agira amakosa, agira igihe yibagirwa, agira igihe acikwa, ibyo ni ibintu bizwi twese turi abantu we are human beings ariko, iyo ikintu gikomeza kigaruka, abantu bakanakubwira, bikongera bikagaruka; bakakubwira bati ”ariko sigaho dore ibi birica” uti: I am sorry” Kandi iyo uvuze ngo I am sorry, iyo usabye imbabazi, ni ukuvuga ngo wemeye ko cya kindi ari ikibazo koko. Naho ntari ikibazo, wavuga uti “murabizi, muranacyita n’ikibazo atari cyo; ugasobanura ibyo bikumvikana, bikava mu nzira. Ariko niba wemera ko ari ikibazo, wakigirira iki umuco ku buryo icyo kibazo kizahoraho? N’abantu bakikwereka, ndetse banakwereka ko gifite ingaruka no ku bandi benshi batari bakeya. Wagisubiriramo iki? Inyungu waba unakivanamo icyo kibazo, zaba zingana zite ku buryo wakwemera uti “n’ubwo bitera n’abandi ibibazo, ariko inyungu irimo ni nini cyane ku buryo ntayitakaza?” Icyo kibazo kiba kimeze gite, cyangwa icyo uvanamo, inyungu zaba ziva muri icyo kibazo zaba zingana zite? Zaba zingana zite ku buryo abantu bahora bameze batyo, bahora babwirwa buri munsi, buri kanya, no ku kibazo gifite igisubizo? Igisubizo hari amana mwirwa mujyamo buri munsi, ushaka umuntu wese akakubwira ko… igisubizo iyo ushatse umuntu, uti ”Minisitiri runaka, Mayor runaka…” ngo ari mu nama. Njye nagize ngo inama zabaye ibisubizo.

Niba inama zarabaye ibisubizo, none se kuki tutabifite nyine, ku buryo byagenda bigakora? Iyo muri muri izo nama muganira iki, cyahora kiduha guhora mu bibazo aho kubona ibyo bisubizo dushaka? Ariko muraza kugera aho mushake umwanya munsubize. Kunsubiza njye mvuga nta n’ubwo ari ikindi, ntabwo nshaka ngo umuntu ahaguruke avuge ati: “ icyaha ndacyemeye, cyangwa iki” Oya nimumfashe kubyumva ahubwo kuko niba hari ikibazo, kitumvikana neza, kugikemura bizatugora. Mudufashe bamwe muri twe twumve neza ibyo ndiho nsobanura, ibyo ndiho mvuga. Hagomba kuba hari ikintu kibitera wenda ntumva neza njyewe, cyangwa hari n’abandi ariko hagomba kuba hari n’ababyumva.

Muze kudufasha, tubyumve kimwe. Kuko nitutabyumva, ni ukuvuga ngo tuzava no muri uyu mwiherero tutabiboneye igisubizo. Turashaka ibisubizo!? Cyangwa ntabyo dushaka? Cyangwa turashaka ibibazo? Ibibazo byo mubishatse nibyo gusa, uwashaka ibibazo byo utabifite ni inde? Nanababwiye n’ibibazo noneho bidaturuka no muri ibyo ngo hari uwabiteye muri twe, hari ibibazo biterwa n’abandi cyangwa biterwa n’umwimerere w’igihugu cyacu.

Ibyo ntacyo twabikorera. Kuvuga ngo hari uwabiteye muri twe, ngo ni ikibazo. Kuba landlocked, ntabwo ari ikibazo twateye. Ariko n’ubwo ntawe tuvuga ngo ni uyu wabiteye, tugomba gushaka ibisubizo. None nitutabishaka tuzabaho dute? Twabaho dute? Mushaka kubaho se cyangwa ntimubishaka?

Ushobora gusanga hari abihebye erega, ushobora gusanga muri twe hari abantu bihebye n’ubuzima budafite icyo bubwiye, ubwo tukaba turi aho nabwo duta igihe. Ariko n’uwaba yarihebye adakunda ubuzima, nicyo kintu cyoroshye kugira ngo abutakaze. Nicyo kintu cyoroshye, utabushaka, ikibazo ni uko nta wundi wabuha, ngo abukubikire cyangwa abukubereho ariko washatse kubutakaza buragenda uwo mwanya. Ariko njye ndibwira nk’igihugu kandi nk’abantu twese, tugomba kuba dushaka uko tubaho, tubaho neza.

Hari abantu bamwe, sinirwa natura byinshi cyane ariko hari abantu bajya bigisha abantu ko hari ubuzima bwinshi bwiza cyane buzaba umunsi twarangije ubu ngubu. Ntabwo najya impaka n’uwo ari we wese ubivuga, ntabwo aricyo nshaka. Ariko, icya mbere, ubwo bundi bwiza cyane, tuzagera aho tugasangayo n’abandi bagiye mbere yacu. Mbere y’uko mbugeraho nabanza nkaba neza hano aho ndi. Ntabwo nahora ngendera ku byiza nzasanga ahantu ikindi gihe, ngo nibagirwe ibyo ndimo ubu ngubu aho ndi. Hari n’abandi ndetse babwira abantu ko dukwiye kubyihutisha kugira ngo tujye hariya ariko wamubwira uti “ ngaho genda mbere turebe…” Ntawe ushaka kwihutisha ibye, abwira abandi gusa ngo nimwihute… mushatse n’ukuntu mwagerayo vuba n’ubu ngubu… ariko wavuga uti “ariko reka tujyane cyangwa jya imbere,ntawe ubishaka.

