Mwiriwe neza?
Nagira ngo mbanze nshimire abashyitsi bacu n’inshuti z’igihugu cyacu zihora zizirikana kwifatanya n’igihugu ku munsi nk’uyu nguyu. Abashyitsi bamwe babatweretse. Ariko hari n’abandi bahagarariye ibihugu byabo, nabo bari hano, basanzwe mu Rwanda, n’abandi bavuye hirya no hino. Ndagira ngo mbanze mbashimire.
Ndashimira n’ikiganiro twagejejweho na Dr Bizimana. Biba birimo amateka, ukuri n’ibindi byinshi biba bitazwi cyangwa byirengagizwa. Ni byiza rero ko iyo bigiye hanze bituma abantu bakomeza kumva neza ukuri, kandi ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. No mu kwibuka ni ukwibuka uko kuri, ndetse n’abatibuka cyangwa biyibagiza baba biyibagiza uko kuri. Ukuri ko ntabwo gusibangana. Abanyarwanda banaciye n’umugani ko ukuri guca mu ziko ariko ntabwo gushya. Ukuri rero guhoraho. Ukuri kandi kujyana no kwibuka. Nabyo, uko kwibuka uko tubizi aho tugeze kuri iyi nshuro zigeze 24, hari n’izindi nyinshi zizakurikira, kwibuka byo ntibizahagarara. Kwibuka rero kujyana n’ukuri, ariko kujyana no kubaka; twubaka igihugu cyacu dushingiye kuri uko kuri twibuka.
Ikindi ni uko mu Banyarwanda benshi, n’ubwo navuze ko iyi nshuro ibaye iya 24, buri kwibuka bisa nk’aho ari bwo bitangiye; bibaye inshuro 24, ariko uko biba, biba bisa nk’aho ari ku nshuro ya mbere, ntabwo bijya bigera ku 10, 15, 20 ngo bigende bisa nk’aho bihita gusa. Ahubwo bisa nk’aho ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, ni ubuzima bwacu, ni imiryango yacu, ni igihugu cyacu. Iyo twibuka rero abantu basubira ha handi aho bitangirira iteka. Ntabwo bagera ku nshuro ya 20 ngo babe batangiriye aho ngaho, baracyari ha handi ha mbere.
Kwibuka, ikindi cyabyo, ni uko ari uguhangana n’amateka yacu. Iteka iyo twibuka duhura n’amateka yacu atuma twibuka. Twongera guhangana nayo, duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Ni ibitwibutsa rero ko hari amateka mabi twagize tutagombaga kugira; ni ibitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kwisubiramo, ashobora kongera kuba; ni ukutwibutsa ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.
Kwibuka kandi ni ibitwibutsa ngo twebwe ubwacu, Abanyarwanda, ni twe tuba turi ku isonga. Iby’uko hari uwakurangiriza ibibazo byawe by’amateka yawe byo, ntibibaho. Amateka yawe ni ayawe, ibibazo byawe ni ibyawe. Ubigufashamo abigufashamo uri mu nzira, wowe ugerageza kubyikemurira. Ahubwo bikanatwibutsa ko, iyo ari amateka mabi, ashobora gukomoka n’ahandi, cyangwa ab’ahandi bagutiza umurindi mu bikorwa bibi by’ayo mateka. Kwa kuri ni uko Dr. BIZIMANA yatubwiye, nicyo kigaragara. Hagaragaramo ko igice cy’amateka kitaturutse mu Banyarwanda, atari yo nkomoko yacyo, kandi igice cy’amateka kikatwereka ko ahubwo no kuva hanze hari abadutije umurindi wo gukora ibibi twikoreraga twebwe ubwacu noneho dufatanya nabo gukora ibibi.
Binatwibutsa ko, na nyuma yahoo, mu gusiba ukuri, gusibanganya ukuri, mu guhisha ukuri, nabyo ari uko, nabyo bazagutiza umurindi. Iyo umaze kumenya uko kuri rero, kwabyo kose twagira dute? Icyo twakora, nabyo byavuzwe, ni ugukomeza kwiyubaka, kwiyubaka imbaraga mu nzego zose: ari ubukungu, ari umutekano, ari ukubaka no gushyira hamwe umuryango nyarwanda, ni ibyo ngibyo. Nicyo cyatuma duhora dutera imbere, ntiduheranwe n’amateka mabi, ntituyoborwe cyangwa nabwo ngo duheranwe n’abandi bayagizemo uruhare, kandi kenshi bafite n’ubushobozi bushobora kuguheza muri ayo mateka, n’ibindi byinshi. Ubwo rero ndagira ngo nibutse ko kwibuka ari ukwibuka ukuri kw’amateka, ari ukwibuka ko ari twe bireba mbere na mbere, ari ukwibuka ko tugomba gukomeza kuba abantu bamwe, tugashyira hamwe, ari no kwibuka ko tugomba gushingiraho twubaka ubushobozi bwacu, buhangana igihe twahuye n’ukuri kw’ayo mateka, kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kure, tugere kuri byinshi buri wese akwiriye kuba yifuza.
Ndagira ngo rero nanone nshimire Abanyarwanda kubera ko iyo nzira ariyo turimo, bisa nk’aho byumvikana kuri buri wese ko twese tugomba kugira uruhare, buri wese agomba kugira umusanzu we atanga, kugira ngo amateka mabi tugende tuyasiga inyuma, tuganisha kandi tubihabwa n’uko kwibuka no kwiyubaka, no gutera imbere.
Murakoze.