Bruxelles, 10 June 2017

Muraho neza,

Nongere mbasuhuze.

Nishimye cyane kuza kubana namwe, kuri uyu munsi, muri uyu mwanya, ariko ndagira ngo mbanze mbashimira mwese. Umwanya muto baba babamenyesheje ko hari inama nk’iyi, mukaza mwese uko mungana mutya, uburyo  mutagomba guteguzwa igihe kirekire ndagira ngo mbibashimire. Ndashimira cyane igihugu turimo cy’u Bubiligi kiba cyabitworohereje kugirango bishoboke, ari ibijyanye n’umutekano biba bikeneye, bikorwa ku buryo budafite inenge. Ndashimira abaduha umutekano bafatanyije n’abacu bavuye mu gihugu cyacu.

Ndashimira n’iyi ntara turimo, n’abayiyobora nabo uburyo boroheje ibintu kandi bakadushyigikira kugira ngo dukore tugere ku byo twifuzaga. Mwese rero, aho mwaturutse, mpere ku Banyarwanda bo mu Bubiligi n’Abanyarwanda bo mu zindi ntara z’iki gice cy’u Burayi bavuye hirya no hino mu bihugu by’Uburayi, ndabashimira, umwanya mufata mukaza n’ubwo biba bitoroshye, bibavuna, bibagora, ariko ibyo byose mu kabigira ubusa mukaza tugasabana. Ndabibashimiye cyane. Hari n’Abanyarwanda rero nabo iteka bava mu Rwanda bakajya aho umunsi uba wabereye aho ariho hose. Ndagira ngo mbashimire umurava wanyu n’ibikorwa muri rusange mukora bishimishije.

Mpereye ku izina rya Ambassador, ariko rishimishije, izina rya Nduhungirehe. Reka mvuge ko ari u Rwanda ariko mvuge ngo, Nduhungiriki. Ubwo Nduhungirehe, Nduhungiriki biruzuzanya byose. Ndagira ngo rero mvuge ko u Rwanda rwacu, ni mwe abari hano n’abari mu gihugu n’abari ahandi hose mumaze kurugira igihugu cy’Agaciro gifite, Agaciro. Si mu karere gusa, ahubwo ku isi yose.

Abakurikira amakuru ndagira ngo mugenda mubona ibipimo byinshi bapimiraho ibihugu aho bigeze, uko byiyubaka n’ababyo. Birazwi ko nibwo bwa mbere mu mateka yacu aho kuri icyo gipimo gikoreshwa uburyo butandukanye mu bintu byinshi ku isi yose, niho u Rwanda rugenda ruba u rwambere, hari aho ruza ari urwa  kabiri hari aho ruza ari u rwagatatu, hari aho u Rwanda ruza ruri mu bihugu icumi bya mbere ku isi yose. Uhereye ku ruhare abategarugori bagira, mu gihugu ari mu nteko, u Rwanda rukaba urwambere ku isi yose no mu bindi bishyikira iterambere ry’uburinganire ku bagore n’abagabo.

Mu miyoborere, ku kurwanya ruswa, umutekano abaturage baba bafite mu bihugu byabo, mu mikorere y’ishoramari, ni birebire. Navuga byinshi sinabirangiza. U Rwanda ruza mu bambere icumi. Ntabwo ari njye ubyandika, ndetse n’abatadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri. Mu bihugu bishyira imbere abaturage babyo, akaba ariho buri gikorwa gishingira ku baturage, u Rwanda ruza imbere. Bityo rero ntawe byabura gushimisha nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore byinshi bikidutegereje tutarageraho. Ariko dufite aho duhera, ibyo ndabivuga kugira ngo mbashimire mwebwe muri hano n’abandi Banyarwanda bose. Ariko ndashimira cyane n’inshuti z’u Rwanda. Abenshi bari hano n’abandi batari hano. Hari abaturuka mu bindi bihugu nka hano mu Bubiligi cyangwa n’ahandi mu Burayi.

Bashora imari yabo mu Rwanda, bakunda u Rwanda, bakunda Abanyarwanda bagakorana nabo. Bahurira kuri byinshi ndetse rimwe na rimwe byageraho nabo  bakaba Abanyarwanda bitewe, akenshi n’inshuti bagenda bagira z’Abanyarwanda. Ndavuga ko bigera na kure harimo no gushakana, bakubakana, bakubakana imiryago, bakubakana ingo. Ubwo baba babaye bamwe muri twe, baba babaye Abanyarwanda. Ariko n’abandi bakiri mu nzira batarabigeraho, ubwo nabo turabakira nk’Abanywarwanda. N’abakiri inshuti gusa turabibashimira kandi nagira ngo mbabwire ko turi inshuti zabo natwe.