Rero twebwe dukore, tugendere kubyo dufite bya hano, byacu tureba, tubikore neza, kandi ndibwira ko twabayeho neza kuri ubu, ahubwo njye mbona ari ticket y’indege idutwara na hariya ubwiza nyine bundi buri. Niyo mpamvu kubaho neza ubu, ubu turiho nk’igihugu cyacu nk’abantu, kubaho neza ubu niyo nshingano ya mbere. Amajyambere, gutera imbere niyo nshingano yacu. Ibindi bizaza nabyo turabishaka ariko ubwo tuzabishima nyine tubigezeho.

Rero bayobozi muri hano rwose, n’ubwo navuze ibintu byinshi muri rusange, murabizi ku buryo by’umwihariko bwa buri ikintu. Ibintu bitundidiza, bituma tutagera kubyo dushobora kugeraho mu gihe runaka, ahubwo ugasanga turahangana n’ibindi bibazo twiteye akaba aribyo bidutwarira umwanya, aho guhangana n’ibi bibazo bitanadukomokaho ariko tugomba guhangana nabyo kugira ngo tubeho neza. Ibibazo twitera, twitera ugasanga abayobozi; erega twese hano turavuga nk’igihugu cy’u Rwanda. Niba abayobozi turi hano, umwe atavugana n’undi, batavuga cyangwa badashaka uburyo bwo kuvuga rumwe, bivuze ngo gushyira hamwe kugira ngo dushobore kugenda hamwe mu guteze igihugu cyacu imbere, ubwo bigenda bite? Icyo kibazo twashaka umuti wacyo dute? Twawushaka he bitari muri twebwe ubwacu? Twawushaka he?

Kuvugana na mugenzi wawe mukorana mu rwego runaka cyangwa kuvugana na mugenzi wawe mu rundi rwego kuko ni inzego z’igihugu ntabwo inzego turi gukoreramo ari izacu, umuntu ku giti cye ngo n’urwego rwanjye kdi niyo rwaba ari urwawe kugira ngo rukore neza ugomba kugira uko uvugana n’abandi.

Ariko kugira ngo abantu bahore bagusaba iteka gukorana n’abandi, kuvugana n’abandi, kuzuzanya, kujya inama…kugira ngo inyungu zibe izawe kandi zibe iza twese nk’igihugu ariko umuntu akagumya asubira inyuma niho hava nyine bimwe navugaga mu mwiherero wacu w’abayobozi bandi nabo bamwe muri mwe mwari murimo.

Ibintu byo kwikomeza, ariko wakwikomeza ute kandi batubwira ngo hari n’ahandi hadutegereje? urikomeza ngo hanyuma…? Kandi uko nabyumvise hariya hantu ntabwo hashaka abantu bikomeza. Abantu bikomeza ntabo bazajyayo, hariya hashaka abantu bakora ibintu byiza, bakora ibintu bizima ndetse bakumva ko bajyana n’abandi, ariko hariya kuhajya wenyine biragoye. Kuki? Ariko se ko n’abo bikomeza ko bujya gucya nkasanga twese turi kimwe? Ushobora kwikomeza ukabaho uri umuntu wiremereza cyane ariko buracya, bukira wajya kureba ugasanga muracyari hahandi muri kimwe. Uwaba abishyiramo imbaraga aba ashaka iki? Kugera kuki ko ntacyo mbona? Ko hamara igihe bakajya kureba u Rwanda mu bihugu byose ku Isi rugeze ku ruhe rwego muri iki ngiki, muri iki, nkasanga turi hahandi? Abakene nkasanga bari mu bakene kandi nawe uturimo waremereye cyane ariko nawe bakakwandika nk’umukene.

Sindabona uwatuvuyemo ngo abwire bariya batwise ko u Rwanda rukennye ngo avuge ati “ urwo Rwanda ndarurenze ndakize ntabwo…”

Batubara hamwe twese. Rwose batubara hamwe ku rwego rumwe turakennye kandi niyo ntambara twirirwamo, nibyo mvuga nibyo tuvuga, nibyo tuganira hano niyo ntambara yo kuva muri ubwo bukene ngo dutere imbere; abana bacu bareke kwicwa na bwaki (malnutrition), abaturage bacu bareke kurwara amavunja, bareke kwicwa n’amavunja, amavunja, amavunja ukajyaho ukiremereza mu mavunja ukavuga ko uri igitangaza when your neighbor araho afite amavunja. Uzatuvemo, uduhunge, ugende ujye kuba mu bihugu biteye imbere cyane bitagira ayo mavunja tumenye ngo niho hawe ariko uri muri twe, icyo dushaka, icyo wadufasha waremereye cyane ni ukudukiza ibyo ngibyo ahubwo.

