Twateraniye hano nk’uko bisanzwe mu muhango wo kwakira indahiro y’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu cyacu. Harimo ba Minisitiri n’abagaba b’ingabo z’igihugu.
Ntabwo ari ibishya, ni ibisanzwe. Murabimenyereye. Inshingano dufite zihora zihinduka ariko zose ni iziganisha ku gukorera igihugu cyacu.
Ndagira ngo rero nshimire aba bayobozi bemeye izo nshingano. Ni inshingano ziba ziremereye. Ndagirango mbifurize imirimo myiza. Si no kuzibutsa kuko barazizi. Ntabwo nibwira ko bakwibagirwa vuba gutyo. Inshingano zo zirazwi zisubirwamo buri gihe. Ni ibyo Abanyarwanda badutegerejeho, harimo n’aba bayobozi bagiye muri iyi myanya mishya. Ngira ngo kuzuzuza ni inshingano dufite. Sinshidikanya ko buri wese azakora ibishoboka kugira ngo izo nshingano zuzure.
Reka nibutse ibintu nka bine gusa;
Icya mbere, muje muri izi nshingano mu gihe dutangiye urundi rwego rw’ikerekezo cy’amajyambere y’igihugu cyacu. Ikindi imbaraga, imitekerereze, n’imikorere muzanye muri iyi mirimo ubwo bizagomba kuganishwa muri iyo nzira.
Icya kabiri, ni uko mu byo dukora byose twifuza guhindura igihugu cyacu, ni ugukomeza guhindura mu by’ukuri. Inzira iracyari yose. Ku buryo ubukungu, imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, n’imiyoborere bigenderaho, cyangwa ituma bishoboka igakomeza kunozwa.
Ikindi ni uko kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere, n’imicungire y’ibyo bashinzwe, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere. Twese tugashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere muri buri byose. Inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma. Natwe ntabwo tugomba kutubahiriza inyungu za buri wese, harimo n’abayobozi.
Ibibazo dukunze guhura nabyo, yaba ari mu buzima, mu burezi cyangwa mu myidagaduro harimo n’imikino n’ibindi; akenshi bituruka ku micungire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke bigatuma tutagera aho dushaka kugera uko bikwiye. Ndetse aho dushaka kugera hari ubwo bigaragara ko tuhegereye, tugenda tuhasatira, ariko ugasanga iteka hari ikinyuranyo kigaragara hari aho bitashobotse. Kandi ubundi byagombaga gushoboka iyo abantu bakora ibyo bari bafite mu bushobozi bwabo. Bitari uko ibyabuze ari uko tutari tubifite.
Ndagira ngo ndangirize ku bintu bijyanye nuko ibyo byose twifuza kugeraho, igihugu kigomba gutekana. Kigomba kuba gifite umutekano. Umutekano rero ubundi aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe, ko nta n’igishobora kuwuhungabanya.
Ubwo birumvikana rero nkuko bisanzwe umutekano tugomba kuwurinda byanze bikunze. Kandi ni uruhare rwa buri wese, mu nzego izo arizo zose.
Ubwo ndizera ko tuzafatanya tukagera ku byo twifuza byose. Nongeye kubashimira no kubifuriza imirimo myiza mbizeza kandi inkunga muri ubwo bufatanye kuko ibyo dukora nitwe tubifitemo inyungu kurusha abandi abo ari bo bose. Ndagira ngo mbifurize umunsi mwiza n’ibihe byiza biri imbere n’imirimo myiza. Murakoze.