Ibyo rero bishingira ku gaciro Abanyarwanda bamaze kubaka, bishingira ku bumwe Abanyarwanda bamaze kubaka. Abanyarwanda uko buri umwe ateye kose, aho aturuka hose, bimaze kugaragara ko dushyigikiye ko turi umwe, ko turi u Rwanda, turi Abanyarwanda, ibyo nibyo bimaze kutugeza kuri byinshi. Usibye n’imbaraga Abanyarwanda noneho bakoresha ku giti cyabo dukoreye hamwe ariko tunigishijwe n’amateka yacu. Amateka yacu yatuviriyemo amasomo menshi, twize byinshi mu bitari byiza twagize byatuviriyemo imbaraga zo kuvuga ko ibyo bibi byabaye mu mateka yacu bitazasubira, bidakwiriye gusubira. N’u Rwanda ubundi ntabwo ariko rwari rukwiye kumera. Ubu rero turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, ku gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ari ko bikwiriye kumera. N’ingaruka zabyo nyine zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize. N’Abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko Umunyarwanda wese yaba aho ari ho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo Munyarwanda yibagirwa igihugu cye. Ahubwo ndetse iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha, ajyana iwabo.

Ababa hanze y’u Rwanda rero ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga, keretse uba hanze ukora nabi. Ariko ukora ibikubaka, ukora ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe. Numva ntawagira icyo abinengaho. Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya, bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. Hari urw’imipaka irinzwe, hari n’urundi rurenga umupaka. Ubwo iyo abo hanze n’abo mu gihugu dukoranye turugira u Rwanda rugari nkuko bikwiriye.

Hari byinshi rero tumaze kubaka kandi twubakiraho bijyana n’indangagaciro. Ggira ngo ibyo ni byo twakomeza guteza imbere nk’Abanyarwanda. Maze izi ndangagaciro ntihakagire uzisuzugura cyagwa ngo azitware nk’ikintu kidafite akamaro.

Na none iyo mukurikira ibiba ku isi hirya no hino byose musangamo abantu bafite ibibazo cyangwa ibihugu bifite ibibazo kubera ko byataye indangagaciro. Turabibona ndetse twabanje kuzira kubaka iyi ndangagaciro, ariko ababituzizaga basigaye bagaruka bakabaza ngo ariko byabindi ni iki? Bigenda bite? Ngo nimutubwire uko mubigenza mwebwe. Ariko twe twishimira gukorana n’abandi abo ari bo bose, cyane cyane iyo birimo kwiyubaka natwe ubwacu.

Nk’ubu uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, ngira ngo murabizi ko, ntabwo ndibusubire mu mateka yabyo uko byagiye biba cyangwa uko byaje. Igihugu cyacu kirajya mu matora mu mezi ari imbere ariko mbere yo kujyamo n’ibyo twanyuzemo byose bijyana ahongaho, ejo bundi Abanyarwanda baravuga bati ariko mu bintu by’amatora hakenerwa ibikoresho. Kera twari twaramenyereye ko tugomba kugemurirwa buri byose. Abikorera b’Abanyarwanda n’inshuti z’ u Rwanda baravuga bati ibyo ngibyo gusa? Bati mukeneye iki? Ubwo hari hamaze kuza abantu bavuga ngo iby’u Rwanda ntabwo dufite amafaranga, abayaduha bo hanze ubundi. Abikorera bati ahah!! Bati ibyo ngibyo gusa? Baricara ijoro rimwe, umugoroba umwe kuwa gatandatu nk’ukunguku muri hano, barenza umubare w’ayari akenewe.

Urumva njye kuri ibi icyo bivuze, ni umunyarwanda umaze gutera imbere mu kujijuka no kujijukira inshingano ze, ubuzima bwe, ikerekezo igihugu cye kifuza ko twese tuganamo. Byerekana kandi ko abanyarwanda biteguye kwishakamo ibibubaka batagombye iteka guhora basabiriza cyangwa bacunagurizwa gusabiriza. Gucunaguzwa narabibabwiye n’ubushize hahandi njya mpurira nabo. Aho umuntu akugurira ishati akayiguha yarangiza akagukurikirana akakubwira ko itagoroye, ko hari aho abona ko hari amapesu yacitseho, ko haraho yanduye. Agahora abikubaza agucunaguza ati Ishati yanjye naguhaye kuki uyanduza?  Ibyo tubinyuzemo ku buryo buhagje, birahagije. Ariko ikiza cyabyo kimaze kubaho kindi kandi byizanye bitari ibindi, hari ibintu nka bibiri.