Bayobozi, bayobozi muri hano, nta mpamvu mwicara mu baturage baraho bishwe n’amavunja. Ni ukuri ntabwo muzajya mu ijuru mwigira mutyo, mwese bizagorana rwose kuba waricishije abaturage bawe warangiza wowe ugatangira gutegura iby’ejo hazaza uvuga ko uzaba ahantu heza, oya, oya ntabwo uzajyayo utarakoze neza hano.

Abana, abana tugashyiraho uburyo ki bajya kwiga abayobozi mukajyaho mukareka abana bakirirwa ku gasozi, banamye ku kazi batagiye kwiga kandi Leta yarashyizeho uburyo bw’abana bashobora kwiga bagomba kwiga. Ukajyaho abo ababyeyi babo cyangwa se niba ari abana badafite ababyeyi ni abana b’igihugu cyacu ni twe, ni twe babyeyi babo.

Mwebwe, mwebwe bayobozi muri ababyeyi babo bana badafite ababo. Ntabwo abana bakwirirwa ku mihanda, basabiriza, bambaye ubusa, bafite umwanda kandi ibya ngombwa bishobotse byarakozwe, bihari bishobora gufata abana bikabashyira mu mashuri. Biramutse bidahari, icyo nacyo n’ikibazo dukwiye gukemura muba mukwiye kuba muza mukavuga ngo ariko aba bana dufite bameze batya nta mikoro gufite yo kubageza kuri ibi ngibi. Ibyo nabyo mukabivuga tukabishakira igisubizo. Ariko igisubizo kirahari

Biba bite rero bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse zingera h’ibanze muhari? Kuki byabaho? Kuki washaka ko umwana wawe yajya kwiga uw’umutaranyi ntajye kwiga? Ubyemerera iki nk’umuyobozi? Niba hari ikibazo gituma biba kuki utakivuga ngo noneho dushake umuti wacyo twese hamwe nanone? Ubwo ni uburangare nyabaki? Umwana wawe yakwiga, uw’umuturanyi ntiyige bikakumarira iki? Ngo uvanemo iki? Habuze iki? Habuze iki?

Isuku tuvuga buri munsi, mu mago yacu, mu mashuri, hehe kuki itabaho? Ibyo byose, kuki isuku itabaho ibuzwa n’iki? Yabuzwa n’iki? Ese wowe ugize isuku hano uwo muturanye akagira umwanda uba wumva bimeze bite? Ubwo uba ufite isuku? Niko mubyita? Wowe ukoze ibya ngombwa ukagira isuku mu rugo rwawe ariko ingo zikuzengurutse zifite umwanda, abaturage bararana n’amatungo mu nzu ariko wowe utuye iruhande umeze neza, wumva bihagije? Wumva wowe uba ufite isuku? Erega ibyo birageraho bikaza iwawe. Ariko noneho ahubwo uba wateshutse ku nshingano. Uba utuzuza inshingano nk’umuntu, ariko cyane cyane nk’umuyobozi. Ntabwo uba wujuje inshingano. Ibise ni ibintu umuntu yahora yibutsa, avuga buri munsi, disikuru (discours) buri kanya? Buri… Ubu mwe… namwe mukwiye kuba muri mubatanga izo disikuru (discours) ahubwo. Ni mwebwe, ni mwebwe mukwiye kuba mubibwira abantu ariko bitari ukubabwira gusa, no kubakoresha. Muba mukwiye kubibakoresha. Niyo nshingano. Nicyo kintu kizima dukwiriye kuba dukora. Naho nabivuze, politiki iriho, dufite abayobozi, dufite inzego, amikoro akenshi arahari; kuri bimwe niyo yaba atari kuri byose, ariko ugasanga iteka yashiriye … byarangiriye mu kuremera gusa. Tugatahira ibyo. Kuko ibyinshi ntabwo biva no mu bujiji.

Hari abantu uvuga uti “abantu ni injiji ntibazi n’icyo gukora. Ntabwo… ntabwo… wenda nabyo birahari ariko sinibwira ko aricyo kibazo kinini. Kuko, aho ubwo ibyo tubisanga, ibyo bitera ibibazo cyangwa n’ibyo bibazo, tubisanga no mu bantu batitwa injiji ahubwo. Nibo byuzuyemo bari bakwiye kuba bayobora abandi. Bimwe twavugaga byo kutagera mu baturage mumenye n’ikibazo uko giteye. Muhora mu mayira, mu mihanda, tugenda gusa ariko kugera mu baturage ngo unaganire nabo ubabaze ikibazo bafite cyangwa ukibereke icyo wabonye wowe noneho unabereke n’uburyo bwo kugikemura. Kuki bikwiriye kunanirana?

Niba ushobora kubikemurira mu biro, mu office, nabyo twabikora ariko ni uko twabonye ko bitaduha n’igisubizo kandi imyaka ibaye myinshi. Wowe wamara imyaka icumi, ukamara imyaka icumi n’itanu ukora ibintu ku buryo bumwe butaguha igisubizo, akaba aribyo ukomeza? Ntugeraho ngo uhindure? Ntugeraho nibura ngo umanuke ugende uvugane n’abaturage uvuge uti ariko ‘hano hari ikibazo’. Kandi ikibazo kibitera ni uko mutanakora n’ibyo umuntu yababwiye, Icyo twavuganye ubushize, naje hano, nagize ntya’, kuki mutabikora gutya? Cyangwa se izindi mpamvu izo arizo zose.

Mwabihinduye. Mwabihinduye umwanya mumara mu biro, umwanya mumara mu nzira mujya mu manama, mukabihindura kujya mu baturage no kuvugana n’abaturage, no ku… Niba hari n’ikibazo mukiganire, niba nta gisubizo gihari, nacyo… iyo ikibazo cyasobanuwe ntabwo kiremera cyane burya. Iyo wicaranye n’abantu bafite ikibazo ukabereka uko giteye, mukaba mukiri aho mugishakisha ibisubizo ntabwo kibaremerera nkiyo bakicaranye gusa ndetse bakagera aho bibwira ngo ‘iki kibazo turagifite kubera reta idashaka amafaranga, idashaka ibiki, ntabwo itwitayeho kubera ko turi abo mu byaro iyo, cyangwa turi abo mu gace runaka…’ ugasanga nicyo cyahindutse ikibazo kandi atari nacyo. Hari igisubizo cyangwa se hari igisobanuro cy’impamvu ikibazo kiriho. Niyo nshingano dufite.

Abaturage, abaturage, abaturage, impamvu tutabageraho ngo tubumve, twumve ibibazo byabo, tubagire inama niba atari igishobora… kidashobora gukemuka uwo mwanya usige ubasobanuriye impamvu kidashobora gukemuka ariko ko atari uko kinaguturukaho cyangwa kidaturuka no kubandi.

Icya nyuma ndangirizaho rero. Iyo abantu badakora neza nyine birirwa muri ibyo byo gushakisha intuza, hari ugukurikirana mbere na mbere nashakaga kuvuga. Nibyo narindiho mvuga. Gukurikirana, kugera ku baturage ukamenya imiterere y’ibibazo, erega nawe ukamenya ikibazo, noneho ukazaba muri babandi batanga umusanzu mu kubikemura. Ntabwo wabitanga utakigiyeho ngo ukige, ucyumve ushake kumenya icyo aricyo cyangwa imiterere yacyo. Iyo bidakorwa bityo rero, ikibaho ni iki?

Icya kabiri nashakaga kugirango kandi dutindeho, mu buryo bwo kugitekereza sindibukivugeho byinshi cyane. Nitumara kumva ko kutuzuza inshingano, kutayuzuza mu buryo bikwiye, bikamara igihe ari uko bimeze utabyumva. Haba hakwiye kubaho igikorwa. Icya mbere: Wowe ubwawe, niba udafata umwanya ngo wisuzume ngo uvuge uti ariko ‘ibyo ntuzuza buri gihe cyangwa bahora bambwira bituruka kuki?’ Ubwawe. Wowe ukibwira. Ntawundi mugomba kubiganira. Wowe ubwawe ukabitekereza, ukibaza, ukisubiza. Ubundi iyo bibaye birafasha. Bifasha umuntu guhindura imico, imyumvire, cyangwa imikorere. Ubwawe. Wowe ubwawe ugafata isaha, ugafata iminota ku munsi mu cyumweru, ukavuga uti ‘ariko haba hari kibazo ki kurijye ntuzuza nahindura?’ Ntawubikubajije wundi, ntawuje kubigutonganiriza, wowe ubwawe ugafata iya mbere ukibaza uti ‘mu nshingano zange nk’umuntu, nk’umuyobozi icyo nahindura ni iki kugirango nkore neza kurushaho. Nkorere abampaye icyo kizere, kubayobora. Ni iki?’ Ukibaza. Kandi iyo wibaza wenyine ntabwo utangira gukeka ngo hari undi waguhimbiye, cyangwa hari undi wagize…  ibyo ndaza kubivuga nabyo.

Iyo wibaza wowe, wakwibaza ugakeka ko hari ukwanga uriho ukubaza icyo kibazo se? Ni wowe. Iyo ukibajije wiha igisubizo nyacyo. Mujye mufata umwanya wo kwibaza rero. Ariko niba bitabaye ku buryo wibaza ukisubiza, ukishakamo igisubizo ugahindura imico, ugahindura imikorere, ukagira ute; hakwiye kubaho ubikubaza wundi noneho. Urwo ni urwego rwa kabiri. Niba byanze ko wowe wabyibaza ukarushaho gukora neza cyangwa ukikosora niba byanze hagomba kubaho undi ubikubaza. Hagomba kubaho kubisubiza. Kubera impamvu nanone yumvikana. Impamvu ni uko ibyi utuzuza, ibyo udakora bigira ingaruka ku bandi. Aho uba uri nk’umuyobozi, ku rwego uriho urwo arirwo rwose abo uyobora bibagiraho ingaruka. Nta kuntu rero twabikurekera ngo tuvuge ngo ‘kuko wananiwe kwibaza ngo uhindure cyangwa ukore neza uko bikwiye, wowe uzakomeza ukore ibintu uko ubishaka niyo byagira ingaruka ku bandi, niyo byagira igihombo kuri twese, bakureke.’ Oya. Hagomba kugira ubikubaza. You must be held accountable. No question about it.