Abo babiducunagurizaga bamaze kugera aho bavuga ngo ariko natwe tugomba kwimenya ibyacu ntabwo ari byiza. Bagatangira kubwira abantu, Ngirango muzi abantu bajya bababwira ngo ubu natwe tugiye kuba “Rwanda first”. Ariko bariya batubwira ngo “X first” ni byiza kuko birakwibutsa. Birakubwira ngo ariko ubundi kuki uriya wibutse ko ibye bimureba mbere nambere, ubundi njyewe yanshyiraga ate ku rutonde rw’abo agomba kwitaho. Yagushyiriragaho iki? Kubera ko mumariye iki? kubera ko mumukorera iki?

Ikiza cya kabiri kirimo, baratwibutsa. Batwibutsa kutubwira ngo ariko ubundi kuki mutimenya? Kuki mwebwe mutimenya? Byaratinze ariko aho biziye hose tuzabyakira nk’uko bije.

Ariko ngira ngo Abanyarwanda bo dusa nk’abagiye tubimenya kuva kera ko hari ukugomba kwimenya, udategereza undi ko akwibuka. No mu mateka yacu turabizi ko hari aho twagombye kwigoboka, tukimenya. Aho abantu bashakishije ubatabera bakabubura, tukagomba kwimenya. Urwo rugero ni urwa kera. Sinzi impamvu tutihutiye kurwigiraho, tugategereza noneho ko bagomba no kubitubwira mu magambo ngo “mwimenye”.

Ariko muri uko kwimenya, ikiza cyabyo, haracyarimo gukorana – cooperation. Nta wimenya gusa ngo abeho wenyine adakorana n’abandi. Abantu barakorana, baba inshuti, barahahirana. Bashyira imbaraga zabo hamwe, ndavuga no mu bihugu. Inyungu zawe n’iz’ikindi gihugu n’iz’abandi bantu bikuzuzanya. Ntabwo kimwe kigomba kubangamira ikindi. Inyungu z’umunyarwanda, ntabwo zibangamira inyungu z’abantu b’ikindi gihugu. Oya , ntabwo aribyo umuntu aba avuga.  Ahubwo tuvuga ko tugomba gukorana, tugakorana neza, tukubahana, tukuzuzanya, buri wese inyungu ye akayigeraho.

Mu byo twari turimo ejobundi hano, ibyo ambassador yababwiye bya development days bijyanye n’ukuntu uburayi bukorana na Afurika. Bifite amateka maremare. Amateka amwe atarabaye meza ariko agenda akosorwa. Isomo rya mbere ririmo, abantu bamaze kubona ariko n’ubwo bitwara igihe kinini bitari ngombwa, ni ukuvuga ngo uburayi bukize,bumeze neza,ndetse kenshi bufasha ibihugu bya Afurika, buba bukwiye kubikora kugira ngo Afurika nayo imere neza. Ntabwo ari Afurika yahora ikennye iza gusaba mu burayi. Oya. Ahubwo ni Afurika nayo itera imbere, igira ubukungu, noneho na Afurika yateye imbere, ifite ubukungu, ikuzuzanya n’uburayi busanzwe ari ubukungu kandi buteye imbere. Icyo gihe buri wese amererwa neza.

Ariko se wowe, ibihugu biteye imbere, ubukungu bafite bwinshi, butari buke, buva muri Afurika. Nonese wowe wamererwa neza, uteye imbere, ukira ariko bituruka mu gukenesha abandi? Ni nayo mpamvu, muri ibi bihe murabizi, abanyafurika bagwa mu nyanja, bambuka bava muri Afurika baza mu burayi. Uwashaka kubivuga mu buryo butavugitse neza (cynical) yavuga ko bariya bantu bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye.

Ariko hari uburyo bwiza bwo kubyumva kandi bwo gukora kugira ngo bye gukomeza kumera gutyo, cyangwa kwumvikana gutyo.  Uburyo bwiza ni ugukorana. Ni abakize gushora imari yabo ahari ubukungu bwinshi ariko abantu bagikennye.  Afurika ifite ubukungu bwinshi ariko abantu barakennye. Bashobora gukira, abafite imari bayishoye muri Afurika maze Abanyafrika bagatera imbere.