Nabyo tubifitemo ikibazo ibyo kwibaza rero cyangwa kubaza umuntu, gusubiza ibyo atuzuza. Ikibazo dufite cya mbere nkeka cy’inenge, ubanza ubuyobozi nabwo burimo intege nke. Intege nke, umuntu utinyuka mu nshingano ze akabaza uwo akwiriye kubaza ati ’kuki ukora ibi? Kuki ukora ibi kandi uziko bifite ingaruka ku banyarwanda? Abanyarwanda benshi?’ Utinyuke ubimubaze. Iyo ni inshingano y’umuyobozi idakuka. Mukwiye gutinyuka.

Ariko rero reka mbabwire ikindi gishobora kuba kiriho. Kudatinyuka akenshi ntabwo ari uko uri umunyabwoba, utinya abantu kandi uri innocent (umwere). Ntago bivuze ngo wenda ushobora kuba wifitiye ubwoba gusa ariko ubundi uri umwere. Igice kinini, impamvu udatinyuka, impamvu abantu badatinyuka, abayobozi badatinyuka guhangana n’icyo kibazo cyo kubaza abantu ibyo batuzuza, ni uko bo ubwabo baba bafite byinshi bahetse ku mugongo batuzuza. Icyo iyo ugifite nta mbaraga ugira zo kureba umuntu mu maso go umubwire uti ‘ariko sigaho.’ Icyo nicyo kibazo kinini cyane. Wowe se uzajya kurwana n’abantu banyereza imali ya reta ikwiriye kuba ikorera abaturage, ubaze abayobozi bandi cyangwa abandi bantu uyobora kubisubiza bakubona buri munsi ufite nawe ibyo ushyira kuruhande, nawe ibyo wigwizaho? Icyo gihe uba ufite imbaraga zo kubivuga? Ugera aho ugatinya ukavuga uti ‘ariko hagira untinyuka akavuga ngo ariko wowe?’ Ntabwo ushobora kugira imbaraga. Utinya uzaguhangara akakubwira ngo ‘ariko wowe, wowe bite?’. Cyangwa abo wanabikoresheje ahubwo. Cyangwa abo mukorana ari n’abo… abantu bibana. None se uzatinyuka… uzajya guhana uwo mwibana? Ibyo byashoboka se? Uzamugezayo akuvuge. Avuge ati ‘ariko nubwo ndi aha mwanziritse mwamereye nabi, ati ‘nimubanze mubaze uri hejuru hariya’.

Iyo bimeze bityo rero buri wese araceceka agasahura ibyo ashoboye, agasahura, n’undi agasahura! Bigeze kutubwira, hari igihugu kimwe murakizi. Abantu bambwiraga ukuntu. Ariko ni ko corruption iba muri society, niko imera. Nk’umuyobozi w’igihugu nkatwe akagira inshuti ye, akayisinyira ku gapapuro ati “jyenda ujye kwa Guverineri cyangwa Minisitiri wa finance, baguhe miliyoni eshanu z’Amadorali.

Agafata agapapuro akakirukankana akakageza kwa Minister wa Finance cyangwa Guverineri wa Bank. Yamara kugerayo, Guverineri wa Bank immediately nawe agatanga instructions. Ariko agatanga Instructions za miliyoni 10. Ubwo urumva izindi eshanu aho zigiye. Noneho ariko Minister wa Finance siwe ujya gukora ku mafaranga. Nawe ahera ko atanga ka note kavuga ngo “murekure ayo mafaranga vuba (miliyoni) 10.” Uwo abihaye akagira (miliyoni) 12.

Uwo abwiye ati “jyenda ugire vuba.” Niba abwiye PS cyangwa iki, Permanent secretary ati “rekura vuba” ati “kwa perezida yatanze amabwiriza, utange miliyoni 10.” Yabeshye yongeyemo eshanu!  Uriya perezida yahaye ka note aratwara (miliyoni) eshanu nyine ariko na Minister atware eshanu. Noneho na PS yahaye order nawe, nyine aragira 12 za zizindi ebyiri ni ize nawe.

Niba PS nawe afite umu-DG (Director General) wundi nawe agiye guha amabwiriza, ziragerayo zabaye (miliyoni) 13. Hanyuma nibigera kuri cashier rero nawe wawundi uyarekura, ashyiremo nka (ibihumbi) 500 nibura. Ubwo urumva ibijya gusohoka!

Niko rero abantu bapfa! Yes! Niko igihugu gipfa. Kuko muri bose ntawe uzanasubira inyuma ngo ajye kubwira Perezida ati “ariko uzi ko amafaranga yasohotse, atari miliyoni eshanu gusa, wahaye kanaka, hasohotse ahubwo zageze muri (miliyoni) 14 cyangwa 15! Uzasubirayo kumubwira ninde? Buri wese yatwaye ibye! Ari wa muturage yahaye (miliyoni eshanu) we eshanu ze yazibonye yishimye, yagiye aririmba akoma mu mashyi.

Ariko kubera ko Minister wa Finance yabonye ko zagiye zidasobanutse kandi azi ngo niyongeraho izi, Perezida se azamubaza ate! Impamvu atamubaza ni uko azi ngo Minister wa Finance ashobora kumubaza ati “Ariko ubundi izo eshanu watanze zari iz’iki? Turazibara dute?” Rero corruption ukuntu yinjira muri society ni uko nguko!

Impamvu hatabo accountability, kubazwa ibyo ukora akenshi bituruka ku kintu kimeze gutyo, gisa gutyo.  Buri wese agenda anoshaho gatoya agira atya (yihereza). Undi nawe ati (anoshaho yihereza), undi nawe ati (anoshaho yihereza). Bikajya mu bintu byose.

Uvuga ati “mpera uwo muntu akazi!” Umwana wanjye, mukuru wanjye, a friend, ku buryo butari bwo. Yanarangiza yamukuzanira, ukavuga uti “ariko ndabona ntaho nabona hano namushyira.” Ati “Hahimbe, hashyireho!” No muri structure y’ikigo kubera ko noherejeyo umuntu ngo nimumumpere akazi, bakareba aho bamushyira, bakanamubaza qualification ze, ibyo yize, ibyo ashoboye, bakabona ntibisobanutse cyane! Ariko byavuye ku bantu baremereye. Urashaka muri sturucture ikintu urema uri bushyiremo wa muntu. Niko bimeze! Niko bimera!

Therefore, there must be accountability. Hagomba kuba hari…ntabwo twaba, twebwe ya society imeze ityo, ijyenda ihererekanya gusa amakosa! Kuburyo nta muntu ugira icyo asubiza! Kuburyo buri wese aho kugira ngo anabibaze ahubwo nawe ajya muri iyo nzira. Ibyo bayobozi, bigomba guhagarara! Kuko ntabwo arirwo Rwanda dushaka, ntabwo arirwo Rwanda rwahangana na bya bibazo navugaga by’umwihariko! Ahubwo tuzapfa, twapfa.

Wahangana ute n’ikibazo cy’umwihariko kimwe kivuga ngo tugomba gukora, gukora neza, gukora cyane, gukora uko dushoboye, kugira gute, kugira ngo n’ibintu binasobanuke, twese kandi tubigiremo inyungu.

Ibintu byabaye bya bake, akaba ari ibintu byigwiza, akaba ariho bikorwa gusa neza cyangwa bigendera neza ubwo ni ukuvuga ngo hari ikibazo! Igihugu kigira ikibazo. Tugomba gusubiza ibyo dukora. Nta muntu uruta, usumba, inzego! Ntawe! Kandi sinzi impamvu umuntu ahora abivuga ariko bigahora bigaruka.

Ugasanga erega namwe mufite abantu, harimo abantu mugenda mukaramya, mukagira ibitangaza! N’uwo amakosa agezeho, yagarutse, yagizeho ingaruka, imvugo ikaba “Ehh buriya hari abamugambaniye, erega nta muntu utagira abanzi! Abanzi! Iyo wibye uba uri umujura nta kibazo cy’abanzi! Is nothing! Is absolutely stupid. Ngo buriya, ngo, ngo nta, harya bavuga ngo ngwiki? Ngo nta mugabo utagira iki? Utagira abanzi cyangwa utagira iki? Sinzi! Ehhh! Iby’abanzi ni ikindi kindi.

Niba hari n’abanzi ufite, icya mbere ni ukubanza tugasuzuma niba atari wowe wabiteye cyangwa wabiteje. Icya kabiri niba ari abanzi bawe nabo bakwanga mu makosa, abo nabo tugomba kubashyira ku murongo.

Wowe uri umuyobozi ujya kugira abantu ugira abanzi, ukagira n’abandi ugira inshuti gute! Iyo uri umuyobozi, uri umuyobozi uyobora abantu uko bakwiye kuba bayoborwa, ntabwo ugiraho kugira inshuti mukorana amafuti ngo ugire n’abandi wita abanzi kubera ko banze ko ugira ibyo ubakoresha bibi cyangwa batabirimo, cyangwa bata…ngo ubahindure abanzi! Gute! How?

Umuyobozi yagira abantu abe n’abandi batari abe gute? Umuyobozi aba ari umuyobozi w’abantu ashinzwe bose! I doesn’t matter the religion, I doesn’t matter their families, I doesn’t matter anything. N’abantu ugiye kuyobora ni abawe, urabashinzwe, urabifuriza ineza, period. Ntabwo wajya mu bantu uyobora ngo utangire ubarememo ibice. Abawe ab’undi, abatari abanyu, abahehe…ntabwo ari ubuyobozi.