Mu Rwanda duhinga ikawa. Icya mbere, abenshi duhinga ikawa ntabwo tunayinywa. Ariko icya kabiri, n’abayinyoye banywa iyo igihugu cyabanje kugurira tike y’indege ikajya i Burayi bakayitunganya bakayigarura. Ni byo murabizi ko ari ko bimeze. Ubu se no gutunganya ikawa, ntabwo twatunganya ikawa mu Rwanda ngo tuyinywe twayitunganyirije mu Rwanda hanyuma nujya kuyigurira itike ngo ijye hanze igende ijya kugurishwa ariko atari igenda ngo yongere igaruke?

Kandi kubivuga gutyo nta rubanza rurimo. Ibi mvuga ntawe ntutse, ntawe nabujije uburenganzira bwe ahubwo ndashaka ubwanjye.  Kandi ndanashaka uburenganzira bwanjye nshaka n’inshuti nkubwira ngo erega reka dukorane.  None se ikibi kiri aho ni iki? Ndetse iyo kawa twicare tuyisangire tuganire n’ibindi bijya n’ahandi.

Igihe cyose Afrika izaba imeze neza Uburayi buzarushako kumera neza. Ntabwo kimwe gikwiriye gukanga ikindi, ntabwo kimwe gishobora kubangamira ikindi ahubwo biruzuzanya.  Afurika ikize, abayo bafite akazi bakora, izakorana n’Uburayi; n’Uburayi nabwo bukire kurusha n’uko bukize, ni ko bikwiriye kwumvikana.

Muri ibyo biganiro rero twagize ejo bundi nagira ngo mbasogongezeho bijyanye na yandangagaciro n’ibintu byinshi dukwiriye kuba dushingiraho mu guteza u Rwanda rwacu imbere.  Twe twavuga u Rwanda n’ubwo muri rusange nshobora kuvuga Afurika ariko Afurika irandenze cyangwa irenze u Rwanda. Ubwo ifite abandi ba nyirayo, ibice bindi ababiyobora. Icyo navuga ni ugukorana nabo Afurika tukayitereza imbere hamwe, ariko jye isomo rya mbere mbanza kuvanamwo ni mwe nshaka kuriganira namwe  nk’Abanyarwanda kugira ngo ibyo dushobora gukora iwacu tubikore.  Ndetse nibikunda tubikorane n’abandi Banyafrika, ari abo dutuye mu karere kamwe cyangwa n’ibindi  bice by’Afurika.

Ndagira ngo rero Banyarwanda muri hano twumve ko ibyo nahereyeho mvuga bimaze kugerwaho mu Rwanda cyangwa se n’ibigenda bigerwaho no mu bindi bihugu bya Afurika. N’ubwo tugifite indi nzira ndende twese, ibyo tumaze kugeraho byerekana ko bishoboka. Ko dushobora kugera kure ndetse mu gihe gito igihe dukoreye hamwe, igihe dukoranye n’abandi, igihe dukoranye mu buryo nyabwo, igihe twumva ko ari inshingano yacu nta wundi tugomba gutegereza ari twe ubwacu  bigomba guheraho.

Reka ndangirize ku kwongera kubashimira ariko noneho nsubiramo ubumwe. Igihugu gukorera hamwe… abanyagihugu tukajya hamwe. Ibindi by’uko twiyita cyangwa twita abandi tukabireka. Ubukene , indwara, umutekano muke, iyo byateye mu gihugu ntabwo bibaza identity (indanga muntu) y’umuntu.  Ntabwo ubukene mu Rwanda buza bukomanga bubaza  niba uyu ari umuhutu, ari umututsi cyangwa… Oya burahitana. Bushyira hamwe bose bukazingazinga,  hanyuma abariho bakorwa batyo akaba ari bo batangira kwireba, kureba umwe, kureba undi ati uyu ni iki? Ava hehe? Yitwa nde? Ariko ujye umenya ko iyo wabigiyemo ibyo ubukene bwo buri hariya buragutegereje, mwese burabategereje. Buba bubategereje, bukaza mwese bukabasakuma. Cyangwa iyo indwara zaje, none se hari indwara y’ubwoko?  Zirabatwara mwese.

Ariko iyo abantu bari hamwe, izo ndwara barazirinda, bakazirwanya, bakazitsinda. Ubukene baraburwanya, bakabutsinda. So identity isigaye ikaba kuba umunyarwanda.   U Rwanda rutagira uwo ruheza, uwo rusiga inyuma u Rwanda rushima buri munyarwanda icyo yakoze icyo yagezeho kimuteza imbere n’u Rwanda rukwiye kuba rukorana n’ibindi bihugu byaba ibya Afurika cyangwa iby’Uburayi. Ndabashimiye rero, mugire amahoro y’Imana!