Ntabwo ubuyobozi kandi bushinzwe kujya aho ngo uvuge ngo mfite abanzi, bakwangira iki ariko? Niba kwanza ari abanzi baturuka ko ukora ibintu bizima, abo rwose nta n’ubwo ukwiye kuba ubatekereza. Yes ukwiye kubashyira aho where they belong… yes ugiye kuvuga ngo uranyanga kubera ko nakubujije gukora amafuti cyangwa kubera ko nakweretse ko ibintu runaka bidakorwa, ninabimenya ko utekereza ko ari ukukwanga ndakumerera nabi; yes I will go ahead and put you right; ndakomeza ngushyire ku murongo ahubwo uratuma ndetse ibyo wita ubwanzi ubyumva, ndakuzanaho… ndakugerakaho urusyo, yes… absolutely you have to bear the wait of that… ibintu by’abantu bayobora bakagira abanzi bakagira ishuti… ntabwo inshuti… inshuti abantu bagira inshuti… nagira inshuti ariko izo nshuti ntabwo zinjira mu kazi… ni ubucuti nzagutumira iwanjye, dusangire, dusabane, tunywe inzoga ariko nibigera ku kazi full stop.

Yes… ntushobora, ntawe ushobora kurenga ahongaho iby’akazi ni iby’akazi, iby’ubucuti… waza tukarara inkera, tukaririmba, tukaa… ariko nibucya tugiye ku kazi byarangiriye aho… period absolutely. Iyo ibyo bigeye bikajya mu kazi, ejo bikajyamo, ejobundi bigakomeza bikongera uba wapfuye, n’akazi kaba kapfuye, akazi karapfa, bigira ingaruka ku bantu, bigira ingaruka kubo uyobora, well bishobora kutagira ingaruka kuri babandi wita inshuti; kubera ko uhora aribo ugwizaho ibyiza abandi bagatahira ubusa, ariko icyo ni icyaha, icyo nicyo cyaha kuri jye cya mbere, abayobozi badatinyuka rero kureba umuntu mu mason go bamubwire ngo sigaho, ntabwo ariko bikwiye ku nzego izo arizo zose, ejo bikaba, ejobundi bikongera, bwa kabiri bigakurikira, ejo ugasanga byaye umuco. Ibyongibyo bigomba guhagarara tugomba kubihagarika twebwe niba dushaka nk’igihugu kubaho guhangana n’ibibazo dufite by’umwihariko, ntabwo twabyemerera ngo bikomeze.

Hari ikindi kibazo rero gisigaye cy’uko bizagenda bigageraho… bikajyamo abantu benshi noneho kugirango umuntu abure n’uko abikosora, ni nko kuvuga ngo ariko bose ko ariko bameze, murumva twageza hongaho ingaruka zabyo, aho umuntu asigara yibaza ati ariko se ndahera he? N’uyu ngiye guhana n’uyu ngiye kubwira… bose ko ari kimwe n’abasigaye ntaramenya ko ubanza ari uko; ugasanga iyo byagenze gutyo ntabwo ari byo.

Ntabwo ari byo kandi abayobozi mwebwe kandi ku nzego zose, nimwe mukwiye kuba muhangana n’icyo kibazo ku nzego zanyu ntutegereze uva hejuru ngo akubaze, akubwire ati: ariko wowe ukuriye ikigo; ikigo ntabwo ari icyawe, ntabwo ari ikigo cyawe ku giti cyawe, ni ikigo cy’igihugu cy’abanyarwanda, wagiye ushyiramo benewanyu gusa abo muvukana, wagiye ushyiramo inshuti zawe, washyize… bishoboka bite? Byashoboka bite ko mwanabyihanganira n’umunsi n’umwe? Kuki mwabyihanganira abantu b’abayobozi bazima; igihugu cyacu gifite ibibazo by’umwihariko; mwabyihanganire mute n’umunsi n’umwe. Nonese buri wese agiye agakora atyo byagenda gute??

Ubu twafata n’igisirikare cg n’igipolisi tugafata ababikuriye akajya atoranya abantu bo mu muryango we cg agatoranya iki? Byakunda? Byashoboka ingaruka zabyo murazumva? Wajya muri minisiteri runaka, minisitiri n’abamukutikiye bose n’abo akorana nabo bakaba abantu yitoranyirije on the basis y’uko ari abavandimwe, ari inshuti, ari iki… baturuka mu cyaro kimwe byakunda?? Byashoboka se?? why would you do even a piece of that, ikintu kiganisha aho ngaho mwacyemera mute? Kuki nta n’uvamo ngo avuge.. abaze ati: avuge agishyire hanze; avuge ati ariko ibintu dufite hano ntabwo ari byiza. Kandi ntibishobora kuba ahantu ngo byihishire n’imikorere yahoo iba ityo biragaragara, biraboneka. Kuki mutari abantu babyanga kuburyo naho ubibonye ukavuga uti ntabwo ibyongibyo twabyihanganira.

Kuki ahubwo mwayoboka… mwayoboka mukavuga ngo… ukabyemera kugirango noneho nawe inyungu zabyo zizakugereho, ukabyemera ubikora, ukuyobora ubikora atyo ukabyihanganira ugaceceka ukaba uzi ngo burya ubwo nabyihanganiye nanjye azanyibuka, azanyibuka abone ko ntamuteye ikibazo nanjye amfate neza, iyo ntabwo ari imikorere.Ni imikorere tugomba kurwanya byanze bikunze. Nuwakoze nabi byamugiraho ingaruka hakabamo abavuga buriya urareba ni abantu… bagomba kuba… ariko wabanje ugashakisha n’ukuri ko muvuga cyane; ariko burya uvuga cyane ashakisha n’ibyo avuga akamenya icyo bishingiraho, njye nagiye kuvugira umuntu; nkavuga ngo kanaka uriya baramubeshyera byagenze bitya; ntabwo nagarukira aho.

Jye nafata n’umwanya… uhagije nkashakisha ukuri, nkazanajy… nkanavuga… oya uyu muntu baramubeshyera; kandi baramubeshyera kubera iyi mpamvu, nkatanga ibyo namenye; ariko wowe uba utaramenya n’icyabaye ukavuga ngo baramubeshyera, hanyuma se iyo umenye ukuri bigenda bite??

Urakomeza nabwo ukavuga ngo baramubeshyera cyangwa wanabajije n’aberekanye ko uyu muntu agomba kuba afite ibibazo, ariko mujye munasohoka mujye hanze munabivuge niba polisi yafashe umuntu ku cyaro; kubera icyaha runaka. Jyewe nshobora guhaguruka.. nanjye mba kuri icyo cyaro muzi; nshobora guhaguruka nkajya kuri polisi nkavuga nti ariko murabizi; ndashaka gutanga ubuhamya, njye muziho ibi n’ibi; ikingiki bamuvuga ntabwo aribyo ahubwo byakozwe na kanaka cg nta n’ibyabaye… Najyayo nkajya kumuvugira, cg se nshobora no kujyayo nkamushinja icyaha nkavuga nti ariko mwe mwamufashe kubera ko muzi ngo yagiriye Busingye nabi, oya hari n’undi yagiriye nabi cg nanjye yangiriye nabi… cg nzi umuntu yagiriye nabi dore n’ibimenyetso ngibi.

Ariko kuba uraho gusa wicaye aho uri idle… idle… kuba uri aho uri idle ni umuntu uri aho udafite icyo akora, wowe ukaba aho gusa wamara gusinda izo wanyoye… ahh bariya bantu buriya baramubeshyera, baramubeshyera se… evidence wayibonera aho ngaho aho wicaye… uvugira ibyongibyo. Ariko kandi inkomoko yabyo yindi ni abantu ubwabo mu bayobozi badashobora kubaza abantu ibyo bakora… who cannot hold accountable other people. Iyo udashobora kubaza abo uyobora gusubiza inshingano bafite kandi ubayobora, niyo mpamvu habaho abantu; kuvuga ugasanga ahubwo aravugira n’umuntu wafashwe,… wafatiwe no mu cyaha ubwacyo agikora. Ariko kuri ibyo n’ibindi byose rero bikorwa by’abantu bisanzwe as human beings dushobora gukora amakosa, ibyo nabyo tugomba kubishyira mu context, tugomba kubishyira mu buryo ariko jye icyo… ikimbangamira cyane mbabwira ni icyo cyo kutagira ikintu kibaza, kutagira ikintu cyiibaza, kitagira ikintu utinyuka ukabwira umuntu uti…ibi mwakoze ariko sibyo ntabwo ari byo kandi ufite inshingano z’ubuyobozi.

Nagirango rero ngirango mvuze ibihagije ariko natinze ku nshingano z’ubuyobozi kandi bizahora biba ariko bireke kuba ikintu gusa twagira umuco wo guhora tubivuga tubivuga ariko tutabikora. Uyu mwiherero rero uvemo ibiganiro, uvemo kwisuzuma uvemo ibintu nk’ibyo, ariko umwiherero uvemo n’imikorere mishya, n’imyumvire mishya. Twe ntabwo twaba nka babandi, murabizi bamwe nyine bimwe by’amadini bahagarara umwe akavuga ibyo yakozeee, ibintu bagatendereza, basohoka agasubira mu byo yakoraga akazagaruka ikindi gihe. Ibyo bindi wenda ni ibindi bigoranye kwirinda, ibyo birabareba. Ariko ibyacu by’imirimo y’akazi dukorera igihugu, twikorera, ibyo harimo ibintu… eeh? Ntabwo corruption, ntabwo kunyereza umutungo w’igihugu cyangwa ibyarebaga abaturage, tuyobora, twajya aho ngo tubivuge ngo ariko urabizi ngo biriya ngo biri natural ngo ni ibintu bijyanye n’umuntu ukuntu ateye, ngo ntawabyirinda. Ah ah ah (guhakana) ibyo biririndwa, birashoboka, ibyo twabyirinda. Hari ibindi byabindi navugaga by’umuntu gukora amakosa, by’umuntu kwibagirwa, ibyo biri natural, umuntu aribagirwa, umuntu yakora amakosa here and there ariko, ntabwo wagira gukomeza unyereza ibintu bigenewe abandi ngo bagere aho bakubwire ngo ariko ngo murabizi ngo buriya biri natural ngo ni ibintu, ngo ni umuco buriya yananiwe kwirinda. Ibyo icyo gihe bagutwara aho bitari. Yes. Aho bitari hambere murahazi: muri prison muri prison ntabwo… ntacyo ukurura, ntacyo wabona unyereza. So, reka ndangirize aho. Murakoze cyane.